Category: Uncategorized

  • Benshi baguye mu kantu nyuma y' uko Umupolisi washakaga guca inyuma umugore we yapfuye urupfu rutunguranye_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

      Nk' uko amakuru yaturutse muri Zimbabwe yavuze ko umupolisi witwa Makomborero Mazowe wari usanzwe afite umugore yapfiriye muri parikingi ubwo yashakaga gusambana n'umugore witwa Cindy Vhutuza bari birirwanye.
      Amakuru avuga ko ibi byabereye muri parikingi y'agace kaberamo ubucuruzi aho uyu mupolisi  yashakaga gusambanira n'uyu mugore bari bafitanye ubucuti bw'ibanga.
      Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko Bwana Mazowe yapfiriye mu mikino barimo nyuma y'aho yari yanze ko bahuza ibitsina batabanje kwipimisha SIDA.
      Uyu Cindy yavuze ko uyu mugabo yavuzaga induru idasanzwe ubwo bakoranagaho ndetse ko atabashije kumutabara hakiri kare.
      Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru H-Metro ati: 'Nanyuze mu bihe bikomeye ndi kumwe na Mazowe.Twirirwanye umunsi wose tuganira ndetse tunumva umuziki.Nta mafaranga twari dufite ariko twaguze amafi na watermelon gusa.
      Nari ntwaye hanyuma duparika muri parkingi yo mu gace kabamo amaduka menshi hafi ya sitasiyo ya polisi.Mazowe yashakaga ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko ndabyanga,mubwira ko tugomba kubanza kwipimisha SIDA.'
      Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yaje kwitwara nk'uri gutera akabariro akavuza induru idasanzwe. Uyu mugore yakomeje ati: 'Nagize ubwoba bwinshi mpita nsaba ubufasha umuntu wari utunyuzeho.Nahamagaye umushoferi wizewe ngo adutware ku bitaro arabyanga.'
      Yakomeje avuga ko yababajwe cyane n'urupfu rw'uyu mugabo wari inshuti ye. Ati: 'Ndababaye ku mutima kandi biragoye kwemera uburyo urukundo rwanjye rwarangiye gutya.'
      Polisi kandi yemeje urupfu rwa Mazowe. Umuvugizi wa polisi, Komiseri wungirije Paul Nyathi yemeje ibyabaye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/27/benshi-baguye-mu-kantu-nyuma-y-uko-umupolisi-washakaga-guca-inyuma-umugore-we-yapfuye-urupfu-rutunguranye_-inkuru-irambuye/

  • Ibyo wamenya ku bwoko bushya bwa Coronavirus ifite umwihariko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo virusi ngo imaze iminsi mike irimo kuvugwa mu bice bitandukanye by’isi, ikaba ari iyo mu bwoko bwihinduranyije bwa Covid-19. Yabonetse bwa mbere mu gihugu cy’u Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019, mu gihe iyi virusi nshya yagaragaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Botswana mu minsi micye ishize, yongera kugaragara muri Afurika y’Epfo no muri Hong Kong, kuri ubu ikaba yageze mu bihugu bya Israel, u Bubiligi, mu Bwongereza n’ahandi.

    Ngo ni virusi ifite umwihariko w’uko ikomatanyirijemo ibyagiye bihindagurika kuva kuri virusi ya mbere kandi byagaragaye no muri virusi yiswe Delta, ku buryo ari amakuru ateye impungenge kuko kuba ikomatanyirijemo uko virusi ya Delta yahindutse kandi Delta yarahindutse ihinduka nabi kuko yari ifite ibibi biyiranga nko kwandura cyane.

    Iyi virusi ukurikije ibyo abashakashatsi barimo kuyivugaho ngo ni virusi ikaze kurenza izindi zose zayibanjirije. Gusa ariko ngo icyiza gihari ni uko ishobora gupimwa hifashishijwe uburyo busanzwe bukoreshwa nka ‘rapid test’ cyangwa se PCR, ku buryo nta kibazo gihari cyo kuba aho yageze hamenyekana byoroshye.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko iyi virusi nshya yandura mu buryo budasanzwe kubera umwihariko w’uburyo ifatamo.

    Ati “Abashakashatsi baragaragaza ko mu turemangingo twayo twahindutse harimo kwihinduranya (mutation), kugera ku nshuro zigeze kuri 30, harimo izo zari zisanzwe za Delta na Alpha, ariko ifite izindi nk’eshatu zihariye, zirimo cyane cyane ituma iyo virusi ifata ku turemangingo ishaka kwinjiramo, muzi ko ubundi virusi iva mu karemangingo kamwe ijya mu kandi kugira ngo ibashe kwiyongera”.

    Akomeza agira ati “Iyi ngiyi ifite ubushobozi bwo kwegera uturemangingo buri hejuru, ku buryo ibasha kumatira cyane ku karemangingo, ubwo bushobozi bwo kumata cyane butuma ibasha kwinjira, kandi bigatuma nyine yakwandura kurusha indi idafite ubwo bushobozi cyane, ari na ho birimo gutera impungenge kuko nko mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo mu gihe cy’ibyumweru bitatu abasuzumwaga bari kuri 1%, ariko mu byumweru bitatu byavuye kuri 1% bijya kuri 30%, bigaragara y’uko irandura cyane”.

    Kuri ubu ngo abashakashatsi bakaba barimo kureba niba iyo virusi yica cyane cyangwa se ikaba yatera ibibazo cyane kurusha izari zisanzwe, aho barimo kureba niba abayanduye barimo kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe nko kugira umusonga ukabije cyane, n’ibindi bikunda kuranga umuntu urembye ufite covid-19 bikanamuviramo gupfa, aho barimo gukurikirana abarwayi bayirwaye kugira ngo barebe hamwe no kureba niba imiti isanzwe ivura izayibanjirije yashobora kuyivura.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda irasaba abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo kwikingiza covid-19, kuko n’ubwo hadutse iyi virusi bitabujije ko uwahawe urukingo hari ikigero runaka cy’ubudahangarwa aba afite cy’uko adashobora kuzahazwa n’iyo virusi mu gihe imugezeho.

    Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19, kuko ari cyo cyonyine gishobora kubarinda kuba bakwandura iyi virusi nshya.

    source : https://ift.tt/3resCK1

  • Umuryango UNAB urifuza ko amategeko agenga abafite ubumuga avugururwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi nshingwabikorwa w
    Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite Ubumuga UNAB Mushimiyimana Gaudance

    Yabigarutseho tariki ya 24 Ugushyingo 2021 mu nama yateraniye mu Mujyi wa Kigali ihuza imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abafite ubumuga, abanyamategeko, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

    Ibibazo byagarutsweho muri iyo nama byatumye abagore bafite ubumuga bavugwaho by’umwihariko bishingira ku kuba ari abagore ariko noneho hakiyongeraho kuba bafite ubumuga.

    Umwe mu bitabire iyo nama ufite ubumuga avuga ko abantu b’igitsina gore bakunze guhura n’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bwabo bugahonyorwa aho bigaragarira ku bagore bafite uburwayi bwo mu mutwe akenshi usanga ku mihanda bafite abana cyangwa se batwite, nyamara ababahohoteye badakurikiranwa ngo bahanwe.

    Umuyobozi w’umushinga ushinzwe kwita ku buzima bw’imyororokere ku rubyiruko rufite uruhurirane rw’ibibazo, Uwabakurikiza Prudence, avuga ko hakwiye ubuvugizi n’ubukangurambaga mu muryango nyarwanda, ku buryo buri wese aha agaciro umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ndetse bikagera no mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo abahohotewe babashe kubona ubutabera bukwiye.

    Ati: “Umuryango nyarwanda ukwiye kumenya ko hari amategeko arengera abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kandi bakamenya ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’abandi. Leta na yo ikwiye gushyiraho uburyo bwo gutanga inyigisho ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe ku buryo na bo ubwabo babasha guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo ndetse bakivuganira aho bibaye ngombwa mu gihe bakeneye serivise runaka”.

    Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, avuga ko mu mategeko harimo icyuho cyubakiye ku mategeko abuza umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe uburenganzira mu buryo bw’amategeko.

    Ati: “Ikintu cya mbere twifuza ni uko buri wese yumva ko umugore cyangwa umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe atari we wabyiteye kandi ko adakwiye guhabwa akato. Akwiye mbere na mbere kubahirwa ko ari umuntu kuko iyo umuntu amenye agaciro k’umuntu agira n’uruhare mu kurengera ubumuntu bwe. Hakwiye ubukangurambaga mu muryango mugari ku buryo wumva neza ko umukobwa watewe inda afite uburwayi bwo mu mutwe atari we wayiteye ahubwo ko afite uwayimuteye, wamusambanyije, wamuhohoteye bityo uwabikoze ashakishwe ndetse anashyikirizwe ubutabera kandi ibyo byashoboka dushyize hamwe”.

    Yongeraho ko hari imyumvire ya bamwe ikwiye guhinduka ndetse na Politike y’igihugu ikavugururwa aho usanga hari abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bafatirwa imyanzuro yo kuboneza urubyaro kuko bumva ko ntacyo bashoboye bakwiye kugira umwishingizi.

    Ati: “Bamwe babonerezwa urubyaro ahanini bitewe n’imiterere y’amategeko na politike y’igihugu aho amategeko ateganya ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe agomba kugira umwishingizi umuhagararira mu bintu byose hatitawe ku bushobozi cyangwa uburemere bw’uburwayi cyangwa ubumuga bwo mu mutwe. Ibyo rimwe na rimwe biba impamvu yo kubuzwa uburenganzira mu by’amategeko”.

    Mu byagaragarijwe muri iyo nama kandi harimo nk’ibibazo abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura na byo, n’uko bamwe banduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, guterwa inda, gusambanywa, kwanduzwa virusi itera SIDA kandi nyamara bakwiye kugirirwa impuhwe bitewe n’ubwo burwayi baba basanganywe.

    Buri rwego rwitabiriye iyo nama rwahawe umukoro wo kuba inkingi ya mwamba mu gufasha ko hajyaho amategeko aboneye yarenganura ndetse ntahe akato abafite uburwayi bwo mu mutwe, nk’aho UNAB ivuga ko abantu batarumva ko umurwayi wo mu mutwe iyo atagize ikibazo ari umuntu nk’abandi bityo ko adakwiye gufatirwa ibyemezo byose nk’udashoboye kandi hari ibyo na we ubwe kugiti cye yashobora kwigezaho.


    source : https://ift.tt/3ldENDn

  • Muri 1994 RTLM iti 'nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi' muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi #rwanda #RwOT

    Ukuri ni iki? Ukuri wakurebera mu mvugo no mu bikorwa. Abateguye umugambi wa Jenoside kubera ingengabitekerezo yabo, bumvaga bari mu kuri. Kugeza nuyu munsi ababishaka bareba ukwiregura kwa Bagosora yarinze akatirwa avuga ko bari mu kuri.

    Mu kwezi kwa mbere 1994, uwari Minisitiri w'itangazamakuru Faustin Rucogoza yatumije abari ku ruhembe rwa RTLM aribo Kabuga Felesiyani, Jean Bosco Barayagwiza na Ferdinand Nahimana arabacyaha avuga ko itangazamakuru ribiba amacakubiri nta mwanya rifite mu Rwanda.

    Ayo macakubiri yiyamaga yamugizeho ingaruka kuko yishwe we n'umuryango we wose. Nyamara Kabuga yisobanura yavugaga ko RTLM ivuga ukuri ivugira rubanda.

    Ari mu nkambi ya Mugunga, Nzirorera Joseph yabwiye itangazamakuru ko aribo bafite ukuri kuko abaturage babakurikira bagahunga FPR. Ukuri wivuga ukugena ukurikije ingengabitekerezo yawe. Reka hagire abakubwira ko uri mu kuri cyane cyane inzego za Leta.

    Hagati ya 1990-1994 mu Rwanda habaga ibitangazamakuru byandika birenga 90 muri ibyo ibirenga 10 byabibaga urwango mu kubiba amacakubiri mu izina rya Hutu Power ubundi bakavuga ko ari Ijwi rya Rubanda.

    Ibyamenyekanye cyane cyane ni Kangura (Ijwi rya Rubanda), Le Medaille Nyiramacibiri, Interahamwe (Umwanditsi mukuru yari Etienne Karekezi ubarizwa mu Ijwi ry'Amerika), Intera, Jyambere n'ibindi. Muri icyo gihe kandi habaga Televiziyo imwe rukumbi, Televiziyo y'u Rwanda na Radiyo ebyiri arizo Radio Rwanda na Radiyo rutwitsi RTLM.

    Kubera ingengabitekerezo iba ifitwe n'abanditsi bakuru cyangwa abayobozi bibyo bitangazamakuru, akenshi bumva ko bavuga ukuri. Umugome ntamenya ko ari umugome, ubimenya ni uwo yahohoteye.

    Muri iki gihe imyaka 27 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igihe habaye impinduka mu itangazamakuru kubera Internet. Umuntu umwe arabyuka akajya kuri Internet ngo yabaye umunyamakuru. Mu gihe ahandi ku isi hari imirongo ntarengwa mu kubiba urwango cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi kuko bisibwa kandi ukabihanirwa, mu Rwanda ntabwo byitabwaho n'ibihugu bifite iyo miyoboro kuko baba bishakira amafaranga.

    Ariko nanone Leta ntiyagakwiye kureberera. Ibinyamakuru bya Hutu Pawa, byari bifite intego yo kwangisha umuhutu icyitwa umututsi yaba ari uw'imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Nafashe umwanya nkurikirana ibitangazwa na Cyuma Hassan Dieudonne na Rashid ku mbuga zabo za YouTube nsanga ntaho ukuri kwabo gutandukaniye nukuri kwa RTLM.

    Mu magambo ye Rashid yavuzeko Bagosora yasubizwa mu buzima busanzwe naho Agathe Kanziga akubakirwa ingoro nk'uwabaye umugore wa Perezida. Kuri Rashid ibyaha bya Jenoside byakozwe nabo tuvuze bari mu kuri. Kuko basangiye ingengabitekerezo Rashid aramuvuganira.

    Amagambo abiba urwango akoreshwa binyuze no mu rwenya ariko ubutumwa bugatambuka. Agnes Uwimana na Rashid usanga babigize urwenya. Bikibutsa Noel Hitimana na Kantano uburyo bakoreshaga urwenya kuri RTLM batambutsa amagambo abiba urwango ku batutsi, bakabita amazina bashaka.

    U Rwanda rwa nyuma ya Jenoside ni u Rwanda rufite ibikomere, korohera abo ba Cyuma na Rashid gukomeza gutoneka abantu, byaba ari ugusenya umuryango nyarwanda. Dore ko banabihemberwa.

    Muri babandi babakurikira ikigo cya Google gifite na Youtube kirabahemba ariko cyane cyane bagaterwa inkunga nababa hanze basangiye ingengabitekerezo.

    The post Muri 1994 RTLM iti 'nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi' muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-1994-rtlm-iti-nitwe-tuvuga-ukuri-twumvwa-na-benshi-muri-2021-rashid-na-cyuma-bati-nitwe-tuvuga-ukuri-kandi-tugira-abadukurikira-benshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-1994-rtlm-iti-nitwe-tuvuga-ukuri-twumvwa-na-benshi-muri-2021-rashid-na-cyuma-bati-nitwe-tuvuga-ukuri-kandi-tugira-abadukurikira-benshi

  • Itsinda P-Square ry’abavandimwe Paul na Peter Okoye bari kwitegura igitaramo gikomeye #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 18 Ukuboza uyu mwaka cyiswe 'P-Square Reactivated’. Aba baririmbyi bazagaragara mu iserekiramuco cya Livespot.

    Ku wa 18 Ugushyingo ni bwo hatangiye gukwira inkuru zigaragaza ko aba bombi biyunze. Iri tsinda ryasenyutse mu 2016 hanyuma buri wese atangira urugendo rwe muri muzika ku giti cye. Ku isabukuru yabo y’imyaka 40 ni bwo bongeye kunga ubumwe.

    Hari nyuma y’aho hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe be yagiye kubagurira ibikinisho. Umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita 'Uncle Papa'.

    Nyuma amashushyo yagiye hanze agaragaza Peter na Paul bari kumwe mu rugo, bahoberana bishimye. Ayo mashusho agaragaza kandi mukuru wabo Jude Okoye ari guhoberana na Peter yigeze gukubita ubwo bashwanaga. Umugore wa Peter yari mu bari bahari.

    Peter utaravugaga rumwe na Jude yanagaragaye bari kumwe ateruye umwana aherutse kwibaruka. Paul yagaragaye mu yandi mashusho ari kuvuga ati 'imitwe ibiri iruta umwe'.

    Iri tsinda nyuma yo kongera kwiyunga ryatangiye kugaragaza ibikorwa bitandukanye. Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 ryari kumwe mu gitaramo cya Ecofest Music Festival ndetse kuri uyu wa Gatandatu rirongera kugaragara muri iri serukiramuco riri kubera muri Sierra Leone ryanatumiwemo umuhanzi Platini.

    Iri tsinda ry’impanga ebyiri ryatangiye umuziki mu 2003, mu 2017 riza gutandukana. Ryatandukanye rimaze gukora album esheshatu zirimo iyo mu 2003 bise Last Nite, Get Squared yo mu 2005, iyasohotse mu 2007 bise Game Over, iya 2009 bise Danger, The Invasion yo mu 2011 ndetse na Double Trouble yagiye hanze mu 2014.

    Ryamamaye mu ndirimbo mpuzamahanga zirimo “E No Easy” bahuriyemo na J. Martins, “Positif” bakoranye na Matt Houston, “Chop My Moneyma Akon na May D, “Beautiful Onyinye” baririmbanye na Rick Ross n’izindi.

    Source : https://imirasire.com/?Itsinda-P-Square-ry-abavandimwe-Paul-na-Peter-Okoye-bari-kwitegura-igitaramo

  • Ibibazo bya Internet ya MTN byatumye bamwe bibutsa RURA kugira icyo ikora #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha Internet ya MTN ntibigeze bayihisha ko barambiwe servisi mbi bahabwa n’iki kigo cyakunze kuvugwamo ibibazo birimo ibura ry’ihuzanzira.

    Ibi kandi byanagaragajwe na Hon. Richard Sezibera, wanyujije ubutumwa kuri Twitter ye agira ati 'U Rwanda twifuza na MTN-Rwanda ntaho bihuriye !!! Serivisi z’inkene cyane !'

    Uku kugaya MTN-Rwanda kandi byagiye binagaragazwa n’abandi bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter barimo abakunze kurukoresha.

    Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwakomeje kwisegura kuva mu gitondo ku buryo buri wese wandikaga ubutumwa anenga uburyo internet yabo ifiten ibibazo, basubizaga babasaba kwihangana.

    Basubije Dr Richard Sezibera bagira bati 'Tubiseguyeho ku mbogamizi mwahuye na zo ku murongo wacu, Mwagenzura ubutumwa twabageneye mu gikari (DM).'

    Rwiyemezamirimo Safari Kizito na we yagize ati 'Ikibazo nkibona muri RURA itagira icyo ibikoraho. Ibi ni ubufatanyacyaha.'

    Umunyamakuru Lavie Mutanganshuro, na we yasubije agira ati 'Ndatekereza ko RURA na yo itegereje ko Perezida Kagamae Paul agira icyo abikora. Iki kibazo kimaze igihe kinini ariko na bo basa nk’abataragize icyo bakora.'

    Mu kwezi kwa munani, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’irimo ifite Igihugu Akamaro (RURA) rwahaye igihe ntarengwa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda kuba yakemuye ibibazo byayo biri mu ihuzanzira bituma guhamagarana bizamo imbogamizi, bitaba ibyo igacibwa amande.

    Mu ibaruwa yari yanditswe na RURA yari yasabye MTN gukemura ibi bibazo bitarenze tariki 29 Ukwakira (ukwa 10) 2021 mu Mujyi wa Kigali ndetse na tariki 30 Ugushyingo mu bindi bice byose by’Igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ibibazo-bya-Internet-ya-MTN-byatumye-bamwe-bibutsa-RURA-kugira-icyo-ikora

  • Ethiopia – Tigray: Mekelle yarashweho na drone za Leta #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere cyagabye ibitero cy'utudege tutarimo umupilote (drones) ahantu habiri ho mu murwa mukuru Mekelle w'akarere ka Tigray mu majyaruguru y'igihugu, nkuko ababibonye babivuga.

    Bigaragara ko ibyo bitero bijyanye n'iyi ntambara imaze umwaka umwe hagati y'ingabo za leta ya Ethiopia n'inyeshyamba zo muri Tigray.

    Igitero cya mbere cya drone cyabaye ku wa gatanu saa tatu za mu gitondo (9h) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, mu gace gatuwe kazwi ku izina rya Diaspora.

    Ababibonye bavuganye na BBC bavuze ko icyo gitero cyangije ingo.

    Umwe mu bahatuye yavuze ukuntu urugo rwe rwasenyutse.

    Uwo mugabo yagize ati: “Turi abasivile kandi nta hantu hakorerwa n'igisirikare hari hafi hano, ariko igisasu cyaguye ku rugo rwanjye”.

    “Ubwo kurasa byabaga, nari ndi kumwe n'umuryango wanjye mu gice cyo hasi [cy'inzu]. Turi bazima, ariko imitungo yanjye, nagezeho mu myaka 27, yashenywe burundu n'igitero”.

    Undi muturage uhatuye yabwiye BBC ati: “Imana yarokoye ubuzima bwanjye. Natakaje ibyo nari mfite, ariko ibyo nta cyo bivuze, nshobora kubigura amafaranga”.

    Ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Tigrinya ryabonye videwo n'amafoto ryahawe n'abari i Mekelle, bigaragaza ingo zangiritse.

    Ababibonye bavuze ko igitero cya kabiri cya drone cyagabwe kuri uwo mujyi ahagana saa sita n'iminota 30 z'amanywa (12h30) ku isaha yaho.

    Ubwo yari abibajijweho, umuvugizi wa leta ya Ethiopia Legesse Tulu yabwiye BBC ko nta makuru afite kuri icyo gitero gishya.

    Kuva mu kwezi gushize, umujyi wa Mekelle umaze kuraswaho kenshi binyuze mu nzira y'ikirere.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-tigray-mekelle-yarashweho-na-drone-za-leta

  • Ingabire Diane na Manizabayo Eric begukanye isiganwa #KigaliGicumbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu habaye rimwe mu marushanwa agize Rwanda Cycling Cup, aho abasiganwa bahagurutse kuri Kigali Arena ku i Saa Ine za mu gitondo berekeza mu karere ka Gicumbi.

    Ni isiganwa ryatangiwe n’abakinnyi 51 mu cyiciro cy’abagabo, 16 mu cyiciro cy’abakobwa, ndetse n’abakinnyi 21 batarengeje imyaka 18 (Juniors).

    Abakinnyi bahagurutse Kigali Arena berekeza Kimironko, banyura mu gace kahariwe inganda berekeza Zindiro, banyura Nyarutarama-UTEXRWA-Gisozi-Kagugu-Nyacyonga, bakomeza umuhanda wa Gicumbi aho basoreje kuri Stade y’aka karere.

    Ni isiganwa abakinnyi barimo Mugisha Moise, Areruya Joseph, Umuhoza Eric n’abandi ba Benediction bakomeje kugenda bahatana.

    Ubwo bazamukaga imisozi ya nyuma werekeza i Gicumbi, Mugisha Moïse yatobokesheje igare inshuro ebyiri, gusa aza kongera gushikira abandi.

    Manizabayo Eric uzwi nka Karadio ni we wasoje isiganwa ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 32.

    Ku mwanya wa kabiri haje Mugisha Moise wakoresheje 02h20’18”, Umuhoza Eric wakoresheje 02h21’35”.

    Ingabire Diane umaze iminsi yanikira abandi, yongeye kuba uwa mbere muri iri siganwa mu bakobwa
    Ingabire Diane umaze iminsi yanikira abandi, yongeye kuba uwa mbere muri iri siganwa mu bakobwa

    Urutonde rw’abakinnyi baje ku myanya ya mbere n’ibihembo bahawe

    Juniors

    1. Niringiyimana Rachid 100,000 Frws
    2. Iradukunda Valens 80,000 Frws
    3. 60,000 Frws

    Abakobwa

    1. Ingabire Diane (Benediction Club): 100, 000 Frws
    2.Tuyishime Jacqueline (Benediction Club): 80,000 Frws
    3.Mukashema Josiane 60,000 Frws

    Manizabayo Eric yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo
    Manizabayo Eric yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo

    Abagabo
    1. Manizabayo Eric, Benediction Ignite: 150,000 Frws
    2. Mugisha Moïse, ProTouch: 120, 000
    3. Muhoza Eric, Les Amis Sportifs: 100, 000 Frws

    Ingabire Diane asoza ku mwanya wa mbere
    Ingabire Diane asoza ku mwanya wa mbere

    source : https://ift.tt/3HYZg8n

  • Ingamba nshya no gutanga ibihembo mu byaranze… – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru cyatangiye ku wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo, kikaba cyararanzwe n'ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kumenyekanisha ubukerarugendo no gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda no kongera kuzahura uru rwego rwashegeshwe n'icyorezo cya COVID-19.

    Mu muhango wo gusoza iki cyumweru, urwego rw'ubukerarugendo rwiyemeje ko buri mwaka hazajya habaho igikorwa nk'icyo bakoze uyu mwaka kuko bituma bisuzuma neza bagakosora ibitaragenze neza ndetse bagategura umwaka ukurikiye.

    Urwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda rwiyemeje gukomeza guhanga udushya tuzatuma abantu batandukanye ku Isi bakomeza kugira inyota yo gusura u Rwanda no kwihera ijisho ibyiza birutatse.

    Muri uyu muhango wabere Convention Center, hahembwe buri wese wagize uruhare mu kuzahura no kubungabunga ubukerarugendo mu Rwanda mu gihe cya COVID-19 yibasiye abatuye Isi.

    Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere, Zéphanie Niyonkuru, yibukije Abanyarwanda ko ari igihe cyiza cyo kongera kuzahura uru rwego ariko banirinda cyane icyorezo cya Coronavirus.

    Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyahariwe ubukerarugendo (Rwanda Tourism Week), aho ibihugu byo muri Afurika ndetse na Leta ziyunze z'Abarabu biri kumurikira i Kigali ibikorerwa iwabo mu rwego rwo kuzahura ubukerarugendo bwagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19.

    Rwanda Tourism Week yasojwe hatangwa ibihembo ku bagize uruhare mu kubungabunga ubukerarugendo mu gihe cya COVID-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111969/ingamba-nshya-no-gutanga-ibihembo-mu-byaranze-isozwa-rya-rwanda-tourism-week-111969.html

  • Abantu 5 batari abakuru bibihugu barinzwe ku… – #rwanda #RwOT

    1.Imva y'umugabo Vladmir Lenine wo mu Burusiya


    Uyu mugabo yahoze ari umusirikare w'ingabo z’Abarusiya usibye kuba atakiriho ariko ari mu bantu bubashywe mu Burusiya kubera ibitekerezo byamuranze akiriho. Bivugwa ko abasirikare b’u Burusiya babwiwe ko umubiri wa Vladmir ari bintu by’ingenzi u Burusisya bufite. 

    Mu Rubuga rw'Umutuku (Red Square) muri Moscow rwa gati, mu gihugu cy'u Burusiya niho hari umubiri wa Vladmir, bivugwa ko uyu mugabo yari igihangange mu kuba umutegetsi w’abasirikare ukomeye, umubiri we watewe imiti ituma utabora, umubiri we wahashyizwe nyuma gato yo gupfa kwe mu 1924.

    Amakuru avuga ko usibye inshuro mbarwa zabayeho mu bihe nk'iby'intambara, uyu mubiri we urindwa amasaha 24/24, iminsi 7/7 kuva mu myaka 95 ishize. Umubiri we ufatwa n'ikimenyetso cy'ibitekerezo bye.

    2. Imfungwa yitwa Guzman uzwi ku izina rya El Chapo


    Uyu mugabo arazwi cyane kubera gutoroka kenshi gereza, kuba umucuruzi ukomeye w’ibiyobyabwenge. Ari mu barinzwe cyane ku isi ariko kuva yafatwa mu mwaka wa 2016 nyuma yo gutoroka gereza akoherezwa muri Amerika, aho kuri ubu abarizwa muri Gereza yo muri Manhattan i New York, arindwa amasaha 24/24 mu kwirinda ko yatoroka. Uyu mugabo kandi buri joro ahindurirwa aho arara ngo atahamenyera akazacika.

    Uyu mugabo ntajya agera hanze, nta n’ubwo yemerewe kugira umuntu umusura keretse umunyamategeko we gusa. Ashinjwa impfu z'abantu babarirwa mu 1,000 bagiye bagwa mu ntambara hagati y'abacuruzi b'ibiyobyabwenge muri Mexique, ndetse akaba azwiho kwica abanzi be n'iyo yabaga afunze.  

    3.Umwana w'umukobwa w'imyaka 12 wo muri Ethiopia


    Uyu mwana yaburiwe irengero hashira ibyumweru nyuma yo gushimutwa n'abagabo bagera kuri barindwi bashakaga kumushyingira ku ngufu umwe muri bo. Yaje kuboneka arinzwe n'intare zigera kuri eshatu, bikaba byaragaragaye ko zabashije kwirukana abari bamushimuse.

    Ubwo yabonekaga, abayobozi batangaje ko izo ntare zamuvuye iruhande gahoro gahoro zikisubirira inyuma zigana mu ishyamba nta guhangana kubayeho. Ibi byabaye nk'igitangaza kuko ubusanzwe intare zo muri ibi bice ngo zizwiho kurya abantu. Bamwe bakeka ko kurira no gutabaza kw'uyu mwana kwaba kwaratumye izi ntare zumva ari nk'ukw'ibibwana byazo zigahitamo kumureka ntizimurye.

    4.Mark Zuckerberg nyiri kompanyi ya Facebook


    Uyu mugabo ufite mu biganza bye Facebook ibarizwamo WhatsApp, Facebook na Instagram akaba n’umwe mu baherwe ku Isi ni umwe mu bantu bafite uburinzi buhambaye. Kuva mu 2015 yashoye arenga miliyoni 20$ (amadorari) ku mutekano we, ku kwezi akoresha arenga Miliyari 4 uyashyize mu manyarwanda. Amakuru avuga ko rimwe na rimwe ajya aniyongera agera kuri miliyoni 7,3$ akaba agenda ku barinzi be mu rugo n'abamuherekeza aho agiye. 

    Aba barinzi ba Zuckerberg rimwe na rimwe bajya babita Igipolisi cy'ibanga cye (Zuckerberg secret police') aho bivugwa ko bagizwe n'abarinzi 16 bahora bamurinze, bakora basimburana. Mu myaka nk'icumi ishize, Larry Ellison wa Oracle ni we wari umuyobozi w'ikigo urusha abandi uburinzi, aho yashoraga agera kuri miliyoni 1,8$.

    5. Ibyamamare byo muri Amerika Jay-Z na Beyonce


    Hari amakuru avuga ko ubwo Beyonce yari ari ku rubyiniro yasagariwe n’umufana ashaka kumumanura ku rubyiniro, akaba ari cyo cyatumye Jay-Z ahita yiyemeza gukaza umutekano we birushijeho. Yahaye akazi abagabo batanu bashinzwe umutekano (Bodyguards) biyongera ku bandi batanu bari bafite.

    Aba bose biyongera ku wundi mugabo usanzwe akorera ikigo cya Leta cy’Ubutasi muri Amerika uherekeza Beyonce igihe agiye mu rugendo rwa kure no kugira amakuru amenya y’ahantu azajya mbere y’uko ahajya. Ibi bisobanuye ko Beyonce afite abagabo 11 bashinzwe kumurindira umutekano. Uyu muryango kandi waguze imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Latvia SUVs zidatoborwa n'amasasu cyangwa bombe. Izi modoka zikozwe mu mabati ameze nk’ay’iz’abaperezida ba Amerika.

    Src: BBC, Afagoals.com & Medium.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111936/abantu-5-batari-abakuru-bibihugu-barinzwe-kurusha-abandi-ku-isi-111936.html