Category: Uncategorized

  • Imbuto Foundation yizihije Isabukuru y’Imyaka 20, Madamu Jeannette Kagame ashimirwa icyerekezo yayihaye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

    PACFA yaje kugenda yaguka bituma mu 2007 ihindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye, ko rwatangiriye mu muhengeri ariko uyu munsi rukaba rugeze aheza hari inzira ikomeza kwerekana ahazaza.

    Ati “Iyo ntekereje Imbuto na PACFA bibaho, mbona umusaruro wo kwiyemeza.”

    Yavuze ko itangira ry’uyu muryango ryasaga n’igikorwa cy’impinduramatwara kuko hari hashize igihe gito igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Impfu zishobora kwirindwa ntizikwiriye kujya imbere yacu, ngo ziherekeze umubyeyi ugiye mu mirimo, ngo zakire abana bavutse, ngo zibe umutwaro ku bukungu bwacu.”

    Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko Imbuto Foundation yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya izo ndwara nk’uburyo bwo guharanira ukwigenga kw’ejo hazaza.

    Mu myaka 20 ishize, Imbuto Foundation yafashije abana b’abakobwa 3.422 babyaye inda zitateganyijwe, bahawe ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo barindwe ihungabana, naho abantu 604.992 bagerwaho n’amahugurwa ajyanye no kuboneza urubyaro.

    Urubyiruko 299.834 rwafashijwe kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n’ibindi.

    Ni mu gihe Abajyanama b’Ubuzima 35.667 bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze byatuma bakora akazi kabo neza n’ibindi.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intambwe iri kwishimirwa uyu munsi atari ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo ari iyo kuzuza inshingano uyu muryango wihaye.

    Ati “Icyo Imbuto yagendeyeho kuva mu ntangiriro no mu ivuka rya PACFA mu myaka 20 ishize, ntabwo ari uguharanira icyubahiro, ahubwo ni inshingano.”

    Yashimiye abagore bamubaye hafi muri iyi myaka yose, bagaharanira ko Imbuto Foundation igera ku ntego yari yariyemeje, abashimira urugwiro, ubwitange n’umutima wa kibyeyi byabaranze.

    Yakomeje ati “Namwe bayobozi muri hano, turabashimira ubushishozi n’icyerekezo mwatweretse. Imyaka 20 ni intambwe ifatika no kuri bamwe muri twe bagize ibirori by’isabukuru. Ku rubyiruko rwacu, ni igihe cy’ubugimbi. Mu iterambere ry’ibihugu bitera imbere, ni ibihe bidasanzwe.’’

    Kuri Imbuto ni urugendo rwakozwemo ibintu bitandukanye byungukiyemo na benshi. Abanyeshuri 5.000 b’abakobwa batsinze neza bafashijwe kwiga mu gihe abana b’imyaka itandatu barenga 6O.000 barerewe mu ngo mbonezamikurire z’abana bato [ECD].

    Madamu Jeannette Kagame yashimiwe umuhate mu bikorwa bihindura ubuzima bwa benshi

    Ibirori byo kwizihiza Isabukuru ya Imbuto Foundation byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021.

    Byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Madamu wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos; Madamu Roman Tesfaye wa Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, abambasaderi, abayobozi muri Guverinoma, abafatanyabikorwa n’inshuti za Imbuto Foundation.

    Abatanze ibiganiro bose bashimye intambwe Imbuto Foundation yateye n’uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame muri urwo rugendo.

    Madamu Monica Geingos yavuze ko uyu muryango watangijwe mu gihe kigoye ariko ugera ku ntego zawo.

    Ati “Nabonye abakozi bake, ndatangara. Abagore b’abakuru b’ibihugu ntibavuka ari abayobozi. Twese twaba abayobozi, kandi ibyo Madamu Jeannette Kagame yarabigaragaje.’’

    “Tugomba guharanira indangagaciro zacu, tukumva abakiri bato binyuze mu rubyiruko. Ndashimira Madamu Jeannette Kagame watekereje kuri iki cyerekezo. Turagukunda, inshuti za Imbuto twemera ibyo ukora.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, Semafara Sage, yavuze ko kuva mu 2003 [PACFA] yaje guhinduka Imbuto Foundation yatangiye urugendo rwo gufasha abafite virusi itera SIDA kandi rugikomeje.

    Ati “Twiteguye gukomeza urugendo mwatangiye. Uyu munsi dufite intego yo kurandura no gukuraho SIDA ku Isi ariko dufite imyaka itarenze 10 ngo tubigereho. Mu Rwanda twatangije urwo rugamba rwo kurandura ubwandu bushya bwa SIDA mu Rwanda.’’

    Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yashimangiye ko buri gihe habaho impamvu yo guharanira igikwiye mu kubaka sosiyete idaheza.

    Ati “Imbuto Foundation muri UN dusangiye indangadaciro zimwe, zo kubaka umuryango uhamye, utekanye, utuje kandi wita ku bawurimo. Ngicyo ikiduhuza. Muri ubwo bufatanye tuzakura nk’igiti cy’inganzamarumbo, gitanga ubuzima.’’

    Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda, Ntirenganya Valens, uri mu bagenerwabikorwa ba gahunda y’abahawe buruse muri ‘Edified Generation’ yashimye ubumenyi yahawe.

    Ati “Ndashimira Nyakubahwa Jeannette Kagame ko batwitayeho nkuko umubyeyi yita ku bana be. Mu izina ry’abanyuze muri Imbuto Foundation muri gahunda ya Edified Generation, turabashimira.’’

    Edified Generation Rwanda bashinze nk’abafashijwe kwiga ubu ni umuryango ufite abagenerwabikorwa barenga 5000, bafashwa kubona ibikoresho bitandukanye ku ishuri.

    Urubyiruko n’ibigo by’indashyikirwa byashimiwe

    Muri uyu muhango kandi hahembwe imiryango ifasha urubyiruko kwiteza imbere n’urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers) bihindura imibereho yarwo n’iy’igihugu.

    Mu rubyiruko rwashimiwe harimo Jessica Gérondal Mwiza w’imyaka 29 y’amavuko. Asanzwe ari Visi Perezida wa Ibuka France. Yashimiwe ku bw’uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa aho atuye no mu Burayi.

    Undi ni Moses Turahirwa w’imyaka 30. Uyu musore yashinze inzu ihanga imideli yitwa Moshions imaze kuba ubukombe mu gihugu no mu mahanga kugera mu 2015.

    Yagize uruhare mu guhanga urubyiruko ku bantu barenga 100 bamufasha mu kazi ka buri munsi.

    Nziza Nadege w’imyaka 30 ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Harvard University mu bijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri, yashimiwe ku bw’ubushakashatsi yakoze ku misokoro na virus zishobora gutuma umuntu amugara mu ngingo cyangwa se akagira ubundi burwayi nko ku ruhu.

    Yves Mutabazi w’imyaka 26 na we yahawe ishimwe. Ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yashimiwe ko ari umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino iheruka y’Igikombe Nyafurika cyabereye muri Kigali Arena, agafasha u Rwanda gutahukana umwanya wa Gatandatu.

    Uwineza Aline Nelly w’imyaka 33 we ni rwiyemezamirimo washinze ikigo gikora imiti yica udukoko. Yashimiwe uruhare rwe mu kurwanya Covid-19 akora kandi akanacuruza litiro zirenga 1000 z’uyu muti ukoze mu gikakarubamba.

    Imiryango yahembwe yo irimo uw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake wahawe igihembo, ushimirwa uburyo rwafashije igihugu guhangana n’ibihe bitoroshye bya Covid-19, rukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa uko bikwiriye.

    Ihuriro ryarwo rigizwe n’urubyiruko 416.000. Kuva mu 2013, uru rubyiruko rwubatse inzu 914, rutera ibiti 700.000 runatangira Ubwisungane mu Kwivuza imiryango 2412.

    Abandi bahembwe ni Urubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ryitwa “Peace And Love Proclaimers”. Iri huriro ryatangiye mu 2007 niryo rigira uruhare mu gutegura ibikorwa bizwi mu gihugu nka “Walk to Remember”.

    Aba biyongeraho Umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Acts Of Gratitude”. Uyu muryango washinzwe mu 2011 n’abasore n’inkumi 13, ugamije guhindurira ubuzima imiryango ibihumbi 10 bitarenze mu 2030 binyuze mu guhanga imirimo n’ibindi.

    Abitabiriye ibirori by’isabukuru ya Imbuto Foundation basusurukijwe n’abahanzi biganjemo abanyuze mu irushanwa ryashyiriweho gushaka abanyempano rya ArtRwanda- Ubuhanzi.

    Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari ageze ahabereye uyu muhango

    Mbere yo kwinjira mu cyumba cya KCC cyabereyemo inama, Madamu Jeannette Kagame n’abari bamuherekeje bafashe ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yashimye abagenerwabikorwa bagiriye umuryango icyizere bagafatanya mu rugendo rwo guhindura ubuzima bwabo

    Hakinwe imikino igaragaza urugendo rw’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazo Rosemary, mu izina ry’urubyiruko yashimye umusanzu wa Imbuto Foundation mu mishinga iri mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu

    Hakaswe umutsima hishimirwa intambwe Imbuto Foundation yateye, ishyira imbere uburezi n’imibereho myiza y’Umwana w’umukobwa mu Rwanda

    Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3xvLXaS

  • Yves Mutabazi ukina Volleyball ari mu bahembwe na Madamu Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yves Mutabazi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Rosemary Mbabazi, Minisitiri w
    Yves Mutabazi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco

    Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, habereyemo n’umuhango wo guhemba urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere aho kuri urwo rutonde hagaragayeho umukinnyi Mutabazi Yves ubu ukinira Hatta Club yo mu mujyi wa Abu Dhabi ho muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

    Yves Mutabazi ni umwe mu bahawe ishimwe
    Yves Mutabazi ni umwe mu bahawe ishimwe

    Mutabazi Yves yigaragaje cyane uyu mwaka mu ikipe y’Igihugu ubwo bari mu marushanwa y’igikombe cya Afurika (Africa Nations Championship 2021) yabereye i Kigali mu Rwanda aho ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa Gatandatu nyuma ya Tunisia, Cameroon, Morocco, Egypt ndetse na Uganda dore ko Yves Mutabazi yaje mu bakinnyi 3 batsinze amanota menshi muri iri rushanwa.

    Yves Mutabazi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y
    Yves Mutabazi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y’Igihugu

    Mutabazi Yves yerekeje muri Hatta Club mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka avuye mu ikipe ya Gisagara Volleyball Club nyuma yo kubengukwa n’iyi kipe ubwo yigaragazaga mu ikipe y’Igihugu.

    Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bamenyekaniye cyane mu ikipe ya APR VC yavuyemo yerekeza mu gihugu cy’u Buyapani gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga. Nyuma yo kuvayo yerekeje muri REG VC aho yasoje amasezerano agahita yerekeza muri GISAGARA Volleyball Club.

    Yves Mutabazi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi muri Nzeri 2021 mu mikino y
    Yves Mutabazi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi muri Nzeri 2021 mu mikino y’igikombe cya Afurika yabereye mu Rwanda
    Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje u Rwanda n
    Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje u Rwanda n’u Burundi

    source : https://ift.tt/311etFF

  • Hagiye gutangwa ibihembo ku bagore bari mu bu… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere byateguwe n'ikigo Thousand Hills Event. Byakabaye byaratanzwe mu 2020 bisubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Bigamije gutera ishyaka abagore bari mu bucuruzi no mu buyobozi, hagamijwe no gutinyura bagenzi babo. Bihatanyemo abagore 100 bari mu byiciro 20, muri buri cyiciro hahatanyemo abagore batanu.

    Umuyobozi wa Thousand Hills Event, Nathan Offodox Ntaganzwa uri gutegura ibi bihembo yabwiye INYARWANDA, ko bahisemo gutegura ibi bihembo nyuma yo kubona ko hari umubare w'abagore utaratinyuka kwinjira mu bushabitsi n'ubuyobozi.

    Ati 'Iki gikorwa twagiteguye tumaze kubona ko hari ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore bakora 'business' zifatika. 'Business' zoroheje abazikora ni benshi, ariko mu bushakashatsi bwakozwe mu bushabitsi bunini bugaragaza ko abagabo ari bo bafite umubare munini kurusha abagore.'

    'Kandi igihugu cyacu cyimakaje ihame ry'uburinganire, kuki iryo hame ritagera no mu bikorera cyane.'

    Uyu muyobozi yavuze ko hazahembwa abagore 20 muri ibi bihembo ariko ko hari n'abagore bazashimirwa mu buryo bwihariye [Special Recognition] muri ibi bihembo.

    Nathan yavuze ko aba batari mu bahataniye ibi bihembo, ahubwo ko bazatangazwa ku munsi nyirizina. Kandi ko hazashingirwa ku gihe bamaze mu bushabitsi n'ubuyobozi.

    Ati 'Hazashingirwa kuba amaze nibura imyaka 10 mu bushabitsi n'ubuyobozi. Kuba ibikorwa bye byaratanze akazi ku mubare munini. Kuba yarashyizeho igikorwa cyunganira Leta n'ibindi.'

    Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, aba bagore binjiye mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga RWIBA2021. Aya matora azarangira tariki 8 Ukuboza 2021.

    Ibi bihembo birimo icyiciro cy’umugore w’umwaka washinze ‘Business’; icyiciro cy’umugore uri mu nzego z’ubuyobozi bw’ibigo by’imari [Board Level&Senior Executive of the year].

    Hari ikigo gishya cy’ubushatsi cy’umwaka, aha harimo inzu y’imideli ya Zöi yashinzwe n’itsinda ry’abakobwa bavukana rya Mackenzie ibarizwamo Miss Nishiwe Naomie [Start-Up of the year].

    Ikigo gisakaza amashusho cya Canal+ gihataniye igihembo mu cyiciro cya kompanyi iyobowe n’umugore itera imbere uko bucyeye n’uko bwije [Fastest Growing Women-Owned], iki cyiciro kinarimo Marie France Sonia washinze Televiziyo ya Genesis Tv.

    Icyiciro cy'abagore bari mu mwuga w'itangazamakuru bambara neza [Most Stylish Media Personality] harimo Keza Joanna, Bianca Baby, Gloria Mukamabano, Egidie Bibio Ingabire na Martina Abera

    Abanyamideli [Mode] ni Jennifer Girukwishaka, Miss Akiwacu Colombe Isheja Mourella, Gabriella Umulisa, Cycy Beauty wagaragaye mu ndirimbo ‘Atensiyo’ ya Platini.

    Icyiciro cy'abahanzikazi harimo Aline Gahongayire, Alyn Sano, Marina, Queen Cha na Butera Knolwess. Aline Gahongayire anahatanye mu cyiciro ‘Social lite Award’ ahuriyemo na Shaddyboo, Kate Bashabe, Supersexy na Mutesi Jolly.

    Ibyiciciro 20 birimo abagore 100 mu bigo bitandukanye bahataniye ibi bihembo:

    1.Champion of Change

    •        COPEDU CEO

    •        NCBA CEO

    •        MTN CEO

    •        BANK OF KIGALI CEO

    2.Woman Business Owner of the Year

    •        Uzuri K&Y

    •        DOKMAI Rwanda ltd

    •        Inzuki Design

    •        ABDC Ltd

    3.Board Level & Senior Executive of the Year

    •        COPEDU CEO

    •        MTN CEO

    •        Eco-Bank CEO

    •        Bank of Kigali CEO

    4.Start-Up of The Year

    •        Ishyo Foods

    •        Zoi

    •        Karisimbi Wines

    5.Social Entrepreneur Award

    •        The Womens’ bakery

    •        Gahaya Links(Baskets)

    •        Water Access Rwanda

    •        Question Coffee

    6.Global Brand Award Contribution

    •        Angelique’s Finest

    •        Gahaya Links

    •        Uzuri K&Y

    7.Agri-Entrepreneur Award

    •        Champion Grocers Ltd

    •        Ishyo Foods

    •        Buranga General Business Ltd

    •        Agasaro organic

    8.Enlightened Employer

    •        Radiant

    •        Sanlam

    •        Access Bank

    9.Fastest Growing Women-Owned or — Led Company of the Year

    •        Radiant Yacu

    •        Genesis TV

    •        CD Pink Mango

    •        Canal+

    10.Male driving gender empowerment.

    •        GT Bank CEO

    •        Access Bank CEO

    •        REG CEO

    •        Gasore Serge Foundation

    11.Banking & Finance woman of the year

    •        NCBA

    •        Eco-Bank

    •        Bank of Kigali

    12.Energy woman of the year

    •        Rubis

    •        Munyax eco

    13.Insurance woman of the year

    •        UAP

    •        Sanlam

    •        Radiant Yacu

    14.Rising Star of the Year
     •        Murukali

    •        Uzuri K&Y

    •        Genesis TV

    •        ABDC Ltd

    15. Most Stylish Media Personality

    • Keza Joanna

    • Bianca Baby

    • Gloria Mukamabano

    • Egidie Bibio Ingabire

    • Martina Abera

    16. Model
    • Jennifer Girukwishaka

    • Akiwacu Colombe

    • ISHEJA Mourella

    • Gabriella Umulisa

    • Cycy Beauty


    17. Music Artist
     • Aline Gahongayire

    • Butera Knowless

    • Alyn Sano

    • Marina

    • Queen Cha

     

    18. Make-up Artist

    • Shaloom Make-up

    • Divine Makeup

    • Adorable Make up

    • Celine D'or

    • FancyLinner

    • Remim Makeup

    • Vanessa Make up

     

    19. Fashion Boutique/House

    • Sonia Mugabo

    • Haute baso

    • RUPARI

    • Joyce Design

    • Koni Clothing

     

    20. Social lite Award

    • Shadyboo

    • Kate Bashabe

    • Supersexy

    • Mutesi Jolly

    • Aline Gahongayire

    Aline Gahongayire ahatanye mu byiciro bibiri; icyiciro cy'abahanzikazi na 'Socail Lite Awards' Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 ahatanye mu cyiciro cya 'Social Lite Awards 2021'


    Shaddyboo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ahatanye mu cyiciro 'Social Lite Awards 2021'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111974/hagiye-gutangwa-ibihembo-ku-bagore-bari-mu-bushabitsi-nubuyobozi-111974.html

  • Iwacu Muzika Festival: Christopher wahamije u… – #rwanda #RwOT

    Christopher ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki bakiri bato ndetse bagaha ibyishimo abakunzi bab,  bitewe n’indirimbo ziganjemo urukundo uyu muhanzi yaririmbaga zigakora ku mitima y’abakundana n’abandi batwarwaga nazo.

    Uyu muhanzi wari utahiwe  kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika yinjiye mu muziki akiri muto cyane kuko ku myaka 16 yari afite igikundiro kinshi cyane, maze ku myaka 18 yitabira Primus Guma Guma Super Star ari naho izina Christopher ryiganje cyane.

    Mu kwitabira ibyo bitaramo bya Guma guma byamuhaye agatubutse, maze uyu muhanzi wari ukiga muri Segonderi atangira no kwiyishyurira ishuri kuva mu mwaka wa kane kugeza asoje amashuri ye yisumbuye afite asaga miliyoni 12.

    Christopher ku rubyiniro

    Christopher yagiye ku rubyiniro ategerejwe n’abatari bake bakurikiranaga iki gitaramo imbonankubone kuri Tereviziyo y’igihugu ndetse n’imbugankoranyambaga za East African Promoters, kuko bakomezaga bandika bavuga ko bamwiteguye.

    Nk'uko bisanzwe umuhanzi ugiye gutaramira abantu abanza kugirana ikiganiro n’umunyamakuru ari nako byagenze kuri Christopher wagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Luck Nzeyimana, maze ahishyura byinshi abantu batari bazi.

    Umuhanzi Christopher yerekanye ko afite ubuhanga bw’ijwi rye

    Muri Iki kiganiro, Christopher yahishuye byinshi birimo ku rugendo rwe, uburyo yiyishyuriye ishuri kuva muri Segonderi n’uburyo yarangije afite miliyoni 12 yakuye muri Guma Guma, anakomoza ko n’ubwo atatwaye igihembo ko ariwe muhanzi wafashe amafaranga menshi.

    Uyu muhanzi kandi yagarutse kuri mama we n’abo mu muryango we bitabye Imana mu bihe bijya gusa kandi ko byose byabaye mu mwaka wa 2021, aho awusobanura nk’umwaka wamubereye uw'inzitane cyane.

    Yagize ati” Imyaka 12 ni urugendo rutoroshye, ni urugendo rurerure rufite impinduka zitandukanye, njye nashyize umukono ku masezerano mfite imyaka 16, nagiye muri Guma Guma mfite imyaka 18 ni ikintu nshima Imana.

    Nirihiye ishuri guturuka muri Segonderi kubera umuziki kandi buri kimwe cyose cyarahindutse kugeza muri uyu mwaka wa 2021, kuko uyu mwaka ntabwo wanyoroheye, mama yitabye Imana tariki 21 mu kwa mbere nyuma y’ukwezi kumwe mama mukuru yitaba Imana, tuvuye kumushyingura Tonto nawe yitaba Imana byarangoye cyane njye n’abavandimwe banjye.”’

    Christpher yavuze ko yiyishyuriye segonderi kugeza ayirangije abikesha umuziki

    Christopher ageze kuri mama we yakomeje agira ati”Umubyeyi w’umumama aguha ibintu byose, namenyekanye nkiri umwana muto impamvu ntigeze nsara ni ukubera we yarandeze ampa uburere bukwiye, yanyigishije guca bugufi, gukunda abantu no kutanyurwa nugera kuri iki uhore ufite inyota yo kugera no kuri iki.”

    Uyu muhanzi kandi yavuze uburyo ariwe watwaye amafaranga menshi muri Guma Guma agira ati” Ninjye muntu wa mbere wakoreye muri Guma Guma amafaranga menshi kuko uko nagarukagamo kenshi nkaba uwa kabiri nkabona amafaranga menshi gutyo gutyo, nkiri muto kuko nkiga muri segonderi nari umumiriyoneri niyishurira ishuri nishyurira n’abandi ishuri, Narangije kwiga mfite miliyoni 12.”

    Umwe mubagize Band The Target

    Nyuma y’icyo kiganiro n’umunyamakuru, umuhanzi Christopher yagiye ku rubyiniro ari kumwe na Band yitwa The Target y’abahanga yamucurangiraga maze ahera ku ndirimbo bamumenyeyeho n'izindi zitandukanye, maze aririmba indirimbo ‘Trainer’ yakoranye na Dj Miller maze amushimira uruhare yagize mu muziki nyarwanda.

    Band yitwa The Target niyo yacurangiraga umuhanzi Christopher

    Christopher yahishuye ko yasohoye indirimbo 'Iri Joro' adafite imyaka y’ubukure yo kujya kuyibyina mutubyiniro

    Christopher yarangije kwiga segonderi afite miliyoni 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111979/iwacu-muzika-festival-christopher-wahamije-ubuhanga-bwe-yahishuye-ko-yarangije-kwiga-segon-111979.html

  • Yamutumyeho umuntu ko amukunda, guterera ivi muri Arena byari bigiye gupfa – Byinshi ku rukundo rwa Fabrice na Emelyne (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Emelyne Umuraza na Rukundo Fabrice umukinnyi wa APR BBC, bavuga ko rwageze neza kuva mu ntangiriro ariko umunsi wo gutera ivi imbere y’ihumbi 10 byari muri Kigali Arena, habuze gato ngo bipfe bitewe n’uko umukobwa yari yanze gukora ibyo umusore yamusabye bitewe n’irushanwa yari arimo.

    Ikinyamakuru ISIMBI cyafashe umwanya kiganiriza uyu muryango wamaze no kwaguka aho bafite umwana umwe w’umukobwa.

    Urukundo rwabo rwatangiye 2016 bigana mu ishuri muri IPRC South, byatangiye ari ubushuti busanzwe buza kuvamo urukundo.

    Emelyne Umuraza avuga ko yabonaga Fabrice atuje cyane ariko na none akagira impungenge z’uko uyu musore ari umukinnyi kandi abakinnyi hari indi shusho bafite hanze aha.

    Akomeza kandi avuga ko Rukundo Fabrice atari we wamubwiye ko amukunda ahubwo yabibwiwe n’inshuti ye Fabrice yari yatumye.

    Ati 'bwa mbere menya ko ankunda si we wabimbwiye, yatumye wa mushuti wacu nakubwiraga, arambwira ngo uriya musore aragukunda, mpita mubwira ngo mbabarira kuko numvaga nta shaka kujya mu bintu by’inkundo, akambwira ngo nyamara aritonda wabitekerezaho.'

    Bakomeje kuvugana, nyuma bisanga byaje kuvamo urukundo, gusa ngo yari afite impungenge z’uburyo azakundana n’umuntu bigana.

    Ikindi kintu cyakundaga kugaruka mu mutwe we ni uburyo agiye gukundana n’umukinnyi kandi batavugwaho neza, akibaza ko na we bigiye kumubaho.

    Rukundo Fabrice avuga ko ikintu cyamukuruye kuri uyu mukobwa ari uko yasanze ari umukobwa mwiza kandi utuje.

    Ati 'Turi kumwe mu ishuri nabonaga ari umukobwa witonda, ntabwo yasarugurikaga kandi ni mwiza navuga ko ari ibyo byankuruye kuko navugaga ko nshaka kujya mu rukundo n’umukobwa utuje kandi mwiza, ibyo akenshi nibyo bikurura abahungu.'

    Ikintu cyamuteraga ubwoba ni uko yashoboraga kurakaza uyu mukobwa akisanga bashwanye kuko ari umukobwa urakara cyane.

    Ati 'Ikintu cyanteraga ubwoba kuri Emelyne ni uko nakwisanga nashwanye na we cyangwa nakoze ikintu kimurakaza kuko ari mu bantu ba mbere barakara cyane kandi iyo arakaye bisaba imbaraga kugira ngo asubire uko yari ameze, rero nkabyirinda.'

    Fabrice kandi avuga ko urukundo rwabo ataruhaga amahirwe ko ruzagera kure kuko bari ku ntebe y’ishuri nta mafaranga bafite kandi hari abantu bashobora kuza kumutereta bakumumutwara ariko ashimira Imana ko byarangiye babanye.

    Emelyne avuga ko na we abamuteretaga bataburaga kandi yareba agasanga ntaho bizagera yibaza ukuntu bakigana kandi bakazasoza bagafatisha, yaje gufata umwanzuro wo kubiha umwanya kuko n’ubundi bari ku ntebe y’ishuri, bagize amahirwe bavuye ku ntebe y’ishuri barakomezanya.

    Fabrice na Emelyne ni bamwe mu bavuzwe mu mpera za 2019 bitewe n’uburyo uyu musore yasabye iyi nkumi ko bazabana, yatereye ivi muri Kigali.

    Hari tariki ya 1 Ugushyingo 2019 ku mukino w’intoranywa (All Star Game), ni bwo yafashe umwanzuro wo kumusaba ko yazamubera umugore, ni igitekerezo cyaje agihamagarwa.

    Ati 'kiriya gitekerezo cyaje umunsi baduhamagara batubwira ko tugomba kwitabira All Star Game, baduhamagaye ku Cyumweru, mbitekereza ku wa Mbere, kuko byari no muri gahunda zanjye, ndavuga ngo iki nicyo gihe cyiza. Umuntu wa mbere nabibwiye ni inshuti yanjye ubu ntikiba mu Rwanda arambwira ngo uri umusazi mu mutwe, kuko banzi ncecetse bumvaga ntabikora, nabigumanye muri njye nkomeza kubitegura.'

    Habuze gato ngo iyi gahunda ipfe kuko Emelyne yari yanze gukora ibyo yari yasabwe na Fabrice wari mu irushanwa rya Slum Dunk aho yari yamubwiye ko agomba kumusimbuka undi akabyanga.

    Ati 'hashize iminsi nibwo nabibwiye wa mushuti wacu ngo amfashe Emelyne kuko yari yabyanze, nari namubwiye ko ngomba kuba ndi muri Slum Dunk kandi ngomba kuzamusimbuka, arabyanga ngo ntiyaza mu bantu bangana kuriya naje kubwira ya nshuti ye nabwiye bwa mbere ko kumukunda ngo amfashe kuko yari yabyanze, ni we wabimwuvishije na we aza kubyemera. Ku ruhande rwanjye ni njye n’umutoza wantoje muri Equity Bank twari tubizi.'

    Emelyne avuga ko yari yabyanze
    'Yarambwiye ngo ndi mu irushanwa kandi ngomba kugusimbuka, ngo ukansimbuka kubera iki se? ngo Dunk yo gusimbuka batanga amanota kandi batanga ibihembo, nti se kuki ari njye ushaka gusimbuka, ngo kuko uri umukunzi wanjye naba nkoze akantu gatandukanye, abakinnyi benshi barakuzi n’abashuti barakuzi barahita basakuza bimpeshe amanota, ndavuga nti reka reka, Arena yuzuye? Ubwo se sitaye, ndabyanga.'

    'Byageze ku wa Kane nabyanze, wa mushuti wanjye arampamagara ambaza impamvu nanze ko ansimbuka, ndamubwira nti rero njyewe rwose njyewe ziriya camera ni nyinshi, abantu ni benshi, ubwo ansimbutse nkagwa? Arambwira ngo urimo gukora amakosa, akweretse ko akwishimiye akuzanye hariya hagati wowe urabyanze, ubwo nazana undi mukobwa uzafuha? Anyereka ingingo nzifata birangira byemeye.'

    Emelyne yakomeje avuga ko ari umuhango ni wabo mu rugo barebye kuko Fabrice bari bamuzi, umukino wanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Fabrice agiye kujyaho bose bahise bajya kureba maze babona umukobwa wabo bamwambitse impeta, bose baramuhamagaye uwo mwanya ariko ntiyagira uwo yitaba bitewe n’uko yari agifite igihunga kinshi.

    Fabrice yavuze nta bwoba yari afite ko aza kumuhakanira imbere y’ibihumbi 10 muri Arena kuko urukundo rwabo rwari rumaze kugera ku yindi ntera, ubwoba yari afite ni uko atari kuza gusa.

    Nyuma y’umwaka umwe, tariki ya 10 Ukwakira 2020 baje no guhita bakora ubukwe ubu umuryango wabo ukaba waragutse aho bafite umwana w’umukobwa w’amezi 4.

    Umuryango waragutse nyuma y’urugendo rw’urukundo rwababereye rwiza

    Emelyne yari yanze ko Fabrice amusimbuka, byari gutuma umuhango wo kumwambika impeta na wo utaba

    Yamwambikiye impeta muri Kigali Arena imbere y’abantu ibihumbi 10

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yamutumyeho-umuntu-ko-amukunda-guterera-ivi-muri-arena-byari-bigiye-gupfa-byinshi-ku-rukundo-rwa-fabrice-na-emelyne-video

  • Gatanya mu nyoni zo mu bwoko bwa Albatros irimo guterwa n'ihindagurika ry'ikirere-ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Iyo umubano hagati y'abashakanye urangiye, bishobora guterwa n'uko ikibatsi cy'urukundo cyazimye, cyangwa bikaba byaterwa no kuba batakibonerana akanya. Ariko se ihindagurika ry'ikirere rishobora gutuma habaho gutandukana?. Ibi nibyo biri kuba mu nyoni zo mu bwoko bwa Albatross zizwiho kumarana igihe kirekire cyane.

    Ibi bivugwa, birashoboka, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bushya buvuga ko inyoni zo mu bwoko bwa albatros (albatross), zimwe mu biremwa ku isi bizwiho kurambana cyane mu rushako, zirimo 'gutandukana' kurushaho.

    Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyihariye cya Royal Society journal, bwakorewe ku matsinda 15,500 y'inyoni za albatros zibana nk'ingore n'ingabo mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Falkland Islands mu gihe cy'imyaka 15.

    Gutandukana hagati ya albatros urebye ni nko gucana inyuma, ubigereranyije n'uko bimeze mu bantu. Ni igihe imwe mu nyoni ebyiri zibana nk'ingore n'ingabo igiranye imibonano n'indi nyoni.

    Amazi ashyushye kurushaho ashobora gutuma izi nyoni biba ngombwa ko ziguruka zijya kure kurushaho gushaka ibyo kurya.

    Cyo kimwe no ku bantu, inyoni za albatros na zo zigira igihe cy'ingorane cyo gukura, no kugerageza (rimwe na rimwe zikananirwa) kujya mu mubano w'urukundo. Ariko iyo nyuma zigezeho zigashimana, zikabona indi nyoni mugenzi wazo zihuje, ubusanzwe zibana akaramata (ubuzima bwose).

    Ikigero cya 1% cy'inyoni za albatros nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni zo zitandukana nyuma yo guhitamo inyoni yindi zibana na yo — ikigero kiri hasi cyane ugereranyije n'ikigero cya gatanya (divorce) ku bantu mu Bwongereza, aho abarenga 100,000 batandukanye mu 2019.

    Francesco Ventura, umushakashatsi wo kuri Kaminuza ya Lisbon muri Portugal akaba n'umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, agira ati: 'Gushaka inyoni imwe no kumarana igihe kirekire mu mubano ni ibintu bimenyerewe cyane kuri zo'. Ariko mu myaka yakoreweho ubwo bushakashatsi yari irimo ubushyuhe bwinshi mu mazi, amatsinda ya albatros abana nk'ingore n'ingabo agera ku 8% yaratandukanye.

    Gatanya itewe n'ihindagurika ry'ikirere

    Ubu bushakashatsi buvuga ko 'gatanya itewe n'ihindagurika ry'ikirere ishobora kuba ari ingaruka yirengagizwa' ivuye ku ihindagurika ry'ikirere. Ubusanzwe, gatanya mu nyoni za albatros ibaho iyo imwe inaniwe kubyara, indi igashaka izindi zibyarana na yo ku ruhande mu kindi gihe gikurikiyeho cyo kororoka.

    Inyoni za albatros ni zimwe mu biremwa ku isi bizwiho kurambana cyane iyo zashakanye.

    Ariko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko amatsinda y'izi nyoni abana nk'ingore n'ingabo yanatandukanaga n'iyo yabaga yaragize igihe cyiza cy'urubyaro.

    Umushakashatsi Francesco avuga ko hari ibintu bibiri bishoboka bishobora kuba byarateye uko kwiyongera kwa gatanya — kimwe gifitanye isano n'uburyo zigorwa n'umubano wo mu gihe ingore n'ingabo zibayeho ahantu hatandukanye ha kure (long-distance relationship).

    Amazi ashyushye kurushaho yatumye biba ngombwa ko izi nyoni zihiga igihe kirekire kandi zikaguruka intera ndende kurushaho zishakisha ibyo kurya. Iyo izi nyoni zidashoboye gutahira igihe gikwiye cyo kororoka, izashakanye na zo zishobora gushaka uko zigenza ku ruhande zigashaka indi nyoni.

    Ikindi kintu gishobora kuba gitera uku kwiyongera kwa gatanya ni uko imisemburo (hormones) y'umuhangayiko ya albatros izamuka iyo ziri ahantu haziteje ibibazo bikomeye by'imibereho, nk'iyo amazi ashyushye cyane.

    Mu gihe hari ibihe bigoye kurushaho bijyanye no kororoka, hamwe n'ibiryo bidahagije, bishobora gutuma albatros ihangayika kurushaho ndetse mugenzi wayo akitirirwa 'kwitwara nabi mu gutera akabariro' — ikintu nyuma gishobora gutera gatanya, nkuko Francesco abivuga.

    Habayeho gatanya nyinshi kurushaho muri izi nyoni mu gihe cy'imyaka y'ubushyuhe bwinshi mu mazi, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bwakorewe ku matsinda 15,500.

    Ubu bushakashatsi butangajwe mu gihe umubare w'inyoni za albatros mu mahanga wugarijwe no kugabanuka. Imibare imwe yo mu 2017 igaragaza ko umubare w'amatsinda y'ingore n'ingabo ya albatros arenzeho gato kimwe cya kabiri cy'uko yanganaga mu myaka ya 1980.

    Francesco avuga ko mu birwa bya Falkland Islands, muri iki gihe umubare wazo udateje guhangayika — ariko ko mu tundi turere aho umubare wazo ari muto, ari ikintu giteje impungenge. Ati: 'Ubushyuhe burimo kuzamuka kandi buzazamuka, rero ibi bishobora guteza ibindi bibazo'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/gatanya-mu-nyoni-zo-mu-bwoko-bwa-albatros-irimo-guterwa-nihindagurika-ryikirere-ubushakashatsi/

  • Nyabihu: Polisi yafatanye umugore udupfunyika turenga ibihumbi 2 tw'urumogi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo ahagana saa cyenda z'amanywa Polisi y'u Rwanda yafashe umugore w'imyaka 28, afatanwa udupfunyika 2,023 tw'urumogi.

    Yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, Akagari ka Nyamitanga, Umudugudu wa Rugera.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugore yafatiwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Yagize ati' Abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi basaka imodoka zinyura mu muhanda Mukamira-Muhanga,imodoka yarimo yageze mu Mudugudu wa Rugera barayisaka. Abapolisi basatse umutwaro we basanga harimo udupfunyika tw'urumogi yaruhishe mu myenda yari mu gikapu cye.'

    Uwafashwe yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya uba mu Karere ka Nyanza akaba yari arukuye ku mucuruzi w'urumogi wo mu Murenge wa Bugeshi.

    Gusa yanze kuvuga imyirondoro y'uyu mucuruzi, ariko ngo yari yamusezeranyije kumuhemba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 15 amaze kugeza ruriya rumogi ku mukiriya i Nyanza.

    CIP Karekezi yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe bagafungwa imyaka myinshi muri gereza. Yakomeje akangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe n'urumogi yafatanwe byashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyabihu-polisi-yafatanye-umugore-udupfunyika-turenga-ibihumbi-2-tw-urumogi

  • Masudi yaburiye bagenzi be kuri shampiyona, ahamya ko nta munyezamu wa mbere Rayon Sports ifite #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko abantu badakwiye gukinisha iyi shampiyona ngo basuzugure amakipe asa n’aho ari mato kuko akomeye kandi yiteguye ndetse akaba yanatesha ayitwa makuru amanota.

    Yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 baraye batsinzemo Etoile del’Est, aho yavuze ko bakwiye kureka ibintu by’imikino kuko iyi shampiyona ikomeye.

    Ati 'Reka mbabwire abantu bareke ibintu by’imikino, iyi shampiyona irakomeye (…), shampiyona irakomeye bareke kuvuga ngo ni Etoile del’Est sinzi ibiki, abantu bose baba biteguye, icy’igenzi ni uko twabonye amanota 3.'

    Kuva iyi shampiyona yatangira hagiye hagaragara ikintu gisa no gutungurana ku makipe amwe n’amwe yitwa ko ari makuru nk’aho Espoir FC yatsindiye Police FC i Kigali, Marines FC ihagama AS Kigali, Rutsiro itesha amanota Rayon Sports ziranganya.

    Masudi kandi yavuze ko kandi ikipe ye ya Rayon Sports nta munyezamu wa mbere wa ifite ko abo ifite basa n’abari ku rwego rumwe, bityo ko bagiye kujya bareka utsinze umukino agakomeza gukina akava mu izamu atsinzwe.

    Ati 'buri muntu afite amahirwe ye, akora ku myitoza ahubwo tuzakora buri muntu utsinze umukino nka Abouba (Bashunga) tuzamuha undi mukino, n’umukino wa Bugesera FC yawukinnye neza ariko hari ibintu byabaye undi mu myitozo amunyuraho arakina (Bonheur ni we wakinnye umukino wa APR FC).'

    Masudi Djuma kandi yavuze ko barimo kugerageza guha abakinnyi babo umwanya ku buryo nta kinyuranyo kigomba kubaho hagati y’ikipe ya mbere n’abasimbura.

    Masudi Djuma avuga ko shampiyona ikomeye idakwiye gusuzugurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-yaburiye-bagenzi-be-kuri-shampiyona-ahamya-ko-nta-munyezamu-wa-mbere-rayon-sports-ifite

  • Perezida Kagame yahawe impano nababyeyi bab… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

    Umuhango wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi witabiriwe n'ababyeyi b'aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga n'abandi.

    Nyuma y'umuhango wo gufungura iri shuri, Ababyeyi b'aba bana bagiye gutozwa umupira w'amaguru mu irerero rya PSG basazwe n'ibyishimo by'iterambere barotaga, bagenera impano perezida Kagame.

    Iyi mpano yagenewe Perezida Kagame yahawe, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier wari witabiriye uyu muhango.

    Muri uyu muhango Shemamaboko yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi cy'impinduka muri ruhago nyarwanda.

    Yagize ati'Turishimye cyane ku bw'iki gikorwa gikomeyue PSG ikoze kigiye guha amahirwe abana b'abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w'amaguru, twizeye ko ejo h'umupira w'amaguru w'u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri shuri'.

    Ababyeyi b'aba bana batangaje ko iterambere ryose u Rwanda rukomeje kugeraho rubikesha ubuyobozi bwiza ndetse n’umuyobozi mwiza Perezida Kagame batabona icyo bamwitura kuko ibyo akorera abanyarwanda ari ntagereranywa.

    Aba babyeyibavuga ko bizeye ko abana babo bazavamo abakinnyi beza buri kipe ku Isi izifuza mu bihe biri imbere, bizanagirira akamaro cyane umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w'impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w'amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

    Ababyeyi b’abana batangiye kwigishwa umupira w’amaguru mu irerero ry PSG bahaye impano Perezida Kagame

    Kuri uyu wa gatandatu, PSG yafunguye ishuri rya ruhago mu karere ka Huye

    Ishuri rya ruhago rya PSG mu Rwanda ryatangiranye abana 172

    Impano yagenewe Perezida Kagame yashyikirijwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shemamaboko Didier

    Iri shuri ryitezweho kuzamura impano nyinshi z’abana b’abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111980/perezida-kagame-yahawe-impano-nababyeyi-bababana-bashyizwe-mu-ishuri-rya-ruhago-rya-psg-mu-111980.html

  • Amafoto – Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry'amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY nibwo hakinwe irushanwa yari yateguye ryitabiriwe n'ibyiciro bitatu bitandukanye birimo abakuru mu bakobwa n'abahungu ndetse n'ingimbi .

    Ni isiganwa ryahuje abakinnyi bahagurutse mu mujyi Kigali berekeza mu Karere ka Gicumbi ho mu ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda.

    Mu Bagabo bahagurukiye kuri Kigali Arena banyura Kimironko, i Nyarutarama no ku Gisozi bazamukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali babona kwerekeza I Gicumbi, aha Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo niwe watanzeyo abandi aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 18 n'amasegonda 32 nyuma yo gusiganwa ku ntera y'ibilometero 93.

    Mu cyiciro cy'abagore bahagurikiye i Kagugu bakora ibilometero 60, umukinnyi wa Benediction ariwe Ingabire Diane niwe wabaye uwambere akoresheje isaha imwe n'iminota 57.


    Mu kiciro cy'ingimbi cyegukanywe na Niringiyimana Rachid wa Les Amis Sportifs wakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda arindwi ku ntera y'ibilometero 71.

    Nyuma y'irisaganwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu FERWACY irateganya andi marushanwa abiri azakinwa mbere y'uko umwaka wa 2021 urangira ndetse abakinnyi bagakomeza kwitegura Tour du Rwanda itegerejwe mu gihugu muri Gashyantare 2022.

    The post Amafoto — Imanizabayo Eric uzwi nka Radio yegukanye isiganwa ry'amagare ryavaga I Kigali ryerekeza mu Karere ka Gicumbi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-imanizabayo-eric-uzwi-nka-radio-yegukanye-isiganwa-ryamagare-ryavaga-i-kigali-ryerekeza-mu-karere-ka-gicumbi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-imanizabayo-eric-uzwi-nka-radio-yegukanye-isiganwa-ryamagare-ryavaga-i-kigali-ryerekeza-mu-karere-ka-gicumbi