Category: Uncategorized

  • Polisi yafashe uwari ugemuye urumogi i Nyanza – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, Akagari ka Nyamitanga, Umudugudu wa Rugera.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugore yafatiwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi basaka imodoka zinyura mu muhanda Mukamira-Muhanga,imodoka yarimo yageze mu Mudugudu wa Rugera barayisaka. Abapolisi basatse umutwaro we basanga harimo udupfunyika tw’urumogi yaruhishe mu myenda yari mu gikapu cye.”

    Uwafashwe yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya uba mu Karere ka Nyanza akaba yari arukuye ku mucuruzi w’urumogi wo mu Murenge wa Bugeshi. Gusa yanze kuvuga imyirondoro y’uyu mucuruzi, ariko ngo yari yamusezeranyije kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 amaze kugeza ruriya rumogi ku mukiriya i Nyanza.

    CIP Karekezi yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe bagafungwa imyaka myinshi muri gereza. Yakomeje akangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe n’urumogi yafatanwe byashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source : https://ift.tt/3cVbgtC

  • Gatsibo: Abaturage bakoze intebe z’amashuri bahawe umunsi ntarengwa wo kwishyurwa – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyahawe umurongo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, nyuma y’aho rwiyemezamirimo, aba baturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bahuye bagacoca ikibazo.

    Ni ikibazo kimaze amezi arenga atandatu aho abaturage bavuga ko bateranyije intebe zirenga ibihumbi 13 zagombaga gushyirwa mu bigo by’amashuri, bikarangira hari amafaranga yabo batishyuwe.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bagitangira gukora bishyurwaga neza ariko ngo bigeze mu minsi ya nyuma batangira kwishyurwa nabi.

    Kunduwumutima Emerance yagize ati “ Njye bamfitiye ibihumbi 85 Frw nakoreye. Mu mezi ya nyuma twarishyuzaga bakatubwira ko rwiyemezamirimo ataraboneka, ubu rero ari kuganira n’ubuyobozi turindiriye ikivamo kuko hashize igihe.”

    Bayavuge Marie Chantal we wishyuza ibihumbi 25 Frw kuko yatanze imisumari n’imiseno, yavuze ko bari bamaze igihe kinini bishyuza ariko barabuze igisubizo.

    Ati “ Ubu rero batubwiye ko Akarere ariko kagiye kutwishyura kandi ni nabyo twasabaga mbere kuko Akarere niko katureberera, twasabaga ko twishyurwa hanyuma bakazayakata rwiyemezamirimo none birangiye babyumvikanye.”

    Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise uyobora True energy Ltd, yavuze ko ikibazo cyari cyabayeho cyanatumye abaturage batinda kwishyurwa cyatewe n’umukozi wakoreshaga abo baturage watanze raporo y’amafaranga menshi arenze ayagombaga kwishyurwa biba ngombwa ko bitinda.

    Ati “ Mbere bishyuzaga miliyoni 20 Frw ariko twaje gusubiramo dusanga ni miliyoni zirengaho gato 13 Frw, aho bikemukiye rero nasabye Akarere gufata amafaranga bamfitiye bagakuramo amafaranga yose y’abo baturage bagahita babishyura.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yavuze ko bagiranye ibiganiro na rwiyemezamirimo abaha uburenganzira bwo kwishyura abaturage ku mafaranga bari bamufitiye, yizeza abaturage ko nyuma y’icyumweru kimwe bari bube babishyuye.

    Ati “ Rwiyemezamirimo tumufitiye amafaranga menshi arenga miliyoni 30 Frw, abaturage bo ni miliyoni 13 Frw kandi yaduhaye uburenganzira bwo kubishyura. Uwumvaga ko yarenganye rero ari burenganurwe kandi turumva ikibazo gihawe umurongo.”

    Nankunda yijeje aba baturage ko bitarenze tariki ya 3 Ukuboza bazaba babonye amafaranga yabo yose.

    Kunduwumutima Emerance yavuze ko yishimiye kwishyurwa nyuma y’amezi atandatu

    Bayavuge Marie Chantal yavuze ko kuva na mbere basabaga akarere kubishyura bakazayakata rwiyemezamirimo

    Bamwe mu baturage bishyuza rwiyemezamirimo bishimiye ko bagiye kwishyurwa

    source : https://ift.tt/3p5s9Ya

  • Ni urwibutso abasigiye! Zebedayo Family basoh… – #rwanda #RwOT

    Zebedayo Family igizwe n’abaririmbyi bakomoka kuri nyakwigendera Claude Rugirira Zebedayo wari umuririmbyi ukomeye. Iri tsinda ryatangijwe n’abana 6 ba Zebedayo, rikomeza kwaguka nyuma y’uko bongeyemo abakwe, abakazana, abuzukuru n’inshuti. Zebedayo Family ibarizwamo abaririmbyi bavukana b’ibyamamare mu muziki wa Gospel Diane Nyirashimwe (Diane Zebedayo) wamamaye muri Healing Worship Team na True Promises Ministry, Tresor Ndayishimiye washinze True Promises Ministry, Richard Zebedayo umunyempano utanga icyizere cy’eho heza mu muziki, n’abandi.

    Zebedayo Family ubwo bari kumwe na Diane i Kanombe mbere y’uko yerekeza muri Amerika

    Kuri ubu Zebedayo Family bafite indirimbo nshya bise ‘Tuvubire imvura’ yasohokanye n’amashusho yayo, bakaba barayiririmbanye na Diane mbere y’uko ajya muri Amerika. Tresor Ndayishimiye umwe mu bagize iri tsinda, yabwiye InyaRwanda.com ko kuririmbana na Diane iyi ndirimbo mbere y’uko ajya muri Amerika byabashimishije cyane kuko ari nk’urwibutso bazahora bamwibukiraho. Yavuze ko muri iyi ndirimbo yabo nshya, baba binginga Imana ngo itange umugisha w’ububyutse ku Itorero rya Kristo, itange imvura y’umugisha ku miryango yabo no ku banyarwanda bose kandi barusheho kwegera Imana. 

    Yagize ati “Imvura ijya ifatwa nk’ikimenyetso cy’umugisha kuko ku bahinzi iyo nta mvura ihari ni ukuvuga ngo ntibahinga, ntabwo babasha kweza, ibintu byabo akenshi iyo bahinze birarumba, umusaruro ukaba mucye, abantu bakicwa n’inzara n’amapfa. Ubusobanuro bw’imvura muri iyi ndirimbo ni uko turi mu murimo w’Imana udusaba gukora cyangwa guhinga. Guhinga ni mu buryo bwo gukora dukorera ijuru, rero muri uru rugendo hakenewe imvura y’umugisha cyangwa imvura y’ububyutse, imvura nk’ikimenyetso cy’abantu bari mu murimo nyakuri”.

    Twabonaga abantu benshi bahugiye muri gahunda nyinshi zituma badakora umurimo bari mu mbaraga, turavuga tuti reka dusenge isengesho ryo kuvuga ngo tuvubire imvura, hahandi umuntu ageze imbaraga nke zo mu buryo bw’umwuka, Imana imuvubire yo kumuhembura kugira ngo asubire mu mbaraga. Urabona twavuze uduhemburire igihugu, igihugu cyacu nyine kimenye Imana, ko ariyo mugenga wa byose, gihembukire kuba kizi ko Imana ariyo ishobora byose”. Bumvikana kandi basabira imiryango yabo n’abanyarwanda bose muri rusange, kugira ngo abana babo bakurire mu nzira y’Agakiza.

    InyaRwanda.com yabajije Tresor Ndayishimiye icyo yavuga ku kuba bashyize hanze indirimbo wavuga ko ari iya nyuma baririmbanye na Diane akiri mu Rwanda aho bagiye kujya baririmba batari kumwe, na we akawukomereza muri Amerika atari kumwe nabo, adusubiza ko kuri bo ari urwibutso abasigiye. Yagize ati: “Bisobanuye ko twashatse kuyikoraba nawe kugira ngo izabe urwibutso ko agiye kugenda twakoranye indirimbo. Kandi tunamusezeranya ko tuzakomeza gukorana nawe n’aho agiye”. 

    Bamwe mu bagize Zebedayo Family y’abaririmbyi bafite impano idashidikanwaho

    Ku bijyanye no kuba muri iyi ndirimbo harimo abantu batabarizwa mu muryango wabo wa Zebedayo, uyu mugabo uzahora ashimira umurimo ukomeye yakoze wo gutangiza itsinda rya True Promises Ministry riri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda, yavuze ko basanze ari byiza kwifatanya n’inshuti zabo kuko ntacyo bakwishoboza badafite abandi. Yavuze ko basanzwe bakorana bakaba ari n’urugingo rumwe. Ati “Bariya twaririmbanye dusanzwe dukorana kuko turi urugingo rumwe rwuzuzanya kandi ntacyo twakwishoboza tudafite abandi. Zebedayo ntabwo yihagije ku buryo twakwishoboza tudafite abandi”. 

    Muri iyi ndirimbo yabo nshya ‘Tuvubire imvura’, Diane usigaye utuye muri Amerika hamwe n’umugabo we n’imfura yabo Keza hari aho atera agira ati “Tuvubire imvura mu mitima yacu duhembuke, tuvubire imvura mu miryango yacu duhembuke, tuvubire imvura mu gihugu cyacu duhembuke”. Bagenzi we bamwakira baririmba bati “Mana yacu ni wowe dukeneye uduhembure, abana bacu ni wowe bakeneye ubahembure. Tuzirikane ni wowe dukeneye mu byacu byose. Imitima yacu turayiguhaye uyihembure, imiryango yacu turayiguhaye uyihembure, igihugu cyacu turakiguhaye ugihembure”.

    Tariki 18/11/2021 ni bwo Diane yahagurutse i Kigali yerekeje muri Amerika asanzeyo umugabo we Mpore Eric. Yakiranywe urugwiro n’umugabo we n’inshuti z’umuryango ndetse n’abakristo baho by’umwuhariko abo muri Zion Temple Dallas, Texas aho azajya akorera umurimo w’Imana. Hashize iminsi 4 Diane ashyize kuri Instagram ifoto yafatiwe muri Amerika aho yari kumwe n’umugabo we n’imfura yabo Keza, munsi yayo akaba yaranditseho amagambo agaragaza ko yishimye ndetse ko yiteguye kwamamaza Yesu mu mahanga. Aragira ati “Uwiteka ni mwiza pe, Uwiteka yangiriye neza, nanjye nzahora mvuga ineza ye nature mu mahanga ko ari Umwami”.

    Diane hamwe n’umuryango we 

    Zebedayo Family bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Tuvubire imvura’

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘TUVUBIRE IMVURA’ YA ZEBEDAYO FAMILY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111976/ni-urwibutso-abasigiye-zebedayo-family-basohoye-indirimbo-tuvubire-imvura-baririmbanye-na–111976.html

  • PSG yafunguye ishuri ryumupira wamaguru mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

    Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shemamaboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris Saint Germain ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai ndetse n'abandi bayobozi muri iyi kipe y'ubukombe ku Isi.

    Umuhango wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi witabiriwe n'ababyeyi b'aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga n'abandi.

    Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi cy'impinduka muri ruhago nyarwanda.

    Yagize ati: 'Turishimye cyane ku bw'iki gikorwa gikomeye PSG ikoze kigiye guha amahirwe abana b'abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w'amaguru, twizeye ko ejo h'umupira w'amaguru w'u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri shuri'.

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Bwana Antoine Anfré yavuze ko iri shuri rishinzwe i Huye kubera umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa watumye PSG igirana amasezerano n'iki gihugu gikomeje kuzamuka cyane mu iterambere, ndetse anahishura ko gushyira iri shuri i Huye ari amahitamo ya Leta y'u Rwanda.

    Nadia benmokhtar ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by'iterambere bya PSG yavuze ko iyi kipe yifuza guhindura amateka y'umupira w'amaguru w'u Rwanda binyuze mu ishuri yafunguye mu karere ka Huye.

    Umunyabigwi wa PSG, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai, yavuze ko iri shuri PSG yafunguye i Huye rizafasha mu guteza imbere impano z'abakiri bato bo mu Rwanda muri siporo ndetse rizagirira umumaro umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Iri shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahundu 110 n'abakobwa 62, bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.

    Nyinawumuntu Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri yavuze ko n’ubwo batangiranye abana 172 bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.

    Ababyeyi b'abana bagiye kwigishwa umupira w'amaguru mu ishuri rya PSG bavuga ko bizeye ko abana babo bazavamo abakinnyi beza buri kipe ku Isi izifuza mu bihe biri imbere, bizanagirira akamaro cyane umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Iri shuri ryagombaga gutangizwa mu Ukwakira 2020 ariko gahunda yari yarateguwe ikomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19.

    Kuva mu Ukuboza 2019, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyatangiye ubufatanye n'ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo, mu masezerano bagiranye harimo no guteza imbere umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w'impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w'amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

    Rai, Ambasaderi Antoine na Shamamaboko bafunguye ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda

    Iri shuri ryatangiranye abana 172

    Umunyabigwi wa PSG Rai yakinnye n’abana kuri Stade Huye

    Shemamaboko wo muri Minisiteri ya siporo yavuze ko iri shuri rizaba umusemburo mwiza w’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Iri shuri ryitezweho kuzamura impano muri ruhago nyarwanda zishobora kuzakina mu makipe akomeye i Burayi

    Nyinawumuntu Grace ushinzwe ibya tekinike muri iri shuri rya ruhago

    Abayobozi bitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111977/psg-yafunguye-ishuri-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda-ryitezweho-impinduka-amafoto-111977.html

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 14 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe n’icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda baba 1,342.

    source : https://ift.tt/31aE8LT

  • Umuryango Imbuto Foundation wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibirori byizihirijwe mu nyubako ya Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, bikaba byanitabiriwe n’umugore w’umukuru w’igihugu cya Namibia Madamu Monica Geingos.

    Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku rugendo rw’umuryango Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2001, ubwo uwo muryango watangiye witwa PACFA, aho wibandaga ku bikorwa byo kwita ku banduye virusi itera SIDA hamwe no kuyirwanya, byakozwe kugera mu mwaka wa 2007, aho uwo muryango waje guhindurirwa izina ukitwa Imbuto Foundation nyuma yo kwagura ibikorwa byawo.

    Ni umuryango watangiranye icyerekezo gisobanutse aho intego nyamukuru yari ukugira ngo Abanyarwanda babeho mu buzima bwiza, ari na yo mpamvu usanga muri gahunda zabo zitandukanye harimo uburezi, ndetse no kubaka ubushobozi bw’umuryango nyarwanda muri rusange bahereye mu rubyiruko.

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko impamvu bahitamo gushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko ari ukubera ko gufasha urubyiruko ari ukubiba imbuto kuko iyo ubibye imbuto uba wizeye ko izakura ukabona umusaruro.

    Ngo mu ntangiriro z’uyu muryango, Leta y’u Rwanda yawuhaye ubwisanzure bwatumye ubasha gukora amahitamo akwiriye atuma basubiza ibibazo umuryango nyarwanda wari ufite nk’uko Madamu Jeannette Kagame yabisobanuye.

    Ati “Gahunda yafashije umuryango Imbuto uhereye ku ntangiriro yari izwi nka PACFA mu myaka 20 ishize, ntabwo yari ukwicyeza ahubwo yari inshingano, hafi igice cy’ikinyacumi cy’imyaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutaka bw’igihugu cyanyu bwongeye kubona gakondo yabwo yo kurumbuka, Imbuto yagombaga kubibwa yari ikeneye gutunganywa neza, kugira ngo yere imbuto yagombaga gusarurwa, ariko kandi nta murongo wari uhari,..”.

    Madamu wa Perezida wa Namibiya, yashimye uruhare rwa Imbuto Foundation mu guhindura imibereho y
    Madamu wa Perezida wa Namibiya, yashimye uruhare rwa Imbuto Foundation mu guhindura imibereho y’abantu no gushyigikira urubyiruko mu bikorwa by’iterambere

    Madamu Monica Geingos, Madamu wa Perezida w’Igihugu cya Namibia, yavuze ko ibikorwa Umuryango Imbuto Foundation umaze kugeraho mu myaka 20 ishize ari ibikorwa byivugira kandi ko bitari kugerwaho mu gihugu kirimo amacakubiri ahubwo ko ubumwe Abanyarwanda bafite ari bwo bwatumye Imbuto Foundation ibasha gukora kandi ibikorwa byawo bikagera ku musaruro ugaragara uyu munsi.

    Ati “Tugomba gushaka ibituranga bishingiye ku ndangagaciro zo kubabarira, zitarangwa no kwicamo ibice, irondabwoko, ahubwo zishingiye ku rukundo, dushobora kugira ibyo tutumvikanaho, dushobora no kutumvikana hagati yacu, ariko amaherezo dufite kimwe tugomba gukora, icyo na cyo ni ukubaka si ugusenya, byoroshye gusenya kurusha gusana”.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yashimiye Madamu Jeannette Kagame, ku cyizere yabagiriye no kubabaza inshingano z’ibyo bakora kuko bahawe urubuga n’amahirwe yo kuzana impinduka muri sosiyete barimo.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni
    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni

    Uretse amavuriro abiri agendanwa ari mu modoka nini yashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira, kuri uyu munsi hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, hanahembwe indashyikirwa (Youth Connect Champions) umunani mu rubyiruko zahize abandi muri gahunda ya Youth Connect.

    Ababaye indashyikirwa mu bikorwa by
    Ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’urubyiruko by’iterambere bahawe ishimwe
    Ange Kagame n
    Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma na bo bitabiriye ibi birori

    source : https://ift.tt/3nXbbM0

  • Umuryango MAFUBO usanga kuzamura ubushobozi bw’umugore ari uburyo bwiza bwo kumurinda ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyamuryango ba MAFUBO mu Rwanda bahuye baganira ku byerekeranye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n
    Bamwe mu banyamuryango ba MAFUBO mu Rwanda bahuye baganira ku byerekeranye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

    Uyu muryango ukorera mu bihugu 48 byo hirya no hino ku isi ugizwe n’abagore bagize igitekerezo cyo kumva ko kwishyira hamwe byatuma bazamuka, bagafashanya, bakaganira cyane cyane bagamije kugendera hamwe no gufasha bagenzi babo bugarijwe n’ubukene.

    Mu gihe kuri ubu ku isi hariho gahunda yUmuryango w’Abibumbye y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, uyu muryango na wo ntiwasigaye inyuma muri ubwo bukangurambaga, cyane ko bihura n’inshingano zawo za buri munsi, nk’uko abayobozi bawo babigarutseho mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru tariki tariki 25 Ugushyingo 2021, ubwo hatangizwaga ubwo bukangurambaga.

    Dr. Hon. Monique Mujawamariya washinze uwo muryango akaba anawuyobora ku rwego mpuzamahanga, yagize ati “Nimuze duhaguruke nka ba Mafubo, dukore ibishoboka byose kugira ngo wa mugore utishoboye tumuzamurire ubushobozi, tuzaba tumuhaye ingabo yo kwibohora ihohoterwa riterwa n’uko akennye.”

    Umuyobozi wa MAFUBO mu Rwanda, Ruth Tuyisenge, na we yagarutse kuri bumwe mu buryo bwatuma ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ricika. Tuyisenge ashishikariza abagabo gukunda abagore babo kuko iyo umugabo akunze umugore we n’uwo mugabo na we bimugirira akamaro.

    Ati “Nkunda kubwira abagabo ko iyo bakunze abagore babo na bo baba bikunze. Iyo umugore aguwe neza mu rugo, ibintu byose bigenda neza.”

    Umuyobozi mukuru wa MAFUBO Dr. Hon. Monique Mujawamariya (iburyo) na Ruthn Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda (ibumoso) basobanuye ko iterambere ry
    Umuyobozi mukuru wa MAFUBO Dr. Hon. Monique Mujawamariya (iburyo) na Ruthn Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda (ibumoso) basobanuye ko iterambere ry’umugore ari iterambere ry’umuryango wose

    Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda avuga ko kuzamurira abagore n’abakobwa ubushobozi atari ugushaka kubarutisha abagabo, ahubwo ko ari ukugira ngo bibafashe kugira ubuzima bwiza no kwirinda ihohoterwa n’ibishuko bahura na byo.

    Avuga kandi ko icyo bibandaho atari ukubaha ubushobozi bw’amafaranga gusa kuko byonyine bitatuma bahinduka, ahubwo ko babafasha no guhindura imyumvire kuko ari bwo buryo bwiza bwo kuva mu buzima bubi bahozemo bakagira ahazaza habo heza.

    Ati “Ni ngombwa kubatega amatwi ukabumva ibibazo bafite, ukamwereka ko ari mwiza kandi ko umwitayeho kuko abenshi baba baratereranywe, icyo gihe umenya neza uko ukemura ibibazo byabo ukabafasha no kubisohokamo.”

    “Icya mbere twifuza ni ukugarura agaciro k’umwana w’umukobwa. Kuba umukobwa yarabyaye afite imyaka 12 cyangwa 15 ntibivuze ko ubuzima buhagaze. Abo bana b’abakobwa bashobora gusubira mu mashuri bakiga bakazavamo abantu bashobora gukora imirimo itandukanye. Iyo bahawe amahirwe, inzozi bari bafite nta kabuza bazigeraho.”

    Izina MAFUBO rituruka ku ijambo ryitwa ‘Gufuba’ risobanura kwambika no gutegura umuntu witabye Imana kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.

    Dr. Monique Mujawamariya ni we washinze umuryango MAFUBO
    Dr. Monique Mujawamariya ni we washinze umuryango MAFUBO

    Mu bihe byo hambere ngo hari umugore wabikoreye mugenzi we wari witabye Imana, ashyingurwa ku manywa kandi mu buryo bwiyubashye, mu gihe abandi bagore babashyinguraga nijoro kandi ngo nk’imbwa.

    Uwakoreye uwitabye Imana ibyo bikorwa byo kumwitaho ngo ni we bitaga Mafubo, bikaba kuri ubu bikoreshwa mu rwego rwo gusobanura umugore ukunda undi ku buryo akora ibishoboka byose kugira ngo arinde mugenzi we gukorwa n’isoni.

    Muri iki gihe aba ba Mafubo babivanye muri ubwo buryo bwo kwita ku witabye Imana, ahubwo babizana mu buzima busanzwe bwo kwita ku mugore cyangwa umukobwa ufite ikibazo runaka, bagenzi be bakamufasha kugisohokamo.

    Umuyobozi wa MAFUBO ku rwego mpuzamahanga ati “Ubu MAFUBO afasha umuntu utishoboye akamurinda gukorwa n’isoni mu gihe yabyaye nk’umwana akabura ubushobozi bwo kumuvuza kubera ko adafite amafaranga. Ashobora kugutera inkunga y’amafaranga, cyangwa se akaguherekeza, akakugira n’inama mu buryo bw’ibitekerezo. MAFUBO ni wa wundi ubona ko uhora wambaye umwenda umwe kubera ko utishoboye akaguha umwambaro nawe ugaseruka mu bandi udafite ipfunwe,…”


    source : https://ift.tt/3rglv46

  • Sadio Mane na bagenzi be bakinana muri Senegal bagiye kuza gukorera imyitozo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Senego cyanditse ko Aliou Cissé na bagenzi be babonye ko Bafoussam, umujyi Senegal izakiniramo imikino yo mu matsinda uri mu misozi,bahitamo kuzajyana abakinnyi mu gace gafite ikirere nk'icyo muri ako gace.

    U Rwanda rufite ikirere kimeze nk'icyo mu mujyi wa Bafoussam muri Cameroon ariyo mpamvu baruhisemo bigizwemo uruhare n'umutoza w'ingufu, Teddy Pellerin.

    Senegal iri mu itsinda rya 2 hamwe na Malawi, Guinea na Zimbabwe.

    Kuva Senegal yabona itike yo kwitabira iyi mikino itaha yo ku mugabane wa Afurika, abakozi ba tekinike bahise batangira kwitegura hakiri kare nk'uko byatangajwe na Record, yasuwe na Senego.

    Uretse kuba ikirere cy'u Rwanda gisa na hariya, Aliou Cissé hamwe n'abamwungirije barashaka gukorera imyitozo mu mutuzo mwinshi mbere y'uko binjira mu irushanwa.

    Amakuru avuga ko na mbere yo gutsinda Congo 2-0, abakinnyi ba Senegal bari bamenyeshejwe n'abatoza ko bazakorera imyitozo mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadio-mane-na-bagenzi-be-bakinana-muri-senegal-bagiye-kuza-gukorera-imyitozo-mu

  • Ibitaramo “bishobora” guhagarikwa – #rwanda #RwOT

    Kuva Covid-19 yiswe Omicron yagaragara muri iki Cyumweru, Isi yahiye ubwoba, ibihugu bitangira gufunga ingendo, ibindi bikaza ingamba ku bantu babyinjiramo kugeza no ku Rwanda rwasubijeho akato k’amasaha 24 ku bantu bose binjira mu gihugu.

    Mu mabwiriza mashya yaraye atangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, harimo n’ingingo iburira abantu ko bakwiriye “kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi no mu birori cyangwa imyidagaduro bitari ngombwa”.

    Iyi ngingo ica amarenga ko mu gihe Omicron yagera mu Rwanda, ibitaramo byari byarakomorewe bishobora gufungwa, ahubwo icyakozwe ubu ari ugutegura abantu mu mutwe mbere.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye IGIHE ko amabwiriza yari asanzwe agenga abitabiriye ibitaramo, akwiriye kubahirizwa.

    Ayo arimo kuba nibura umuntu yarikingije nibura agahabwa urukingo rumwe, yipimishije, kandi yagera no mu gitaramo agakomeza kwitwararika ahana intera na mugenzi we kandi yambaye n’agapfukamunwa.

    Yakomeje avuga ko uko abantu bari bwitware muri ibi bihe, ari byo biza kugena umwanzuro ukwiriye ushobora gufatwa.

    Ati “Biraterwa n’uko abantu babyitwaramo. Nibatubahiriza amabwiriza nibwo byaba ari ikibazo. Baje batikingije, batipimishije, batubahiriza n’andi mabwiriza asanzwe, byanaviramo guhagarika igitaramo nubwo cyaba kirimo.”

    Dr Ngamije asobanura ko hakiri kare ku buryo abantu babuzwa guhura mu gihe bujuje ibisabwa bya ngombwa, gusa abategura ibitaramo avuga ko bishobora guhagarikwa barenze ku mabwiriza.

    Ati “Cyane abantu bari guhura ntibubahirize amabwiriza n’igitaramo cyahagarikwa. Abateguye ibitaramo bagomba kugira na bo uruhare, bagafatanya n’inzego zitandukanye mu kubahiriza amabwiriza.”

    Birashoboka ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zakubahirizwa mu bitaramo?

    Muri Nzeri nibwo ibitaramo byakomorewe nyuma y’igihe kinini bisubitswe kubera Covid-19. Icya mbere cyabimburiye ibindi gikomeye cyabaye mu mpera za Ukwakira kuri Canal Olympia ku i Rebero.

    Nyuma habaye ibindi birimo icya Massamba Intore, icyitabiriwe na Adekunle Gold wo muri Nigeria, icya Bruce Melodie, icya Omah Lay na Rema bombi bo muri Nigeria n’ibindi.

    Muri ibyo bitaramo byose, nta na kimwe muri byo wavuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirijwe uko bikwiriye na cyane ko abategura ibitaramo basobanura ko bigoye kugira ngo bigerweho.

    Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters wateguye igitaramo cyiswe Kigali Fiesta kikitabirwa na Omah Lay, yabwiye IGIHE ko mu gutegura ibitaramo, hari amabwiriza yibandwaho cyane n’andi agoye.

    Ati “Bisa nk’ibigoye ariko ariya mabwiriza tuba tugomba kugerageza kuyubahiriza. Ugerageza kubwira abantu ko nibatitwara gutya na gutya igitaramo gishobora guhagarikwa. Ariko biragoye kubwira umuntu waje kubyina, kwizihirwa, biragoye.”

    Mushyoma yasobanuye ko imbaraga nyinshi zishyirwa mu gusaba abantu kuba barikingije, kuba baripimishije ariko kubwira umuntu ngo niyambare agapfukamunwa, byo ni ihurizo.

    Ati “Biragoye cyane ko umuntu yamaze kwipimisha, yarikingije ari mu gitaramo wamubwira ngo yambare agapfukamunwa. [Abayobozi] Batubwiraga ko ingufu zigomba gushyirwa mu kuba yarakingiwe, yapimwe. Naho izindi ngamba ntabwo zubahirizwa.”

    Dr Ngamije yavuze mu bitaramo byabaye mu minsi ishize, hari bike byubahirije amabwiriza. Ati “Hari aho yubahirijwe, nka Massamba yanyuzagamo akabibutsa kubahiriza amabwiriza ariko hari n’ahandi batayubahirije.”

    Kuva Omicron yagaragara, ibihugu byinshi by’i Burayi byafashe ingamba zikomeye, bihagarika ingendo bizihuza n’ibihugu yagaragayemo.

    Ku wa Gatanu, Omicron yari imaze kugaragara muri Afurika y’Epfo, Botswana, Hong Kong n’u Bubiligi. Mbere ya Saa Sita zo kuri uyu wa Gatandatu, yagaragaye mu Bwongereza kuko yasanzwe mu barwayi babiri.

    Mu bihugu nk’u Buholandi, u Budage, Tchèque naho hari abarwayi bikekwa ko bayanduye. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho bikekwa ko yagezeyo nubwo nta murwayi iragaragaraho.

    Bivugwa ko yandura cyane kurusha ubundi bwoko bwabayeho bwa Covid-19, gusa ntibiramenyekana niba inica cyane.

    Nta nubwo bizwi niba inkingo za Covid-19 zihari hamwe n’indi miti bishobora kuyirinda gusa icyizere ni uko uwakingiwe ashobora kugira amahirwe menshi yo guhangana nayo.

    Mu bitaramo, byamaze kugaragara ko guhana intera no kwambara udupfukamunwa bidashoboka

    source : https://ift.tt/3p61nid

  • Perezida Kagame yashimye Imbuto Foundation yujuje imyaka 20 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yifurije Imbuto Foundation isabukuru binyuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye. Ibirori byo kuyizihiza byabereye muri Kigali Convention Centre.

    Congratulations :#ImbutoTurns20

    — Paul Kagame (@PaulKagame) November 27, 2021

    Imbuto Foundation ni Umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Kuva icyo gihe, umaze guhindura ubuzima bw’abaturarwanda mu ngeri nyinshi.

    Nko mu rwego rw’uburezi, abana 60.106 batarengeje imyaka itandatu, bafashijwe guhabwa uburezi buboneye binyuze mu Ngo Mbonezamikurire z’abana bato ziri hirya no hino mu gihugu.

    Ni mu gihe ababyeyi 25.357 bungukiye mu kuba izo ngo zarashyizweho bahabwa imirimo yo kwita kuri abo bana.

    Imbuto Foundation yagize kandi uruhare mu kubaka amashuri mu bice bitandukanye by’igihugu, nk’aho hari atatu yubatswe mu turere twa Gasabo, Gicumbi na Nyarugenge.

    Ku rundi ruhande, abana b’abakobwa 5.113 bahawe ibihembo ku bwo gutsinda neza mu mashuri guhera mu 2005. Abafashijwe kubona amafaranga y’ishuri mu mashuri yisumbuye guhera mu 2002 ni 10.241.

    Mu rwego rw’ubuzima, abana b’abakobwa 3.422 babyaye inda zitateganyijwe, bahawe ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo barindwe ihungabana, naho abantu 604.992 bagerwaho n’amahugurwa ajyanye no kuboneza urubyaro.

    Urubyiruko 299.834 rwafashijwe kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n’ibindi.

    Ni mu gihe Abajyanama b’Ubuzima 35.667 bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze byatuma bakora akazi kabo neza n’ibindi.

    Mu bijyanye no kongerera ubushobozi urubyiruko, Imbuto Foundation yafashije ururenga ibihumbi 28 binyuze mu biganiro n’amahuriro y’urubyiruko 39 yigaga ku miyoborere, gukunda igihugu, amahitamo aboneye y’icyo umuntu yakora, uburere mboneragihugu, ubukorerabushake n’ibindi.

    Ni mu gihe kandi miliyoni 290 Frw yahawe urubyiruko mu guteza imbere imishinga yabo binyuze mu kigega cyo kuzahura inganda ndangamuco.

    Koperative 37 zafashijwe kugeza umusaruro wazo ku masoko naho urubyiruko rw’abagore n’abagabo 48 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahembwe binyuze muri gahunda ya CYRWA.

    Mu 2001, Madamu Jeannette Kagame yashinze Umuryango PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wari ugamije by’umwihariko kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

    Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007, yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Madamu Jeannette Kagame ku wa 5 Ukuboza 2018, yari agaragiwe n’abana bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, ubwo hasozwaga umwiherero wabereye mu Karere ka Nyanza

    source : https://ift.tt/3DVkH82