Category: Uncategorized

  • RwandAir yahagaritse ingendo ku bava muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo bajya i Dubai #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihugu byinshi byo ku isi byahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (birimo Zimbabwe na Afurika y’Epfo), kuko ngo byibasiwe na virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron.

    RwandAir ivuga ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku kuba Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zakumiriye ingendo z’indege ziva muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

    Icyakora RwandAir yizeza abagenzi bari bamaze kugura amatike ko izabajyana mu gihe ingendo zizaba zisubukuwe, nta kiguzi kindi cyangwa icyiyongeraho basabwe.

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko na yo itewe impungenge na Omicron nk’uko isi yose kugeza ubu irimo guha akato ibihugu bimaze kugaragaramo iyo virusi.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko igiteye impungenge kuri iyo virusi ari uko mu bantu bose barimo kwipimisha mu bihugu yagezemo, 1/3 ari abagaragaza ko bayanduye.

    Ibi byatumye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iterana kuri iki Cyumweru yanzura ko umuntu wese uvuye mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo abanza gushyirwa mu kato k’iminsi irindwi, ndetse ko u Rwanda rwasubitse ingendo ziganayo.

    source : https://ift.tt/3ro3D7r

  • Abagize Inama Njyanama z’Uturere bari mu mahugurwa bahawe ubutumwa bukomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y’iminsi umunani yatangiye tariki 23 Ugushyingo 2021 yitabiriwe n’abagize inama Njyanama 459 baherutse gutorwa mu turere 27, aho bari guhugurwa kuri gahunda za Leta, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuzimenya barushaho no kumenya inshingano bahawe.

    Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney tariki 27 Ugushyingo 2021 kijyane n’inshingano, imikorere n’imikoranire byafasha mu kuzuza inshingano zabo, yabwiye abitabiriye ayo mahugurwa ko bakwiye kwigirira icyizere, bishimira ko batowe, ariko abibutsa ko ikiruta byose ari icyizere bagiriwe.

    Yagize ati “Mu nshingano, umuntu ayoborwa mbere na mbere na bwa bushake bwatumye yiyamamaza, mwagiriwe icyizere, mukwiye kwishimira ko mwatowe, ariko ikiruta ibindi mukishimira ko muhawe amahirwe yo guha serivise nziza Abanyarwanda, muri iki gihugu kiyobowe na Perezida Kagame”.

    Arongera ati “Kugira ngo izi mpinduka abaturage babategerejeho zigerweho rero, birabasaba ko mu cyumweru cya mbere cy’akazi mutegura neza inyigo y’aho mushaka kuvana abaturage n’aho mushaka kubageza”.

    Ni ikiganiro Minisitiri Gatabazi yatanze nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kubungabunga umutekano.”

    Arongera ati “Umutekano Perezida Kagame adusaba kubungabunga ni uw’abaturage tuyoboye, tukamenya niba abaturage batekanye, niba babayeho neza, niba iyo barwaye bavurwa, niba abana bose biga, uwo ni wo mutekano dusabwa kugeza ku baturage”.

    Mu bindi biganiro bahawe, harimo ikivuga ku mikorere n’imikoranire y’uturere n’umujyi wa Kigali, cyatanzwe na Dr. Usta Kaitesi umuyobozi wa RGB, n’ikiganiro ku ruhare rw’inzego z’ibanze mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène.

    Hatanzwe n’ibindi biganiro binyuranye birimo, akamaro k’itumanaho n’itangazamakuru no gukorana na ryo, Imiyoborere, ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, imishinga n’ibikorwa by’akarere, hatangwa ikiganiro ku mikorere y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) imaze imyaka hafi 20, hanagaragazwa uruhare rwayo mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse n’icyerekezo iri shyirahamwe rifite, baganira kandi no kuri Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

    Hatanzwe n
    Hatanzwe n’ikiganiro ku ruhare rw’itumanaho n’itangazamakuru cyatanzwe n’impuguke zinyuranye mu itangazamakuru

    Ibiganiro bibanzirizwa na siporo, ndetse na nyuma y’ibiganiro n’andi masomo ajyanye n’amahugurwa, abajyanama bagatarama mu muco wa Kinyarwanda.

    source : https://ift.tt/32vcPfB

  • Imbuto Foundation yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe-Amafoto #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Umuryango Imbuto Foundation wizihije Isabukuru y'imyaka 20 umaze ushinzwe.

    Image

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri Kigali Convention Center, aho uyu muryango wamuritse bimwe mu byo wagezeho muri iyi myaka 20 binyuze muri gahunda zawo 3 z'ingenzi ari zo uburezi, ubuzima no guteza imbere urubyiruko rwubakirwa ubushobozi.

    Image

    Ni ibirori byitabiwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation ndetse akaba anawubereye Umuyobozi w'ikirenga.

    Mu bashyitsi bitabiriye ibi birori Kandi harimo Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Namibia Monica Geingos.

    Image

    Muri uyu muhango Imbuto Foundation yahaye Minisiteri y'Ubuzima imodoka ebyiri nini zitangirwamo serivisi z'ubuvuzi bw'ibanze, imodoka wagereranya n'amavuriro mato agendanwa.

    Image

    Iyi nkunga y'amavuriro agendanwa umuryango Imbuto Foundation wageneye inzego z'ubuzima mu Rwanda izakoreshwa mu gusuzuma no gupima indwara zirimo SIDA, n'indwara zitandura nka diyabete, kanseri n'izindi.

    SRC:RBA

    Photo: Imbuto Fondation

     

    The post Imbuto Foundation yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe-Amafoto appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/29/imbuto-foundation-yizihije-imyaka-20-imaze-ishinzwe-amafoto/

  • #COVID19: Abanduye bashya 5 babonetse mu bipimo 20,915 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda ni 1,342.

    source : https://ift.tt/31cquaE

  • Huye: Abajyanama barangije manda babwiwe ko nta mujyanama ucyura igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahoze ari abajyanama b
    Abahoze ari abajyanama b’Akarere ka Huye babiherewe ibyemezo by’ishimwe, banabwirwa ko umujyanama adacyura igihe

    Dr Aisha Nyiramana wayoboye inama njyanama y’akarere ka Huye muri manda irangiye, akaba yaranatsindiye gukomeza kuyiyobora mu myaka itanu iri imbere, yabwiye abari abajyanama bagenzi be ko n’ubwo bashoje manda, bazakomeza kubiyambaza nk’abajyanama, kuko ngo umujyanama adacyura igihe.

    Yagize ati “Mwari imboni mu mirenge mwari muhagarariye mu nama njyanama, murakomeze mutubere imboni. Abaturage bari babatoye babizeye, muzakomeze kubavuganira, cyane ko mwebwe muzi n’aho mwakomanga ibibazo bafite bigakemuka.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yunze mu rya Perezida wa Njyanama agira ati “Muhinduye ingamba, ariko inshingano z”ubujyanama ntabwo muzihagaritse.”

    Yunzemo ati “Nk’abajyanama bazi uko inama njyanama zikora n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka, icya mbere tubasaba, muzadufashe ntihazagire umuturage uzarengana. Ariko natwe tuzashyiraho uburyo bwo gukomeza gukorana inama nyunguranabitekerezo, abo duhura nk’abavuga rikumvikana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

    Abajyanama bashoje manda na bo bavuga ko batazahwema kuvugira abaturage bari basanzwe bahagarariye.

    Uwitwa Didacienne Musabimana wari umaze imyaka 15 mu nama njyanama y’Akarere ka Huye ati “Twakoze uko dushoboye kose, ibibazo by’abaturage bigenda bikemuka, turabavugira. N’ubwo dushoje, ubujyanama buracyakomeje. Tuzakomeza kugira inama abaturage, tube n’ijisho ry’akarere n’igihugu.”

    Marthe Mukasine na we wari umaze imyaka 15 mu nama njyanama y’Akarere ka Huye ati “N’ubwo dushoje manda, ubujyanama ntabwo burangiye. Tugiye gukomeza kuba ijisho ry’akarere, dukorane n’abaturage nk’uko bisanzwe, ikibazo kizavuka hasi aho ku karere batabasha kugera tuzajya tukibagezaho kugira ngo bagikemure.”

    Denis Butera na we ushoje manda ati “Mu by’ukuri, gukorera igihugu ntabwo bisaba kuba uri ku rwego uru n’uru. Umuturage w’u Rwanda, uzi icyerekezo cy’igihugu, yagikorera aho ari hose. Nkatwe twabaye abajyanama tuzakomeza gufatanya n’abaturage kugira ngo tubayobore aho bakemurira ibibazo, tunabafashe mu bikorwa bitandukanye biteza imbere iterambere ryabo n’imibereho yabo muri rusange.”

    Manda irangiye yari igizwe n’abajyanama 27, naho iy’ubu igizwe na 17. Abajyanama batanu gusa bari muri manda icyuye igihe ni bo bongeye gutorwa.


    source : https://ift.tt/31agIWX

  • NewZealand: Umudepite yafashwe n'ibise yegura igare aranyonga ajya kubyara #rwanda #RwOT

    Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, Julie Anne Genter nyuma yaho yatangaje kuri Facebook ati: 'Mu by'ukuri sinari nateganyije kunyonga igare ndi ku bise, ariko byarangiye ari ko bigenze'.

    Uyu muvugizi w'ishyaka rya Green Party ku bijyanye no gutwara abantu n'ibintu, ubu si ubwa mbere yarabikoze, mu myaka itatu ishize yari minisitiri ubwo na bwo yakoraga urugendo nk'urwo.

    Madamu Genter, w'imyaka 41, arazwi cyane mu gushishikariza abantu kugenda ku igare. Uyu munyapolitiki wavukiye muri Amerika yavuze ko ibise bye 'ntibyari bibi cyane' ubwo we n'umugabo we bafataga icyemezo cyo kugenda ku magare. Yatangaje ifoto ya bombi bari aho imodoka ziparika kuri ibyo bitaro.

    Uwa mbere mu bagize inteko ishingamategeko ya New Zealand wabyaye akiri mu mirimo ye yabyaye mu 1970, mu gihe undi munyapolitiki waho mu 1983 yonkereje mu kazi ke.

    Mu kwezi kwa gatandatu mu 2018, Minisitiri w'intebe wa New Zealand Jacinda Ardern yabaye umukuru w'igihugu wa kabiri ku isi ubyaye ari ku butegetsi. Kuva icyo gihe nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, hagiye habaho abanyapolitiki benshi bajyana abana babo mu kazi, bamwe bakabonkereza ku kazi.

    Ariko mu Bwongereza, Depite Stella Creasy wo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour ku wa kabiri w'iki cyumweru gishize yajyanye mu nteko ishingamategeko uruhinja rwe rw'umuhungu rw'amezi atatu, ariko nyuma abwirwa ko abana batemerewe kuzanwa mu cyumba cy'inteko. Akanama ko mu nteko karimo gusuzuma iryo tegeko.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/newzealand-umudepite-yafashwe-nibise-yegura-igare-aranyonga-ajya-kubyara/

  • Dore bimwe mu byo ushobora gukora bikagufasha guhorana ubuzima bwiza kandi bitagoye cyane #rwanda #RwOT

    Kwita ku buzima, kugira ubuzima buzira umuze cg se kubaho neza bisaba ubushake bwa nyirabwo. Gusa ntibigomba kugutwara igihe cyawe cyose.

    Hari ibintu byoroshye kandi bidasaba igihe kirekire ushobora gukora bikagufasha guhorana ubuzima bwiza, kubikora ntibisaba ibintu bihambaye cg se umwanya munini, kuko iminota 10 cg munsi yayo iba ihagije gusa, ubundi ugahorana ubuzima buzira umuze.

    Ibintu 7 byagufasha kwita ku buzima bwawe kandi bitagoye cyane

    1.Gerageza guseka byibuze umunota umwe:Guseka ni ingenzi ku buzima:Umunota umwe umara uri guseka, uba uhagije kugira ngo ugabanye stress ndetse unafashe imikaya kuruhuka neza.

    Mu gihe ukunda guseka kenshi buri munsi, bifasha amaraso gutembera neza, igipimo cy'isukari mu maraso kigahora ku rugero rukwiye ndetse no kubaho igihe kirekire.

    2.kuruhuka umwanya muto (sieste/nap):Hari igihe uba uri mu kazi ukumva uri gusinzira, ntukeneye amasaha menshi kugira ngo wumve uruhutse kuko iminota 10 ihagije, ngo umubiri wawe wongere ubone ibyiza byinshi ubonera mu kuruhuka gato bizwi nka sieste cg nap.

    Kuruhuka gato bifasha ubwonko kongera gukora neza, guhanga udushya, kwibuka cyane ndetse no gutanga umusaruro.

    Mu gihe uri kuruhuka gato, ntugomba kurenza iminota 10, kuko iyo uyirengeje, na none utangira kumva urushye cyane cg se wumva wacitse intege iyo ubyutse.

    3.Kugendana icupa ry'amazi: Kurinda umubiri wawe kubura amazi ni ingenzi cyane. Bifasha mu mikorere myiza y'ingingo z'ingenzi ku mubiri; urwungano rw'ubwirinzi (immune system), impyiko, urwungano ngogozi (digestive system) ndetse n'indi mikorere mu mubiri.

    Aha ntituvuze kugendana icupa ry'amazi ririmo ubusa, ahubwo kugendana icupa bizagufasha kunywa amazi aho ugeze hose (yaba ku kazi, aho wicaye mu rugo cg se uri gukora sport), ndetse bikwibutse kenshi ko ugomba kuyanywa.

    4.Kumva umuziki:Kumva umuziki bituma wimukira mu isi yawe, ukibagirwa ibindi byose. Niba ufite ecouteurs/headphones ukaba ufite akanya gato, ntacyakubuza gushyiramo indirimbo wishimira.

    Kumva indirimo ukunda cg se izindi zigenda gahoro, bifasha kukoongerera akanyamuneza ndetse no guseka.

    5.Kurya kenshi utubuto duto:Utubuto duto tuvugwa aha ni; ubunyobwa, sesame, soya, cashew, n'utundi.

    Abantu bakunze kurya utubuto duto kenshi, usanga badakunze kwibasirwa n'indwara z'umutima, cancer, indwara zifata imyanya y'ubuhumekero, n'izindi zose zihindura imikorere y'umubiri.

    6.Kunywa icyayi:Ubushakashatsi bwakozwe ku binyabutabire biboneka mu cyayi, bugaragaza ku kukinywa iminota byibuze 3, bifasha kwinjiza mu mubiri ibinyabutabire bifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, polyphenols, n'ibindi bifasha mu mikorere myiza.

    Icyayi tuvuga ntikigomba kuba kirimo isukari, udashoboye kukinywa ushobora kongeramo ubuki.

    7.Gerageza gukora urugendo ruto n'amaguru:Kugenda n'amaguru iminota micye burya bikiza ibintu byinshi cyane.

    Umwuka mwiza ugenda winjiza ugufasha kurwanya stress kandi ugafasha ubwonko bwawe guhindura imitekerereze. Bituma amaraso yawe atembera neza, bityo bikakurinda imvunane no kuribwa mu ngingo zitandukanye biterwa no kwicara cg kuryama igihe kirekire.

    Ibi byose tuvuze, nta na kimwe gihambaye cg se ngo gisabe igihe kinini kugikora. Gukora ibi byose bizagufasha kwita ku buzima bityo uhorane ubuzima buzira umuze kandi bikurinde n'indwara zitandukanye.

    Src: Umutihealth

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/29/dore-bimwe-mu-byo-ushobora-gukora-bikagufasha-guhorana-ubuzima-bwiza-kandi-bitagoye-cyane/

  • Mr Kagame yasohoye indirimbo nshya ararika EP… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2021, ni bwo Mr Kagame yasohoye iyi ndirimbo ye yakoreshejemo umukobwa wo mu Karere ka Musanze.

    Ni indirimbo avuga ko ashaka ko izamenyekana mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba nk'uko indirimbo 'weekend' ya Eddy Kenzo ihagaze muri iki gihe.

    Avuga ko 'Sembela' ari ijambo ryo mu kigande risobanuye kwegera. Ati 'Ni indirimbo nshaka ko ifata Afurika y'Iburasirazuba nk'uko iyi 'weekend' [Ya Eddy Kenzo] yabigenje.'

    Mr Kagame yabwiye INYARWANDA, ko yasohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo kuticisha irungu abafana be n'abakunzi b'umuziki kuko ari gukora kuri EP azasohora tariki 26 Ukuboza 2021.

    Ni Ep avuga ko iriho indirimbo esheshatu kandi ko zose ari nshya. Avuga ko muri izi ndirimbo harimo ebyiri yakoranye n'abahanzi Nyarwanda ndetse n'indi imwe yakoranye n'umuhanzi wo mu mahanga atahise atangaza.

    Kagame avuga ko iyi EP ye iriho indirimbo z'urukundo n'izindi zivuga ku buzima busanzwe, kandi ko yakozweho na ba Producer barimo X on the beat, MadeBeats, Santana na Herbert Skillz.

    Uyu muhanzi avuga ko ubu atahita atangaza amazina y'iyi EP. Yaherukaga gusohora indirimbo 'Bella' ikunzwe muri iki gihe cyane cyane mu tubyiniro no mu bitangazamakuru.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Sembela' yakozwe na Producer Santana muri Hi5, inononsorwa na Herbet Skillz naho amashusho yakozwe na  B8films.

    Mr Kagame yemeza ko umuziki we nta mupaka ugira ku buryo injyana iyo ari yo yose yaririmbamo igihe cyose inganzo yamufatira, kandi ko yandika indirimbo ahanini agendeye ku biganiro agirana n'abantu batandukanye bikamuha guhuza ibitekerezo.


    Mr Kagame yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sembela'


    Mr Kagame yavuze ko ari gutegura Ep ye nshya iriho indirimbo yakoranye n'umuhanzi wo mu mahanga
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEMBELA' YA MR KAGAME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111995/mr-kagame-yasohoye-indirimbo-nshya-ararika-ep-video-111995.html

  • Bugesera: Rotary Club Kigali Doyen yafatanyije n’abaturage gutera ibiti birimo iby’imbuto ziribwa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Ugushyingo 2021 ku bufatanye n’Umuryango World Vision, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka 1.200 ndetse n’ibyera imbuto ziribwa 350.

    Rotary Club Kigali Doyen ni imwe mu munani zigize Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Rwanda, ubarizwamo rotaract clubs z’urubyiruko na interact z’abakiri bato. Ni yo yabayeho bwa mbere muri zose kuko yatangijwe mu 1966.

    Kaburame Julien ushinzwe Umutungo muri Rotary Club Kigali Doyen, yatangaje ko bari basanzwe bafite inkingi esheshatu bagenderaho ariko hakaza kwiyongeraho iya karindwi yo kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

    Ati “Dufite inkingi zirindwi tugenderaho mu bikorwa byacu zirimo kwigisha abantu gusoma no kwandika, gukumira amakimbirane, gufasha umubyeyi n’umwana n’izindi. Hari n’iyi ya karindwi twungutse vuba yo kurengera ibidukikije. Ni muri urwo rwego Club yateguye igikorwa cyo gutera ibiti.”

    Kugira ngo icyo gikorwa kigende neza, hisunzwe World Vision kuko yo ifite uburambe mu gutera ibiti, ikaba izi n’aho bituruka ndetse n’aho bigurirwa, bihurirana n’uko iri gukorera mu Murenge wa Rweru.

    Frank Muhozi ushinzwe gukurikirana gahunda za World Vision ku rwego rw’Igihugu yavuze ko ubufatanye na Rotary Club ari ubw’agaciro cyane kuko bwihutisha gahunda yo kongera ibiti.

    Yakomeje ati “Akarere ka Bugesera kimwe n’Uburasirazuba muri rusange kabamo izuba ryinshi. […] Tutahitayeho ngo tuhatere amashyamba kubera imvura nkeya, yabura burundu. Ikindi haragenda haturwa cyane kandi uko abahatuye biyongera ni ko bashobora kwangiza ibidukikije kandi vuba. Ubwo rero tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi, dutera ibiti ariko tukanabigisha kubibungabunga.”

    Eng Mukunzi Emile ushinzwe Ibidukikije mu Karere Bugesera yasobanuye ko igikorwa nk’iki gifatwa nk’indashyikirwa kuko gihindura imibereho y’abaturage haba mu kubarinda ingaruka ziva ku iyangirika ry’ibidukikije ndetse n’imirire mibi.

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Abakozi mu Murenge wa Rweru, Mutuyimana Jean Claude, yashimiye byimazeyo Rotary Club Kigali na World Vision ku bwo kubashyira imbere mu bagejeweho igikorwa cy’ubufatanye bwabo.

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru watewemo ibyo biti ni wo wa mbere watashywe bwa mbere na Perezida wa Repubulika. Utujwemo imiryango 296 igizwe n’abaturage basaga 2.000 bakuwe mu Birwa bya Mazane na Sharita, bafite n’igikumba rusange cy’inka 160.

    Bamwe mu bahatuye babwiye IGIHE ko guhabwa ibiti byabakoze ku mutima kuko bizabarinda igwingira, bikabakenura ariko bikabafasha no kubona imvura n’umwuka mwiza wo guhumeka.

    Uwitwa Ntihabose Etienne nyuma yo gutererwa ibiti bya avoka yagize ati “Nintangira kuyisarura abana bazarya, umusaruro nuba mwinshi njyane ku isoko, ku buryo nabonamo n’amafaranga nagura nk’isabune ngafura nkumva meze neza.”

    Uwitwa Mukangango Annonciata we amaze imyaka ine aterewe ibiti by’imbuto ndetse ari hafi gusarura iza mbere. Yashimangiye ko intungamubiri zazo zizatuma bagira ubuzima bwiza bakirinda imirire mibi ndetse bakabasha kubona amafaranga bikenuza.

    Yakomeje ati “Ibi biti bivangwa n’imyaka nabyo iyo bikuze bizana umwuka mwiza umuntu akumva amerewe neza. Kandi iyo bihari bikurura n’imvura ikagwa.”

    Abaturage basabwe gufata iya mbere bakarinda ibyo biti ntibyangizwe bityo bikabasha gukura neza, bigatanga umusaruro byitezweho.

    Kaburame yavuze ko icyo gikorwa kiri mu murongo wa Guverinoma wo kongera amashyamba hagamijwe ko u Rwanda ruba icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije.

    Rotary Club Kigali Doyen isanzwe igaragara no mu bindi bikorwa byo gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Eng Mukunzi Emile ushinzwe Ibidukikije mu Karere Bugesera asuka amazi ku giti

    Frank Muhozi ushinzwe gukurikirana gahunda za World Vision ku rwego rw’Igihugu yavuze ko ubufatanye na Rotary Club ari ubw’agaciro cyane

    Ibiti byatewe birimo ibivangwa n’imyaka

    Ibiti byatewe birimo ibyera imbuto ziribwa 350

    Ibiti byera imbuto ziribwa bizaterwa ni 350

    Inzego za Leta ziri mu bafashije abaturage gutera ibiti

    Kaburame Julien asukira igiti amazi

    Kaburame Julien ushinzwe Umutungo muri Rotary Club Kigali [iburyo] afatanya n’umuturage gutera igiti cyera imbuto ziribwa

    Umuturage usukira amazi igiti kimwe kiri mu byatewe

    Rotary Club Kigali Doyen yafatanyije n’abaturage gutera ibiti birimo iby’imbuto ziribwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango batandukanye

    Inzego zitandukanye zagize uruhare muri iki gikorwa

    Abaturage bashimye igikorwa cya Rotary Club Kigali Doyen na World Vision

    source : https://ift.tt/3rgOvIN

  • Covid-19: Ingendo z’indege hagati y’u Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro yari igamije gusuzuma no kwemeza ingamba zijyanye no gukumira ubwoko bushya bwa Covid-19 bwahawe izina rya Omicron, bwemejwe ko buteye impungenge n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO). N’ubwo butaragaragara mu Rwanda, ingaruka zabwo zishobora kuba mbi cyane; bityo abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa gukaza no kubahiriza ingamba zo kwirinda.

    Mu ngamba zashimangiwe n’Inama y’Abaminisitiri mu kurushaho kwirinda ubu bwandu bushya, harimo ingingo ivuga ko “Abantu bitabira ibirori/amakoraniro rusange harimo inama, ibitaramo by’abahanzi, ubukwe, Fesitivali cyangwa imurikabikorwa bagomba kuba barikingije kandi baripimishije Covid-19. Abategura amakoraniro bagomba gukora ku buryo abera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije”.

    Ikindi ni uko ingendo hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika zasubitswe. Abagenzi bose binjira n’abasohoka mu gihugu bakoresheje ikibuga mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR Test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka.

    Abagenzi bose binjira mu gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri Hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa. Abagenzi bose bapimwa Covid-19 (PCR test) bakigera mu gihugu biyishyuriye bakongera gupimwa ku munsi wa 7 bishyuriwe na Guverinoma y’u Rwanda ahantu hagenewe gupimirwa Covid-19.

    Abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya bwa Covid-19 cyangwa baherutse gukorera ingendo muri ibyo bihugu, bahita bashyirwa mu kato k’iminsi 7, bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa. Urutonde rw’ibyo bihugu ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’isesengura rizakomeza gukorwa ku myitwarire y’ubu bwoko bushya bwa Covid-19 ku bufatanye n’inzego mpuzamahanga zibishinzwe.

    Abanyarwanda barashishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha no kurushaho gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo; gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa, gukingura inzugi n’amadirishya kugira ngo umwukaugahije winjire no gukaraba intoki.

    ‘Omicron’, ubwoko bushya bwa Covid-19 bwabonetse bwa mbere muri Afrika y’Epfo (S.A) mu minsi micye ishize, magingo aya bumaze kugera mu bihugu bitandukanye muri Afrika ndetse bwanageze mu Bushinwa n’i Burayi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi baherutse gukumira abaturage bo muri Afrika y’Epfo n’abo mu bihugu 7 byegeranye nayo ku bijyanye no kuba bahakorera ingendo. WHO/OMS iherutse gutangaza ko ubu bwoko bushya bukwirakwira cyane kurusha ubundi bwose bwa Covid-19

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yo ku wa 28 Ugushyingo 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111998/itangazo-ryibyemezo-byinama-yabaminisitiri-idasanzwe-yo-ku-wa-28-ugushyingo-2021-111998.html