Category: Uncategorized

  • Leta y'u Rwanda yasubijeho akato k'amasaha 24 ku bagenzi bavuye hanze y'Igihugu #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda, iratangaza ko kubera ubwoko bushya bwa Coronavirusi bwabonetse muri Afurika y'Epfo, kandi bukaba bwihinduranya ndetse bukaba ibyabwo bitarasobanuka neza, hashyizweho akato ku bagenzi baje mu Rwanda, ariko kandi abantu basabwe gukaza ingamba zisanzwe z'ubwirinzi ku cyorezo cya Coronavirusi.

    Dore itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/leta-yu-rwanda-yasubijeho-akato-kamasaha-24-ku-bagenzi-bavuye-hanze-yigihugu/

  • Nel Ngabo yavuze uko yakoranye indirimbo ‘Mut… – #rwanda #RwOT

    Album ya Nel Ngabo iriho indirimbo 10 harimo izo yakoranye n'abahanzi bakomeye nka The Ben na Buravan. Ni Album ije isanga iya mbere yamuritse mu mwaka wa 2020 yise 'Ingabo' yatuye ingabo zari iza RPF zabohoye u Rwanda.

    Iyi Album ye nshya yise 'RNB 360' yayitiriye amazina ye 'Rwangabo Nelson', ndetse avuga ko azumvikanisha ubuhanga bwe mu muziki mu gihe cy'imyaka itatu ishize ari ku isoko ry'umuziki.

    Mu Ukwakira 2021 ubwo yari muri studio na Producer we Ishimwe Karake Clement basanganiwe na Bruce Melodie afata umwanya wo kumva zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album y'uyu muhanzi.

    Nel Ngabo yabwiye INYARWANDA ko Bruce Melodie yakunze uburyo indirimbo 'Mutuale' amusaba ko bayikorana, kuva ubwo batangira gukora kuri iyi ndirimbo.

    Uyu muhanzi avuga ko Bruce Melodie ari umuhanzi yifuzaga gukorana nawe indirimbo, bityo ko ari amata yabyaye amavuta. Ati 'Icya mbere nifuzaga ko yagaragara kuri Album yanjye, rero yumvise iriya ndirimbo yanjye arayikunda niko kuyikorana. Yaje muri studio hari akazi yari arimo arakorana na Clement, tumwumvisha indirimbo ziri kuri Album arayumva [Indirimbo Mutuale] arayikunda.'

    Nel Ngabo avuga ko gukorana na Bruce Melodie byamusigiye gukunda akazi no kukitingira. Ndetse, ko yamwibukije guhora akora imyitozo nk'umuhanzi kugira ngo yubake neza ijwi n'uburyo bw'imiririmbire ye.

    Ati 'Ni umuntu ukunda akazi kandi uganira. Muri kumwe ntabwo wagira irungu. Byagenze bikunze ikintu mwatangiye mukirangiza utarananirwa. Yambwiye gukunda akazi, cyane cyane muri studio mu miririmbire hari igihe ukora akantu kakabanza kakagucanga akakubwira ati ujye ushyira imbaraga mu kuzamura impano yawe.'

    Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo 'Mutuale' ikomoza ku musore wanebwe mu rukundo bikarangira uwari inshuti ye amutwaririye umukunzi.

    Uyu muhanzi yavuze ko iyi Album iriho indirimbo esheshatu yakoranye n'abandi bahanzi n'izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

    Indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n'umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na The Ben na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.


    Nel Ngabo yifashishije abacuranzi ba Symphony Band mu mashusho y'indirimbo ye 'Mutuale'

    Bruce Melodie yakunze indirimbo 'Mutuale' bituma yiyemeza kuyikorana na Nel Ngabo

    Umunyamakuru Ziggy 55 ni umwe mu bakinnyi b'imena mu mashusho y'indirimbo ya Nel Ngabo na Bruce Melodie


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTUALE' YA NEL NGABO NA BRUCE MELODIE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111934/nel-ngabo-yavuze-uko-yakoranye-indirimbo-na-bruce-melodie-ku-musore-wanebwe-mu-rukundo-vid-111934.html

  • Ikipe ya Etincelles FC nayo yabonye umufatanyabikorwa mushya [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu,yamaze gusinya amasezerano y'imikoranire na kampani ya Canal+ icuruza amashusho.

    Aya masezerano y'izi mpande zombi azamara umwaka akubiyemo ko canal+ igiye kujya ihemba iyo kipe y'akarere mu gihe kingana n'umwaka.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere,Ruhamyambuga OlivieR uyoboye Akarere ka Rubavu ati“ikipe yacu imaze gusinya amasezerano na canal+.Biradushimishije kuko biragaragara ko ikipe itangiye kuzamuka kandi ifite abafana benshi cyane.

    Ni iya kabiri kuri Rayon Sports mu gukundwa n'abaturage.Nitwe nk'akarere twayifashaga kandi n'ubundi mu biganiro dufite tuzayifasha cyane kurushaho.”

    Ndagijimana Enock,Umuyobozi wa Etincelles FC nawe yagize ati” turishimye cyane ku bw'aya masezerano tugiranye na canal bizadufasha cyane.Nizindi mbaraga tubonye.

    Tumubajije ibijyanye n'umubare w'amafaranga yavuze ko ari ibanga. Ati ibyo byo n'ibanga gutangaza umubare ariko amasezerano arashimishije.

    Umuyobozi wa Canal+ Sophie Tchatchoua yijeje iyi kipe ko aya masezerano ashobora kwiyongera mu gihe byaba bigenze neza.




    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ya-etincelles-fc-nayo-yabonye-umufatanyabikorwa-mushya-amafoto

  • Ethiopia: Minisitiri Abiy ku rugamba yemeje ko umwanzi bamumereye nabi #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yagaragaye ayoboye ingabo ku rugamba mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n'inyeshyamba z'umutwe wa Tigray People's Liberation Front (TPLF).

    Mu mashusho yagiye hanze,Minisitiri w'Intebe,Abiy Ahmed,yavuze ko uduce twari dufitwe n'ingabo batwisubije ndetse ko n'abaturage bose babari inyuma.

    Yagize ati “Uriya musozi mubona inyuma wari ufitwe n'umwanzi kugeza ejo.Ubu twashoboye gufata agace kose.umwuka mu ngabo umeze neza cyaneUrugamba rumaze gufata indi ntera.Ubu twamaze gufata Kasagita.

    Uyu munsi turafata Chifra na Burga.Tuzakomeza kugeza igihe Ethiopia yose ibohowe.Icyo twifuza kubona ni Ethiopia ihagaze ku bitambo byacu.Yaba umunya Ethiopia cyangwa Ethiopia ubwayo.Twizeye ko ibi tuzabigeraho dutsinze.Abaturage bacu baturi inyuma.

    Abavandimwe bacu b'Abanya Ethiopia bari gukoresha imbaraga zabo zose kugira ngo amajwi yabo yumvikane.”

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatangaje ko yiyemeje kuyobora ingabo ze ari “ku rubuga rw'imirwano”, muri iki gihe iyi ntambara imaze umwaka umwe irimo kwegera umurwa mukuru Addis Ababa.

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter ku wa mbere nijoro, Bwana Abiy yagize ati: “Guhera ejo [kuwa kabiri w'iki cyumweru], nzajya ku rugamba kuyobora ingabo”.

    Yongeyeho ati: “Abashaka kuba mu bana ba Ethiopia bazashimwa n'amateka, muhaguruke uyu munsi ku bw'igihugu cyanyu. Mureke duhurire ku rugamba”.

    Inyeshyamba zo mu mutwe wa Tigray People's Liberation Front (TPLF), hamwe n'indi mitwe yitwaje intwaro yishyize hamwe na wo, zimaze iminsi zivuga ko zirimo gutera intambwe zerekeza ku murwa mukuru Addis Ababa.

    Umutwe wa TPLF wihurije mu rugaga n'indi mitwe y'inyeshyamba irimo nka Oromo Liberation Army (OLA), muri iki gihe intambara yarushijeho kwegera umurwa mukuru.

    Abiy Ahmed, w'imyaka 45, afite amateka mu gisirikare. Yakinjiyemo atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k'iwabo mu karere ka Oromia zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza, aho nyuma yaje kuba mu bakuru b'urwego rw'iperereza.

    Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, ingabo za leta ya Ethiopia n'inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF bari mu ntambara yatangiriye mu karere ka Tigray mu majyaruguru y'igihugu, ikaza no kugera mu turere twa Amhara na Afar duhana imbibi na Tigray.

    Muri iki cyumweru, inyeshyamba zavuze ko zigaruriye umujyi wa Shewa Robit, uri ku ntera ya kilometero hafi 225 uvuye i Addis Ababa. Nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwemeje ibyo zavuze.

    Leta ya Ethiopia ivuga ko irimo kotswa igitutu kitari ngombwa n'ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) bikanivanga mu kibazo cyayo, ndetse ivuga ko hari n'umugambi w'ibitangazamakuru mpuzamahanga wo kuyibasira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-minisitiri-abiy-ku-rugamba-yemeje-ko-umwanzi-bamumereye-nabi

  • Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n'uwa 39 ku isi yose #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bukorwa buri mwaka n'itsinda ry'impuguke mu by'umutekano' Safety and Crime index', ryashyize Kigali, Umurwa Mukuru w'u Rwanda, ku mwanya wa mbere muri Afrika, ku rutonde rw'imijyi itekanye kurusha iyindi. Ku rwego rw'isi, Kigali iri ku mwanya wa 39.

    Muri Afrika, indi mijyi ya Afrika igerageza mu mutekano, ariko hakaba harimo intera ndende inyuma ya Kigali, ni Rabat yo muri Maroc, Alexandrie yo mu Misiri , Accra yo muri Ghana na Tunis yo muri Tuniziya.

    Mu bihugu bituranye n'u Rwanda, Dar Es Salaam niyo iza hafi, kuko iri ku mwanya wa 380 mu mijyi 455 yakozweho ubushakashatsi. Nta mujyi wo muri Uganda, u Burundi cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uri kuri uru rutonde, bivuze ko za Kampala, Bujumbura na Kinshasa biri inyuma ya 455.

    Ku isi yose, umujyi wa Abu Dhabi yo mu Birwa Byunze Ubumwe by'Abarabu niwo uza ku isonga. Ukurikiwe na Doha yo muri Quatar, Taipei yo muri Taiwan, Sharjah nayo yo mu Birwa Byunze Ubumwe by'Abarabu, Quebec City yo muri Canada, Dubai yo mu Birwa Byunze Ubumwe by'Abarabu, Zurich yo mu Busuwisi, Munich yo mu Budage, Bern yo mu Busuwisi na Mecca yo muri Arabia Saoudite.

    Ikigaragara ni uko mu mijyi 10 ya mbere itekanye kurusha iyindi ku isi, 6 yose ari iyo ku mugabane wa Aziya, by'umwihariko mu bihugu by'Abarabu. Indi mijyi isanzwe izwi ni nka New York yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 265, Buruseli yo mu Bubiligi ni iya 288, naho Paris yo mu Bufaransa ku mwanya wa 335.

    Bimwe mu bigenderwaho mu gutanga amanota, ni ukureba niba abatembera muri uwo mujyi ntacyo bikanga utitaye ko ari nijoro cyangwa ku manywa, n'iyo umuntu yaba ari wenyine, kuba nta bujura bwitwaje intwaro buharangwa, kuba nta bugizi bwa nabi bushingiye ku irondaruhu cyangwa irondabwoko, n'ibindi bigaragaza ko uhagenda cyangwa uhatuye aba ari mu mutuzo usesuye.

    Dukomeze tubungabunge umutekano wacu rero, maze uretse na Kigali, n'indi mijyi yacu izaze ku isonga mu kugusha neza abayituye n'abayisura.

    Imihigo irakomeje!!!

    The post Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n'uwa 39 ku isi yose appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kigali-yatorewe-kuba-umujyi-wa-mbere-utekanye-muri-afrika-nuwa-39-ku-isi-yose/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-yatorewe-kuba-umujyi-wa-mbere-utekanye-muri-afrika-nuwa-39-ku-isi-yose

  • Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy'indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y'Abashinwa #rwanda #RwOT

    Tariki 17 Ugushyingo 2015, Leta ya Uganda yafashe muri Banki yo mu Bushinwa, EXIM Bank, inguzanyo ya miliyoni 207 z' amadolari y'Amerika, yari igenewe kwagura ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Entebbe.

    Iyo nguzanyo yagombaga kuzatangira kwishyurwa kuva muw' 2022 kugeza muw'2042.

    Aho imirimo yo kubaka itangiriye,nibwo abasesenguzi batahuriye ko amasezerano y'inguzanyo arimo ingingo zigusha mu mutego Leta ya Uganda, ku buryo ndetse inguzanyo itashoboraga kuzigera yishyurwa. Igiteye ubwoba kurushaho, ni uko mu by'ukuri ayo masezerano impande zombi zashyizeho umukono, yihereye Abashinwa ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe, ku buryo kucyita icya Guverinoma ya Uganda ari ugusetsa imikara.

    Ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwabonye bikomeye, busaba EXIM Bank gusubira mu masezerano, ariko kwari ukwisama wasandaye, kuko intumwa za Uganda zagiye gutakamba i Beijing muri Werurwe uyu mwaka zagarutse amara masa. Abashinwa banze kugira ingingo n'imwe mu masezerano bahindura.

    Nta bundi bwinyagamburiro Uganda isigaranye rero, uretse kwegurira Abashinwa ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe, bakazakibyaza umusaruro kugeza ayabo ashizemo. Magingo aya imirimo yo kucyagura igeze kuri 75%, ku buryo isatira umusozo.

    Mu cyumweru gishize Minisitiri w'Imari wa Uganda, Matia Kasaija,yasabye imbabazi Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu, kubera amakosa akomeye yakozwe mu gusinya amasezerano, aha EXIM Bank uburenganzira busesuye ku kibuga cy'ingege cya Entebbe.

    Ikibuga cy'indege cya Entebbe cyubatswe muw'1972, kikaba aricyo cyonyine cyo ku rwego mpuzamahanga Leta ya Uganda yari ifite. Kwegukanwa n'Abashinwa rero, bizafatwa nko kwegurira abanyamahanga ubusugire bw'igihugu, ubutegetsi bwa Perezida Museveni bukazajya mu kaga ko kuregwa ubugambanyi ndengakamere.

    Ejo wajya kumva ukumva Kampala itangaje ko nabyo ari u Rwanda rubiri inyuma.

    The post Leta ya Uganda yakoze amakosa ubwo yasinyiraga inguzanyo yo kwagura ikibuga cy'indege cya Entebbe none birangiye bugishyize mu maboko y'Abashinwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/leta-ya-uganda-yakoze-amakosa-ubwo-yasinyiraga-inguzanyo-yo-kwagura-ikibuga-cyindege-cya-entebbe-none-birangiye-bugishyize-mu-maboko-yabashinwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-ya-uganda-yakoze-amakosa-ubwo-yasinyiraga-inguzanyo-yo-kwagura-ikibuga-cyindege-cya-entebbe-none-birangiye-bugishyize-mu-maboko-yabashinwa

  • Papa Francis yakiriye Perezida Emmanuel Macron baganira ku kibazo cy’abimukira #rwanda #RwOT

    Perezida Macron ni ubwa kabiri abonanye na Papa Francis kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa.

    Papa Francis abonanye na Perezida Macron mu gihe hari ibibazo bikomeye bijyanye n’abimukira aho kuri uyu wa Gatatu hari 27 barohamye berecyeza i Burayi.

    Ibinyamakuru bikomeye i Burayi bivuga ko ikiganiro Papa Francis yagiranye na Macron kibanze kuri iyi ngingo ndetse n’ijyanye n’ibirego bimaze iminsi bishinjwa Kiliziya Gatulika by’ihohoterwa rikorerwa abagore.

    Ubwo yari amaze kubonana na Papa Francis, Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko baganiriye ku ngingo zinyuranye zirebana n’ibibazo byugarije Isi zirimo n’iyi y’abimukira.

    Emmanuel Macron aganira n’Abanyamakuru yagize ati 'Tugomba kugira politiki yo gukorana n’ibihugu bakomokamo ndetse n’aho berecyeza kugira ngo tugabanye ibyo bibazo. Tugomba kurinda imipaka yacu iduhuza n’ibindi bihugu mu rwego rwo gukumira ibyaha byo gucuruza abantu.'

    Mu ntangiro z’iki cyumweru, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na we yari yabonanye na Papa Francis bagirana ibiganiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Papa-Francis-yakiriye-Perezida-Emmanuel-Macron-baganira-ku-kibazo-cy-abimukira

  • Ibibaza bya Internet ya MTN byatumye bamwe bibutsa RURA kugira icyo ikora #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha Internet ya MTN ntibigeze bayihisha ko barambiwe servisi mbi bahabwa n’iki kigo cyakunze kuvugwamo ibibazo birimo ibura ry’ihuzanzira.

    Ibi kandi byanagaragajwe na Hon. Richard Sezibera, wanyujije ubutumwa kuri Twitter ye agira ati 'U Rwanda twifuza na MTN-Rwanda ntaho bihuriye !!! Serivisi z’inkene cyane !'

    Uku kugaya MTN-Rwanda kandi byagiye binagaragazwa n’abandi bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter barimo abakunze kurukoresha.

    Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwakomeje kwisegura kuva mu gitondo ku buryo buri wese wandikaga ubutumwa anenga uburyo internet yabo ifiten ibibazo, basubizaga babasaba kwihangana.

    Basubije Dr Richard Sezibera bagira bati 'Tubiseguyeho ku mbogamizi mwahuye na zo ku murongo wacu, Mwagenzura ubutumwa twabageneye mu gikari (DM).'

    Rwiyemezamirimo Safari Kizito na we yagize ati 'Ikibazo nkibona muri RURA itagira icyo ibikoraho. Ibi ni ubufatanyacyaha.'

    Umunyamakuru Lavie Mutanganshuro, na we yasubije agira ati 'Ndatekereza ko RURA na yo itegereje ko Perezida Kagamae Paul agira icyo abikora. Iki kibazo kimaze igihe kinini ariko na bo basa nk’abataragize icyo bakora.'

    Mu kwezi kwa munani, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’irimo ifite Igihugu Akamaro (RURA) rwahaye igihe ntarengwa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda kuba yakemuye ibibazo byayo biri mu ihuzanzira bituma guhamagarana bizamo imbogamizi, bitaba ibyo igacibwa amande.

    Mu ibaruwa yari yanditswe na RURA yari yasabye MTN gukemura ibi bibazo bitarenze tariki 29 Ukwakira (ukwa 10) 2021 mu Mujyi wa Kigali ndetse na tariki 30 Ugushyingo mu bindi bice byose by’Igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibibaza-bya-Internet-ya-MTN-byatumye-bamwe-bibutsa-RURA-kugira-icyo-ikora

  • Sobanukirwa ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi #rwanda #RwOT

    Ibintu bikunze gukorwa n'abagore bigatuma bisenyera urugo batabizi, nk'uko byatangajwe n'urubuga Lifehack ruvuga ku mibanire:

    Gusiganira kwitanaho

    Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho, akirengagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe abanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho, gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nk'aho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko, mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.

    Kuvuga umugabo wawe ibibi

    Abagore bamwe bagwa mu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoresha intwaro yo kuvuga ibibi by'abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw'umugabo wawe, niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n'abajyanama babi, bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.

    Kugira abandi ushyira imbere y'umugabo wawe

    Umugabo mwasezeranye kubana, nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha. Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk'ubwiza bwabo, amafilimi n'ibindi, akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha, uba utangiye kwisenyera urugo.

    Kumva ko uhora mu kuri

    Iyo umugore atajya yemera ikosa rye ngo ace bugufi ahubwo agahora yumva ko ari mu kuri atera umugabo we umutima mubi, ndetse akabona ko utamwubaha kuko utajya ugira umutima wo guca bugufi. Ibyo ahanini birasenya, kuko abagabo hafi ya bose bakunda ko abagore babo babagaragariza ko babubashye.

    Gukoresha imibonano mpuzabitsina ugasaba icyo wifuza

    Hari abagore bamwe bafatirana abagabo babo bakabasaba ibyo bifuza, mu gihe babasabye ko bakuzuza inshingano z'abashakanye. Iyo ubikora gutyo uba wirengangiza inshingano zawe kandi ukanisuzuguza bigatera umugabo wawe gufata umubiri wawe nk'igikoresho kuko nawe ariko uwufata. Bishobora kandi gutera umugabo kutishimira kongera gutera akabariro, kuko aba azi ko ariho uzamutegera umusaba ibyo wifuza. Iyo bitangiye kugera kuri urwo rwego rero, biba byanatuma urugo rwanyu rusenyuka.

    Guhora wibutsa umugabo wawe ibyahise

    Abagore bamwe na bamwe bakunze kuririra ku kantu gato, ugasanga bazuye n'iby'ahashize byose bibi umugabo yaba yarabakoreye. Ibyo akenshi bakabikoresha mu rwego rwo gushyira umugabo hasi ngo bamwumvishe ko ntacyo aricyo. Niba ushaka kubaka urugo rukomeye, wari ukwiye kureka ibyahise bigashirana n'akahise, aho guhora ubigarura mu biganiro byanyu.

    Ibi ni ibintu umugore wese ushaka kubaka urugo rukomeye aba agomba kwirinda, n'ubwo akenshi bifatwa nk'ibintu byoroshye, iyo bimaze kuba akamenyero bishobora kugusenyera urugo.

    Refe:elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ibintu-6-umugore-akora-akisenyera-urugo-atabizi