Category: Uncategorized

  • APR FC inganyije na RS Berkane 0-0, itegereza… – #rwanda #RwOT

    Kuri sitade ya Kigali harangiye umukino wahuzaga ikipe ya RS Berkane yari yakiriwe na APR FC, gusa umukino urangiye nta kipe irebye mu izamu.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Pierre Ombolenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Nsabimana Aimable, Prince Buregeya, Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain na Bizimana Yannick.

    Wari Umukino ubanza wo gushaka amakipe azajya mu matsinda y’igikombe cya CAF Confederation Cup aho APR FC yatombowe na RS Berkane, nyuma yo kuva mu mikino ya CAF Champions League isezerewe na Etoile du Sahel.

    RS Berkane yabanjemo Elouaad, Elmoussaoui, Bentarcha, Regragui, Baadi, Naji, Elhilali, Elmoudane, Alfahli, Twisila, Elbahraui.

    Umukino haba mu gice cya Mbere ndetse n’icya kabiri Nta buryo bukaze bwabayemo dore ko yaba Berkane yakinaga yifashe cyane, ndetse na APR FC yari mu rugo ikina idashaka kwinjizwa igitego, byatumye umukino urangira ari ubusa ku busa.

    Umukino wo kwishyura uzaba Tariki 5 Ukuboza uyu mwaka, ubere kuri  Stade Municipal de Berkane, ikibuga cya Berkane cyakira ibihumbi bigera ku 10.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111994/apr-fc-inganyije-na-rs-berkane-0-0-itegereza-urubanza-ruzabera-muri-maroc-111994.html

  • Ingengo ziva mu Majyepfo ya Afurika ziza mu Rwanda zahagaritswe #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yafatiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho ibyemezo byayo bisaba Abaturarwanda gukaza ingamba zisanzweho.

    Ingamba ya mbere, igira iti 'Ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika zirasubitswe.'

    Indi ngamba ivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu n’abasohoka bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali, bagomba kuba bafite icyemezo kigaragaza ko bipimishije COVID-19 bakoresheje PCR Test mu gihe cy’am’saha 72.

    Ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi bivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe mu gihe abaturutse cyangwa abaherutse mu bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa COVID-19 bo bagomba gushyirwa mu kato k’iminsi 7.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Ingengo-ziva-mu-Majyepfo-ya-Afurika-ziza-mu-Rwanda-zahagaritswe

  • Abasirikare 150 b’u Buholandi bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru abo basirikare basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakanrengane zirenga 250 000 ziharuhukiye.

    Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Matthijs Wolters, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragaje ko ibihugu biba bikeneye ingabo zifite ubuyobozi bushyize imbere kurengera abaturage, ari nacyo cyabuze mu gihe cya Jenoside.

    Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amasomo akomeye adakwiye kwibagirana.

    Yaboneyeho umwanya wo gushimira RDF kuba yarahaye abasirikare b’u Buholandi amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu Rwanda.

    Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ubwami bw’u Buholamdi n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo amahugurwa agaruka ku butabera, ajyane no gukemura amakimbirane ndetse no gushyigikira ibikorwa bya RDF byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

    Yashimangiye ko amasomo abasirikare b’u Buholandi bagiye guhabwa azakomeza umubano w’igisirikare cy’ibihugu byombi.

    U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye mu bijyanye n’igisirakare, uturuka ku masezerano yashyizweho umukono mu 2005 y’ubufatanye mu bya gisirikare.

    Abasirikare b’u Buholandi bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aba basirikare basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    U Buholandi n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano ikomeye mu gisirikare

    Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters yashimye RDF kuba igiye guha itsinda ry’abasirikare b’igihugu cye amahugurwa

    source : https://ift.tt/3FSU2cD

  • François Ngarambe yasabye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi kubyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateraniye i Rusororo muri Intare Conference Arena, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021.

    Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko; umuco, amateka n’indangagaciro byacu ni ishingiro ry’iterambere”.

    Yahurije hamwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu Mujyi wa Kigali, Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburasirazuba n’Uburengerazuba. Bamwe bahuye imbonankubone abandi barimo abari mu mahanga bitabira ku ikoranabuhanga.

    Haganiriwe ku bibazo bitandukanye byugarije urubyiruko rw’u Rwanda n’uko abagize urwo Rugaga bagira uruhare mu kubikemura, hibandwa ku byagezweho mu myaka ibiri ishize n’ibigiye gukomeza kongerwamo ingufu.

    Ngarambe yibukije abitabiriye Inama ko ubwo Perezida wa Repubulika yari amaze gutorerwa indi manda mu 2017, yabwiye urubyiruko ko afitanye narwo igihango. Ni icyo gushyira imbere inyungu rusange, kurwanya ruswa n’ibindi.

    Yagize ati “Twakwishimira ko muri rusange icyo gihango kitatatiwe. Tukaba twanagaya bamwe nubwo ari bake, batannye.”

    Yavuze ko hari icyizere cy’uko urubyiruko rwiteguye “kutwerekeza mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye”, ashimangira ko bizarusaba imbaraga zirenze izakoreshejwe mu gukemura ibyarangiye.

    Ati “Mwebwe nk’urubyiruko murasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo.”

    Aha yavuzemo iby’ihohoterwa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubushomeri, inda zitateganyijwe n’ibindi bikibangamiye iterambere ry’igihugu.

    Yavuze ko ari ngombwa ko bamenya imizi ya gakondo yabo nk’Abanyarwanda kuko ari byo bizabafasha gukomeza gusigasira igihugu.

    Ati “Nimumenye indangagaciro zacu kuko ni zo zatugize abo turi bo, ni zo zizatuma u Rwanda rutazima.”

    Yabibukije ko nta na kimwe bageraho batunze ubumwe, abasaba kwamaganira kure uwo ari we wese washaka kubabibamo amacakubiri.

    Ngarambe yanasabye urubyiruko gukoresha amahirwe yose Igihugu cyashyizeho abafasha kwiteza imbere, ndetse bagateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

    Inama nk’Iyi yaherukaga kuba mu 2019 ubwo hanatorwaga Umuyobozi w’urwo Rugaga mushya ari we Tuyisenge Joseph. Iterana buri myaka ibiri.

    Tuyisenge yashimiye abayitabiriye n’Umuryango FPR Inkotanyi wabafashije kuyitegura.

    Yavuze ko insanganyamatsiko yayo yatoranyijwe hagamijwe kongera gusubira ku ndangagaciro z’umuco bigatuma bashikama kugira ngo Urugaga rukomeze kugera ku nshingano zarwo.

    Muri iyo nama hanatanzwe ibiganiro birimo ikigaruka ku muco Nyarwanda cyatanzwe na Tetero Solange ushinzwe guteza imbere urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Ikigaruka ku mateka cyatanzwe na Depite Kamanzi Ernest uruhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse n’icyibanze ku mahirwe y’ishoramari n’ubukungu cyatanzwe n’Umuyobozi Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zéphanie.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Solvit Africa, Semafara Joseph, yasangije urubyiruko ubuhamya bw’uko yatangiriye mu bihe bigoye avuye mu Kigo cy’impfubyi, ubu akaba ageze ku rwego rushimishije. Yarusabye gushirika ubute rugakora cyane.

    Ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye iyo Nama by’umwihariko abagize urwo Rugaga, byagarutse ku kunenga urubyiruko guceceka ntiruvuge ibibazo bihari nk’inda ziterwa abangavu, rugirwa inama yo kujya rubigaragaza rukabimenyekanisha kare.

    Basabye ko hashyirwaho abafashamyumvire bafasha urubyiruko kwirinda ubusambanyi bugeza ku nda zitateganyijwe no kwishora mu biyobyabwenge bituma rudatanga umusaruro.

    Hagaragajwe ko urubyiruko rwo mu bice by’icyaro rufite impano nyinshi zarufasha kwihangira imirimo ariko rukaba rubura aho rumenera, hasabwa ko abagize Urugaga bafasha abo bana kuzibyaza umusaruro.

    Urubyiruko rwanibukiranyije ku baharabika u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga, rusabwa kuzikoresha ruhangana n’abasebya igihugu, ruvuga ibyiza byagezweho kugira ngo bacike intege.

    Abayobozi bo mu Nzego za Leta zitandukanye bari muri iyo Nama basezeranyije urubyiruko ko ibyifuzo n’ibibazo byatanzwe bigiye gushyirwamo imbaraga kurushaho, cyane ko ibyinshi byatangiye gutekerezwaho.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe Igihugu cyashyizeho arufasha kwiteza imbere

    Tetero Solange ushinzwe guteza imbere urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yasabye abitabiriye Inama kuzirikana indangagaciro z’Abanyarwanda

    Iyi Nama iba buri nyuma y’imyaka ibiri

    Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateraniye i Rusororo muri Intare Confere Arena, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021

    source : https://ift.tt/3xDMlEf

  • Amategeko ajenjetse n’imyigishirize mu byatunzwe agatoki nk’imvano y’ubunyamwuga buke mu itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Ni igipimo cyakozwe mu ngeri eshanu zagenzuwe aho icya mbere kijyanye n’urwego rw’amategeko agenga itangazamakuru bigaragara ko anyuze abakora uyu mwuga ku kigero cya 91,0%.

    Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n’ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru biri kuri 87,3%; itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry’itangazamakuru n’ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4% naho kugerwaho n’amakuru biri kuri 77,8%.

    Icyiciro gifite amanota make muri byose kijyanye n’ubushobozi bw’itangazamakuru hamwe n’ubunyamwuga bw’abarikora. Cyerekana ko ikigero cy’abanyamakuru bahugurwa mu mwuga kiri kuri 59,6%; uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego ruri kuri 67,8%.

    Ni mu gihe kubahiriza amahame y’umwuga byo biri kuri 57,3%; imibereho y’abakora itangazamakuru iri kuri 74,3%; ukwigenzura kw’itangazamakuru ko kwagize 67,6%; ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho mu itangazamakuru buri kuri 52,9% mu gihe ubushobozi mu mikoro bwo buri kuri 57,6%.

    Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri, bwamuritswe ku nshuro ya kane. Bwagarutweho n’abakora itangazamakuru ndetse iyi ngingo ni yo yaganiriweho mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kinyura ku bitangazamakuru bitandukanye ariko kuri iyi nshuro cyabereye mu Ishuri Rikuru rya Kabgayi, ICK.

    Cyatumiwemo abahanga mu by’itangazamakuru barimo Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru, Pasiteri Uwimana Jean Pierre; Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Itangazamakuru muri RGB, Rushingwabigwi Jean Bosco; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel n’Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri ICK, Hategekimana Jean Baptiste.

    Mugisha Emmanuel yavuze ko ubukungu bw’itangazamakuru buri hasi ugereranyije n’izindi nzego z’ubuzima.

    Ati “Kugira ngo umunyamakuru agire imibereho myiza, ni ibintu bitapfa guhura kuko bikiri hasi. Ukwigenzura kw’itangazamakuru nako kuracyahari hasi.’’

    Yasobanuye ko kwigenzura byareberwa mu kuba abantu basobanukiwe amategeko abagenga aho kwibanda ku bafunzwe kandi bashobora kuba bazira ibindi byaha bidafitanye isano n’itangazamakuru.

    -  Ubunyamwuga buracyari buke mu itangazamakuru

    Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri ICK, Hategekimana Jean Baptiste, yavuze ko hari impamvu nyinshi zitera ubunyamwuga buke mu itangazamakuru.

    Ati “Twigisha umunyamakuru tugendeye ku bumenyi agomba kugira. Nkuko babyivugira ngo bagera ku kazi bagasanga bimwe twigishije ntibikora. Mu kazi ni ho hari imikorere itandukanye, iyo bahageze basangamo ibibazo. Niba umuntu umuhaye akazi nta mushahara, ni bwo ajya gushaka giti [amafaranga ahabwa abanyamakuru] cyangwa akandika inkuru uko byifuzwa.’’

    Ubushakashatsi buheruka bwerekanye hari abanyamakuru 1600 bafite amakarita ya RMC.

    Hategekimana yavuze ko Sosiyete na yo ikwiye kumva imikorere y’itangazamakuru ntifate uwavuze nabi ikintu nk’ushaka gusenya.

    Ati “Hari impamvu nyinshi zatuma umwuga utagenda neza. Sosiyete yacu igomba gukura, ikumva uko itangazamakuru rikora. Ubu rifite ubukene, usanga umuntu akubaza impamvu wakoze inkuru utamuvugishije ngo aguhe akantu.’’

    Yasobanuye ko hari zimwe mu nkuru zidashamaje ziri mu bituma ibinyamakuru bidasomwa, ibyo zikora ntibikurure abasomyi cyangwa ababikurikirana.

    -  Izingiro ry’ubunyamwuga buke butungwa agatoki

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru, Pasiteri Uwimana Jean Pierre, yasobanuye ko ikibazo cy’ubunyamwuga buke gitangirira mu ishuri aho abana boherezwa kwiga itangazamakuru badafite ubumenyi buhagije.

    Ati “Abanyeshuri tubona muri kaminuza tubagenerwa na Leta, ntibareba ibyiciro ngo bize indimi, bapfa kuduha. Mbere twagiraga uburenganzira bwo kubaha ikizamini tukagira abo dufata aboherezwa mu yandi mashuri bitewe n’ibyo umuntu akeneye. Ntabwo umwana uzamwohereza kwiga itangazamakuru atazi icyo ari cyo.’’

    “Abanyeshuri duhabwa hari n’abaza batazi icyo baje kwiga. Iyo batabizi mu cyumweru cyo kubamenyereza tubanza kubasobanurira. Mu myaka yashize twari dufite amahitamo ariko ubu byavuyeho.’’

    Pasiteri Uwimana yavuze ko hari abava mu mwuga kuko kuva na kera bawugiyemo batabishaka.

    Yagaragaje ko imyaka itatu abanyeshuri biga itangazamakuru bamara muri kaminuza ari mike cyane ku buryo byagorana ko amasomo yose bayakurikirana ndetse bakayashyira mu bikorwa.

    Ati “Byaba byiza hagarutse ibigo by’amahugurwa, utarize itangazamakuru agahabwa impamyabumenyi ariko afite ibyo yize.’’

    Yakomeje ati “Ikindi kibazo ni amategeko y’itangazamakuru avuga ko umunyamakuru ari ufite ubumenyingiro bw’ibanze, ntibavuga aho buhera n’aho burangirira. Nuzi gusoma no kwandika agomba kuba afite ubwo bumenyi?’’

    Pasiteri Uwimana avuga ko mu mwuga usanga harimo abanyamakuru na ba bandi ‘bacuruzaga imigati bavuye mu muhanda bahombye’ bakariyoboka.

    Rushingwabigwi Jean Bosco yasobanuye ko RGB ifite inshingano zo kujya inama, ikareba ibyigishwa niba bikenewe ku isoko ry’umurimo.

    Ati “Muri aya mabwiriza ni ho duteganya ko mu gihe cyo gukora amavugurura, abakoresha bahura n’abayobozi ba kaminuza. Igipimo cyerekanye ibibazo; hakenewe ahantu ho kubiganirira kugira ngo bikemuke.’’

    -  Amategeko y’itangazamakuru ari hafi kuvugururwa

    Abitabiriye iki kiganiro basobanuye ko kuba abashaka gukora itangazamakuru badahezwa ndetse hakaba n’abafite ikarita ya RMC nta mashuri abibemerera bituma habaho akajagari.

    Mugisha yakomeje ati “Hari ibiganiro biri kuba bijyanye no “kuvugurura politiki y’itangazamakuru, bizanatuma n’amategeko ahari yahinduka ku buryo yagira bimwe na bimwe akemura. Nubwo harimo ibyuho hari ibiganiro biri gukorwa ku buryo habaho amavugurura akenewe.’’

    Kugeza ubu hari gukorwa ibiganiro ku bikeneye gukorwa hashingiwe ku

    Rushingwabigwi yasobanuye ko hari gukorwa ibiganiro bigamije kunoza “umwuga w’itangazamakuru ufite agaciro ku bagomba kuwukora.”

    Hari gukorwa ibiganiro bizasiga havuguruwe politiki y’itangazamakuru ndetse n’amwe mu mategeko agenga abakora uyu mwuga

    source : https://ift.tt/3D0UELs

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga kuri COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha urukuta rwa Twitter rwa Village Urugwiro, agaragaza ko Perezida Kagame yayoboye iyi nama ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021.

    Iyi nama iteranye mu gihe Isi ihangayikishijwe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron. Bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo ku wa 24 Ugushyingo 2021. Kugeza ubu bumaze kugera no mu bindi birimo n’ibyo ku Mugabane w’u Burayi.

    Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi nshya, u Rwanda rwasubijeho akato ku bagenzi bava mu mahanga. Minisiteri y’Ubuzima kandi yashishikarije Abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo gufata urukingo rwa Covid-19, kuko arirwo rushobora kubarinda.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse kuvuga ko ubu aho Omicron yagaragaye hose iri gusuzumwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe, ibyo bigatanga icyizere ko iramutse igeze mu gihugu ubushobozi buhari bwatuma iboneka.

    Kugeza ubu hari gukorwa inyigo zigamije kureba niba iyi virusi yaba yica cyane kurenza izari zisanzwe, gusa icyamaze kugaragara ni uko yandura cyane kuzirenza.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga kuri COVID-19

    Iyi nama nshya iri kwiga kuri COVID-19 by’umwihariko ubwoko bushya bwa Omicron

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostome aganira na Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc

    source : https://ift.tt/3G0I3Kh

  • Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yafashe n’umwanzuro wo gusubika ingendo z’indege zijya mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo kuko byibasiwe na virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron.

    Abantu bose bavuye muri ibyo bihugu cyangwa baherutse gukorerayo ingendo bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.

    Abavuye mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi na bo bagomba kwishyira mu kato k’umunsi umwe(amasaha 24) muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

    Inama y’Abaminisitiri yanzuye kandi ko Abaturarwanda bose bakomeza amabwiriza yari asanzweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19, bagakangurirwa kwikingiza byuzuye no kwipimisha kenshi.

    Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko uretse Leta y’u Rwanda, impungenge zatumye hafatwa ingamba nshya kuri Covid-19 zavuye ku zifitwe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima(WHO).

    source : https://ift.tt/3cXTfe2

  • Abasirikare 150 bo mu Buholandi baje mu Rwanda kuhakorera imyitozo basuye ku Gisozi #rwanda #RwOT

    Aba basirikare 150 baje gukorera imyitozo y’ibifaru mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, batangiye uyu munsi kugeza tariki 22 Ukuboza 2021.
    Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2021, basuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zihashyinguye banahashyira indabo.

    Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yagaragaje ingaruka mbi zo kubura umurongo uhamye w’imiyoborere ariko ko na none yerekanye agaciro igisirikare kigomba kugira mu kurinda abasivile.

    Ati 'Ntitwakwemera ko aya amasomo yibagirana.'

    Matthijs Wolters yashimiriye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeye guha amahirwe Igisirikare cy’Iguhugu cye kuza gukorera imyitozo yo ku rugamba muri iki Gihugu cy’imisozi Igihumbi.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yavuze ko aba basirikare b’u Buholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda kubera ubufatanye n’imikoranire iri hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Buholandi.

    U Buholandi busanzwe bufitanye imikoranire n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera, ibikorwa bijyanye no kwigisha amategeko ndetse n’ibikorwa byo gutera inkunga Igisirikare cy’u Rwanda mu bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu butumwa bwo kujya kubungabunga amahoro.

    Col Ronald Rwivanga yavuze ko ku bijyanye no kuba aba basirikare baje gukorera imyitozo mu Rwanda ari iby’agaciro kuko mu Rwanda ari ahantu heza haba ku bijyanye n’ikirere ndetse n’imiterere y’igihugu ubwacyo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Abasirikare-150-bo-mu-Buholandi-baje-mu-Rwanda-kuhakorera-imyitozo-basuye-ku-Gisozi

  • U Rwanda rwahagaritse ingendo z'ingendo hagati yarwo n'ibihugu byo mu majyepfo y'Afurika #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, yanzuye ko ingendo z'indege hagati y'u Rwanda n'ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika zisubikwa bitewe n'ubwoko bushya bwa COVID19 buherutse gutahurwa.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Urugwiro Village byatangaje ko Perezida Kagame yayoboye inama y'abaminisitiri idasanzwe yari igamije gusuzuma ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 kubera virusi yihinduranyije yadutse.

    Iyi nama yanzuye ko ingendo z'indege hagati y'u Rwanda n'ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika zisubitswe.

    Abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa Covid-19 cyangwa baherutse gukorera ingendo muri ibyo bihugu, bahita bashyirwa mu kato k'iminsi irindwi.

    Abantu bitabira ibirori/ amakoraniro rusange bagomba kuba barikingije kandi bipimishije Covid-19.

    Guverinoma y'u Rwanda yafashe uyu mwanzuro nyuma y'aho Sosiyete y'indege ya RwandAir yatangaje ko ibaye ihagaritse gutwara abagenzi bava mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y'Epfo berekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Ni icyemezo iyi sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere yafashe biturutse ku kuba Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zatangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri ibi bihugu kubera ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron bwahagaragaye.

    RwandAir yatangaje ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

    Ku wa gatanu, OMS yavuze ko abamaze kwandura ubu bwoko bushya, mbere bwari bwiswe B.1.1.529, bigaragara ko barimo kwiyongera mu ntara hafi ya zose z'Afurika y'epfo.

    OMS yagize iti: “Ubu bwoko bushya bwihinduranyamo amoko menshi, amwe muri yo arahangayikishije”.

    Yavuze ko “ubwandu bwa mbere bwemejwe bwa B.1.1.529 bwari ubwo mu bipimo byafashwe ku itariki ya 9 y'ukwezi kwa cumi na kumwe”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwahagaritse-ingendo-z-ingendo-hagati-yarwo-n-ibihugu-byo-mu-majyepfo

  • U Rwanda rwahagaritse ingendo z'abaturuka mu bihugu bya Afurika y'Amajyepfo #rwanda #RwOT

    Inama y'abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 muri Village Urugwiro, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Kagame Paul, yafashe ingamba zirimo guhagarika ingendo ku bagenzi baturuka mu bihugu bya Afurika y'Amajyepfo, hanafashwe kandi izindi ngamba z'ubwirinzi kubera icyorezo gishya cya Coronavirus cyahawe izina rya  'Omicron' .

    Soma hano ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com  

    Source : https://www.intyoza.com/u-rwanda-rwahagaritse-ingendo-zabaturuka-mu-bihugu-bya-afurika-yamajyepfo/