Category: Uncategorized

  • 'Mu mpera y'iki gihe cy'ubukonje bwinshi buri muntu wese mu Budage azaba yarakingiwe, yarakize cyangwa yarapfuye' #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima w'Ubudage yakoresheje amagambo ya mbere akomeye avuze kugeza ubu mu kuburira ku kamaro ko kwikingiza Covid-19.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa mbere mu murwa mukuru Berlin, Jens Spahn yagize ati: 'Mu mpera y'iki gihe cy'ubukonje bwinshi buri muntu wese mu Budage azaba yarakingiwe, yarakize cyangwa yarapfuye'.

    Ubudage buhanganye n'inkubiri ya kane y'ubwandu bwa coronavirus. Abanduye barimo kwiyongera byihuse kandi n'ibitaro byinshi byamaze kuzura.

    Ni kimwe mu bihugu byo mu Burayi bw'uburengerazuba bifite igipimo kiri hasi cyane cy'abamaze gukingirwa, 68% ni bo bamaze gukingirwa byuzuye mu Budage.

    Ikigero cy'ubwandu mu Budage ni cyo cya mbere kiri hejuru cyane bugize kuva iki cyorezo cyatangira.

    Inzobere mu buvuzi zaburiye ko iyi nkubiri ishobora kuba iya mbere mbi cyane ibayeho muri iki gihugu kugeza ubu.

    Jens Spahn

    Mu masaha arenga 24 ashize, handuye abashya 30,643 — barengaho 7,000 ku bo mu cyumweru gishize. Iki kigero cy'ubwandu ni kimwe mu biri hejuru cyane ku isi.

    Hitezwe gushyirwaho ingamba zikaze kurushaho zizatuma abantu batakingiwe bangirwa kugera ahantu hamwe na hamwe, ndetse n'amwe mu masoko (isoko) azwi cyane yo mu Budage acururizwaho ibijyanye n'umunsi mukuru wa Noheli yakuweho.

    Bwana Spahn yavuze ko adashyigikiye ko gufata inkingo za Covid bigirwa itegeko, ariko ko kwikingiza ari 'inshingano ijyanye no gushyira mu gaciro' kuko igira ingaruka ku bandi bantu.

    Yagize ati: 'Ubwisanzure buvuze gufata inshingano, kandi hari inshingano ku muryango mugari [sosiyete] yo gukingirwa'.

    Uyu Minisitiri w'ubuzima yavuze ko ubwoko bwa Covid yihinduranyije bwandura cyane bwa Delta ari bwo burimo gutera ubu bwandu bwinshi mu gihugu, kandi ko 'uwo ari we wese udakingiwe, mu mezi macyeya ari imbere, azandura cyangwa abure ubwirinzi'.

    Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru, Bwana Spahn yanamamaje urukingo rwa Moderna rukorerwa muri Amerika, avuga ko ari agahebuzo mu nkingo, mu gihe hari ibyago ko umubare munini w'abacyeneye urukingo rukorerwa mu Budage rwa Pfizer/BioNTech ushobora gutuma ruba rucye cyane mu bubiko.

    Yaburiye ko doze zigera kuri miliyoni 16 z'urukingo rwa Moderna zishobora guta agaciro mu mezi macyeya ari imbere mu gihe zaba zidakoreshejwe.

    Ubudage bwiteze ko bitarenze mu mpera y'iki cyumweru umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) wemeza inkingo ku bana bafite kuva ku myaka itanu kugeza kuri 11.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, mu Budage abantu barenga 99,000 bamaze gupfa, naho abarenga miliyoni 5.4 banduye Covid-19.

    SRC:BBC

    The post 'Mu mpera y'iki gihe cy'ubukonje bwinshi buri muntu wese mu Budage azaba yarakingiwe, yarakize cyangwa yarapfuye' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/23/mu-mpera-yiki-gihe-cyubukonje-bwinshi-buri-muntu-wese-mu-budage-azaba-yarakingiwe-yarakize-cyangwa-yarapfuye/

  • Ehiopia-Tigray: Minisitiri Abiy yiyemeje kuyobora intambra yo muri Tigray #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed avuga ko ubu noneho agiye kuyobora ingabo ze ari 'ku rubuga rw'imirwano', muri iki gihe iyi ntambara imaze umwaka umwe irimo kwegera umurwa mukuru Addis Ababa.

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter Minisitiri Abiy yagize ati 'Guhera ejo, nzajya ku rugamba kuyobora ingabo'.

    Yongeyeho ati 'Abashaka kuba mu bana ba Ethiopia bazashimwa n'amateka, muhaguruke uyu munsi ku bw'igihugu cyanyu. Mureke duhurire ku rugamba.'

    Abitangaje nyuma yuko akanama gakuru k'ishyaka Prosperity Party riri ku butegetsi gateranye ku wa mbere kiga ku ntambara.

    Nyuma y'iyo nama, minisitiri w'ingabo yabwiye ibitangazamakuru byo muri Ethiopia ko abashinzwe umutekano bagiye gukora guhindura umuvuno muri iyi ntambara.

    Umutwe w'inyeshyamba wa Tigray People's Liberation Front (TPLF) wamaganye itangazo rya Minisitiri Abiy. 

    Umuvugizi wawo Getachew Reda yavuze ko 'ingabo zacu ntizizacogora mu gutera intambwe idashobora guhagarikwa yerekeza ku kugeza ku musozo ikandamiza rye (rya Abiy) ku baturage bacu.'

    Nyuma y'ibyatangajwe na Minisitiri Abiy Ahmed ko agiye kujya ku rugamba, benshi bagaragaje kwibaza niba atari ubutumwa bugamije gusa gukangurira abaturage benshi kwinjira mu ntambara, mu gihe inyeshyamba ziri gusatira Addis Ababa.

    Abandi na bo bakibaza niba atari igikomrwa kimeze nko kwiyahura kuba umukuru w'igihugu ajya ku rugamba.

    Abiy Ahmed, w'imyaka 45, afite amateka mu gisirikare. Yakinjiyemo atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k'iwabo mu karere ka Oromia zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza, aho nyuma yaje kuba mu bakuru b'urwego rw'iperereza.

    Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, ingabo za leta ya Ethiopia n'inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF bari mu ntambara yatangiriye mu karere ka Tigray mu majyaruguru y'igihugu, ikaza no kugera mu turere twa Amhara na Afar duhana imbibi na Tigray.

    Intumwa zihariye zo mu muryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA) n'Amerika zimaze iminsi zigerageza gutuma impande zirwana zigera ku gahenge, ariko kugeza ubu nta kintu kinini cyagezweho.

    Iyi ntambara imaze kwicirwamo abantu babarirwa mu bihumbi, ababarirwa muri za miliyoni bataye ingo zabo, naho abandi babarirwa mu bihumbi amagana babayeho mu nzara.

    The post Ehiopia-Tigray: Minisitiri Abiy yiyemeje kuyobora intambra yo muri Tigray appeared first on .

    Source : https://flash.rw/2021/11/23/ehiopia-tigray-minisitiri-abiy-yiyemeje-kuyobora-intambra-yo-muri-tigray/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ehiopia-tigray-minisitiri-abiy-yiyemeje-kuyobora-intambra-yo-muri-tigray

  • Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? (Zaburi 11:3)- Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Iyo utacyumva Yesu, iyo utakiba mu mwuka, iyo iby’Imana bitakikuryohera kandi ari byo bintu wakundaga. Iyo impano zawe zasinziriye: Iyo utakirota ngo bibe, iyo utagisenga ngo wumve amavuta, iyo kubaho kw’Imana utakikumva mu buzima bwawe. Ibyo ni byo rufatiro.

    Iyo ibyo bintu bisenywe, ese umukiranutsi yabigenza ate? Buri muntu yasubiza uko abyumva. Ariko mu ijambo twabonye haruguru, iyo imfatiro z’umukiranutsi zisenywe umukiranutsi icyo yakora, ni uko azahagarara ashikamye mu byo yigeze kwizera.

    Bya bindi yigeze kwemera, nubwo bitarimo bikora uwo mwanya ugomba gupfa kubyizera. Ni cyo cyonyine kizatuma aca muri ibyo bihe arimo. Yobu yaravuze ngo “Nubwo Imana yanyica, nzapfa nyiringiye”

    Nawe abaririmbyi bararirimba ukumva ntacyo bivuze, ijambo ry’Imana riratambuka ukumva ntacyo wumva, iyo byagenze gutyo kandi ibibazo bikakubana byinshi, umuntu wigeze kwitwa umukiranutsi icyo akora ni ukubihagararamo. Nibyo byitwa guhagarara mu kwizera.

    Kwizera ntaho guhuriye na reality(Ibifatika): Ibifatika bikwereka ko Urwaye kandi umubiri ukakurya, ukarara wigaragura ariko kwizera kukakubwira ngo warakize! Ibifatika bikakubwira ngo ntanzu ugira, kandi koko ni byo kuko mu nzu ucumbitsemo bahora bakwirukana, kwizera ko kukavuga ngo ‘Inzu urayifite’

    Kwizera guhabanye n’ibifatika: Ibifatika bikubwira ko abantu bose bakwanga! Kwizera kukakubwira ngo baragukunda kandi ni umuryango! Kwizera ni ukwemera neza udashidikanya ko ibyo utarebesha amaso biriho. Ibyo urimo gucamo si byo bisobanura uwo uriwe, ahubwo ibyo wizera ni byo bisobanura wowe.

    Iyo ibintu byasenyutse tutakirimo tubona ibintu uko twabibonaga, dukwiye kugumana kwizera.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Niba-imfatiro-zishenywe-Umukiranutsi-yakora-iki-Zaburi-11-3-Dr-Paul-Gitwaza.html

  • Abayobozi bashya basabwe gukorana neza n’itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi Alice
    Guverineri Kayitesi Alice

    Mi ijambo yageneye abo bayobozi ku munsi batorwa nk’abagize komite nyobozi z’uturere, Kayitesi yavuze ko agaciro k’itangazamakuru ari umuyoboro ufasha kumenya ibibazo by’abaturage ubuyobozi bukabimenya hagashakwa igisubizo.

    Avuga ko iyo hatabaye imikoranire myiza y’itangazamakuru n’abayobozi, intego z’Igihugu zitagerwaho kuko umuyoboro utangirwamo ibitekerezo uba ufunze, bityo n’abaturage ntibabashe kumenya gahunda zigezweho.

    Agira ati “Ntabwo byashoboka ko twakora ibigenewe abaturage ngo bibagereho ku buryo bwihuse tudafite itangazamakuru, ni yo mpamvu ubuyobozi bw’Intara bubifite ku mutima kandi turizera ko kuri iyi manda muzabona impinduka nziza”.

    Mu Karere ka Muhanga aho umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Jean Claude Mazimpaka yatangiye ubutumwa bwanditswe na Guverineri Kayitesi, yavuze ko abagize komite nyobozi nshya z’uturere bakwiye kugira imyumvire ishyigikira itangazamakuru kandi zigakorera abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ko abayobozi n’abanyamakuru badakwiye kugira ibyo bapfa kuko bose baba bashakira ineza umuturage.

    Agira ati “Itangazamakuru ni urwego tugomba gukorana n’akarere gakwiye gukorana na ryo, kuko ni imboni cyangwa ijisho, abo muvugira ni abaturage, ibyo dukora iyo byangiritse tubihomberamo twese, ni ngombwa ko turushaho gukorana.”

    Avuga kandi ko ubuyobozi bushya bwifuza ko umuturage yahora ku isonga, ariko na we akagira uruhare mu bimukorerwa kugira ngo ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi burusheho kwiyongera abaturage bashyigikiye abayobozi babo bahurize hamwe bagere ku iterambere.

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ashingiye mu bunararibonye afite, yiteguye gukorana n’itangazamakuru kugira ngo rirusheho kugira uruhare mu iterambere ry’akarere binyuze mu buvugizi.

    Agira ati “Iyo ntambwe kugira ngo tuyigereho ni ya mikoranire inoze hagati y’abafatanyabikorwa n’abanyamakuru, ni ngombwa ko dukorana ngo ya mirongo migari akarere gafite ishyirwe mu bikorwa”.

    Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yarimo kugenzura uko amatora y’Abajyanama akorwa mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, nabwo yasabye inzego ko zirushaho gukorana zigakemurira ku gihe ibibazo by’abaturage hadategerejwe ko abanyamakuru barinda bandika inkuru kuko iyo umuturage ahamije ko umunyamakuru ari we uzamukemurira ikibazo, bigaragaza ko ubuyobozi bumureberera buba bwadohotse.


    source : https://ift.tt/3CNQ1US

  • Umusore yaguye igihumure nyuma y' uko yakoye umukobwa azi ko ari mwiza nyuma aza gusanga asa n'umwaku_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umusore yatunguwe nyuma yo kubona umukobwa yakoye yaramwibeshyeho ubwiza bitewe n'ibirungo yiteraga buri gihe, nyuma akaza gusanga asa n'umwaku, niko guhita asaba ko yasubiswa inkwano yatanze yitwaje ko ibirungo by'ubwiza byamushutse.

    Ibirungo by'ubwiza (MakeUp), ni, bimwe mu bintu bishobora guhindura isura y'umukobwa bigutuma wamwibeshyaho ubwiza, kuko hari abahanga mu kubyitera ukaba utabona ikibi kimuriho mu gihe ntabyo yiteye utaba wanabasha guterayo ijisho.

    Umuhanga mu gusiga ibirungo (Makeup) ahindura umuntu bikaba byateza impaka. Umusore  wo mu Misiri  yababajwe cyane no kubona umukunzi we atisize ibirungo aho yashimangiye ko atabana nawe akimukubita kandi yari yaramaze kumukwa, aho yahise asaba ubutane byihuse kuko atabana n'umuntu yibeshyeho ibihe byose bari bamaranye.

    Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko  uyu mugabo utaravuzwe izina yasabye ubutane mu rukiko rw'umuryango wa Heliopolis, avuga ko adashobora kwihanganira  isura y'umugore we yari aziko ari mwiza.

    Todayonline yatangaje iyi nkuru ivuga ko umusore kuva yatereta umukunzi we atigeze abona ifoto ye cyangwa ngo amubone amaso ku maso by'umwimerere, ubwo yamubonaga bwa mbere bamaze kubana yaguye mu kantu ahitamo kwaka gatanya yihuse. Yagize ati: 'Naratunguwe cyane, uwo nabonye atandukanye n'umuntu nahuye nawe inshuro nyinshi mbere yo gushyingirwa, yaranshutse  ntabwo nabana nawe'.

    Si uyu musore wo mu Misiri wahuye n'akaga gusa, kuko n'umusore wo muri Afurika y'Epfo, nawe aherutse kwirukana n'umugore we nyuma yuka yari amubonye bwa mbere atisize ibirungo by'ubwiza.

    Kwisiga ibirungo by'ubwiza bikajijisha abasore, byangiza bikanasenya inkundo nyinshi aho mu mwaka ushize uyu mugore ukomoka i Mpumalanga, muri Afrika yepfo yirukanwe  n'umugabo we ubwo yamukubitaga amaso atisize ibirungo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/23/umusore-yaguye-igihumure-nyuma-y-uko-yakoye-umukobwa-azi-ko-ari-mwiza-nyuma-aza-gusanga-asa-numwaku_-inkuru-irambuye/

  • Ubudage: Minisitiri w'ubuzima yavuze amagambo akarishye atera ubwoba abaturage banze kwikingiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima w'Ubudage yakoresheje amagambo ya mbere akomeye avuze kugeza ubu mu kuburira ku kamaro ko kwikingiza Covid-19.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa mbere mu murwa mukuru Berlin, Jens Spahn yagize ati: “Mu mpera y'iki gihe cy'ubukonje bwinshi buri muntu wese mu Budage azaba yarakingiwe, yarakize cyangwa yarapfuye”.

    Ubudage buhanganye n'inkubiri ya kane y'ubwandu bwa coronavirus. Abanduye barimo kwiyongera byihuse kandi n'ibitaro byinshi byamaze kuzura.

    Ni kimwe mu bihugu byo mu Burayi bw'uburengerazuba bifite igipimo kiri hasi cyane cy'abamaze gukingirwa, 68% ni bo bamaze gukingirwa byuzuye mu Budage.

    Ikigero cy'ubwandu mu Budage ni cyo cya mbere kiri hejuru cyane bugize kuva iki cyorezo cyatangira.

    Inzobere mu buvuzi zaburiye ko iyi nkubiri ishobora kuba iya mbere mbi cyane ibayeho muri iki gihugu kugeza ubu.

    Mu masaha arenga 24 ashize, handuye abashya 30,643 – barengaho 7,000 ku bo mu cyumweru gishize. Iki kigero cy'ubwandu ni kimwe mu biri hejuru cyane ku isi.

    Hitezwe gushyirwaho ingamba zikaze kurushaho zizatuma abantu batakingiwe bangirwa kugera ahantu hamwe na hamwe, ndetse n'amwe mu masoko (isoko) azwi cyane yo mu Budage acururizwaho ibijyanye n'umunsi mukuru wa Noheli yakuweho.

    Bwana Spahn yavuze ko adashyigikiye ko gufata inkingo za Covid bigirwa itegeko, ariko ko kwikingiza ari “inshingano ijyanye no gushyira mu gaciro” kuko igira ingaruka ku bandi bantu.

    Yagize ati: “Ubwisanzure buvuze gufata inshingano, kandi hari inshingano ku muryango mugari [sosiyete] yo gukingirwa”.

    Uyu Minisitiri w'ubuzima yavuze ko ubwoko bwa Covid yihinduranyije bwandura cyane bwa Delta ari bwo burimo gutera ubu bwandu bwinshi mu gihugu, kandi ko “uwo ari we wese udakingiwe, mu mezi macyeya ari imbere, azandura cyangwa abure ubwirinzi”.

    Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru, Bwana Spahn yanamamaje urukingo rwa Moderna rukorerwa muri Amerika, avuga ko ari agahebuzo mu nkingo, mu gihe hari ibyago ko umubare munini w'abacyeneye urukingo rukorerwa mu Budage rwa Pfizer/BioNTech ushobora gutuma ruba rucye cyane mu bubiko.

    Yaburiye ko doze zigera kuri miliyoni 16 z'urukingo rwa Moderna zishobora guta agaciro mu mezi macyeya ari imbere mu gihe zaba zidakoreshejwe.

    Ubudage bwiteze ko bitarenze mu mpera y'iki cyumweru umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) wemeza inkingo ku bana bafite kuva ku myaka itanu kugeza kuri 11.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, mu Budage abantu barenga 99,000 bamaze gupfa, naho abarenga miliyoni 5.4 banduye Covid-19.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ubudage-minisitiri-mu-budage-yavuze-amagambo-akarishye-atera-ubwoba-abaturage

  • Ngiyi impamvu abantu bose bategetswe kunywa amazi bakibyuka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kunywa amazi mu gitondo ukibyuka ni ingenzi cyane, kuko bifitiye akamaro ingingo z'ingenzi zigize umubiri wacu.

    Akamaro ko kunywa amazi ukibyuka mu gitondo

    Aya mazi ya mu gitondo afasha gusohora imyanda mu mubiri
    Kunywa amazi ukibyuka mbere yuko ugira ikindi cyo kurya ufata bifasha gusukura amara, bityo bigafasha intungamubiri kuba zakwinjira mu mubiri ku buryo bworoshye. Uretse gufasha amara kandi, iyo urugero rw'amazi ruri hejuru bigirira akamaro kanini impyiko, kuko bifasha mu mikorere yazo.

    Bifasha ubwonko kongera gukora cyane

    Mu gihe umubiri ufite umwuma, ubwonko bukora buhoro. Ibi bishobora gutera kumva unaniwe, wacitse intege, ndetse no kumva uribwa umutwe, bishobora ndetse no kugutwara akanyamuneza kawe, ukumva ufite umunabi.

    Ingirangingo z'ubwonko zigizwe na 75% by'amazi, mu gihe ufite umwuma nicyo gice cya mbere kigaragaza imikorere mibi.

    Byongera imikoreshereze y'imbaraga mu mubiri

    Aha niho ujya wumva benshi bavuga ngo amazi afasha kunanuka. Nubwo ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko amazi afasha mu gutakaza calorie nke; zitagira icyo zikora mu kugabanya ibiro. Kunywa amazi ukibyuka bifasha umubiri gukoresha imbaraga (calories) ku rugero ruri hejuru.

    Mu gihe umubiri ufite inyota, ushobora kwibeshya ukaba wayitiranya n'inzara, bikaba byagutera kurya cyane. Ari byo biviramo benshi kongera ibiro cyane.

    Kunywa byibuze ikirahuri cy'amazi (ushobora kugeza no kuri litiro imwe n'igice (1.5 L)) mbere y'ibindi byose ukibyuka bishobora kongera imikoreshereze y'imbaraga mu mubiri, bikaba byagufasha guhorana ibiro bikwiye.

    Bizakurinda inzara igihe kinini

    Kunywa amazi ukibyuka bituma wumva uhaze mu gifu. Mu gihe unywa mazi yaba mbere yo kurya cg mu gitondo ukibyuka bigufasha kurya bicye, bikakurinda kurya byinshi umubiri udakeneye.

    Gusa ntugomba kunywa amazi gusa, ngo usimbuke ifunguro rya mu gitondo, kuko nabwo bishobora gutuma uza kurya byinshi nyuma.

    Byongera kukurinda umwuma

    Nyuma yo kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri niko ugenda ugira umwuma. Kunywa amazi ukibyuka, bifasha kongera igipimo cy'umwuka mwiza wa oxygen, ndetse bigafasha no mu ikorwa ry'insoro z'amaraso.

    Ushobora kunywa amazi ukibyuka angana iki?

    Kugira ngo ubone umusaruro uhagije, ni byiza kunywa amazi byibuze agera kuri litiro 1 (ni nk'ibirahuri 4) ukibyuka.

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-impamvu-abantu-bose-bategetswe-kunywa-amazi-bakibyuka/

  • Abantu batewe ubwoba n'igikeri cyavuye mu myanya y'ibanga y'umugore||uko byagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubona videwo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye igaragaza igikeri kiva mu bice by'ibanga by'umugore, benshi bahise batangira kwibaza bwa mbere impamvu cyari kirimo mbere.

    Ibyagaragaye muri iyo videwo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nta kindi ngo uretse ko byari umuhango kandi bikorerwa mu bihugu bimwe na bimwe bya Afrika na Aziya.

    Kubera iyo mpamvu, bamwe mu bayibonye bahise bashakisha amakuru kugirango bakemure ayo mayobera kandi bagarukanye igisubizo.

    Ubwo bwoko bw'ibikeri bwihariye bukoreshwa nk'uburyo kamere busanzwe mu gutuma imyanya yibanga y'umugore yongera kwegerana mu gihe yari yaragutse cyane!

    Ngo ni uburyo bukora neza, bugira akamaro cyane kubera imiti iboneka ku ruhu rw'ubwo bwoko bw'ibikeri itera impiduka ku rukuta rw'igitsina cy'umugore kandi ngo ikongera ibyiyumvo n'uburyohe mu gitsina cy'umugore.

    Ariko kandi nkuko ibinyamakuru byabitangaje ngo iyo bikozwe nabi bishobora gutuma igitsina cy'umugore gihura n'akaga kikaba cyakwifunga cyane.

    Niba urekeye igikeri imbere mu myanya y'ibanga y'umugore igihe kirekire cyane kurusha uko wakagombye, umuyoboro w'igitsina ushobora kwifunga cyane kugeza aho ukanyaga igikeri kugeza gipfuye, kikaba cyarekura indi miti iba imbere mugikeri ishobora gutuma igitsina cy'umugore kigira umunuko ukabije kandi kikanafatana cyane ku buryo gutera akabariro bidashoboka.

    Umugore yakumva ububabare bukabije burigihe mu gihe cyakabariro, kandi umunuko nawo watuma abagabo bamugendera kure.

    Ni byiza rero, mbere yuko ugerageza gukora uwo muhango wo gutuma igitsina cyawe cyegerana winjizamo igikeri, tekereza uko ibyakubaho biramutse bitagenze neza.

    Source : https://yegob.rw/abantu-batewe-ubwoba-nigikeri-cyavuye-mu-myanya-yibanga-yumugoreuko-byagenze/

  • Abanyamahirwe batatu bazareba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gahunda yiswe “Indoto Campaign” yateguwe n’ikigo gikora ibijyanye no gutega (Betting) ndetse n’indi mikino y’amahirwe, abanyarwanda batatu bazarusha abandi abandi amahirwe bazishyurirwa byose birimo itike y’indege, itike yo kwinjira Emirates Stadium, icumbi ndetse n’ibindi byose bisabwa mu rugendo.

    Clapton Kibonge n
    Clapton Kibonge n’Umunyamakuru Rigoga Ruth bari mu bashinzwe kumenyekanisha iyi gahunda

    Ibi kubigeraho bizasaba kwitabira imikino y’amahirwe binyuze mu kigo cya Gorilla Games Rwanda uhereye ku mafaranga igihumbi, nyuma hakazarebwa abanyamahirwe batatu hifashishijwe tombola bakaba ari bo berekeza mu Bwongereza.

    Gakwandi Chris ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games, yavuze ko impamvu bahisemo uyu mukino wa Arsenal na Manchester United ari uko ari umukino ukunzwe cyane, anasobanura ibizagenderwaho muri iyi gahunda yiswe Indoto Campaign.

    Yagize ati “ Ni amakipe abiri akunzwe cyane afite abakunzi benshi mu gihugu, ariko n’iyo waba utayafana ni amahirwe kugera hariya hantu, ni uburyo twashyiriyeho abantu ngo babashe kujya kureba uwo mukino”

    “Ntibisaba kuba ari wowe wateze menshi cyane, nyuma hazabaho tombola idafite icyo ishingiyeho, icyo usabwa ni ugutega guhera ku gihumbi, uko ugenda ukomeza gutega ni ko bigenda bikongerera amahirwe, bikazarangira n’ukwezi kwa mbere umwaka utaha, hakazahita habaho tombola”

    Bimwe mu byagarutsweho bizitabwaho nyuma yo gutsindira iyo tike yo kujya mu Bwongereza, harimo kuba buri munyamahirwe asabwa kuba afite pasiporo ye yishakiye, kazafashwa gushaka Visas yo kujya mu Bwongereza, igihe atabashije kuyibona akazasimbuzwa undi.

    Abazatsinda kandi bazemera kujya bakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza Gorilla Games no mu biganiro n’itangazamakuru. Iyo umuntu adashoboye gukora urugendo mu matariki yateganyijwe bitewe n’impamvu runaka itike izahabwa undi.

    Abanyamahirwe batatu bazabona amahirwe yo kureba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium
    Abanyamahirwe batatu bazabona amahirwe yo kureba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium

    Igihe hazabaho impamvu zibuza urugendo zidaturutse kuri Gorilla Games (nka COVID-19), urugendo ruzakurwaho, hakazarebwa ikindi cyakorwa. Igihe umukino wakurwaho igihembo kizakurwaho, naho umukino wimuwe hazagenderwa ku matariki mashya azaba yashyizweho.


    source : https://ift.tt/3cDgutN

  • Tuzakingirwa , tuzakira cyangwa tuzapfa_Minisitiri w'ubuzima w'Ubudage #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima w'Ubudage, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, yakoresheje amagambo ya mbere akomeye avuze kugeza ubu mu kuburira ku kamaro ko kwikingiza Covid-19 , nk' uko BBC dukesha aya makuru yabitangaje.

    Uyu Minisitiri w'ubuzima w' iki gihugu mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa mbere mu murwa mukuru Berlin, Jens Spahn yagize ati: 'Mu mpera y'iki gihe cy'ubukonje bwinshi buri muntu wese mu Budage azaba yarakingiwe, yarakize cyangwa yarapfuye'.

    Nk' uko amakuru abivuga Ubudage buhanganye n'inkubiri ya kane y'ubwandu bwa Covid19. Abanduye barimo kwiyongera byihuse kandi n'ibitaro byinshi byamaze kuzura.Ni kimwe mu bihugu byo mu Burayi bw'uburengerazuba bifite igipimo kiri hasi cyane cy'abamaze gukingirwa, 68% ni bo bamaze gukingirwa byuzuye mu Budage.

    Ikigero cy'ubwandu mu Budage ni cyo cya mbere kiri hejuru cyane bugize kuva iki cyorezo cyatangira.

    Inzobere mu buvuzi zaburiye ko iyi nkubiri ishobora kuba iya mbere mbi cyane ibayeho muri iki gihugu kugeza ubu.

    Mu masaha arenga 24 ashize, handuye abashya 30,643 — barengaho 7,000 ku bo mu cyumweru gishize. Iki kigero cy'ubwandu ni kimwe mu biri hejuru cyane ku isi.


    Minisitiri w'ubuzima Jens Spahn ntiyariye iminwa ubwo yashimangiraga akamaro ko kwikingiza Covid

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/23/tuzakingirwa-tuzakira-cyangwa-tuzapfa_minisitiri-wubuzima-wubudage/