Category: Uncategorized

  • Umugore yashyingiranwe n'inka afata nk'umugabo we wapfuye akayizukiramo #rwanda #RwOT

    Umugore yashakanye n'inka nyuma yo kumusoma bigatuma yizera ko iyi nyamaswa ari umugabo we wapfuye ywongeye kuzuka akaza muri roho y'iyi nka.

    Amashusho adasanzwe yashyizwe hanze, yerekanye madamu Khim Hang w'imyaka 74, ari mu 'byishimo byo gushyingiranwa'n'iyi nka mu rugo rwe mu ntara yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Cambodia yitwa Kratie.

    Khim yemera ko iyi nka ifite isa neza n'iy'umugabo we wapfuye.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko nubwo iyi videwo itagaragayemo ubukwe, abaturage benshi bavuze ko babwitabiriye.

    Kuri ubu iyi nka iba mu nzu ya Hang y'igorofa rimwe aho ayoza kandi akayireka ikaryama ku musego umwe n'uw'umugabo we witabye Imana, Tol Khut, wapfuye umwaka ushize.

    Khim yavuze ko umwuka w'umugabo we wabaga muri iyi nyana igihe yatangiraga kurigata umusatsi we no mu ijosi hanyuma ikamusoma nk'uko umugabo we wapfuye yabigenzaga.

    Uyu mupfakazi yari azi neza ko ari umugabo we yavutse bwa kabiri.

    Yatangarije Reuters ati: “Nizera ko iyi nyana ari umugabo wanjye kuko ibyo ikora byose … bisa neza nibyo umugabo wanjye yankoreraga akiri muzima.”

    Umuhungu wa Khim yavuze ko yemera imyumvire ya nyina kandi ko ashobora “kumva umwuka wa se muri iyi nyamaswa”. Iyi niyo mpamvu ngo ayifata neza kkugira ngo itabacika ikazerera.

    Uyu mugore yategetse abana be kwita kuri iyo nka nyuma y'urupfu rwa se kandi ashimangira ko bagomba kuyifata nk'uko babikoreraga se.

    Abana ba Khim babujijwe kugurisha iyi nka cyangwa kuyifata nabi.Bbategetswe kuzayikorera imihango yo gushyingura nk'umuntu nipfa.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yashyingiranwe-n-inka-afata-nk-umugabo-we-wapfuye-akayizukiramo

  • Iyi myitozo ine yoroheje yafasha umutima n’ibihaha byawe gukora neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dore imwe mu myitozo ushobora gukora buri munsi igafasha umutima n’ibihaha gukora neza.

    1. Kugenda n’amaguru

    Niba uri umutangizi, umwitozo wa mbere mwiza ni ukugenda n’amaguru. Kugenda n’amaguru ntibifasha umubiri kumererwa neza gusa ahubwo bifasha no kubanya ibinure mu mubiri.

    2. Kuzamuka inganzi

    Niba usanzwe umenyereye umwitozo wo kugenda cyangwa kwirukanka ahantu harehare, ushobora kongeraho umwitozo wo kuzamuka ingazi ndende, uzamuka umanuka bityo bityo kugeza igihe ubiriye icyuya.

    3. Gusimbuka umugozi

    Gusimbuka umugozi ni umwitozo mwiza kuko ukoresha umubiri wose, by’akarusho noneho iyo ari umugozi uremereye, imikaya y’umubiri wose irakora bikongerera agaciro uwo mwitozo. Uyu mwitozo ushobora kuwukora iminota 15-30 buri munsi niba ubishoboye, ariko ku mutangizi, iminota itanu buri munsi irahagije.

    4. Pompage (push-ups) no gusimbuka uhagaze hamwe (Burpees)

    Uyu mwitozo ukorwa umuntu aciye bugufi agakora pompage (pushup) imwe agahaguruka agasimbuka ahagaze hamwe, akongera agakora pompage bityo bityo akamara byibuze iminota ibiri buri munsi (amasegonda 120).

    Iyi myitozo yose ni ingenzi mu gufasha umubiri kumererwa neza no gukomera, by’akarusho kandi igafasha imikorere y’umutima n’ibihaha, ndetse bikaba byakurinda indwara z’umutima n’iziterwa no kugira ibinure byinshi mu mubiri.

    Icyitonderwa

    Iyi myitozo yose ugomba kuyikora kugeza igihe ubiriye icyuya cyangwa wumva unaniwe cyane udashobora kurenzaho.

    Kurikira ibisobanuro birambuye muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3lfk9CJ

  • APR FC yanganyije umukino ubanza na RS Berkane yo muri Maroc #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru habereye umukino ubanza mu guhatanira itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup, APR FC yari yakiriye RS Berkane yo muri Maroc.

    Ikipe ya APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ugereranyije n’abari babanjemo ku ku mukino wayihuje na Rayon Sports.

    Niyomugabo Claude usanzwe akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso ntiyakinnye uyu mukino kubera ikarita itukura yahawe ku mukino wayihuje na Etoile du Sahel yo muri Tunisia, aho yari yasimbuwe na Ndayishimiye Dieudonné, naho Karera Hassan asimburwa na Nsabimana Aimable.

    Ku munota wa 80 w’umukino, Hamza Regragui wa RS Berkane yahawe ikarita y’umutuku, nyuma yo gukurura Mugunga Yves wari umaze kumucenga, isigara ikina ari abakinnyi 10.

    Umukino waje kurangira amakipe yombi ntayibashije kureba mu izamu, umukino wo kwishyura ukazaba ku Cyumweru tariki 05/12/2021 muri Maroc hatagize igihinduka

    source : https://ift.tt/317D4bk

  • Nzisa Matulu wasezerewe bwa mbere kubera kuta… – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere Nzisa Matulu, w'imyaka 23, ubwo yinjiraga mu marushanwa y'ubwiza yasezerewe shishi itabona nyuma yuko atari yabashije kubona inkweto zihagaze zo guserukana hari mu mwaka wa 2017, Nzisa wavukiye mu cyaro cya kure kitwa Voo mu gace ka Kitui muri Kenya aho kugira umuguru umwe w'inkweto ari ingume by'inkweto z'abakobwa zihagaze bikaba inzozi zitanarotwa.

    Wize mu bigo muri Ukambani aho biga bataha iby'imibereho y'abanyamujyi ntacyo yarabiziho, kuuwa kabiri Nzisa akaba aribwo azafata rutema ikirere yerecyeza muri Tanzania guhagararira Kenya muri 'Miss East Africa' ikomeje kubera muri Tanzania, aho agiye guhatanira iri kamba mu gihe anitegura muri  Gashyantare 2022 kuzajya guhatanira n'ubundi ikamba muri Tonto mu gihugu cya Canada rya 'Miss Face of Humanity'.

    Nzisa Matulu niwe uhagarariye Kenya mu marushanwa ya ‘Miss East’ Africa na ‘Miss Face of Humanity’

    Nzisa mu kiganiro aheruka kugira na THESTANDARDMEDIA dukesha iy'inkuru yayitangarije byinshi k'ubuzima bwe n'inzozi afite agira ati:' Gukurira muri Voo, byari ibintu bikomeye, kuhagera cyangwa kuhava bigoye.'

    Akomeza avuga ukuntu nyina yifuzaga ko yavamo umubikira agira ati:'Icyo twari dufite n'ukwiyizera no kwizera Imana muri buri kimwe nari umwalimu wo ku cyumweru w'abana mu idini, Mama yifuzaga ko naba umubikira.'

    Nyamara we avuga ko yahoze arota kuzavamo umunyamideli Nzisa ati:'Nifuzaga kuzavamo umunyamideli, ubwo nageraga muri kaminuza [Mount Kenya] nitabiriye amarushanwa ya Nyampinga wayo ariko banyirukana shishi itabona kuko nta nkweto zihagaze narimfite.'

    Yongeraho ati:'Sinarinzi no kuzigenderamo kuko nari narigeze nzambara mbere.'

    Nibwo yaje guhita yiyemeza kwinjira mu bijyanye no kubyina salsa atangira kuba intyoza mu kuzigenderamo kurusha n'abavutse bazambara yaje no kugirwa Ambasaderi wa gace akomokamo ka Kitui County muri Kenya.Nyuma yuko mu mwaka wa 2017, Nzisa Matulu asezerewe shishi itabona kubera kutagira no kutamenye kugendera mu nkweto zihagaze yatangiye kubyitoza kubera ko inzozi ze ari ukuzavamo umunyamideli ukomeye ku isi

    Nzisa yemeza ko aterwa ishema no kwitwa umunyacyaro ati: 'Nkunda kwitwa umukobwa wo mu cyaro, kuko ndimo ndashaka gukoresha ay'amarushanwa y'ubwiza kugira ngo mbashe kugira ijambo n'ijwi ryo kuvugira abana b'abakobwa kuko nicyo nahoze ndota ubuzima bwanjye bwose.'

    Ashimangira ibijyanye no kuba yifuza kugira ijambo ryo kuvugira abana b'ababakobwa binyuze mu marushanwa y'ubwiza yinjiyemo Nzisa agira ati:'Ndifuza kubona ahantu nshobora kuba nabona uko mvuga ibibazo by'abangavu birimo kuva mu ishuri, gushyingirwa imbura gihe, ubushobozi bucye n'ibura ry'akazi.'

    Asobanura ko izo arizo mpamvu zituma yifuza kwegukana amakamba agiye guhatanira ati:'Izo nizo mpamvu zituma nifuza uko byagenda kose kwegukana ay'amakamba kandi ngomba kuyacyura mu rugo.'

    Ahamya kandi ko yizera ko yavukiye kuyobora agira ati:'Nizera ko navukiye kuba umuyobozi kandi n'abantu bo mu cyaro iwacu bifuza ko mba umuyobozi nkaba nabafasha gucyemura ibibazo bafite ndacyabitecyerezaho kandi igihe kizababwira.'

    Nzisa akaba ari umwe mu bakobwa 16 bahagariye ibihugu byabo birimo u Rwanda ruhagariwe na Miss Umunyana Shanitah, aba bose bakaba bahataniye ikamba rya Miss East Africa rizatangwa kuwa 17 Ukuboza 2021 muri Tanzania.


     

    Nzisa umunya Kenya warahiye kwegukana rya Miss East Africa ribaho bwa mbere mu 1996 ryegukanwe n’umuna Kenya witwa Jacqueline Kiarie

    Nzisa Matulu w’imyaka 23 ukomoka mu cyaro cya Voo avuga ko yumva yaravukiye kuyobora ariko igihe kizagenda kibisobanura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111992/nzisa-matulu-wasezerewe-bwa-mbere-kubera-kutagira-inkweto-zihagaze-wanifuzwagamo-umubikira-111992.html

  • Ubwoko bushya bwa Covid-19: Minisante hari icyo yasabye abaturarwanda #rwanda #RwOT

    Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n'ubwoko bushya bwa Covid19, Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije arasaba abantu kwitabira gahunda yo kwikingiza kuko ari bumwe mu buryo bwo kwirinda ko uwanduye iyi virus yaremba cyangwa ngo ahitanwe nayo.

    Ku rundi ruhande, abaturage basanga harabayeho kudohoka ku mabwiriza kuri bamwe bitwaje ko bakingiwe.

    Mu Mujyi wa Kigali, abaturage bari kujya no kuva mu bikorwa byabo bitandukanye. Ni mu gihe ingamba zo kwirinda Covid 19 zikomeje.

    Bamwe bambaye udupfukamunwa, abandi batwambaye nabi, iki ni ikimenyetso cy'uko habayeho kudohoka ku mabwiriza y'ubwirinzi kubera imyumvire ya bamwe y'uko bamaze kwikingiza, gusa bafite amakuru y'uko hari ubundi bwoko bwa Covid19 yihinduranyije.

    Hashize hafi umwaka isi yose ihanganye n'ubwoko bushya bwiswe Delta ndetse imibare y'abandura n'abahitanwa na Covid19 yikubye inshuro nyinshi:

    Mu Rwanda  abamaze guhitanwa na yo ni 1.341, mu minsi 7 ishize bari 2 mu gihe abanduye mu minsi 7 bari 115 bangana na 0.1% by'igipimo cy'ubwandu.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije, asobanura ko mu bihugu binyuranye by'isi, muri iyi minsi hadutse ubwoko bushya bwa Covid19 kandi bufite ubukana buri ku rwego rwo hejuru ashingiye bipimo by'uko yihuta mu kwandura.

    Nubwo mu Rwanda ibikorwa hafi ya byose byamaze gusubukurwa ibindi bigasubukurwa buhoro buhoro, abaturage bavuga ko bikwiye ko ingamba z'ubwirinzi zakazwa kugira ngo ubu bwoko bushya butazagera mu gihugu.

    Minisiteri y'Ubuzima yamaze gutangaza ko guhera tariki 28 Ugushyingo, umuntu wese winjiye mu gihugu agomba kumara amasaha 24 mu kato muri hoteli zagenwe kandi yiyishyurira ikiguzi cyose kijyanye na serivisi yahawe; gusa Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije ashishikariza abantu kwikingiza kuko ari imwe mu nzira zikomeye zo kurwanya Covid 19.

    Kugeza ubu abantu bamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo rwa Covid19 basaga gato miliyoni 5 n'ibihumbi 900, mu gihe abafashe doze zombi nabo basaga miliyoni 3 n'ibihumbi 100, intego akaba ari uko nibura 40% by'abagomba guhabwa urukingo bazaba barubonye mbere y'uko uyu mwaka urangira.

    SRC:RBA

    The post Ubwoko bushya bwa Covid-19: Minisante hari icyo yasabye abaturarwanda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/28/ubwoko-bushya-bwa-covid-19-minisante-hari-icyo-yasabye-abaturarwanda/

  • APR FC yananiwe gutsinda RS Berkane y'abakinnyi 10 #rwanda #RwOT

    Mu mukino Ubanza w'ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation cup,APR FC yananiwe gutsindira RS Berkane y'abakinnyi 10 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo banganya 0-0.

    APR FC yakinnye umukino ufunguye,yagowe na RS Berkane yakinnye yugarira birangira ba rutahizamu bayo bananiwe kubona izamu.

    Mu gice cya mbere hagati, APR FC yatakaje umukinnyi wayo Kwitonda Alain Bacca,asimburwa na Byiringiro Lague.

    APR FC yakomeje gusatira cyane kugeza ubwo ku munota wa 82,umukinnyi Hamza wa Berkane yahabwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo yabaye umutuku,nyuma yo gukurura Mugunga Yves wari umucitse.

    APR FC yateye amashoti menshi agana mu izamu mu minota ya nyuma y'umukino ariko igorwa n'umunyezamu wa Berkane.Umukino warangiye ari 0-0.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 05 Ukuboza, aho APR FC izaba isabwa kunganya ibitego cyangwa gutsinda ikagera mu matsinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yananiwe-gutsinda-rs-berkhane-y-abakinnyi-10

  • Depite yanyonze igare ari ku bise ajya kubyara #rwanda #RwOT

    Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) yanyonze igare ari ku bise kuri iki cyumweru ajya ku bitaro, abyara hashize isaha imwe gusa agezeyo.

    Julie Anne Genter nyuma yaho yatangaje kuri Facebook ati: 'Mu by'ukuri sinari nateganyije kunyonga igare ndi ku bise, ariko byarangiye ari ko bigenze'.

    Uyu muvugizi w'ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutwara abantu n'ibintu, ubu si ubwa mbere yarabikoze — mu myaka itatu ishize yari minisitiri ubwo na bwo yakoraga urugendo nk'urwo.

    Madamu Genter, w'imyaka 41, arazwi cyane mu gushishikariza abantu kugenda ku igare.

    Uyu munyapolitiki wavukiye muri Amerika yavuze ko ibise bye 'ntibyari bibi cyane' ubwo we n'umugabo we bafataga icyemezo cyo kugenda ku magare.

    Yatangaje iyo ya bombi bari aho imodoka ziparika kuri ibyo bitaro.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwa mbere mu bagize inteko ishingamategeko ya New Zealand wabyaye akiri mu mirimo ye yabyaye mu 1970, mu gihe undi munyapolitiki waho mu 1983 yonkereje mu kazi ke.

    Mu kwezi kwa gatandatu mu 2018, Minisitiri w'intebe wa New Zealand Jacinda Ardern yabaye umukuru w'igihugu wa kabiri ku isi ubyaye ari ku butegetsi.

    Julie Genter atwaye igare yerekeza ku bitaro

    Kuva icyo gihe, hagiye habaho abanyapolitiki benshi bajyana abana babo mu kazi — bamwe bakabonkereza ku kazi.

    Ariko mu Bwongereza, Depite Stella Creasy wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour ku wa kabiri w'iki cyumweru gishize yajyanye mu nteko ishingamategeko uruhinja rwe rw'umuhungu rw'amezi atatu, ariko nyuma abwirwa ko abana batemerewe kuzanwa mu cyumba cy'inteko.

    Akanama ko mu nteko karimo gusuzuma iryo tegeko.

    The post Depite yanyonze igare ari ku bise ajya kubyara appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/28/depite-yanyonze-igare-ari-ku-bise-ajya-kubyara/

  • Perezida Kagame yayoboye inama idasanzwe yize kuri #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama iteranye mu gihe havugwa virusi nshya ya Corona ivugwaho kugira ubukana, ikaba ndetse imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

    U Rwanda rwari ruherutse koroshya ingamba nyinshi hakurikijwe kuba iki cyorezo cyari kimaze iminsi kigaragaza ko cyagabanyije ubukana.

    Icyakora Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse kuburira abaturarwanda kubera ubu bwoko bushya bwa coronavirus yahawe izina rya Omicron, rutegeka ndetse ko abinjira mu gihugu baturutse mu mahanga babanza kujya mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.

    Kigali Today irabagezaho imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.

    .

    source : https://ift.tt/317tTYq

  • Abakobwa 10 bo kwitega muri Miss World 2021 – #rwanda #RwOT

    N'ubwo ari uko bimeze ariko, hari abahatana bo guhanga amaso mu gihe cy’irushanwa.

    INYARWANDA igiye kugaruka ku bakobwa 10 bashobora gutungurana muri iri rushanwa riri kubera kuri Teritwari ya Puerto Rico, rizasozwa tariki 16 Ukuboza 2021.

    10. Shai Saini (USA)

    Afite imyaka 25, ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite inkomoko mu buhinde. Uretse ikamba rya Miss World USA, anafite andi makamba abiri.


    9. Aryam Diaz Rosado (Puerto Rico)

    Ahagarariye Teritwari ya Puerto Rico, ari naho irushanwa ririmo kuberamo. Afite imyaka 22. Uretse kumurika imideli, ni umunyamakurukazi kuri Television imwe muzikorera mu gihugu cye.

    Cyakora aracyari n’umunyeshuri muri Kaminuza aho yiga itangazamakuru. Muri Mata 2021, ubwo yegukanaga ikamba rimuhesha kuzahagararira Puerto Rico, yahise acumbikisha amasomo ye kugira ngo ategure uko azitwara muri Miss World.

    8. Pamela Uba (Ireland)

    Ni umunya Nigeria uhagarariye Ireland. Ababyeyi ba Pamela bavuye muri Nigeria baka ubuhungiro muri Ireland, baca muri Afurika y'Epfo ari naho yavukiye mu 1995.

    Afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi. Mu bihe bya Covid-19, Pamela yari umwe mu baganga bari ku ruhembe rw’imbere mu gufasha abarwayi ba Covid-19.

    Bihabanye n’abandi benshi mu bahatana mu marushanwa y’ubwiza cyangwa se Miss World by’umwihariko, Pamela Uba si umunyamideli.


     7.Juliana Rugumisa (Tanzania)

    Amakosa yakozwe na Rose Manfere, Nyampinga w’igihugu cya Tanzania 2020, harimo kutubahiriza amabwiriza y’abategura Miss Tanzania niyo yatumye asimburwa n’igisonga cye cya mbere, Juliana Rugumisa.

    Uyu mukobwa usanzwe ufite imishinga ifasha ababana n’ubumuga, ni umwe mu bo guhanga amaso mu irushanwa rya Miss World 2021.

    Cyakora ntavugwaho rumwe. Nk’igihe byatangazwaga ko azahagararira Tanzania muri Miss World, hadutse amakuru avuga ko ari umugandekazi wakuriye akaniga amashuri ye mu gihugu cya Tanzania.

    6. April Benayoum (France)

    Ni igisonga cya mbere cya Miss France 2021, aho yavukiye mu Mujyi wa Paris mu 1999. Ise ni umunya-Israel.

    Yiyamamaza mu irushanwa rya Miss France, yakundaga kwibanda kuri gakondo ye ya Israel akanishimira kuba umuyahudikazi.

    Ibi byatumye yibasirwa n’ivangura ku mbuga nkoranyambaga, nk'aho bamwe bagiraga bati 'Uyu Hitler yaramwibagiwe” abandi bati ” Nta gutora umuyahudi.'

    Rumwe mu nkiko z'i Paris zakurikiranye iri vangura biza kurangira abantu barindwi bagejejwe imbere y’urukiko, bahanishwa imirimo nsimburagifungo bazira kwibasira uyu mukobwa w’imyaka 22.


    5. Tracy Maureen Perez (Philipines)

    Igihe yari afite imyaka 23, nibwo yatangiye gushaka inzira n’uburyo yakoresha ngo azahagararire igihugu cye cya Philippines mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.

    Ntibyigeze bikunda kugeza ubwo mu kwezi k'Ukwakira uyu mwaka aribwo yegukanaga ikamba rya Miss Philipines, maze ahiga kuzongera kugarura ikamba rya Miss World muri iki gihugu, baheruka mu 2013 ari nayo nshuro rukumbi baryegukanye.

    4. Rehema Muthia (U Bwongereza)

    Imyaka ibaye 21, u Bwongereza budakora ku ikamba. Kuba ba nyiri irushanwa ari abongereza, hari igice kinini cy’abongereza bakurikirana iby'amarushanwa y’ubwiza batumva impamvu hashize igihe kingana n’imyaka 21 ikamba ridataha iwabo.

    Uyu mwaka, kugira ngo ibi bishoboke, icyizere bagihanze umukobwa w’imyaka 25 ufite inkomoko muri Kenya akaba afite ikamba rya Miss England, witwa Rehema Muthia.

    Abakurikiranye urugendo rw’uyu mukobwa rwamuganishije kuri iyi ntsinzi, basanga n'ikamba rya Miss world rishoboka.

    Ku rundi ruhande ariko, hari abanya Kenya bahamya ko Kenya ihagarariwe n’abakobwa babiri muri Miss World, bityo ko amahirwe ari ayabo kurusha ikindi gihugu cyose.

    3. Khadij Omar (Republic ya Somalia)

    Ni we mukobwa wa mbere uhagarariye Somalia mu irushanwa rya Miss World. Yahawe ikamba rya Miss Somalia ku wa 16 Ugushyingo 2021, nyuma y’iminsi 3 ahita yerekeza muri Puerto Rico guserukira igihugu cye.

    Avuga ko adatumbereye ikamba cyane ahubwo agiye kuvuganira abana bo muri Somalia babarirwa hagati ya miliyoni 2 na Miliyoni 3, bafite inzozi zo kujya ku ishuri ariko ibibazo by’intambara n’inzara byibasiye iki gihugu bikaba imbogamizi z'uko izi nzozi zitazashoboka, ati ” Ngiye guhatana ariko ngiye no gutabaza.'

    Anemeza ko Hijab ye (umwitandiro abayisiramukazi bambara) uzamubera izindi mbaraga kandi ko utazamujya kure.

    2. Alejandro Kone Lincon (Venezuela)

    Ahagarariye Venezuela, igihugu gitazirwa ” Igihugu cy’ubwiza”, akenshi bashingiye ku kuba nta kamba ry’ubwiza rikomeye ku Isi iki gihugu kitaregukana.

    Nk’urugero, iri rya Miss World barimo guhatanira bamaze kuryegukana inshuro 6, irya Miss Universe barifite inshuro 7 naho irya Miss Earth barifite inshuro 2.

    Binyuze kuri Alejandro, basanga rero n'ikamba rya Miss World 2021 rigomba kuza rigasanga ayandi. Umurindi w’abanya Venezuela uzawusanga ku mbuga nkoranyambaga, igitutu cyabo abakemurampaka baracyizi.

        

    1. Olivia Yace (Cote D’Ivoire)

    Ni umunya Cote D’Ivoire wavukiye, yiga, anakurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagarutse iwabo aza guhatanira ikamba rya Miss Côte D’Ivoire aranaryegukana.

    Camila Rueda umwe mu banyamakuru b'inzobere mu by'amarushanwa y’ubwiza, aherutse kuvuga ko haramutse hari agace gatanga ikamba ry’ubwiza gusa ntakindi kirebwe, uyu mukobwa w'i Yamousukuru yahita yegukana iryo kamba.


     

    Abakobwa 116 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Isi 2021


     

    Uhereye ibumoso: Miss World 2018 Vanessa Ponce de Leon, Bahamas, Cameroon, Somalia, Nereida Amador, Maria López, Miss World 2020 Toni-Ann Singh, Umuyobozi w'Umujyi wa Rio Grande, Hon. Ángel “Bori” Gonzalez Damudt, Crystal Rose Pierce, Venezuela, Japan, France, Miss World 1975, Lady Wilnelia Merced Forsyth na Miss World 2016, Stephanie del Valle

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111973/abakobwa-10-bo-kwitega-muri-miss-world-2021-111973.html

  • Umugore yatunguye benshi hirya no hino nyuma yo gushyingiranwa n'ikimasa cy'inka_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku isi batunguwe nyuma y' uko inka yasomye umugore w'umupfakazi ituma ahita akeka ko yaba yarazukiyemo roho y'umugabo we wari warapfuye ahita ahitamo ko yamubera umugabo. Uyu mukecuru rero aka yahisemo kwishumbusha inka magingo aya niyo mugabo afite.

    Aka gashya kabereye mu majyaruguru y'intara ya Cambodia yitwa Kratia aho amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga umugore n'akanyamuneza kenshi ari mu birori byo gushyingiranwa n'inka yihebeye.

    Uyu mugore washyingiranww n'iyo nka yahise asaba abana be kujya bayitaho nkuko bitaga kuri se watabarutse, ati rwose uyu ni so mujye mumwitaho munamwubahe.

    Uyu mukecuru yitwa Khim Hang akaba afite imyaka 74 y'amavuko akaba yakoze ibyo mu gihe mu minsi micye ishize inkuru y'umukobwa wabengutse imbwa agahitamo kurongorwa nayo yari yakomeje gutangaza benshi.

    Aha Khim yarimo agabuira inka yizera ko yavutse bundi bushya mu isura y'umugabo we yikundiraga bagatandukanwa n'urupfu.

    Umugabo we yahoze yitwa Khurt, icyateye uyu mugore kwizera ko inka ije mu isura y'umugabo we ni uko yamukorakoye mu misatsi no mu ijosi yifashishije ururimi nyuma yaho ikanamusoma bigahita bimuhishurira ko ariyo sura umugabo we yavutzemo bundi bushya.

    Ubukwe ntibwari bukanganye cyane ngo bivugwe ko bwabaye n'ubwabaherwe, ariko umukecuru yayeretse urukundo rwimbitse ku buryo yahise anayishakira uburyamo bwiza cyane bugizwe na matora nziza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/28/19957/