Category: Uncategorized

  • Thierry Henry yahishuye icyihishe inyuma yo kuba Zidane na Pochettino batarerekeje muri United #rwanda #RwOT

    Uyu munyabigwi wa Arsenal, Thierry Henry, avuga ko atekereza ko Mauricio Pochettino cyangwa Zinedine Zidane nta n'umwe uzaba umutoza wa Manchester United.

    Uyu munya Argentine, usanzwe atoza Paris Saint Germain, niwe wifuzwa n'abakomeye I Old Trafford ko yazaba umutoza usimbura Ole Gunnar Solskjaer by'igihe kirekire.

    United imaze igihe yifuza Pochettino kandi iri gukora cyane kugira ngo imwumvishe ko yazaza kuyitoza mu mpeshyi.

    Kumwambura PSG muri shampiyona hagati byaranze,ariyo mpamvu United yazanye umutoza w'agateganyo witwa Rangnik kugira ngo ayobore iyi kipe mu gihe gisigaye cya shampiyona kugeza Pochettino abonetse mu mpeshyi.

    Amakuru avuga ko uwahoze ari umutoza wa Tottenham Hotspur atishimiye i Paris kandi ko ashaka gusubira muri Premier League, ariko Henry avuga ko bitashoboka

    Uyu mufaransa avuga ko kwimukira Old Trafford byaba ari “uburwayi bwo mu mutwe” kuri Pochettino akavuga ko yiteze ko uyu mutoza w'imyaka 49 azaguma muri Parc des Princes.

    Ati“Ariko nanone,ugiye muri Man United wahita utangira kurwara umutwe ugerageza gushaka uburyo bwo gusubiza ikipe ku murongo kandi nibyo ari kugerageza gukora hamwe na Paris Saint-Germain.

    'Ntabwo mbona ko azaba azagenda, ku giti cyanjye.

    PSG imaze kurusha amanota 11 ikipe iyikurikiye muri Ligue 1, ariko ntabwo irashimisha abantu kubera Pochettino atarabasha kumenya gukoresha neza ba rutahizamu bayo ba mbere ku isi.

    Ukuza kwa Lionel Messi kwabaye igitangaza mu binyamakuru, ariko guhuza na Neymar na Kylian Mbappe ngo bakore ikipe ityaye byaranze.Mu minsi ishize banenzwe cyane uko bitwaye mu mukino baheruka gutsindwa ibitego 2-1 na Manchester City ku wa gatatu.

    Bivugwa ko Zinedine Zidane yanze gutoza amashitani atukura kubera ko atifuza gukorera mu Bwongereza, mu gihe Henry avuga ko uyu mugenzi we bahoze bakinana ahanze amaso ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

    Ati'Zidane muri United? Ntabwo ntekereza ko yabyifuza ubu '.

    “Kuki? Kubera ko mu bitekerezo byanjye, mbona ko wenda ategereje kujya mu ikipe yigihugu.Ntekereza ko aaribyo afite mu mutwe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/thierry-henry-yahishuye-icyihishe-inyuma-yo-kuba-zidane-na-pochettino

  • Amb Lt Gen Frank Mushyo yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Arménie – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye mu Ngoro ya Perezida wa Arménie iri mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Yerevan, kuri uyu wa kane, tariki 25 Ugushyingo 2021.

    Nyuma y’uyu muhango, Amb Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi na Perezida Armen Sarkissian bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu nzego zirimo ubukungu, imibereho myiza n’umuco. Banarebeye hamwe uko uyu mubano warushaho kwiyongera, ndetse ukagukira mu zindi nzego zitandukanye, zirimo uburezi n’ikoranabuhanga.

    Perezida Sarkissian yavuze ko u Rwanda na Arménie ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho. Ni ibihugu bito mu buso, bifite umutungo kamere mucye kandi byose byagize amateka mabi ya jenoside.

    Yavuze kandi ko igihugu cya Arménie gifite ibyo kwigira k’u Rwanda mu rwego rw’imiyoborere myiza, aho rufatwa nk’igihugu cy’icyitegererezo ku bihugu byinshi.

    Mbere y’uko Amb Mucyo atanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, yabanje kugirana ibiganiro na Vahe Gevorgian, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Arménie.

    Arménie ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kirometero 26.743, aho giherereye mu gace k’imisozi izwi nka Caucasus itandukanya u Burayi na Aziya. Iki gihugu gituwe na miliyoni 2,9, kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, n’ubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n’ibihugu birimo Turukiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.

    Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y’igihe kirekire, abarwa kuva mbere y’ivuka rya Yesu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buringaniye, aho umusaruro mbumbe wacyo mu 2020 wari miliyari 12$.

    Ambasaderi Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yashyikirije Perezida wa Arménie, Armen Vardani Sarkissian, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    Ambasaderi Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yakiriwe na Perezida wa Arménie, Armen Vardani Sarkissian mu Biro bye biri mu murwa mukuru wa Yerevan

    Perezida wa Arménie, Armen Vardani Sarkissian na Amb Lt Gen Kamanzi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

    source : https://ift.tt/3HX1PYN

  • Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yasangije abamukurikira amafoto ari kugirana ibihe byiza na Rick Ross i Dubai [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru zagiye zivugwa ko umuraperi w'umunyamerika Rick Ross ari mu rukundo n'umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi ukomoka muri Tanzania wabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobetto, ubu noneho yasangije abamukurikira amashusho asomana n'uyu muraperi bari mu kabyiniro k'i Dubai .

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamisa-mobetto-wabyaranye-na-diamond-yasangije-abamukurikira-amafoto-ari

  • Umusaza yajyanwe mu rukiko ashinjwa gusambanya ihene y'abandi igapfa #rwanda #RwOT

    Uyu musaza yafashwe na nyir'ihene nyuma yo kumva urusaku rudasanzwe ruva inyuma y'urugo rwe. Yagejejwe imbere y'urukiko akazasubirayo mu kwezi gutaha agiye gukatirwa umubare w'inkoni.

    Uyu musaza wapfushije umugore, atuye i Rawang, muri Maleziya, arashinjwa ibi byaha nyuma yo gufatwa ku ya 27 Nyakanga uyu mwaka.

    Mu ngingo ya 377 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ya Maleziya, ashobora gufungwa imyaka 20, ndetse n'ihazabu ikomeye cyangwa gukubitwa bikabije.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo yafatiwe mu cyuhoubwo nyir'ihene, umukecuru w'imyaka 45, yumvaga inyamaswa ifite urusaku rudasanzwe inyuma y'urugo rwe.

    Polisi ivuga ko bahise bihutira kujya kureba iyo hene nyuma yo kubwirwa ko umugabo wambaye ubusa igice kimwe ari iruhande rwayo.

    Uyu musaza ashinjwa ko amaze kubona uwo mugore, yahise ahunga. Nyir'ubwite yababajwe nuko ihene ye yarapfuye nyuma y'ibyabaye.

    Ku munsi w'ejo mu rukiko, Hasan yaje guhakana icyaha, nyuma y'uko umushinjacyaha,Nurul Mardhiah Mohammed Redza ashyikirije urukiko umupira n'ipantaro, bivugwa ko aribyo Hasan yari yambaye mu gihe cyo gufatwa.

    Umucamanza yabajije ushinjwa ati: “Ishati n'ipantaro ni ibyawe?

    Hassan aramusubiza ati: 'Oya. “

    Umucamanza yahise asobanura ko icyaha kidahama Hasan kuko yahakanye ko imyenda ari iye.Abamuburanira bahise basaba ko arekurwa nta ngwate atanze.Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa kuwa 24 Ukuboza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusaza-yajyanwe-mu-rukiko-ashinjwa-gusambanya-ihene-y-abandi-igapfa

  • Ubwoko bushya bwa Coronavirusi bwatumye ibihugu bitangira gufunga imipaka #rwanda #RwOT

    Ibihugu bikomeje kwiyongera mu gukaza ingamba zirimo no gufunga imipaka, kugabanya no guhagarika ingendo nyuma y'aho hagaragariye ubwoko bushya bwa Coronavirusi muri Afurika y'Epfo muri iki cyumweru.

    Ibihugu nk'Ubwongereza na Singapour byabaye ibya mbere mu kwihuta gushyiraho ingamba zikaze zo gushyira abantu ukwabo bonyine(mukato) cyangwa kubuza indege zivuye muri Afurika y'Epfo n'ibihugu byegeranye.

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi nawo wagiriye inama ibihugu biwugize guhagarika izo ngendo z'indege. Abahanga baracyafite akazi gakomeye ko kumenya ibijyanye n'ubwo bwoko bushya, ariko bavuga ko bubahangayikishije cyane.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ku isi-OMS rivuga ko bizafata ibyumweru kugira ngo hamenyekane ubukana bw'ubwo bwoko bushya, mu gihe abahanga bakirimo kwiga uko bwandura.

    Ubu bwoko bushya bwagaragaye, butandukanye cyane n'ubwari busanzwe kugeza ubu. Abahanga bavuga ko aribwo bwiyoberanya cyangwa bwihinduranya cyane kugeza ubu, bisobanura ko inkingo zari zakozwe hagendewe ku bwoko bwo mu ntangiriro bw'I Wuhan zishobora kudakora.

    Ubwoko bushyashya, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ntabwo burahabwa izina ryoroshye gufata, nka Delta cyangwa Beta, kugeza ubu buzwi nka B.1.1.529. OMS byitezwe ko ibuha izina kuri uyu wa Gatanu, hanyuma ikamenyesha niba ari ubwoko buteye impungenge cyangwa se ko ari ubwoko gucungira hafi gusa.

    Ni hehe hamaze kuboneka abanduye ubwo bwoko bushyashya ?

    OMS ivuga ko kugeza ubu, abantu bari munsi y'ijana babupimwe. Abamaze kwemezwa ko babwanduye bari cyane cyane muri Afrika y'Epfo, ariko kandi bamaze no kuboneka muri Hong Kong, Israel, Botswana n'Ububirigi.

    Benshi mu bamaze kwandura muri Afrika y'Epfo bari mu ntara yayo ibamo abantu benshi cyane ya Gauteng, Johannesburg akaba ariwo murwa mukuru wayo. 24% bonyine mu bantu bagize Afrika y'Epfo nibo bamaze guhabwa inkingo zikwiye, ibyo bikaba bishobora gutuma ugukwirakwira kw'iyi virusi kwihuta cyane, nk'uko Dr Mike Tildesley, umwe mu bahanga ba Scientific Pandemic Influenza Modelling group, yabibwiye BBC.

    Muri Hong Kong, ubwo bwoko bwakwiragiye hagati y'abantu babiri bari bashyizwe ukwabo (mu kato) muri hoteli, umwe akaba yari avuye muri Afrika y'Epfo, uwo wundi hakaba hashize iminsi bigaragaye ko yanduye nk'uko byahishuwe n'ishami rishinzwe iby'ubuzima. Bombi bari barahawe inkingo zikwiye.

    Minisitiri w'Intebe wa Israel Naftali Bennett yavuze kuri uyu wa gatanu ko igihugu 'kiri hafi y'igihe cy'amategeko adasanzwe' ku bijyanye n'ubwo bwoko bushyashya, kandi ko 'agiye gufata ingingo , ikomeye kandi ubu'.

    Ubwongereza n'Ubuhorandi byabaye bifashe by'agateganyo ingingo yo guhagarika indege zivuye muri ibi bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo;

    • Afrika y'Epfo
    • Botswana
    • Namibia
    • Zimbabwe
    • Eswatini (cahora citwa Swaziland)
    • Lesotho

    Singapore, Ubutariano , France na Israel biri mu bihugu byashyize na Mozambique, ku rutonde rwabyo rutukura. Ubuyapani bwamenyesheje ko kuva ku wa gatandatu, abagenzi bavuye muri Afrika y'Amajyepfo bagomba kumara iminsi 10 mu kato kandi bagapimwa inshuro enye muri icyo gihe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/ubwoko-bushya-bwa-coronavirusi-bwatumye-ibihugu-bitangira-gufunga-imipaka/

  • InyaRwanda Music Top 10: Niyo Bosco na Chris… – #rwanda #RwOT

    Umuziki w’ab'ikiragano gishya uri kuyobora ndetse no gukundwa n’abatari bake, kuburyo mukubara amajwi usanga amajwi yiganza cyane kubari gutora ndetse abakunzi b’umuziki bakerekana amarangamutima yabo ku ndirimbo.

    'Ishyano' ni indirimbo imaze ibyumweru bibiri ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 660, ndetse n’abagera ku bihumbi 18 bashyizeho utumenyetso twerekana ko bayishimiye, n’abarenga 1000 batanzeho ibitekerezo.

    'Amashu' iri kumwanya wa kabiri ni indirimbo imaze ukwezi, imaze kurebwa n’abarenga ibighumbi 500 biganjemo abayikunze ndetse ikaba yaranze kurekura kuko yigeze no kuyobora urutonde rwa InyaRwanda.

    Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ISHYANO YA NIYO BOSCO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111945/inyarwanda-music-top-10-niyo-bosco-na-chris-eazy-bo-mu-kiragano-gishya-bayoboye-urutonde-111945.html

  • Niyonzima Olivier “Seif” yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka “Seif” uheruka guhagarikwa mu ikipe y'igihugu,yandikiye Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru (FERWAFA) kuri uyu wa Gatanu, amusaba imbabazi kubera imyitwarire iherutse kumuranga.

    Niyonzima Olivier yavuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu atabiherewe uburenganzira yigira mu kabyiniro ko muri Kenya, ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsindwa nicyo gihugu ibitego 2-1,

    Ibaruwa yanditse igira iti 'Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n'abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n'Ikipe y'Igihugu ya Kenya.'

    Mu by'ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n'indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y'Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n'abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.'

    Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk'uko byari bisanzwe.'

    Niyonzima Olivier 'Seif' yamenyekanye cyane akinira Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, akaba yarayigezemo avuye muri Isonga FC.

    Uyu wakiniye APR FC mbere yo kujya muri AS Kigali abarizwamo uyu munsi, akinira Ikipe y'Igihugu guhera mu 2017, aho amaze kugaragara mu mikino 21, atsinda igitego kimwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/niyonzima-olivier-seif-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-guhagarikwa-mu-mavubi

  • Ikipe imwe hagati ya Portugal n'Ubutaliyani ntizitabira igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Tombola y'uyu munsi yitabiriwe n'ibihugu 12 bitahise bibona itike yo kwerekeza mu gikombe cyisi cya 2022 bivuye mu matsinda.Aya makipe 12 azavamo 3 azerekeza mu gikombe cy'isi.

    Imikino ya kimwe cya kabiri cy'irangiza izaba ku wa kane tariki ya 24 Werurwe, umukino wo kwishyura uzaba nyuma y'icyumweru kimwe, ku ya 29 Werurwe.

    Portugal n'u Butaliyani biri mu nzira imwe, bivuze ko imwe muri izo itazitabira iki gikombe kizaba mu mpera z'umwaka utaha muri Qatar.

    Amaso yose mu mikino ya kamarampaka ahanzwe inzira ya C aho amakipe akomeye ariyo Ubutaliyani na Portugal zananiwe kubona itike zisanze mu nzira imwe,bivuze ko imwe izasigara.

    Portugal ya Cristiano Ronaldo izakina na Turukiya muri kimwe cya kabiri kirangiza, naho Ubutaliyani buzahura na Makedoniya y'Amajyaruguru.

    Portugal yatwaye igikombe cya Euro 2016 mu gihe Ubutaliyani aribwo bwatwaye Euro 2020 iheruka.

    Ku rundi ruhande,Scotland ya Steve Clarke izakira Ukraine kuri Hampden Park mu gihe Wales nayo izabanza kwakira mu rugo igihugu cya Czech Republic.Izizarokoka hagati y'aya makipe zizahangana.

    Uko inzira zipanze:

    Inzira A

    1/2 cya 1: Scotland v Ukraine
    1/2 cya 2: Wales v Austria

    Inzira B

    1/2 cya 3: Russia v Poland
    1/2 cya 4: Sweden v Czech Republic

    Inzira C

    1/2 cya 5: Italy v North Macedonia
    1/2 cya 6: Portugal v Turkey


    Uko gahunda ipanze

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-imwe-hagati-ya-portugal-n-ubutaliyani-ntizitabira-igikombe-cy-isi-2022

  • Raimundo Souza: Umunya-Brazil wakiniye PSG ya… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo, nibwo Rai yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu azahamara binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bijyanye n'amasezerano iyi kipe yo mu Bufaransa ifitanye n'u Rwanda, aho yitabiriye umuhango wo gufungura ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG rizaba riherereye i Huye.

    Rai yageze i Kigali ari kumwe n'umugore we ndetse n'Umufaransa Boris Becker uri mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, bose bakazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint-Germain i Huye kuri uyu wa Gatandatu.

    Akigera mu Rwanda, Raí yavuze ko ashimishijwe no kuba hagiye gutangizwa ishuri ry'umupira w'amaguru rizateza imbere impano z'abakiri bato muri siporo.

    Yagize ati 'Twishimiye gucana urundi rumuri mu bufaranye buri hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain kandi iki gikorwa kizafasha mu guteza imbere impano z'abakiri bato bo mu Rwanda muri siporo'.

    Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie, yavuze ko bishimiye kwakira Raí n'abo bazanye mu gikorwa kizagirira akamaro cyane Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Twishimiye guha ikaze umunyabigwi wa PSG Raí, umugore we, Boris Becker n'itsinda ryose muri iki gikorwa cy'ingenzi cyo gutangiza Académie ya PSG. Iyi Académie ni umwe mu mishinga y'ubufatanye bwacu, uzagira uruhare mu guteza imbere siporo mu gihugu. Twiteguye guha ikaze umuryango mugari wa PSG muri #VisitRwanda'.

    Iri shuri ryagombaga gutangizwa mu Ukwakira 2020 ariko gahunda yari yarateguwe ikomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19.

    Raí w'imyaka 56, yabaye umunyabigwi wa kabiri wa PSG usuye u Rwanda nyuma ya Youri Djorkaeff uheruka i Kigali mu mwaka ushize.

    Uyu munyabigwi yakiniye PSG imikino 215, atsinda ibitego 72 mu gihe kandi yatanze imipira 30 yavuyemo ibitego. Icyo gihe nibwo yatwaranye Igikombe cy'Isi n'ikipe y'Igihugu ya Brasil mu 1994.

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ta 26 Ugushyingo, Rai yagiye gusura Pariki y'Ibirunga iherereye mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Rai wakiniye PSG yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu


    Rai yakiniye PSG igihe kirekire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111941/raimundo-souza-umunya-brazil-wakiniye-psg-yasesekaye-mu-rwanda-111941.html

  • Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse muri shampiy… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo bigoye kumenya neza umushahara w'umukinnyi mu Rwanda atabikwibwiriye ubwe, B&B FM Umwezi yashize ahagaragara urutonde rw'abakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y'u Rwanda ruyobowe na Jacques Tuyisenge ukinira APR FC, mu bakinnyi 10 ba mbere hagaragaramo abanyarwanda barindwi.

    Nyuma yo gutandukana na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe, APR FC ikamusamira hejuru, Tuyisenge Jacques yasinye amasezerano y'imyaka ibiri ndetse anahabwa umushahara wa miliyoni eshatu n'igice ku kwezi.

    Ntabwo Tuyisenge w'imyaka 30 y'amavuko yigeze ahirwa kuva yagera muri iyi kipe kubera ko yahise avunika byanatumye hari imikino y’ikipe y'igihugu Amavubi atagaragaramo ndetse na myinshi ya APR FC. Uru rutonde rugaragaraho abakinnyi babiri ba APR FC, babiri ba Kiyovu Sports, batatu ba Police FC, Umwe wa Rayon Sports na babiri ba AS Kigali.

    Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse mu Rwanda:


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111939/abakinnyi-10-bahembwa-agatubutse-muri-shampiyona-yu-rwanda-111939.html