Category: Uncategorized

  • Afite imyaka 50 ariko agaragara nk’inkumi! By… – #rwanda #RwOT

    Ku bakurikirana imyidagaduro mpuzamahanga cyane cyane iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kenshi bumva cyangwa babona izina Jada Pinkett Smith rikunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugore wahogoje benshi barimo nyakwigendera 2 Pac ni umuhanzikazi wabiretse akayoboka gukina filime bikamuhira aribyo byamugize icyamamare ku rwego mpuzamahanga.Kuri ubu Jada Pinkett Smith ari mu bagore bagkuze muri Hollywood gusa bagifite itoto nk’iryi nkumi.

    Jada Pinkett Smith ni muntu ki?

    Amazina ye yahawe n’ababyeyi ni Jada Koren Pinkett yongeyeho Smith nyuma yaho akoreye ubukwe n’ikirangirire Will Smith. Jada yavukiye mu mujyi wa Baltimore mu gace ka Marlyland ho muri leta zunze ubumwe za Amerika.Yavutse ku itariki 18/09/1971 aho yavukiye mu muryango uciriritse w’abana 2 gusa.Mama we witwa Adrienne Banfield Jones yari umuganga naho Se witwa Marion Martin Banfield yari afite inzu y’isomero(Library).

    Mu buzima Jada Pinkett yakuriyemo bwamuhaye amahirwe yo kujya kwiga mu mashuri akomeye kuko ababyeyi be bari bafite ubushobozi,amashuri ye yisumbuye yayigiye mu ishuri rya Baltimore School of Arts ryigishaga ibijyanye n’ubugeni no gukina filime.Kuri iri shuri niho yahuriye n’icyamamare mu njyana ya Rap 2Pac Shakur gusa iki gihe ntiyari yagatangiye gukora umuziki. Nyuma yaho yaje kujya kwiga muri kaminuza ya North Carolina University of the Arts akomeza kwiga ibijyanye no gukina filime. Muri iki gihe cyose yakomeje kuba inshuti ya hafi na 2 Pac ndetse nyuma yaho batangira gukundana.

    Ni iki cyatumye Jada Pinkett yamamara?

    Mu mwaka wi 1990 Jada Pinkett yakinnye filime ya mbere yitwa True Colors bituma abantu batangira kumumenya aza gutizwa umurindi n’ikinyamakuru The New York Times cyakoze inkuru ivuga ko Jada Pinkett ariwe hazaza h’abiraburakazi muri Hollywood bituma akomeza kumenyekana. Kuva iki gihe Jada Pinkett yahise atangira kujya akina muri filime nyishi zakunzwe zirimo A Different World, Jason Lyric, Demon Knight, Set It Off yamuhesheje ibikombe bigera kuri 6 hamwe n’izindi nyinshi.

    Kugeza ubu Jada Pinkett amaze gukina muri filime 64 kuva yatangira uyu mwuga, yanahawe ibihembo 23 birimo ibya MTV Movie Awards bigera kuri 4, NAACP Image Awards bigera kuri 3, Daytime Emmy Awards, People’s Choice Awards n’ibindi bihembo bitandukanye yatsindiye byarushijeho kumugira ikirangirirekazi.

    Urukundo rwe na 2 Pac Shakur

    Akenshi iyo havuzwe izina Jada Pinkett abenshi bahita batekereza nyakwigendera 2 Pac Shakur ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rap/Hip Hop.Umubano waba bombi watangiye cyera bakiri bato ubwo biganaga mu mashuri yisumbuye,ibyatangiye ari umubano w’inshuti zisanzwe uhinduka urukundo. Batangiye gukundana byimbitse kuva mu mwaka wi 1988 kugeza muwi 1992. Umuvugo wa mbere hamwe n’indirimbo ya mbere Tupac yakoze byose byavugaga ku mubano we na Jada nk’uko byagaragajwe muri filime ivuga ku buzima bwa Tupac yitwa All Eyes On Me yasohotse  muri 2016.

    Urukundo rwabo rwaramamaye cyane dore ko aba bombi bakundaga guhorana badasigana ndetse ni kenshi umuraperi Tupac Shakur yavuze ko ntamukobwa uzigera amurutira Jada Pinkett nyuma yaho batandukanye. Uko iminsi yagiye ishira niko bombi bagiye batwarwa n’akazi kabo katumaga batabona umwanya wo guhura nka mbere bituma bahagarika urukundo rwabo nk’uko Jada Pinkett yabitangarije ikinyamakuru Vogue Magazine ashimangira ko nta kintu bapfuye ahubwo ari icyemezo bombi bafashe nyuma yo kubona ko inzira zabo zitandukanye.

    Nyuma yaho Tupac na Jada batandukaniye bakomeje kuba inshuti za hafi dore ko n’ubusanzwe bari inshuti kuva mu bwana bwabo. Mu 1994 Jada Pinkett yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime akaba n’umuraperi Will Smith, urukundo rwaba bombi rwarakomeye nubwo byavugwaga ko Jada yaba agikundana na 2 Pac mu ibanga gusa ibi 2 Pac yabinyomoje kuri televiziyo ya CBS ubwo yavugaga ko yishimiye kubona Jada akundana na Will ndetse ko abifuriza ibyiza.

    Muwi 1996 ubwo Tupac Shakur yitabaga imana arashwe byasigiye agahinda gakomeye Jada Pinkett Smith nkuko yabitangaje mu kiganiro Red Table Talk akorana na nyina hamwe n’umukobwa we Willow Smith aho yavuze ko ikintu cyamugoye kucyakira mu buzima ari urupfu rwa Tupac. Kugeza nubu uyu mugore akunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga imivugo Tupac yasize amwandikiye ndetse yaniyanditseho mu mugongo we amakambo yamamaye Tupac yavuze agira ati: ”Only God Can Judge Me”. Ibi byatumye abantu benshi bavuga ko uyu mugore yaba agikunda Tupac nyuma y’imyaka yose ishize yitabye Imana.

    Urukundo rwe na Will Smith

    Jada Pinkett na Will Smith batangiye gukundana mu mwaka wa 1994 nyuma yo guhurira muri filime Fresh Prince of Bel-Air yagize Will Smith icyamamare. Aba bombi kuva ubwo batangiye gukundana karahava kugeza muwi 1998 ubwo basezeranaga kubana akaramata. Nyuma yo gukora ubukwe Jada na Will babyaranye abana 2 umuhungu witwa Jaden Smith n’umukobwa witwa Willow Smith. Nyuma yo kubyara aba bana biyemeje kutazongera kubyara nk’uko Will Smith yabyivugiye ko icyifuzo cyabo cyari ukubyara abana 2 gusa.

    Uko imyaka yagiye ishira umubano wa Jada na Will wagiye uvugwaho byinshi cyane cyane byavugwaga ko aba bombi baba bafitanye umubano utangaje aho buri wese yari yemerewe kuryamana nuwo ashaka ku ruhande,uyu mubano abenshi bawita ‘Open Marriage’ mu ndimi za mahanga. N’ubwo abantu bagiye babibashinja Will na Jada babihakanye bivuye inyuma bemeza ko ibibavugwaho ari ibihuha.

    Nubwo kandi umubano wabo wasaga nk’aho ukomeye siko byari bimeze dore ko muri 2016 Jada na Will bashatse guhana gatanya nyuma bakiyunga bagasubirana gatanya itaraba nkuko babyiitangarije. Kugeza ubu aba bombi babanye neza n’ubwo umubano wabo wagiye uhura n’ibibazo cyanen cyane nk’ikibazo cy’umuhanzi August Alsina waryamanye na Jada Pinkett Smith.

    Umubano wihariye wa Jada Pinkett Smith na August Alsina

    Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B August Alsina watangiye kumenyekana mu mwaka wa 2013 ubwo yasohoraha album ye ya 2 yise Downtown:Life Under the Gun yatumye akundwa cyane. Uyu musore w’imyaka 29 kugeza ubu yatangiye kugirana umubano udasanzwe na Jada mu mwaka wa 2015. Iki gihe Will na Jada ntabwo bari babanye neza maze Jada ahitamo gutangira umubano w’ibanga na August wari usanzwe ari inshuti y’umuryango wabo.

    Umubano wa Jada na August watangiwe gukemengwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo aba bombi bari bakunze kugaragara bari kumwe barya ubuzima gusa Jada akavuga ko afata August nk’umuhungu we. Ukuri ku mubano wabo kwaje kujya ahabona mu mwaka wa 2020 ubwo August Alsina yatangazaga ko yakundanaga na Jada Pinkett Smith ubwo yabazwaga niba yarigeze aryamana na Jada ahubwo agasubizako atabyita kuryamana cyangwa guca inyuma Will Smith kuko bombi barakundanaga.

    August Alsina akimara gutangaza ibi byaravuzwe cyane hirya no hino bamwe bavuga ko uyu muhanzi yabeshye Jada kugirango akunde avugwe cyane nyamara yahamijwe na Jada Pinkett ndetse n’umugabo we Will Smith. Mu kiganiro Red Table Talk cyahuje Wii n’umugore we basobanuye ko ibyo August yatangaje aribyo gusa Jada ahakana ko icyari hagati yabo atari urukundo. Mu magambo ye yagize ati: ”Yego njye na August twari dufitanye umubano wihariye ubwo njye na Will tutari tubanye neza.Twararyamanaga ariko ntitwakundanaga twahuzwaga n’imibonano gusa”.

    Nyuma yaho Jada agereranije umubano we na August nk’icyitwa Entanglement byatumye August Alsina ahita akora indirimbo yise Entanglement afatanije n’umuraperi Rick Ross aho avuga byinshi byaranze umubano wihariye yagiranye na Jada Pinkett uri mu kigero nkicya nyina umubyara.

    Kuba Jada Pinkett Smith yaraciye inyuma Will Smith akaryamana n’umuhungu abyaye ntibyatumye aba bombi batandukana dore ko Will Smith yitangarije ko yababariye umugore we.Kugeza ubu Will na Jada baracyarikumwe nyuma yibyo banyuzemo.Jada Pinkett Smith ufite imyaka 50 y’amavuko aracyagaragara nk’inkumi y’imyaka 25 ndetse ari ku rutonde rw’ibyamamarekazi bifite uburanga bukurura benshi.

    Src:www.voguemagazine.com,www.ellemagazine.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111865/afite-imyaka-50-ariko-agaragara-nkinkumi-byinshi-kuri-jada-pinkett-smith-wakundanye-na-2-p-111865.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Abasirikare bagera ku 1000 barwanira ku butaka basoje amahugurwa yarimo imyitozo ikaze #rwanda #RwOT

    Uyu munsi, abasirikare hafi 1000 ba RDF barimo ba ofisiye bato n'abandi bafite andi mapeti basoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru,Advanced Infantry Training (AIT), agenewe ingabo zirwanira ku butaka.

    Ni amahugurwa yari amaze amezi 6, yaberaga mu Ishuri rya Gisirikare i Nasho,mu Karere ka Kirehe.

    AIT yashizweho kugira ngo yongere ubumenyi bw'abasirikare basanzwe kugirango babashe kwitwara neza mu gihe basohoza ubutumwa bwa RDF.

    Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wari uyobowe n'umugaba w'Ingabo za RDF, Gen Jean Bosco Kazura, mu izina ry'umugaba w'ikirenga w'ingabo za RDF, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Mu ijambo rye, Umugaba w'ingabo za RDF, Gen Jean Bosco Kazura yashimye abahawe impamyabumenyi ku ntambwe bagezeho, ubwitange n'imyitwarire myiza.

    Yashimye kandi ubuyobozi bw'ikigo cy'imyitozo harimo n'abigisha bakora amanywa n'ijoro kugira ngo bongere ubushobozi bwabo n'ubuhanga bw'abasirikare kugira ngo babe abayobozi n'abasirikare beza mu nshingano zabo.

    Umuyobozi mukuru muri rusange, 2nd Lieutenant Fred Rugamba, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuzuza inshingano zabo.

    Ati: “Njyewe nk'umu Ofisiye, nashoboye kongera ubumenyi buzamfasha kurushaho gukorera kigo ndetse n'igihugu cyanjye neza.”



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ifoto-y-umunsi-abasirikare-bagera-ku-1000-barwanira-ku-butaka-basoje-amahugurwa

  • Umutoza mushya ugiye gutoza Manchester United by'agateganyo yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Uyu Mudage w'imyaka 63,yakoraga mu ikipe ya Lokomotiv i Moscow nk'umuyobozi wa siporo n'iterambere.

    Uyu mutoza yasabye United ko kugira ngo ayisinyire amasezerano igomba kumwemerera ko nyuma y'ayo mezi 6 azakora nk'umu Consultant muri iyi kipe imyaka 2.

    Ikipe ya United iri mu biganiro bya nyuma n'iriya kipe yo mu Burusiya kugira ngo ikemure ikibazo cy'umutoza ariko iiri kubikora mu buryo bwiyubashye cyane ko uyu mugabo afite amasezerano.

    Uyu mugabo ariko ntabwo azabasha gutoza United mu mukino izasura Chelsea ku cyumweru.

    Ibyo bivuze ko Michael Carrick azakomeza gutoza iyi kipe kandi arashaka gutsinda umukino we wa mbere wa Premier League nk'umutoza

    Rangnick bamwise 'The Professor' kubera ubuhanga afite mu gutoza cyane ko ariwe abatoza bakomeye nka Thomas Tuchel, Jurgen Klopp na Julian Nagelsmann bagenderaho.

    Nubwo Rangnick atigeze atoza hanze y'Ubudage, yatsinze 55 ku ijana by'imikino yatoje muri RB Leipzig mu kiragano cye cya kabiri,bituma iyi kipe izamuka muri Bundesliga ku mwanya wa mbere.

    Byavuzwe ko United yari ifite urutonde rw'abakandida batanu bagombaga kuvamo umutoza w'agateganyo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-ugiye-gutoza-manchester-united-by-agateganyo-yamenyekanye

  • Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Saa saba z’amanywa nibwo bahagejejwe bakaba bagizwe n’ab’igitsina gabo 21, ab’igitsina gore batanu n’abana bane.

    Bavuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye bakaba bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Ikindi ni uko bambuwe imitungo yabo bakaba baje amara masa.

    Bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, bakaza kubanza gupimwa COVID-19, mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

    Source : https://imirasire.com/?Abanyarwanda-30-bari-bafungiye-muri-Uganda-bagejejwe-mu-Rwanda

  • Chorale de Kigali yongeye gutegurira abakunzi bayo igitaramo kibanziriza Noheli n’Ubunane #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Chorale de Kigali, yavuze ko umwihariko w’iki gitaramo ari uko bazaririmbamo indirimbo z’ahantu hatandukanye muri Afurika.

    Yagize ati: “Umwihariko w’iki gitaramo wa mbere uzaba udushya byaba ari mu majwi anoze no mu kwaguka k’umuryango. Iteka turirimba indirimbo zishobora kuba zisanzwe, ariko mu buryo budasanzwe. Nanone muri iki gitaramo tuzaririmbamo indirimbo z’ahantu hatandukanye muri Afurika.”

    Yakomeje avuga ko icyo igitaramo kigamije gusangiza abantu ibyishimo by’iminsi mikuru n’imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guteza imbere muzika.

    Muri iki gitaramo iyi Chorale irateganya kuririmba indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo izo mu njyana za Classique, Opèra, uturirimbo (carols) twa Noheli tumenyerewe, indirimbo z’injyana nyafurika n’inshya z’abahanzi bagezweho.

    Abazitabira bazasabwa kuba barikingije nibura urukingo rumwe ndetse no kwipimisha.
    Iki gitaramo kizabera kuri Kigali Arena guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu z’ijoro.

    Kwinjira bizaba ari 150. 000 Frw ku meza y’abantu batandatu, 25. 000 Frw, 20. 000 Frw, 10. 000 Frw na 5 000 Frw ku muntu umwe.

    Kugura amatike ni ugukurikira uyu muyoboro www.ticqet.rw

    Source : https://imirasire.com/?Chorale-de-Kigali-yongeye-gutegurira-abakunzi-bayo-igitaramo-kibanziriza-Noheli

  • Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bwa Perezida Tshisekedi uyubora RDC #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame akigera muri Congo yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde mbere yo guhura na Perezida Tshisekedi.

    Nyuma Ibiro bya Perezida Kagame byananditse kuri Twitter ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Félix Tshisekedi mu ngoro ye izwi nka Palais de la Nation.

    Perezida Kagame ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika bateraniye i Kinshasa aho bitabiriye Inama ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa. Yateguwe na Perezida Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka.

    Perezida Kagame yavuze ko itegurwa ry’iyi nama ryabayeho mu gihe gikwiye cyo kongera kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na RDC.

    Yakomeje avuga ko ari ingenzi ko habaho ibiganiro ku mikoranire ihuriweho iganisha ku kubaka amahoro, iterambere n’ituze 'bitari hagati y’ibihugu byacu gusa ahubwo no mu karere n’ahandi.’

    Yagize ati: 'Wakoze Perezida Tshisekedi ku butumire bwo kwitabira iyi nama y’ingenzi ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore ndetse n’uruhare rw’abagabo mu guharanira ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rirandurwa. Afurika ifite umusanzu ikwiye gutanga.'

    Perezida Kagame yasabye abagabo kuva mu myumvire ihohotera abagore n’abakobwa

    Perezida Kagame yagize ati 'Akenshi abagabo ni bo bahohotera abagore n’abakobwa, ku bw’iyo mpamvu abagabo ntibafite inshingano yo kuvuga gusa, ahubwo bagomba no kugira ibyo bakora ngo haveho inzitizi n’imigirire ya kigabo ibangamira abagore.'

    Yavuze ko uburinganire bw’abagore n’abagabo bitagomba kuba ibitekerezo mu mitwe y’abantu 'moral responsibility' ko ahubwo ari n’uburenganzira butagomba guteshwa agaciro, ko abagore bagomba guhabwa imbaraga kandi bikubahirizwa muri politiki.

    Perezida Kagame yatanze urugero ku Rwanda rwashyizeho Isange One Stop Center nk’ikigo gifasha abahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, avuga ko byafashije kumenya ibirego by’abakorewe ihohotera, no gukurikirana ibibazo byabo, agasanga byafasha umugabane wa Africa kubonera igisubizo iki kibazo cy’ihohotera rikorerwa abagore.

    Yasabye Africa yunze Ubumwe gushyiraho uburyo burambye bwo guhangana n’ihohotera rikorerwa abagore, igakorana n’ibihugu binyamuryango byayo, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda zawo nka He for She.

    Perezida Kagame ati 'Ni igihe cyo gukorana ngo twemeze amasezerano yo ku rwego rwa Africa yunze Ubumwe yo kurandura ihohotera rikorerwa abagore. Kugira ngo tubone umusaruro ufatika, umutekano n’amahoro bigomba kuba intego yacu mu byo dukora. Tugomba kugira icyo dukora ku bagabo n’abahungu bamwe bashyize mu muco wabo guhohotera abagore.'

    Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n’abagore. Iziga ku ngamba zikwiye gufatwa n’abagabo bari mu nzego z’ubuyobozi mu kwirinda no kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri Afurika mu byiciro byose.

    Abakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Macky Sall wa Sénégal, Nana Akufo-Addo wa Ghana n’abandi.

    Inama bitabiriye yateguwe ku bufatanye bwa AU n’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nzego z’ubuyobozi muri Afurika (AWLN) riyoborwa na Ellen-Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia.

    Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi ushinzwe Urubyiruko no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, Chantal Mulop, aheruka kuvuga ko iyi nama izagaruka ku myanzuro ikwiye mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa igitsinagore.

    Yasobanuye ko hakwiye gufatwa imyanzuro iboneye mu guhangana n’iki kibazo kiri mu bigitsikamira iterambere ry’umugabane wa Afurika ahanini kubera 'ihohoterwa rishingiye ku gitsina’, 'inda zitateganyijwe mu bangavu’, 'kudahabwa uburenganzira ku butaka’ no 'guhezwa mu nzego zifata ibyemezo.’

    Mu 2020, Afurika n’Isi byahuye n’ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore ahanini kubera ishyirwaho rya Guma mu rugo no guhagarika ingendo nk’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Imibare yerekana ko nibura muri Guma mu rugo y’amezi atatu, dosiye zifitanye isano n’ihohoterwa ryiyongereyeho miliyoni 15.

    Ku Isi nibura umugore umwe muri batatu aba yarakorewe ihohoterwa ndetse nta gikozwe iyi mibare yakomeza gutumbagira.

    Imibare yo mu mwaka ushize yerekana ko abakobwa barenga milyoni 50 bari munsi y’imyaka 14 muri Afurika bafite ibyago byo kwangirizwa imyanya ndangagitsina mu gihe abagore barenga miliyoni 115 bashatse batarageza imyaka y’ubukure.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yitabiriye-ubutumire-bwa-Perezida-Tshisekedi-uyubora-RDC

  • Yaciye agahigo ku isi nyuma yo guterura umugo… – #rwanda #RwOT

    Antanas Kontrimas, ubu ni we waciye agahigo ku isi nyuma yo guterura umugore ufite ibiro 63.80 akoresheje ubwanwa bwe ndetse ahita yandikwa mu gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku isi.





    Mu mashusho yashizwe ku rubuga rwa Instagram rwa Guiness World Records ubwo uyu mugabo yacaga aka gahigo ko guterura ibiro byinshi akoresheje ubwanwa bwe, wabonaga yakambije impanga mu gihe uyu mugore yateruraga yari ahambiriye ku migozi yari ifashe ku bwanwa by'uyu mugabo.

    Nyuma yo guterura uyu mugore akoresheje ubwana abantu bari aho byabereye batangaye cyane. Mu kumuterura uyu mugabo yabanje guhina umugongo nkuko abakinnyi bakina imikino yo guterura ibiremereye babigenza, niko gutangira kunamuka ariko azamura uyu mugore.

    Nyuma yo kurangiza iki gikorwa kidasanzwe Antanas yahise azamura amaboko ye nkuko abantu bishimira itsinzi. Ubwo twandikaga iyi nkuru aya mashusho yari amaze kurebwa n'abarenga ibihumbi ijana n'icyenda ku rubuga rwa Instagram ndetse banatanze n'ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe bari batangaye cyane abandi bibaza ukuntu yabashije kubikora. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111883/yaciye-agahigo-ku-isi-nyuma-yo-guterura-umugore-akoresheje-ubwanwa-111883.html

  • Kwivumbura n’agasuzuguro, inzira yashyize iherezo kuri Patrick Karegeya – #rwanda #RwOT

    Karegeya yongeye kumenyakana mu ntangiriro za 2014 ubwo umurambo we bawusangaga mu cyumba ya Hotel Michelangelo muri Afurika y’Epfo, yishwe anigishijwe imigozi.

    Intoki zatangiye gutungwa u Rwanda nk’igihugu yari amaze imyaka hafi itandatu ahunze, yaranatangije umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano warwo. Inshuro nyinshi u Rwanda rwahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu rupfu rw’umugabo wahoze ari ‘Colonel’ ataramburwa ipeti.

    Inkiko zo muri Afurika y’Epfo nta na hamwe zigeze zigaragaza ibimenyetso simusiga by’ukuboko kwa Guverinoma y’u Rwanda muri urwo rupfu.

    Abari ba soma mbike ba Karegeya bamugaragaza nk’umuntu wari igitangaza, byanagaragaye uyu mwaka muri Mata ubwo umunyamakuru Michela Wrong yamwandikagaho igitabo cyihariye, nyamara akagisoza nta na hamwe agaragaje amakosa Karegeya we ubwe yaba yaragize uruhare mu iherezo rye.

    Agasuzuguro mu gisirikare, gutegeka u Rwanda nka Uganda

    Karegeya yavukiye i Mbarara mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda. Yize muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’amategeko. Yanabaye mu gisirikare cya National Resistance Army cyafashije Perezida Museveni guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.

    Muri Uganda, Karegeya yakoze mu rwego rw’Ubutasi. Kuva mu 1994 u Rwanda rumaze kubohorwa, yayoboye ishami rishinzwe ubutasi bwo hanze kugeza mu 2004. Yanabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

    Imyitwarire ye mibi mu ngabo, muri rubanda yatangiye kumenyekana mu 2005 ubwo yafungwaga n’inzego za gisirikare zimushinja imyitwarire mibi, akamara amezi atandatu mu bihano.

    Ibihano asa nk’uwabirangije yarabaye umurakare kuko akibivamo yanze gusubira mu kazi kugeza ubwo Gen James Kabarebe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo, amwihamagariye amumenyesha gusubira mu kazi undi akamutera utwatsi.

    Amaze kwanga gusubira mu kazi, mu gisirikare byagaragaye ko ari ubugande no gushaka gutoroka, atabwa muri yombi muri Gicurasi 2006.

    Nyuma y’amezi abiri, ni ukuvuga tariki 13 Nyakanga 2006 urukiko rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha, akatirwa igifungo cy’amezi 18 no kwamburwa impeta za gisirikare ari naho yamburiwe ipeti rya ‘Colonel’ yari afite.

    Karegeya icyo gihe yari abaye umwe mu basirikare bakuru bake bakoze amateka, yo kugaragaraho imyitwarire mibi kugeza ubwo bambuwe amapeti.

    Hari mugenzi we byari byarabayeho mu 1999 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kwigabiza imitungo y’abaturage.

    Mu Ugushyingo 2007, The New Times yanditse ko Karegeya yarekuwe, agasubira mu rugo rwe i Kigali. Uwo munsi nibwo amakuru ye mu Rwanda aheruka, andi yagiye atangazwa arimo urujijo kugeza ubwo we yiyemereraga ko yageze muri Afurika y’Epfo mu 2008.

    Hari inyandiko yashyizwe hanze na Wikileaks yaturutse muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda muri Werurwe 2008, yavugaga ko Karegeya ashobora kuba yarahunze akiva muri gereza mu Ugushyingo 2007, agatoroka anyuze muri Uganda we n’umuryango we.

    Umunyamakuru Michaela Wrong wari inshuti ye y’akadasohoka, yiyandikiye ko umunsi Karegeya yafunguriweho, atigeze arara mu Rwanda.

    Amaze kwakirwa n’inshuti nk’umuntu uvuye muri gereza, ngo yafashe inzira igana i Nyagatare. Ntabwo yambukiye ku mupaka wa Kagitumba nk’abandi, yambukiye mu bihuru biri hafi aho ahingukira muri Uganda mu gace yakuriyemo, akomereza i Kampala aho yavuye agana muri Tanzania. Nyuma y’amezi abiri, Karegeya yerekeje muri Afurika y’Epfo.

    Mu minsi ya mbere muri Afurika y’Epfo, Karegeya yirinze kuvuga no kwigaragaza. Hari inyandiko za Wikileaks zigaragaza ko umugore we Leah Karegeya, yigeze kubwira umwe mu bakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ko umugabo we akiri kumenyera Afurika y’Epfo, ari nako ashakisha imibereho.

    Ibintu byahindutse mu 2010 ubwo Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba w’Ingabo, yamusangaga mu buhungiro muri Afurika y’Epfo nyuma yo gutoroka ubutabera bwa gisirikare i Kigali.

    Kayumba na Karegeya bunze ubumwe, bashakira hasi kubura hejuru icyo aricyo cyose cyajegeza ubutegetsi bw’u Rwanda bahoze bakoramo. Mu 2011 bashinze umutwe wa RNC, bafite intego zo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda bakoresheje imbunda.

    Muri icyo gihe kandi, mu bice bitandukanye bya Kigali hatangiye guterwa ibisasu bya gerenade zihitana inzirakarengane, ibintu byaherukaga mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Inzego z’iperereza i Kigali zakoze ibishoboka byose, ziza kubona ibimenyetso simusiga birimo n’abafashwe batera ibyo bisasu, bagaragaza ko Kayumba Nyamwasa na Karegeya aribo babiri inyuma.

    Patrick Karegeya yahunze amaze kurangiza igihano cy’amezi 18 yari yarakatiwe n’inkiko za gisirikare ku bwo gusuzugura

    Urukiko rwa gisirikare rumaze kumva ibimenyetso by’ubushinjacyaha dore ko abaregwa bo bari barahunze, rwahanishije Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa igifungo cy’imyaka 25 naho Gerard Gahima na Patrick Karegeya bakatirwa igifungo cy’imyaka 20.

    Umusesenguzi, inzobere akaba n’umwanditsi kuri Politiki, Dr Kimonyo Jean Paul muri Mata uyu mwaka, yabwiye IGIHE ko Karegeya na Kayumba kugumuka kwabo kwatangiye mu wa 1998.

    Muri iyo myaka, muri FPR Inkotanyi hari harimo ibibazo bikomeye byiganjemo bamwe mu bayoboke bari barataye umurongo bakishora mu byaha bya ruswa, icyenewabo n’ibindi.

    Byasabye inama rukokoma ziswe Kicukiro I na Kicukiro II kugira ngo hashakwe umuti, ababikora barihangirizwa.

    Dr Kimonyo ati “Muri “Kicukiro II” ni bwo ubuyobozi bwa FPR bwagaragarije abanyamuryango ibibazo bihari, hafatwa n’ingamba abakekwaho ibyaha bya ruswa n’icyenewabo barahagarikwa ndetse hashize iminsi Guverinoma iravugururwa.”

    Kayumba na Karegeya bari bari muri abo batunzwe agatoki n’abayoboke ba FPR. Karegeya kandi ngo ni umwe mu bashakaga ko u Rwanda ruyoborwa nk’uko Uganda imeze.

    Ati “Bamwe muri bo, wabonaga bakomeye kuri Uganda cyane. Bariya bantu bashakaga kuzana imiyoborere y’u Bugande bakayikoresha mu Rwanda, abayoboke ba FPR ni byo banze.”

    Hejuru yo gushinga umutwe witwara gisirikare, Kagereya yatangiye guhuza ibikorwa bya RNC na FDLR, umutwe u Rwanda rufata nk’uw’iterabwoba wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nubwo u Rwanda rwahakanye ko rutigeze rugira uruhare mu rupfu rwa Karegeya, abayobozi barwo bakunze kugaragaza ko nta mpuhwe rufitiye Karegeya ku kuba yarapfuye kuko na we atarwifurizaga icyiza.

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yigeze kugirana na Jeune Afrique muri Mata 2019, yagize ati “Ni ko bimeze, ariko ntibisobanuye ko ari twe twabibazwa. Iyo umwe mu banzi banjye apfuye, uko byagenda kose, ntuzategereze ko habazaho impuhwe nyinshi zinturutseho.”

    Andrew Mwenda yigeze kuvuga ko Karegeya yahigwaga n’abantu benshi cyane abo yaba yarahemukiye ubwo yari akuriye ubutasi bw’u Rwanda, ishami ryo hanze, ku buryo urupfu rwe rutabazwa u Rwanda gusa.

    Uwo munyamakuru yanavuze ko Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo yari yarinjiye mu bucuruzi bw’intwaro butagira amategeko, aho uguketse mu bo mukorana ahita akwikiza ngo utamuvamo.


    source : https://ift.tt/3cUlgTz

  • Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu nama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore – #rwanda #RwOT

    Yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde. Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bigendanye n’amahame yawo yo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.

    Igomba kuyoborwa na Perezida wa RDC uyobora AU muri iki gihe.

    Insanganyamatsiko yayo igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n’abagore.

    Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayitabiriye, bategerejweho gutanga ibisubizo bihamye n’ingamba zigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.

    Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa by’intangarugero.

    Mu 2017 ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi, yagize ati “Muri Leta abagore buzuyemo, abo bantu bakubita abagore mubarekera iki, mubihanganiriye iki, niba hari n’abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi nabyo tuzabirekera abagore muhane bagenzi banyu.”

    Yakomeje avuga ko kuzamura abagore no guteza imbere Abanyarwanda bose atari ineza ahubwo ari inshingano kuko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu.

    Ati “Niyo mpamvu ikintu cyo kuvuga ngo guteza abagore imbere, abagore b’u Rwanda kubaha uburyo ntabwo ari ineza tubagirira gusa, ni inshingano. Ntabwo ari uguhitamo gusa ngo uzabikora cyangwa ushobora no kutabikora, ahubwo ni ugutekereza neza.”

    Yakomeje agira ati “Hari ibintu bivugwa n’ubu bigasa n’aho abenshi aribwo bakibivumbura, bivuga ngo guteza imbere umunyarwandakazi cyangwa abadamu muri rusange, abagore ku Isi hose, ngo ntabwo byashoboka umugabo atabigizemo uruhare ni inshingano y’umugabo, ibyo twe twabimenye kera.”

    Perezida Kagame yavuze ko abumvise nabi politiki yo guteza imbere umugore, bakiyumvisha ko ari ukumugira nk’umugabo bibeshya, ko ahubwo ikigamijwe ari ukuzuzanya no gukorera hamwe atari uguhangana.

    Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kinshasa

    Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde

    source : https://ift.tt/3nShVea

  • P.Kagame avuga ko uko Ibihugu by’u Rwanda na Congo biganira bikwiye gukorwa n’ibindi byo mu karere #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiye kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 mu nama yiga ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa n’uruhare rw’abagabo mu kurirandura.

    Perezida Kagame wavuze ko iki kibazo gituma bimwe mu bihugu bidatera imbere, yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite icyo wakora ngo iri hohoterwa riranduke burundu.

    Perezida Kagame kandi yashimye mugenzi we Félix Tshisekedi wamutumiye muri iyi nama, anagaruka ku mubano mwiza w’Ibihugu byombi ukomeje gusagamba.

    Ati 'Icy’ingenzi gikomeye ni ibiganiro bihoraho biduhuza bigamije gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi by’ingenzi ku mahoro, iterambere n’umutekano atari ku bihugu byacu byombi ahubwo no mu karere n’ahandi.'

    Kuva Félix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umubano w’ibihugu byombi wakunze kugaragaramo intambwe nziza, bikaba byaranakunze kugaragazwa n’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirana.

    Perezida Kagame yakunze kugaruka ku miyoborere ya mugenzi we Félix Tshisekedi waranzwe no gutuma ibi bihugu by’ibituranyi bibana neza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/P-Kagame-avuga-ko-uko-Ibihugu-by-u-Rwanda-na-Congo-biganira-bikwiye-gukorwa-n-ibindi-byo-mu-karere