Category: Uncategorized

  • U Rwanda rugiye kohereza muri Qatar abakozi bazanafasha mu gikombe cy'isi #rwanda #RwOT

    Muri aya masezerano azamara imyaka 5 ariko ishobora kongerwa, abakozi bize iby'ubukerarugendo no kwakira abashyitsi bazajya bemererwa kwerekeza mu gihugu cya Qatar aho bazahabwa akazi.

    Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'ubukerarugendo Dr Callixte Kabera avuga ko amasezerano yasinywe hagati y'iyi Kaminuza n'ikigo gikomeye Inspire Management Training Centre, iki kikaba ari na cyo gishinzwe gushakira Qatar abakozi mpuzamahanga.

    Ni umushinga ugomba kumara imyaka 6, buri mwaka abanyeshuri barangije amasomo bakaba bakwemererwa kujya mu kazi muri Qatar mu gihe batsinze ibizami mu nzego zibakeneye.

    Asobanura ibyo ayo masezerano avuga, Dr Kabera yagize ati: “Harimo yuko UTB [University of Tourism and Business] izohereza [abakozi] hagati ya 600 na 700. Bije mu gihe Qatar ifite 'event' nyinshi ku rwego mpuzamahanga zikeneye abakozi bashoboye.

    “Twavuga nk'igikombe cya Qatar, igikombe cya Aziya n'igikombe cy'isi rero kizaba umwaka utaha. Biratuma Qatar ikenera benshi, ibyo rero biratuma ari UTB igira inyungu mu bijyanye no kugira abasohoka bafite 'exposure' [kuba barigeze] yo ku rwego mpuzamahanga.

    “Ku buryo ugarutse bizajya bimworohera kugaruka mu kazi kuko aba yaranyuze muri 'training' zo mu kazi zo ku rwego mpuzamahanga.”

    Hakurikijwe amasezerano, aba mbere baratangira kwerekeza muri Qatar bitarenze impera z'uku kwezi.

    Kuri ubu ibizami byo gushakisha abafite ubushobozi byaratangiye ndetse bamwe bamaze kubitsinda.

    Micah Ineza, umukobwa bigaragara ko akiri muto, yarangije mu cyiciro giheruka muri Kaminuza y'ubukerarugendo.

    Ni akazi ka mbere agiye gukora kandi ni nabwo bwa mbere agiye gusohoka mu gihugu. Ariko Micah avuga yiteguriye ibyo ari byo byose azasanga imbere.

    Agira ati: “Ntago numva ko hari impinduka nini cyane, ndi 'open' [nditeguye] kuri buri kintu cyose. Buri gihe mpora niteze guhura n'ibintu bitandukanye. Ntabwo numva mfite ubwoba, habe na gato.

    “Ntegerejanije amatsiko nk'abandi kubona uko bizagenda. Iyo ugeze igihe runaka ukarangiza, baraguhaye uburere bwose bushoboka, nibaza ko umubyeyi aterwa ishema no kubona ibyo yatoje umwana we hari aho bimugejeje kandi akomeje guhesha ishema umuryango muri rusange.”

    James Kamanzi na we ni uwundi twabashije kuvugana. Yarangije mu cyiciro giheruka akaba ari umwe mu ba mbere batsinze ibizami bibajyana muri Qatar. We avuga ko amasomo yahawe yamuteguye gukorana n'abo mu mico itandukanye.

    Agira ati: “Muri tourism [ubukerarugendo] cyangwa se muri hospitality [kwakira abashyitsi] habamo kwiga imico y'ahantu hatandukanye. Ni yo mpamvu rero usanga rimwe na rimwe bidusaba kwisanisha n'imibereho y'ahantu dushobora kwisanga turi.

    “Ni yo mpamvu rero numva ahari bitazatungurana cyane… mu gihe twasanga hari ubuzima busa nk'aho butandukanye n'ubwo tumenyereye, bibaho. Ku bw'impamvu z'akazi, ubuzima bwose tuzahasanga twizeye ko tuzagerageza kubukoreramo kandi akazi kakagenda neza.”

    Igihugu cya Qatar cyakunze kunengwa mu minsi yashize gufata nabi abakozi b'abanyamahanga cyane cyane abakoraga mu mishinga y'ubwubatsi bwa za 'stades' zizakira igikombe cy'isi cy'umwaka utaha.

    Aka gace k'isi kandi kanakunze kuvugwamo ibikorwa by'icuruzwa ry'abantu. Nabajije uyu muyobozi wa Kaminuza y'ubukerarugendo niba hatabaho impungenge nk'izi cyane ko Abanyarwanda bagomba kujya muri iki gihugu ari benshi.

    Dr Kabera asubiza agira ati: Twabiganiriyeho […] na Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, banatubwira ko ibyo na bo babizi ariko biba kuri ba bakozi bo hasi.

    “Bazakirwa na ambasade, ambasade ifite umukozi uzaba ushinzwe kubakurikirana, kandi muri contract [amasezerano y'akazi] natwe dufite ofisi ibikurikirana ku buryo nta mpungenge zihari.”

    Muri gahunda yo kuzamura ubukungu, leta y'u Rwanda ivuga ko yashyize imbaraga mu rwego rw'ubukerarugendo ndetse no kwakira inama zikomeye zizana abashyitsi benshi mu gihugu.

    Kuba aba banyeshuri bajya kwimenyereza akazi ku rwego mpuzamahanga, ngo bikaba bizafasha igihugu kubona abakozi bafite uburambe mu kwakira abashyitsi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rugiye-kohereza-muri-qatar-abakozi-bazanafasha-mu-gikombe-cy-isi

  • Abanditsi ba filime bashyiriweho urubuga rwa… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 ubera kuri City Innovation Center kuri IPRC Kicukiro muri Kigali. Witabiriwe n'abafite aho bahuriye n'inganda ndangamuco, bahuriza ku kuvuga ko uru rubuga ruje kuruhura imvune abanditsi ba filime bahuraga nazo.

    Uru rubuga rwiswe 'Vugafrica.rw' rufite ibice bitatu by'ingenzi. Icya mbere ni 'Database' y'abanditsi ku buryo ushaka umwandikira inkuru yajya avugana nawe hanyuma akamuha akazi. Igice cya kabiri ni icyo kugurishirizaho inkuru [Script] naho igice cya Gatatu ni icyo gufasha abanditsi batabonaga abandi babafasha mu kunononsora neza filime zabo.

    Sisiteme (System) y'uru rubuga yakozwe na Hapa Media, hanyuma umusore witwa Murwanashyaka Leonard aba ari we urwubaka kugeza rurangiye.

    Kamasoni Alice, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango akaba ashinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n'ubuhanzi mberajisho mu Inteko y'Umuco, yavuze ko bishimiye uburyo uru rubuga rugiye guteza imbere abanditsi, by'umwihariko urubyiruko.

    Avuga ko nk'inteko y'umuco bitegiye gukomeza gushyigikira abari mu inganda ndangamuco. Ndetse ko bagiye gushimira abanyarwanda batatu baherutse guhesha ishema u Rwanda mu iserukiramuco rya Fespaco ryabereye muri Burkina Faso.

    Ati 'Turashimira mwese mubarizwa muri iri huriro intambwe mugezeho mukubaka uruganda rwa cinema. Twebwe nk'inteko y'umuco tubijeje ubufatanye burambye. Aho muzifuza inama turahari.'

    Kamasoni yashimye abahanzi uburyo bitwaye muri iki gihe cya Covid-19. Avuga ko iki cyorezo cyasize amasomo, harimo no gukoresha ikoranabuhanga cyane

    Aaron Niyitunga Umuyobozi w'Urubuga Vugafrica, yavuze ko batekereje gushyiraho uru rubuga nyuma yo kubona uburyo abanditsi ba filime bavunika ariko imvune zabo ntizibahawe agaciro.  Avuga ko atari mu Rwanda, ahubwo muri Afurika yose.

    Ati 'Ni igitekerezo cyaje kubera ko twasangaga cyane nko mu gihugu turimo ugasanga abanditsi bakora akazi ko kwandika gusa bidashobora kubatunga kubera ko bakiri kwishakisha […]'

    'Ariko tutirengagije ko hari abandika bandika gusa, ariko kugira ngo azahure na Producer ugasanga biragoye. Niyo mpamvu hatekerejwe uburyo bwa korerwa kuri murandasi kugira ngo buri wese abashe kubigeraho. Ni igitekerezo nagize mu buryo bwo kuremera akazi abanditsi batunzwe nabyo kuko nanjye ndiwe nzi imvune duhura nazo.'

    Uyu muyobozi avuga ko umwanditsi wa filime ari we uzajya ugena amafaranga inkuru ye izagurwa, hanyuma hagira uyigura akagira ayo atwara andi agahabwa ba nyiri uru rubuga. Byose, ariko ngo bizajya bikorwa mu bwumvikane.

    Vugafrica.rw, ni imwe mu mishinga 23 yahawe inkunga y'ingoboka ya miliyoni 300 Frw na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi.

    Yari muri gahunda yari igamije kuzahura Icyiciro cy'Inganda Ndangamuco’. Yatangijwe yitezweho gutanga ibisubizo bizafasha abahanzi mu guhangana n'ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by’iki cyorezo.

    Imishinga yamuritswe mu gihe cy'iminsi ibiri yiganjemo ijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu gufasha abahanzi kugeza ibikorwa byabo ku isoko ryagutse.

    Kanda hano ubashe kugera ku rubuga Vugafrica.rw


    Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n'ubuhanzi mberajisho mu Inteko y'Umuco, Kamasoni Alice yashimye Vugafrica Initiative yatangije uru rubuga, avuga ko ntakabuza ruzateza imbere abanditsi ba filime


    Umuyobozi w'Ihuriro ry’Abanditsi ba filime mu Rwanda RSU (Rwanda Screenwriters, Niyomwungeri Aaron yavuze ko Vugafrica.rw ije guhuza abanditsi ba filime na ba Producer ba filime

    Mazimpaka Kennedy, umwe mu basaza bamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by'umwihariko muri Cinema, yamaze gufunguza konti kuri Vugafrica.rw, ndetse hari aho ukanda ugahita ubona byinshi kuri we

    Umuyobozi wa Ishusho Arts, Mucyo Jackson itegura ibihembo Rwanda International Movie Awards agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo abanditsi ba filime bo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange bungukire mu byo bakora

    Mbera Amir, wari umusangiza w'amagambo akaba inzobere mu Inganda Ndangamuco agaragaza ko uru rubuga ruzaba ikiraro ku ikomera ry'uruganda rwa cinema mu Rwanda


    Murwanashyaka Leonard ni we wahanze urubuga vugafrica.rw- Yarusobanuraga agaragaza neza buri nzira izanyurwa na Producer ndetse n'undi wese uzashaka gushyira inkuru ye kuri uru rubuga


    Umuyobozi w'Ihuriro ry’Abanditsi ba filime mu Rwanda RSU (Rwanda Screenwriters, Niyomwungeri Aaron na Murwanashyaka Leonard  wahanze urubuga vugafrica.rw


    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa ishusho Arts, Mucyo Jackson, Umuyobozi w’urubuga Vugafrica.rw, Aaron Niyomwungeri, Murwanashyaka Leonard wahanze uru rubuga ndetse na Mazimpaka Kennedy 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111952/abanditsi-ba-filime-bashyiriweho-urubuga-rwa-internet-bazacururizaho-inkuru-zabo-amafoto-111952.html

  • Ngoma : Umugabo n’umugore we bafatanywe 65.000Frw y’amiganano #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wafashwe ku wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma.

    Abafashwe ni Uwimana Vedaste w’imyaka 25 n’umugore we Tuyishimire Jeannette w’imyaka 18, bafashwe bamaze kuyaguramo ibicuruzwa andi bayabikije kuri telefoni.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bari bamaze guha ariya mafaranga.

    Yagize ati 'Kuwa Kane tariki ya 25 Ugushyingo Polisi yabonye amakuru avuga ko Uwimana hari umuntu yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 mu iduka amaze kugura isukari n’amavuta yo kwisiga. Ni mu gihe umugore wa Uwimana ariwe Tuyishimire yari mu kandi kagari kitwa Nyamugari muri Mugesera, na we yafashwe arimo kubeshya abakozi babiri b’ikigo cy’itumanaho ngo bamubikire amafaranga kuri telefoni. Umwe yamubikije ibihumbi 25 undi amubitsa ibihumbi 35 y’amanyarwanda, zari inoti z’ibihumbi 5, yagiye kubishyura abaha amiganano.'

    Amakuru akimara gutangwa hahise hashakishwa bariyabantu bafatirwa mu rugo rwabo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Nyamugari. Bahise bemera icyaha bemera no kwishyura amafaranga bari bajyanye ariko banga kuvuga aho bakuye ayo mafaranga y’amiganano.

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru asaba n’abandi kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abakwirakwiza amafaranga y’amiganano cyangwa bakora ibindi byaha.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Zaza kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Umugabo-n-umugore-we-bafatanywe-65-000Frw-y-amiganano

  • Niyonzima Olivier Sefu yasabye imbabazi abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 16/11/2021 ni bwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko ryahagaritse mu Mavubi Niyonzima Olivier Sefu, azira imyitwarire mibi yamuranze nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Kenya tariki 15/11/2021.

    Niyonzima Olivier Sefu ni we wari watsinze igitego Amavubi yatsinze Kenya ubwo batsindwaga 2-1
    Niyonzima Olivier Sefu ni we wari watsinze igitego Amavubi yatsinze Kenya ubwo batsindwaga 2-1

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Sefu yaje kwandikirwa Ferwafa asaba imbabazi abanyarwanda ndetse anemera amakosa yakoze yatumye ahagarikwa mu ikipe y’igihugu, anatangaza ko iyi myitwarire yamuranze itazongera kumugaragaraho.

    Ibaruwa ya Niyonzima Olivier Sefu

    “Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.”

    “Mu by’ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.”

    “Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”


    source : https://ift.tt/3FSy7Cw

  • Abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye guhabwa ibihembo – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byateguwe na Christian Communications byiswe ‘Sion Awards’, bikaba bigenewe abahanzi n’amatsinda akora umuziki uhimbaza Imana mu rwego rwo kuwushyigikira. Bizahabwa ingeri zitandukanye hagendewe ku bakoze cyane kuva mu 2019 kugeza mu 2021.

    Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Umuyobozi wa Christian Communications, Nzahoyankuye Nicodeme, yavuze ko aya atari amarushanwa asanzwe, ahubwo ari ishimwe bageneye abatanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

    Yagize ati “Ntituje gukora amarushanwa cyangwa ngo dushyireho guhatana nk’uko umuntu wese yabitekereza, ahubwo tuje gushimira buri mwaka abahanzi, amakorari n’andi matsinda ku bwitange bakorana umurimo wo kuririmba ariko hagomba kugira abahabwa iri shimwe, niyo mpamvu hashyirwaho uburyo bwo guhitamo abazahabwa ibi bihembo.”

    Sion Awards izahemba ibyiciro bitandukanye birimo icy’umugabo w’umwaka (Best Male Artist of the year), uyu agomba kuba ari umukirisitu, afite indirimbo enye z’amashusho zasohotse hagati ya 2019 na 2021, amajwi n’amashusho zayo zikozwe neza kandi akoresha imbuga nkoranyambaga.

    Hari icyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka (Best Female artist of the year), ugomba kuba yujuje ibisabwa ku muhanzi w’umugabo. Icyiciro cya Korali y’umwaka (Best Choir of the year) igomba kuba ifite itorero ibarizwamo, ifite indirimbo eshatu z’amashusho zikozwe neza kandi inakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Hazahembwa kandi umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop (Best Hip Hop of the year) ugomba kuba ari umukirisitu, afite nibura indirimbo eshatu zikozwe neza kandi akoresha imbuga nkoranyambaga.

    Hari icyiciro cy’umuhanzi ukorera umuziki mu muhanga (Best Diaspora of the year), agomba kuba ari umukirisitu, afite indirimbo enye yasohoye hagati ya 2019 na 2021 kandi zikozwe neza, anakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Hazanahembwa umuhanzi ukorera umuziki mu Ntara (Upcountry artist of the year) ugomba kuba ari umukirisitu, afite indirimbo ebyiri yasohoye hagati ya 2019 na 2021 kandi zikoze neza ziri no ku mbuga nkoranyambaga.

    Kuri korali, hari icyiciro cy’ikorera umuririmo w’Imana mu Ntara (Best Upcountry Choir of the year) igomba kuba ifite itorero ibarizwamo, ifite indirimbo eshatu yasohoye hagati ya 2019 na 2021 kandi zikoze neza.

    Abahanzi bakizamuka nabo ntibibagiranye kuko hari igihembo cyabagenewe (Best Artist of the year). Uyu muhanzi agomba kuba ari umukirisitu, afite nibura indirimbo imwe y’amashusho n’amajwi imwe kandi ikoze neza kandi akaba anakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Hari icyiciro cy’itsinda ry’abaramyi b’umwaka (Best Ministry, Group of the year), aba bagomba kuba bafite idini babarizwamo, bafite indirimbo eshatu zifite amashusho zikozwe neza kandi bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Ku ruhande rw’icyiciro cy’indirimbo y’umwaka mu buryo bw’amashusho (Best Video of the year), igomba kuba yanditse neza, ifite ubutumwa bwiza, amashusho ari meza, imyambarire ari myiza, akaba ari amashusho atanga igisobanuro kandi ubutumwa burimo bwubakiye ku Ijambo ry’Imana.

    Akarusho gahari ni uko hazabaho ‘Recognition award’ izahabwa abantu bagize uruhare mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ibi byiciro bizahabwa ibihembo bitandukanye, aho mu cyiciro cya Upcoming Artist na Upcountry Artist, bazahembwa ibihumbi 300 Frw, naho mu ibindi byiciro byose bazahabwa ibihumbi 500 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi.

    Ibihembo bizatangwa n’abaterankunga batandukanye barimo Urwego Bank, Gumaho Shop, Enterprise Urwibutso, Satimax Ltd na Electrical Solution Ltd.

    Abategura Sion Awards bateganyije ko kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 23 Ukuboza, hazabaho igikorwa cyo guhitamo abahanzi, na ho tariki ya 9 Mutarama akaba ari umunsi wo guhemba.

    Guhitamo bizaca mu matora azakoresha telefoni ndetse no ku rubuga rwa IGIHE. Amajwi y’abatora afite 40% mu gihe akanama nkemurampaka gafite 60%.

    Abari gutegura Sion Awards bavuze ko bagamije gushimira abahanzi

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, abanyamakuru bashimye umuhate w’abateguye ibi bihembo

    Sion Awards igamije gushimira abatanga ubutumwa bwiza babinyujije mu ndirimbo

    Umuyobozi wa Christian Communications Nzahoyankuye Nicodeme yavuze ko aya atari amarushanwa ahubwo ari ishimwe bageneye abatanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo

    source : https://ift.tt/3D0ZAQm

  • COVID : U Rwanda rwasubijeho akato ku bantu bose bavuye hanze, Abaturarwanda bibutswa gukurikiza amabwiriza #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 rivuga ko 'Nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana, Minisiteri y’Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28.11.2021 saa sita z’amanywa.'

    Iri tangazo kandi ryongeye kwibutsa abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Muri aya mabwiriza, Minisiteri y’Ubuzima yibukije abantu bose ko bagomba kwambara neza udupfukamunwa igihe cyoze, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, mu birori cyangwa mu imyidagaduro bitari ngombwa.

    Minisiteri y’Ubuzima yanibukije abantu ko bagomba guhana intera nibura ya metero imwe hagati yabo no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

    Ni amabwiriza atari mashya kuko yashyizweho kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda gusa kongera kuyibutsa abantu, bifite icyo bisobanuye ko ubu agomba kongera gushyirwamo imbaraga ku buryo n’ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ryayo zigiye kongera kongerwa nubwo zitigeze zicogora.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/COVID-U-Rwanda-rwasubijeho-akato-ku-bantu-bose-bavuye-hanze-Abaturarwanda-bibutswa-gukurikiza-amabwiriza

  • Miss World: Miss Ingabire Grace na bagenzi be… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, ni bwo abakobwa binjiye mu cyiciro cy'amatora abera kuri Application yitwa Mobstar. Ndetse, ubuyobozi bwa Miss Rwanda buvuga ko igihe ari iki ngo Abanyarwanda bafashe uyu mukobwa kwegukana ikamba.

    Bati 'Akeneye ijwi ryawe kugira ngo ryongere amahirwe ye yo kuzana ikamba rya Miss World mu rugo.'

    Gutora Miss Ingabire bisaba kubanza kumanura [Download] Application yitwa Mobstar [Ni ubuntu] hanyuma ugatora u Rwanda [Miss Ingabire Grace]. 

    Ikindi ni byiza ko ukunda cyangwa ukanda [Like] kuri buri kintu cyose uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Irushanwa rya Miss World 2021 rirarimbanyije, aho riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico. Abahagarariye ibihugu byabo bose barahageze. Inzozi za buri umwe ni ukwegukana ikamba risumba ayandi ku Isi nzima.

    Mu minsi ibiri ishize, habaye umuhango wo gutombora amatsinda abakobwa bazahataniramo mu cyiciro cyizwi nka 'Head to Head Challenge'.

    Aka ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n’abaryitabiriye.

    Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n’uyoboye umuhango bigasubizwa na buri mukobwa. Gutsinda kano gace bitanga amahirwe yo gukomeza mu byiciro bikurikira.

    U Rwanda ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace rwisanze mu itsinda rya 13 aho ruri kumwe na Ireland, Finland, u Bubiligi, Columbia n’ibirwa bya Curacao.

    Mu gutegura umukobwa uzaserukira u Rwanda muri Miss World, abategura Miss Rwanda bamaze imyaka ibiri baratangije ibiganiro n’ibazwa rikorerwa mu matsinda ku baba bageze mu mwiherero.

    Icyakora iyo bahitamo 10 bagera mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa, ntabwo iri bazwa rigenderwaho.

    U Rwanda ruri kwitabira Miss World ku nshuro ya 5, Miss Ingabire Grace aramutse atsinze muri kano gace yaba abaye Nyampinga wa mbere wahagarariye u Rwanda akazamuka ari uwa mbere mu itsinda rye, abamubanjirije ntibyigeze bishoboka. 

    Kanda hano umanure [Download] ‘Application’ ya Mobstar


     

    Miss Ingabire Grace yasabye gutorwa mu matora ashobora kumwongerera amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World 2021


     

    Gutora Miss Ingabire Grace bisaba kumanura [Download] Application ya Mobstar


     

    Miss Ingabire ari mu itsinda rya 13 mu gace kazonga benshi mu bakobwa kazwi nka 'Head to head Challenge'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111949/miss-world-miss-ingabire-grace-na-bagenzi-be-binjiye-mu-cyiciro-cyamatora-asaba-gutorwa-111949.html

  • Olivier Seif yasabye imbabazi Amavubi nabany… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo u Rwanda rwajyaga gukina muri Kenya.

    Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi mu ikipe y'Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Amavubi.”

    Uyu musore na we akaba yamaze kwandikira perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, asaba imbabazi nk'uko ibaruwa yanditse ibigaragaza. Yagize ati 'Bwana muyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n'abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n'ikipe ya Kenya.'

    'Mu by'ukuri bwana muyobozi, ubwo twari muri Kenya nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n'indangagaciro tugenderaho mu ikipe y'igihugu ndenga ku mabwiriza twari twahawe n'abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano. Nsabye imbabazi abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi. Nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk'uko byari bisanzwe.'

    Uyu mukinnyi yahanwe ubwo U Rwanda rwari rwagiye muri Kenya gukina n'iki gihugu umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 aho Kenya yatsinze Amavubi 2-1, igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe n'uyu mukinnyi ari nayo ntandaro yo kujya kucyishimira muri club ntatahane n'abandi ubwo bagarukaga mu Rwanda.

    Sefu mu mwambaro wa ekipe yahoze akinira ya APR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111946/olivier-seif-yasabye-imbabazi-amavubi-nabanyarwanda-111946.html

  • Covid-19: Ubwoko bushya buzwi nka B.1.1.529 b… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubicyesha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS mu nyandiko ryashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, ubwoko bushya bwa Koronavirus yihinduranyije bwahawe izina rya B.1.1.529 bwagaragaye bwa mbere muri Afrika y’Epfo tariki 24 Ugushyingo 2021. Umuntu wasanzwemo ubu bwoko bushya, bari bamufatiye ibizamini tariki 9/11/2021. 

    WHO ivuga ko ubu bwoko bushya bukwirakwira cyane kurusha ubundi bwose bwa Covid-19. Yatangaje kandi ko mu byumweru bicye bishize muri iki gihugu haragaraye ukwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19. Ubu bwandu bumaze kugera mu bihugu binyuranye birimo; Afrika y’Epfo, Botswana, Ububiligi, Israel n’u Bushinwa (Hong Kong).

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatanze itangazo rivuga ko yasubijeho gahunda yo gushyira mu kato abinjira mu gihugu. Yagize iti “Nyuma y'uko mu bihugu bya Afurika y'Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID19 bufite ubukana, Minisiteri y'Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k'amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28/11/2021 saa sita z'amanywa”. Ni itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 26/11/2021.

    Iri tangazo rije rikurikira ubutumwa bwa Dr Sabin Nsanzimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bugira buti “Ubwoko bushya bwa Koronavirus yihinduranyije cyane bwatangiye kugaragara mu Majyepfo ya Afrika buzwi nka B.1.1.529 , bushobora kuba bwandura cyane kurusha Delta”. Yibukije abanyarwanda uburyo bwo kwirinda Koronavirus avugamo kwikingiza, kwambara neza agapfukamunwa, kwipimisha,…

    Si u Rwanda gusa rwahagurukiye kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bushya bwa Koronavirus bwakomotse muri Afrika y’Epfo, kuko n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byashyizeho ingamba zikarishye bikumira ingendo zituruka muri Afrika y’Epfo n’ahandi muri Afrika havugwa ubu bwoko bushya. 

    U Bwongereza bwakumiriye ibihugu 6 byo muri Afrika bubibuza kwinjira muri iki gihugu. Nk’uko bitangazwa na CNN, ibyo bihugu ni: Afrika y’Epfo, Namibia, Lesotho, Botswana, Eswatini na Zimbabwe. Abongereza batuye/babarizwa muri ibyo bihugu bashaka gutaha iwabo mu Bwongereza, guhera kuri uyu wa Gatanu bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 10.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yakumiriye ingendo ziva muri Afrika y’Epfo no mu bindi bihugu 7 bya Afrika aribyo:  Botswana, Zimbabwe, Namibia, Lesotho, Eswatini, Mozambique na Malawi. Kuva kuwa Mbere tariki 28 Ugushyingo, abanyamerika batuye muri Afrika y’Epfo no muri ibyo bihugu bindi, bazemererwa gusubira iwabo muri Amerika mu kubarinda kwandura ubu bwoko bushya bwa Koronavirus buteye ubwoba.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Gatanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111948/covid-19-ubwoko-bushya-buzwi-nka-b11529-bwakangaranyije-isi-minisante-isubizaho-gahunda-yo-111948.html

  • Abakinnyi 10 bivugwa ko bahembwa agatubutse muri shampiyona y'u Rwanda [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'umupira w'amaguru hirya no hino ku isi bari mu binjiza agatubutse ndetse no mu Rwanda niko bimeze kuko abakinnyi bari mu binjiza akayabo bakura ku mpano yabo.

    Radio B&B FM UMWEZI yashyize hanze urtonde rw'abakinnyi 10 bivugwa ko bahebwa menshi kurusha abandi mu Rwanda bayobowe na Tuyisenge Jacques wa APR FC.

    Kuwa 18 Nzeri 2020,nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge, nyuma yo gusezera mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe.

    Kubera aho yanyuze ndetse n'ubunararibonye yari afite,Tuyisenge yahawe akayabo ka miliyoni 3 n'igice na APR FC nk'umushahara wa buri kwezi asinya amasezarano y'imyaka ibiri akinira ikipe y'ingabo z'igihugu.

    Jacques Tuyisenge w'imyaka 30 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y'u Rwanda muri Gor Mahia FC na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.

    Aba nibo bakinnyi bivugwa ko bahembwa agatubutse muri shampiyona y'u Rwanda y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru 2021-22:

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-bivugwa-ko-bahembwa-agatubutse-muri-shampiyona-y-u-rwanda-urutonde