Category: Uncategorized

  • Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse mu Rwanda : Jacques Tuyisenge arayoboye #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwasohowe na Radio B&B FM Umwezi, ruyobowe na Tuyisenge Jacques rutahizamu wa APR FC uhembwa miliyoni 3,5 Frw ku kwezi.

    APR FC kandi ifitemo Manishimwe Djabel uherutse gusinya amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ahembwa Miliyoni 1,2 Frw akaba ari ku mwanya wa 6.

    Ku mwanya wa kabiri hariho Umunya-Uganda, Emmanuel Okwi uherutse gusinya amasezerano muri Kiyovu Sports uhembwa miliyoni 3 Frw, iyi kipe kandi ikaba ifitemo Niyonzima Olivier alias Seif uri ku mwanya wa 9 akaba ahembwa ibihumbi 900 Frw.

    Police FC ifite abakinnyi benshi muri iyi top 10, ifitemo Hakizimana Muhadjiri uri ku mwanya wa gatanu uhembwa Miliyoni 1,3 Frw, Danny Usengimana uri ku mwanya wa karindwi akaba ahembwa Miliyoni 1 Frw na Rutanga Eric uhembwa ibihumbi 900 Frw.

    AS Kigali na yo iri mu makipe ahagaze neza muri iki gihe, yo ifitemo abakinnyi babiri ari bo Lamine Moro uri ku mwanya wa gatatu uhembwa Miliyoni 2 Frw na Mutyaba Mzamiru uri ku mwanya wa 7 uhembwa Miliyoni 1 Frw.

    Naho Rayon Sports iri mu makipe akomeye mu Rwanda, yo ifitemo umukinnyi umwe ari we Muhire Kevin akaba na Kapiteni wayo aho ahembwa miliyoni 1,5 Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Abakinnyi-10-bahembwa-agatubutse-mu-Rwanda-Jacques-Tuyisenge-arayoboye

  • Umuhanzi w'umunyarwanda Platin (Baba) akomeje gutaramira abanya-Sierra Leone. #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi w'umunyarwanda Platin p ukunze kwiyita Baba akaba Ari mu bitaramo byinshi akaba ari gutaramira abaturage batuye igihugu cya Siralewone (Sierra Leone), akaba Atari yo wenyine ahubwo ari kukwe n'umu-Dj ukomeye mu Rwanda ariwe Dj Brianne.

    Ubundi uyu muhanzi akaba yitwa Nemeye Platin akaba yari umuhanzi umwe mu bagize itsinda rya Dream boys, ubwo iri tsinda ryatandukanaga umuhanzi Nemeye Pratin yahise atangira umuziki ku gite cye aho yahise afata izina rya Pratin p ( Baba) akaba amaze kumenyakana mu Rwanda ndetse no hanze y'Igihugu.

    Iyo festival yagiye kuririmbamo ikaba yiswe Eco-Fest ibyo bitaramo bikaba biri buze kubera kuri stade nkuru y'iki guhugu cya Sierra Leone, akaba ari buze gufatanya n'umu-Dj ukomeye mu Rwanda witwa Dj Brianne.

    Uyu muhanzi Platin tubibutse ko mbere y'uko ajya muri Sierra Leone akaba yari akubutse mu birori bya AFRIMA ( All Africa Music Awards) hakaba hari mu birori byo gutanga ibihembo bya Afrima, ibi byose bikaba ari iumusaruo mwiza akomeje gukura mu masezerano aherutse kugirana n'abashinzwe inyungu ze aribo One percent bakaba bakorera muri Nigeria.

    Uyu muhanzi akaba afite indirimbo nyinshi zikunzwe cyane harimo Helena, Shumuleta, Attention ndetse n'izindi nyinshi.

    Iki gihugu cya Sierra Leone kikaba ari igihugu giherereye mu give cya Afurika y'iburengerazuba kikaba cyegereye inyanja ya Atlantic, iki gihugu kikaba gifite umurwa mukuru wa Freetown kikaba cyarabayeho nyuma Yuko ako gace gashyizwemo abacakara bari bavuye gukora ubucakara muri Amerika bakaba barahaje nyuma yuko ubucakara buhagaritswe mu kinyejana cya 18 ndetse n'ikinyejana cya 19.

    Tubibutse ko mbere y'uko Platin P asinyana amasezerano One percent yari asanzwe afitanye amasezerano na Kina Music, inzu itunganya umuziki ikanahagararira inyungu z'abahanzi ikuriwe na Clement.

    Abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bakaba batangaza ko amasezerano ye na Kina Music yaba ari mu marembera.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/26/umuhanzi-wumunyarwanda-platin-baba-akomeje-gutaramira-abanya-sierra-leone/

  • Umusore w’umwirabura w’imyaka 35 yasezeranye n’umucyecuru w’umuzungukazi w’imyaka 70 #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Bernard Musyoki w’Umunya-Kenya yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba we n’umucyecuru Deborag Jan Spicer ukomoka muri America bateye intambwe mu rukundo rwabo.

    Bernard Musyoki avuga ko uriya mucherie we w’imyaka 75 bamenyaniye kuri Facebook ubundi akamusaba urukundo undi akarumwemerera.

    Ati 'Nari namusabye ko twakwibanira nk’umugore n’umugabo none yarabyemeye. Ubu ni ibyishimo bisendereye.'

    Bernard Musyoki wagombaga kujya muri America muri 2018 ariko aza kurogowa no kwimwa Visa kuko nta mpamvu ifatika yaragazaga yari itumye ajya muri America.

    Uriya mucyecuru wihebeye uyu musore abyaye, we yiyemeje kuza kwirebera umukunzi we, yurira rutemikirere yerecyeza muri Kenya baza guhita berecyeza mu gace kitwa Kitui aho umukunzi we atuye.

    Ubu bamaze no gusezerana kandi urukundo rwabo ruracyari pata na rugi, buri wese mu rugo aba yita undi honey, babe n’utundi tuzina tw’abakundana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Umusore-w-umwirabura-w-imyaka-35-yasezeranye-n-umucyecuru-w-umuzungukazi-w-imyaka-70

  • Bagaragaye basomana! Hamisa Mobetto wabyariye… – #rwanda #RwOT

    Hamisa Mobetto umwe mu byamamarekazi byo mu biyaga bigari ukomoka muri Tanzania akaba yarigeze kugacishaho n’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakanabyarana umwana, kuri ubu ari mu rukundo n’ikirangirire Rick Ross umuraperi kabuhariwe akaba n’umuherwe. Kugeza ubu aba bombi bari kubarizwa muri Dubai aho bakomeje kugirirayo ibihe byiza nyuma y’igihe bahakanye ko badakundana.

    Iby’umubano wa Hamisa Mobetto na Rick Ross byatangiye kuvugwa no kugaragara ubwo aba bombi babwiranaga amagambo meza asize umunyu binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Instagram aho Rick Ross atahwemaga kugaragaza urukundo afitiye umunyamidelikazi Hamisa Mobetto.

    Ubwo Hamisa Mobetto yabazwaga niba yaba akundana n’umuraperi Rick Ross yarabihakanye avuga ko badakundana ahubwo ari inshuti zisanzwe. Icyakora nubwo yabihakanye ntabwo byabujije gukomeza kugaragara ko bombi bakundana n’ubwo ntawe urabyemera ku mugaragaro.

    Ikinyamakuru Tuko Enterntainment cyandikirwa muri Tanzania cyatangaje ko Hamisa Mobetto yuriye indege mu minsi itatu ishize yerekeza Dubai asangayo Rick Ross wari ufite igitaramo aho yagombaga gutaramira mu kabyiniro kamwe ko muri Dubai. Mu mashusho Hamisa Mobetto yakomeje gushyira kuri Instagram yerekanye we na Rick Ross bari kugirana ibihe byiza aho bari bishimanye bikomeye ndetse bananyuzamo barabyinana.

    Hamisa Mobetto na Rick Ross bakomeje kugirana ibihe byiza muri Dubai

    Hamisa Mobetto kandi yerekanye indabo nziza Rick Ross yamwakirije amuha ikaze muri Dubai, izi ndabo ni nazo Rick Ross yerekanye kuri Instagram Stories aho yanditseho ati: “Ni izagenewe Umwamikazi wanjye” nkuko ikinyamakuru Hollywood Unlocked cyabitangaje. Yaba ari Rick Ross na Hamisa Mobetto bombi bakomeje gusangiza abafana babo ibihe byiza bari kugirana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Hamisa Mobetto wabyariye Diamond Platnumz yaba ari mu rukundo n’umuraperi Rick Ross gusa bombi bakabihakana.Iyi kandi ibaye inshuro ya mbere aba bombi bahuriye i Dubai aho bari kuryoshya nyuma yuko byagiye bivugwa ko bafite gahunda yo kuzahahurira.

    KANDA HANO UREBE HAMISA NA RICK ROSS BARIMO GUSOMANA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111914/bagaragaye-basomana-hamisa-mobetto-wabyariye-diamond-platnumz-ari-kuryoshya-ubuzima-na-ric-111914.html

  • Huye : Umugore w’imyaka 33 akurikiranyweho gutwikisha amazi umugabo we w’imyaka 61 #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, akekwa gukora kiriya cyaha cyakozwe mu ijoro yo ku ya 12 Ugushyingo 2021.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore w’imyaka 33 yasutse amazi ashyushye ku mugabo we w’imyaka 61 amuziza ko yamutwaye amafaranga 700.

    Mu ibazwa rye, ukekwa yemeye ko yamusutseho amazi yari agiye gutekesha ubugari mu maso, mu gatuza no ku maboko arashya nyuma yo gutongana bapfuye ko umugabo yari yamutwariye amafaranga 700 yagombaga gutanga mu itsinda (ikimina).

    Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake umugabo we akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kigera ku myaka 08 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw nk’uko biteganywa n’ingingo y’121 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Umugore-w-imyaka-33-akurikiranyweho-gutwikisha-amazi-umugabo-we-w-imyaka-61

  • Rusizi : Umugenzacyaha wa RIB ukurikiranyweho gusambanyiriza umugore kuri Kasho yasabiwe gufungwa imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranye umugenzacyaha w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ukekwaho gusambanya inshuro nyinshi umugore wari ufungiye kuri Kasho ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi ubwo yamwizezaga ko azamufunguza akaza kumutera inda.
    Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo usanzwe ari Umugenzacyaha kuri station ya RIB ya Kamembe, iyo yakoraga ijoro, yasohoraga muri kasho umugore akekwaho gusambanya wari uhafungiye ubundi akamujyana mu nzu ibikwamo ibikoresho akamusambanya.

    Muri uko kumukoresha imibonano mpuzabitsina, yamwizezaga ko azamufunguza, ndetse yaje no kumutera inda.

    Ubushinjacyaha buri kuburana n’uyu Mugenzacyaha, buvuga ko hari imvugo z’abatangabuhamya bari bafunganye n’umugore wasambanyijwe, babimushinja ndetse na raporo y’abahanga mu gupima ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory) yagaragaje ko uregwa ari we se w’umwana wabyawe n’uwo mugore wahohotewe.

    Mu iburanisha ryabaye kuri wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2021, bwagaragarije Urukiko ko nta gushidikanya ibikorwa byakozwe n’uregwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko kuba uwahohotewe yari afunze ari mu maboko ya RIB, umugenzacyaha akamutegeka gukorana na we imibonano mpuzabitsina ntayandi mahitamo yari afite bitewe n’ibibazo yari arimo.

    Ubushinjacyaha bwatanze umwanzuro wabwo, busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi guhamya ibyaha uyu mugenzacyaha, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Umugenzacyaha-wa-RIB-ukurikiranyweho-gusambanyiriza-umugore-kuri-Kasho-yasabiwe-gufungwa-imyaka-15

  • IPRC Kitabi yatangije isomo rihuza iby’uburenganzira bwa muntu no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima – #rwanda #RwOT

    Ni isomo (module) ryiswe “Human Rights and Conservation” rizaba rikubiyemo amategeko areba abaturage, ibyo basabwa mu gucunga umutungo kamere ndetse n’uburyo bwagenderwaho mu mikoreshereze y’ubutaka.

    Ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bihuzwa cyane n’uburenganzira bwa muntu mu mibereho ye itekanye, kubaho akikijwe n’ibifite ubuzima buzima kandi bitanga umusaruro ndetse akabaho mu busugire.

    Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yavuze ko iryo somo ryatangijwe hashingiwe kuri raporo yagaragajwe hirya no hino ku Isi, ikemeza ko mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije by’umwihariko ibyanya bikomye, hari ababihutariramo cyangwa bakavutswa uburenganzira bagombye kuba bafite.

    Ati “Usanga abaturage n’abakozi bo muri Pariki hari uburenganzira bavutswa kubera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Twumvishe kenshi abakozi ba Pariki bicwa [n’inyamaswa]. Ubwo urumva ko uburenganzira ku buzima aba yabuvukijwe. Twumvishe kenshi abaturage babuzwa gukoresha ibikomoka ku bidukikije n’ibyangizwa n’inyamaswa ziba ahantu hakomye, bikabavutsa uburenganzira bwo kugira ibiryo bihagije n’ibindi.”

    “Ariko kubera ko dufite inshingano yo gutanga ubumenyi mu bijyanye no kurengera ibidukikije kugira ngo ingobyi iduhetse uyu munsi n’ejo izabe igifite ubwo busugire, twifuje kwigisha iri somo. Rikeneye kwigishwa abantu bose cyane ko buri wese afite inshingano yo kurengera ibidukikije.”

    Umuyobozi w’Ishami ryo Kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi muri IPRC Kitabi ari naho iryo somo rizigishirizwa,Ndagijimana Isidore, yavuze ko ubusanzwe ibirikubiyemo byigishwaga bicibwa hejuru ariko ubu bikaba bigiye kwitswaho.

    Yavuze ko mu gihe abanyeshuri bazajya gushyira mu ngiro ibyo biga bazabasha gusobanurira abaturiye ibyanya bikomye bakamenya uburenganzira bwabo,inshingano n’amategeko ku birebana n’ibinyabuzima bibegereye.

    Ati “Twiteze ko ibyari bisanzwe bimenyerewe bizahinduka kuko iyo umwana avuye ku ishuri agera mu rugo akabwira ababyeyi ibyo akuyeyo.”

    Bamwe mu banyeshuri biga muri iryo shami bavuganye n’itangazamakuru basobanuye ko banejejwe no kuba iryo somo rigiye gusobanura byimbitse uko uburenganzira bwa muntu no kurengera ibidukikije bigomba kujyana ntakibangamiye ikindi.

    Sugira Pacifique wiga mu mwaka wa Kabiri, yagize ati “Ubusanzwe twigaga amasomo avuga ku burenganzira bwa mu ntu mu kurengera ibinyabuzima ariko ntibugaragazwe mu buryo bwimbitse. Ihuriro ryabyo nirisobanurwa neza ntihazagira uwitwaza uburenganzira bwe ngo ahungabanye urusobe rw’ibinyabuzima.”

    Dufitumukiza Aline yavuze ko ababajwe no kuba iryo somo rizanywe ari mu mwaka wa nyuma kuko rikenewe cyane.

    Ati “Ni ingenzi cyane gusobanukirwa byimbitse uburenganzira bwa muntu mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

    Umuhango wo gutangiza iryo somo ku mugaragaro wabereye muri IPRC Kigali kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021, witabirwa n’abo mu ngeri zitandukanye barimo abanyeshuri, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abo mu miryango mpuzamahanga n’iyigenga ifite aho ihuriye n’ibidukikije. Bamwe bawitabiriye ku ikoranabuhanga.

    Muvunnyi Richard ukora mu Ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), yashimye intambwe IPRC Kitabi iteye nk’isoko y’abazarengera urusobe rw’ibinyabuzima mu bihe biri imbere.

    Yavuze ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho bisaba ko hatabaho ubusumbane mu kurengera ibidukikije no kuzirikana uburenganzira bwa muntu.

    Muhizi Pascal wari uhagarariye Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) yibukije ko gifasha kwishyura abaturage mu gihe bonewe n’inyamaswa zo mu byanya bikomye cyangwa zikabakomeretsa no kubica mu gihe bitagizwemo uruhare no kuba barenze ku mategeko.

    Imiryango y’Abafatanyabikorwa irimo USAID,US Fish&Wildlife Services, CARPE, US Forest Department of Agriculture na RIFFEAC nayo yitabiriye uwo muhango.

    IPRC Kitabi iherereye mu Karere ka Nyamagabe. Isanzwe yigisha andi masomo ajyanye no kubungabunga ibinyabuzima,ubukerarugendo, n’amashyamba.

    Itsinda ryafashije abanyeshuri gushira amatsiko ku bibazo bitandukanye bari bafite

    Muhizi Pascal asobanura ibikorwa SGF ikorera abaturage basagarariwe n’inyamaswa

    Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Dr Richard Nasasira,yavuze ko iryo somo ryatangijwe kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko rikenewe

    Muvunnyi Richard yashimye intambwe IPRC Kitabi iteye

    Sugira Pacifique yavuze ko iryo somo rizatuma abanyeshuri barushaho kumva uko urusobe rw’ibinyabuzima ruzabungabungwa hanubahirizwa uburenganzira bwa muntu

    Dufitumukiza Aline yashimangiye ko iryo somo ryari rikenewe cyane

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isomo rihuza uburenganzira bwa muntu no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri IPRC Kitabi

    source : https://ift.tt/3laMgCU

  • Dieng yagarutse ku bagabo basambanyijwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Amateka agaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore bafashwe ku ngufu, bagaterwa inda, bakanduzwa indwara n’irindi hohoterwa ndengakamere.

    Nubwo bimeze bityo ariko hari n’abagabo basambanyijwe ku ngufu bikozwe n’abasirikare b’Interahamwe b’Abahutukazi.

    Dieng asobanura ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu minsi ijana, ari ndengakamere ku buryo ugiye gusesengura uburyo bwakozwe, usangamo ibikorwa byinshi byibasiye ikiremwamuntu.

    Yatanze urugero ku rubanza rwa Jean-Paul Akayesu wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside. Mu rubanza rwe, hari abatangabuhamya bavugaga uburyo yagize uruhare mu gusambanya ku gahato abagore.

    Dieng ati “Umuntu wafashwe ku ngufu, ashobora kuba umugore cyangwa umugabo nk’uko byagenda ku wakoze icyo cyaha. Muri Jenoside, abagabo nabo basambanyijwe ku ngufu nubwo ibimenyetso bigaragaza ko abagore aribo bibaho cyane.”

    Uyu mugabo w’imyaka 71 mu 2001 yagizwe Umwanditsi mu rwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwari i Arusha. Mu 2012, nibwo yagizwe Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe kurwanya Jenoside.

    Adama aganira na Euro News mu kiganiro cyitwa “Cry like a boy”, yavuze ko hari abagore b’Abahutu bahohoteye abagabo b’abatutsi bikagera n’aho babasambanya ku gahato.

    Ati “Ku bijyanye n’abagabo mu Rwanda, birumvikana, icyabaye ni uko abo bagabo bagaba ari Abatutsi, kandi bafatwaga ku ngufu n’abasirikare n’Interahamwe, byageraga n’aho bateshwa agaciro ku buryo habaga ubushake bwo kubatesha agaciro.”

    Dieng yavuze ko abantu bakwiriye kugira amasomo basigirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko inkiko zafashe iki cyaha cyo gufata ku ngufu nk’icy’intambara.

    Ubuhamya bwa Dieng bushimangira ubwagiye butangwa mu bihe bitandukanye n’abarokotse Jenoside.

    Muri Mata 2019, ubwo mu Murenge wa Nyamirambo haberaga igikorwa cyo kwibuka abatutsi bahiciwe, umwe mu barokotse witwa Karera Alphonse yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwahakorewe, avuga n’abagabo bashinyaguriwe.

    Icyo gihe yashyize mu majwi Nyirandegeya Mwamini Espérance wahamijwe n’inkiko Gacaca gukora Jenoside zimukatira igifungo cya burundu.

    Ati “Mwamini yakoraga muri Air Rwanda, yari afite n’akabari gakomeye hano Kivugiza ni nako abagabo b’abatutsi benshi banyweragamo. Jenoside ibaye yahise yambara imyenda ya gisirikare atangira kwica ahereye ruhande kuko abenshi yabaga azi n’aho batuye.”

    Yakomeje avuga ko nka Mwamini yakoze ibikorwa bya kinyamaswa ndetse bamwe mu bagabo yagiye yica yabishe urubozo.

    Ati “ Hari n’umugabo yishe arangije amuca ubugabo abushyira umugore we.”

    Adam Dieng yavuze ko mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, habaye ibyaha byinshi ndengakamere

    source : https://ift.tt/3CUjxZf

  • Rulindo: Ambasade ya Israël yoroje inka imiryango 20 itishoboye – #rwanda #RwOT

    Izi nka zatanzwe kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021 ku bufatanye n’Ikigega cya Israël cy’Iterambere n’Ubufatanye, MASHAV, gisanzwe gitanga ubufasha ndetse kigakora imishinga itandukanye mu bihugu bimwe bya Afurika.

    Umwe mu bahawe inka, Mukeshimana Honorine, yavuze ko kuba yorojwe atabona icyo abigereranya na cyo kuko ubu agiye kujya aha abana amata ndetse anafumbire imyaka ye.

    Ati “Nakoraga imirimo y’ubuhinzi ariko kubera guhinga nta fumbire singire icyo nsarura, ariko ubu ngiye guhinga nkoreshe ifumbire nsarure mpaze umuryango kandi nsagurire n’isoko. Ikindi ubu abana banjye batatu ntibazongera kubura amata ku meza.

    Uwitwa Niringiyimana Innocent we yagize ati “Inzozi zanjye zibaye impamo, ndashimira cyane ambasade ya Israël ndetse na guverinoma y’u Rwanda kubwo gushyiraho iyi gahunda ya Girinka. Inka mbonye ngiye kuyitaho, abana banjye banywe amata nsagurire n’abaturanyi.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi AlBashir, yashimye ambasade ya Israël mu Rwanda ku bwo gushyigikira gahunda ya Leta yo koroza imiryango ikennye, aho yasabye abazihawe kuzifata neza kugira ngo zizababyarire umusaruro.

    Ati “Iyo umuntu ahawe inka aba agize ubushobozi bwinshi. Icya mbere aba abonye amata, iyo ubonye inka uba ubonye ifumbire, ni ukuvuga ngo umuturage wahingaga azeza, azagurisha atere imbere mu by’ukuri iyo umuntu amaze guhabwa inka ni igihe gito akaba avuye mu bukene, agatangira akiteza imbere.

    Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko iki gihugu gishimishijwe cyane no gutanga umusanzu muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho y’abaturage, kuko ari kimwe mu bishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

    Ati “Israel yishimiye gutanga umusanzu muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame. Twabonye ko inka ari bwo bufasha bukomatanyije ushobora guha umuntu uri mu bukene, kuko abona amata, ifumbire ndetse akaba yayigurisha agakuramo amafaranga.”

    Si ubwa mbere iyi amabasade itanze inka kuko mu 2020 no muri Kamena 2021 yoroje imiryango 40 yo mu Turere twa Gisagara na Nyamasheke ibintu ivuga ko izakomeza gukora mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye kwikura mu bukene.

    Kuva iyi gahunda yatangira mu 2006 imiryango 10.264 yo mu Karere ka Rulindo ni yo imaze guhabwa inka muri iyi gahunda ya Girinka.

    Abahawe inka biyemeje kuzifata neza kugira ngo zizabyarire umusaruro

    Ambasaderi Adam yavuze ko Israël izakomeza gutanga umusanzu mu gufasha Abanyarwanda kwikura mu bukene

    Inka 20 ni zo zorojwe imiryango itishoboye mu Karere ka Rulindo

    source : https://ift.tt/3nUlsIR

  • Dr Uwineza yahembwe mu bagore 20 b’indashyikirwa muri siyansi muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bizwi nka ‘L’Oréal-UNESCO For Women in Science Sub-Saharan Africa Young Talents Awards’ bitangwa buri mwaka aho bihabwa abagore babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye bya siyansi birimo ubuvuzi, ubugenge, ibinyabuzima, imibare n’ibindi.

    Ibi bihembo bitangwa n’Ikigo cyo mu Bufaransa gikora ‘makeup’, amavuta n’imibavu cya L’Oréal Group binyuze mu kigo cyacyo gishinzwe guteza imbere imibereho myiza hibandwa ku bagore, Foundation L’Oréal ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya 12 wabereye mu Rwanda muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane, ndetse Annette Uwineza aza muri 20 babyegukanye.

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

    Wanitabiriwe kandi n’abegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda barimo Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan.

    Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri L’Oréal Group akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt, yagaragaje ko u Rwanda rwahawe kwakira uyu muhango kubera intambwe rwateye mu bijyanye n’uburinganire ndetse no guteza imbere siyansi.

    Yavuze ko COVID-19 yabaye imbogamizi ku burenganzira bw’abagore, aho ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bihungabanya uburenganzira bw’abagore byiyongereye.

    Yakomeje avuga ko ibyinshi bikorwa muri siyansi bitashoboka abagore batabigizemo uruhare, ndetse agaragaza ko abagore bakwiye guhabwa umwanya bakagira uruhare mu bushakashatsi butandukanye bukorwa muri siyansi.

    Yakunze siyansi kuva mu bwana

    Dr Uwineza uri mu begukanye iki gihembo ni umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha ubuvuzi.

    Amashuri yisumbuye yayize muri muri Ecole des Sciences de Byimana, mu ishami rya Bio-chimie, aho yavuye ijya mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Yarangije amasomo ye muri iyi kaminuza mu 2006 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buvuzi rusange.

    Dr Uwineza afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri University of Liège, aho yaminuje mu bijyanye na Human/Medical Genetics.

    Yagiye akora ubushakashatsi butandukanye ariko bwose bufite aho buhuriye n’indwara z’uruhererekane mu muryango.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yatangiye gukunda siyansi akiri muto.

    Ati “Nakunze siyansi kuva nkiri umwana muto nkimenya ubwenge. Numvaga ko nshaka kuba umuhanga muri siyansi, numvaga mfite amatsiko. Iyo nabonaga ikintu nibazaga impamvu, nkumva rero kuba namenya siyansi byamfasha kuba nasubiza ibibazo numva binteye amatsiko.”

    “Nagize Imana ngira abantu bo mu muryango wanjye na bo bize siyansi bamfasha kubona icyerekezo, bamfasha kwiga amasomo y’ibanze azamfasha gukora akazi gafite aho gahuriye na siyansi.”

    Yakomeje avuga ko abana bato b’abakobwa bafite inzozi zo kuzakurikirana ibijyanye na siyansi badakwiye guha amatwi ababaca intege.

    Ati “Umuntu ni we wiyubakira ubuzima bwe. Niba ukunda ikintu ntugacibwe intege n’ibyo abantu bakubwira ni wowe uzi ejo hawe hazaza n’icyo ushaka. Ikindi kintu nasaba abana b’abakobwa ni ukumenya ko iyo bize bibafungurira amarembo haba mu rwego rw’ubushakashatsi, haba mu kubona akazi.”

    Uretse Uwineza igihembo nk’iki cyanegukanywe na Motswedi Anderson ukomoka muri Botswana, Lenye Dlamini (Swaziland), Theresa Mazarire (Zimbabwe), Hendrina Shipanga (Namibia), Jacky Sorrel Bouanga Boudiombo (Gabon), Vinie Kouamou (Cameroun), Sephora Mianda Mutombo (RDC) na Ruth Nana Njantang (Cameroun).

    Hahembwe kandi Bibi Sharmeen Jugreet wo mu Birwa bya Maurice, Agil Katumanyane (Ugand), Mary Murithi (Kenya), Hyam Omar Abass Ali (Sudani), Menonli Adjobimey (Benin), Motunrayo Coker (Nigeria), Esther Laurelle M. Deguenon (Benin), Abena Dufie Wiredu Bremang (Ghana), Sandra Jusu (Sierra Leone), Ndeye Maty Ndiaye (Senegal) na Lois Okereke wo muri Nigeria.

    Kugira ngo umuntu ajye mu bahatanira ibi bihembo arabisaba, ubundi hakabaho itsinda ry’inzobere ritoranya abujuje ibisabwa ari nabo bahembwa.

    Mu bigenderwaho hatoranywa abahembwa harimo kuba bafite imishinga ishobora gufasha Umugabane wa Afurika kuva mu bibazo urimo. Muri iyi mishinga harimo ijyanye n’imicungire y’amazi, gupima kanseri n’indwara z’uruhererekane mu miryango, kurwanya malaria n’ibindi.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo witabiriwe n’abantu batandukanye

    Ni igikorwa cyari cyiganjemo abagore n’abakobwa bakora mu bijyanye na siyansi

    Abitabiriye uyu muhango bagize umwanya wo gusabana no kumenyana

    Hari inyandiko nto zisobanura ibikorwa by’abagore n’abakobwa bahembwe

    Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa basoma amateka y’abagore n’abakobwa bahembwe

    Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakira uyu muhango wo gutanga ibi bihembo bizwi nka For Women in Science Awards

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ari mu bari bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aganira na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

    Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda yitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashyikiriza, Dr Uwineza Annette igihembo yegukanye

    Dr Uwineza yahembwe mu bagore 20 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara b’indashyikirwa muri siyansi

    Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri L’Oréal Group akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt yasabye ko abagore barushaho guhabwa umwanya mu bijyanye na siyansi

    source : https://ift.tt/2ZnZO6m