Category: Uncategorized

  • Bwa mbere mu mateka Messi yakinanye na Ramos… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’Ubufaransa, aho PSG yashakaga kongera umubare w’amanota hagati yayo n’ikipe iyikurikiye, mugihe St Etienne yashakaga kuva mu myanya y’inyuma.

    Ramos yakinnye umukino we wa mbere kuva yagera muri PSG 

    Mu mikino isaga 14 ya Shampiyona, 5 ya Champions League nta mukino n’umwe Ramos yari yarabashije gukinira  PSG kuva yava muri Real Madrid ku buntu.

    St Etienne niyo yabanje Igitego Ramos yahoze ahanganye na Mugenzi we Lionel Messi wakiniraga Barcelona, gusa kuri uyu munsi cyera kabaye bahuriye mu ikipe imwe bose bahatanira intsinzi ya PSG.

    St Etienne nyuma yo gutsindwa na PSG ibitego 3 kuri kimwe byatsinzwe na Marquinhos watsinze ibitego 2, na Di Maria. Yahise ijya ku mwanya wa nyuma n’amanota 12, mu gihe PSG ari iya mbere n’amanota 40.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111993/bwa-mbere-mu-mateka-messi-yakinanye-na-ramos-baranatsinda-111993.html

  • Minisitiri Gatabazi yanenze imisifurire ku mukino wa Kiyovu na Musanze #rwanda #RwOT

    Abantu benshi barimo Minisitiri Gatabazi banenze imisifurire yagaragaye ku mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 ariko kitavugwaho rumwe kuko amashusho yagiye hanze yagaragaje ko Bigirimana Abedi wagitsinze yari yaraririye bigaragara.

    Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Bigirimana yagaragaye yaraririye ndetse n'umunyamakuru wogeje uwo mukino nawe yabugarutseho.

    Nyuma y'uyu mukino,Minisitiri Gatabazi JMV yandikiye FERWAFA kuri Twitter ati “FERWAFA harya ubu igitego nk'iki nacyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse. @AuroreMimosa @Rwanda_Sports .Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana.”

    FERWAFA yaje kumusubiza iti “Nyakubahwa,Komisiyo y'imisifurire mu bushishozi bwayo niyo igena ko umusifuzi yafashe icyemezo kidakwiriye. Icyo gihe hafatwa ibyemezo hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

    Ikindi ni uko amategeko ya FERWAFA areba abanyamuryango bose adahengamiye ku ruhande rumwe cyangwa urundi.”

    Ikibazo cy'imisifurire gikomeje kugaragara mu basifuzi bo mu Rwanda,aho amakipe yo mu ntara asigaye ataha atishimye avuga ko yasifuriwe nabi cyane.

    Ku munsi w'ejo nabwo,ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l'Est,umusifuzi yishe amategeko yemera ko Rayon Sports isimbuza inshuro 4 kandi itegeko ari inshuro 3 gusa.

    Itegeko rivuga ko hasimbura abakinnyi 5 ariko bigakorwa inshuro 3 ariko abasifuzi bemeye ko Rayon Sports isimbuza 4 abakinnyi 5 kandi bikorwa Etoile de l'Est iri gusatira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisitiri-gatabazi-yanenze-imisifurire-ku-mukino-wa-kiyovu-na-musanze

  • Nyarugenge: Arasabira ubutabera umwana we w’imyaka icyenda wasambanyijwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w’imyaka 44 afite abana 10. Yavuze ko umwana we agisambanywa atigeze abimenya, yabimenya nyuma yatangiye kwangirika.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa mu Karere ka Nyarugenge buzamara iminsi 16, uyu mubyeyi yavuze ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we yafashwe, anagaragaza ko ababazwa n’uko uwamuhohoteye akidegembye.

    Aganira na IGIHE, Uwimana yemeje ko umugabo wasambayije umwana we batuye mu gace kamwe ndetse afite impungenge z’uko ashobora kuba yarahanduriye Virusi Itera Sida.

    Ati “Karahohotewe nyuma y’icyumweru kimwe mbona arimo kugenda nabi mubaza impamvu ambwira ko ari umugabo duturanye wamutwaye mu rutoki ngo amukoresha imibonano. Narebye mu gitsina cye nsanga yaraboze.”

    Yongeyeho ko akibibona yahise abyereka umugabo w’inyangamugayo wo muri aka gace, undi amugira inama yo kumujyana kwa muganga no gutanga ikirego.

    Ati “Ikibazo ubona umwana yarihebye, mbese ntagisinzira. Ubuyobozi bumfashije nkamenya uko ubuzima bwe bumeze byanezeza kuko nsanze ari muzima nashimira Imana. Ninjye wamwivurije kuko nabonaga ari kubora.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarurenzi, Nsengiyumva Fabien, yabwiye IGIHE, ko uyu mubyeyi akimara kubabwira ko umwana we yahohotewe bihutiye gufata uwakekwagaho gukora icyo cyaha.

    Ati “Akimara kumenya ko umwana we yasambanyijwe uwabikekwagaho twaramufashe tumushyikiriza polisi bamusaba ko yakoresha ibizamini ku bitaro bya polisi ariko bishoboka ko ibisubizo byaje bitagaragaza ko umwana yafashwe ku ngufu. Uwo bavuga ko yamufashe ku ngufu ararekurwa.”

    Yongeyeho ko uyu mubyeyi afite akabari ndetse bamugiriye inama yo kutajya avanga abakiriya n’abana be kubera ko n’ukekwaho gufata gusambanya uwo mwana w’imyaka icyenda yanyweraga iwe.

    Uyu mugore arasabira ubutabera uyu mwana we w’imyaka icyenda wasambanyijwe

    source : https://ift.tt/3I0KNcg

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe bagana i Dubai – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo RwandAir yafashe biturutse ku kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri ibi bihugu kubera ubwandu bwa Omicron bwahagaragaye.

    RwandAir yatangaje ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, gusa hashyizweho uburyo bwo gufasha abari bamaze kugura amatike burimo kuba igihe ntarengwa ayo matike azamara kigijwe inyuma gishyirwa ku wa 30 Kamena 2021 no guhindura ibyerekezo ariko amafaranga arengaho bakayishyura.

    Ubu Isi yose ihangayikishijwe n’ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwa Omicron ndetse Israel yo yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka.

    Iyi Virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu minsi itatu ishize. Ubu yamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi nko mu Bubiligi n’ahandi.

    Byatumye u Rwanda rufata umwanzuro w’uko umuntu wese urwinjiyemo avuye mu mahanga, ajya mu kato k’amasaha 24 mu gihe hagisuzumwa niba nta bwandu bwa Omicron afite.

    Omicron ifite ubushobozi bwo kwegera utunyangingo buri hejuru, ku buryo aho ifashe imata ikinjira mu mubiri kandi ikanduza kurusha indi. Mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo, ubwandu buri hejuru bitewe n’iyi virus aho bwavuye kuri 1% mu byumweru bitatu bukagera kuri 30%.

    Byatumye hanafatwa ingamba abagenzi baturutse muri ibyo bihugu yabonetsemo batangira gukumirwa hirya no hino hanyuma kandi u Rwanda na rwo rusubizaho akato ku binjiye mu gihugu.

    RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe bagana i Dubai

    source : https://ift.tt/314NbO7

  • APR FC yanganyije na RS Berkane y’abakinnyi 10 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Nyafurika wari wahuje APR FC na RS Berkane warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ni umukino RS Berkane yabonyemo ikarita itukura.

    APR FC yari yakiriye RS Berkane mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup bahatanira kujya mu matsinda.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, iminota ya mbere yaranzwe no kwigana ku mpande zombi.

    Umupira wakinirwaga hagati mu kibuga cyane amakipe ashaka uburyo agera imbere y’izamu ariko nta mahirwe menshi yigeze aboneka mu gice cya mbere.

    Amahirwe akomeye APR FC yabonye ni ayo ku munota wa 41, ni ku mupira Djabel yacomekeye Bizimana Yannick yisanga wenyine mu rubuga rw’amahina ariko yatera mu izamu unyura hanze yaryo.

    RS Berkane niyo yabonye amahirwe menshi muri iki gice cya mbere ariko abakinnyi barimo Kisinda Tuisila ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Ku munota wa 38, Lague yinjiye mu kibuga asimbura Kwitonda Alain Bacca wagize ikibazo cy’imvune. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Ku munota wa 60 APR FC yakoze impinduka 2, Yannick Bizimana na Mugisha Gilbert bavamo hajyamo Mugunga Yves na Ishimwe Anicet, ku munota wa 80, Nsanzimfura Keddy yasimbuye Rwabuhihi Placide.

    Muri iki gice cya kabiri APR FC yagerageje gushaka igitego abasore barimo Lague na Bosco bagerageza amahirwe ariko ntibagira amahirwe yo kubona igitego.

    Ku munota wa 82, Hamza Regragui yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Mugunga Yves.

    Nsanzimfura Keddy ku munota wa 85, yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Amine El Ouaad awukuramo. Umukino warangiye ari 0-0.

    Umukino wo kwishyura uzabera muri Maroc tariki ya 5 Ukuboza 2021, izatsinda izahita ijya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanganyije-na-rs-berkane-y-abakinnyi-10

  • Umutoza mushya wa Manchester United yahawe inshingano ikomeye #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu wa Borussia Dortmund ukomoka muri Norway arashakishwa n'amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w'i Burayi, harimo Manchester City, Liverpool, Chelsea na Real Madrid.

    Ikipe ya Man City yari mu mwanya wa mbere wo kwegukana Haaland nkuko se,Alfie yabitangaje.

    Umutoza mushya w'agateganyo wa United Rangnick azi neza uko Haaland yavuye i Molde yerekeza Salzburg mu myaka ibiri ishize ubwo yari umuyobozi wa siporo muri iyi kipe yo muri Autriche.

    United yizera ko guhuza kw'aba bombi kuzayifasha gusinyisha uyu rutahizamu ukomeye mu mpeshyi itaha mu gihe azaba afite agaciro ka miliyoni 64 zamapawundi.

    Kuva kwa Haaland muri Salzburg yerekeza muri Dortmund kwatumye uyu musore w'imyaka 21 amenyekana maze azamura urwego karahava.

    United yari yizeye ko Ole Gunnar Solskjaer wahoze ari umutoza we azagira uruhare rukomeye mu kumugura, kuko ariwe wamuzamuye muri Molde.

    Ariko ukuza kwa Rangnick gushobora kurushaho kugira akamaro,kuko ashobora kureshya uyu musore akaba yasinyira Manchester United.

    Haaland yakoze ibitangaza kuko yaraye atsinze igitego cya 50 mu mikino 50 mu mukino yaraye akiniye BVB.


    Man United irifuza ko umutoza wayo mushya yatangira kwiyegereza Haaland

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-mushya-wa-manchester-united-yahawe-inshingano-ikomeye

  • Kigali: Abamotari barishimira ko ‘Cameras’ zagabanyijwe mu mihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ikibazo cya cameras zo mu mihanda nticyavugwagaho rumwe hagati y’abatwara ibinyabiziga hamwe na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aho abatwara ibinyabiziga bashinjaga polisi ko cameras zayo ziyandikira amakosa batakoze cyangwa se zikabandikira ko bakoze amakosa ariko nyamara aho zashyizwe atari ho zari zikwiye kuba ziri.

    Ingero z’amakosa yakorwaga ariko abatwara ibinyabiziga bakavuga ko barenganyijwe ni nko kuba barandikirwaga umuvuduko uri hejuru ya 40 kandi nyamara camera yabandikiye yashyizwe ahantu hari icyapa gitegeka ko utwaye atagomba kurenza umuvuduko wa 60.

    Nyuma y’ubwumvikane buke bwariho, Perezida wa Repabulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye inzego zibifite mu nshingano kubisubiramo bakabinonosora kugira ngo ari abatwara ibinyabiziga ntibinubire ko barenganywa ariko kandi ntibikureho ko hakomeza kwirindwa umuvuduko.

    Umwe mu bamotari batifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko byari bikabije kuko ku munsi hari uwashoboraga kwandikirwa umuvuduko inshuro zirenze eshatu.

    Ati “Burya natwe ntabwo twari tubizi uko bigenda, wajyaga kubona ukabona message, nkanjye banyandikiye rimwe mfite umuvuduko wa 48 kandi byari ahantu hari icyapa cya 60, jye nzi n’uwo bandikiye gatandatu wenda nshobora kubikubwira ntubyemere cyeretse wenda abikwiyerekeye muri telefone ye, ariko ubundi uwo munsi umusaza akibivuga ati umuvuduko wa 40 nanjye ku maguru ndawugenda byahise bikemuka, ubu bimeze neza nta kibazo ibyapa byasubiye gukurikizwa nka mbere”.

    Mugenzi we ati “Ziriya cameras zimukanwa, zimwe bashyiraga ahantu hari icyapa cya 60, bagasaba umuvuduko wa 40, waba ufite nka 40 kandi ari muri 60 ugasanga bahise bakwandikira, zaragabanutse mu mihanda, ubu usanga ahantu hatari hateye n’icyapa bateraga camera ubu ntabwo bagipfa kuzihashyira, tukaba twishimira ko batagipfa gutera camera aho biboneye”.

    Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko ikibazo cy’ibyapa na cameras hashize iminsi bivugwaho kandi ngo na Perezida wa Repubulika akaba afite umurongo yatanze.

    Ati “Ibyuma bifite ukuntu biteye ubwabyo, ntusezerana na byo bishobora kugira amakosa bikora, ariko iyo habaye ikintu nk’icyo ukandikirwa mu buryo butari bwo, biroroshye cyane kuza ahakorera polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda (traffic police) cyangwa ukandika, twashyizeho uburyo butandukanye, haba guhamagara, haba kwandika, cyangwa se no kwiyizira ubwawe, kugira ngo ugaragaze ikibazo ufite tugisuzume, hanyuma tukurenganure niba mu by’ukuri warenganye, ariko umurongo wo waratanzwe ni ibintu bikiganirwaho, ndatekereza ko umwanzuro uzafatwa uzaba unoze”.

    Ubusanzwe iyo umuntu arengeje umuvuduko icyapa kimusaba kugenderaho, ahanishwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

    source : https://ift.tt/3xJEVQ5

  • Sadio Mane, Mendy na bagenzi be bakinana muri… – #rwanda #RwOT

    Senegal yahisemo kuza kwitegurira igikombe cya Afurika mu Rwanda, kubera ko ikirere cya Kigali kimeze neza nk'icyo mu mujyi wa Bafoussam izakinira.

    Ikinyamakuru Senego cyanditse ko Aliou Cissé n'itsinda ry'abatoza bafatanya akazi muri iyi kipe y'igihugu babonye ko Bafoussam, umujyi Senegal izakiniramo imikino yo mu matsinda uri mu misozi, bahitamo kuzajyana abakinnyi mu gace gafite ikirere nk'icyo muri ako gace, birangira bahisemo u Rwanda.

    Kuva Senegal yabona itike yo kwitabira iyi mikino itaha yo ku mugabane wa Afurika, ababishinzwe batangiye kwitegura iri rushanwa banyotewe kwegukana.

    Uretse kuba ikirere cy'u Rwanda kimeze neza nk'icya Bafoussam bazakinira, Aliou Cissé hamwe n'abamwungirije barashaka gukorera imyitozo mu mutuzo mwinshi mbere y'uko binjira mu irushanwa.

    Amakuru avuga ko na mbere yo gutsinda Congo 2-0, abakinnyi ba Senegal bari bamenyeshejwe n'abatoza ko bazakorera imyitozo mu Rwanda.

    Senegal iri mu itsinda rya 2 muri iyi mikino, aho iri kumwe n'ibihugu nka Malawi, Guinea na Zimbabwe.

    N'ubwo ari ikipe y'ikigugu ifite amateka akomeye ndetse yanagize abakinnyi bakomeye kuri uyu mugabane, Senegal ntiratwara na rimwe igikombe cya Afurika, igikomeye yakoze ni ukugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri, mu 2009 na 2019.

    Kuri iyi nshuro nta kosa na rimwe iki gihugu gishaka gukora, kuko intego ari ukwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere.

    Ikipe y’igihugu ya Senegal igiye gukorera umwiherero i Kigali yitegura CAN 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111988/sadio-mane-mendy-na-bagenzi-be-bakinana-muri-senegal-bagiye-kuza-i-kigali-111988.html

  • Urukiko rwategetse Rwiyemezamirimo Mbaduko Jimmy kwishyura miliyoni zisaga 81 FRW #rwanda #RwOT

    Urukiko rwategetse Mbaduko Jimmy kwishyura Miliyoni 81,550,433Frw mu rubanza rwaregwagamo Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu.

    Mu ntangiriro z'Ukwakira twabagejejeho inkuru yavugaga ko Banki ya Gisirikare Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu y'umunyemari Augustin Mukezangabo na rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy uri muri batatu batsindiye isoko ryo kuvugurura La Palisse Hotel Nyandungu aho kuvugurura izo nyubako byari bifite agaciro ka Miriyali 1,8Frw.

    Iri soko ryari ryaratsindiwe na ba rwiyemezamirimo batatu aribo Uwamahoro Claudine nyiri Sosiyete yitwa Active CM Invetment Ltd, Nkurikiyimfura Alexis nyiri Sosiyete yitwa Qualicons Ltd na Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction Ltd.

    Aya masezerano yo kuvugurura inyubako za La palisse Hotel Nyandungu yasinywe n'impande zombi mu Ukuboza 2020 bigeze muri Gicurasi 2021 amasezerano araseswa ku bwumvikane impande zombi zagiranye kuko hari ibyo abatsindiye isoko batarimo bubahiriza babara imirimo bari bamaze gukora basanga bamaze gukora imirimo ifite agaciro ka Miliyoni 144,400,000Frw.

    Izi Miriyoni zagombaga kugabanwa na Sosoyete eshatu zatsindiye isoko.Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bo bavuga ko ayo mafaranga yahawe Mbaduko Jimmy wenyine kandi imirimo yarakozwe na Sosoyete eshatu bahagarariye.

    Uwamahoro na Nkurikiyimfura bavuga ko bagerageje gutambamira ko ayo mafaranga Mbaduko Jimmy atayafata ariko bikaba iby'ubusa.

    Ubwo bari mu rukiko rw'ubucuruzi mu Ugushyingo 2021 babwiye umucamanza ko bandikiye La Palisse Hotel Nyandungu bayisaba kudashyira kuri konti ya Mbaduko Jimmy ayo mafaranga ariko La Palisse ikabirengaho ikayashyira kuri konti ya Mbaduko Jimmy iba muri Banki ya Gisirikare ya Zigama CSS.

    Uwamahoro na Nkurikiyimfura babwiye urukiko ko nyuma yo kumenya ko La Palisse Hotel Nyandungu yashyize amafaranga kuri konti ya Mbaduko Jimmy iri muri Zigama CSS babimenyesheje ubuyobozi bwa banki nabo bubirengaho barayamuha.

    Uwamahoro na Nkurikiyimfura bavuze ko amafanga yageze kuri konti Saa mbili za mu gitondo,nyuma Mbaduko Jimmy agahita ayakuraho yose kandi banki yari yamenyeshejwe ko ayo mafaranga igomba kuyafatira.

    Nyuma y'aho Mbaduko Jimmy aherewe ayo mafaranga,Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bahise batanga ikirego mu rukiko rw'ubucuruzi barega La Palisse Hotel Nyandungu,Zigama CSS na Mbaduko Jimmy kuko banki yahaye umuntu umwe amafaranga kandi yaragombaga kuyagabana na bagenzi be babiri.

    Uru rubanza rwaburanishijwe kuwa 27 Ukwakira 2021 Umucamanza arusoma kuwa 10 Ugushyingo 2021.

    Mu Cyemezo cy'urukiko gifite amapaji 78 Umucamanza yategetse Sosiyete Mukeramirimo Construction Ltd ya Mbaduko Jimmy kwishyura Nkurikiyimfura Alexis Miriyoni 71,258,767Frw kuko ariko Nkurikiyifura Alexis yagombaga guhabwa nk'umwe mu bari bafitanye amasezerana na La Palisse Hotel Nyandugu.

    Umucamanza yanategetse ko Mbaduko Jimmy yishyura Uwamahoro Claudine Miriyoni 10,291,666Frw kuko ahwanye n'imirimo yokoze.

    Aba ba rwiyemezamirimo bahise bajururira icyemezo cy'urukiko rw'ubucuruzi mu rukiko rukuru rw'ubucuruzi kuko batanyuzwe n'icyemezo cy'umucamanza bavuga ko Zigama CSS na La Palisse batagombaga kuva muri uru rubanza kuko Mbaduko Jimmy urukiko rwategetse ko agomba guha amafaranga abo bafatanije imirimo yo gusana La Palisse Hotel Nyandungu ayo mafaranga atayafite.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwategetse-rwiyemezamirimo-mbaduko-jimmy-kwishyura-miliyoni-zisaga-81

  • Igitekerezo: Kuki umuntu akira abantu bakamwibazaho nyamara batarigeze bamwibazaho igihe yari akennye? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ukabona umuntu yabayeho mu buzima bwa gikene, buri muntu agakomeza ubuzima bwe nk’aho ubw’uwo mukene butamureba. Bakamufata nk’utagize icyo yishe cyangwa icyo akijije. Nyamara yatera intambwe igana imbere, ukabona inama zitangiye guterana zibaza ku kibazo cy’uko yakize ndetse hanibazwa aho yaba akuye amafaranga!

    Ubusanzwe kuba umuntu ari umukene, hari ibintu by’ingenzi atabasha kwikorera kubera ubushobozi buke. Iki ni cyo kibazo gikomeye ku buryo inshuti, umuryango n’abavandimwe bagakwiye kwicara bagakora inama bibaza icyo kibazo kiri ku muvandimwe inkomoko yacyo ndetse n’igihe akimazemo hagashakwa n’icyakorwa kugira ngo agisohokemo.

    Nyamara abantu benshi usanga ibi bisa nk’aho ntacyo bibatwaye bakikomereza ubuzima nk’aho ntacyabaye, cyane cyane iyo uyu muntu yabaye intwari akabihorera ntabasabe. Nyamara iyo amaze kugira intambwe atera ari kugenda abasanga mu cyiciro barimo ndetse na bagenzi be bari mu cyiciro kimwe agenda abasiga, inama zitangira guterana bibaza aho ubutunzi yabukuye n’igihe bimutwaye ngo abugereho.

    Igitangaje muri ibi kandi, ni uko ibisubizo byinshi biza biganisha mu kuba uyu muntu ubutunzi yarabubonye mu nzira zitemewe. Bashaka kumvikanisha ko bitari gukunda ko yaba ageze aho agera, ari ubwenge bwe akoresheje n’imbaraga ze kandi mu bikorwa byiza. Hari n’abakabya iyo babuze ibimenyetso bibaganisha mu bikorwa bibi yaba yarayakuyemo, bakavuga ko yayakuye kwa shitani.

    Ibi iyo mbibonye bintera kwibaza niba biterwa no kuba Abanyarwanda baba bibona mu ishusho y’ubukene, bakumva ko ukennye adateje ikibazo, ahubwo ukize ari we kibazo, cyangwa bikaba biterwa n’amashyari adatuma Abanyarwanda batifurizanya gutera imbere.

    Iyo bibaza ngo “Ubu se akize mwanya ki?” Nibaza igihe ubundi abantu baba bumva umuntu akwiye kumara kugira ngo akire. Cyangwa usaziye muri ubwo bukene ni we uba udateje ikibazo?! Uko umuntu aba yarakennye agaceceka kuko ntawe ubyitayeho, ni ko anarwana n’ubuzima bwe bucece agakora yiteza imbere, mukazisanga yaravuye muri ya mibereho mwari mumumenyereyeho.

    Nta muntu waremewe gukira ngo undi aremerwe ubukene, kandi Abanyarwanda baravuga ngo « iby’isi ni gatebe gatoki » None urakira ejo n’undi agakira mwembi mugakirana cyangwa nawe ukaba ukennye mu gihe na we akize. Ni uko isi iteye. Rero umuntu mu gihe imibereho ye mibi itbashishikaje mugakomeza nk’aho ntacyabaye, n’ubundi yahinduye ubuzima na we agakira mujye mukomeza ntibibaraze inshinga mwibaza aho yabikuye, kuko mutari mwaranibajije aho yabiburiye.

    Si ngombwa ko umuntu intambwe yose agenda ageraho ayimenyekanisha kugira ngo mutazamwibazaho ngo akize mwanya ki! Ahubwo akora ibyo agomba gukora igihe cyagera mukabibona. Gukira bishobora kuza byihuse cyangwa bikaza bitinze. Icyangombwa ni uko umuntu agomba gukora icyo yakagombye gukora mu gihe nyacyo. Kandi si ngombwa ko uburyo umuntu umwe yakizemo cyangwa yabonyemo amafaranga ari bwo na kanaka agomba kuyabonamo byanze bikunze.

    Tureke gutakaza umwanya twibaza uko kanaka akize n’umwanya byamutwaye kandi uko yakennye ntacyo byakubwiye, kandi nyamara burya mbona umuntu wese aberewe no kubaho neza. Ahubwo niba dufite umwanya wo kwiga kuri bagenzi bacu tujye twiga ku bakene, abo byemeye bagakira tureke kubibazaho ahubwo twishimire ko baryoherwe no guhindura ubuzima.

    source : https://ift.tt/3rhlWeo