Category: Uncategorized

  • Seif yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma yo gusuzugurira perezida wa FERWAFA muri Kenya #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi wa AS Kigali n’Amavubi ukina hagati mu kibuga, ubwo Ikipe y’Igihugu yajyaga muri Kenya gukina umukino wa nyuma wo mu Itsinda E mu gushaka itike yo kujya muri Qatar mu gikombe cy’Isi, yataye bagenzi be muri hoteli ajya kwiryohereza ubuzima.

    Niyonzima Olivier Seif ni we watsinze igitego cy’Amavubi.

    Yaje kugaragara mu mashusho abyinisha inkumi bizihiwe, nyamara bagenzi be bari bamubuze kugeza ubwo bagiye ku kibuga cy’indege batari kumwe na we ndetse bamusiga muri Kenya.

    Ibi byatumye FERWAFA itangaza ko imuhagaritse mu Ikipe y’Igihugu igihe kitazwi.

    Niyonzima Olivier Seif yanditse ibaruwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushingo, 2021 asaba imbabazi FERWAFA, yemera ko yagararaje imyitwarire idahwitse.

    Ati 'Bwana muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngirango nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’ikipe y’igihugu ya Kenya.

    mu by’ukuri bwana Muyobozi ubwo twari muri Kenya nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu ikipe y’igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.

    Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi.'

    Seif yasoje ibaruwa ye ahamya ko yiteguye kongera gukorera igihugu nk’uko byari bisanzwe. Ni ibaruwa kandi yandikiwe Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse n’intangazamakuru.

    Imyitwarire nk’iyi Seif yanayigaragaje mu Ugushyingo 2020, ubwo u Rwanda rwiteguraga Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, aho byatumye atajyana na bagenzi be gukina umukino mu Ikipe y’igihugu.

    Source : https://imirasire.com/?Seif-yasabye-imbabazi-Abanyarwanda-nyuma-yo-gusuzugurira-perezida-wa-FERWAFA

  • Umutoza Manchester United izazana mu mpeshyi yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubura Zinedine Zidane na Mauricio Pochettino,ikipe ya Manchester United irifuza guha akazi Umuholandi Erik Ten Hag utoza Ajax mu mpeshyi cyane ko yifuza umutoza w'igihe kirekire.

    Manchester United yifuzaga Mauricio Pochettino ku mwanya wa mbere ariko aracyafitiye amasezerano ikipe ya PSG ariyo mpamvu bashaka uyu Ten Hag kugira ngo aze kuyobora ikipe mu gihe kirekire.

    Pochettino niwe wifuzwa ko yasimbura umutoza w'agateganyo Ralf Rangnick muri Kamena,ariko nta cyizere ko uyu munya Argentine ashobora gusesa amasezerano yagiranye na Paris Saint-Germain.

    Sportsmailyavuze ko United izahindukira ishake umutoza wa Ajax, Ten Hag nibura Pochettino nawe utizeye akazi ke igihe cyose azaba adafashije PSG kwegukana UEFA Champions League.

    Bivugwa ko Ten Hag ashishikajwe n'akazi ka United kandi Ajax ntabwo yiteguye kumuhagarara imbere nashaka kugenda shampiyona irangiye, nubwo uyu mugabo w'imyaka 51 yagiranye amasezerano na Ajax Amsterdam kugeza 2023.

    Amakipe yombi afitanye umubano mwiza kandi umuyobozi mukuru wa Ajax, Edwin van der Sar, wahoze ari umunyezamu wa United, yagize uruhare runini mu kugurisha kuri miliyoni 40 zamapawundi,Donny van de Beek, yerekeza kuri Old Trafford.

    Ten Hag afatwa nk'umwe mu batoza bateye imbere I burayi kandi yegerewe na Tottenham kugira ngo asimbure Jose Mourinho mbere yo kongera amasezerano na Ajax muri Mata.

    Rangnick w'imyaka 63 y'amavuko yiteguye kwemezwa nk'umutoza w'agateganyo wa United kugeza umwaka w'imikino urangiye, ubwo azashyikiriza akazi uzamusimbura burundu kandi akazakora imirimo y'ubujyanama.

    Muri iki cyumweru United yumvikanye na Lokomotiv Moscow kuri Rangnick, umuyobozi w'imikino n'iterambere mu Burusiya.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-manchester-united-izazana-mu-mpeshyi-yamaze-kumenyekana

  • Kenya: Umugabo yashatse guca imyanya y’ibanga y’umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 54 n’umugore we w’imyaka 45 bamaze imyaka 26 babana.

    Aganira n’ikinyamakuru cyo muri uwo mujyi wa Mombasa, uyu mugore avuga ko mu gihe yirwanagaho yanga ko umugabo we agera kuri icyo gikorwa cyo kumuca imyanya y’ibanga, yavunitse imbavu mu buryo bukomeye.

    Avuga kandi ko iyi ari inshuro ya kabiri agerageje kumukorera iri yicarubozo kuko no muri Kanama yabigerageje ariko umugore akamugirira ibanga ku bwo kurengera ubuzima.

    source : https://ift.tt/3p22MXb

  • Abantu 286 bahamwe n’icyaha cya ruswa mu 2020/2021 – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaraagajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, mu Kiganiro ubuyobozi bw’uru rwego rwagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gutangaza gahunza zizibandwaho mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

    Imibare yatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi yagaragaje ko ugereranyije n’imyaka ishize, abagiye bahamwa n’ibyaha biyongereye kubera ko muri 2019/2020 bari 231 mu gihe muri 2018/2019 ari 210.

    Umuvunyi wungirije Yankurije Odette, yagaragaje ko mu bihe bya Covid-19 ibirego bya ruswa n’akarengane by’iyongereye cyane ari nayo yabaye intandaro yo kuba abantu bahamwe n’ibyo byaha bariyongereyeho abasaga 55.

    Yagize ati “Mu gihe cya Coranavirus, habayeho igihe abantu batavaga mu rugo banahava ugasanga abantu bahugiye mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza, hakabaho n’ababoneragaho kuba bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Icyiza ni uko icyaha cya ruswa kidasaza igihe amakuru amenyekaniye arakurikiranwa ababigizemo uruhare bakabiryozwa.”

    Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira ruswa, Mukama Abbas na we yagaragaje ko nubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bafashije mu guhangana na Covid-19 ariko hari abijanditse mu bikorwa birenganya umuturage ndetse na ruswa.

    Yakomeje agira ati “Dushingiye ku bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda n’amadosiye menshi twagiye twakira y’abaturage byinshi byagaragaye muri iki gihe cya covid0-19. Bigaragaza ko inzego z’ibanze n’ubwo zadufashije guhangana na Covid-19 ariko hari abandi b’inkundamugayo bijanditse muri ibyo bibazo bajya mu bintu bya ruswa no guteza abaturage ibibazo byo kubarenganya.”

    Muri abo bahamijwe ibyaha bya ruswa abagore bangana na 37 abagabo bakaba ari 249.

    Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo muri 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahaniswa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


    source : https://ift.tt/3oYxnVu

  • Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni zibamenyesha ko bwije cyangwa bwakeye – #rwanda #RwOT

    Izi nkoni za ‘Smart White Cane (SWC)’ bazihawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, zikaba zarakozwe n’ikigo cya Beno Holdings Ltd cy’Abanyarwanda kizoberewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga

    Inkoni z’abafite ubumuga bwo kutabona zibasha kwerekana ko bafite ikibazo ndetse ikamufasha no kugenda. Uyu munsi izatanzwe zifite umwihariko kuko zikozwe mu buryo zibasha kumva ko imbere y’uyifite muri metero 1.2 hari ikintu cyamugirira nabi.

    Ikoranye GPS n’ikoranabuhanga ribwira uyifite ko bwije cyangwa bwakeye. Ubu butumwa bwose zibutanga binyuze mu nzogera zikoranywe.

    Iyi nkoni ikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi aho uyisharija yakuzura ukagenda, buri imwe kuyitunganya byatwaye 100$, zikaba zarakozwe mu gihe cy’imyaka itatu.

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko bahisemo guha abafite ubumuga izi nkoni ngo na bo babashe kuva mu ngaruka batewe na Covid-19.

    Yagize ati “Mu mezi 18 ashize Isi iri kurwana n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubuzima bwacu buhagarara n’ubu turacyahangana n’ingaruka zacyo, ubu ubukungu buri kuzahurwa.”

    “Igihe icyorezo cyari kimeze nabi twibagiwe ko hari abantu bakozweho cyane nacyo; twahisemo kureba uko twafasha abafite ubumuga kuzahura ubukungu nk’abandi bose kuko na bo bakwiye amahirwe nk’abandi.”

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uyu mushinga ndetse yizeza abafite ubumuga bwo kutabona ko bazashyira imbaraga mu kubagezaho izi nkoni zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Iyi nkoni yaje ifite ikoranabuhanga ritandukanye rigiye kubafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi, hatanzwe inkoni 40. Ni nke cyane ugereranyije n’umubare w’abafite ubumuga bwo kutabona. Iyi ni intambwe ya mbere twateye kugira ngo turebe ibijyanye n’icyo twafasha abantu bafite ubumuga.”

    Umuyobozi nshingwabikorwa w’ Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB), Kanimba Donatille, wavuze ko abafite ubumuga bwo kutabona batagezweho n’izi nkoni hagiye gukorwa ibishoboka zikabageraho.

    Ku ruhande rw’abahawe izi nkoni bavuze ko zigiye kubarinda kuguma hamwe kuko batabonaga uko bagenda batari kumwe n’ubarandata, ibi bizabafasha gukora bakiteza imbere.

    Sumaya Rebecca wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka yavuze ko igiye kumufasha kujya aho ashatse atarinze gutegereza umutwara.

    Nsabimana Theonetse wo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ashimishijwe n’iki gikorwa kuko we n’inkoni isanzwe ntayo yari afite.
    Ati “Biranshimishije kuko nta nkoni nari mfite iyo nayikeneraga natiraga, ubu nzajya mbasha kugera aho nshaka binyoroheye kandi abantu bazajya babasha kumenya ikibazo mfite.”

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagera ku bihumbi 57, aba bose kugira ngo bazahabwe izi nkoni hakenewe miliyoni 6$.


    source : https://ift.tt/30YsTGB

  • Abajya kwiga muri Kaminuza zo hanze ibijyanye n’ubuzima bashyiriweho akakaye – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kugira ngo hajye hamenyekana ishuri bagiye kwigamo ndetse n’ubushobozi bwo kwiga ibijyanye n’ubuzima bafite kuko hagaragaye ko hari abajya kwiga muri kaminuza zo hanze zitazwi cyangwa zitemewe cyangwa bakajya kwiga ibijyanye n’ubuzima batujuje ibisabwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HRHS, Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ibi bizabafasha kurushaho kunoza umwuga w’ubuvuzi, kuko gukora neza k’umuganga bijyana n’uko yize.

    Yagize ati “Igikorwa cya Indexing (kwiyandikisha by’agateganyo) ni igikorwa kidufasha kumenya ngo ni inde ugiye kwiga? Ubundi uwo muntu afite ibisabwa kugira ngo akurikirane ayo masomo ajyanye n’ubuzima? Uwo muntu ari kwiga mu kigo kizima? Nyuma umuntu akamukurikirana, akazamuteganyiriza n’uburyo bwo kwimenyereza umwuga.”

    Uretse gukurikiranwa cyangwa gufashwa kubona imenyeramwuga, umunyeshuri utiyandikishije mu rugaga ateganya gukoreramo ntashobora kubona icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi aba akuye hanze (equivalence).

    Umuyobozi muri HEC, Dr. Ndikubwimana Theoneste, avuga ko kwiyandikisha mu rugaga runaka bihuzwa no kubona equivalence.

    Ati “Niba umunyeshuri yaragiye kwiga cyane cyane muri iki gice kijyanye n’ubuzima akaba yariyandikishije mu rugaga runaka, baramurebera, bakareba amasomo yatsinze, ibyo yize, basanga koko akwiriye kwiga ibijyanye n’ubuvuzi byumvikana ko atazagira ikibazo mu gihe cyo gusaba equivalence, kandi aramutse atayibonye yaba yarataye umwanya, aba yarapfushije amafaranga ubusa.”

    Umunyeshuri wize ntahabwe iki cyangombwa gitangwa na HEC afatwa nk’utarize kuko aba adashobora kwemererwa gukora mu byo yize, cyane ko afatwa nk’utagira impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi kabone nubwo yaba yaratsinze ikizamini gikorwa n’abize amasomo ajyanye n’ubuzima hanze y’u Rwanda.

    Ababyeyi basabwe kuba maso bakabanza kumenya niba umwana bagiye kurihirira amashuri yariyandikishije muri rugaga azakoreramo kugira ngo atazamara kwiga akimwa uburenganzira bwo gukora ibijyanye n’ibyo yize kubera ko atize mu kigo cyiza cyangwa se yarize atujuje abisabwa.

    Ubusanzwe habaho ingaga z’abanyamwuga mu rwego rw’ubuzima enye zirimo Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), Urugaga rw’Abaganga b’Amenyo (RMDC), Urugaga rw’Abakora imirimo ishamikiye k’ubuvuzi (RAHPC) ndetse n’Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti (NPC).

    Umunyeshuri wemererwa kwiga ibijyanye n’ubuvuzi agomba kuba yaratsinze neza amasomo abiri y’ingenzi, ibinyabuzima (biologie) n’ubutabire (chimie), aho ugiye kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) agomba kuba yaragize nibura ‘B’ muri aya masomo naho ugiye kwiga mu cyiciro cya Kabiri (A0) akayagiramo nibura ‘C’.

    Abanyeshuri batiyandikishije bahawe igihe cy’amezi atatu uhereye ku itariki ya mbere Ukuboza mu 2021 yo kuba bamaze kwiyandikisha, kikaba ari igikorwa kireba ugiye kwiga hanze y’u Rwanda, ugiye kwiga ma mashuri yo hanze ariko aba mu Rwanda cyo kimwe n’abiga mu mashuri yo mu gihugu.

    Abanyeshuri bashaka kwiga ibijyanye n’ubuvuzi hanze y’u Rwanda basabwe kubanza kwiyandikisha mu rugaga bateganya gukoreramo

    Dr. Ndimubanzi(iburyo) na Dr. Ndikubwimana basabye ababyeyi kuba maso bakabanza kugenzura ko unwana bagiye kurihirira amashuri yiyandikishije mu rugaga azakoreramo

    source : https://ift.tt/3nYZ2Xc

  • Omicron yakajije umurego ku Isi; Abaturarwanda barasabwa iki? – #rwanda #RwOT

    Isi yongeye gucika igikuba nyuma y’uko hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron. Ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko bufite ubukare kurusha Delta yari imaze igihe yarakangaranyije abantu.

    Iyi Virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu minsi itatu ishize. Ubu yamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi nko mu Bubiligi, muri Israel no mu bindi bihugu.

    Byatumye hanafatwa ingamba abagenzi baturutse muri ibyo bihugu yabonetsemo batangira gukumirwa hirya no hino hanyuma kandi u Rwanda na rwo rusubizaho akato ku binjiye mu gihugu.

    Ubu bwoko bufite umwihariko ko Virus ikomatanyirijemo ibyagiye bihinduka kuri iyi virus kuva ku munsi wa mbere. Irakomeye ugereranyije n’izindi zose zabayeho.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ubu aho Omicron yagaragaye hose iri gusuzumwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe, ibyo bigatanga icyizere ko iramutse igeze mu gihugu ubushobozi buhari bwatuma iboneka.

    Ikindi ni uko iyo virus, mu gusesengura imiterere yayo, harebwa n’uburyo yandura.

    Ati “Abashakashatsi baragagaza ko mu turemangingo twayo twahindutse, harimo ukwihinduranya kugera kuri 30 harimo ukwari gusanzwe kwa Delta na Alpha ariko ifite izindi nk’eshatu zihariye zirimo cyane cyane ituma ifata ku turemangingo ishaka kwinjiramo.”

    Iyi ifite ubushobozi bwo kwegera utunyangingo buri hejuru, ku buryo aho ifashe imata ikinjira mu mubiri kandi ikanduza kurusha indi. Mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo, ubwandu buri hejuru bitewe n’iyi virus aho bwavuye kuri 1% mu byumweru bitatu bukagera kuri 30%.

    Ati “Bigaragara ko yandura cyane. Ikindi ni ukureba ngo ’ese iyo virus irica cyane, ishobora gutera ibibazo cyane kurusha iyari isanzwe?’ Aho niho abashakashatsi bari gukurikirana abantu banduye ngo barebe ko bari kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe nko kugira umusonga ukabije cyane bikamuviramo gupfa n’ibindi bikunze kugaragaza umuntu wanduye Covid-19 bikamuviramo gupfa.”

    Ikindi kiri kurebwaho ni ubushobozi bw’imiti ihari ivura Covid-19. Ntabwo biratangazwa kuko hagikorwa ubushakashatsi.

    Dr Ngamije yavuze ko iyi virus iri kwandura cyane, ariko bitazwi niba yica cyane. Iyo ugupfa kw’abantu banduye igipimo kiri hejuru, biba bivuze ko iyo virus irakaze cyane.

    Kugira ngo ibyo bimenyekane, hazafatwa iyi virus hanyuma ihuzwe n’abasirikare batewe urukingo ku buryo babasha guhangana nayo, nibirangira barebe uko abo basirikare bica iyo virus cyane.

    Ati “Nibabona ku basirikare bashyizwe hamwe n’izo virus ziri gupfa ari nyinshi, bizaba bivuze ko ba bantu bakingiwe, bafite abasirikare bafite ubushobozi bwo kuba bakwica iyo virus.”

    Dr Ngamije yasabye abaturarwanda ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, bagerageza kwitwararika bagakomeza kubahiriza ingamba zari zisanzwe zo kwirinda iki cyorezo.

    “Uyu munsi inkingo dufite zifite ingufu kuri Delta, bivuze ngo uyu munsi wa none inkingo dufite muri zo zifite ingufu kuri Delta, niba hari n’icyahindutse kuri iyi virus nshya, turahera ku bushobozi dufite niba hari n’icyahindutse kuri iyo nshya turahera ku bushobozi buhari bwo guhangana n’izo virus. Ukingiwe, ibyo ari byo byose afite amahirwe yo kurama, kubaho no kutaremba kurusha utarakingiwe.”


    source : https://ift.tt/3rdpwWN

  • U Rwanda rwasubijeho gahunda yo gushyira mu kato abavuye mu mahanga kubera ubwoko mushya bwa COVID-19 #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho hiryano hino ku Isi habonetse ubwoko bushya bwa virus ya SARS-COV-2 yihinduranyije yahawe izina rya B.1.1.1.5539 bwandura cyane kurusha n’izabanje zirimo na Delta.

    Minisiteri yasabye abagenzi bose binjira mu gihugu cy’u Rwanda kwishyira mu kato mu gihe cy’amasaha 24 kandi bakiyishyurira ikiguzi.

    Itangazo rigira riti: “Nyuma yaho mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 ifite ubukana, Minisiteri y’Ubuzima yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zagenwe guhera tariki ya 28 Ugushyingo, 2021 saa sita z’amanywa.”

    Abantu bose barimo n’abakingiwe basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo kwambara neza agapfukamunwa igihe cyose, gufungura imiryango n’amadirishya, kwirinda guhurira hamwe ari benshi ndetse n’abantu bakagerageza gushyiramo intera, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha umuti wabugenewe.

    Ku wa 14 Ukwakira, 2021 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yari yemeje ko abantu bose bahawe inkingo ebyiri za COVID-19 n’abana batarengeje imyaka 18 batagikeneye kumara amasaha 24 muri hoteli mu gihe baba bagitegereje ibisubizo by’ibipimo bya Coronavirus.

    Icyo gihe bemerewe gutegereza ibisubizo byabo mu rugo cyangwa muri hoteli bihitiyemo.

    Virus nshya ya Corona yihinduranyije imaze kugaragara mu bihugu nka Afurika y’Epfo, no muri Hong Kong ku muntu wari uvuye muri Afurika y’Epfo, Israel ku muntu wari uvuye Malawi, yageze no mu Bubiligi.

    Source : https://imirasire.com/?U-Rwanda-rwasubijeho-gahunda-yo-gushyira-mu-kato-abavuye-mu-mahanga-kubera

  • Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yasubitswe umwaka ushize yagarutse #rwanda #RwOT

    Inama y'Igihugu y'Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18 aho biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 20 – 21 Ukuboza 2021.

    Inama y'Umushyikirano ya 2021 izitabirwa n'abayobozi batandukanye muri Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyarwanda bari mu Rwanda n'abari mu bihugu by'amahanga, abanyamakuru n'abandi.

    Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri uyu Mushyikirano, ni uko abayobozi bakuru mu nzego za Leta bazasinya Imihigo.

    Inama y'Umushyikirano igiye kuba mu gihe umwaka ushize itakozwe. Byari biteganyijwe ko ku nshuro yayo ya 18 yagombaga gutangira tariki 16 Ukuboza 2020, ariko Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 yanzuye gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw'Igihugu, bituma Inama y'Igihugu y'Umushyikirano isubikwa.

    Iyi nama iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z'igihugu zitandukanye, abanyamadini n'abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy'igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/inama-y-igihugu-y-umushyikirano-yasubitswe-umwaka-ushize-yagarutse

  • Umupolisi yapfuye urupfu rw'amayobera ubwo yashakaga guca inyuma umugore we #rwanda #RwOT

    Amakuru yaturutse muri Zimbabwe yavuze ko umupolisi wari usanzwe afite umugore yapfuye ubwo yashakaga gusambana n'umugore bari bahuriye muri parking.

    Amakuru avuga ko ibi byabereye muri parking y'agace kaberamo ubucuruzi aho uyu mupolisi Makomborero Mazowe yahuriye n'uyu mugore bari bafitanye ubucuti bw'ibanga witwa Cindy Vhutuza.

    Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko Bwana Mazowe yapfiriye mu mikino barimo nyuma y'aho yari yanze ko bahuza ibitsina bataripimisha SIDA.

    Uyu Cindy yavuze ko uyu mugabo yavuzaga induru idasanzwe ubwo bakoranagaho ndetse ko atabashije kumutabara hakiri kare.

    Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru H-Metro ati “Nanyuze mu bihe bikomeye ndi kumwe na Mazowe.Twirirwanye umunsi wose tuganira ndetse tunumva umuziki.Nta mafaranga twari dufite ariko twaguze amafi na watermelon gusa.

    Nari ntwaye hanyuma duparika muri parkingi yo mu gace kabamo amaduka menshi hafi ya sitasiyo ya polisi.Mazowe yashakaga ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko ndabyanga,mubwira ko tugomba kubanza kwipimisha SIDA.”

    Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yaje kwitwara nk'uri gutera akabariro akavuza induru idasanzwe.Uyu mugore yakomeje ati “Nagize ubwoba bwinshi mpita nsaba ubufasha umuntu wari utunyuzeho.Nahamagaye umushoferi wizewe ngo adutware ku bitaro arabyanga.”

    Yakomeje avuga ko yababajwe cyane n'urupfu rw'uyu mugabo wari inshuti ye. Ati: 'Ndababaye ku mutima kandi biragoye kwemera uburyo urukundo rwanjye rwarangiye gutya.

    Polisi kandi yemeje urupfu rwa Mazowe. Umuvugizi wa polisi, Komiseri wungirije Paul Nyathi yemeje ibyabaye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupolisi-yapfuye-urupfu-rw-amayobera-ubwo-yashakaga-guca-inyuma-umugore-we