Category: Uncategorized

  • Indirimbo ya Phil Peter na Marina yanditse amateka atarabaho mu muziki nyarwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo Bimpame ya Dj Phil Peter na Marina ikomeje guca ibintu mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

    Kuri uyu wa mbere nibwo televiziyo mpuzamahanga Trace Africa ikomeye cyane muri Afurika yatambukijeho indirimbo Bimpame ya Dj Phil Peter afatanyije na Marina.

    Ibyo iyi televiziyo ya Trace Africa yakoze ni gake cyane bibaye ku muziki nyarwanda cyane cyane bisaba ko iyi ndirimbo iba yarenze imbibi. Bwana Olivier Laouchez nyiri Trace group ifite insakazamashuso za Trace zose ubwo aheruka mu Rwanda mu nama ya CAX yabwiye umunyamakuru Mbarubukeye Etienne Peacemaker ko hari itsinda rizi umuziki ritoranya ugomba gutambuka buri munsi mu njyana za Kinyafurika n'uw'i Mahanga. Kuba iyi ndirimbo yatambuka bifite igisobanuro ku muziki nyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-ya-phil-peter-na-marina-yanditse-amateka-atarabaho-mu-muziki-nyarwanda/

  • Fiancée w'umuhanzi Emmy yakorewe ibirori bya Bridal Shower (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Emmy witwa Umuhoza Joyce yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka 'Bridal Shower '

    Mu gihe ubukwe bw'aba bombi Emmy Nsengiyumva (Emmy) n'umukunzi we Umuhoza Joyce biteganyijwe kuba ku wa 19 ukuboza 2021.

    Ubukwe bwabo buzabera muri Tanzania mu mujyi wa Dar Es Salaam.

    Source : https://yegob.rw/fiancee-wumuhanzi-emmy-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-amafoto/

  • Reba ibyo wakora niba usinzira mu kazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibintu 7 byagufasha guhangana n'iki kibazo nk'uko tubicyesha urubuga bustle.com.

    1.Kunywa amazi: Kunywa cafeyine nk'uko abantu benshi basanzwe babizi birinda gusinzira mu kazi, ariko kunywa amazi ni byiza kurushaho kuko bifasha amaraso yawe mu gutwara ogisijeni (Oxygen) mu bice by'umubiri wawe bikakurinda kumva urushye cyangwa wumagaye ari byo bigutera gusinzira kuko umubiri uba wumva unaniwe wakwiryamira.

    2.Gufata umwanya ukagendagenda mbere y'akazi: Byagufasha cyane kuko ubwonko bwawe buhita bwumva ko ubuteguje ko hari ibintu ugiye gukora, burya ngo ibintu byose bigengwa kandi bipfira mu mutwe. Iyo rero hari ibintu ukunda gukora, umubiri urabimenyera n'impamvu yabyo ukayisobanukirwa.

    3. Bitewe n'imirimo ukora imiterere yayo niba byagushobokera jya ubanza ukore imirimo igoye, hanyuma nutangira kumva usinzira ukore twa tuntu tworoshye tutagusaba gukoresha ubwonko cyane udutekerezaho.

    4. Kunywa cafeyine hakiri kare mbere y'uko utangira akazi, ariko aha ni igihe ubundi buryo bwanze cyangwa wabuze uko ubukoresha. Impamvu ni uko cafeyine hari abantu batemerewe kuyikoreha bitewe n'uburwayi bafite kandi burya si na byiza kuyimenyereza kuko umubiri wawe urashyira ukaba 'adigitedi' (ukaba imbata) kuri yo waba utayifashe noneho ukaba wagira n'utundi tubazo.

    5.Kurya ibiryo byoroheje nka 'Snacks', imbuto, guhekenya shikarete, n'utundi tuntu wabona waba urya kandi ntitwangize akazi kawe, kandi tukaba dufitiye umubiri wawe akamaro atari ugupfa kurya gusa.

    6.Gufata akaruhuko gato: Gerageza uzenguruke ibiro cyangwa aho ukorera nibura nyuma y'amasaha abiri kuko kwicara cyangwa guhagarara umwanya munini bituma wumva unaniwe.

    7.Gushakisha umucyo aho ukorera. Niba ukora ku manywa, uragirwa inama yo kwibuka gufungura amadirishya, niba aho ukorera hari izuba cyangwa urumuri burya ni ingenzi cyane guha amakuru ubwonko. Niba ukora bwije nabwo jya wibuka gucana amatara kuko ubwonko bwawe buhita bwumva ko ari amasaha yo gukora, kandi bigufasha kubona umwuka mwiza bityo umubiri ugakora neza.

    Source : https://yegob.rw/reba-ibyo-wakora-niba-usinzira-mu-kazi/

  • Umusore Ugiye Kurongora Abakobwa Babiri Icyarimwe Yatangaje Abantu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birasanzwe ko umusore utararushinga ashobora gutereta abakobwa barenze umwe aribyo benshi bita 'gutendeka' gusa iyo igihe kigeze akumva ashaka kurongora afata umwe muribo akaba ariwe agira umugore. Ntago bimenyerewe yuko umusore asaba abakobwa babiri yuko babana ndetse abakobwa nabo bakabyemera ntakuzuyaza.

    Kumbuga nkoranyambaga hagaragaye ifoto y'umusore wicaye hagati y'inkumi ebyiri ziteguye kurushinga nawe, bose bambaye imyenda isa ndetse n'imipira yanditse ijambo 'Love'. Abantu benshi bakaba batangariye uyu musore ndetse banatebya bavugako ariwe musore ugiye kubaho inzozi ze.

    Umusore agiye kubana n'inkumi ebyiri

    Source : https://yegob.rw/umusore-ugiye-kurongora-abakobwa-babiri-icyarimwe-yatangaje-abantu/

  • Dore ibyabaye kuri wa mukobwa Higa Sharon nyuma yo kubyinana na Rema muri Kigali Arena – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo mu gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi Rema cyabereye muri Kigali Arena haje kugaragaramo umubyinnyikazi Higa Sharon waje kubyinana na Rema. Kuri ubu amashusho n'amafoto ya Higa Sharon abyinana na Rema aracyacicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Higa Sharon nyuma yo kubyinana na Rema yaje guhura n'ingaruka nziza ubwo konti ye ya instagram yiyongeragaho abasaga ibihumbi 3 mu minsi 2 gusa. Kuwa 6, konti ya instagram ya Higa Sharon yakurikirwagwa n'abantu basaga ibihumbi 115 none kuri ubu arimo gukurikirwa n'abantu basaga ibihumbi 118.

    Uko byari bimeze mbere
    Uko bimeze ubu

    Kubyinana na Rema muri Kigali Arena byatumye Higa Sharon yunguka umubare w'abasaga ibihumbi 3 bahise bamukurikira kuri instagram ye.

    Higa Sharon

    Higa Sharon

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyabaye-kuri-wa-mukobwa-higa-sharon-nyuma-yo-kubyinana-na-rema-muri-kigali-arena/

  • Miss Albina ushinjwa ubutinganyi agize icyo abivugaho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Miss Albina Sydney Kirenga waje kumenyekana muri 2016 nka Miss Popular Elegance Rwanda, ashyize hanze amafoto ari kumwe n'umukobwa Mutesi Sharon bamwe bavuga ko ariwe mukobwa bakundana nk'uko bivugwa, aha Albina mu bitekerezo yagaragaje ko ari byo ahandi akibasira bamwe bamubwiye nabi.

    Hari hashize igihe uyu mukobwa ashyirwa mu majwi ko akundana n'umukobwa bahuje igitsina ibizwi nk'ubutinganyi, gusa nta gihamya gihari kuko nawe ntarerura ngo abitangaze. Yaje kunyarukira ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza amafoto ari kumwe n'umukobwa mugenzi we Mutesi Sharon benshi bacika ururondogoro bamwibasira , gusa mu gusubiza abagiye bamubaza nimba koko akundana n'uwo bahuje igitsina , ntabwo yigeze ahakana , yagaragazaga ko aribyo.

    Source : https://yegob.rw/miss-albina-ushinjwa-ubutinganyi-agize-icyo-abivugaho/

  • Umusore yasabye gatanya nyuma yo kubona umugore we ari mubi atisize ibirungo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yasabye gatanya ndetse asaba ko yasubizwa inkwano ye nyuma yo gukwa umukobwa azi ko ari mwiza yakuraho ibirungo(make up) yari yisize agasanga ni mubi.

    Uyu musore wo mu Misiri , yababajwe cyane no kubona umukunzi we atisize ibirungo aho yashimangiye ko atabana nawe , akibona umukunzi we kandi yaranamukoye yahise asaba ubutane byihuse kuko atabana n'umuntu yibeshyeho ibihe byose bari bamaranye.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yasabye-gatanya-nyuma-yo-kubona-umugore-we-ari-mubi-atisize-ibirungo/

  • Inyogosho nshya ya Ndimbati yasekeje abafana be (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ndimbati yasekeje abafana be benshi nyuma yo gushyira hanze ifoto ye aho yagaragazaga inyogosho ye nshya. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Nyuma yo gushyira hanze iyi foto ye bamwe mu bafana be batangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/inyogosho-nshya-ya-ndimbati-yasekeje-abafana-be-ifoto/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Dj Iraa yambaye ikabutura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Dj Iraa aho yari yambaye ikabutura. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-dj-iraa-yambaye-ikabutura/

  • Ni izihe nyungu Miss Ingabire Grace yungukiye… – #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace yitabiriye iri rushanwa nyuma y'uko umwaka waribanjirije nta munyarwanda waryitabiriye. Nyampinga w'u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie niwe wari kwitabira ariko ntibyakunda, kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye amarushanwa menshi y'ubwiza ku rwego rw'isi asubikwa.

    Mu busanzwe uwabaye Miss Rwanda mubyo aba yemerewe nk'igihembo haba hanarimo guserukira igihugu mu irushanwa rya Miss World riba muri buri mpera z'umwaka.

    Aya mahirwe yaciye Miss Nishimwe Naomie mu myanya y'intoki kuko icyorezo cya COVID-19 cyatumye iri rushanwa ryari kubera muri Thailand risubikwa.  Muri uyu mwaka wa 2021, icyorezo cya Covid-19 gisa nk'icyagenjeje make bityo irushanwa rya Miss World kimwe n'ayandi birasubukurwa.

    Amwe yagiye aba hifashishijwe uburyo bw'iyakure (online), andi aba imbonankubone, harimo na Miss World igiye kubera muri Puerto Rico.

     Miss Ingabire Grace, Nyampinga w'u Rwanda 2021, niwe wagiye mu gihugu cya Puerto Rico guhagararira u Rwanda muri Miss World, rimwe mu marushanwa akomeye cyane ku isi y'ubwiza, ndetse binavugwa ko ari ryo rya mbere rikomeye muri ayo ane akomeye ku isi yose. Ibi bisobanuye ko iri rushanwa ryaba ari ryo rya mbere rikomeye kurusha andi marushanwa y'ubwiza ku isi yose.

    Kugeza ubu iri rushanwa riri kubera muri Puerto Rico, rikaba riri kuba ku nshuro ya 70, aho rihurije hamwe abakobwa 116 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Umukobwa uzahiga abandi azasimbura umunya-Jamaica, Miss Toni-Ann Singh umaze imyaka 2 yambaye  ikamba rya Miss World (2019) kuko umwaka ushize ritabaye.

    Guhura na Miss w'isi wa 2018 na Miss w'Isi wa 2019, Miss Ingabire Grace ni amahirwe akomeye kuko abitabiriye aya marushanwa hari ibyo batigeze bageraho, ndetse ntibitinyuke kurusha uko Miss Ingabire ari kubikora.

    Miss Ingabire Grace na ba Nyampinga bose

    Miss Ingabire Grace umaze kugaragaza ko azi kubana n'abandi neza si abo gusa bari kumwe kuko ni benshi yagiye agaragaza ko bishimanye, harimo nk'abo babana mu cyumba kimwe ndetse n'abandi nka Nyampinga w'isi mu gihugu cya Cameroon.

    Guhura n'aba ba Nyampinga mbere y'irushanwa kuko bihita byumvikana ko atavuyeyo amaramasa ahubwo baganiriye ku ibanga bakoresheje, kugira ngo abatuye isi babashe kubahitamo no gukomeza kugirirwa ikizere.

    Ku wa 19 Ugushyingo 2021, ni bwo Miss Ingabire Grace yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Puerto Rico.

    Nyampinga w’u Rwanda na Nyampinga w’Isi 2018 Vanessa

    Ku kibuga cy'indege yaherekejwe na Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri.

    Mbere y'uko ahaguruka, ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, Minisitiri Bamporiki yaramwakiriye amushyikiriza ibendera ry'Igihugu.

    Miss Ingabire Grace yashimiye Bamporiki wamwakiriye akamuha impanuro zizamufasha mu butumwa yoherejwemo n’Igihugu. Asaba abanyarwanda kuzamushyigikira mu byiciro byose by’irushanwa.

    Nyampinga w’u Rwanda na Nyampinga w’isi 2019 Toni-Ann

    Uyu mukobwa yavuze ko kwakira ibendera ry’Igihugu byamweretse ko ashyigikiwe, kandi atagiye wenyine ahubwo ajyanye n'Igihugu.

    Bamporiki yanditse kuri Twitter agira ati 'Nyampinga w'u Rwanda wa 2021. Mwari w'umuco, ubwenge n'ubwiza nk'uko wabitorewe. U Rwanda ruguhaye umugisha kandi Rwandiye aho utumwe. Cyo seruka kandi uzaseruke nk'uwatojwe n'intore. Nk'uko wema umu, uzeme n'aho ugiye umwo. Gwiza ibigwi.'

    Miss Ingabire Grace na ba Nyampinga batandukanye bafata agafoto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111763/ni-izihe-nyungu-miss-ingabire-grace-yungukiye-mu-guhura-na-ba-nyampinga-bisi-bimyaka-itand-111763.html