Category: Uncategorized

  • NABU yatangije ikoranabuhanga rifasha abana gukunda gusoma kuri Internet #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo buryo bushya bufasha abana gusoma (online) butuma byorohera abana kumenya gushaka ibitabo bakunze no kubisoma bidasabye ko hagira ubibafasha, bakabyikorera bikabaremamo umuco wo gukunda gusoma.

    Ubwo buryo bushya (App) ntibufasha abana gusa ngo bakunde gusoma gusa, ahubwo bufasha n’abakuze kumenya gusoma mu Cyongereza.

    Aganira na KT Press, Umuyobozi wa NABU yagaragaje ko mu mpera za 2021, bafite intego yo kuba bagera kuri Miliyoni imwe y’abantu basoma bakoresheje ubwo buryo bushya bwo gusoma ‘Online’.

    Amos Furaha, Umuyobozi wa NABU (Global Users) yagize ati “Ubu buryo bushya buzadufasha kumenya umubare w’abasoma ibyo twandika, binadufashe kumenya aho dukwiye kongera ubukangurambaga. Intego ni ukugera ku bantu Miliyoni imwe basoma bakoresheje ubu buryo bitarenze umwaka wa 2021”.

    Isomero rya NABU (The NABU library), ubu risomeraho abantu bagera 1000, ngo hakaba hariho inkuru z’abana ziri mu ndimi zitandukanye harimo izanditse mu Kinyarwanda, Kiswahili, ‘Creole’ no mu Cyongereza.

    Ibyo bitabo by’abana biri mu ndimi zitandukanye, ubu ngo biboneka kuri Google Playstore ndetse no kuri iOS app store.

    NABU ni Umuryango utegamiye muri Leta kandi udaharanira inyungu, ukaba ufite intego yo gukemura ibibazo bijyanye no gusoma, ukora ku buryo buri mwana ashobora kubona uko asoma no kugaragaza ubushobozi bwose yifitemo.

    NABU yatangiye gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2015, itumiwe n’Umuryango wa ‘Imbuto Foundation’, ariko yatangiye ku mugaragaro ku itariki 15 Ugushyingo 2021 muri Kigali Convention Centre.

    NABU kandi inasohora ibitabo by’abana mu ndimi zitandukanye, ikaba yarahawe igihembo cyo guteza imbere ikoranabuhanga rifasha abantu kugera ku bitabo no gukundisha abana gusoma mu rurimi gakondo rwabo.

    source : https://ift.tt/3lahI4o

  • Umugore wakoreraga igisirikare cya Nigeria yarumwe n'inzoka mu bwiherero bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu ngabo zirwanira mu kirere z'igihugu cya Nigeria witwa Lance Corporal Bercy Ogah yapfuye nyuma yo kurumwa n'inzoka.

    Ogah ukorera ikigo gishinzwe iperereza ry'ingabo za kiriya gihugu, ngo yarumwe n'inzoka ubwo yakoreshaga umusarani mu nzu y'aho aba ku kigo cya NAF kiri kuri Bill Clinton Drive i Abuja.

    Bavuga ko yimuye abana be na mwene wabo mu rugo rw'umuturanyi mbere yo kujya kwivuriza mu bitaro by'ingabo zirwanira mu kirere bya Nijeriya, ari naho yapfiriye.

    PUNCH Metro yamenye ko ibyabaye byabaye mu gitondo cyo kuwa gatanu.

    Uwatanze amakuru yagize iti: 'Uzasangamo [ku cyicaro] ubwoko bwose bw'inyamaswa zo mu gasozi. Abantu bahaba babona inzoka nyinshi.

    Amazu yo ku cyicaro yari aherutse gusenywa, ariko iye yasigaye uko yari imeze kuko atari ahari. Inzoka yagombaga kwihisha mu musarani.

    Nyuma yo kurumwa n'inzoka, yajyanye umwana we na mwene wabo babanaga mu rugo rw'umuturanyi mbere yo kujya kwivuriza kuri NAF.

    Ageze ku bitaro, byatwaye igihe kugira ngo abone urukingo rw'ubumara. Usibye kuba urukingo rutarabonetse byoroshye, namenye ko ushinzwe imiti atari ku kazi.

    “Sinzi izina ry'inzoka, ariko bavuze ko yari ifite ubumara bwinshi. Byongeye kandi, igice cy'umubiri we cyarumwe n'inzoka cyamubujije kubaho.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wakoreraga-igisirikare-cya-nigeria-yarumwe-n-inzoka-mu-bwiherero

  • Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n'imwe y'umunsi wa 5 wa shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu mwakwa w'imikino wa 2021/2022 irakomeza uhereye kuri uyu wa gatanu ndetse no mu mpera z'iki cyumweru aho hari imikino imwe n'imwe yahinduriwe aho yagombaga kubera, aha kandi sitade Umuganda ikaba yemerewe kwakira imikino y'umunsi wa 5.

    Ibyo kwemererwa kwakira imikino ya shampiyona y'u Rwanda kwa Sitade Umuganda bije nyuma yaho iyi sitade yari yahagaritswe kubera ko hari igice kimwe cy'inyubako cyari cyangiritse kubera umutingito wibasiye agace k'i Burengerazuba.

    Nyuma yaho inyubako zari zangiritse zasanwe ndetse Minisiteri ya Siporo n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA zigasura ibyo bice basanze hujuje ibisabwa byo kuba iyi sitad yakomeza kwakira iyi mikino, bityo Sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu ubu yemerewe kwakira imikino ya shampiyona.

    Ku munsi wa gatanu wa shampiyona hateganyijwe zimwe mu mpinduka mu mikino imwe nimwe aho kuri ubu imikino yagombaga kubera kuri Sitade ya Kigali iNyamirambo yimuriwe kuri Sitade Amahoro.

    Umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Etoile de l'est ndetse n'uwa Kiyovu Sport Club na Musanze FC yimuriwe kuri Sitade Amahoro kubera ko ikipe ya RSB Berkane izahakorera imyitozo yitegura gukina na APR FC kuri iki cyumweru mu mukino ubanza w'ijonjora rya nyuma mu mikino ya CAF Confederations Cup.

    Uko imikino y'umunsi wa Gatanu ikinwa:

    Kuwa gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo 2021
    Mukura VS vs Bugesera FC (15h00′ Stade Huye)
    Gorilla FC vs Gicumbi FC(15h00′ Stade de Kigali Nyamirambo)

    Kuwa gatandatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2021
    Kiyovu vs Musanze (12h30′ Stade Amahoro)
    Rayon Sports vs Etoile de l'Est (15h30′ Stade Amahoro)
    AS Kigali vs Police (18h00′ Stade de Kigali Nyamirambo)

    Ku cyumweru 28 Ugushyingo 2021
    Marine FC vs Rutsiro FC(15h00′ Stade Umuganda)
    Espoir FCvs Etincelles FC(15h00′ Stade Rusizi)

    The post Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n'imwe y'umunsi wa 5 wa shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sitade-umuganda-yongeye-kwemererwa-kwakira-imikino-impinduka-ku-mikino-imwe-nimwe-yumunsi-wa-5-wa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sitade-umuganda-yongeye-kwemererwa-kwakira-imikino-impinduka-ku-mikino-imwe-nimwe-yumunsi-wa-5-wa-shampiyona-yu-rwanda

  • Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Saa saba z’amanywa nibwo bahagejejwe bakaba bagizwe n’ab’igitsina gabo 21, ab’igitsina gore batanu n’abana bane.

    Bavuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye bakaba bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Ikindi ni uko bambuwe imitungo yabo bakaba baje amara masa.

    Bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, bakaza kubanza gupimwa COVID-19, mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

    Umwe muri bo witwa Niyibizi Daniel w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare avuga ko yavuye mu Rwanda yerekeza muri Malawi gushaka imibereho anyuze ku mupaka wa Rusumo mu mwaka wa 2016 muri Nyakanga.

    Muri Gicurasi 2021, yahisemo kugaruka mu Rwanda, aca muri Tanzaniya akomereza muri Uganda kugira ngo azanyure ku mupaka wa Kagitumba.

    Ageze ku mupaka wa Tanzaniya na Uganda ahitwa Bugango, yarafashwe we n’umugore we bafungirwa mu kigo cya gisirikare cya Bugango iminsi ibiri.

    Nyuma ngo yagiye gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke mu Karere ka Mbarara aho yamaze iminsi itanu nyuma ajyanwa muri CMI Mbuya aho yakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye.

    Yagize ati “Muri gereza za gisirikare nabayeho nkubitwa gusa ngo nemere ko ndi maneko w’u Rwanda. Muri CMI ho narinzi ko ntazahava nkiri muzima kubera inkoni zaho z’insinga.”

    Avuga ko avuye muri CMI, yagiye gufungirwa i Kireka aho yamaze amezi ane, nta rukiko rutegetse icyo gifungo.

    Yongeye kuvanwa i Kireka agarurwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke ku wa 17 Ukwakira 2021.

    Ku wa 03 Ugushyingo 2021, nibwo yoherejwe muri kasho ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavanywe azanwa mu Rwanda.

    Avuga ko mu kigo cya gisirikare cya Makenke yahamburiwe ibyangombwa by’inzira, indangamuntu na telefone bye ku giti cye ndetse n’iby’umugore we.

    Uko ari 30 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba, bamwe bakorewe iyicarubozo ndetse bakaba barafunzwe kuva ku munsi umwe kugera ku mezi atandatu, igifungo batakatiwe n’urukiko.

    Umunani muri bo basanganywe COVID-19, bakaba bagomba kujyanwa mu kigo kwitabwaho naho abandi bakaba bacumbikiwe mu ishuri rya IPRC-Nyagatare mu gihe bategereje kugezwa mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3cOCYb4

  • Igitaramo cya Koffi Olomide mu Rwanda cyakuruye impaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koffi Olomide
    Koffi Olomide

    Bimwe muri ibyo byaha abishinjwa n’abagore yahoze akoresha mu kuririmba no kubyina aho bamushinga kubafata ku ngufu no kubahohotera abakubita.
    Hari ibindi bivugwa ko yagiye akorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure, nyamara we akaba ngo atari azi ko batayujuje.

    Mu kwezi gushize, Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

    Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore yasabye ko iki gitaramo cyasubikwa kuko nk’u Rwanda ruha ijambo abagore rudakwiye no guha ijambo uwabahohoteye.

    Yagize ati “Kumwemerera gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nk’aho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nk’aho tuba tuvuze tuti ntitubyitayeho.”

    Undi yagize ati “Niba yarahamijwe n’inkiko icyo cyaha, igihugu cyacu kikaba kivuga ko kiri mu birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo bitanga isura nziza kuri twe!”

    Ku rundi ruhande, abashyigikiye igitaramo cya Koffi Olomide bahise basubiza abadashaka ko Koffi yakorera igitaramo i Kigali, bavuga ko atarahamwa n’ibyaha kandi ko atanabikoreye mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko ari n’ishyari.

    Hari uwagize ati “None se niba yarajuriye kuki hari abari kumushinja icyaha urubanza rwa burundu rutarashira!? Ese ubu mwibagiwe DMX, jackson n’abandi ibihimbano bagiye baregwa!? Yewe na Bruce Melody hari uwigeze kwiyitirira kubyarana nawe, na Davis D ejo bundi ahita aririmba itara. Ni iki mutazi?”

    Undi yagize ati “Tugira amatiku ni yo mpamvu tudatera imbere nk’abandi! Aho kwibaza ngo twe abahanzi bacu bazataramira i Kinshasa bate nk’uko Koffi abigenje i Kigali?”

    Hari abandi babona iki gitaramo nka kimwe mu bikomeje kugaragaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho uyu muhanzi akomoka. Ni igitaramo kandi bamwe babona ko kije cyiyongera ku bindi bimaze iminsi bibera mu Rwanda ndetse bigatumirwamo ibyamamare mpuzamahanga bikaza gususurutsa Kigali, guteza imbere imyidagaduro n’ubukerarugendo, dore ko ari bimwe mu byazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu abateguye iki gitaramo ntacyo baratangaza ku bitekerezo byakivuzweho, igitaramo cyo kikaba gikomeje gutegurwa.

    source : https://ift.tt/3DZiXuv

  • Kigali: Uruganda rukora amarangi rwafashwe n’inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo umuriro watangiraga kwibasira urwo ruganda, bamwe mu bakozi barwo bagerageje kuwuzimya bifashishije za kizimyamoto ariko kubera uburyo umuriro wari mwinshi, ntacyo byatanze ahubwo bahitamo gukiza ubuzima bwabo barahunga.

    Amakuru aturuka mu bantu batandukanye bakorera mu zindi nganda zegeranye n’urwa Iyaga Plus rwahiye ndetse n’aturuka mu bakozi barwo bwite avuga ko hahiriyemo ibintu byinshi bikoreshwa mu kazi ka buri munsi k’uruganda hamwe n’ibikoresho by’abakozi ndetse n’imodoka.

    N’ubwo icyateye iyo nkongi y’umuriro kitahise kimenyekana, ariko ngo ikizwi ni uko yaturutsemo imbere mu ruganda rw’amarangi ndetse ikaba yanakongeje uruganda byegerenye rw’amasafuriya.

    Agaciro k’ibyangijwe n’iyo nkongi ntikahise kamenyekana kuko ibyinshi byahiye bigakongoka, gusa hari amakuru avuga ko hashobora kuba hahiriyemo ibintu bifite agaciro kari hejuru ya Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibindi kuri iyi nkuru turacyabikurikirana…

    source : https://ift.tt/3D0KRFm

  • Abagore batunguye imbaga nyamwinshi nyuma yo kurwanira inkundura muri hoteli bapfa umuntu ukomeye_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

      Amakuru acicikana hirya no hino nuko uwahoze ari umuririmbyi, Halima Namakula n'undi mugore witwa Phina Mugerwa bakozanyijeho ubwo bari bahuriye kuri Hoteli yitwa Fairway iri i Kampala mu birori by'isabukuru ya Maj Gen Elly Kayanja.
      Aba bagore bari baje kwifatanya n'uyu mujenerali wari wujuje imyaka 62, bapfurana imisatsi ari nako ibitutsi nabyo byahawe umwanya mu kwandagazanya.
      Mbu Reports ivuga ko Halima Namakula wahise arakara akibona Mugerwa, yabajije uwo mugore igituma buri gihe ajya kumuteranya na Gen Kayanja, amusebya.
      Phina Mugerwa wari kumwe n'isnhuti ze ntiyabyihanganiye, asubiza Halima n'uko imirwano irarota.
      Aba bagore bakururanaga imisatsi, byasabye Gen Kayanja we ubwe ahagoboka, arabakiza, ibirori nabyo birakomeza.
      Amakuru akomeza avuga ko Halima nk'uwatangije imirwano ari we wari uyoboye ugukururana imisatsi, ari nako atanga icyigwa kuri mugenzi we amwiyama kuzongera kumusebya kuru Gen Elly Kayanja.
      Halima yavugaga ko Mugerwa Phina abikora no ku zindi nshuti ze ngo zitisanga kuri Gen Kayanja, umwe mu basirikare bubashywe muri Uganda.
      Aba bagore bapfaga ubutoni kuri Gen Kayanja Elly wavukiye mu Karere ka Rakai mu 1959.
      Yinjiye igisirikare mu 1982, yigira igisirikare ahitwa Kimaka muri Jinja. Yagiye ayobora ingabo ndetse no mu butasi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/26/abagore-batunguye-imbaga-nyamwinshi-nyuma-yo-kurwanira-inkundura-muri-hoteli-bapfa-umuntu-ukomeye_-inkuru-irambuye/

  • Manirafasha wari Visi Meya yahamijwe ibyaha bya ruswa akatirwa imyaka ibiri n’igice #rwanda #RwOT

    Manirafasha Jean de la Paix waregwaga hamwe na bagenzi be barimo abimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel, baburanishwaga n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

    Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha birimo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga icyifuzo cyabwo muri uru rubanza, bwari bwasabiye abaregwa gufungwa imyaka irindwi ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyoni 5.

    Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye Urukiko gushyiramo umwihariko kuri Manirafasha Jean de la Paix kubera uburemere bw’ibyo yakekwagaho.

    Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye umwanzuro warwo aho rwahamije Manirafasha gufungwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw mu gihe bagenzi be bahanishijwe gutaga ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri muntu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Manirafasha-wari-Visi-Meya-yahamijwe-ibyaha-bya-ruswa-akatirwa-imyaka-ibiri-n-igice

  • Impamvu ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Botswana buhangayikishije cyane #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima w'Ubwongereza Sajid Javid yavuze ko guhera saa sita zo kuwa gatanu ibyo bihugu byongerwa ku rutonde rutukura n'indege zivayo zigahagarikwa.

    Inzobere imwe muri science mu Bwongereza yavuze ko ubu bwoko bise B.1.1.529 ari bwo “bubi cyane twigeze tubona kugeza ubu”, kandi hari ubwoba ko ubwirinzi bw'umubiri butabukoraho.

    Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 59 banduye ubu bwoko muri Africa y'Epfo, Hong Kong na Botswana.

    Indege zose zivuye muri Africa y'epfo, Namibia, Zimbabwe, Botswana, Lesotho na Eswatini ziraba zibujijwe kuva saa sita z'amanywa.

    Javid avuga ko abahanga muri science “batewe impungenge nyinshi” n'ubu bwoko bwa coronavirus, ariko hari byinshi bitaramenyekana kuri bwo.

    Yavuze ko ubu bwoko bufite ubushobozi bunini bwo kwihinduranya, “nk'inshuro ebyiri umubare wo kwihinduranya twabonye ku bwoko bwa Delta”.

    Yongeraho ati: “Ibyo bivuze ko ishobora kuba ikwirakwira vuba kurushaho kandi inkingo dufite ubu zikaba zishobora kuba zitayikoraho.”

    Uyu mutegetsi avuga ko ingamba zo guhagarika ingendo ziva muri ibyo bihugu zigamije “kwirinda uko bashoboye”.

    Guhera saa sita z'amanywa abaturage batari Abongereza bageze muri biriya bihugu bitandatu mu minsi 10 ishize nabo ntibemererwa kwinjira mu Bwongereza.

    Abahageze bavuye muri ibyo bihugu mu minsi 10 ishize nabo bari gusabwa gupimwa Covid bushya.

    Andrew Harding, umunyamakuru wa BBC muri Africa y'Epfo avuga ko abahanga muri science bari kugerageza kumenya ukwihinduranya kose kw'ubu bwoko bushya ariko ikintu kimwe bamaze kumenya ni uko bwandura vuba.

    Avuga ko abantu barakajwe n'uko ibi bihugu byashyizwe mu kato, mu gihe abahanga muri science bavuga iki gihugu cyari gikeneye gufashwa no gushimirwa gutahura ubu bwoko bushya.

    Inzobere za OMS/WHO kuri uyu wa gatanu zirakora inama n'abategetsi ba Africa y'Epfo kugira ngo bige uko ibintu byifashe muri iki gihugu.

    Abahanga bavuze ko iyi virus imaze kwihinduranya inshuro 50 n'inshuro 30 ku gice cyayo bita 'spike protein' ari nacyo inkingo zibasira kuko ari cyo virus ikoresha mu gufungura imiryango yayo ijya mu turemangingo tw'umubiri wacu.

    Prof Ravu Gupta wo muri Kaminuza ya Cambridge, avuga ko ubu bwoko bushya bwa Botswana bushobora gucika ubwirinzi bw'umubiri kandi bufite ubushobozi bwo kwandura vuba.

    Prof Neil Ferguson wa Imperial College London avuga ko biteye inkeke ko ubu bwoko bushya biboneka ko “bushobora kongera cyane imibare y'abanduye muri Africa y'Epfo”.

    Gusa avuga ko bitarasobanuka neza niba ubu bwoko inkingo zitabukoraho, bityo hakiri hare kwemeza neza akaga buteje.

    Kugeza ubu, abantu hagati ya 500 na 700 bajya mu Bwongereza bavuye muri Africa y'Epfo buri munsi, ariko iyi mibare ishobora kuba yariyongereye mu gihe ibihe by'iminsi mikuru biri kwegereza.

    Ibihugu byose byari ku rutonde rutukura rwo kujya mu Bwongereza rwabikuweho mu Ukwakira (ukwa 10).

    Ubu, abantu bajya mu Bwongereza barakingiwe byuzuye ntabwo bakenera kwipimisha Covid mbere yo guhaguruka, ariko bagomba gupimwa nyuma y'iminsi ibiri bahageze kandi bakuzuza inyandiko igaragaza aho baherereye.

    Abatarakingiwe byuzuye kandi barengeje imyaka 18 bagomba kwishyira mu kato mu rugo iminsi 10 kandi bagapimwa Covid mbere yo guhaguruka no ku munsi wa kabiri n'uwa munani bahageze.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/impamvu-ubwoko-bushya-bwa-covid-19-bwiswe-botswana-buhangayikishije-cyane

  • Gasabo: Uruganda rukora amarangi rwafashwe n'inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

    Uruganda Iyaga Plus rukora amarangi y'ubwoko butandukanye rwafashwe n'inkongi y'umuriro, byinshi mu byari birurimo birakongoka.

    Ahagana saa sita z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo 2021 ni bwo inkongi yatangiye kwibasira uru ruganda ruherereye mu Cyanya cyihariye cy'Inganda cya Masoro kiri mu Karere ka Gasabo.

    Umwe mu bakozi b'uru ruganda yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko we na bagenzi be bari mu kazi bakibona umuriro ubagezeho bahise bashaka uko basohoka.

    Ati 'Uburyo uwo muriro wakubise twahise twifashisha kizimyamwoto mu kuwugabanya duhita dusohoka twiruka. Ibikoresho byacu byose byahiye, umuntu yasohokanye ibyo yari yambaye gusa. Byose byahiriyemo n'amamodoka y'abakozi.''

    Ahagana saa munani yabwiye IGIHE ko nta makuru yari yakamenyekanye y'umuntu waguye muri iyi nkongi.

    Yakomeje ati 'Nta makuru y'uwaba yitabye Imana kereka nk'abagiye bakomereka bagenda barwana no gusohoka.''

    Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.

    Uwiringiyimana Manasseh ucunga umutekano ku nyubako yegereye uru ruganda yabwiye IGIHE ko babwiwe ko abakozi bumvise umuriro utangiye ariko batamenye aho waturutse.

    Yagize ati 'Njyewe nkorera hepfo, abari barimo batubwiye ko bagiye kubona umuriro ubagezeho, bahise bahamagara polisi, bavuga ko bagiye kuza kubafasha.''

    'Ntabwo bamenye aho waturutse. Byatangiye nka saa sita n'iminota itanu.''

    Yasobanuye ko uwo muriro wavuye mu ruganda rw'amarangi, unakongeza urw'amasafuriya.

    Amakuru y'ibanze IGIHE yamenye ni uko muri uru ruganda hahiriyemo ibintu bifite agaciro ka miliyari zirenga 20 Frw.


    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-uruganda-rukora-amarangi-rwafashwe-n-inkongi-y-umuriro