Category: Uncategorized

  • Rwandair yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Zimbabwe na Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo iyi sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere yafashe biturutse ku kuba Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zatangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri ibi bihugu kubera ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron bwahagaragaye.

    RwandAir yatangaje ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

    Ibihugu bya Zimbabwe na Afurika y'Epfo byagaragayemo ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron,bwabonetse bwa mbere muri Botswana.

    Inzobere imwe muri science mu Bwongereza yavuze ko ubu bwoko bise B.1.1.529 ari bwo “bubi cyane twigeze tubona kugeza ubu”, kandi hari ubwoba ko ubwirinzi bw'umubiri butabukoraho.

    Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 59 banduye ubu bwoko muri Africa y'Epfo, Hong Kong na Botswana.

    Afurika y'epfo yinubiye ko irimo guhanirwa – aho gushimirwa – ko yavumbuye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije bwa Omicron buhangayikishije.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yabitangaje mu gihe ibihugu bitandukanye ku isi byakuyeho ingendo ziva muri Afurika y'amajyepfo ubwo amakuru y'ikwirakwira ry'iyo virusi yamenyekanaga.

    Ibimenyetso by'ibanze bica amarenga ko Omicron iteje ibyago biri hejuru cyane byo kongera kwandurwa.

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ku wa gatanu ryavuze ko ubu bwoko bushya “buhangayikishije”.

    Ku wa gatanu, OMS yavuze ko abamaze kwandura ubu bwoko bushya, mbere bwari bwiswe B.1.1.529, bigaragara ko barimo kwiyongera mu ntara hafi ya zose z'Afurika y'epfo.

    OMS yagize iti: “Ubu bwoko bushya bwihinduranyamo amoko menshi, amwe muri yo arahangayikishije”.

    Yavuze ko “ubwandu bwa mbere bwemejwe bwa B.1.1.529 bwari ubwo mu bipimo byafashwe ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa cumi na kumwe”.

    OMS yavuze ko bizafata ibyumweru bicye ngo isobanukirwe ingaruka y'uyu bwoko bushya, mu gihe abahanga muri siyansi barimo kwiga ikigero bwanduraho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rwandair-yahagaritse-gutwara-abagenzi-bo-muri-zimbabwe-na-afurika-y-epfo

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Zimbabwe na Afurika y'Epfo berekeza Dubai #rwanda #RwOT

    Sosiyete y'indege ya RwandAir yatangaje ko ibaye ihagaritse gutwara abagenzi bava mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y'Epfo berekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Ni icyemezo iyi sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere yafashe biturutse ku kuba Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zatangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri ibi bihugu kubera ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron bwahagaragaye.

    RwandAir yatangaje ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

    Ibihugu bya Zimbabwe na Afurika y'Epfo byagaragayemo ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron,bwabonetse bwa mbere muri Botswana.

    Inzobere imwe muri science mu Bwongereza yavuze ko ubu bwoko bise B.1.1.529 ari bwo 'bubi cyane twigeze tubona kugeza ubu', kandi hari ubwoba ko ubwirinzi bw'umubiri butabukoraho.

    Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 59 banduye ubu bwoko muri Africa y'Epfo, Hong Kong na Botswana.

    Afurika y'epfo yinubiye ko irimo guhanirwa — aho gushimirwa — ko yavumbuye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije bwa Omicron buhangayikishije.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga yabitangaje mu gihe ibihugu bitandukanye ku isi byakuyeho ingendo ziva muri Afurika y'amajyepfo ubwo amakuru y'ikwirakwira ry'iyo virusi yamenyekanaga.

    Ibimenyetso by'ibanze bica amarenga ko Omicron iteje ibyago biri hejuru cyane byo kongera kwandurwa.

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ku wa gatanu ryavuze ko ubu bwoko bushya 'buhangayikishije'.

    Ku wa gatanu, OMS yavuze ko abamaze kwandura ubu bwoko bushya, mbere bwari bwiswe B.1.1.529, bigaragara ko barimo kwiyongera mu ntara hafi ya zose z'Afurika y'epfo.

    OMS yagize iti: 'Ubu bwoko bushya bwihinduranyamo amoko menshi, amwe muri yo arahangayikishije'.

    Yavuze ko 'ubwandu bwa mbere bwemejwe bwa B.1.1.529 bwari ubwo mu bipimo byafashwe ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa cumi na kumwe'.

    OMS yavuze ko bizafata ibyumweru bicye ngo isobanukirwe ingaruka y'uyu bwoko bushya, mu gihe abahanga muri siyansi barimo kwiga ikigero bwanduraho.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/28/rwandair-yahagaritse-gutwara-abagenzi-bo-muri-zimbabwe-na-afurika-yepfo-berekeza-dubai/

  • Ihindagurika ry'ikirere ririmo guteza gatanya mu nyoni za albatross – Ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Ariko se ihindagurika ry'ikirere rishobora gutuma habaho gutandukana?

    Birashoboka, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bushya buvuga ko inyoni zo mu bwoko bwa albatros (albatross) – zimwe mu biremwa ku isi bizwiho kurambana cyane mu rushako – zirimo “gutandukana” kurushaho.

    Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyihariye cya Royal Society journal, bwakorewe ku matsinda 15,500 y'inyoni za albatros zibana nk'ingore n'ingabo mu birwa bya Falkland Islands mu gihe cy'imyaka 15.

    Gutandukana hagati ya albatros urebye ni nko gucana inyuma, ubigereranyije n'uko bimeze mu bantu. Ni igihe imwe mu nyoni ebyiri zibana nk'ingore n'ingabo igiranye imibonano n'indi nyoni.

    Cyo kimwe no ku bantu, inyoni za albatros na zo zigira igihe cy'ingorane cyo gukura, no kugerageza (rimwe na rimwe zikanananirwa) kujya mu mubano w'urukundo.

    Ariko iyo nyuma zigezeho zigashimana, zikabona indi nyoni mugenzi wazo zihuje, ubusanzwe zibana akaramata (ubuzima bwose).

    Ikigero cya 1% cy'inyoni za albatros ni zo zitandukana nyuma yo guhitamo inyoni yindi zibana na yo – ikigero kiri hasi cyane ugereranyije n'ikigero cya gatanya (divorce) ku bantu mu Bwongereza, aho abarenga 100,000 batandukanye mu 2019.

    Francesco Ventura, umushakashatsi wo kuri Kaminuza ya Lisbon muri Portugal akaba n'umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, agira ati: “Gushaka inyoni imwe [monogamy] no kumarana igihe kirekire mu mubano ni ibintu bimenyerewe cyane kuri zo”.

    Ariko mu myaka yakoreweho ubwo bushakashatsi yari irimo ubushyuhe bwinshi mu mazi, amatsinda ya albatros abana nk'ingore n'ingabo agera ku 8% yaratandukanye.

    'Gatanya itewe n'ihindagurika ry'ikirere'

    Ubu bushakashatsi buvuga ko “gatanya itewe n'ihindagurika ry'ikirere ishobora kuba ari ingaruka yirengagizwa” ivuye ku ihindagurika ry'ikirere.

    Ubusanzwe, gatanya mu nyoni za albatros ibaho iyo imwe inaniwe kubyara, indi igashaka izindi zibyarana na yo ku ruhande mu kindi gihe gikurikiyeho cyo kororoka.

    Ariko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko amatsinda y'izi nyoni abana nk'ingore n'ingabo yanatandukanaga n'iyo yabaga yaragize igihe cyiza cy'urubyaro.

    Umushakashatsi Francesco avuga ko hari ibintu bibiri bishoboka bishobora kuba byarateye uko kwiyongera kwa gatanya – kimwe gifitanye isano n'uburyo zigorwa n'umubano wo mu gihe ingore n'ingabo zibayeho ahantu hatandukanye ha kure (long-distance relationship).

    Amazi ashyushye kurushaho yatumye biba ngombwa ko izi nyoni zihiga igihe kirekire kandi zikaguruka intera ndende kurushaho zishakisha ibyo kurya.

    Iyo izi nyoni zidashoboye gutahira igihe gikwiye cyo kororoka, izashakanye na zo zishobora gushaka uko zigenza ku ruhande zigashaka indi nyoni.

    Ikindi kintu gishobora kuba gitera uku kwiyongera kwa gatanya ni uko imisemburo (hormones) y'umuhangayiko (stress) ya albatros izamuka iyo ziri ahantu haziteje ibibazo bikomeye by'imibereho, nk'iyo amazi ashyushye cyane.

    Mu gihe hari ibihe bigoye kurushaho bijyanye no kororoka, hamwe n'ibiryo bidahagije, bishobora gutuma albatros ihangayika kurushaho ndetse mugenzi wayo ikitirirwa “kwitwara nabi mu gutera akabariro” – ikintu nyuma gishobora gutera gatanya, nkuko Francesco abivuga.

    Ubu bushakashatsi butangajwe mu gihe umubare w'inyoni za albatros mu mahanga wugarijwe no kugabanuka.

    Imibare imwe yo mu 2017 igaragaza ko umubare w'amatsinda y'ingore n'ingabo ya albatros arenzeho gato kimwe cya kabiri cy'uko yanganaga mu myaka ya 1980.

    Francesco avuga ko mu birwa bya Falkland Islands, muri iki gihe umubare wazo udateje guhangayika – ariko ko mu tundi turere aho umubare wazo ari muto, ari ikintu giteje impungenge.

    Ati: “Ubushyuhe burimo kuzamuka kandi buzazamuka, rero ibi bishobora guteza ibindi bibazo”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ihindagurika-ry-ikirere-ririmo-guteza-gatanya-mu-nyoni-za-albatross

  • Umunyamakuru Tracy Agasaro wa RBA yasabwe ana… – #rwanda #RwOT

    Mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahanzwi nko kuri Gigi’s Garden, niho habereye imihango yo gusaba no gukwa k'umunyamakurukazi Tracy Agasaro.

    Nk'uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire Tracy na Rene bari batanze zo gusaba no gukwa; Tariki 27 Ugushyingo 2021 nibwo byari biteganyijwe ko ku isaha ya Saaa Munani aribwo ibirori byose bizaba bitangiye.

    Tracy n’umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa

    Saa kumi nibwo ibirori byose byari bitangiye maze abari aho barizihirwa ubwo umugeni ababyeyi bemeraga kumutanga, bakamuha Rene Patrick wamukunze kugira ngo azamubere umugore ubuziraherezo.

    Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba ku itariki 04 Ukuboza 2021

    Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y'u Rwanda, ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira 'Yego'.

    Tracy n’umukunzi we bizihiwe

    Ni inkuru yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bizihiwe no kubona umuhanzi wagize uruhare mu kwandika no kuririmba ibihangano bibahembura atera intambwe imuganisha ku gushinga urugo rwe.

    Agasaro yemereye umukunzi we kuzamubera umufasha mu buzima basigaje ku Isi, mu buryo bugaragaza ibyishimo by'ikirenga byanatumye asuka amarira.

    Tracy yanyuzagamo agacinya akadiho

    René Patrick ni umwe mu bahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka “Arankunda”, “Ni byiza” n'izindi zinyuranye.

    Tracy na Martina Abera bakorana ikiganiro

    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo yari yakenyeye yitabiriye ubukwe bwa Tracy na Rene

    Abarimo Selekta Faba na Klepy abanyamakuru ba KC2 bari babukereye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111987/umunyamakuru-tracy-agasaro-wa-rba-yasabwe-anakobwa-numukunzi-we-rene-patrick-amafoto-111987.html

  • Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain ryatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu iri shuri ryitabiriwe n’abana 172 bafite imyaka iri hagati ya 6 na 14, barimo abakobwa 62 n’abahungu 110 batoranyijwe mu bana 2000 bo mu bigo 38 by’amashuri byo mu Karere ka Huye, n’ahandi mu masantere yari asanzwe atoza abana iby’umupira w’amaguru.

    Icyakora, intego ihari ni iyo gutoza abana 200 nk’uko bivugwa na Marie Grace Nyinawumuntu, umuyobozi ushinzwe ibya tekinike mu ishuri ry’umupira rya Paris Saint-Germain mu Rwanda.

    N’ubwo ubusanzwe mu bindi bihugu PSG ifitemo amashuri yigisha iby’umupira w’amaguru yigenga, ugasanga ababyeyi basabwa kwishyurira abana babo, ngo si ko byifashe mu Rwanda, nk’uko bivugwa na Nadia Benmokhtar, Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kumenyekanisha Paris Saint-Germain.

    Agira ati “Mu Rwanda, abana bigishwa ku buntu, bifatiye ku bufatanye bwa RDB na PSG.”

    Ngo icyo ababyeyi basabwa, ni ukubashakira ibikoresho bakeneye mu myigire yabo.

    Didier Shema Maboko, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, avuga ko icyitezwe kuri iri shuri ari ugufasha abana gukura bafite uburere n’ubumenyi bwiza bw’umupira w’amaguru, bikazatuma iyi siporo irushaho gutera imbere mu Rwanda.

    Ibi binashimangirwa na Nyinawumuntu uvuga ko imyigishirize y’umupira w’amaguru ya PSG itandukanye n’iyo bari basanzwe bifashisha mu Rwanda.

    Agira ati “Namaze kubona ko imyigishirize ya PSG itandukanye n’iyo twifashishaga hano mu Rwanda nk’abatoza. Kuko imyigishirize yabo isaba ko icyo umwana akoze cyose cyungura ubwonko n’ubwenge bwe.”

    Ababyeyi bafite abana bamaze kwemerwa n’iri shuri bavuga ko biteze ko rizafasha abana babo kuzavamo abakinnyi beza.

    Uwitwa Jean Damascene Semwiza agira ati “Iri shuri rizafasha umwana wanjye kumenya neza umupira w’amaguru n’amategeko awugenga, bityo azavemo umukinnyi wifuzwa n’amakipe mpuzamahanga.”

    N’ubwo iri shuri ryatangirijwe i Huye, biteganyijwe ko rizagenda rigezwa no mu bindi bice by’u Rwanda, guhera mu mpeshyi itaha.

    source : https://ift.tt/3I2Gr4g

  • Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi J… – #rwanda #RwOT

    Wari Umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona aho Musanze FC yari yasuye ikipe ya Kiyovu Sport kuri sitade Amahoro i Remera, umukino urangira ari igitego kimwe ku busa bwa Musanze, igitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku munota wa 65. Nyuma y’uyu mukino, hazamutse impaka ziturutse ku mashusho yagaragaye Musanze FC itsinda igitego, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize icyo avuga ku misifurire ndetse anibaza niba amategeko ku makipe yo mu cyaro yarahindutse. Yagize ati 'FERWAFA harya ubu igitego nk’iki nacyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye? Cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse? Aurore Mimosa na Minisiteri ya Siporo mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo umupira w’amaguru ntaho waba ugana.”


    Gatabazi Jean Marie akunze kugaragara atanga ibitekerezo n’inyuganizi ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.


    FERWAFA nayo yagize icyo isubiza Minisitiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111989/minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-gatabazi-jean-marie-vianney-aratabariza-musanze-fc-111989.html

  • Minisiteri ya Siporo yizeye ko Huye igiye kub… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

    Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Shemamaboko Didier, umunyabigwi wakiniye Paris Saint Germain ukomoka muri Brazil, Raimundo Souza Veira de Oliveira uzwi nka Rai ndetse n'abandi bayobozi muri iyi kipe y'ubukombe ku Isi.

    Umuhango wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi witabiriwe n'ababyeyi b'aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga n'abandi.

    Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iri shuri, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi cy'impinduka muri ruhago nyarwanda.

    Yagize ati: 'Turishimye cyane ku bw'iki gikorwa gikomeye PSG ikoze kigiye guha amahirwe abana b'abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w'amaguru, twizeye ko ejo h'umupira w'amaguru w'u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri shuri'.

    Iri shuri rikaba ryatangiranye abana 172 barimo abahungu 110 n'abakobwa 62, bagabanyije mu byiciro 9, uhereye ku myaka 6 kugeza kuri 14.

    Nyinawumuntu Grace ushinzwe tekinike muri iri shuri, yavuze ko n'ubwo batangiranye abana 172 bafite intego yo kuzatoza abana 200 kandi ko bagomba kubigeraho vuba.

    Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w'impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w'amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

    PSG yafunguye ku mugaragaro ishuri rya ruhago i Huye

    Ishuri ryatangiranye abana 172

    Iri shuri ryitezweho kuzaba umusemburo w’impinduka muri ruhago nyarwanda

    Abayobozi bitabiriye uyu muhango bafata ifoto y’urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111986/minisiteri-ya-siporo-yizeye-ko-huye-igiye-kuba-igicumbi-cyimpinduka-mu-mupira-wamaguru-wu–111986.html

  • Urwego rw’Umuvunyi rugiye gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa hibandwa kuri serivisi z’ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kizatangira tariki ya 28 Ugushyingo 2021 gisozwe ku wa 9 Ukuboza 2021 hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ufite insanganyamatsiko igira iti “kurandura ruswa inkingi y’iterambere rirambye”.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kigamije gutegura umunsi mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya uzaba ku wa 9 Ukuboza 2021.

    Yagaragaje ko hateguwe ibiganiro bigamije gukangurira abaturage no kongera kubibutsa ububi bwa ruswa no kubereka uruhare bagira mu kuyirwanya cyangwa kuyirandura burundu.

    Yagize ati “Ibikorwa biteganyijwe bizibanda ku gushishikariza abaturarwanda kugira uruhare mu gukumira ruswa no kuyirwanya. Muri icyo cyumweru dufite ibiganiro byinshi bizagaruka kuri ruswa mu nzego zitandukanye. Twahisemo kwibanda cyane ku bijyanye na ruswa igaragara mu mitangire ya serivisi z’ubutaka kuko twabonye ko hakirimo icyuho. Hari n’ibindi biganiro byinshi tuzagenda dukora binyuze mu itangazamakuru.”

    Hari aho usanga abaturage batinda kubona ibyangombwa by’ubutaka bikaba byaba intandaro y’ibyuho bya ruswa.

    Nirere yavuze ko biteganyijwe ko bazabiganiraho muri icyo cyumweru bagamije kongera kwibutsa abaturage uburenganzira bwabo.

    Ati “Twarebye mu bushakashatsi bwa RGB dusanga harimo ibyuho byinshi mu mitangire ya serivisi z’ubutaka. Abaturage bakunze gutinda kubona ibyangombwa byaba ibyo kubaka cyangwa iby’umutungo we. Inzego zizongera kwisuzuma kuko n’ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka kizaba kirimo, twongere turebe uko byakihutishwa.”

    Yanagaragaje ko urwego rw’Umuvunyi ruri gukora ubuvugizi ku buryo amafaranga atangwa ku byangombwa by’ubutaka yagabanyuka, asaba abaturage kuzagira uruhare batanga ibitekerezo.

    Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2020/2021 igaragaza ko ibibazo byinshi rwakiriye ari ibirebana n’ubutaka byihariye 36,5% kandi ibi niko bikomeza kongera akarengane bitewe n’ibyuho bikigaragara mu itegeko ry’ubutaka.

    Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, Mukama Abbas yagaragaje ko iminsi bagiye kwinjiramo igamije kuganira n’abaturage kandi bahisemo kugaruka cyane ku mitangire ya serivisi z’ubutaka n’ubwubatsi nk’ahakiri icyuho gikenewe gukurwaho.

    Yagaragaje ko muri ibi bikorwa inzego z’ibanze ari zo zikunze kwaka ruswa aho umwaka ushize hafunzwe abantu babiri bahamwe n’ibyaha bya ruswa.

    Ibikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru

    Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizatangira ku wa 28 Ugushyingo 2021, Urwego rw’Umuvunyi ruteganya ko hazakorwa ibiganiro bitandukanye byibanda ku ngingo zinyuranye zikigaragaramo icyuho cya ruswa no kuyirwanya.

    Kuri uwo munsi hazatangwa ikiganiro kuri Radio na Televiziyo Isango Star ndetse n’andi maradiyo y’abaturage.

    Ku wa 2 Ukuboza hari ikiganiro ku rwego rwa buri Ntara kizahuza urwego rw’Umuvunyi n’abagize Inama ngishwanama zo kurwanya ruswa mu turere tunyuranye.

    Ku itariki ya 4 Ukuboza hari ikiganiro kizanyura kuri televiziyo Rwanda kizagarara ku ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa no kugaruza umutungo ukomoka kuri icyo cyaha.

    Urwego rw’Umuvunyi rugaraza kandi ko ku wa 6 Ukuboza 2021, hateganyijwe inama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo kurwanya ruswa muri serivisi z’imyubakire hibanda ku kureba ibyuho bya ruswa bikigaragaramo n’ingamba zafatwa mu kubikumira no kubirwanya.

    Tariki 7 ni umunsi w’urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe agamije kurwanya ruswa n’abahuzabikorwa b’inama Nkuru z’urubyiruko mu turere.

    Ikindi kizibandwaho muri iki cyumweru ni ikiganiro cyizagaruka ku ruhare rw’inzego z’ubutabera mu gukumira no kurwanya ruswa mu masoko n’imyishyurire mu nzego n’ibigo bya Leta giteganyijwe kuwa 8 Ukuboza.

    Mu cyegeranyo giheruka gukorwa na Transparancy International, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 48 mu bihugu birimo ruswa nkeya ku Isi, rukaba urwa kane muri Afurika ndetse n’urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Abavunyi bungirije Mukama Abbas na Yankurije Odette bagarutse ku mpamvu zo kurwanya ruswa n’akarengane muri sosiyete nyarwanda

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abaturage kugira uruhare mu biganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kurwanya ruswa

    source : https://ift.tt/3lbqdMs

  • Ngororero: Umugabo arakekwaho kwica umugore n’umwana we – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko tariki 20 Ugushyingo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, ho mu mudugudu wa Cyahafi hiciwe Umugore n’Umwana bari bataramenyekana imyirondoro yabo.

    Ubuyobozi bw’Akarere icyo gihe bwatangaje ko iperereza rikomeje hashakishwa uwakoze aya mahano

    Umuvugizi w’ urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko bikekwa ko uyu mugabo yamwishe mu rwego rwo guhagarika gutanga indezo.

    Ati “Uregwa yari yarabyaranye na nyakwigendera, bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu yamwishe mu rwego rwo kugira ngo aruhuke kujya atanga indezo. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha’’.

    Nyuma yo gukekwa ko yaba ari we wishe umugore we n’umwana we, Niyonshuti yahise atorokera mu karere ka Rubavu ari naho yafatiwe.

    Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero

    source : https://ift.tt/3DVyM5r