Category: Uncategorized

  • Pasiteri w'imyaka 63 yakoze agashya ashyingiranwa n'umukobwa w'imyaka 18 uririmba muri korali #rwanda #RwOT

    Apotre Peter Tom Udofia, Umugenzuzi Mukuru w'Itorero “Way of Salvation Church of Jesus Christ” ahitwa Calabar, muri Nigeria,yashakanye n'umukobwa w'imyaka 18 uririmba muri imwe mu ma chorale y'itorero rye nk'umugore wa kabiri.

    Udofia w'imyaka 63, yashakanye na Blessing Jeremiah Esu ahitw Ikot Akpang Ikpong, mu gace ka Akwa Ibom muri Nigeria

    Ibin birori byabaye ku ya 18 Ukwakira 2021.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-w-imyaka-63-yakoze-agashya-ashyingiranwa-n-umukobwa-w-imyaka-18

  • M23 yashinjwe kubura imirwano mu Karere ka Bunagana yatumye abaturage magana bahunga #rwanda #RwOT

    Muri Republika ya Demokarasiya Kongo hubuye imirwano ikaze hagati y'ingabo za leta n'inyeshyamba. Abaturage bakomeje guhunga aho iyo imirwano ibera mu karere ka Bunagana bakajya ahandi mu gihugu abandi bakajya muri Uganda.

    Iyo mirwano yatangiye ku Cyumweru nijoro ndetse ubu irakomeje aho yaeze hafi ya Pariki ya Virunga hicwa abarinzi bayo 2.Leta ya RDC ivuga ko byakozwe na M23.

    Aba barwanyi biravugwa ko bigaruriye uturere dutandukanye hagati ya Rutshuru n'umujyi wa Goma mu birometero 40 gusa.

    Amakuru aravuga ko abantu bari guhungira mu gihugu hagati abandi bakajya muri Uganda kuko amagana y'abaturage yinjiye muri iki gihugu aciye Kisoro bakakirirwa ahitwa Nyakabande.

    Umutwe wa gisirikare Armee Nationale Congolaise w' umutwe wa politiki w'inyeshyamaba za M23, uravuga ko nta ruhare wagize mu iyicwa ry'abarinzi babiri ba pariki ya Virunga nkuko bivugwa na leta ya Kongo.

    Mu itangazo ryashyizweko umukono n'Umuvugizi w'igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma,ngo baratashye kandi bategereje ko leta ya Kongo ishyira mu bikorwa amasezerano bagiranye gusa ngo bafite umutwe wa gisirikare uyobowe na Gen.Sultan Makenga.Bavuze ko bamaze gutandukanya igisirikare na Politike.

    Abarwanyi ba M23 bavuga ko bamaze imyaka 4 bavuye muri Uganda basubira muri RDC ndetse ngo bafite ibirindiro hafi na Rutshuru bategereje ko Perezida Tshisekedi azashyira mu bikorwa amasezerano bashyizeho umukono ku ngoma ya Kabila.

    Bahakanye ko batari kurwana kuko bategereje amasezerano ko ashyirwa mu bikorwa.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinjwe-kubura-imirwano-mu-mu-karere-ka-bunagana-yatumye-abaturage-magana

  • Etoile de l'Est yabonye amanota ya mbere muri shampiyona,Marines FC ihagama AS Kigali #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hakomeje imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 4 aho ikipe ya Etoile de l'Est yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-1 hanyuma AS Kigali ihagamwa na Marines FC banganya ibitego 2-2.

    AS Kigali yaguze abanyamahanga benshi ndetse ikagura n'abanyarwanda bafite amazina akomeye,yari imaze imikino 8 itinjizwa igitego ariko uyu munsi Marines yayinjije ibitego 2.

    AS Kigali yatsinze ibitego 2 byikurikiranya bya Ramadhan Niyibizi ku munota wa 30' na 33 ariko igice cya kabiri yaje iri ku rwego rwo hasi barayishyura.

    Marines yishyuye ibi bitego ibifashijwemo na Ramadhan Ndayisaba ku munota wa 53 mu gihe Ishimwe Fiston yinjije igitego cyo kwishyura ku munota wa 90.

    Kunganya kwa AS Kigali, bigaragaza ko ifite akazi kenshi mu gushaka igikombe kuko itakaje amanota y'ingenzi yakiriye Marines FC.Ibi bitumye akazi koroha kuri APR FC, kuko nitsinda Etincelles izayobora urutonde.

    AS Kigali izacakira na Police FC kuwa Gatandatu,umukino ushobora kutayorohera na busa.

    Ku rundi ruhande,Etoile de l'Est yari imaze gutsindwa inshuro 3 yikurikiranya na Police FC,Gicumbi FC na Musanze FC,uyu munsi yabonye amanota ya mbere muri shampiyona ubwo yanyagiraga Etincelles FC ibitego 4-1.

    Ibitego by'iyi kipe yo mu karere ka Ngoma byatsinzwe na Peter ukomoka muri Ghana Nwusu Samuel watsinze 2 na Kamoso.Iyi kipe izakira Rayon Sports mu mukino ukurikira.

    Ku rutonde rusange,AS Kigali niyo ya mbere n'amanota 10 inganya na Gasogi United mu gihe APR FC ari iya 3 n'amanota 9 ndetse inazigamye umukino umwe itarakina.Rayon Sports n'iya 4 n'amanota 7.

    Gutsinda kwa Etoile de l'Est byayikuye ku mwanya wa nyuma biyizana kuwa 10.

    Uko imikino y'uyu munsi yagenze:

    AS KIGALI 2-2 MARINES FC
    ETOILE DE L'EST 4-1 ETINCELLES FC
    MUSANZE 0-0 ESPOIR FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etoile-de-l-est-yabonye-amanota-ya-mbere-muri-shampiyona-marines-fc-ihagama-as

  • Ubushinjacyaha bwasabiye abari abarwanyi ba P5 igifungo cya burundu #rwanda #RwOT

    Mu bahoze ari abarwanyi 37 n’umwe watorotse ubutabera bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, harimo abanyamahanga 10 bari mu mitwe y’iterabwoba yakoreraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igamije gutera u Rwanda.
    Aba banyamahanga barimo Abarundi umunani, Umunye-congo ndetse n’Umugande.
    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021 ni bwo Ubushinjacyaha bwatangiye gusabira ibihano abahoze ari abarwanyi b’iyo mitwe ya P5 na RUD Urunana ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda byangije byinshi.
    Uyu munsi w’iburanisha waranzwe no gusabira ibihano abaregwa nabo bahabwa umwanya basaba urukiko kubagabanyiriza ibihano.
    Uyu munsi w’iburanisha wahariwe ubushinjacyaha, aho bushingiye ku byaha bakekwaho ndetse n’ibimenyetso bibishimangira, bagiye basabirwa ibihano buri wese ku ruhare yagiye agira mu byaha ashinjwa.

    Mu bihano ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa ibyinshi byiganjemo gufungwa burundu kubera uburemere bwa buri cyaha, hakaba n’ibyaha bagiye asabirwaho gufungwa imyaka 25, 20 n’10.

    Ku ruhande rw’ubwunganizi ndetse n’abaregwa ubwabo, bahakana icyaha cyo kugirana umubano na leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, bagasaba urukiko guca inkoni izamba kubera impamvu nyoroshyacyaha bakomeje kugaragariza urukiko.

    Muri izo mpamvu nyoroshyacyaha bavuga ko bisanze mu mitwe y’ingabo zitemewe nka P5 na RUD Urunana kandi mbere batarapangaga kuyijyamo, ahubwo ko ari ibishuko bahuye na byo.

    Uru rubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa 2, nyuma y’aho rusubitswe mu kwezi gushize bitewe n’icyemezo cy’urukiko cyo kuruhuza n’urw’uwitwa Mbarushimana Aimé Erneste,na we wari mu mutwe wa P5, bimaze gusuzumwa ko bashinjwa ibyaha bijya gusa kandi byakorewe ahantu hamwe.

    Uyu Mbarushimana akaba atari afite umwunganira mu mategeko, urukiko rugasaba ko abanza kumushakirwa.

    Mbarushimana, kuri uyu wa 2 ubwo yahabwaga ijambo mu rukiko, yavuze ko yavuye mu Rwanda asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi ajyanywe n’inama yagombaga kubera mu Burundi, agezeyo bamubwira ko inama itakibaye, akomereza mu bice bya Minembwe muri Congo ari na bwo yinjiraga mu mutwe wa P5.

    Nyuma yaho ni bwo abarwanyi b’uwo mutwe baje kujya mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bihuza n’umutwe wa RUD Urunana, baza kurwana n’ingabo za FARDC bamwe bararaswa abandi batabwa muri yombi, ndetse bamwe muri bo akaba ari bo bagabye ibitero mu Kinigi, mu karere ka Musanze tariki ya 4 Ukwakira 2019.

    Aba bose uko ari 38 bagizwe n’Abanyarwanda, Abarundi n’abanyaUganda.

    Bashinjwa kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwujyamo, kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukomeretsa ku bushake.

    Source : https://imirasire.com/?Ubushinjacyaha-bwasabiye-abari-abarwanyi-ba-P5-igifungo-cya-burundu

  • Polisi yerekanye umugabo wihaye ipeti rya 'Lt Col'kugira ngo atire imodoka mu ruganda #rwanda #RwOT

    Uyu musore ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw'umwuga wemewe n'ubutegetsi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021, ni bwo yeretswe itangazamakuru.

    Polisi yavuze ko yiyise umusirikare ufite ipeti rya Lt Col asaba Uruganda rwa Volkswagen imodoka ndetse anatera ubwoba ababishinzwe ko nibatayimuha ari bubafunge ku buryo byabaye ngombwa ko bayimusangisha aho akorera.

    Ngango Alain ushinzwe gukodesha imodoka muri Volkswagen wahamagawe n'uyu musore yagize ati 'Nahamagawe na Lt Col ambwira ko akora akazi ka gisirikare, ko imodoka y'akazi imupfiriyeho ko yari akeneye imodoka byihuta kandi bwangu; ko dutinze yanadufunga ndetse akeneye ko twayimutiza.'

    Yakomeje avuga ko bahise bayimushyira arayikodesha ndetse aranabishyura.

    Ati 'Haje kugera igihe amara ukwezi atatwishyura tubibwira ababishinzwe bo mu kazi kugira ngo bamwishyuze. Bakoranye na RIB na polisi kugira ngo bamukurirane barebe ko yakwishyura ni bwo basanze ari umusivili nkatwe twese.''

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kwirinda gukora ibyaha byo kwiyitirira umwuga w'abandi kuko iyo bafashwe babihanirwa.

    Yagize ati 'Ikibazo cye ni nk'icy'abandi tujya tubereka buri gihe bigaragara ko bahitamo nabi, bahitamo gukora ibyaha, bahitamo guhemuka no kwiteza ikibazo. Umuntu nk'uriya kwiyita umusirikare akiha ipeti adafite akajya gukodesha imodoka yagera aho akambura abo yayikodesheje birumvikana ko ingaruka ziba zikomeye.'

    Yasabye abakora ibikorwa nk'ibi kubireka kuko iyo bafashwe inzego zibishinzwe zibakurikirana bagahanwa.

    Ingingo ya 281 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wiyitirira urwego rw'umwuga wemewe n'ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n'urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n'urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yerekanye-umugabo-wihaye-ipeti-rya-lt-col-kugira-ngo-atire-imodoka-mu

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko APR FC izakomeza gukinisha Abanyarwanda gusa #rwanda #RwOT

    Ibi Lt Gen Mubarakh Muganga yabigarutseho ku wa 23 Ugushyingo 2021, nyuma y’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports, bikaza kurangira iyi Kipe y’Ingabo itsinze 2-1.

    Ibitego bibiri bya APR FC byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 39 ndetse na Ruboneka Jean Bosco wagitsinze ku munota wa 43′. Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe ku munota wa 19 na Essombe Willy Onana.

    Nyuma y’uyu mukino, Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabajijwe uko yakiriye Intsinzi y’ikipe ye, mu gusubiza agira ati 'Mu izina ry’Ubuyobozi, abakunzi n’abafana ba APR FC ndatangira nshimira byimazeyo abakinnyi n’ abatoza b’ikipe yacu ku intsinzi baduhaye turishimye.'

    Yakomeje avuga ko ari ishema kubona intsinzi kuri Rayon Sports ngo 'nubwo idakunze kubyemera.’

    Ati 'Ndashima n’ikipe twakiriye n’ubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe ariko bongeye kwemera ko batsinzwe ku mugaragaro ndetse bavuga ko twimwe na penaliti yari gutuma dutahana ibitego birenze bibiri.'

    Yakomeje avuga ko iyi kipe igitsimbara ku cyemezo cyo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda kandi ko bitababuza gutsinda.

    Ati: “N’ubwo bisaba kwihangana ariko umusaruro ugaragaza ko kiriya cyerekezo ari inyamibwa cyane. Ubu tuvugana ku mukino wa gatatu w’iyi Shampiyona ikipe twahuye nazo zose zakinishije abanyamahanga babo b’abahashyi ariko ntibitubuza kubatsinda.”

    Yakomeje asabira amakipe bahanganye kuba yakwemererwa gukinisha abanyamahanga 11.

    Ati: “Ku bayobozi bagenzi bacu b’ikipe zindi, Abanyarwanda barashoboye nimubahe amahirwe, ariko aka wa mugani ntemera cyane ngo nyamwanga kumva ntiyanze kubona ku bifuza gukomeza gukinisha abo bahashyi ndabasabira kwongererwa umubare wabo ukava kuri 5 bakaba 7 cyangwa 11 kugira ngo abasore bacu bajye babona aho bipimira. Nyamara ibitangwa kuri bariya biyambazwa bihawe abasore bacu bakora byiza kurushaho ubwo nibwo budasa bwacu.”

    Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, yateranye ku wa 2 Kanama 2021 yemeje ko amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino “Feuille de match” ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu aho kuba batatu nk’uko byari bisanzwe.

    Uwo mwanzuro uvuga ko umukinnyi w’umunyamahanga winjiye mu gihugu aturutse hanze yacyo, agomba kuba atarengeje imyaka 30 y’amavuko.

    Ikomeza iti: “Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’Igihugu kandi akaba arengeje imyaka 30 kugira ngo yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka itatu iheruka.”

    Ubusanzwe, kuva mu 2013, mu marushanwa y’imbere mu gihugu, buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere yabaga yemerewe abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 18 bitabazwa ku mukino.

    Ni itegeko amakipe menshi yifuje ko ryahinduka kuva mu 2015, ariko ntahurize kuri ubwo busabe. Mu Nteko Rusange ya FERWAFA yabaye ku wa 17 Ukuboza 2020, iyi ngingo ntiyagarutsweho, aho byavuzwe ko Rayon Sports yabisabye igihe cyararenze.

    Source : https://imirasire.com/?Lt-Gen-Mubarakh-Muganga-yavuze-ko-APR-FC-izakomeza-gukinisha-Abanyarwanda-gusa

  • Perezida Kagame yahaye Inteko Zishinga Amategeko umukoro wo guhangana n’ibibazo by’ubuvuzi muri Afrika #rwanda #RwOT

    Iyi nama iteraniye mu Mujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

    Yibanze ku biganiro biganisha ku kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere y’Inteko zishinga Amategeko no kuvugurura uburyo bw’imikorere ikwiye by’umwihariko nyuma y’ingaruka zasizwe na COVID-19.

    Perezida Kagame yashimye ko abagize Inteko zishinga Amategeko bagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati: “Mu gihe tugikeneye kuva mu ngaruka twatewe n’icyorezo, Inteko ziracyakeneye kuba ku isonga mu kubaka ubudahangarwa bwa Afurika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima n’ibindi byahungabanya abaturage.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugera kuri iyi ntambwe hari ingingo enye zikeneye kwitabwaho n’abagize Inteko Zishinga Amategeko mu iterambere rya Afurika.

    Ati: “Icya mbere ndahamagarira Inteko zose gusinya amasezerano yemeza ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika cyita ku Miti (African Medicines Agency- AMA) cyatangiye gukora.”

    Amasezerano yashyizweho umukono hagamijwe gufasha Afurika gukorera imiti n’inkingo byujuje ubuziranenge imbere ku Mugabane.

    Mu 2019 ni bwo Inteko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangije umushinga wo gushyiraho AMA nk’uburyo bwo gufasha umugabane kuzamura ubuziranenge bw’imiti iwukorerwamo.

    Kugeza ubu ibihugu 28 byiganjemo ibyo muri Afurika y’Uburengerazuba ni byo bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano. Muri byo 10 ntibirayemeza ndetse bitatu ntibiratanga inyandiko zabyo muri AU.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagize Inteko Zishinga Amategeko bakwiye no kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AFCTA).

    Yagize ati: “Bafite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika ndetse n’amasezerano ya Paris ajyanye no kubungabungabu ibidukikije. Byombi bikeneye kugirwamo uruhare n’abagize inteko.”

    Izindi ngingo Perezida Kagame yagaragaje nk’izikeneye ubwihutirwe zirimo kwihutisha imikoreshereze y’ikoranabuhanga no kugena uko ingengo y’imari ikoreshwa.

    Yakomeje agira ati: “Bigomba kujyana n’ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye ndetse n’Icyerekezo 2063. Ni umwihariko mu rwego rw’ubuzima rusa n’aho rugihanze amaso inkunga z’amahanga. Dukeneye gukorana ngo twongere kugaruka ku ntego yo gukora ibyihutirwa. Dukeneye gukomeza gusangizanya ubunararibonye, ubumenyi n’ubushobozi. Mu bufatanye ni ho imbaraga zacu ziziyongera.”

    Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa, yasobanuye ko iyi nama ari umwanya wo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije umugabane n’Isi.

    Yagize ati: “Intego y’inama y’uyu mwaka igamije kongera gusaba inteko kongera kwisuzuma no gutanga umusanzu wazo mu kuganira ku bibazo bihari, n’ibyakorwa mu kuzana impinduka mu mibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.”

    Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 800 muri Kigali Convention Centre mu gihe abandi bari kuyikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

    Ibihugu byayitabiriye birimo Botswana, Cameroun, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yahaye-Inteko-Zishinga-Amategeko-umukoro-wo-guhangana-n-ibibazo

  • Benzema yakatiwe igifungo_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Karim Benzema, Rutahizamu w'Ubufaransa na Real Madrid, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, yahamijwe icyaha cyo gucura umugambi wo gusebya mugenzi we akoresheje amashusho.

    Umucamanza yahaye Benzema igifungo cy'umwaka umwe kandi amutegeka gutanga amande y'amayero 75.000. Nubwo ubujurire bwatangiye, iki gifungo akenshi kiba gisubitse.

    Benzema w'imyaka 33 yari umwe mu bantu batanu baburanishijwe mu kwezi gushize kubera gushaka kwambura Umufaransa Mathieu Valbuena.

    Uru rukozasoni rwatangaje umuryango w'umupira w'amaguru mu bufaransa kandi aba abakinnyi bombi batakaje umwanya mu ikipe y'igihugu.

    Uru rubanza rwatangiye muri Kamena 2015, ubwo aba bakinnyi bombi b'umupira w'amaguru bari mu myitozo y'Abafaransa.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko ubwo bari mu myitozo y'ikipe y'igihugu, Benzema yashyizeho igitutu kuri Valbuena kugira ngo yishyure abantu bari bafite amashusho y'urukozasoni Valbuena yari arimo. Ariko byagaragaye ko ari umugambi yari yacuze.

    Benzema yamye ahakana ibivugwa kandi ashimangira ko yashakaga gusa gufasha Valbuena kwikuraho ayo mashusho.

    Benzema ntabwo yari yitabye urukiko i Versailles kugira ngo acirwe urubanza, ndetse na Valbuena ukinira ikipe ya Olympiakos yo mu Bugereki ntabwo yari ahari.

    Ku wa gatatu, bane mu baregwa hamwe na Benzema mu rubanza nabo bahamwe n'icyaha. Bakatiwe igifungo kuva ku mezi 18 kugeza ku myaka ibiri n'igice.

    Abunganira Benzema bavuze ko bazajuririra igihano cye.

    Ariko igihe yatangaga imyanzuro, umucamanza yavuze ko Benzema 'yagize uruhare ku giti cye, binyuze mu mayeri no kubeshya, kugira ngo yemeze mugenzi amanyanga'.

    Umwaka ushize, nyuma y'imyaka itanu Benzema ahagaritswe mu ikipe y'igihugu kubera iyi saga yaje kugaruka. Ntibiramenyekana niba kuva ahamwe n'icyaha azongera guhagarikwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/24/benzema-yakatiwe-igifungo_-inkuru-irambuye/

  • IFOTO : Rwarutabura yashenguwe n’intsinzwi ya Rayon aricara yifata mapfubyi #rwanda #RwOT

    Abakunzi ba Rayon Sports bari babucyereye bizeye ko ikipe yabo yigaranzura mucyeba wayo APR wabatsinze igitego kimwe mu mukino wa Shampiyona y’umwaka ushize gusa si ko byaje kugenda.

    Gusa ni bo babanje kwishima kuko ku munota wa 18′ w’umukino, ikipe yabo yabanje kubona igitego muri uyu mukino wayihuzaga na mucyeba wayo ariko ibyishimo byabo ntibyatinze kuko ku munota wa 38′ APR FC yishyuye igitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

    Byaje guhumira ku mirari Ku munota wa 41′ ubwo APR FC Ruboneka Bosco yongeraga kunyeganyeza incundura z’izamu rya Rayon Sports ku gitego yatsize ubwo yari ahawe umupira na Ombolenga Fitina, Bosco ahita atera ishoti rikomeye mu izamu, Bonheur ntiyamenya aho umupira unyuze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/IFOTO-Rwarutabura-yashenguwe-n-intsinzwi-ya-Rayon-aricara-yifata-mapfubyi

  • Itangazo: NIYITANGA Danny yasabye guhindura amazina akitwa NIYITANGA Eric #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIYITANGA Danny yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NIYITANGA Eric mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-niyitanga-danny-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-niyitanga-eric