Category: Uncategorized

  • Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Ubunyamahanga bukuru bwa EAC – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byagarutse ku guteza imbere ururimi rw’Igifaransa muri uyu Muryango, ndetse n’uburyo impande zombi zishobora gukorera hamwe mu guteza imbere ibjyanye n’indimi.

    Mushikiwabo kandi yishimiye icyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bukuru bwa EAC, cyo kongera Igifaransa mu ndimi zikoreshwa n’uwo Muryango, aho cyiyongereye ku Giswahili n’Icyongereza zari zisanzwe zikoreshwa nk’indimi zemewe mu bihugu bigize uwo Muryango.

    Ibi bisobanuye ko uru rurimi rushobora kwigishwa nk’isomo mu mashuri ari mu bihugu bigize uwo muryango, aho ubusanzwe rwakoreshwaga cyane mu gihugu cy’u Burundi, nubwo ibihugu nk’u Rwanda birufite mu Itegeko Nshinga nk’ururimi rwemewe.

    Ibi kandi binajyanye n’intego za Mushikiwabo muri OIF, wiyemeje ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo no kurushaho guteza imbere ndetse no kongera umubare w’abantu bakoresha ururimi rw’Igifaransa.

    La SG de la #Francophonie @LMushikiwabo a reçu M. Christophe Bazivamo, Secrétaire général adjoint de @jumuiya.
    La SG a salué l’inclusion de la #languefrançaise comme langue officielle et ils ont abordé des pistes de coopération et d’un partenariat autour du #multilinguisme. pic.twitter.com/KGKj1iuT5k

    — La Francophonie (@OIFrancophonie) November 24, 2021

    Umunyamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Ubunyamahanga bukuru bwa EAC

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku guteza imbere uruhare rw’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga

    source : https://ift.tt/3DM9NRY

  • Nyamirambo: Umugabo wacucuwe ibihumbi 200 Frw ashaka kugaruza ibyo yibwe ari kurira ayo kwarika – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’abana bane, yibwe ibikoresho birimo telefoni, televiziyo n’ibihumbi 200 Frw, byose hamwe bifite agaciro karenga ibihumbi 600 Frw.

    Ubu bujura bwababaje cyane Habimana warahiye akirenga akavuga ko yifuza kumenya uwahemukiye bene ako kageni, kera kabaye aza kubiganiza umuturanyi we, wamusabye kutajya kure kuko hari uburyo bworoshye bwo kumenya uwo muhemu, ndetse akanabasha kumwaka ibyo yamwibye.

    Uyu muturanyi yamubwiye ko agomba kwegera umwe mu bantu bazwi nka ‘Aba-Masai’, kuko bafite ubushobozi bwo kumenya no kumwereka uwamwibye. Aba bantu bazwi cyane mu Mujyi wa Kigali aho bakunze kugaragara bambaye ibishura n’inkweto zizwi zabitiriwe zizwi nka masai, bagakunda kugenda bacuruza ibintu bitandukanye. Ubusanzwe bakomoka mu bwoko bwa Masai buboneka muri Kenya na Tanzania.

    Habimana wari wazabiranyijwe n’uburakari acyumva iby’abo bantu bafite ubushobozi bwo kumugaruriza umutungo, yahise anyaruka ajya kubashakira i Gikondo ahazwi nka Juwa Kali, maze koko ahasanga Umu-Masai yatekerereje ibyamubaye undi akamusaba gutuza, akamubwira ko icyo kibazo cyoreshye cyane ndetse kiri buze gukemuka mu kanya nk’ako guhumbya, apfa gusa kuza kwemera kwishyura ibihumbi 200 Frw.

    Habimana yateye imibare asanga kwishyura ibihumbi 200 Frw ukagaruza ibihumbi 600 Frw nta gihombo kinini kirimo, niko kwemerera uwo Mu-Masai ko amafaranga yayabona, ndetse ahita yisaka yishyura ibihumbi 100 Frw yari asigaranye kuri konti ya mobile money, arananyaruka yegera inshuti ye ayiguza ibindi bihumbi 100 Frw, ubwo icyo kwishyura kiba kirarangiye.

    Uretse amafaranga, uyu Mu-Masai yamusabye kwitwararika mu bundi buryo no kubahiriza imigenzo imwe n’imwe, yisiga imiti yahawe mu buryo yategetswe.

    Mu gahinda kenshi yagize ati “Namuhaye ibihumbi 100 Frw nari mfite kuri konti ya mobile money, andi ibihumbi 100 Frw nagiye kuyaguza inshuti yanjye ndayamuha, ndetse nkurikiza ibintu byose yari yambwiye, birimo kwisiga amavuta yari yampaye n’akantu kameze nk’akabuye yari yampaye ngo ngashyire munsi y’ururimi kugira ngo uwanyibye ahite yizana. Byarangiye uwo muntu ataje, ibyo nibwe ndabibura n’amafaranga namuhaye yose agenderamo uko.”

    Akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’uburyo azishyura ibihumbi 100 Frw yagujije, kuko iby’igihombo cye yamaze kubyakira, aboneraho gusaba abantu kujya birinda kwizera ibijyanye n’imbaraga z’ubupfumu n’izindi zishobora kubafasha kugera ku bintu bataruhiye.


    source : https://ift.tt/2ZoI3Ea

  • Miss Jolly Mutesi yatangaje undi muhanzi uzaririmba muri Miss East Africa – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byitezwe ko bizaba tariki 17 Ukuboza 2021 bikazabera muri Tanzania, kwinjira bikazaba ari amashiringi ibihumbi 50 mu myanya isanzwe, ibihumbi 100 muri VIP na 200 muri VVIP.

    Uzegukana ikamba rya Miss East Africa riri gutegurwa na Jolly Mutesi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500Usd arenga 1 500 000 Frw.

    Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 Usd, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 USD arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

    Umuhanzi Mbosso azaririmba mu Irushanwa rya Miss East Africa

    Miss Mutesi Jolly ari gutegura Irushanwa rya Miss East Africa

    source : https://ift.tt/2ZoHZnU

  • Iburasirazuba: Dore ibibazo bitegereje abayobozi b’uturere batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intara y
    Intara y’Iburasirazuba iherutse gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi bw’amatungo no kurwanya amapfa mu bice byahuye n’izuba ryinshi

    Muri iyi nkuru turibanda ku birebana cyane cyane n’Intara y’Iburasirazuba igizwe n’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Ngoma na Kirehe.

    Bimwe mu bibazo bikomeye bitegereje abayobozi bashya mu Ntara y’Iburasirazuba harimo ikibazo cy’abana basambanywa cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe ndetse no guhangana n’izuba ryinshi rishobora gutera amapfa.

    Intara y’Iburasirazuba ni yo nini mu gihugu ikaba ari na yo ifite abaturage benshi ikaba ikungahaye cyane ku buhinzi n’ubworozi kuko ubutaka bwayo bwera cyane.

    Kugira ubutaka bwiza bituma n’abaturage mu zindi ntara bifuza cyane kuyituramo bagamije kuyikoreramo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

    Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n
    Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n’amapfa yangiza imyaka

    Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera kagumanye abayobozi bari basanzwe bakayobora, Akarere ka Kayonza umuyobozi w’akarere ni we mushya gusa.

    Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wakayoboraga yagumyeho ariko abamwungiriza bombi ni bashya, Akarere ka Rwamagana abayobozi bako babiri bari basanzweho uretse ushinzwe ubukungu mushya.

    Muri rusange nta Karere na kamwe mu Ntara y’Iburasirazuba kadafite umwe mu bayobozi wari usanzwemo muri manda irangiye, bivuze ko azamenyereza abandi akazi ndetse akabereka bimwe mu bibazo bazafatanya gukemura.

    Intara y’Iburasirazuba ifite imigezi n’ibiyaga byinshi mu biboneka mu Rwanda, nyamara ikibazo cya mbere gitegereje abayobozi bashya ni icy’izuba ryinshi ku buryo bashobora gutangira bahanganye n’amapfa.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya amapfa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yavuze ko imirenge 27 kuri 95 igize intara ifite ikibazo cy’izuba ryinshi.

    Uturere dufite ikibazo cyane ni Bugesera, Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Rwamagana. Akarere ka Ngoma konyine ni ko kadafite ikibazo cyane.

    Muri ubu bukangurambaga hatangijwe gahunda yo kuhira imyaka ahegereye imigezi cyangwa ibishanga ndetse hanaterwa ubwatsi kugira ngo amatungo (cyane cyane inka) aramirwe.

    Intara y’Iburasirazuba kandi ni yo ifite inzuri nyinshi cyane mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Gatsibo na Kirehe ariko zidakoreshwa neza kuko hamwe zahinduwe ubuhinzi nyamara itegeko ritabyemera.

    Abayobozi bashya batowe bitezweho guhangana n’ikibazo cy’imikoreshereze y’inzuri, aho itegeko ryemera ko urwuri rushobora gukorerwamo ubuhinzi ku kigero cya 30% ariko nanone rukaba rwahingwa hafi ya rwose mu gihe hahingwa ubwatsi bw’amatungo.

    Abayobozi bashya batowe bagiye guhangana nanone n’ikibazo cyo konesha kuko hakunze kugaragara ababikora wenda amatungo yabo yabo yabacitse, ariko hakaba hari n’abavugwaho kubikora nkana, bigateza amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi. Urugero ni inka z’umworozi mu Karere ka Kirehe wonesheje umurima w’amasaka w’umuturanyi, maze inka ze 17 zirapfa biturutse ku mpamvu itarahise imenyekana.

    Hari ikibazo kandi aborozi bakunze kugaragaza cy’uko amatungo yabo ajya kurisha ahantu bitemewe kuragiramo, amatungo yabo yafatwa bagacibwa ibihano biremereye birimo kuba ayo matungo yatezwa cyamunara, hakaba ubwo yicishwa inzara ba nyirayo bagishaka uko bayagomboza, abandi ugasanga bavuga ko basabwa kwishyura amafaranga rimwe na rimwe aruta n’agaciro k’iryo tungo.

    Abayobozi b’uturere kandi bategerejweho gukemura ikibazo cy’amazi adahagije y’amatungo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza kugira ngo amatungo yaho agume mu nzuri.

    Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y
    Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y’ifu

    By’umwihariko abayobozi bashya mu karere ka Nyagatare bafite umuhigo ukomeye wo guhaza uruganda rw’amata y’ifu rurimo kubakwa ruzuzura mu mwaka wa 2022 rukazajya rwakira litiro 500,000 ku munsi, nyamara mu bihe byiza by’imvura umukamo utari wagera kuri litiro 150,000 ku munsi.

    Inka nyinshi zirahari ariko umukamo wazo usa nk’aho ari ntawo bitewe n’uko izitanga umukamo zitari zagera kuri 60% by’inka zose zihari.

    Abaturage bagerwaho n’amazi meza na bo baracyari bake kuko batari bagera ku kigero cya 80%, ikibazo kikaba kigaragara cyane mu turere twahoze igice kinini ari pariki y’Akagera nka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

    Abaturage kandi bakeneye umuriro w’amashanyarazi na wo ugera kuri bake mu Ntara y’Iburasirazuba nyamara byaramaze kugaragara ko aho wageze urubyiruko ruwubyaza umusaruro mu kwihangira imirimo.

    Abayobozi bashya mu Ntara y’Iburasirazuba kandi bafite umukoro wo kubonera abaturage imihanda igeza umusaruro w’abaturage ku isoko kuko iyo imvura yabonetse neza umusaruro w’ibigori, ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibitoki uba mwinshi cyane.

    Mu mibereho myiza y’abaturage, hubatswe amavuriro y’ibanze menshi ku buryo hari uturere buri kagari gafite ivuriro ry’ibanze ariko akora neza ni mbarwa kubera ba rwiyemezamirimo bamwe bahagera babona umubare w’abivuza ari muke bakigendera cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo umurenge wa Rwimbogo n’akarere ka Kayonza.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba haracyagaragara abaturage batita ku bikorewa remezo begerezwa bikangirika nyamara aribo bifitiye akamaro.

    Urugero ni valley dams aborozi bashoramo inka zabo nyamara hari ibibumbiro byabugenewe ndetse n’amavomo ya nayikondo amwe yibweho imirasire y’izuba abaturage bakaba batakibona amazi meza.

    Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams
    Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams’ na bo ngo bagiye guhagurukirwa kuko inka zigomba kunywera mu bibumbiro bityo ntizangize ibidendezi by’amazi bitunganyije biba bibitse amazi yifashishwa no mu bindi nk’ubuhinzi

    Abayobozi bashya cyane uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe bafite umukoro ukomeye wo guhangana n’ikibazo cy’abana basambanywa, ababigizemo uruhare ntibafatwe ngo bahanwe.

    Intara y’Iburasirazuba ihana imbibi n’ibihugu bya Uganda, Tanzania n’u Burundi, bigatuma hakunze kugaragara ibyaha byambukiranya imipaka, harimo kwambuka umupaka mu buryo butemewe, magendu ndetse n’ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga ya Kanyanga n’urumogi.

    source : https://ift.tt/3nQMUrc

  • #COVID19: Abanduye bashya 22 babonetse mu bipimo 12,786 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe ni 1,341.

    source : https://ift.tt/3xscSEr

  • Masudi Djuma yavuze ko APR FC yamutsinze kuko nta Rayon Sports yariho umwaka ushize #rwanda #RwOT

    Masudi Djuma utoza Rayon Sports, avuga ko ku ruhande rwe abona nta byacitse ngo kuko yatsinzwe no kuba abakinnyi be bataramenyerana, cyane ko ngo bari mu rugamba rwo kubaka ikipe itari ihari.

    Yagize ati: “Reka mbabwire ikintu kimwe Abanyarwanda batari bazi, tuvuye ku ikipe itari ihari, umwaka ushize nta Rayon Sports yari ihari, mu kubaka ikipe ntabwo wayubaka mu mezi abiri. Babyumve neza abantu bazi umupira barabizi, ahubwo ni amahirwe kuba twabonye abakinnyi bashobora gukina, ariko ushyiramo no guhuza, ntabwo byaza mu minsi ibiri.”

    Masudi Djuma ngo yizeye ko bitewe n’uko abona ikipe ye, mu minsi iri imbere izaba imeze neza kuko irimo kumenyerana.

    Ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere, Masudi Djuma yavuze ko ari bwo bwa mbere yabona Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego rwayo, ari nabwo yatangiye gukoresha igerageza ashaka abakinnyi arobanura bamwe mu bo bafite uyu munsi.

    Source : https://imirasire.com/?Masudi-Djuma-yavuze-ko-APR-FC-yamutsinze-kuko-nta-Rayon-Sports-yariho-umwaka

  • Ronaldinho amerewe nabi n'uwahoze ari umukunzi we ushobora kumusubiza muri gereza #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri Brazil avuga ko uyu mugabo w'imyaka 41 yategetswe kwishyura umwenda afitiye uyu wahoze ari umukunzi we Priscilla Coelho bitarenze ku ya 1 Ukuboza kugira ngo yirinde ko imitungo ye ifatirwa cyangwa se agasubizwa muri gereza.

    Umunyamategeko wa Priscilla, Bruno Medrado, yatangarije ikinyamakuru Extra cyo muri Brazil ati: 'Kugeza ubu agomba kwishyura.'

    Uyu mukinnyi wahoze akina umupira w'amaguru, yatawe muri yombi kandi afungirwa muri Paraguay umwaka ushize nyuma yo gufatirwa muri iki gihugu afite pasiporo mpimbano.Kuri ubu biravugwa ko ari i Dubai.

    Muri Gicurasi 2018, Ronaldinho yahatiwe guhakana ibyavugwaga ko yashakanye na Priscilla n'undi mugore witwa Beatriz Sousa icyarimwe.

    Ibi yabitangaje nyuma y'ikinyamakuru cyo muri Brazil cyavuze ko Ronaldinho agiye gushyingiranwa n'aba bombi mu birori byari kubera mu gace kitwa Barra da Tijuca mu mujyi wa Rio de Janeiro aho afite inzu.

    Uyu mukinnyi wabaye uwa mbere ku isi inshuro ebyiri, icyo gihe yagize ati: 'Ni ikinyoma gihambaye. Abantu bose bavuga kuri ibi ariko ntabwo ari ukuri. Ntabwo ngiye gushaka. '

    Nyuma y'umwaka umwe byaje kuvugwa ko Priscilla yatangiye gukundana na Ronaldinho ubwo yakinaga mu ikipe yo muri Belo Horizonte, Atletico Mineiro, yasabaga amafaranga umukunzi we wari umuherwe utunze amamiliyoni.

    Byamenyekanye ko uyu mukobwa yahabwaga amafaranga agera ku mapawundi 13.500 buri kwezi yo kumutunga nyuma y'uko inkiko zibitegetse Ronaldinho.

    Ronaldinho na murumuna we Roberto de Assis Moreira basubiye muri Brazil mu mpera za Kanama umwaka ushize nyuma yo kumara amezi atandatu muri gereza yo muri Paraguay.

    Gusubira kw'aba bagabo muri Brazil byaje nyuma y'amasaha 24 babwiwe ko batazaburanishwa kubera ikibazo cya pasiporo mpimbano nyuma y'akazi gakomeye kakozwe n'umwunganizi wabo.

    Roberto yarekuwe nyuma yo kwiyemerera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano maze akatirwa igifungo gisubitse.

    Aba bavandimwe bategetswe kwishyura hafi ibihumbi 153.000 by'amapawundi nk'indishyi, Ronaldinho akaba yaragombaga kwishyura ibihumbi 68.000, na murumuna we agatanga asigaye.



    Ronaldinho amerewe nabi n'uwahoze ari umukunzi we

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ronaldinho-amerewe-nabi-n-uwahoze-ari-umukunzi-we-ushobora-kumusubiza-muri

  • SPORTS ROOM: Ibanga APR FC yakoresheje mu mik… – #rwanda #RwOT

    Ni irihe banga APR FC yakoresheje mu mikino 40 idatsindwa muri shampiyona y'u Rwanda? Kuki Rayon Sports yabaye insina ngufi imbere ya APR FC by'igihe kirekire?

    Ni iki cyahindutse muri Manchester United nyuma y'igenda rya Ole kugira ngo ibone umusaruro mwiza itigeze ibona itozwa na Ole?

    Ese Pochettino yaba igisubizo cyiza kuri Manchester United yifuza gusubira ku ruhando rw'amakipe akomeye i Burayi?

    Ibi bibazo byose kimwe n’ibindi binyuranye nawe ushobora kuba wibaza mu makuru ya siporo agezweho, ibisubizo byabyo urabisanga mu kiganiro Sports Room cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24/11/2021 cyayobowe n’umunyamakuru Safari Garçon ari kumwe na Yvonne Mukundwa.

    KANDAHANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE KIRIMO AMAKURU ASESENGUYE

    “>

    VIDEO: IRADUKUNDA Jean de Dieu – InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111855/sports-room-ibanga-apr-fc-yakoresheje-mu-mikino-40-idatsindwa-muri-shampiyona-manutd-mu-is-111855.html

  • Abakobwa bo muri Afurika begukanye ikamba rya… – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye mirongo 70 irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga w'isi ritangiye kubaho, akaba ari inshuro ya gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Abakobwa bo muri Afrika bamaze kwegukana iri kamba ni batanu gusa, muri bo batatu ni abo muri Afrika y’Epfo. Miss Grace Ingabire uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 aramutse aryegukanye yaba yanditse amateka akomeye.

    Kuva tariki 18 Ukuboza 2021 Nyampinga w'u Rwanda, Ingabire Grace yatangiye urugendo mu irushanwa rya Nyampinga w'isi aho yashyikirijwe ibendera ry'igihugu anahabwa impanuro nk'umukobwa mwiza ugiye guhagararira abeza b'u Rwanda. Ni impanuro yahawe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyirukp n’Umuco, Bamporiki Edouard. Kuwa 19 Ukuboza 2021 ni bwo Ingabire Grace yafashe urugendo yerekeza muri Puerto Rico ku mugabane wa Amerika aho iri rushanwa riri kubera.

    Mu gihe u Rwanda rukomeje guhatanira intsinzi muri aya marushanwa mpuzamahanga, INYARWANDA yabateguriye ubuzima bw'abakobwa begukanye ikamba rya Nyampinga w'isi bakomoka mu bihugu byo ku mugabane wa Africa. Icyakora twibanze hagati ya 2000 na 2019 ubwo iri rushanwa riheruka kuba, aho rimaze kwegukanwa n’Abanyafurikakazi 5 bakomoka mu bihugu 3 ari byo; Afrika y’Epfo, Nigeria na Misiri.

    Miss Ingabire Grace ni we uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 aho yitezweho kurugeza ku intsinzi

    Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria benshi bazi nka Darego ni we wambaye ikamba nyuma y’umwaka wa 2000 akomoka muri Afrika muri babiri bamaze guca aka gahigo. Agbani Darego yabonye izuba kuwa 22 Ukuboza 1982 muri Lagos, Nigeria. 

    Ni umunyamideli n'umwamikazi w'ubwiza wambaye ikamba rya Nyampinga w'isi mu mwaka wa 2001. Avuka mu muryango w'abana umunani akaba uwa gatandatu. Yoherejwe kwiga aba mu kigo afite imyaka 10 mu gihe nyina umubyara yarimo ahangana n'ibibazo bya kanseri y'ibere yaje no kumuhitana. Nyuma y'imyaka ibiri Agbani yinjiye mu kigo aho yigaga abamo.

    Darego ni we wabaye Miss World mu 2001 aba uwa kane ukomoka ku mugabane wa Africa n’uwa mbere ukomoka muri Nigeria

    Darego yasobanuye ukuntu kubura umubyeyi byatumye anyura mu bihe bikomeye mu bwangavu bwe. Yinjiye mu bijyanye no kwerekana imideli, ibintu atari ashyigikiwemo na se yari asigaranye nk'umubyeyi umwe ari na ko akomeza kwiga amashuri yasoreje muri kaminuza ya Port Harcourt aho yize ibijyanye na siyansi ishingiye kuri mudasobwa n'imibare.

    Ibijyanye no kwerekana imideli by'umwuga yaje kubigira umwuga aho yagiye ayerekana afashijwe na Naomi Campbell mu bihugu birimo Spain mu gace kazwi nka Barcelona. Nyuma yayimuritse no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Amaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w'isi, umwuga we waje kwaguka atangira kugenda akorana na kompanyi zikomeye ku isi.

    Yagiye kandi ayobora utunama nyempurampaka mu marushanwa y'ubwiza n’ayo kwerekana imideli arimo Nyampinga w'isi 2014, Nyampinga w’u Bwongereza, amarushanwa akomeye y'imideli mu gihugu cye cya Nigeria ya 'Elite Model Look' 2012 na 2014. Darego ni umushabitsi akaba afite kompanyi zinyuranye zicuruza imyenda n'ibindi bikoresho by'ubwiza.

    Undi mukobwa waciye agahigo ko kwegukana aya marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'isi hagati ya 2000 na 2019 ubwo riheruka, ni Rolene Strauss wavutse kuwa 22 Mata 1992 mu gihugu cya Africa y’Epfo. Yambaye ikamba rya Nyampinga wa Africa y’Epfo mu mwaka wa 2014 aza no kwegukana ikamba rya Nyampinga w'isi muri uwo mwaka.

    Yahise aba umukobwa wa gatatu ukomoka muri Africa y’Epfo wegukanye ikamba rya Nyampinga w'isi nyuma ya Peneloppe Anne Coelen waryambaye mu mwaka wa 1958 na Anneline Kriel waryambaye mu mwaka wa 1974. Strauss kuri ubu ayoboye umuryango udaharanira inyungu wa 'The Strauss Fundation'. Yize amasomo ajyanye n'ubuvuzi muri kaminuza ya Free State dore ko n'ababyeyi be ari byo bize aho nyina ari umuforomokazi se akaba dogiteri.

    Miss Roselene Strauss ni we uheruka kwambara ikamba rya Miss World mu bakomoka muri Africa aho yabaye uwa gatanu muri Afrika n’uwa gatatu mu bakomoka muri Africa y’Epfo

    Strauss yashyingiranwe na D'Niel kuwa 06 Gashyantare 2016 nyuma y'imyaka ibiri bakundana baje kwibaruka umwana wabo wa mbere muri Mutarama 2017, banibaruka ubuheta muri Gashyantare 2020, bose bakaba ari abana b'abahungu.

    Bwa mbere Strauss yinjira mu marushanwa y'ubwiza akanayegukuna yari afite imyaka 15. Icyo gihe hari mu 2007 akaba yari yitabiriye ibijyanye no kwerekana imideli. Yaje kwitabira amarushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'igihugu cya Africa y’Epfo mu mwaka wa 2011, asoreza mu bakobwa 5 bitwaye neza ariko ntiyabasha kuryegukana.

    Nyuma y'imyaka 3 ni bwo yongeye gusubiramo aza kuryegukana, hari mu mwaka wa 2014. Byari byitezwe ko yagombaga guhagararira iki gihugu mu marushanwa akomeye arimo Nyampinga w'isi [Miss World] na Nyampinga w'isanzure [Miss Universe].

    Ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w'isi mu 2014 mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London ikibazo cya nyuma yabajijwe cyari  iki: 'Ni iki gituma wumva waba Nyampinga w'isi ukurikira?” Strauss asubiza agira ati:'Nizera ko inkuru y'igitabo cyanjye isobanutse kurenza urupapuro rwacyo rubanza.'

    Akomeza agira ati: 'Ntewe ishema no kuba umunyafurika y’Epfo, ncigatiye inararibonye y'igisonanuro cy’icyo ubumwe, kubahana no kubabarina ari cyo kandi iyo ni indangagaciro y'amarushanwa ya Nyampinga w'isi. Byaba ari iby'agaciro guhagararira umuryango w'icyizere cy'isi.'

    Nyuma yo kwegukana ikamba byahise biha amahirwe Igisonga cya mbere cye Ziphozakhe Zokufa yo guhagararira igihugu muri Nyampinga w'isanzure [Miss Universe] Strauss. Kuva yakegukana ikamba yagiye azenguruka mu bihugu binyuranye mu gusohoza inshingano yahawe.

    Mu mwaka wa 2018 yaciye agahigo ko kuba ariwe Nyampinga wa nyuma ya 2010 wari uhawe inshingano zikomeye zo kuba umwe mu bagize akanama nyempurampaka ka Nyampinga w'isi, hari mu mwaka wa 2018. 

    U Rwanda ruhanze amaso Miss Ingabire Grace

    Mu irushanwa rya Miss World 2021, Miss Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 ni e uhagarariye igihugu cy’u Rwanda. Aramutse yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi, yaba abaye umukobwa wa gatandatu mu mateka ya Africa uciye aka gahigo nyuma ya batatu bo muri Africa y’Epfo babashije guca aka gahigo barimo Penelope Coelen waryegukanye mu 1958, Aneline Kriel wa 1974 na Rosele Strauss 2014, ndetse n’umunya-Nigeria waryegukanye mu 2001, na Antigonde Costanda wo muri Misiri waryegukanye mu 1954.

      

    Antagonde Costanda wabaye umunyafurikakazi wa mbere wambaye ikamba rya Miss World, kuri ubu afite imyaka 87

    Penelope Coelen wambaye ikamba rya Nyampinga w’isi mu mwaka 1958

    Anneline Kriel wambaye ikamba rya Nyampinga w’isi mu mwaka wa 1974 

    Miss Grace Ingabire (hagati) hamwe n’abakobwa bambitswe ikamba rya Miss World mu 2018 na 2019

    U Rwanda ruhanze amaso Miss Grace Ingabire muri Miss World 2021

    Miss Grace yashyizwe mu itsinda rya 13 hamwe na bagenzi be bo muri Ireland, Columbia, Curacao na Finland

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111833/abakobwa-bo-muri-afurika-begukanye-ikamba-rya-nyampinga-wisi-u-rwanda-ruhanze-amaso-miss-i-111833.html

  • Umuntu wari ukuze kurusha abandi ku isi yitab… – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru y'akababaro mu gihugu cya Philippines nyuma y'urupfu rw'umukecuru witwa Francisca Susano wari ukuze kurusha abandi muri iki gihugu ndetse n'isi yose muri rusange. Uyu mukecuru ukomoka mu gihugu cya Philippines yavutse kuwa 11 Nzeri, 1897 akaba yaritabye Imana ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota mirongo ine n'itanu z'umugoroba, kuwa mbere w'icyi cyumweru.

    Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko Francisca Susano yitabye Imana ku myaka 124 y'amavuko iwe mu rugo ruri mu mujyi wa Kabankalan mu ntara ya Negros Occidental, muri Philippines.




    Francisca Susano yavutse mu kinyejana cya 19

    Nk’uko byatangajwe n'ikinyamakuru Dailymail, mbere yo guca aka gahigo ku muntu ukuze kurusha abandi ku isi, Guiness World Records yabanje gukora ubushakashatsi mu rwego rwo kumenya imyaka y'uyu mukecuru. Nyuma yaho muri Nzeri uyu mwaka, aza kwandikwa mu gitabo cy'abantu baciye uduhigo ku isi nk'umuntu ukuze kurusha abandi ku isi.

    Amakuru avuga ko hataramenyekana icyo uyu mukecuru wari ukuze kurusha abandi ku isi yazize, gusa bivugwa ko nta kimenyetso na kimwe cya COVID-19 yagaragazaga.

    Francisca, kugera kuri uyu wa Mbere ni we muntu rukumbi wavutse mu kinyejana cya 19 wari ukiri kuri iyi si. Yavutse mu gihe igihugu cya Philippines cyari kikiyoborwa n’ab'Abanya-Espagne ndetse no mu gihe umwamikazi Victoria yari ku ntebe y'ubwami bw'Abongereza.

    Nyuma yo kubura uyu mukecuru wari ukuze kurusha abandi ku isi, ubuyobozi bw'umujyi wa Kabankalan bwatangaje ko bubabajwe cyane no kubura uyu mukecuru kandi ko azahorana icyubahiro ndetse azahora ari icyitegererezo kuri bo.

    Guiness World Records iherutse nabwo gutangaza urupfu rw'umugabo wari ukuze kurusha abandi kw'isi witwaga Don Emilio witabye Imana ku myaka 113, akaba yaritabye Imana nyuma y'iminsi ine gusa akoze isabukuru y'imyaka 113 y'amavuko.

    Urupfu rw’uyu mugabo rwabaye hadashije igihe kinini atangajwe nk'umuntu ukuze kurusha abandi ku isi, kuko yaciye aka gahigo kuwa 30 Kamena, 2021. Urupfu rwe rwababaje abantu benshi ku isi nkuko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111849/umuntu-wari-ukuze-kurusha-abandi-ku-isi-yitabye-imana-ku-myaka-124-yamavuko-111849.html