Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Kinshasa muri Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Sama Lukonde. Iyo nama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za Guverinoma, ikaba iyoborwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    source : https://ift.tt/3xmgyrb

  • Barasabwa kureka amakimbirane yo mu ngo kuko abangamira ireme ry’uburezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof. Dr. Vincent Sezibera
    Prof. Dr. Vincent Sezibera

    Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, kimwe n’abayobozi ba komite z’ababyeyi mu Murenge wa Tumba, mu nama bagiranye tariki 20 Ugushyingo 2021.

    Hari mu rwego rwo kurebera hamwe icyatuma uburezi burushaho kugenda neza, muri uyu murenge urimo ibigo by’amashuri byitwaye neza kurusha ibindi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2020 -2021.

    Yasobanuye ko uburezi bufite ireme butareberwa ku kuba umuntu azi imibare, ikoranabuhanga n’indimi gusa, ahubwo mu bushobozi afite ndetse no kugaragaza ikinyabupfura, bityo n’umuryango utekanye ukaba ubigiramo uruhare.

    Yagize ati “Niba mu rugo hahora amakimbirane, umwana ntabwo aba atekanye. Ntaryama ngo asinzire, hanyuma azabashe kujya kwiga afite imbaraga. Kandi igihe ababyeyi bakimbirana ntabwo bahahira urugo, bituma n’imirire y’umwana isubira inyuma, bityo ubwonko bwe ntibubashe gukanguka.”

    Yanavuze ko amakimbirane yo mu ngo atera ubukene butuma umwana atabasha kubona ibikoresho by’ishuri, nyamara umwana abyifashisha kugira ngo abashe kwiga neza.

    Yunzemo ati “Rero amakimbirane abera mu muryango ni icyonnyi gikomeye, kuko bituma umwana atagira imbaraga zihagije zo kugira ngo yige, ahubwo akaba yatozwa ingeso mbi, akiga ubugwanabi aho kwiga ubugwaneza.”

    Ibyo avuga bishimangirwa na Donatha Akayezu uyobora ikigo cy’amashuri GS Cyarwa.
    Agira ati “Hari igihe umwana agera mu ishuri ukabona atangiye gusinzira ku isaha ya mbere. Urabona niba abantu bagiye mu kabari, cyane ko kuri iki gihe yaba umugabo yaba umugore bakajyamo, iyo batashye mu masaa sita, umwana akajya kubakingurira, kongera gusinzira biramugora. Cyangwa se ababyeyi barwana. Hari n’ababa batariye.”

    Akayezu anavuga ko kuba harashyizweho kurya ku ishuri ku bana bose hari icyo biri gufasha, kuko byibura nta mwana ukinanirwa kwiga kuko atariye.

    Ku bw’ibingibi, ababyeyi basabwa kwirinda gukimbirana, kuko uretse kuba bibaviramo ubukene, binagira ingaruka ku bana, haba mu myigire ndetse no mu mibereho yabo mu gihe kizaza.

    Prof. Sezibera abisobanura yifashishije icyegeranyo cyakozwe na RIB, cyatangajwe mu nama yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2021, kigaragaza ko muri 2019 na 2020 hiyahuye abantu 579 bose, mu Rwanda.

    Ati “Tunibukiranye ko iyo umuntu yiyahuye aba yaragize urugendo rurerure rwo kwiheba bigera aho atekereza ko ikiruta ari uko yapfa, kugira ngo areke gukomeza kubabara anaremerera abandi, akagira igihe abigerageza, akagira n’igihe abigeraho.”

    Yongeraho ko 44% bya bariya 579 biyahuye ku bw’impamvu zitazwi ariko umuntu yakurikirana akamenya kuko habaho n’indwara zo mu mutwe zaba imvano yabyo, ariko ko 21% bo biyahuye biturutse ku makimbirane aba mu muryango.

    Anavuga ko iriya mibare ari myinshi cyane ko atekereza ko abiyahuye ari bakeya ugereranyije n’abandi baba bakirwana n’umutima, bakireba icyerekezo cy’ubuzima.

    source : https://ift.tt/3HRClvI

  • Banki y’Isi yishimiye imikoreshereze y’inkunga yahaye u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Mr. Keith Hansen uhagarariye Banki y’Isi mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, aherekejwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, basuraga Urwunge rw’Amashuri ya Kiruri mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, uwo muyobozi yishimiye uburyo inyubako zubatswe ku bufatanye na Banki y’Isi zifashwe neza kandi ziri gufasha uburezi.

    Ni uruzinduko yatangiye tariki 22 Ugushyingo 2021, aho rugamije kugenzura, niba koko ibikorwa remezo Banki y’Isi iteramo inkunga u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rulindo aho urwo ruzinduko rwatangiriye hari impinduka biri gutanga mu burezi bw’u Rwanda.

    Banki y
    Banki y’Isi yishimiye uburyo amashuri yubatswe neza

    Asura iryo shuri, yatambagijwe ikigo, areba uburyo abana bagaburirwa ku ishuri n’uburyo aho bafatira amafunguro hameze (School Feeding), atambagizwa ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Clasrooms) n’icyumba cy’abakobwa (Girls room), yishimira uburyo ibyumba by’amashuri n’ubwiherero byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi byubatswe neza n’uburyo byitaweho.

    Yishimiye na none uburyo ibyo bikorwa remezo bikomeje kwifashishwa mu myigire myiza y’abana, ashima n’umusaruro biri gutanga mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko mu iterambere ry’uburezi, birimo gufasha abana kwiga badakoze ingendo ndende, kandi bakiga neza badacucitse.

    Ibyumba by
    Ibyumba by’amashuri byubatswe byagabanyije ubucucike mu mashuri

    Ni ibikorwa byubatswe binyuze mu mushinga wiswe Rwanda Quality Basic Education for Human Capital Development (RQBE), umushinga ufashwa na Banki y’isi.

    Uwo mushinga w’iterambere wiswe RQBE ukaba ufite intego yo kuzamurira ubumenyi umwarimu, abanyeshuri no guteza imbere ireme ry’uburezi mu burezi bw’ibanze, aho binyuze muri uwo mushinga (RQBE), hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 11,004 hagamijwe korohereza abana bajyaga bakora ingendo ndende bajya ku ishuri.

    Mr. Keith Hansen yasuye abana mu mashuri yishimira uburyo biga neza
    Mr. Keith Hansen yasuye abana mu mashuri yishimira uburyo biga neza

    Mr.Keith Hansen uhagarariye Banki y
    Mr.Keith Hansen uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda afatanyije n’abakozi muri MINEDUC bakoze umuganda mu mirima y’igikoni
    Mr. Keith Hansen yishimiye umuco w
    Mr. Keith Hansen yishimiye umuco w’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3FLU1Hr

  • Mushikiwabo na Bazivamo baganiriye ku ikoreshwa ry'igifaransa muri EAC #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, Louise Mushikiwabo yakiriye mu Biro bye Hon Christophe Bazivamo baganira ku ikoreshwa ry'indimi nyinshi haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo n'ahandi.

    Iby'uko bahuye byatangarijwe ku rukuta rwa Twitter rw'Umuryango Louise Mushikiwabo ayobora.

    Christophe Bazivamo asanzwe ari Umuyobozi mukuru wungirije w'Umuryango w'Afurika y'i Burasirazuba, EAC.

    Umuryango w'Afurika y'i Burasirazuba ugizwe n'ibihugu bivuga indimi nyinshi.

    Izo ni Igifaransa, Icyongereza ndetse n'Igiswayire.

    N'ubwo nta byinshi byatangajwe ku byo bariya bayobozi bombi baganiriye, ntawabura gutekereza ko Louise Mushikiwabo yaganiriye na Christophe Bazivamo uko Igifaransa cyakoreshwa kurushaho no mu bindi bihugu biri muri muryango.

    Ubusanzwe Igifaransa gikoreshwa mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ariko yo ntiremererwa ku mugaragaro kwinjira mu Muryango w'Afurika y'i Burasirazuba.

    Igifaransa ni ururimi rwiganje ahanini muri Afurika y'i Burengerazuba ndetse n'iyo hagati ariko ntirukoreshwa cyane mu Burasirazuba n'Amajyepfo y'Afurika.

    Ku byerekeye u Rwanda, Guverinoma yafashe umwanzuro w'uko Igifaransa kiba urundi rurimi rukoreshwa mu nzego za Leta ndetse rukongererwa n'amasaha rwigishwa mu mashuri ya Leta.

    Kuzanzamuka cy'Igifaransa mu Rwanda kwatewe ahanini no kuzanzamuka k'umubano hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa nyuma y'uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris n'urwa Perezida Macron i Kigali.

    Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa umeze neza k'uburyo Ikigega cy'Abafaransa kita ku iterambere mpuzamahanga AFD ( Agènce Francaise de Devélopment) giherutse gutangaza ko hari imishinga kizakorera mu Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni 500 z'ama Euro.

    Igifaransa Nyafurika:

    Abahanga mu ndimi bazi ko hari Igifaransa cy'Ikinyafurika. Icyo ni Igifaransa kuvugwa mu bihugu 34, kigakoreshwa n'abaturage miliyoni 141.

    Iyi ni imibare yo mu mwaka wa 2018.

    Iyo ubirebye usanga Afurika ari yo ifite abantu benshi bakoresha Igifaransa ku isi.

    Benshi bihurije mu Muryango wiswe Francophonie, uyoborwa na Louise Mushikiwabo.

    Muri Afurika abavuga Igifaransa bakivanga cyangwa bakakibangikanya n'indimi gakondo.

    Gusa hari ibihugu abatuye imirwa mikuru yabyo bahisemo gukoresha Igifaransa mu buzima bwa buri munsi.

    Urugero ni abatuye Umurwa mukuru wa Côte d'Ivoire, Abdjan, bakoresha Igifaransa gusa.

    Ahandi ni Yaoundé na Douala muri Cameroun ndetse na Libreville muri Gabon.

    Ahandi ho babangikanya Igifaransa n'izindi ndimi, ariko kikagarukwaho kenshi.

    Aho ni Tunis muri Tunisia, Rabat muri Maroc, Nouakchott muri Mauritania na Alger muri Algeria.

    Muri iyi mijyi abayituye biganjemo abasilimu bakoresha Icyarabu ariko bakakivanga kenshi n'Igifaransa.

    Ni ngombwa kumenya ko abaturage bo Afurika mu mivugire y'indimi zaturutse i Burayi, bashyiramo amasaku n'ubutinde byo mu ndimi zabo gakondo.

    Iyi ikaba ari yo mpamvu ituma Igifaransa bavuga kitwa 'Igifaransa Nyafurika'.

    Inkuru ya TAARIFA

    The post Mushikiwabo na Bazivamo baganiriye ku ikoreshwa ry'igifaransa muri EAC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/25/mushikiwabo-na-bazivamo-baganiriye-ku-ikoreshwa-ryigifaransa-muri-eac/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mushikiwabo-na-bazivamo-baganiriye-ku-ikoreshwa-ryigifaransa-muri-eac

  • Umunyamakuru Ally Soudy agiye kugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imyidagaduro wakunzwe cyane mu Rwanda, Ally Soudy usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kugaruka mu Rwanda aho ari we uzayobora (MC) igitaramo cya 'Fantasy Music Concert’.

    Ni igitaramo kizaba tariki ya 4 Ukuboza 2021 kikaba kizabera muri Kigali Convention Centre aho kizaba cyatumiwemo umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Ric Hassani.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ally Soudy yagaragaje ko azaba ari we uzaba ari muyobozi wa gahunda muri iki gitaramo.

    Ally Soudy akaba yaherukaga mu Rwanda muri 2019 aho ari we wayoboye ibirori byo gutanga ikamba kuri Nyampinga w’u Rwanda 2019.

    Ni igitaramo cya Symphony ariko hakaba hari n’abandi bahanzi nyarwanda nka Mike Kayihura, Nel Ngabo ndetse na Comfy batumiwe bagomba kuririmba.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akaba yaratangiye kugurishwa aho itike ari ibihumbi 15 mu myanya isanzwe na 25 mu myanya y’icyubahiro, ariko kubazagura amatike ku munsi w’igitaramo buri tike izaba yiyongereyeho ibihumbi 5. Iki giciro kikaba kirimo no kwipimisha Coronavirus.

    Ally Soudy ni we uzayobora igitaramo cya Fantasy Music Concert

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-ally-soudy-agiye-kugaruka-mu-rwanda

  • Imwe mu mikino ya shampiyona yimuwe kubera uwa APR FC na RS Berkane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 28/11/2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino wa Playoff uzahuza ikipe ya APR FC na RS Berkane guhera i Saa Cyenda, aho kuri iki kibuga hari hasanzwe hateganyijwe kubera imikino ya shampiyona.

    APR FC izakira RS Berkane kuri iki Cyumweru
    APR FC izakira RS Berkane kuri iki Cyumweru

    Kuri uyu wa Gatandatu, iyi Stade yagombaga kuberaho imikino ibiri irimo uwagombaga guhuza APR FC na Gasogi United, uyu wo ukaba warasubitswe, mu gihe undi mukino wari guhuza Kiyovu na Musanze kuri uyu wa Gatandatu, ukaba wo wimuriwe ku Cyumweru kuri Stade Amahoro.

    RS Berkane izakina na APR FC kuri iki Cyumweru, byatumye imwe mu mikino yimurwa
    RS Berkane izakina na APR FC kuri iki Cyumweru, byatumye imwe mu mikino yimurwa

    Ku Cyumweru ho hari hateganijwe imikino irimo uwagombaga guhuza Rayon Sports na Etoile de l’Est Saa Sita n’igice, ugakurikirwa n’uwa AS Kigali na Police FC Saa Cyenda zuzuye, iyi nayo ikaba yimuwe.

    Gahunda nshya y’imikino yimuwe

    Ku wa Gatandatu tariki 27/11 /2021

    12h30: Kiyovu Sports vs Musanze FC (Stade Amahoro)
    15h30: Rayon Sports vs Etoile de l’Est (Stade Amahoro)
    18h00: AS Kigali vs Police (Stade ya Kigali)


    source : https://ift.tt/30RYeKZ

  • Huye: Bifuza kwegerezwa irimbi bashyinguramo ababo bitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukanyakayiro Marie Thérèse ni umwe mu bavuga ko ahashyizwe amarimbi hababera kure.

    Agira ati “Urabona uko ngana uku, ndi umukecuru mfite imyaka 63. Abacu iyo bashyingurwa, ntitubaherekeza kubera ko irimbi ritubera kure. Dushyingura za Kinazi kure cyangwa za Rusatira. Hatubera kure, muzadusabire irimbi, tujye tubasha guherekeza abacu.”

    Yunganirwa na Marie Mukamana na we baturanye ugira ati “Urabona n’iyo batubwira ngo twegeranye amafaranga, ariko tukagira aho tugura, tukabona irimbi hafi.”

    N’ubwo baherutse kugwirwa n’ibiza, bamwe mu baturanyi babo bakitaba Imana, ngo ntibabashije kubaherekeza kandi ntibabyishimiye.

    Mukanyakayiro ati “Babajyanye za Gafumba, ntabwo twe twabaherekeje kuko ari kure. Ubwo rero nk’uko nguko iyo bagiye tutabaherekeje, dusigarana agahinda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Jacqueline Uwamariya, avuga ko mu Murenge wa Kinazi hari irimbi mu Kagari ka Sazange. Kandi ngo aho abantu bategekewe kutongera gushyingura mu ngo, abantu baba bashaka ko buri kagari kagira irimbi ryako, kandi ko bitakunda.

    Ati “Ntabwo buri kagari kagira irimbi ryako. Uzi ko ahantu hashyingurwa bisaba imyaka iri hejuru ya 20 kugira ngo ubutaka bwaho buzabashe kwifashishwa. Biragoye ko bakwemererwa irimbi, ariko biri kwigwaho, buriya mu minsi itaha nitumara gusuzuma iby’urugendo bakora tuzabona igisubizo.”

    Anavuga ko kuri ubu mu tugari bashyizeho ibimina bya dutabarane, kugira ngo igihe umuntu apfuye, umurambo ubashe kugezwa ku irimbi.

    source : https://ift.tt/3l6XsAH

  • Ethiopia: Minisitiri Abiy yayoboye urugamba ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed yagiye kuyobora urugamba, asigiye ubuyobozi Minisitiri w'intebe wungirije Demeke Mekonnen Hassen.

    Umuvugizi wa guverinema Legesse Tulu yasobanuye birambuye ihererekanywa rya zimwe mu nshingano zisanzwe, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Fana.

    Abiy yatangaje mu ijoro ryo kuwa mbere ko afite umugambi wo kwigira ubwe kuyobora urugamba ku ngabo za Tigrey n'incuti zazo.

    Yanditse agira ati: 'Reka duhurire ku rugamba, igihe kirageze cyo kuyobora hakoreshejwe kwitanga'.

    Mu kwezi gushize, ingabo za Tigrey n'abafatanyije na zo bakangishije kujya mu murwa mukuru Addis Abeba. Banakoze imirwano ikaze bagerageza gufunga umuhanda uhuza igihugu kidakora ku nyanja, Etiyopiya n'icyambu gikuru cya Djibouti.

    Ejo kuwa kabiri, intumwa yihariye y'Amerika, Jeffrey Feltman yavuze ko ingabo za Etiyopiya n'abarwanyi bo mu karere babashije kubuza abanya tigrey gufunga uwo muhanda.Icyakora ingabo za Tigrey zashoboye gukomeza urugendo mu majyepfo zerekeza Addis.

    Umuvugizi w'igisirikare cya Etiyopiya, ntiyasubije ubwo yari asabwe kugira icyo avuga.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-minisitiri-abiy-yayoboye-urugamba-ku-nshuro-ya-mbere

  • Libya: Umuhungu wa Gaddafi yangiwe kuba umukandida ku mwanya wa Perezida #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'uwahoze ari perezida wa Libya Col Muammar Kadhafi yakuwe ku rutonde rw'abashaka kuba abakandida mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe tariki 24 Ukuboza (ukwa 12).

    Komisiyo y'amatora yangiye abakandida benshi kuri uyu mwanya barimo Saif al-Islam Kadhafi, ivuga “impamvu z'amategeko”, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Kadhafi yari yateje impaka nyuma y'uko atangaje ko azahatanira kuba perezida.

    Arashakishwa n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha by'intambara n'ubwicanyi acyekwaho ubwo se yari akiri ku butegetsi.

    Gusaba guhatanira uwo mwanya kwa Khalfa Haftar nako kwateje impaka zikomeye mu gihugu kuko aregwa ibyaha bikomeye mu nkiko za Amerika, ariko ntabwo bizwi neza niba nawe ari mu bangiwe kwiyamamaza.

    Abashinjacyaha ba gisirikare muri Libya basabye komisiyo y'amatora kwanga kandidatire za Kadhafi na Haftar kugeza basubije ibibazo ku byo baregwa.

    Kugeza ku munsi ntarengwa wo kuwa mbere, abantu 60 bari batanze inyandiko basaba guhatanira kuba perezida.

    Impirimbanyi y'uburenganzira Leila Ben Khalifa w'imyaka 46, niwe mugore rukumbi uri mu bifuza guhatana.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/libya-umuhungu-wa-gaddafi-yangiwe-kuba-umukandida-ku-mwanya-wa-perezida

  • U Bushinwa bwamurikiye u Rwanda inyubako zo muri IPRC Musanze zatwaye Miliyari 16 FRW #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w
    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ashyikiriza Madame Irere Claudette urufunguzo rw’inyubako zatwaye miliyoni zisaga 16 z’Amadolari ya Amerika

    Izi nyubako zigizwe n’ibyumba by’amashuri, za laboratwari, amacumbi y’abanyeshuri, ibiro by’ubuyobozi bw’iri shuri, zikiyongeraho n’ibikoresho byose nkenerwa. Ziyongereye ku zindi zari zihasanzwe na zo zubatswe ku nkunga y’u Bushinwa mu mwaka wa 2015.

    Mu muhango wo kuzimurikira Leta y’u Rwanda wabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yashimangiye ko umubano mwiza w’ibihugu byombi ufite inkomoko ku bayobozi babyo, ari bo Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Xi Jimping ku ruhande rw’u Bushinwa; hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

    Ambasaderi w
    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yashimangiye ubufatanye n’ubushake ibihugu byombi bihuriyeho mu gushyigikira ireme ry’uburezi

    Yagize ati: “Mu bintu byinshi ibihugu byombi bihuriyeho kandi duha agaciro gakomeye, harimo uburezi n’ibikorwa byose bibushamikiyeho. Tuzi neza ko umusaruro ubukomokaho ugira uruhare, ukaba n’inkingi ya mwamba mu gushyigikira ibikorwa bya buri munsi by’iterambere ry’igihugu. Izi nyubako nshya dushyikirije iri shuri uyu munsi, ni inkomoko y’ubwo bufatanye. Tuzitezeho umusaruro w’impinduka nziza, uzanatuma umubare w’abanyamwuga babereye igihugu wiyongera, barusheho kukigirira akamaro”.

    Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, mu mwaka wa 2015 ryatangiranye abanyeshuri 170 bagiye biyongera ku buryo mu myaka ibiri yakurikiyeho, ryari rimaze kuzuza umubare w’abo ryari rifitiye ubushobozi bwo kwakira.

    Kuba ryiyongereyeho izi nyubako, bizafasha kongera umubare w’abaryigamo na Porogaramu ryigisha; binorohereze abanyeshuri kwiga bisanzuye.

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Claudette Irere hamwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei mu muhango wo kumurikira u Rwanda izo nyubako nshya

    Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro yagize ati: “Kuba abanyeshuri biga muri iri shuri bagiye kuva ku 1200 rifite ubu, bakagera ku 2500 tubibonamo igisubizo gikomeye mu gutegura no kongera ku bwinshi umubare w’abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro. Ikindi ni uko mu kwiyongera kwa porogaramu ryigisha, zigiye kuva kuri zirindwi zikagera kuri porogaramu 12 na byo tubibonamo intambwe nziza ije gushyigikira gahunda Leta y’u Rwanda ifite, yo kongera umubare wa porogaramu zigishwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bigaha imbaraga n’ubushobozi abarangiza ayo masomo, biteguye kuba abasubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo”.

    Izi nyubako zirimo n’ibikoresho bigezweho ndetse n’imashini kabuhariwe zigenewe kwigisha abanyeshuri bigendanye n’ibyiciro by’amasomo biga; ibishyira iri shuri ku rwego rw’amashuri meza u Rwanda rufite, yigisha imyuga n’ubumenyingiro nk’uko Irere Claudette yakomeje abivuga.

    Yagize ati: “Navuga ko iri shuri rigiye guhinduka rimwe mu mashuri meza dufite mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro. Abenshi bamenyereye cyane IPRC Kigali, kubera ko na yo ifite ibikoresho, ahantu hagutse kandi ryakira abantu benshi, bijya kuba ku rwego rumwe n’iri shuri. Kuba n’aha i Musanzwe twahagira inyubako nk’iyingiyi ifite ibikoresho bihagije, bigezweho kandi bifasha muri ya myigire y’abanyeshuri badategereje iby’ahandi, bivuze ko n’ireme ry’uburezi buhatangirwa buzaba buri ku rwego rurenze urwo twari dusanzwe turimenyereyeho.

    Abayobozi bombi n
    Abayobozi bombi n’amatsinda bari kumwe batambagijwe izo nyubako banasobanurirwa ibyo zizakorerwamo

    Zuzuye zitwaye miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 16 z’Amafaranga y’u Rwanda. Abanyeshuri bahiga bishimiye ko kuba ryongewemo ibikorwa remezo bigezweho, bigiye kubunganira mu masomo yabo ya buri munsi.

    Nyirimpuhwe Jean Paul, umwe mu biga muri IPRC Musanze, yagize ati: “Twari dufite amashuri make, bigatuma twiga ducucitse. Muri iki gihe cya Covid-19 bwo byadusabaga kwiga dusimburana, bamwe bakiga uyu munsi abandi ejo, ukabona ari ibintu bitubangamiye. Twajyaga dukenera kwifashisha laboratwari, bikadusaba gutega tujya gukoresha izo mu zindi kaminuza za kure, ugasanga ni ibintu bitudindiza mu myigire. Kuba twungutse izi nyubako zifite n’ibikoresho byose, biradushimishije cyane kuko noneho tuzajya twiga twisanzuye, kandi dufite ibyangombwa byose nkenerwa hafi, bizoroshya imyigire yacu”.

    Muri porogaramu zigiye kwiyongera ku zari zisanzwe, harimo ijyanye no kubaka imihanda, kwita ku buziranenge bw’amazi, ikoranabuhanga. Umuyobozi w’Ishuri IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga, avuga ko nibura icyumba cy’ishuri kimwe kizajya cyakira abanyeshuri batarenze 30, ku buryo bizorohereza na mwalimu gukurikirana imyigire yabo.

    Zimwe mu mashini kabuhariwe mu kwigisha imyuga n
    Zimwe mu mashini kabuhariwe mu kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro zashyizwe muri izi nyubako nshya ngo bifashe kongera ireme ry’uburezi butangirwa muri IPRC Musanze

    Bishimiye iyi nyubako kuko izongera ireme ry
    Bishimiye iyi nyubako kuko izongera ireme ry’uburezi butangirwa muri IPRC Musanze


    source : https://ift.tt/3DTkjqz