Category: Uncategorized

  • COVID-19 yagaragaje ko Afurika ifite ibibazo- Perezida Kagame yagize icyo asaba Inteko zo muri Afurika #rwanda #RwOT

    Yabuvuze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021 ubwo yatangizaga inama y’abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu 12 byo ku mugabane wa Africa bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

    Perezida Kagame yagarutse ku ngaruka zazanywe n’icyorezo cya COVID-19, ati 'Iki cyorezo cyatumye urwego rw’ubuzima rugira umubare munini w’inkunga n’amadeni y’amahanga.'

    Yakomeje agira ati 'Iki cyorezo kandi cyerekanye ko Umugabane wa Africa ufite ibibazo. Iki cyorezo cyahinduye icyerekezo cy’ibyo twari twarinjije, ntabwo byabaye kuri Africa yonyine, ariko tugomba kugira icyo dukora bikagabanuka kuruta ahandi.'

    Yaboneyeho kugaragaza uruhare Inteko Zishinga Amategeko mu gufasha Guverinoma zazo mu kwivana muri izi ngaruka.

    Yagize ati 'Inteko ziracyakeneye kuba ku isonga mu kubaka ubudahangarwa bwa Afurika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima n’ibindi byahungabanya abaturage. Icya mbere ndahamagarira Inteko zose gusinya amasezerano yemeza ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika cyita ku Miti [African Medicines Agency- AMA] cyatangiye gukora.'

    Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku isoko rusange rya Africa (AfCFTA) ryemerejwe i Kigali mu Rwanda muri 2018, avuga ko Inteko zifite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri soko.

    Ati 'Bafite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika ndetse n’amasezerano ya Paris ajyanye no kubungabungabu ibidukikije. Byombi bikeneye kugirwamo uruhare n’abagize inteko.'

    Justin Bedan Njoka Muturi, Umunya-Kenya uyoboye Inteko Ishinga Amategeko y’ibiugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ishami rya Africa, yameje impanuro zatanzwe na Perezida Kagame zigomba kujya mu ngiro.

    Ati 'Iki cyorezo cyatumye dutekereza cyane ku mwanya Umugabane wa Africa ufite ku isi bityo imigambi na politike zacu zigomba kuza zisubiza ibibazo by’imibereho n’ubukungu byugarije uyu mugabane. Imikoranire y’inteko zishinga amategeko n’abaturage bizaduha imbaraga zo kuba ijwi ryabo kandi twizeye ko rizumvikana.'

    Ibi kandi binashimangirwa na donatille Mukabarisa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, ati 'nk’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko, abahagarariye rubanda, tukaba n’intumwa zabo ; tugiye kungurana ibitekerezo turebe abagize ibyo bageraho babiratire abandi, ibi ni byo bizaduha imitekerereze mishya, ituma duhinduka imbarutso y’iterambere ry’ubukungu.'

    Iyi nama Ihuje abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu 12 byo muri Africa bihuriye muri Commonwealth, yitezweho ibisubiza bya bimwe mu bibazo bicyugarije imibereho y’abaturage b’ibi bihugu ikazasoza tariki 28 Ugushyingo 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/COVID-19-yagaragaje-ko-Afurika-ifite-ibibazo-Perezida-Kagame-yagize-icyo-asaba-Inteko-zo-muri-Afurika

  • Kigali : Abamotari ngo Polisi ikabije kubandikira 'Mauvais Arret, na yo ikabashinja guhindura Parking aho itagenewe #rwanda #RwOT

    Aba bamotari bavuga ko ubusanzwe guhagarara ahatemewe [mauvais arrêt] bihanishwa amande y’ibihumbi 25 Frw mu gihe hari ahantu i Kigali hashyiriweho uwo mwihariko nko kuri Kigali Heights, kuri Marriot Hotel no kuri Simba super Market mu Mujyi rwagati.

    Umwe yagize ati 'Kigali Heights iyo bagufashe ukuraho umugenzi bakaguca ibihumbi mirongo itanu [50 000Frw] hari Marriot iyo uhahagaze ukuraho umugenzi bakwandikira ibihumbi mirongo itanu, noneho nkibaza nti iyo bakwandikiye ibihumbi 50 ntabwo contravention bandikaho ko ari mauvais arrêt, bashyiraho amakosa abiri.'

    Undi mumotari ati 'Uyu munsi mu Mujyi wa Kigali ahantu hose ni muri mauvais arrêt, ibyapa tugira ntibirenze bitatu.'

    Undi we avuga ko yigeze kuzinduka ari mu gitondo akegera umupolisi ashaka kumusaba serivisi ngo amurebere niba nta bihano arimo ariko ko yaje gutungurwa no guhita yandikirwa.

    Ati 'Ndamubwira nti 'ese ko nari nkubwiye ngo undebere niba nta deni ukanyaka ibyangombwa, mauvais arrêt ije gute ?’.'

    Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel avuga ko atumva impamvu abamotari baba bacibwa ariya mafaranga ibihumbi 50 Frw mu gihe n’imodoka ubwayo icibwa ibihumbi 35 Frw.

    Avuga ko agiye kuvugana n’ushinzwe abamotari muri Polisi y’u Rwanda kugira ngo bamenye aho ikibazo cyaba kiri.

    Ati 'Baba bakwiye kugaragaza itegeko babishingiyeho.'

    Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP IRERE Irene avuga ko hari abamotari babuza guhagarara ahantu runaka ariko bagakomeza kuhahagarara bigatuma babandikira n’ikosa ry’agasuzuguro.

    Ati 'Ikosa bakunze gukora ni uko ahahagarara atahemerewe ariko bamubuza inshuro ebyiri, eshatu agenda agaruka bakamwandikira irindi kosa.'

    SSP IRERE Irene avuga ko Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali ntaho babuzwa guhagarara bakuraho umugenzi cyangwa bamufata ahubwo ko babuzwa kuhagarara umwana munini.

    Akomeza avuga impamvu abamotari bakunze guhagarara umwanya munini hariya hantu, ati 'Nka Marriot bahakundira ko haba hari abagenzi ba buri kanya, ashobora kuhafata umugenzi cyangwa akahamusiga ariko atari ukuhagira parking.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abamotari-ngo-Polisi-ikabije-kubandikira-Mauvais-Arret-na-yo-ikabashinja-guhindura-Parking-aho-itagenewe

  • Abafana 15 bagiye kureba umupira wa APR&Rayon ntibasubiye mu rugo bahise bafungwa #rwanda #RwOT

    Ubu kujya mu bikorwa bimwe na bimwe nk’ibitaramo, inama ndetse n’imikino, bagomba kugaragaa ko bipimishije icyorezo cya COVID-19 nibura mu masaha 72 kandi bagasanga ari bazima.

    Aba bitabira ibi bikorwa, bagaragaza ko bipimishije berekana ubutumwa bugufi bwoherezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC iyo ibisubizo by’umuntu bibonetse.

    Polisi y’u Rwanda itangaza ko hari abantu bitabira ibikorwa binyuranye nk’imikino ndetse n’ibitaramo, bakagaragaza ubutumwa butari impamo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko no ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports hari abakoze ariya makosa ndetse ko hamaze gufatwa 15.

    CP John Bosco Kabera avuga ko uretse kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ahubwo ko biriya bakoze binagize ibyaha.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yagize ati 'Kuri aba babihisemo barabibazwa, ku babiteganya bazabibazwa kandi bazafatwa, abantu turabagira inama yo kubivamo bakabireka.'

    Yavuze kandi ko n’abategura biriya bikorwa byitabirwa n’abantu bagomba kubanza kugaragaza ko bipimishije COVID-19 na bo bazaryozwa kuba hari ababyitabira bakoresheje ubutumwa bw’ubuhimbano bugaragaza ko bipimishije COVID-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Abafana-15-bagiye-kureba-umupira-wa-APR-Rayon-ntibasubiye-mu-rugo-bahise-bafungwa

  • Cristiano Ronaldo yashyizeho akandi gahigo ny… – #rwanda #RwOT

    Ku mukino wa gatanu wa Champions League Manchester United yahuragamo na Villarreal ikanayitsinda ibitego 2 ku busa, igitego cya Ronaldo cyaje nanone kuba icy’amateka kuri we kuko yahise yuzuza ibitego 800 mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru.


    Ibitego 5 bya mbere yabitsinze agikinira Sporting CP, Manchester United amaze kuyitsindira ibitego 128, Real Madrid yayitsindiye ibitego 451, Juventus ayitsindira ibitego 101 naho ikipe y’igihugu ya Portugal amaze kuyitsindira ibitego 116. Ibi bituma aba umukinnyi wa mbere ku Isi ukina umupira w’amaguru watsinze ibitego byinshi.

    Ronaldo yujuje ibitego 100 bya mbere ari muri Manchester naho ibitego 200, 300, 400, 500 na 600 abyuzuza akinira Real Madrid, ibitego 700 yaherukaga kubyuza mu mwaka wa 2019 akinira Juventus. Igitego kandi Ronaldo yaraye atsinze cyatumye yuzuza ibitego 140 muri Champions League, akomeza kuyobora abafite ibitego byinshi muri iri rushanwa.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111837/cristiano-ronaldo-yashyizeho-akandi-gahigo-nyuma-yigitego-yaraye-atsinze-111837.html

  • Uko ikiremwamuntu cyatakaje umurizo #rwanda #RwOT

    Ibyo birumvikana nka byendagusetsa cyangwa ikibazo cy'umwana. Ariko ku bahanga muri science iki ni ikintu gikomeye.

    Mu by'ukuri, niba ku misusire abantu dusa rwose n'inyamaswa z'ibisabantu, kuki zo zifite imirizo ariko twe ntayo?

    'Ni ikibazo gifite ishingiro', nk'uko bivugwa na Bo Xia, umuhanga mu bumenyamuntu bwibanda ku uturemangingo wo muri Grossman School of Medicine muri kaminuza ya New York.

    Imirizo ishobora kugira akamaro kenshi mu isi y'inyamaswa.

    Kuva imirizo yaboneka ku binyabuzima bya mbere, hashize imyaka irenga miliyoni 500, igira akamaro gatandukanye.

    Ku mafi, ifasha koga mu mazi. Ku nyoni, mu kuguruka. Ku nyamabera ifasha kuziha kuringanira (equilibre/balance).

    Ishobora kuba kandi intwaro yo kwirinda, nko kuri scorpions. Cyangwa se ikimenyetso cyo kuburira, nko ku nzoka z'ubumara zinyegayeza umurizo ukavuga.

    Ku bisabantu (primates), umurizo ufasha muri byinshi kandi henshi. Urugero inguge zimwe zo muri Amerika zigira umurizo muremure uzifasha kwihambira cyangwa gufata ibintu mu biti.

    Ariko umuryango w'inyamaswa bita hominids — uhuriyemo abantu, ingagi, inguge na orangs-outans nta mirizo zigira.

    Uko byagenze n'impamvu ni ibibazo byakomeje kwibazwa n'abahanga muri science mu myaka myinshi yashize.

    Igisubizo gisa n'ikiri mu ihinduka ry'ingingo riheruka kuvumburwa ryakoze ku turemangingo twatumye inyamaswa z'ibisabantu bito z'ubwoko bita hominines zo zigira imirizo hashize imyaka igera kuri miliyoni 25.

    Abantu n'ibisabantu bafite abasekuru bamwe

    Ikindi, uko guhinduka kuba mu gihe kirekire kuva ku kiragano ujya ku kindi, byagiye bihindura imiterere ya hominines, ibishobora kuba bifitanye isano no kuba abantu bagendesha amaguru.

    Bo Xia ati: 'Izo [nyamaswa] zose zisa n'izifitanye isano kandi byagiye bibaho mu gihe kimwe no kwihinduranya. Ariko ntituzi neza neza buri ntambwe y'uko byagenze muri uko kwihinduranya.

    'Nk'uko mwabitekereza, ibyo ni kimwe mu bintu bikomeye mu kwihinduranya( Evolution), nicyo kitugira abantu.'

    Mu kugenzura ibyo, Xia akora kwihinduranya nk'uko ku imbeba.

    Yabonye ko imbeba zari zifite imirizo y'ubwoko butandukanye. Imwe yari ifite imigufi naho ku zindi imirizo ntiyakuze na mba.

    Sakwe sakwe? Amaguru n'umurizo habanje iki?

    Charles Darwin yari yarabivuze. Ko Homo sapiens (umuntu w'iki gihe mu yandi magambo) akomoka ku nguge z'imirizo.

    Uyu muhanga w'Umwongereza mu 1871 yanditse igitabo ku nkomoko y'umuntu, muri cyo asobanuramo ibijyanye no kwihinduranya (evolution) aguhuza n'umuntu w'iki gihe. Byari uguhishura gukomeye icyo gihe.

    Ariko n'ubundi, abantu bakomeje gukora itandukaniro hagati y'isi y'inyamaswa n'isi igezweho: tuba mu nzu, uruhu n'ubwoya biratandukanye, kandi dukoresha ubwonko mu gukemura amahurizo akomeye.

    Darwin icyo gihe yabirinduye ishingiro rya science y'icyo gihe atangaza igitabo yise 'Origin of Species' aho asobanura ko umuntu ava ku ihinduka, kandi abahanga bose b'iburengerazuba icyo gihe baremeraga igitekerezo ko Imana ari yo yaremye abantu, isi n'ibiyiriho.

    Nyamara kandi abantu n'ingunge, dusangiye abasokuru, duhuje 98% kuri ADN.

    Ndetse na Hominids (umuryango duhururamo) za mbere zabonetse mu myaka ikabakaba miliyoni 20 ishize zikaba nta mirizo zagiraga.

    Rero, niba umurizo ufite ihuriro no guhinduka kw'abantu n'ibisabantu kandi waragize ingaruka ku ngendo (demarche) zabyo, ikibazo kibazwa ni icyaje mbere, umurizo cyangwa amaguru?

    Xia ati: 'Ni nk'ikibazo cy'igi n'inkoko. Nk'uko mwabyibaza, ntabwo ari ikibazo byoroshye gusubiza.'

    Muri macye, ntabwo bishoboka kumenya neza ibyabanje kugira ngo abasokuru bacu bahagarare ku maguru, niba byaratewe n'uko nta mirizo bari bafite.

    Cyangwa se niba tudafite imirizo kuko tugenda duhagaze kandi bikaba byoroshye guhagarara twemye ku maguru yacu.

    Xia ati: 'Byasaba imashini yasubiza inyuma ibihe kugira ngo ibyo byose bimenyekane, tukareba ibyabanje. Ariko kuko ntayo dufite, icyo navuga ni uko tutabizi, impaka zigashirira aho. Ariko umuntu akaza kwibaza ati 'kuki tuvuga ibyo byose'.

    'Igisubizo nyacyo ni uko iby'amaguru n'umurizo bigibwaho impaka icya rimwe. Muri macye ntitwavuga kwihinduranya (evolution) ngo ntidukomoze ku murizo no ku maguru abiri, tutitaye ku cyaje mbere.'

    Igisubizo kiri mu guhererekanya ibitugize

    Kuva yababara akagufa ko ku ruti rw'umugongo (coccyx) ari mu modoka, hashize imyaka ibiri, Xia ntiyigeze areka gutekereza ku ngingo y'imirizo n'abantu.

    Coccyx niko kagufa ka nyuma ko hasi ku ruti rw'umugongo, kagizwe n'utugufa tune dufatanye kandi kerekana ishusho y'icyahoze ari umurizo mu myaka miliyoni nyinshi ishize.

    Iyo urebye amashusho y'umwana ukiri gutangira kwirema (embryon) mu nda ya nyina, ubona umurizo, uza kugenda nyuma y'ibyumweru bicye mu ikorwa ry'uruti rw'umugongo.

    Iyo coccyx, niyo twicarira, iri ahantu neza neza umurizo uba uri ku zindi nyamaswa.

    Itai Yanai umushakashatsi mu buvuzi wo muri kaminuza ya New York avuga ko mu myaka 100 ishize science yageze kuri byinshi mu kwiga ibijyanye no guhererekanya ibitugize kw'abantu (génétique).

    Ati: 'Twibaza ibi bibazo byose kuko abantu bakunda science kandi ari yo bajyaho mu gushaka ibisubizo ku bibazo runaka.'

    Kwihinduranya kwabonywe na Xia Bo mu bushakashatsi bwe ku mbeba kwerekana utunyangingo tubarirwa mu magana tuzwi nka TBXT, ako ni agace kagize ADN kandi usanga ari kamwe ku bantu no ku bisabantu.

    Mu gusuzuma ihuriro hagati yo kwihinduranya n'umurizo, Xia yahinduye utunyangingo tumwe na tumwe duhererekanywa ku mbeba akoresheje uko kwihinduranya.

    Eureka! Xia na bagenzi be bavumbuye ko umurizo w'imbeba utongeye kumera nk'uko byagendaga mbere.

    Ariko ubwo buvumbuzi ni ubwa mbere mu ruhererekane ruzatuma tumenya neza ibyo kwihinduranya kwabaye ku basokuru bacu.

    Abahanga muri science bavuga ko hari utunyangingo turenga 30 dutuma inyamaswa zimera umurizo, kandi abashakashatsi b'i New York bo bavuga kamwe.

    Nk'uko Xia abivuga, abantu bose bafite amagufa y'umurizo kandi asa, ariko kuri za mbeba zakoreweho ubushakashatsi imirizo yari ifite uburebure butandukanye cyangwa se nta yo na mba.

    Umwanzuro wa Xia ni uko habayeho kwihinduranya gutandukanye, aho kuba kumwe, kwahinduye utunyangingo duhererekanywa kuri za hominines mu myaka igera kuri miliyoni 25 ishize maze bigahindura abantu uko tumeze ubu.

    Ati: 'Birashoboka ko ari ukwihinduranya gukomeye, ariko ntitwibaza ko ari ko gusa kwabiteye.'

    Xia na Yanai bavuga ko kwihinduranya gushobora kugira ingaruka mbi, harimo kurwara cyangwa no gupfa.

    Ariko kandi kwihinduranya kuzana ibyiza aho gushobora kwakirwa neza n'abo kubayeho maze kugahererekanywa ibiragano ku bindi.

    Icyo Xia asobanura ni uko gutakaza imirizo kwazaniye ba hominidis (bwa bwoko duhuriramo n'ibisabantu bidafite imirizo) ibyiza kandi by'ingenzi bisobanura impamvu kwamaze igihe kirekire.

    Ati: 'Cyane cyane uko abantu bagenda cyangwa uko dukoresha intoki mu gukora ibintu bitandukanye.'

    Ariko ibyo ngo ntabwo bisobanuye ko gutakaza imirizo byatuzaniye ibyiza gusa.

    Xia n'itsinda rye babonye ko imbeba bakoresheje mu bushakashatsi zagize imiterere mibi ku ruti rw'umugongo isa cyane n'indwara y'umwobo ku ruti rw'umugongo ifata umwana umwe w'umuntu ku bana 1,000 bavutse.

    Ubwo busembwa buva ku kitwa spina bifida, kibaho iyo uruti rw'umugongo ruri kwikora ku mwana utaravuka rutifunze neza.

    Xia ati: 'Sinavuga rero ko kwihinduranya ari byiza cyangwa bibi. Ni ikintu kibaho gutyo gusa.'

    Kuri M.Yanai imirimo y'abashakashatsi izafasha kumva ibintu byabaye mu mateka ya cyera cyane y'abasukuru bacu.

    Ati: 'Nibaza ko ibyo Bo (Xia) yagezeho bizafasha umuryango w'abahanga muri science kurushaho kugera ku bindi.'

    SRC:BBC

    The post Uko ikiremwamuntu cyatakaje umurizo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/24/uko-ikiremwamuntu-cyatakaje-umurizo/

  • Mara Phones zigiye gucuruzwa muri Angola – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’itsinda ry’abashoramari bagera kuri 17 bari mu Rwanda baturutse muri Angola, aho bagiriye urugendo rw’icyumweru mu Rwanda rugamije kurwigiraho no gushaka amahirwe y’ishoramari. Uru rugendo rwasojwe ku wa 20 Ugushyingo 2021.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri Angola, Isabel E. Soares da Cruz, yavuze ko babonye amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda mu nzego zinyuranye, zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere inganda.

    Yavuze ko ku ikubitiro basinye amaserano n’uruganda rukora telefoni mu Rwanda rwa Mara phones agamije kugurisha ibikoresho byatunganyijwe n’urwo ruganda muri Angola.

    Yagize ati “Nibyo twasinye amazezerano na Mara Phones, twishimiye gukorana imishinga y’iterambere n’u Rwanda kubera ko intambwe Perezida Kagame akomeje gutera ari nziza. Dushimishijwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho kandi twifuza ko twabigeza no muri Angola.”

    Izi telefoni zari zisanzwe zicuruzwa muri Afurika y’Epfo.

    Perezida Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Eric Gishoma, yagaragaje ko urugendo rw’iminsi umunani aba bashoramari bagiriye mu Rwanda ruzabyara inyungu nyinshi.

    Mu minsi igera ku munani bamaze mu Rwanda, abo bashoramari beretswe amahirwe atandukanye y’ishoramari, basura aho basuye inganda nka Volkswagen na Mara Phones.
    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Philip Lucky, yavuze ko gusinyana amaserano na Mara Phones bigiye gufungura amarembo no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

    Ati “Amasezerano bagiranye na Mara Phones agamije gucuruza ibicuruzwa byayo muri Angola, noneho bakazanashinga nk’icyo twakwita ishami kugira ngo bazajye bacuruza telefoni zayo. Twumva ari igikorwa cyiza cyo kugira ngo twagure ibikorwa byacu mu mahanga.”

    Urwego rw’Igihugu rw’iterambere mu Rwanda narwo rubinyujije kuri Twitter rwashimangiye ko Mara Phones yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Angola yitwa MISALE company igamije kuzajya icuruza ibicuruzwa byayo muri icyo gihugu.

    Mara Phones zigiye gucuruzwa muri Angola

    source : https://ift.tt/3DP0gcZ

  • Abakozi ba Skol Brewery bashyiriweho buruse z’abana babo – #rwanda #RwOT

    Iyi buruse yitezweho kugabanyiriza ababyeyi umutwaro bari bafite wo kwishyurira abana amashuri, kubagurira impuzankano, ibitabo n’amafaranga y’urugendo.

    Impamvu nyamukuru yo gushyiraho gahunda ya buruse ni uko Skol igamije kubakira ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abana b’abakozi bayo binyuze mu kugira uruhare mu burezi.

    Ibisabwa kugira ngo umukozi wa Skol Brewery yemererwe inguzanyo y’umwana we ni uko agaragaza icyemezo cy’uko umwana we yandikishijwe mu ishuri runaka ryo mu Rwanda ariko ritari mpuzamahanga, ndetse no kugaragaza urupapuro ruriho ibyo umunyeshuri asabwa ku ishuri.

    Abakozi babyifuza bashobora kuzuza inyandiko y’ubusabe bwabo bukazasuzumwa nyuma buruse zigatangwa hagendewe ku bujuje ibisabwa.

    Imwe mu ntego za Skol Brewery ni uguteza imbere imibereho myiza y’abakozi bayo n’imiryango muri rusange kandi bizeye ko iyi gahunda ya buruse izabafasha mu kubigeraho.
    Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa mbere, Skol Brewery yazatangirana no kwishyurira nibura abana 50 mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro.


    source : https://ift.tt/3nMyqII

  • Minisitiri Gatabazi yahanuye abayobozi baherutse gutorwa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabibasabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga amahugurwa ahuriwemo n’abajyanama 459 baherutse gutorerwa kwinjira mu nama njyanama z’uturere, buri Karere hakaba haratowe abajyanama 17 bavuyemo komite nyobozi z’uturere na biro ziyobora njyanama.

    Aya mahugurwa ari kubera mu ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana bikaba biteganyijwe ko azasozwa tariki ya 29 Ugushyingo.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo aba bayobozi basobanurirwe imiyoborere y’u Rwanda ndetse buri umwe asobanurirwe inshingano ze kugira ngo atangire akazi azizi neza.

    Yakomeje agira ati “Intego y’imiyoborere tugenderaho ni ugushyira umuturage ku isonga, kugira ngo tubashe kumuteza imbere. Twahuriye hano mu mahugurwa kugira ngo mubashe kumva neza inshingano mwatorewe.”

    Yakomeje abasaba kwereka abaturage urukundo n’icyizere, ati ” Turifuza ko muba abayobozi bafite urukundo; urukundo rwubaka icyizere, nacyo kikubaka ubufatanye, ubufatanye bugafasha kugera ku ntego.”

    Biteganyijwe ko aba bayobozi bazigishwa amasomo atandukanye arimo amateka y’u Rwanda n’imiyoborere yimitswe, amasomo ajyanye n’uburyo bugenda bwubakwa mu miyoborere na demokarasi, imikorere n’imikoranire y’inzego, imiyoborere n’imicungire y’umutungo, ndetse no kurebera hamwe uburyo imiyoborere yagiye yegerezwa abaturage.

    Muri aya mahugurwa hazifashishwa abayobozi b’uturere bacyuye igihe mu gusobanurira abashya ubunararibonye bakuye mu nzego z’ibanze, ndetse hakazanifashishwa abandi bayobozi batandukanye n’abafite ubunararibonye mu miyoborere y’u Rwanda.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko amahugurwa nk’aya azakomeza kubaho mu rwego rwo gufasha abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwimakaza imiyoborere myiza bashyira umuturage ku isonga.

    Minisitiri Gatabazi yahanuye abayobozi baherutse gutorwa

    source : https://ift.tt/3nJGppY

  • Muhayimana uri kuburanira i Paris, avuga ko yafashijwe n'umukozi wa TPIR kugera mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa Kabiri w'urubanza rwa Muhayimana Claude uri kuburanishirizwa i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, ku bufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye inteko iburanisha ko kugera muri iki gihugu yabifashijwemo n'umugenzacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha-TPIR.

    Muhayimana Claude, wavutse mu 1961 ari mu gihugu cy'u Bufaransa aho akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk'ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ibyo akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreye mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Kibuye, aha hari no mu gace kiswe zone turquoise karimo ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside.

    Ubwo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021, yagezwaga ku nshuro ya Kabiri imbere y'inteko iburanisha mu rukiko rwa rubanda i Paris, mu gusobanurira urukiko rwashakaga kumenya uko yageze mu Bufaransa mu 2001 aho nyuma yaje no guhabwa ubwenegihugu, yavuze ko ubundi ava mu Rwanda bitatewe no guhunga impamvu za Politiki, ko ahubwo yari arambiwe guhora atumizwa abazwa ndetse anasabwa gushinja ingabo z'Abafaransa ku ruhare rwazo muri Jenoside.

    Akomeza iby'urugendo rwe kugera mu Bufaransa, Muhayimana claude, yabwiye inteko iburanisha ko hari umugenzacyaha wa TPIR( i Arusha) wamufashije akamushakira Pasiporo y'u Rwanda yagendeyeho, ashakirwa Visa ya Togo, ava muri Kenya amufasha guca muri Cote d'Ivoire, aho yaje no kumwoherereza amafaranga amufasha kuhava akagera i Paris mu Bufaransa.

    Mu bindi yagarutseho imbere y'urukiko, yavuze uko Ben Rutabana ari inshuti ye, ko bavuka hamwe, ko ndetse yamuhuje na Dr Rudasingwa Theogene hamwe na Ngarambe, bombi bamwinjije mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda aho rinakorera hanze. Avuga ko yaryinjiyemo muri 2011, aho ubu aribereye umuhuzabikorwa mu gace ka Rouen.

    Soma hano bimwe mu byo wamenya kuri uyu Muhayimana Claude;France: Icyo wamenya ku rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye none I Paris

    Muhayimana Claude, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa projet pèche yo ku Kibuye aho yagiye avuye gukora muri Guest House ya Kibuye. Urubanza rwe mu Bufaransa, rwakabaye rwarabaye mu bihe bishize ariko rwakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirusi rwigizwa inyuma. Akurikiranyweho uhufatanyacyaha nk'ikitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Urubanza rwe rwatangiye Tariki 22 Ugushyingo mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa. Rutegenijwe kurangira tariki 17 Ukuboza uyu mwaka wa 2021. Byotezwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50 barimo 15 bazava mu Rwanda.

    Munyaneza Theogene / intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/muhayimana-uri-kuburanira-i-paris-avuga-ko-yafashijwe-numukozi-wa-tpir-kugera-mu-bufaransa/

  • Abantu 15 baraye mu gihome bazira gukoresha inyandiko mpimbano ngo barebe umukino wa APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Abantu 15 bafashwe ku munsi w'ejo ku mukino wahuzaga APR FC na Rayon Sports, nyuma y'uko berekanye ubutumwa mpimbano bwerekana ko bapimwe COVID-19 kugira ngo bemererwe kwinjira kuri uyu mukino.

    Polisi y'Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abafana 15 bakekwaho gukoresha ibyangombwa bihimbano by'uko bipimishije Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda bakwiriye kwirinda kwishora mu byaha nk'ibi.

    Ati 'Abantu bakwiye kubireka, twarabivuze mbere ko ubwo hafunguwe ibikorwa bizajya byitabirwa n'abantu bipimishije, hari abagiye guhimba ibyo byangombwa, none ibyo twavugaga birasohoye. Nibabyirinde naho ubundi bari gukora ibyaha.

    CP Kabera yavuze ko aba bafashwe bagiye gukorwaho iperereza hanyuma dosiye yabo igashyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Kwinjira muri Stade ya Kigali byasabaga ko buri mufana agomba kuba yaripimishije mu masaha 72 mbere y'uyu mukino wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021.

    Aho kwipimisha, bivugwa ko bamwe bahisemo guhimba ibyangombwa kugira ngo babe banyura mu rihumye inzego zibishinzwe binjire muri stade.

    Amategeko y'u Rwanda asobanura ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangijwe kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese ku bw'uburiganya wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu yamafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarengeje miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abantu-15-baraye-mu-gihome-bazira-gukoresha-inyandiko-mpimbano-ngo-barebe