Category: Uncategorized

  • Igitaramo cya Koffi Olomide cyateje ururondogoro, bamwe barasaba ko cyahagarikwa #rwanda #RwOT

    Igitaramo umuhanzi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide agomba gukorera i Kigali mu kwezi gutaha cyateje ururondogoro bamwe basaba ko cyakurwaho bitewe n’ibirego yarezwe byo guhohotera abagore.

    Tariki ya 4 Ukuboza 2021 nibwo Koffi Olomide agomba gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo kigomba kubera muri Kigali Arena.

    N’ubwo iki gitaramo benshi bakiteguye, bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugari bari mu bukangurambaga bw’iminsi 16, ntibumva ukuntu uyu muhanzi azaza gutaramira mu Rwanda kandi yarahamwe n’icyaha cyo guhohotera bamwe mu babyinnyi be aho ndetse yagiye agezwa no mu nkiko.

    Aha niho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baharanira uburengazira bw’abagore basabye leta ko iki gitaramo cyahagarikwa.

    Uwitwa Marayika, ku rukuta rwa Twitter yabajije niba bumva ari ibintu bisanzwe guha umwanya umuntu ushinjwa gufata ku ngufu ndetse n’abantu bakaba bazabyitabira bakumva baratuje.

    Ati 'Ese we, kubera iki mubigira ibisanzwe guha umwanya abantu bazwi mu guhohotera? Mwese mukitabira ibitaramo byabo mukumva muratuje nta kibazo?'

    Mu bitekerezo byatanzweho bamwe babishyigikiye abandi bavuga ko kuba yakora iki gitaramo ntacyo bitwaye.

    1. ese we, why is it normalized to give platforms to renown rapists??

    2. y’all attend their show mukumva muratuje ntakibazo?

    3. 😭 https://t.co/1dyWexP6Gu

    — marayika with r and y (@marayika_) November 24, 2021

    Uyu yaje kunganirwa n’umunyamakurukazi, Cyuzuzo Jeanne d’Arc wa Kiss FM, aho yavuze ko atumva ukuntu mu Rwanda barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi benshi bakaba bazi ko Koffi yahamwe n’icyaha cyo guhohotera umwana w’umukobwa w’imyaka 15, agaragara akubita ababyinnyi be none bakaba bamutumiye i Kigali.

    Aha na we bamwe bamubwiye ko bitamureba, abandi bavuga ko abizi neza ko ijwi rye rigera kure aramutse ahagaritse iki gitaramo atakiranuka n’abanyarwanda, ni mu gihe hari n’abamushyigikiye bavuga ko bitari bikwiye ko aza.

    Nk’uwitwa Olivier yagize ati 'Uzi ko ijwi ryawe rigera kure Cyuzu!!! Ngaho nawe ibaze nk’ubu uhagaritse concert ya koffi Olomide kandi uzi neza ko hari abanyarwanda bamukunda kubi! Ubu wabakira?'

    Cyuzuzo yahise amusubiza ati 'Hoya ntawe mbujije ariko sinabura no kubivugaho kuko niba iwacu turwanya imyitwarire nk’iriya ariko abandi tukirengagiza ibyabo ni ubuhe butumwa bitanga?'

    Uwiyise Bimwe Byiza we yagize ati 'ntabwo bakamwemereye kwinjira ku mipaka n’ibyo byaha byose.'

    Uwitwa Soter Niyoyita yagize ati 'Hhahahaha ibyo ntabwo bikureba ariko nonec ko atarahamwa n’icyaha wowe ugiye kucyimuhamya? Yego sinshyigikiye ko abari nabategarugori bahohoterwa are nawe wakabije vraiment ! Rata banyarwanda bagenzi banjye ñizereko mutayobejwe na cyuzuzo gahunda iracyari yayindi'

    Uwiyise Gutwi Blic we yagize ati 'Koffi ni umucongomani si Umunyarwanda, kuza gutaramira ni uko nkeka ko hari benshi bamukunda hano, so ukuri kwawe abantu bose barakuzi ariko ntibikuraho ko yabataramira kandi bakishima ibyo bindi ntaho bihuriye n’U Rwanda cyangwa politiki.'

    It’s crazy how in Rwanda we always say we are fighting against GBV yet soo many of us are aware that Koffi Olomidé was convicted of sexually assaulting a 15 years old yet hyped to see him in a concert, we saw him allegedly beating his dancers and more but hey! Separate art/artist

    — CYUZUZO Jeanne d’Arc (@Cyuzuzodarc) November 25, 2021

    Muri 2016 nibwo Koffi Olomide yahagaritswe ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi muri Kenya nyuma yoguhohotera umwe mu banyinnyi be.

    Koffi Olomide agomba gukorera igitaramo i Kigali mu kwezi gutaha

    Koffi Olomide igitaramo cyasabiwe guhagarikwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igitaramo-cya-koffi-olomide-cyateje-ururondogoro-bamwe-barasaba-ko-cyahagarikwa

  • Turi mu rugo – Imbamutima z’Abanya-Afghanistan bahungiye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    SOLA ni ishuri rukumbi ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by’agateganyo.

    Abakobwa 250 bo muri iri Shuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA)’ bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

    Bahisemo kuhakomereza amasomo mu gihe igihugu cyabo cyarimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Shabana Basij-Rasikh, yavuze ko bakiranywe ubwuzu.

    Ati “Twakiriwe nk’abari mu rugo. Ndashimira Abanyarwanda na Perezida Kagame ku bw’urugwiro beretse abakobwa bo muri SOLA. Turi abanyamuryango ba Diaspora ya Afghanistan kandi Isi yaduhaye ikaze. Ndashima.’’

    Finding home, far from home – I am so thankful for the kindness the people of #Rwanda and President @PaulKagame/@UrugwiroVillage have shown my @solaafghanistan community. We are members of the #Afghan diaspora, and the world is welcoming us. #HappyThanksgiving https://t.co/nbZCZTT5Ai

    — Shabana Basij-Rasikh (@sbasijrasikh) November 25, 2021

    Yabutangaje ku nkuru ishingiye ku gitekerezo yanyujije muri The Washington Post, asobanura uko abakobwa bo muri Afghanistan bisanze mu Rwanda n’uko bakiriwe.

    Ku mugoroba ubanziriza uwa kabiri, Shabana Basij-Rasikh yahuriyeho na Perezida Kagame, yari afite amatsiko yo kubonana na we nk’uwagize uruhare mu gufasha abakobwa kubona ubuhungiro.

    Ubwo yamenyeshwaga gahunda yo guhura na Perezida Kagame, yaranezerewe kuko hari byinshi yashakaga kumuganiriza no kumumenyesha.

    Ati “Natangiye gutekereza ku buryo nzabara inkuru zigaragaza urugwiro rudasanzwe Abanyarwanda beretse buri wese mu bagize SOLA kuva twagera hano muri Kanama. Nashakaga kuvuga ku bupfura, kwita ku bantu n’ubumuntu.’’

    Mu gitekerezo cye yanyujije muri Washington Post, uyu mugore yatanze urugero rw’umukino wahuje ikipe y’abagabo bo muri Afghanistan n’abakozi bo mu Rwanda bakora muri SOLA n’ikipe yatoranyijwe mu Banyarwanda baturiye ishuri bigamo, ukarangira batsinzwe ibitego 7-1.

    Yavuze ko barushijwe cyane kugeza aho nyuma y’umukino umwe mu Banya Afghanistan yashinje Umunyarwanda bakinanaga kuba maneko w’urundi ruhande ariko icyo kiganiro cyasojwe bombi baseka.

    Yakomeje ati “Iki ni cyo gihe nishimiye uburyo twakiriwe muri iki gihugu. Utera ubuse n’abantu wishyikiraho. Utsindwa unyagiwe mu kibuga iyo ikipe muhanganye ikubaha bihagije kandi itakugirira impuhwe. Baradutsinze ndetse nyuma y’umukino turaramukanya.’’

    Shabana Basij-Rasikh yasobanuye ko iyo uri impunzi mu bihugu bitandukanye icyo usaba ni ukwitabwaho no gufashwa mu iyubahirizwa ry’uburenganzira.

    Ati “Uyu munsi ntekereza kuri umwe mu miryango twageranye mu Rwanda; wari waranyuze mu bihe bigoye ubwo wahungiraga muri kimwe mu bihugu bituranye na Afghanistan.’’

    Yavuze ko ukigera mu Rwanda wakiriwe neza, ufashwa kwisanga mu gihugu cy’amahanga.

    Shabana Basij-Rasikh avuga ko icyo gihe “bakodesheje inzu nto yo guturamo. Ubwo bayigeragamo, nyirayo yabahaye inyama. Ngo yaramubwiye ati ‘ibi ni ibyawe’, vuba uzabona amasoko aho ushobora guhahira amafunguro akoreshwa n’Abayisilamu ariko ubu nguhaye iyi mpano.’’

    Mu nyandiko ye yavuze ko atekereza ku Banyarwanda baturiye ahimuriwe ishuri rya SOLA mu Rwanda, bahura buri munsi ndetse bamaze kwiga amagambo y’indamukanyo ari mu ndimi zirimo Pashto na Dari, zikoreshwa muri Afghanistan.

    Usibye kwiga indamukanyo zibafasha kumvikana, Abanyarwanda banababwira ko ‘bazi neza icyo kuba impunzi bisobanuye’.

    Yakomeje avuga ko abo banyarwanda bahumuriza izo mpunzi bati “Tuzi uko kugwa mu gihombo bimera. Muhawe ikaze hano. Aha ni mu rugo.’’

    Abanya Afghanistan na bo bashyize umuhate mu kwiga Ikinyarwanda ndetse Shabana Basij-Rasikh yavuze ko yumvise umwe muri bo asobanuza uko babaza igiciro cy’ibicuruzwa n’uburyo bwo gusubiza ko ‘gihenze.’

    Tariki ya 15 Kanama 2021 Aba-Taliban bafatashe ubutegetsi nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bitewe n’imvururu zikangagwa nyuma y’iminsi icyenda abakobwa 250 n’abakozi bo muri SOLA buriye indege berekeza i Kigali aho bageze ku wa 24 Kanama 2021.

    Icyo gihe bari bafite ibikapu bihekwa n’ibitwarwa mu ntoki ‘sacs à main’; bageze mu gihugu ababakiriye ba mbere si abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ahubwo ni abajyanama mu by’ihungabana, ngo babahumurize.

    Shabana Basij-Rasikh yavuze ko ubwo yavaga aho ishuri riri agiye guhura na Perezida Kagame yanyuze kuri umwe mu bagore bakorana amusaba kumumuhera ubutumwa.

    Yaramubwiye ati “Ngiye kubonana na Perezida. Nyifuriza ibyiza.’’

    Yaramusubije ati “Amahirwe masa.’’

    Yamutumye kumushimira ko bafashwe neza ndetse yarabikoze.

    Ati “Nabaye impunzi mbere. Twiyumvaga nk’imfungwa. Aha turatuje. Ubimubwire.’’

    Shabana Basij-Rasikh yashimangiye ko buri mpunzi yishimira kubaho mu buryo budasa no kugirirwa impuhwe ahubwo ikiyumva nk’iri ‘mu rugo.’

    SOLA yateganyaga ko abanyeshuri bazamara igihembwe [kingana n’amezi atandatu] mu Rwanda, bakazasubira muri Afghanistan ibintu byasubiye ku murongo.

    Perezida Paul Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2021 yakiriye mu Biro bye Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) rimaze amezi atatu ryimuriye ibikorwa byaryo mu Rwanda mu buryo bw’agateganyo

    source : https://ift.tt/3CNdUfb

  • Perezida Kagame yakiriwe na Tshisekedi mu biro bye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021, aho yitabiriye Inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa.

    Akigerayo yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde mbere yo guhura na Perezida Tshisekedi.

    Nyuma Ibiro bya Perezida Kagame byananditse kuri Twitter ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Félix Tshisekedi mu ngoro ye izwi nka Palais de la Nation.

    Perezida Kagame ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika bateraniye i Kinshasa aho bitabiriye Inama ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa. Yateguwe na Perezida Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka.

    Perezida Kagame yavuze ko itegurwa ry’iyi nama ryabayeho mu gihe gikwiye cyo kongera kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na RDC.

    Yakomeje avuga ko ari ingenzi ko habaho ibiganiro ku mikoranire ihuriweho iganisha ku kubaka amahoro, iterambere n’ituze ‘bitari hagati y’ibihugu byacu gusa ahubwo no mu karere n’ahandi.’

    Ati “Wakoze Perezida Tshisekedi ku butumire bwo kwitabira iyi nama y’ingenzi ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore ndetse n’uruhare rw’abagabo mu guharanira ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rirandurwa. Afurika ifite umusanzu ikwiye gutanga.’’

    Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n’abagore. Iziga ku ngamba zikwiye gufatwa n’abagabo bari mu nzego z’ubuyobozi mu kwirinda no kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri Afurika mu byiciro byose.

    Abakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Macky Sall wa Sénégal, Nana Akufo-Addo wa Ghana n’abandi.

    Inama bitabiriye yateguwe ku bufatanye bwa AU n’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nzego z’ubuyobozi muri Afurika (AWLN) riyoborwa na Ellen-Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia.

    Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi ushinzwe Urubyiruko no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, Chantal Mulop, aheruka kuvuga ko iyi nama izagaruka ku myanzuro ikwiye mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa igitsinagore.

    Yasobanuye ko hakwiye gufatwa imyanzuro iboneye mu guhangana n’iki kibazo kiri mu bigitsikamira iterambere ry’umugabane wa Afurika ahanini kubera ‘ihohoterwa rishingiye ku gitsina’, ‘inda zitateganyijwe mu bangavu’, ‘kudahabwa uburenganzira ku butaka’ no ‘guhezwa mu nzego zifata ibyemezo.’

    Mu 2020, Afurika n’Isi byahuye n’ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore ahanini kubera ishyirwaho rya Guma mu rugo no guhagarika ingendo nk’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Imibare yerekana ko nibura muri Guma mu rugo y’amezi atatu, dosiye zifitanye isano n’ihohoterwa ryiyongereyeho miliyoni 15.

    Ku Isi nibura umugore umwe muri batatu aba yarakorewe ihohoterwa ndetse nta gikozwe iyi mibare yakomeza gutumbagira.

    Imibare yo mu mwaka ushize yerekana ko abakobwa barenga milyoni 50 bari munsi y’imyaka 14 muri Afurika bafite ibyago byo kwangirizwa imyanya ndangagitsina mu gihe abagore barenga miliyoni 115 bashatse batarageza imyaka y’ubukure.

    Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu nama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi

    Perezida Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021. Yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi afata nk’umuvandimwe

    Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurshaho kunoza umubano wabyo

    Perezida Kagame yashimye Félix Tshisekedi wateguye Inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa

    Perezida Kagame yavuze ko umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC ukwiye no kugera mu Karere no mu bindi bihugu

    Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro baherekejwe n’abayobozi bakuru. Perezida Kagame yari kumwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta (uwa gatatu ibumoso) na Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3l8k1oA

  • Amateka y’umuhanzi Buhigiro Jacques waririmbye ‘Yuda’ nyuma yo gupfusha umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Buhigiro Jacques ni we uvura abakinnyi b’amakipe y’igihugu mu mikino itandukanye (Football, Volleyball, Basketball, Taekwondo, Karate…) umwuga amazemo imyaka 51 ubariyemo n’iyo yakoze muri Congo Kinshasa no mu Burundi, akaba ndetse n’umwe mu bashinze ikigo cyita ku bana bafite ubumuga i Gitega mu Burundi.

    Usibye kuba ari impuguke mu buvuzi bw’ingingo zimugaye akaba n’umuhanzi, Buhigiro Jacques yigeze no gukina kuri ruhago ahagana mu 1960, ndetse akemeza ko ari we munyezamu wa mbere w’ikipe ya Rayons Sports.

    Bikurikire mu kiganiro yigeze kugirana na Kigali Today muri Gicurasi 2021:

    Indirimbo ye yise ‘Urwabitoki’ (ivuga ku bibi by’urwagwa), yayihimbye akora mu kigo cyita ku bafite ubumuga cya Gatagara ku ngoma ya Grégoire Kayibanda ahagana mu 1960, ariko abayobozi baketse ko yashakaga kunnyega Kayibanda ngo wakundaga urwagwa cyane, maze bamutegeka kutazongera kuyicuranga ukundi.

    Kuva icyo gihe Buhigiro yagabanyije gucurangira mu ruhame kugeza mu 1973, ahita ajya i Burundi avayo yerekeza muri Congo agaruka mu Rwanda mu 1996 mu kazi ko kugorora ingingo zimugaye kuri Stade Amahoro kugeza na n’ubu.

    Indirimbo za Buhigiro Jacques ahanini zibandaga ku buzima bwe bwite, urugero nk’iyitwa ‘Yuda Isikariyoti’ (si wowe wagambanye), yayihimbye amaze kubura umwana we w’imyaka itatu (3) wapfuye atarwaye, abantu bagakeka ko iyo ndirimbo yashakaga kuvugamo ko atakemera Imana kubera agahinda.

    Amateka yose ya Buhigiro Jacques, urayasanga muri iki kiganiro ‘Nyiringanzo’ we ubwe yagiranye na KT Radio:

    source : https://ift.tt/314wdjb

  • UNHCR yahaye abanyeshuri b’impunzi ibikoresho by’ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga wabereye mu ishuri rya GS Paysannat LC, rimwe mu mashuri yakira abana b’impunzi baturka mu Nkambi ya Mahama n’abandi baturuka hirya no hino mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Boubacar Bamba, Umuyobozi mukuru wungirije wa UNHCR mu Rwanda, yavuze ko iyo ari imwe muri gahunda za UNHCR, zo gukorana na Guverinoma y’u Rwanda, bafasha mu kuvugurura ireme ry’uburezi mu bana bari mu nkambi z’impunzi n’abana baturanye n’inkambi z’impunzi binyuze mu ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Uburezi ni ikintu cy’ingenzi kuri Guverinoma, UNHCR n’abafatanyabikorwa bacu ni ngombwa ko natwe twita ku burezi, kuko ni inzira imwe ifasha abantu kwiga no kuzashobora kwigira mu buzima nyuma yo kurangiza amasomo yabo ”.

    Uwo mushinga wo gutanga ibikoresho no gufasha abana b’impunzi ziri mu Rwanda kwiga neza no kwinjira mu ikoranabuhanga , UNHCR iwufatanyamo n’abafatanyabikorwa bayo nka ADRA na World Vision, ukazatanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri 15 ya Leta yakiriye abana b’impunzi.

    Ayo mashuri aherereye mu Turere twa Gatsibo, Gicumbi, Kirehe, Gisagara, Nyamagabe na Karongi. Iyo porogaramu ikazagera ku banyeshuri 17.952.

    Dr. Christine Niyizamwiyitira, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami ry’uburezi muri REB yashimiye UNHCR kuba yarubatse ibyumba bitatu by’ikoranabuhanga mu nkambi z’impunzi eshatu za Nyabiheke, Mahama na Kiziba, bifasha mu gutanga uburezi burimo ikoranabuhanga, bikongera umusaruro uva mu burezi.

    Yagize ati “ Ndahamagarira abafatanyabikorwa bacu gukomeza gushyigikira uburezi bw’ibanze, bibanda cyane ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi kuko ni ryo riganisha ku isoko ry’umurimo mu kinyejana cya 21”.

    source : https://ift.tt/3xnnLXY

  • MINISPORTS yongeye kwemera ko Stade Umuganda yakira imikino n’abafana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona ndetse n’abafana bakemererwa kwinjira, nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo.

    Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona
    Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona
    Ibaruwa ya Ferwafa
    Ibaruwa ya Ferwafa

    Icyemezo cyo guhagarika iki kibuga n’icyemezo cyavuzweho byinshi aho amakipe ahakinira ndetse n’akarere ka Rubavu bemezaga ko ikibuga nta kibazo gifite cyatuma hatabera imikino ya shampiyona.

    Abafana nabo bemerewe kureba imikino kuri Stade Umuganda
    Abafana nabo bemerewe kureba imikino kuri Stade Umuganda
    Ibaruwa ya Ferwafa
    Ibaruwa ya Ferwafa

    Bimwe mu byatumye uyu mwanzuro uvugwaho byinshi, ni ukuba iki kibuga cyari cyarakiriye imikino ya gicuti yabanjirije shampiyona, ndetse n’inidi mikino ya shampiyona irimo uwo Rutsiro Fc yakiriyemo Rayon Sports.


    source : https://ift.tt/3HSwRkm

  • Stade Umuganda yakomorewe kongera kwakira imikino #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryemeje ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino n'abafana nyuma y'uko yari yarahagaritswe kubera ingaruka iruka rya Nyiragongo ryayigizeho.

    Iyi Stade ikiniraho Marines, Etincelles na Rutsiro, yakomorewe ubu yemerewe kongera kwakira imikino ya Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri ruhago.

    FERWAFA ivuga ko kuyisana byarangiye iti “Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho.”

    Ibi bije nyuma y'ahoMinisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kongera kuhakirira imikino ndetse n'abafana bemerewe kwitabira imikino.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021,FERWAFA yashyize hanze itangazo rivuga ko Minisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwayo.

    Ubuyobozi bwa FERWAFA bugira buti 'Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera ubusabe bwa FERWAFA bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda akongera kuhakirira imikino kuko imirimo yo kuyisana yarangiye.'

    FERWAFA ikomeza igira iti 'Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi sitade bubahirije amabwiriza yashyizweho.'

    Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Stade Umuganda kwakira imikino ya Shampiyona mu gihe cyose itarasanwa, risaba amakipe ayakiriraho imikino kurimenyesha ahandi yakinira bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo.

    Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA ku wa 29 Ukwakira iyimeshya ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino.

    Inama yahuje ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu n'amakipe ya Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC nyuma y'aho, yanzuye ko amakipe aguma kwakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kuko nta kibazo gikomeye ifite.

    Ibaruwa aya makipe yandikiye FERWAFA kuwa 17 Ugushyingo 2021, yagiraga iti 'Stade Umuganda ntabwo yangiritse bikomeye ku buryo itakwakira imikino n'abafana.'

    Aya makipe yose yavuze ko 'yateranye agasuzuma ibyasabwe, yasanze aho agomba kwakirira imikino ari kuri Stade Umuganda kuko nta bushobozi bwo kwakirira hanze afite.'

    Biteganyijwe ko imikino y'umunsi wa gatanu wa shampiyona iteganyijwe mu mupera z'iki cyumweru ko izabera kuri iyi Sitade y'akarere ka Rubavu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/stade-umuganda-yakomorewe-kongera-kwakira-imikino

  • Sweden : Umugore wa mbere wari watorewe kuba PM yeguye nyuma y’amasaha macye #rwanda #RwOT

    Madamu Magdalena Andersson yari yatangajwe kuri uyu wa Gatatu nka Minisitiri w’Intebe ariko akaba yeguye nyuma y’uko ishyaka bahuriye mu rugaga ruri ku butegetsi rivuye muri Guverinoma n’igitekerezo cyaryo cy’ingengo y’imari nticyemerwe.

    Ahubwo, inteko ishingamategeko yatoye yemeza ingengo y’imari yatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni byo kwamagana abimukira.

    Ubwo yatangazaga ubu bwegure bwe, Madamu Andersson yagize ati “Nabwiye Perezida w’inteko ko nifuza kwegura.'

    Andersson wari ubaye umugore wa mbere ubaye Minisitiri w’Intebe muri Sweden, atangaza ko yizeye kongera kugerageza amahirwe yo gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe.

    Andersson wo mu ishyaka rya Social Democratic Party yagize ati “Sinshaka kuyobora Guverinoma izibazwaho ku ishingiro ryayo.'

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko azavugana n’abakuru b’amashyaka ku kigiye gukurikiraho nyuma y’uko Andersson yeguye.

    Madamu Andersson yari yatowe nka Minisitiri w’intebe mbere yaho ku wa gatatu kuko, bijyanye n’amategeko ya Suède, yari acyeneye gusa ko ubwiganze bw’abadepite badatora banga kumushyigikira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Sweden-Umugore-wa-mbere-wari-watorewe-kuba-PM-yeguye-nyuma-y-amasaha-macye

  • Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Saa saba z’amanywa nibwo bahagejejwe bakaba bagizwe n’ab’igitsina gabo 21, ab’igitsina gore batanu n’abana bane.

    Bavuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye bakaba bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Ikindi ni uko bambuwe imitungo yabo bakaba baje amara masa.

    Bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, bakaza kubanza gupimwa COVID-19, mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

    Turacyakurikirana iyi nkuru…

    source : https://ift.tt/3oWAbCB

  • PSG yahise ijya gushaka umutoza usimbura Pochettino watsinzwe na Manchester City #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yabonye amahirwe akomeye yo kubona umutoza wa Paris Saint-Germain, Mauricio Pochettino nyuma y'aho iyi kipe yatangiye ibiganiro na Zinedine Zidane.

    Pochettino niwe mutoza United yifuza gusimbuza uwahoze ayitoza, Ole Gunnar Solskjaer uheruka kwirukanwa Old Trafford.

    Nk'uko ikinyamakuru Le Parisien kibitangaza, ngo abahagarariye PSG bahuye na Zinedine Zidane kugira ngo baganire ku buryo ashobora kuza kuri Parc des Princes mu mpeshyi.

    Umuyobozi wa siporo wa PSG, Leonardo hamwe n'umuyobozi mukuru Jean-Claude Blanc, akaba n'inshuti ya Zidane, bahuye n'uyu mutoza ukomeye w'Umufaransa muri hoteri ya Royal Monceau kugira ngo baganire.

    Umutoza Zidane yanze kwerekeza muri United kubera ko ashaka akazi ka PSG ndetse kuri ubu ategereje gusinya amasezerano agahita ajya Parc des Princes gutoza Messi,Mbappe na Neymar Jr.

    Zidane w'imyaka 49 nta kazi afite nyuma yo kuva muri Real Madrid,gusa ikinyamakuru cyo muri Espagne AS giherutse kuvuga ko Zidane atifuza gutoza United kuko akeneye ikipe ifite umushinga usobanutse wo gutwara ibikombe.

    PSG yaraye itsinzwe na City ibitego 2-1 bituma ijya ku mwanya wa 2 n'amanota 4 irushwa na City bivuze ko igomba kwitegura gutombora ikipe itoroshye muri 1/16.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yahise-ijya-gushaka-umutoza-usimbura-pochettino-watsinzwe-na-manchester