Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryabitangaje ku gicamunci cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, rivuga ko Minisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwayo.
FERWAFA ikomeza igira iti 'Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho.'
Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona izaba mu mupera z’iki cyumweru ko izabera kuri iyi Sitade y’akarere ka Rubavu.
Mu minsi ishize, Ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryari ryasabye amakipe atatu ; Marine FC, Rutsiro FC na Etincelles kugaragaza aho agomba kujya akinira imikino yakiriye ngo kuko stade Umuganda yangijwe n’imitingito.
Gusa ubuyobozi bw’aya makipe bwo bwavugaga ko uko stade imeze ubu nta mpungenge zo kuyikiniraho kuko ari na ho aya makipe akorera imyitozo.
Ubuyobozi bw’aya makipe kandi bwari bwandikiye Minisiteri ya Siporo buyisaba kubwira FERWAFA igakuraho icyemezo cyo kutakirira imikino kuri stade Umuganda.
Iki kibazo kandi cyanatumye hari imikino isubikwa irimo uwagombaga guhuza APR FC na Etincelles n’uwo Marine FC yagombaga kwakiramo Mukura FC tariki ya 19 Ugushyingo 2021.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gutangaza ko amakipe yakiriraga imikino yayo kuri Stade Umuganda ubu yemewe kongera kuhakinira, ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yahagaritswe.
Tariki ya 16 Ugushyingo 2021, FERWAFA yamenyesheje amakipe ya Etincelles FC, Marines FC na Rutsiro FC asanzwe ayikiniraho ko agomba gutanga ibindi bibuga azajya akiniraho bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo 2021.
Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA ku wa 29 Ukwakira iyimeshya ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino.
Hari hashingiwe kandi ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye Akarere ka Rubavu ku wa 11 Ugushyingo 2021 igaragaza ko iyo Stade yavuzwe haruguru yangiritse kubera ibiza bityo ko 'kugira ngo yongere yakire imikino itandukanye igomba kubanza gusanwa.'
Aya makipe nayo akaba yarahise amenyesha FERWAFA ko atabona ahandi yakirira, byatumye imikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4 yagombaga kuhabera iba ibirarane.
FERWAFA ikaba yamaze gutangaza ko iyi Stade yamaze gukomorerwa kuko imirimo yo kuyisana yarangiye ndetse n’abafana bemewe ariko bubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Perezida Paul Kagame yageze i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore n'abakobwa
Ni inama yiswe Men's Conference on Positive Masculinity, ishishikariza abagabo kugira uruhare mu guhangana n'ihohoterwa muri Afurika. Yakiriwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyoboye AU muri uyu mwaka.
AU ivuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa muri Afurika riterwa n'ubusumbane bushingiye gitsina, ahantu hamwe na hamwe bigasa n'ibyemewe.
Nubwo ngo hari imbaraga nyinshi zikoreshwa mu kubirwanya, usanga ihohoterwa rikomeza kwiyongera.
Harimo irikorwa n'abo bashakanye rikorerwa ku mubiri, ku gitsina cyangwa mu bitekerezo; gukatwa bimwe mu bice by'imyanya y'ibanga ahantu hamwe na hamwe muri Afurika; gushyingira abakobwa bakiri bato; gufatwa ku ngufu, gushimutwa; gukoreshwa uburaya ku gahato n'ibindi.
Perezida Kagame yakiriwe na perezida wa Kongo Kinshasa Felix Tshisekedi
AU ivuga ko ibintu byabaye bibi kurushaho mu bihe bya COVID-19, ku buryo guma mu rugo y'amezi atatu ishobora gutera ibibazo by'ihohoterwa bigera kuri miliyoni 15 cyangwa miliyoni 61 mu gihe yaramuka igeze ku mwaka wose.
Mu kuzirikana uruhare rw'abagabo n'abahungu mu guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abagore, abayobozi b'abagabo bo ku mugabane wa Afurika bahuriye muri RDC kuri uyu wa Kane.
Ni mu nama ya mbere ku ruhare rw'abagabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy'indege i Kinshasa na Minisitiri w'Intebe Sama Lukonde. Nyuma yaje kwakirwa na Perezida Tshisekedi muri Palais de la Nation.
AU yavuze ko muri iriya nama, 'Abagabo mu nshingano zitandukanye bashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira no kurangaza imbere gahunda zigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa muri Afurika.'
Muri iyo nama kandi byitezwe ko abayobozi bagomba kwiyemeza gushyiraho uburyo butuma abagore baba benshi mu nzego z'ubuyobozi ku nzego zose, harimo mu bakuru b'ibihugu, mu bagoze guverinoma n'izindi nzego.
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw'umugabo n'umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.
Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa by'intangarugero.
Mu 2017 ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi, yagize ati 'Muri Leta abagore buzuyemo, abo bantu bakubita abagore mubarekera iki, mubihanganiriye iki, niba hari n'abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi nabyo tuzabirekera abagore muhane bagenzi banyu.'
Yakomeje avuga ko kuzamura abagore no guteza imbere Abanyarwanda bose atari ineza ahubwo ari inshingano kuko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu.
Ati 'Niyo mpamvu ikintu cyo kuvuga ngo guteza abagore imbere, abagore b'u Rwanda kubaha uburyo ntabwo ari ineza tubagirira gusa, ni inshingano. Ntabwo ari uguhitamo gusa ngo uzabikora cyangwa ushobora no kutabikora, ahubwo ni ugutekereza neza.'
Perezida Kagame yavuze ko abumvise nabi politiki yo guteza imbere umugore, bakiyumvisha ko ari ukumugira nk'umugabo bibeshya, ko ahubwo ikigamijwe ari ukuzuzanya no gukorera hamwe atari uguhangana.
Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yageze i Kinshasa aho yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Jean-Michel Sama Lukonde,
Nkuko ibiro bya Perezida wa Repubulika,Village Urugwiro, byabitangaje,Perezida Kagame arifatanya n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma baturutse muri Afurika mu Nama yiga ku kuba umugabo ufite imyitwarire idahohotera abagore n'abakobwa. Iyi Nama yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi, akaba n'Umukuru w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bayitabiriye, bategerejweho gutanga ibisubizo bihamye n'ingamba zigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n'abakobwa.
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw'umugabo n'umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.
Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa by'intangarugero.
Mu butumwa yanyujije kuri story ye ya Instagram ,yifashijishe indirimbo ifite amagambo agira ati ' Sinkubwira y'uko uruwo nkunda kuko ibyo urabizi icyo nshaka kuvuga n'ingano y'urwo nkukunda â¦' yongeraho amagambo y'urukundo agira ati 'Nzakugabira inyambo rukundo rwanjye kuko umutima wo narawuguhaye' Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w'urukundo n'uyu muhanzi. Agira ati Ati 'Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.' Kuva icyo gihe urukundo rw'aba bombi rwatangiye guhwihwiswa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka kuganira n'umukunzi we Aline Munezero (Bijoux). Ni bwo hatangiye kujya hanze amafoto yabo bari kumwe, basomana basohokana nk'abakunzi.
Lionel usanzwe uba ku mugabane w'u Burayi aho akorera akazi n'ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye. Impapuro zerekana amatariki y'ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n'umukunzi we Abijuru Benjamin
Juliette Karitanyi uzwi cyane ku mbuga nkoranyamabaga aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore, yashyize ubutumwa kuri Twitter, agaragaza zimwe mu nkuru zanditswe kuri Koffi Olomide ku byaha akurikiranyweho by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Karitanyi yagize ati 'None muzanye Koffi Olomide turi mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ? Kuki Skol yatera inkunga igitaramo nk’iki mu gihe muzi neza ko uyu mugabo yahamijwe ibyaha byo guhohotera no gushimuta ababyinnyi be bane ?'
Juliette Karitanyi, yaboneyeho kwibutsa ko Koffi Olomide ari 'Umuntu uzwi mu guhonyora uburenganzira bw’abagore. Muri 2016 yarahagaritswe muri Kenya nyu yo guhohotera umwe mu babyinnyi ku kibuga cy’Indege i Nairobi. Nta mpamvu uyu muntu yaza gutaramira i Kigali, byaba ari igisebo.'
Ubutumwa bwa Juliette Karitanyi, busoza bugira buti 'Kwemerera ko uyu muntu aza gutaramira i Kigali, twaba turi gutesha agaciro abo yahohoteyeâ¦muhagarike iki gitaramo.'
Koffi Olomide wakunze kuvugwaho ibikorwa byo guhohotera ababyinnyikazi be, akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu aregwa n’abagore bane bahoze ari ababyinyi be ubwo bakoranaga na we mu bitaramo mu Bufaransa.
Hari bamwe mu banyamuryango ba koperative y'urubyiruko yororera amafi mukiyaga cya Muhazi mukarere ka Rwamagana bavuga ko bagize igihombo gikomeye nyuma gupfusha amafi asaga ibimbi bitanu azize kubura umwuka.
Uru rubyiruko ruvuga ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi babuze igishoro cyo kongera gushyiramo andi mafi, ngo kuko n'ubundi igishoro bari baragihawe n'ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana.
Umwe bagize iyi koperative yagize ati 'Ku itariki ya 20 z'ukwezi kwa mbere tapfushije amafi bitewe n'ihindagurika ry'ikirere kandi yari ageze mu gihe cy'isarura. Twagize igihombo ku buryo ubu tutakibasha gukora.'
Mugenzi we nawe ati 'Ubundi ubworozi bw'amafi busaba amafaranga ahagije, iyo tuba dufite andi mafaranga tuba twarahise dusubizamo. Ubu rero nta mafi dufitemo kandi no kuri konti nta kintu kiriho.'
Uru rubyiruko ruvuga ko rwandikiye inzego zitandukanye basaba guterwa inkunga ngo bongere kwisuganya ngo bongere bashyiremo andi mafi, none ngo nta gisubizo barahabwa ariko ngo bikomeje gutya hari nubwo koperative ishobora gusenyuka burundu.
Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB buravuga ko bugiye gusuma iki kibazo ku buryo bazaba babonye igisubizo bitarenze ukwezi kwa 12.
Umuyobozi wungirije wa RAB Dr. Solange Uwituze yagize ati 'Basanzwe bafite uwo bakorana hariya mu ntara y'iburasirazuba witwa Phocas, dushobora guhita tuvugana nawe abantu bakaganira bakareba ibyavuye mu bushakashatsi hanyuma tukazareba kuri gahunda dufite ku buryo bitarenze ukwa 12 twaba twarabahaye ibyo twabemerera.'
Iyi koperative isanzwe yitwa HAGURUKA DUKORE FUMBWE ivuga ko hari ibiganiro yari yagiranye n'abahagarariye RAB mu burasirazuba bagira ibyo babemerera harimo n'umurama ariko ngo baracyategereje.
Yagize ati “Imbarutso yo gukora neza ukesa imihigo ni ukubanza kureba niba ufite abakozi bahagije, kureba ko abakozi bahagije mu myanya yose ni cyo cyihutirwa ibindi bizaza nyuma.”
Kambogo avuga ko bazanye intwaro zikomeye mu guteza imbere Akarere hatibagiranye abikorera mu mishinga migari.
Kimwe mu byo avuga ko azitaho ni ukujya inama no gukorana n’izindi nzego kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza kandi akore yiteze imbere.
Muri iyi myaka ya vuba hari hemejwe ko irimbi rusange rizashyirwa mu murenge wa Shyogwe ariko nyuma haza kwemezwa ko hegitari 17 zari ziteganyijwe hazubakwa RMK-Hotel ihuza uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi .
Hari n'abandi bavuga amwe mu marimbi yagiye yuzura agafungwa kubera ko kubona aho gushyingura bigoye harimo; irya Munyinya, Shyogwe na Kivumu riri ahantu habi cyane bakemeza ko mu gihe bito hari abazajya bashyingura mu ngo zabo.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n'uwari umuyobozi w'inama Njyanama y'aka karere, Shyaka Theobald bagiye babwira itangazamakuru ko ahari harateganyijwe hazibakwa Hotel ihuriweho n'uturere 3 twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi ku buso bwa hegitari 17 ndetse iyi Hotel ikaba yaratewe inkunga na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame mu myaka ya 2003.
Nyuma yo kutagira irimbi rusange ry'Akarere, bishobora gutuma abaturage badafite ubushobozi bongera kuyoboka iyo gushyingura mu ngo mu rwego rwo kwirinda kubungana uwitabye Imana.
Uyu muhanzi ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu bikorwa bye bya muzika, yari aherutse kuvugwaho inkuru kubera amafoto yagiye hanze yamugaragazaga yambaye imyambaro y’urwererane ari gusezerana n’umugore.
Gusa bamwe baje gutahura ko ayo mafoto ari amwe mu yagize amashuso y’indirimbo nshya ari gutegura.
Aya mafoto yari yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bibiri bishize, yagaragazaga Bruce Melodie yambaye isuti y’urwererane ndetse n’umugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho
Abinyujije kuri Twitter ye, Bruce Melodie yateguje abantu indirimbo igaragaramo ariya mafoto ko igiye kujya hanze.
Bruce Melodie yatangaje ko iyi ndirimbo yitwa Mutuale yakoranye n’umuhanzi Nel Ngabo, ati 'Mutuale ya Nel Ngabo afatanyije na Igitangaza [Bruce Melodie nk’uko akunze kwiyita] icyiza ni uko mwakwitegura.'