Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yatsinze Etoile de l'Est mu buryo butavuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 yatsinze Etoile de l'Est igitego 1-0 mu buryo butavuzweho rumwe kubera uko iki gitego cyatsinzwe .

    Rayon Sports yashakaga kwiyunga n'abafana bayo nyuma yo kubatera agahinda ku mukino wa APR FC,yatsinze bigoranye Etoile de l'Est igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.

    Rayon Sports yari yakoze impinduka nke mu bakinnyi yaherukaga gukoresha kuri APR FC,yafunguye amazamu ku munota wa 7 ku gitego cyatsinzwe na Manasse Mutatu.

    Iki gitego cyateje uburakari ku ruhande rwa Gicumbi FC kuko umupira wa Manace wakubise igiti cy'izamu udunda hasi uragaruka,umunyezamu wa Etoile de l'Est arawufata hanyuma umusifuzi yemeza ko umupira warenze umurongo.

    Yaba umutoza Camarade n'abakinnyi ntabwo bemeranyije kuri uyu mwanzuro wo kwemeza iki gitego.

    Mu gice cya mbere,umunyezamu Bashunga Abouba wari wabanje mu kibuga yafashe umupira abakinnyi ba Etoile de l'Est bamusabira ikarita itukura kubera ko yari yarenze umurongo we gusa umusifuzi yabiteye utwatsi.

    Uyu mukino waranzwe no kwitwara nabi kwa Etoile de l'Est itabashije gukoresha neza amahirwe menshi yabonye imbere y'izamu.

    Mu minota 6 y'inyongera,abakinnyi ba Etoile de l'Est barakariye cyane umusifuzi nyuma yo kubima penaliti ku mupira wari ugarujwe ukuboko n'umukinnyi wa Rayon Sports mu rubuga rw'amahina.

    Umutoza Camarade yagaragaje kutishimira imisifurire kuri uyu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona.

    Rayon Sports igize manota 10 muri shampiyona mu gihe Etoile de l'Est ifite 3 iheruka gukura kuri Etincelles FC.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC igitego 1-0 cya Bigirimana Abedi,mu gihe AS Kigali irakira na Police FC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatsinze-etoile-de-l-est-mu-buryo-butavuzweho-rumwe-na-benshi

  • Miss Elsa, Meghan na Liliane bishimiye kwitab… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byiswe 'L'Oréal-UNESCO For Women in Science Sub-Saharan Africa Young Talents Awards' byo guha agaciro abahanga muri siyansi ariko b'igitsinagore. Bitegurwa ndetse bigatangwa na kompanyi ruranginwa mu bijyanye no gukora ibikoresho by'ubwiza ya L'Oreal ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO).

    Ibi bihembo bimaze gutangwa inshuro 12. Kuri iyi nshuro, ibi birori byatangiwe mu Rwanda muri Kigali Convention Center byitabirwa n'intiti, ibyamamare n'ibikomerezwa bitandukanye. Muri abo harimo ba Nyampinga w'u Rwanda batatu ari bo Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019. Aba ba Nyampinga bagaragaje ko banyuzwe cyane n’ubutumire bahawe barekana akanyamuneza batewe no kugira uruhare muri iki gikorwa.

    Miss Iradukunda Elsa yagize ati:'Ni gikorwa cy'agatangaza cya L'Oreal cyo gufasha abari n'abategarugori muri siyansi, warakoze Sylvère Henry Cissé ku butumire kandi amashimwe ku bari n'abategarugori bahawe ibihembo”. Miss Nimwiza Meghan nawe yunze mu rya mugenzi we agira ati:'Mwarakoze L'Oreal kugira uruhare mu iterambere ry'umwari n'umutegarugori binyuze muri siyansi. Warakoze Sylvère Henry Cissé kudutumira ngo tube bamwe mu bahamya b'ijoro ry'agatangaza.'

    Mu bagore 20 bahembwe kuri iyi nshuro harimo Dr Uwineza umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ryigisha ubuvuzi. Amashuri yisumbuye yayize muri muri Ecole des Sciences de Byimana, mu ishami rya Bio-chimie, aho yavuye ajya mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare.

    Yarangije amasomo ye muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2006 afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buvuzi rusange. Dr Uwineza afite kandi impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri University of Liège, aho yaminuje mu bijyanye na Human/Medical Genetics. Yagiye akora ubushakashatsi butandukanye ariko bwose bufite aho buhuriye n'indwara z'uruhererekane mu muryango.

    Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya 12, intero ikaba ari 'Isi ikeneye siyansi kandi siyansi ikeneye abari n'abategarugori'. Ni ibirori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

    Miss Iradukunda Elsa yashimye ababatumiye, abahanze ibi bihembo n’ababyegukanye

    Miss Nimwiza Meghan yashimye ababahaye ubutumire ngo nabo bazabe abahamya b’ijoro ryatangiwemo ibi bihembo

    Ifoto y’urwibutso ya Miss Iradukunda Liliane, Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan mu birori bya L’Oreal-UNESCO

    Ibikombe byahawe abari n’abategarugori bahize abandi muri siyansi muri uyu mwaka 

    Ifoto y’urwibutso y’abantu bitabiriye ibi birori

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111971/miss-elsa-meghan-na-liliane-bishimiye-kwitabira-ibirori-byatangiwemo-ibihembo-ku-bari-naba-111971.html

  • Gatsibo: Ubucuruzi bw’amazi mu gace akunda kuburamo bwateje imbere abavomyi – #rwanda #RwOT

    Koperative ‘Umucyo’ ihuza aba baturage ibarizwamo abanyamuryango 70 bakora neza, ikaba yarashinzwe mu myaka icumi ishize nyuma yo kubona ko muri uyu Murenge hakunda kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi bamwe ntibanabashe kujya kuyivomera ku migezi.

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu basore n’abagabo bakora ubu bucuruzi bavuga ko igare ryose riba ririho amajerekani ane y’amazi barigurisha 500 Frw nibura ngo ku munsi utahana make akaba ageza ku 2000 Frw.

    Bihoyiki Theophille yaturutse mu Karere ka Gicumbi ajya gukora akazi ko mu rugo mu Karere ka Gatsibo. Nyuma yo kugakora igihe kirekire yabonye ko abaturage benshi bakenera ababavomera atangira aka kazi ko kujya abavomera bakamwishyura.

    Ati “Hari igihe amazi abura ino aha abaturage bakatwiyambaza ubundi ugasanga ni nko mu mpeshyi amazi akenewe n’abantu benshi, igare ririho ijerekani enye tuzigurisha 500 Frw, ku munsi iyo byagenze nabi ntiwabura 3000 Frw kandi wanariye na ho mu mpeshyi bwo ku munsi ushobora gukorera 6000 Frw.”

    Bihoyiki avuga ko amafaranga akorera muri aka kazi ayashyira mu kimina bikaba byaratumye abasha kwigurira ikibanza ndetse aranarongora, kuri ubu afite umugore n’umwana umwe.

    Yavuze ko ateganya kubaka mu mpeshyi y’umwaka utaha kandi akazabikora akoresheje amafaranga akura muri ibi bikorwa byo by’ubuvomyi, ngo amafaranga naba make azaguza mu kimina kuko azaba yizeye kwishyura.

    Uwihanganye Habib winjiye muri aka kazi mu mwaka ushize nyuma yo kurangiza icyiciro rusange, yavuze ko amafaranga akuramo amufasha kwitunga.

    Ati “ Ubu ndi umusore witunze wirihirira inzu nkanigurira icyo nkeneye kandi hari n’ayo najyanye kuri konti yanjye; mfite intego yo kuzigurira moto mu mafaranga nkorera muri ubu bucuruzi.”

    Kayitare Frank umaze gushakira umugore muri ubu bucuruzi bw’amazi we avuga ko agitangira kubukora mu myaka ibiri ishize yabonaga ntaho buzamugeza, ariko ngo uko iminsi ishira yagiye abonamo amafaranga menshi kugeza ubwo kuri ubu agafata nk’akazi gakomeye gashobora kumutunga we n’umuryango we.

    Umuyobozi wa Koperative Umucyo, Gato Jean Claude, yavuze ko yashinzwe hagamijwe gufasha abaturage kubona amazi hafi kuko mu myaka yashize mu Murenge wa Kabarore yari ikibazo gikomeye.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gushinga iyi koperative abanyamuryango bose batangiye kugurirana amagare kuri ubu bakaba baratangiye kugurirana amatungo magufi.

    Kuvomera abandi hari ababifata nk’akazi bakesha imibereho yabo

    Nibura ngo umwe mu banyamuryango bakorera amafaranga make ku munsi atahana 2000 Frw

    source : https://ift.tt/2Zvb3dj

  • Batandatu batsindiye inguzanyo ya miliyoni 25 Frw izishyurwa nta nyungu binyuze muri ‘BK-Urumuri’ – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya gatanu, itegurwa na Banki ya Kigali ifatanyije n’Ikigo ‘Inkomoko’ gihugura ba rwiyemezamirimo, aho bahabwa amasomo abafasha kwagura imishinga yabo maze nyuma y’amahugurwa abafite imishinga ihiga indi bagahabwa inguzanyo ariko izishyurwa nta nyungu.

    Kuri iyi nshuro abatsindiye izi nguzanyo ni ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga icyizere kandi iteza imbere urubyiruko, ariko iyo mishinga ikaba yarahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, hari abatsinze bahawe kuva kuri miliyoni 5 Frw, miliyoni 4 Frw na miliyoni 2 Frw.

    Uwera Delphine w’imyaka 22 ni umwe mu bahawe iyi nguzanyo, afite umushinga umaze umwaka ukora imitako itandukanye n’intebe mu migano, akabyigisha abakobwa babyariye mu rugo n’abatarasoje amashuri ndetse bamwe akabaha akazi aho, ubu afite abakozi umunani akoresha.

    Avuga ku nguzanyo yahawe, yagize ati “Kuba nabona intsinzi nk’iriya ni ikintu cyo kwishimira, ikintu cya mbere aya mafaranga azakoreshwa ni ukongera umubare w’abo duhugura, kuko hari n’ababa bashaka kuba ba rwiyemezamirimo ku giti cyabo, twifuza ko natwe twagira abadukomokaho.”

    Umuyobozi muri Banki ya Kigali, Emmanuel Nkusi Batanage, yavuze ko iyi Banki ifatanyije na Inkomoko, bazakomeza gutanga ubufasha kuri ba rwiyemezamirimo kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, bateza imbere n’abandi ari nako bazamura ubukungu bw’igihugu.

    Yakomeje agira ati “Uko imyaka igenda ishira, abo twahaye inguzanyo muri iyi gahunda imishinga yabo itera imbere, bagatanga akazi ukabona ko umuntu yavuye ku rwego runaka yagiye ku rwego rundi.”

    Mu marushanwa y’uyu mwaka iyi gahunda ya ‘BK-Urumuri’ yiyandikishijemo ba rwiyemezamirimo barenga 174 bafite imishinga itandukanye iri mu nzego nk’ubukerarugendo n’amahoteli, ubuhinzi, ubukorikori, imideri n’ibindi.

    Muri aba bitabiriye iki gikorwa, abagera kuri 25 babashije kugira amahirwe yo guhabwa amahugurwa, aho nabwo havuyumo 10 bafite imishinga itanga icyizere, nabo bavanwamo batandatu bafite imishinga myiza kuruta indi, bakaba bahembwe inguzanyo izishyurwa nta nyungu.

    Umuyobozi wa Inkomoko, Teta Ndejuru, yavuze ko ari iby’igiciro kuba baratanze amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo bafite udushya mu mishinga yabo, by’umwihariko muri uyu mwaka kuko myinshi mu mishinga yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, ikaba yari ikeneye icyayifasha kongera gukora neza.

    Yongeyeho ati “Ubu turacyakomeje gutanga umusanzu wacu mu kongera kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, tukaba twarahisemo gufasha aba ba rwiyemezamirimo batanga imirimo ku bandi kandi bafatiye runini ubukungu bw’igihugu cyacu.”

    Imishinga yahawe ibihembo harimo ‘Gusa Ltd’ ikora ubukorikori butandukanye mu mbaho, ibyuma n’ibindi; ‘La Fromagerie Ltd’ ikora fromage mu mata y’inka n’ihene; ‘Talia Ltd’ ikora Jus mu mbuto; ‘Green Pack Ltd’ ikora udukombe mu mpapuro ariko dukoreshwa rimwe; ‘KGL Flour Ltd’ itunganya ifu ya kawunga n’ibiryo by’amatungo ndetse na ‘Byose Ni Bamboo’ ikora imitako n’intebe mu migano.

    Hatanzwe inguzanyo ya miliyoni 25 Frw itazagira inyungu

    Ni umuhango wari witabiriwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye bahuguwe

    Nkusi wari uhagarariye Bk yavuze ko iyi banki izakomeza gushyigikira ba rwiyemezamirimo kugira ngo biteze imbere ariko banateza imbere igihugu

    Umuhango wa gutanga ibihembo wari witabiriwe n’Abayobozi baturutse muri Banki ya Kigali ndetse na MINICOM

    Uwera ufite umushinga wo gukora imitako mu migano avuga amafaranga yahawe azayakoresha mu guteza imbere urubyiruko

    source : https://ift.tt/32uczgU

  • Ibihugu bya Afurika byiyemeje ubufatanye mu kubyutsa ubukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo yifatanyaga n’abashoye imari yabo mu bikorwa by’ubukerarugendo mu isozwa ry’icyumweru cy’ubukerarugendo mu Rwanda, umuyobozi wa RDB wungirije Zephanie Niyonkuru, yavuze ko impinduka nshya zigaragara, anabibutsa kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, bakomeza kwambara neza agapfukamunwa, bahana intera, kugira ngo barusheho kwirinda.

    Abitabiriye iri murikabikorwa bahembwe bari mu byiciro bitandukanye birimo, Icyumba cy’abikorera cyiza (Best private sector booth), igihembo gihabwa ‘Blue Train’.

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri EAC (Best EAC exhibitor) igihembo cyahawe Tanzania,

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri SADC (Best SADC exhibitor) igihembo cyahawe igihugu cya Zimbabwe,

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri ECOWAS (Best ECOWAS Exhibitor) igihembo cyahawe igihugu cya Ghana,

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ry’ubukerarugendo bushingiye ku baturage (Best Community Based Tourism Exhibitor) igihembo cyahawe ‘Beyond the Gorillas’

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ry’urubyiruko (Best Youth Exhibitor) igihembo cyahawe urubyiruko rwo muri Koperative Indangamuco ruyobora ba mukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt),

    Hahembwe n’uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ryakozwe n’abagore (Best Women Exhibitor) igihembo cyahawe Judith Tours.

    Abahize abandi mu imurikabikorwa bashimwe
    Abahize abandi mu imurikabikorwa bashimwe

    Zephanie Niyonkuru yavuze ko urwego rw’ibikorwa by’ubukerarugendo rwibasiwe cyane n’icyorezo cya covid-19, ariko kandi runerekana uruhare rukomeye mu guhangana na cyo, ariko kandi ngo haracyari inzira ndende n’ubwo hashyizwemo ingufu zo kugikumira.

    Ati “Mu myaka ibiri ishize ntibyari byoroshye kubera ko twagiye tubangamirwa naza virusi za corona zagendaga zihinduranya, ariko tuzi ko harimo gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo abadusura bagubwe neza.”

    Ibi kandi biratangazwa mu gihe guher kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwatangaje ko rwashyizeho akato k’amasaha 24 ku binjira mu Rwanda baturutse mu mahanga, bakaba bagomba kumara ayo masaha muri hoteli zabigenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi, mu rwego rwo guhangana cyane cyane n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buvugwaho kugira ubukana kurusha izindi virusi zisanzwe.

    Judith Tours bashyikirijwe ishimwe na Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda
    Judith Tours bashyikirijwe ishimwe na Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda

    Gusa ariko Niyonkuru avuga ko inkingo zikomeje gutangwa ndetse n’ingamba zo gukumira icyorezo cya covid-19 zafashwe, bikazafasha igihugu kurinda abaturage barwo ndetse n’abashyitsi kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rukomeze kugenda neza.

    Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera (PSF), Aimable Rutagarama, avuga ko iri murikabikorwa mu bukerarugendo ari igikorwa basanzwe bakora ariko ngo uyu mwaka byabaye umwihariko kubera icyorezo cya covid-19 bahuye na cyo.

    Ati “Urwego rw’ubukerarugendo rwarazahaye ku buryo umusaruro wavaga mu bukerarugendo mu mwaka ushize wa 2020 wagabanutseho 75%, bivuga ko ibyo twabonye ubu ngubu byadusubije nko mu myaka 15 ishize, ariko ubu muri uyu mwaka biragaragara ko turimo tugenda bizamuka kandi turatekereza ko bitazasubira kuba bibi nk’uko byagenze umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu mwaka”.

    Imurikabikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo ryatangiye tariki 24 rigeza tariki 26 Ugushyingo 2021, rikaba ryaritabiriwe n’abantu basaga 100 baturutse mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Ghana, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Somalia, u Rwanda na Dubai.

    Habayeho umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
    Habayeho umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo

    source : https://ift.tt/316MEM2

  • Miss Gasana Edna uherutse gutorerwa kuba mu n… – #rwanda #RwOT

    Miss Gasana Edna Darlène yasezeranye na Ngeze Christian mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, gusaba no gukwa byabereye kuri Heaven Garden i Rebero naho gusezerana imbere y'Imana byo bibera muri Chapelle Lycée Notre Dame de Citeaux.

    Mu mafoto n'amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza ibyishimo by’abitabiriye ubu bukwe ndetse bamwe bishimiye cyane ibi birori ukuntu byari bibereye ijisho ubwo aba bombi bahamyaga isezerano ryabo.

    Ku wa 3 Ukwakira 2021, ni bwo Miss Gasana yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano.

    Miss Gasana na Christian mu birori bibereye ijisho

    Muri Mata 2021, Gasana yari yambitswe impeta n'uyu musore nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

    Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane. 

    Uyu mukobwa yarushinze nyuma y'aho we n'umunyamakuru Carine Umutoni batowe muri komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.

    Miss Gasana na Christian bafata agafoto k’urwibutso ku munsi udasanzwe wabo

    Miss Gasana yatorewe umwanya w'ushinzwe imibereho myiza muri iyi komite y'abagore barindwi barimo na Carine Umutoni usanzwe ukora kuri Televiziyo y'u Rwanda, uyu akaba yaragizwe Umunyamabanga. Batowe ku itariki ya 23 Ugushyingo 2021 muri manda y'imyaka itanu bayoboye Inama y'Igihugu y'Abagore.

    Ubwo Miss Gasana yambikwaga impeta 

    Ubwo Miss Gasana yasezeraga ku bukumi

    Miss Gasana n’abakobwa bamwambariye

    Miss Gasana aherutse gutorerwa kuba mu nama y’igihugu y’abagore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111970/miss-gasana-edna-uherutse-gutorerwa-kuba-mu-nama-yigihugu-yabagore-yarushinze-amafoto-111970.html

  • Umugore yiyemeje kwishyurira byose umugabo wakwemera ko bashyingiranwa mu kwezi gutaha #rwanda #RwOT

    Umugore uvuga ko yagurishije roho ye kwa satani, yavuze ko arimo gushaka umugabo uzemera kumurongora mu Kuboza kandi ko yiteguye kumwishyurira ibintu byose birimo n'inkwano.

    Precious Gift Amarachi, yatangaje ko ubukwe buzabera ku “rusengero rwe ariko mu mazi.” “

    Uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook,yagize ati “Niba uri umugabo ushaka umugore wo kurongora mu Kuboza kandi ukaba udafite amafaranga, ntiwongere guhangayika ukundi. Ntugire impungenge ukundi, ndi hano ku bwanyu.

    Nzakwishyura inkwano kandi ibyo ugomba gukora gusa ni ukwemera kundongorera mu rusengero rwanjye. Ubukwe bwacu buzabera mu rusengero no mu mazi hagati… Ndi umukobwa mwiza wagurishije ishema ubuzima bwe kuri satani n'icyubahiro. '

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yiyemeje-kwishyurira-byose-umugabo-wakwemera-ko-bashyingiranwa-mu-kwezi

  • Ishuri ryigisha umupira rya PSG ryatangiye ku mugaragaro mu Rwanda havugwa umwihariko rifite #rwanda #RwOT

    Nadia Benmokhtar ukuriye amashuri y'abana ya PSG yavuze ko ishuri rya PSG i Huye rifite umwihariko w'uko abana bigishwa umupira w'amaguru nta mafaranga bishyura, ngo bitandukanye n'ahandi hari amarerero y'umupira w'amaguru ya PSG ku isi.

    Ikipe ya PSG ifite amashuri 122 ku isi yigisha abana umupira. Yavuze ko impamvu PSG yahisemo gushyira ishuri ryayo mu mujyi wa Huye ari uko ari umujyi ufite amashuri menshi, bityo bikaba byoroshye guhitamo abana bafite impano.

    Ati: ''Twohereje ikipe y'inzobere ikorana na leta y'u Rwanda guhitamo aho gushyira iri shuri.

    “Twasanze Huye hari amashuri menshi na za kaminuza ku buryo byoroshye gutoranya abana bafite impano mu mupira w'amaguru.

    “Hano rero hari ikibuga cyiza kigezweho kandi kiri mu mujyi rwagati. Ni n'ahantu ibikorwa bya siporo byitabirwa cyane''.

    Nadia avuga ko impande zombi, PSG n'u Rwanda, zifite inyungu ku kubaho kw'iri shuri.

    Ati: “Uko umushinga ugenda waguka turatanga akazi ku Banyarwanda, cyane kuko mwabibonye ko abatoza n'abakuriye ishuri ari Abanyarwanda, bizakomeza gutyo n'umubare uzagenda waguka''.

    Ikindi kandi ngo ni amahirwe cyane ku mupira w'amaguru w'u Rwanda ngo kuko abana bigishwa umupira ari Abanyarwanda.

    Yagize ati: “Sinavuga ko abari kwigishwa umupira bazakinira PSG kuko ikipe iri ku rwego ruhanitse. Birashoboka ko habonekamo nk'umwe wakwigaragaza cyane akaba yajya gukina mu Bufaransa, ariko si cyo kigamijwe.

    “Ahubwo u Rwanda n'amakipe yo mu Rwanda bashobora kubona abakinnyi bameze neza kandi bateguwe neza ku rwego rwo hejuru”.

    Abana kuva ku myaka 6 kugera kuri 14 bari mu byiciro bitandukanye byo gukina umupira. Mu ntangiriro, ishuri ryigisha umupira rya PSG ritangiranye abana 172 barimo abahungu 110 n'abakobwa 62.

    Théonas Ndungutse, ukuriye ishuri rya PSG mu Rwanda, yabwiye BBC ko abana bakiriwe muri iri shuri biga mu bigo by'amashuri byo mu mujyi wa Huye, nyuma bakagira amasaha yo kwigishwa umupira nyuma y'amasomo asanzwe.

    Ariko yavuze ko uko umushinga uzagenda waguka bari gutekereza uburyo abiga umupira w'amaguru bazajya banacumbikirwa ahantu hamwe.

    Ishuri ryigisha umupira w'amaguru ry'ikipe ya PSG mu Rwanda riri mu mushinga mugari w'amasezerano y'imyaka itatu yashyizweho umukono hagati ya leta y'u Rwanda n'ikipe ya PSG mu 2019.

    Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB) kivuga ko ari amasezerano yagutse arimo iby'ubukerarugendo, ubucuruzi, umupira w'amaguru n'ubundi bufatanye butandukanye.

    Muri aya masezerano kandi ikipe ya Paris Saint-Germain inamamaza ibirango bya 'Visit Rwanda' ku kibuga cyayo Parc des Princes, no ku myenda y'abakinnyi b'ikipe yayo y'abagore. Nta ruhande na rumwe rutangaza agaciro k'ayo masezerano.

    Rai Oliveira wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya PSG mu mpera z'ikinyejana cya 20, yari mu Rwanda aho yatangijeiri shuri rya ruhago rishya y'ikipe rya PSG,i Huye.

    Uyu mugabo yabaye yanatwaye igikombe cy'isi muri USA hamwe na Brazil muri 94.


    Nadia Benmokhtar ayobora amashuri yigisha umupira yose ya PSG uko ari 122

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ishuri-ryigisha-umupira-rya-psg-ryatangiye-ku-mugaragaro-mu-rwanda-havugwa

  • Wa mugore wabyaye abana 44 yahawe inkunga n'umugiraneza #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wo muri Uganda yatangiye kubyara afite imyaka 13 nyuma yo gushyingirwa ku gahato n'ababyeyi be afite imyaka 12.

    Muri videwo yatangajwe na Joe Hattab kuri Facebook, uyu mugore w'imyaka 40 yavuze ko arera aba bana wenyine nyuma y'uko umugabo we abataye akajyana amafaranga yose bari bafite.

    Ubu umubyeyi arera wenyine abana 38 kuko 6 muri 44 yabyaye bapfuye.

    Uyu mugabo w'umwarabu ufite umutima mwiza yahaye abana be ibitanda byo kuryamaho kandi yamufashije kujyana abana be bose mu ishuri.

    Igitangaje kurusha ibindi,uyu mugore yabyaye umwana umwe inshuro imwe gusa, abasigaye bose bari impanga, batatu na bane. Uyu mugore yibarutse abahungu 22 n'abakobwa 16 bakiriho mu bana bakiriho.

    Yabyaye abana 44 bose barimo impanga inshuro 4, abana 3 inshuro 5 na bane inshuro 5.

    Nta buryo bwo kuboneza urubyaro yigezeakorerwa kuko yabwiwe ko bwamugiraho ingaruka mbi cyane.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wa-mugore-wabyaye-abana-44-yahawe-inkunga-n-umugiraneza

  • Rutahizamu w’Amavubi ukina muri Botswana agomba kubagwa #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukina muri Botswana mu ikipe ya Township Rollers, Iradukunda Jean Bertrand agomba kubagwa imvune yo mu ivi yagize.

    Mu Kwakira 2021 nibwo uyu rutahizamu ukina usatira anyuze ku ruhande yerekeje muri iki gihugu aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu musore wari wagize intangiriro nziza muri iyi kipe yahise agira imvune yo mu ivi ry’iburyo.

    Uyu mukinnyi aheruka gukina umukino ikipe ya Township Rollers yatsinzemo BDF XI 2-0 tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akaba yarinjiye mu kibuga asimbura.

    Nyuma nibwo yagize iyi mvune ndetse akaba yabwiye ISIMBI ko agomba kubagwa iyi mvune yo mu ivi mu minsi iri imbere ariko akaba ataramenya umunsi.

    Bertrand agomba kubagwa

    Iradukunda Jean Bertrand aheruka gukina umukino wa BDF XI

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-ukina-muri-botswana-agomba-kubagwa