Category: Uncategorized

  • OMS: yahaye izina rishya ubwoko bushya bwa COVID-19 bwakuye benshi imitima_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu majyepfo ya Afurika buteye impungenge, ribuha izina rya 'Omicron'.

    Mu minsi ishize ni bwo abahanga mu by'indwara z'ibyorezo muri Afurika y'Epfo batangaje ko bari kwiga imiterere y'ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri icyo gihugu.

    OMS ivuga ko ubu bwoko bufite ubushobozi buhambaye bwo kwihinduranya, ndetse ko ibimenyetso by'ibanze byerekana ko hari ibyago byinshi byo kongera kubwandura ku bakize COVID-19.

    Ku wa 24 Ugushyingo ni bwo buriya bwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye muri Afurika y'Epfo, nyuma yo kugera mu bihugu bya Botswana, u Bubiligi, Hong Kong na Israel.

    OMS ku wa Gatanu yavuze ko imibare w'abandura ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwari bwabanje guhabwa izina rya B.1.1.529 bigaragara ko ikomeje kwiyongera mu ntara hafi ya zose za Afurika y'Epfo.

    Yunzemo ko 'Ubu bwoko bushya bufite umubare munini w'imihindagurikire (ukwihinduranya) imwe ihangayikishije.'

    OMS yavuze ko bizatwara ibyumweru bike kugira ngo hasobanuke ingaruka z'ubu bwoko bushya, kuko abahanga bari gukora uko bashoboye ngo bamenye uko abantu bari kugenda bayihererekanya.

    Amakuru avuga ko bishoboka ko inkingo ziri kwifashishwa mu kurwanya icyorezo cya ntacyo zamara kuri ubu bwoko bushya.

    Dr Tom Peacock, Umuhanga mu ndwara z'Ibyorezo muri Kaminuza ya Londre aherutse gutanga umuburo kuri ubu bwoko bushya bwa Covid-19 bukirimo kwigwa.

    Yavuze ko 'kuva bufite ubushobozi buhambaye bwo kwihinduranya byerekana ko buteye impungenge…bukwiye gukurikiranwa mu buryo bwose bushoboka.'

    Icyakora yasabye abantu kudacika intege mu gihe igenzura ku miterere y'ubu bwoko bushya rikomeje, avuga ko wasanga hari igihe ubushobozi bwabwo bwo gutuma umuntu aremba buri hasi.

    Kuri ubu ibihugu bitandukanye byatangiye gukumira ku butaka bwabyo abagenzi baturuka mu bihugu bya Afurika y'Epfo, Eswatini, Lesotho, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Mozambique na Malawi mu rwego rwo kwirinda ko iriya virusi nshya yagera ku butaka bwabyo.

    U Rwanda na rwo rwamaze gufata ingamba y'uko guhera kuri iki cyumweru umugenzi wese uturutse hanze y'igihugu azajya abanza kuba mu kato k'amasaha 24 muri Hoteli, mu rwego rwo gukumira buriya bwoko bushya bwa COVID-19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/27/oms-yahaye-izina-rishya-ubwoko-bushya-bwa-covid-19-bwakuye-benshi-imitima_-inkuru-irambuye/

  • Abagabo bagira ipfunwe ry’ihohoterwa bakorerwa bashyiriweho uburyo barivuga mu ibanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa
    Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa

    Yabitangaje tariki ya 25 Ugushyingo 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ni ubukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gatsibo aho imiryango 19 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye imbere y’amategeko.

    Batamuliza Mireille avuga ko kugera mu Ugushyingo 2021, abahohotewe ari 12,800 ariko abenshi ari abana basambanyijwe, hagakurikiraho gukubita no gukomeretsa byakorewe mu ngo no gucunga nabi umutungo w’abashakanye.

    Avuga ko icyo bifuza ko cyashyirwamo imbaraga ari ugukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo ariko buri wese akabigiramo uruhare.

    Ati “Ntabwo wakwicara ngo ndakubita umugore ngo ni yo izaza kubimbuza. N’abagabo murabizi ko bakubitwa, rero ntiwakwicara uvuge ngo ndamwirukanye ndamumenesha, ngo uvuge ngo umuyobozi w’inzego z’ibanze ni we uzaza gukemura icyo kibazo.”

    Uruhare rwa buri wese yaba uwakoze icyaha n’uwagikorewe ngo ni ngombwa mu gutanga amakuru kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe hakurikijwe amategeko, dore ko ihohoterwa rigira ingaruka ku warikorewe, umuryango ndetse n’Igihugu.

    Ni byo Batamuliza yasobanuye ati “Ni ukuvuga ngo yaba umugore cyangwa umugabo bose bashobora guhohoterwa. Imyumvire ko nta mugabo uhohoterwa igomba guhinduka n’urwego agezeho arusaba ubufasha bakumva ko agomba gufashwa kuko ntaba aje gutaka atababaye.”

    source : https://ift.tt/3xrIN7U

  • Banki ya Kigali yatanze inguzanyo ya 25,000,000Frw ku batsinze muri BK Urumuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashoramari bato bahawe igishoro, barerekana sheki bakikijwe n
    Abashoramari bato bahawe igishoro, barerekana sheki bakikijwe n’Abayobozi muri BK na Inkomoko

    Ni gahunda Banki ya Kigali (BK) ifatanyijemo n’Ikigo Inkomoko gifasha ba rwiyemezamirimo bavuye hirya no hino mu gihugu kwitegura bagaragaza uburyo imishinga yabo izagirira Abaturarwanda muri rusange akamaro, bagahabwa amahugurwa ari na ko abafite imishinga myiza kurusha abandi bahabwa igishoro kizabateza imbere.

    Kuri iyi nshuro ya gatanu, abahawe inguzanyo ya BK Urumuri ni ba rwiyemezamirimo batandatu bakora ahanini ibijyanye n’imideri y’imyenda hamwe n’abatunganya ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye.

    Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe ibijyanye n’amategeko, Emmanuel Nkusi Batanage, ashima uburyo abahabwa iyo nguzanyo babanza gutegurwa, ku buryo ibyo bakora nyuma yo guhabwa igishoro ngo bitanga umusaruro haba mu kwaguka kw’ibigo byabo ndetse no gutanga imirimo.

    Emmanuel Nkusi Batanage Umuyobozi muri BK ushinzwe Amategeko no gutera inkunga imishinga
    Emmanuel Nkusi Batanage Umuyobozi muri BK ushinzwe Amategeko no gutera inkunga imishinga

    Nkusi yagize ati “Muzi ko abantu bose bazahajwe na Covid-19, iyo tubahaye inkunga nk’iyi umuntu arongera akazahuka agatera imbere, bigahesha n’abantu imirimo”.

    Abahawe inguzanyo izishyurwa nta nyungu yongeweho ni ba nde?

    Hari ikigo ‘Gusa Ltd’ cyashinzwe n’uwitwa Dany Uwamungu muri 2019, kikaba gikora ibikoresho bitandukanye birimo intebe zo kwicaraho, udupfuko tw’amatara n’ibindi bintu by’imitako bikozwe mu mabuye, mu byuma no mu biti.

    ‘La fromagerie’ cyashinzwe n’uwitwa Micheline Thienpont hamwe na Apollon Kabahizi muri 2020, bakaba bakora za foromaje(fromage) mu mata y’inka n’ay’ihene bakayagurisha mu gihugu imbere no hanze.

    Ikindi kigo cyahawe inguzanyo ni ‘Talia Ltd’ cyashinzwe n’uwitwa Cynthia Umutoni muri 2018, kikaba gikora imitobe mu matunda kiyavanze n’izindi mbuto hamwe n’imboga.

    Ikigo Green Pack cyashinzwe na Esther Kamikazi afatanyije na Allan Nkurunziza muri 2020, biyemeza gukora ibikombe byo kunyweramo bikozwe mu mpapuro, ndetse na nyuma yaho barakomeje bakora ibintu byo gupfunyikamo impano n’ibiribwa.

    Ikigo KGL Flour cyashinzwe na Scovia Mutoni muri 2020 kikaba ari uruganda rutunganya ifu y’ibigori ndetse rugakora n’ibiryo by’amatungo, gishimirwa guhesha abagore imirimo no kurwanya imirire mibi.

    Byose ni Bamboo ni ikigo cyashinzwe na Delphine Uwera muri 2021, akaba ari umwana w’umukobwa kuri ubu ufite imyaka 22 y’ubukure, ariko yiyemeje guhinga imigano no kuyikoramo ibintu byose umuntu akenera kuva abyutse mu gitondo kugeza aryamye ninjoro.

    Uwera avuga ko imigano ivamo ibintu byose kuva ku biribwa, ku biryamirwa kuko ikorwamo ibitanda byo kuryamaho, igakorwamo inkweto zo kwambara, amasahane, ibikombe, ibiyiko, imigano yubakishwa inzu yo kubamo, igakorwamo igare cyangwa imodoka bagendamo,…mbese.

    Bavuga iki kuri gahunda ya BK Urumuri?

    Uwera washinze ikigo ‘Byose ni Bamboo’ akomeza avuga ko gahunda ya BK Urumuri itamuhesheje igishoro gusa, ahubwo ngo itumye yunguka ibitekerezo byatuma ava mu batunze za miliyoni akagera mu ruhando rw’abatunze za miliyari.

    Yagize ati “Miliyoni ebyiri mpawe ziradufasha kwagura aho dukorera no kwigisha urundi rubyiruko ruzavamo abakozi, kongera ingemwe z’imigano twari twarahinze, mu myaka mike nzaba mfite za miliyari”.

    Umuyobozi w’ibikorwa by’Ikigo Inkomoko cyahuguye abo ba rwiyemezamirimo, Teta Ndejuru ngo yizeye ko ubumenyi batanze buzabafasha kudasubira inyuma, kuko bahawe ubushobozi burenze ubwo bakoreshaga mbere.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y
    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Jonas Munyurangabo

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative(MINICOM), Jonas Munyurangabo ushinzwe Igenamigambi n’Ikurikiranabikorwa, ashima BK Urumuri ko yaba uburyo bwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato benshi cyane mu gihe ibindi bigo binini mu gihugu byayifatiraho urugero.

    Munyurangabo agira ati “Urabizi ko abantu bashaka igishoro bakakibura kubera gusabwa ingwate cyangwa inyungu nyinshi kandi ari bwo bagitangira, gahunda nk’izi rero twifuza ko zazabaho nyinshi mu rwego rwo gufasha wa muntu ufite igitekerezo cyiza ariko adafite igishoro”.


    source : https://ift.tt/3G8dfHB

  • Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwatumye u Rwanda rusubizaho akato ku bava mu mahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 kandi bufite ubukana.

    Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abajya mu kato muri izo hoteli bazajya biyishyurira, ihamagarira abantu bose harimo n’abakingiwe gukurikiza cyane ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Abantu barasabwa kwambara neza agapfukamunwa, gukingura inzugi n’amadirishya kugira ngo umwuka uhagije winjire mu nzu.

    Abantu kandi bagirwa inama yo kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi no mu birori n’imyidagaduro bitari ngombwa, gushyira intera byibura ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, no gukaraba cyangwa gusukura intoki kenshi.

    source : https://ift.tt/3nVeVh4

  • #COVID19: Abanduye bashya 8 babonetse mu bipimo 12,065 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe ni 1,341.

    source : https://ift.tt/3HYrS1F

  • Niyonzima Olivier Seif yaciye bugufi asaba imbabazi asaba gusubizwa mu Amavubi #rwanda #RwOT

    Mu ntangiro z’icyumweru gishize ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi yari imaze amasaha macye ikinnye umukino n’iya Kenya, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA ryasohoye itangazo rivuga ko umukinnyi Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’igihugu mu gihe kitazwi.

    Itangazo rya FERWAFA ryasohotse mu gitondo cyo ku ya 16 Ugushyingo, ryavugaga ko Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe 'kubera imyitwarire idahwitse.'

    Ni icyemezo kitanejeje bamwe mu bakunda ruhago mu Rwanda dore ko uyu mukinnyi wo hagati yari yanaboneye ikipe y’Igihugu igitego muri uyu mukino yatsinzwemo na Kenya 2-1.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo, Niyonzima Olivier utaragize byinshi avuga kuri iri hagarikwa rye, yanditse ibaruwa asaba imbabazi.

    Iyi baruwa yandikiye Umuyobozi wa FERWAFA, yatangiye agira ati 'Mbandikiye ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’ikipe y’igihugu ya Kenya.'

    Seif uvuga ko izi mbabazi azisabira imyitwari itari myiza yagaragaje ubwo bari muri Kenya, yakomeje agira ati 'Nsabye Imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera Igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.'

    Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, aherutse gutangaza ko kuba Seif yarakosheje atari igitangaza kuko nta muntu udakosa kandi ko hari abakora ibirenze ibyo yakoze.

    Uyu mutoza kandi yavuze ko we icyo aba akeneye ari umusaruro mu kibuga kandi ko Seif awutanga atizigamye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Niyonzima-Olivier-Seif-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-asaba-gusubizwa-mu-Amavubi

  • Ibya Cyuma Hassan byahinduye isura : Yandikiye ibaruwa ikarishye i Mageragere #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa bigaragara ko yanditswe tariki 23 Ugushyingo 2021, ikaba yandikishijwe umukono w’intoki, Niyonsenga Dieudonne agaragaza ko ayandikiye Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ashaka guhagarika umunyamategeko witwa Me Octave ngo n’uwamuhaye inshingano.

    Muri iyi baruwa, Cyuma Hassan avugam ko uyu munyamategeko Me Octave Bangamwabo wamusanze kuri Gereza aho afungiye akamubwira ko yagiranye amasezerano n’uwitwa Ngendahimana David kugira ngo ajye kumwunganira.

    Cyuma agira ati 'Ibi nitandukanyije na byo kuko byakozwe mu buryo budakurikije amategeko kuko byakozwe ntawe nahaye uburenganzira. Nkaba mbifata nk’ubutekamutwe no gushaka indonke n’amaramuko bitwaje izina ryanjye.'

    Cyuma akomeza avuga ko asanzwe afite umwunganira mu mategeko ari we Me Gatera Gashabana kandi ko ntakibazo bafitanye.

    Ati 'Nkaba namaganiye kure n’ibyo Ngendahimana David yatangaje ko Me Gatera Gashabana yaguzwe mu rubanza rwanjye. Ibi na byo ntabwo ari byo ni ikinyoma kidafite ishingiro cyahimbwe na Ngendahimana Davi kuko njye ntakibazo mfitanye n’usanzwe anyunganira.'

    Iyi baruwa igenewe Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, Cyuma Hassan asoza agira ati 'Mboneyeho no kubasaba ko uyu Me Octave Bangamwabo mutazongera kumwemerera ko aza kundeba nk’unyunganira mu mategeko.'

    INKURU MU MASHUSHO

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Ibya-Cyuma-Hassan-byahinduye-isura-Yandikiye-ibaruwa-ikarishye-i-Mageragere

  • Hagiye hanze amakuru y'umukinnyi watorewe kwegukana Ballon d'Or 2021 #rwanda #RwOT

    Amakuru akomeje gucaracara ku rubuga rwa Twitter aravuga ko Lionel Messi ariwe watsindiye igihembo cya Ballon d'or kizaba ari icya karindwi kuri we.

    Uyu munya Argentine w'imyaka 34, yitwaye neza muri Barcelona mu gice cya mbere cya 2021, mbere yuko yegukana igikombe cya Copa Amercka hamwe n'igihugu cye.

    Messi ntabwo arabasha kwitwara neza muri Paris Saint-Germain, byatumye benshi bemeza ko iri rushanwa rya Ballon d'or rikomeye kandi amanota yegeranye ku bahatana.

    Ariko nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, No30 ya PSG yongeye kuyegukana.

    El Chiringuito yakiriye uwitwa Josep Pedrerol wanditse ku rubuga rwa twitter ko urutonde rwa batatu ba mbere, ari: “Messi, Benzema, Lewandowski…”

    Mu gihe umunyamakuru w'Ubutaliyani, Matte Moreno, yasubije ku bihuha bivugwa ku bijyanye n'iki gihembo ati: “Messi, inshuti ze zimaze kubimenyera.”

    Kuri uyu wa mbere,nibwo iki gihembo giteganyijwe gutangwa n'ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa.

    Lewandowski niwe wagombaga gutwara Ballon d'or umwaka ushize, mbere yuko ayibwa na France Football yavuze ko itazatanga icyo gihembo kubera Covid-19.

    Uyu munya Pologne yatwaye Bundesliga y'ubushize hamwe na Bayern Munich ndetse akuraho agahigo k'ibitego byinshi kari gafitwe na Gerd Muller muri shampiyona.

    Hagati aho, Benzema,ahagaze neza muri Real Madrid,byatuma nawe atekerezwaho akegukana kiriya gihembo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hagiye-hanze-amakuru-y-umukinnyi-watorewe-kwegukana-ballon-d-or-2021

  • Umukinnyi wamamaye muri Paris Saint-Germain ari mu ruzinduko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raimundo Souza Veira de Oliveira
    Raimundo Souza Veira de Oliveira

    Uruzinduko rwa Rai mu Rwanda, ruri mu rwego rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’iyo kipe yo mu Bufaransa bwa ‘Visit Rwanda’. Rai azitabira ifungurwa ry’ishuri ry’umupira w’amaguru rya mbere rya PSG riherereye mu Karere ka Huye. Rai abaye uwa kabiri usuye u Rwanda aturutse muri PSG, kuva yatangira ubufatanye n’u Rwanda muri 2019.

    Rai abaye uwa kabiri uje mu Rwanda nyuma ya Youri Djorkaeff wasuye u Rwanda umwaka ushize. Rai yaje aherekejwe n’umugore we, akaba azanahura n’Umufaransa Mr Boris Becker, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambuga, na we uri mu Rwanda mu rwego rw’itangizwa ry’iryo shuri ry’umupira w’amaguru (academy).

    Nyuma, ibyo byamamare bizajya gusura Pariki y’igihugu y’ibiruga, kugira ngo bajye kwirebera ingagi ziri mu cyanya cyazo, basure n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Akigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, Rai yagize ati “Turumva dufite ibyishimo byinshi byo gushyigikira ubufatanye bw’u Rwanda na Paris Saint-Germain, n’amahirwe ubwo bufatanye butanga mu kuzamura abato bafite impano mu bya siporo. Dufite n’amatsiko menshi yo kureba ibyiza byo ku butaka bw’imisozi igihumbi”.

    Uruzinduko rwa Rai mu Rwanda, ruje nyuma y’imyaka ibiri y’ubufatanye bwa Visit Rwanda na PSG. N’ubwo iyo myaka yaranzwe n’ingaba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, PSG yakomeje gukora uko ishoboye igaragaza u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura kuri ba mukerarugendo ndetse no ku bafana b’umupira w’amaguru.

    Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagize ati “Tunejejwe no kwakira umunyabigwi wa PSG Rai, umugore we Becker ndetse n’itsinda ryose bari kumwe mu Rwanda, kubera igikorwa gikomeye cyo gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG. Iryo shuri ni umwe mu mishinga ikubiye mu bufatanye bwacu, uzagira uruhare rukomeye ku iterambere rya Siporo mu gihugu. Twiteguye kwakira n’abandi baturuka mu muryango wa PSG muri Visit Rwanda”.


    source : https://ift.tt/3EdpFgN

  • U Rwanda rwasubijeho itegeko ryo kwishyira mu kato ku bantu baturutse mu mahanga #rwanda #RwOT

    Kubera ubukana bw'ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika y'Epfo, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko guhera ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo, abantu bose binjira mu Rwanda bagomba kujya mu kato k'amasaha 24 muri hotel zabugenewe.

    Minisiteri y'Ubuzima yavuze ko yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k'amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28 Ugushyingo 2021 saa sita z'amanywa.

    Minisante kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, arimo kwambara neza agapfukamunwa igihe cyose, gufungura imiryango mu gihe abantu bari mu nzu imbere, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, gusiga intera ya metero hagati y'abantu ndetse no gukaraba intoki inshuro nyinshi.

    Iki cyemezo kigamije kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, aho ruri mu bihugu bya Afurika byabashije kuyihashya mu buryo bufatika.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, aheruka kubwira Televiziyo Rwanda ububi bw'iyi virusi nshya.

    Ati 'Amakuru mabi ateye impungenge ni uko ikomatanyirije hamwe izindi virusi kandi ikaba ikaze umuntu akurikije ibyo abashakashatsi bari kuyivugaho.''

    Yasobanuye ko u Rwanda rutaragera aho rwashyiraho Guma mu Rugo kuko hakiri amakuru akiri kwegeranywa n'ubushakashatsi buri gukorwa ngo hamenyekane imiterere y'iri virusi.

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ubu bwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije “buhangayikishije” rinavuga ko ryabuhaye izina rya Omicron.

    Bufite amoko menshi bwihinduranyamo, ndetse ibimenyetso by'ibanze bica amarenga ko buteje ibyago biri hejuru byo kongera kwandurwa, nkuko OMS ibivuga.

    Ku itariki ya 24 y'uku kwezi kwa cumi na kumwe ni bwo OMS yamenyeshejwe bwa mbere iby'ubu bwoko mu makuru avuye muri Afurika y'epfo, bukaba bwanatahuwe muri Botswana, mu Bubiligi, muri Hong Kong no muri Israel.

    Ibihugu bimwe ubu byamaze gufata icyemezo cyo guhagarika cyangwa kugabanya ingendo z'indege ziva mu bihugu byo muri Afurika y'amajyepfo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwasubijeho-itegeko-ryo-kwishyira-mu-kato-ku-bantu-baturutse-mu