Category: Uncategorized

  • Ric Hassani yatemberejwe Kigali, ashyira hanz… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yayishyize hanze, nyuma y'amasaha make yari ashize atemberejwe ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, ari kumwe n'itsinda rya Symphony Band.

    Ni nyuma y'uko kandi yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi.

    Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yanogewe n'ibihe ari kugirira mu Rwanda. Akavuga ko ari igihugu cyiza; akemeranya n'abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika.

    Asohora iyi ndirimbo 'My Only Baby' yakoranye na Mike Kayihura, yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yanyuzwe n'imirimbirire ya Mike Kayihura, ko ari umuvandimwe w'agatangaza.

    Ric Hassani yavuze ko n'ubwo ari yo ndirimbo ya mbere akoranye na Mike Kayihura, ariko ko hari izindi nyinshi bazakorana babifashijwemo n'Imana. Ati 'Ndakwishimira Mike.'

    Iyi ndirimbo 'My Only Baby' iri kuri Album 'The Prince I Became' uyu muhanzi yasohoye tariki 26 Gashyantare 2021. 

    Hari hashize imyaka ine uyu muhanzi asohoye Album ye ya mbere yise 'The African Gentleman'.

    Iri ku rutonde rw'indirimbo 18 uyu muhanzi yagaragaje azaririmba mu gitaramo 'Fantsy Music Concert' yatumiwemo na Symphony Band.

    Ric Hassani ategerejwe mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Convention Center, guhera saa kumi z'umugoroba kugera saa yine z'ijoro.

    Iki gitaramo cyatumiwemo Nel Ngabo, Mike Kayihura, Confy ndetse n'umunya-Nigeria ukizamuka mu muziki witwa Heisdreboss.

    Nicyo gitaramo cya mbere Symphony Band bateguye kuva batangira gufasha abahanzi mu muziki, nk'itsinda ribacurangira mu bitaramo bitandukanye. Ni nabo bazacurangira Ric Hassani mu gitaramo.


    Ric Hassani yasubiyemo indirimbo ye 'My only Baby' yifashishije Mike Kayihura


    Ric Hassani yavuze ko yanyuzwe n'imiririmbire ya Mike Kayihura, amwizeza kuzongera gukorana

    Ric Hassani yatemberejwe ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali 

    Ric yavuze ko u Rwanda ari rwiza, ati 'Ni igihugu cy'imisozi igihumbi koko' 


    Abagize Symphony Band baherekeje Ric Hassani atemberezwa ahantu hatandukanye muri Kigali 
    Umusore witwa Mubi usanzwe ari umurinzi wa Bruce Melodie ni we ucungiye umutekano Ric Hassani

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ric yavuze ko yemeranya n'abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika
    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MY ONLY BABY' YA RIC HASSANI NA MIKE KAYIHURA

    “>

    AMAFOTO: Visual Colour

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112117/ric-hassani-yatemberejwe-kigali-ashyira-hanze-indirimbo-yakoranye-na-mike-kayihura-yumve-112117.html

  • Yiyamwe kenshi na Zari! Ibyo wamenya ku mukob… – #rwanda #RwOT

    Miss Kamwelu, akunda kwitabazwa n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo akazibyinamo ari byo byamugize icyamamare kurenza akazi k’imideli. Yitabiriye kandi amarushanwa y’ubwiza hirya no hino ku isi nko mu mwaka wa 2011 yitabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yabereye muri Brazil, yitabira kandi amarushanwa ya Miss Tourism Queen International yabereye mu Bushinwa na Miss Earth yabereye muri Philippines ndetse na Miss International yabereye mu Bushinwa.

    Uyu mukobwa w’uburanga akomoka ku babyeyi bo mu bihugu bitandukanye aho umwe ari w’Umutanzania undi akaba Umurusiya. Mu mwaka wa 2020, yaje kugirana umwuka mubi na Zari Hassan bapfa Diamond Platnumz. Amakimbirane yaje nyuma yaho hagaragaye amashusho ya Diamond na Kamwelu basomana, ibintu byababaje cyane Zari Hassan bituma yibasira uyu munyamidelikazi amubwira ko agomba kugendera kure umugabo we niba ashaka amahoro.

    Icyo gihe Miss Kamwelu, yatangarije ikinyamakuru Pulselive ko Zari afuhira ubusa kuko Diamond bakundana bisanzwe ndetse ko hashize imyaka isaga 10. Miss Kamwelu yagize ati: “Mu by’ukuri Diamond ni inshuti yanjye kuva cyera asohora indirimbo ‘Nataka Kulewa’, mbese twamaze kuba abavandimwe, kuba naragaragaye dusomana ntabwo ari ibintu bikaze.” 

    Yongeyeho ati “Zari rero kuba narasomanye n’umugabo we Diamond byaramubabaje cyane, yanyandikiye ambwira ko ngomba kumugendera kure, ariko mu by’ukuri nshaka kumuca inyuma biba byarabaye cyera ariko nta kindi mba ngamije. Diamond nanjye ni ibisanzwe n’ubwo bimubabaza”.

    Kamwelu azagaragara mu mashusho y’indirimbp ya Diamond na The Ben

    Kamwelu ni umukobwa w’uburanga wifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ya Diamond na The Ben

    Diamond na The Ben baritegra gushyira hanze amashusho y’indirimbo bakoranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112096/yiiyamwe-kenshi-na-zari-ibyo-wamenya-ku-mukobwa-wuburanga-buhebuje-ugiye-kugaragara-mu-ndi-112096.html

  • Intare n’Igisamagwe! Ibyihariye ku ndirimbo y… – #rwanda #RwOT

    Byari bigoye cyane kumva ko hari umuhanzi nyarwanda wakorana n’uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika nyuma ya Mico The Best wavuyeyo amwirahira nyuma yo gukorana indirimbo ariko ntirenge umutaru (Hari cyera Diamond ‘ataragafata’ byeruye).

    Bitandukanye n’ubu aho kuva bajya muri studio Diamond Platnumz yagiye yerekana ndetse akanagaragaza amarangamutima ye kuri iki gihangano cyavugishije abatari bacye yakoranye n’umuhanzi nyarwanda The Ben ukunze kwiyita ‘Igisamagwe’ (Tiger B).

    Ubwo bajyaga muri studio bakarara bakora ku ndirimbo bafitanye, Diamond yifashishije amashusho atandulkanye babafashe ari kumwe na The Ben maze ayasangiza abamukurikira kuri konti ye ya instagram ababwira ko hari ibiri gutekwa.

    Mu bihe bitandukanye bigendanye n’ayo mashusho yasangizaga abamukurikira uyu muhanzi yagiye yerekana ko yishimiye cyane gukorana n’uyu muhanzi ndetse mu mashusho yasangije abantu hari aho yamwitaga umuvandimwe.

    The Ben na Diamond mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bakoranye 

    Mu masaha ashize nabwo uyu muhanzi w’icyamamare mu muziki wa Africa yasangije abantu amafoto ya bimwe mu bice byafashwe ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yabo yerekana ko yanarangiye maze The Ben ubwe ajya mu butumwa amwita ‘Umwami’.

    Dusubiyeho inyuma gato Mico The Best ni umuhanzi nyarwanda wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz ariko ntamufashe kuyimenyekanisha ndetse n’igitaramo cyo kumurika umuzingo we yari yamutumiyemo ntiyakitabira.

    Kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2013 umuhanzi Mico The Best yari acyishyuza Diamond Platnumz amafaranga asaga miliyoni enye yamuhaye kugira ngo aze mu gitaramo cye ariko ntakitabire. 

    Mico yari yatumiye Diamond ngo azaze mu gitaramo cyo kumurika Album ye yise 'Umutaka', nuko birinda bigera ku munota wa nyuma Mico avuga ko Diamond azaza ariko we ntiyaza. Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byanditse ko icyo gihe Diamond we yari yifitiye igitaramo ahandi hantu ku buryo atari kubasha kuza mu Rwanda.

    Abanyarwanda barakariye cyane umuhanzi Mico, ariko nawe akomeza gutanga ibisobanuro ko ari Diamond wamuhemukiye kuko ngo yari yamwishyuriye amatike yo kuza mu Rwanda n'igice cy'amafaranga yagombaga kumuhemba.

    Kuva ubwo Mico yatangiye kwiruka muri Ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya ngo arenganurwe, ni biba ngombwa afashwe kujya mu nkiko asubizwe amafaranga ye.

    The Ben yigereye aho abandi batageze

    Nyuma y’ibyo byose n’indirimbo ‘Sinakwibagiwe’ ntiyigeze ikorerwa amashusho nyamara abantu batandukanye by’umwihariko abakunzi b’uyu muhanzi bari bayiteze ndetse banayategerezanyije amatsiko menshi.

    Kuri ubu biragoye ko iyi ndirimbo Diamond yakoranye na The Ben yasohoka uyu munya-Tanzaniya ntayishyire ku mbuga nkoranyambaga ze bitewe n’ubufatanye afitanye na The Ben ndetse bukomeye. Usesenguye urasanga Diamond azayamamaza bikomeye na cyane ko yatangiye kuyamamaza itaranasohoka.

    Diamond n’umuproducer w’amashusho Hanscana areba ko ibyo amaze gufata byagenze neza

    Mu busanzwe iyo umuhanzi ukomeye mufitanye ubufatanye ndetse bikarenga guhura ntakabuza ibyo mukoranye bigenda neza bigakundwa ndetse n’abagenerwabikorwa bikabageraho mu buryo bunoze.

    Ibi ni ibigaragarira amaso ku buryo usanga indirimbo ya The Ben na Diamond yataggiye gutegerezwa n’abatari bake bifuza kumva aya majwi y’aba abahanzi b’abahanga bishyize hamwe kugira ngo bashimishe imbaga nyamwinshi y’ababakunda.

    Diamond na The Ben bafata amashusho amwe mu yazagaragara mu ndirimbo

    Diamond yifashishije inkumi y’ikimero mu ndirimbo ye na The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112082/intare-ningwe-ibyihariye-ku-ndirimbo-ya-the-ben-na-diamond-nicyo-kwitega-kuriyo-amafoto-112082.html

  • Tour du Rwanda yagarutse ku nshuro yayo ya ga… – #rwanda #RwOT

    N'ubwo ibintu bitoroshye kubera icyorezo cya coronavirus, biteganijwe ko ku nshuro ya 14  mu Rwanda hagiye kongera kubera isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda 2022).

    Iri siganwa rizitabirwa n'amakipe 19 arimo amakipe y'ibihugu, amakipe y'ababigize umwuga, ndetse n'ikipe imwe ikina amasiganwa akomeye ku isi.

    Ni isiganwa rizakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 nk'uko byagenze umwaka ushize, aho uduce twose tw'irushanwa amakipe azajya akina akarara mu mujyi wa Kigali ahari Hotel zizaba zateguwe.

    Gahunda uko izaba iteye

    Ku Cyumweru tariki 20/02/2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4 km ITT)

    Ku wa Mbere tariki 21/02/2022 Kigali-Rwamagana (148,3 km)

    Ku wa Kabiri tariki tariki 22/02/2022, Kigali-Rubavu, (152 km)

    Ku wa Gatatu tariki tariki 23/02/2022, Kigali-Gicumbi (124,3 km)

    Ku wa Kane tariki tariki 24/02/2022, Muhanga-Musanze( 124,7 km)

    Ku wa Gatanu tariki tariki 25/02/2022, Musanze-Kigali (152 km)

    Ku wa Gatandatu tariki tariki 26/02/2022, Kigali-Kigali (152,6 km)

    Ku Cyumweru tariki tariki 27/02/2022, Kigali-Kigali (75,3 km)

     Ibishya biri muri Tour du Rwanda 2022
     • Umuyobozi wa Tour de France Christian Prudhomme azaba ari muri Tour du Rwanda 2022 nta gihindutse

    • Imodoka nyinshi zizaba ziri muri Tour du Rwanda zizaba ari iza Volks Wagen ziteranyirizwa mu Rwanda

    • Uzegukana agace azajya yambara umwambaro wa Amstel

    • Uyoboye isiganwa (Maillot Jaune) azambara Visit Rwanda

    • Uhiga abandi mu kuzamuka Meilleur Grimpeur: Cogebanque

    • Umunyarwanda uri imbere azaba yambaye Forzza Rwanda

    • Umunyafurika wa mbere: Rwandair

    • Uwa mbere mu guhatana (Most Co,bative): Horizon

    • Ikipe ya mbere: Inyange

    U Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe y'igihugu ndetse na UCI Continental Benediction.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112120/tour-du-rwanda-yagarutse-ku-ncuro-yayo-ya-gatatu-nyuma-yuko-ishyizwe-kuri-21-112120.html

  • Perezida Ramaphosa yavuze ko ibihugu bya Afurika byafunze ingendo bimeze nk'Abakoroni bihutiye gufunga Afurika #rwanda #RwOT

    Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yanenze ibihugu bya Afurika gukora 'nk'abari abakoroni bacu' bifunga ingendo kuri icyo gihugu kubera ubwoko bwa Covid-19 bwitwa Omicron.

    Ibihugu bine bya Afurika biirmo  Mauritius, Seychelles Misiri n'u Rwanda byiyongereye ku bihugu birimo iby'Iburayi na Amerika bifunga ingendo ziva n'izijya mu bihugu by'Afurika y'amajyepfo.

    Perezida Ramaphosa yavuze ibi kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021,  ubwo yatangiraga urugendo rwe muri Afurika y'iburengerazuba aho byitezwe ko azasura Nigeria, Côte d'Ivoire, Ghana na Senegal mu gushishikariza ubumwe bwa Afurika n'ubucuruzi bwisanzuye.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ageze i Abuja ntiyahishe ko yababajwe n'ibihugu bya Afurika byafashe ingamba zo gufunga ingendo kubera buriya bwoko bushya bwa Covid.

    Yagize ati 'Mu cyubahiro mbigomba, bifite impamvu zabyo ariko twifuza kugirana ibiganiro nabyo. Twifuza ko bitagakoze nk'abahoze ari abakoroni bacu bihutiye gufunga Afurika.'

    Ibihugu, cyane cyane bikize, byafashe ziriya ngamba ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira ry'ubwoko bushya bwa Covid-19  bwatangajwe n'ishami ry'umurynago w'abibumbye ryita ku buzima OMS nk'ubuteye impungenge.

    Ku bihugu bya Afurika nabyo byabikoze, Ramaphosa yavuze ko 'bibabaje cyane kuba nabyo byaragiye muri ibyo', yongeraho ko atari umwanzuro ushingiye kuri Siyansi.

    Perezida Ramaphosa yasabye ibyo bihugu gukuraho ingamba byafatiye abagenzi bo muri Afurika y'amajyepfo avuga ko zizagira ingaruka ku bukungu bw'ako karere.

    Hagati aho, ikigo gishinzwe kurwanya indwara z'ibyorezo muri Nigeria cyemeje ko habonetse abantu babiri ba mbere bafite Omicron, bari mu bavuye muri Afurika y'Epfo mu cyumweru gishize.

    Ibihugu bya Arabia Saoudite na Brazil nabyo byatangaje ko byabonye abantu ba mbere banduye Omicron.

    Naho ikigo Danish Patient Safety Authority cya Denmark cyatangaje ko cyabonye umuntu wanduye Omicron wari mu gitaramo cyitabiriwe n'abantu barenga 1,600 kuwa gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, mu majyaruguru y'iki gihugu.

    Denmark yari isanzwe yaremeje abantu bane banduye Omicron, bose bari baraje bavuye muri Afurika y'Epfo.

    The post Perezida Ramaphosa yavuze ko ibihugu bya Afurika byafunze ingendo bimeze nk'Abakoroni bihutiye gufunga Afurika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/perezida-ramaphosa-yavuze-ko-ibihugu-bya-afurika-byafunze-ingendo-bimeze-nkabakoroni-bihutiye-gufunga-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ramaphosa-yavuze-ko-ibihugu-bya-afurika-byafunze-ingendo-bimeze-nkabakoroni-bihutiye-gufunga-afurika

  • Abarangije amasomo muri KETHA bagaragarijwe imyitwarire myiza nk’ipfundo ry’ubuzima bifuza – #rwanda #RwOT

    Izo mpanuro bazihawe n’Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Minani Callixte, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021.

    Minani yagaragaje ko ubumenyi bwose umuntu yaba afite, ariko akagira imyitwarire idahwitse ntacyo bumugezaho.

    Ati “Burya n’iyo waba uri umuhanga gute ariko ukaba ufite imyitwarire mibi, ntacyo byakugezaho. Wazasanga ubuzima bubaye bubi.”

    Abo banyeshuri basoje mu masomo ajyanye no gutegura amafunguro, akaba ari bo mbere KETHA ihaye impamyabushobozi. Magingo aya, barindwi muri bo babengutswe na hoteli bagiye gukoreramo imenyerezamwuga, bakaba batangiye Ukuboza babarwa nk’abakozi bazo.

    Minani yakomeje agira ati “Birumvikana ko dukora amakosa kenshi, ariko noneho aha tugeze nitujya mu murongo mwiza, tugakora ibyiza bizatuma ubuzima bwacu bugenda neza, bimwe byo gufasha umuryango ukawuteza imbere, abaturanyi n’igihugu muri rusange bigende neza.”

    Guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyiramo ingufu hagamijwe guhangana n’ubushomeri kuko benshi mu bayarangiza baba bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

    Minani yavuze ko kubona urubyiruko rukora rugateza imbere igihugu biteye ishema, mu gihe kurubona rwicaye ari ingorane cyane cyane ku babyeyi.

    Ati “Izi gahunda zo kwigisha urubyiruko imyuga kugira ngo rushobore kwibeshaho no kwitegurira imibereho myiza ni igisubizo gituma ruba ishema n’isoko y’ibyishimo ku babyeyi n’igihugu aho kuba umutwaro n’imihangayiko idashira.”

    Bamwe muri abo banyeshuri bashimangiye ko impanuro bahawe bazazigenderaho mu buzima bwabo bugiye gukomereza ku isoko ry’umurimo.

    Kirezi Audace yavuze ko ubumenyi yahawe atabutezeho gushakira akazi muri hoteli gusa kuko no mu gihe yazaba ari mu rugo, buzamufasha mu kuzuzanya n’umugore.

    Yakomeje ati “Ubushobozi turabufite usibye ikibazo gihari cya COVID-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.”

    Umuyobozi wa KETHA, Habimana Alphonse, yatangaje ko amezi atandatu abo banyeshuri bize agabanyijemo kabiri, aho bamaze amezi atatu mu ishuri andi bakayamara bimenyereza umwuga muri za hoteli.

    Uretse amasomo ajyanye no gutegura amafunguro, iryo shuri rinigisha abanyeshuri barangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bagiye mu mwaka wa kane n’uwa gatanu mu by’ubukerarugendo n’amahoteli.

    Habimana yagize ati “Urubyiruko rurabyitabira cyane kubera ko bihita birwinjiza mu muryango w’isoko ry’umurimo. […] Bize neza kandi bitwaye neza mu imenyerezamwuga, dufite icyizere ko byanze bikunze bagomba guhita babona akazi.”

    Yahishuye ko nubwo ari abanyeshuri 30 gusa bashyikirijwe impamyabushobozi, abamaze gusoza amasomo muri iryo shuri bageze ku 100. Abandi bazazihabwa mu minsi iri imbere.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bwiswe ‘Tracer Survey and Employers Satisfaction Survey’ bwerekanye ko 66% by’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyigiro (64,9% muri TVET na 75,2% muri Polytechnic) babona akazi nibura mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma yo kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Abanyeshuri KETHA yahaye impamyabushobozi ni 30

    Ifoto y’urwibutso yafashwe abarimu bari hamwe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango

    Abanyeshuri barangije amasomo yabo basabwe kugira imyitwarire myiza kuko izatuma bagera ku nzozi zabo

    KETHA isanzwe yakira abanyeshuri barangije icyiciro rusange

    Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, Minani Callixte, yasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire ihwitse kugira ngo rugere ku ndoto zarwo

    Umunyeshuri washimiye abayobozi mu izina rya bagenzi be barangizanyije amasomo

    Umuyobozi wa KETHA Habimana Alphonse yashimiye abafatanyabikorwa babo barimo amahoteli na RTB

    Amafoto: Dufitumukiza Salathiel


    source : https://ift.tt/3obTokm

  • Ibyo wamenya ku ngamba zizafasha u Rwanda kurandura SIDA mu 2030 – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021, wizihirizwa mu Karere ka Nyagatare aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure SIDA.”

    SIDA ni icyorezo kimaze imyaka 40 mu Rwanda, mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 33 rwifatanya n’Isi mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kukirwanya. Kuri ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko abarenga 85% bipimishije SIDA mu Rwanda mu mibare mishya, agaragaza ko mu basanzwe babana n’iki cyorezo, abarenga 95% bafata imiti igabanya ubukana, mu gihe abarenga 90% bafata imiti izatuma Virus iba nke ku buryo batakaza ubushobozi bwo kwanduza ugereranyije n’udafata imiti.

    Yavuze ko ikibazo gisigaye kuri ubu kiri mu rubyiruko kuko ari rwo rwiganje mu bafata imiti nabi, ibituma iyi Virus itagabanuka mu mubiri wabo kuko bafata imiti nabi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko Leta yegereje abaturage serivisi zitandukanye zirimo kubigisha, ubujyanama mu gupima kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.

    Yashimangiye ko abasanze baramaze kwandura bahabwa serivisi yo guhabwa imiti no kuyegerezwa nta kiguzi, ndetse ibi bikaba biri gukorwa no muri iki gihe u Rwanda n’Isi bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Tuzakomeza gukora kugira ngo serivisi zo kwirinda kwandura SIDA ndetse no kwita ku bafite Virus bahabwa imiti, izo serivisi zikomeza gutangwa neza no muri ibi bihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo cya Coronavirus.”

    Uyu muyobozi yagarutse ku bikorwa bizatuma u Rwanda rurandura Virus itera SIDA mu 2030, ati “Icya mbere abaturarwanda 95% bafite Virus itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, indi ntego ni uko 95% bamaze kwipimisha bakagaragarwaho n’ubwo bwandu, bazatangira gufata imiti,”

    Yakomereje ku ngamba ya gatatu, ati “Mu bafata imiti, turifuza ko 95% bagera ku gipimo washaka Virus mu maraso yabo ukayibura kuko baba bafata imiti neza.”

    Yavuze ko mu banyarwanda basaga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bivuze ko nibura 86% by’abayirwaye babizi neza ko bafite ubwo bwandu ku buryo bizoroha kubakurikirana.

    Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko iki gihugu kimaze gushora miliyari 1,6$ mu kugura ibikoresho no gutanga ubuvuzi bijyanye no guhangana na SIDA.

    Ati “Ubufatanye twagiranye bwatanze umusaruro ushimishije, icya mbere abantu ibihumbi 200 babona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, icya kabiri munsi y’abagore 2% gusa nibo banduza abana babo mu gihe cyo kubyara, icya gatatu uyu mwaka abana b’imfubyi, abatishoboye, abangavu n’abagore bakiri bato barenga ibihumbi 300 bahawe ubuvuzi bubafasha.”

    Ambasaderi Vrooman yijeje u Rwanda ko igihugu ahagarariye kizakomeza mu bufatanye bwo kurwanya SIDA no mu bindi bikorwa.

    Kuri ubu u Rwanda rwatangije ubukangurambaga buzamara amezi atatu bugamije gushishikariza abaturage kwirinda SIDA.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ingamba zizatuma Leta irandura SIDA mu baturage mu 2030

    source : https://ift.tt/3rtKOzK

  • Minisitiri Dr. Ngirente asanga Afurika ikoresheje neza umutungo ifite, byagabanya umubare w'abahunga uyu mugane #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko gukoresha neza umutungo wa Afurika no kuwubyaza umusaruro mu buryo bukwiye biri mu byatuma uyu mugabane ugabanya umubare w'abaturage bawo bawuhunga kubera ubukene.

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021, ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy'ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika izwi nka '36 Million Solutions: Africa Private Sector Forum on Forced Displacement'.

    '36 Million', ni umubare uhagarariye abaturage ba Afurika miliyoni 36 bagaragazwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) nk'abafite ibibazo byo kuba baravuye mu byabo, ari impunzi, batagira ubwenegihugu cyangwa se bashaka ubuhungiro.

    Iyi nama igamije kwereka abikorera bo muri Afurika uruhare bakwiye kugira mu gukemura ikibazo cy'ubuhunzi kuri uyu mugabane.

    Yatumiwemo abikorera, Guverinoma z'ibihugu, abaterankunga n'abahagarariye impunzi.

    Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Umuyobozi wa UNHCR muri Afurika y'i Burasirazuba, mu Karere k'Ibiyaga Bigari no mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Clementine Nkweta-Salami yavuze ko mu myaka 10 ishize umubare w'abava mu byabo n'impunzi warushijeho kwiyongera.

    Iki kibazo kigaragara muri Centrafrique, Sudani y'Epfo, u Burundi n'amajyaruguru ya Mozambique.

    Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kubona impunzi nk'amahirwe y'ishoramari kuruta uko bazifata nk'umutwaro.

     Yashimye u Rwanda na Djibouti kubera ko byatangiye gutera intambwe,asaba abikorera gufatanya n'imiryango na Guverinoma z'ibihugu mu gufasha impunzi n'abavuye mu byabo.

    Ikibazo cy'impunzi muri Afurika kandi cyagarutsweho na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente.

    Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko umubare w'Abanyafurika bahunga n'abava mu byabo ugenda wiyongera by'umwihariko muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Ati 'Umubare w'abava mu byabo wageze ku kigero cyo hejuru gishoboka muri Afurika. Imibare yerekana ko mu 2020 umubare w'abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35.9 bangana na 45% by'impunzi zose ziri ku Isi.'

    Amakuru atangwa na 'SOS Children's Village' agaragaza ko ubukene buri mu mpamvu esheshatu zituma Afurika ikomeza kugira umubare munini w'impunzi. Mu zindi mpamvu harimo intambara n'imihindagurikire y'ibihe.

    Minisitiri w'Intebe yakomeje avuga ko iki kibazo cy'Abanyafurika bahunga kubera ubukene, cyakemuka mu gihe umutungo w'uyu mugabane waba ukoreshejwe neza.

    Ati 'Nk'uko byagiye bigaragazwa Afurika ifite ubukungu n'ubutunzi ku buryo buramutse bubyajwe umusaruro neza, uyu mugabane ushobora nibura kugabanya umubare w'abahunga kubera impamvu z'ubukungu binyuze mu guha amahirwe atandukanye urubyiruko rwacu.'

    Yagaragaje ko abikorera bakwiye gutanga umusanzu mu bijyanye no guhanga imirimo bagaha urubyiruko rwa Afurika akazi kuko ubushomeri buri mu bituma ruhunga.

    Ati 'Ni inshingano zacu gukorana bya hafi n'abikorera mu gukoresha neza uyu mutungo, hahangwa imirimo ihagije ku rubyiruko rwacu. Ibi bizafasha mu buryo bw'ubukungu n'imibereho ndetse hanakemurwe ikibazo cy'abimukira bajya ku yindi migabane.'

    Indi ngingo yaganiriweho muri iyi nama ni ijyanye n'uburyo ibihugu byakira impunzi ndetse bikazifasha gutangira ubuzima bushya, kwiyubaka no kwibona muri gahunda z'igihugu kimwe nk'abandi baturage.

    Dr Ngirente yavuze ko gufasha impunzi gutangira ubuzima bushya bituma zidashingira imibereho yazo ku nkunga kandi zikagira uruhare mu iterambere ry'igihugu zahungiyemo.

    U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 148.938 aho izikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zingana na 51%, izikomoka mu Burundi zikanga na 48%. Izituye mu mijyi ni 8%, mu gihe abasaga 92% baba mu nkambi, abana n'abagore banga na 76%.

    The post Minisitiri Dr. Ngirente asanga Afurika ikoresheje neza umutungo ifite, byagabanya umubare w'abahunga uyu mugane appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/minisitiri-dr-ngirente-asanga-afurika-ikoresheje-neza-umutungo-ifite-byagabanya-umubare-wabahunga-uyu-mugane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-dr-ngirente-asanga-afurika-ikoresheje-neza-umutungo-ifite-byagabanya-umubare-wabahunga-uyu-mugane

  • Urubyiruko rw'u Rwanda rukwiye kujya mu gisirikare -Amb. Ron Adam #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Ron Adam asanga ari ngombwa ko urubyiruko rw'u Rwanda ruhabwa imyitozo ya gisirikare, ibi ngo byarufasha kuva mu ngeso mbi no gutinyuka guhangana n'ibibazo byugarije Isi.

    Mu kiganiro kihariye Amabasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Ron Adam yagiranye n'itangazamakuru rya Flash tariki 20 Ugushyingo 2021, yagaragaje ko urubyiruko rw'u Rwanda rukwiye guhabwa imyitozo ya gisirikare mu rwego rwo kongera umutekano w'imbere mu gihugu, gutinyuka no kwigirira ikizere bijyana no kutishora mu ngeso mbi.

    Amb. Ron Adam avuga ko ibi byajya biba mu gihe cy'umwaka umwe, maze bavayo bagahitamo gukomeza igisirikare cyangwa bakajya mu mirimo isanzwe.

    Yagize ati 'Usanga bava ku ishuri bagasubira mu rugo, nta kintu bafite cyo gukora, nta internet, nta mudasobwa, nta mafaranga, yewe n'ibiryo rimwe na rimwe bakabibura. Ariko ntekereza ko uyu mwaka uri hagati y'amashuri yisumbuye na kaminuza uba ugomba kubyazwa umusaruro, bakajya gutozwa igisirikare. Niba rero koko u Rwanda rushaka kugira abayobozi beza b'ejo hazaza hagomba kubaho impinduka.'

    Gusa hari ababyeyi bavuga ko ari ingingo ikwiye kwigwaho neza, kuko hari abashobora kuvayo bagakoresha ibyo bize mu nyungu zabo bwite, bigateza akaduruvayo muri sosiyete nyarwanda.

    Umwe yagize ati 'Hari abandi bacye bashobora kugaruka mu buzima busanzwe, kuko rya kosi arirangije agahoza abandi ku nkoni akavunagura, niyo mpamvu bikwiye kwigwaho atari ngombwa kubashyiramo bose.'

    Mugenzi we nawe ati 'Hari ubwo bashobora kubyarwa n'ababyeyi ntibabahe inyigisho, ariko iryo kosi ribayeho bakwigiramo byinshi nabo bikabafasha.'

    Itangazamakuru rya Flash ryabajije  urubyiruko icyo batekereza kuri iki gitekerezo, maze bavuga ko bashingiye ku myitwarire ya bamwe mu basirikare bajya babona, hari ikintu kinini byafasha mu guhindura imyumvire no gukunda igihugu.

    Umwe yagize ati 'Naza ntandukanye n'abandi naba narasize hanze, kuko umusivile aba atandukanye n'umusirikare.'

    Undi nawe ati 'Byafasha kuko mu gisirikare batoza ikinyabupfura, hari ubwo rero yavayo afite ikinyabupfura, bigatuma u Rwanda rugira urubyiruko rufite ikinyabupfura'

    Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ubumwe n'Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE), Bwana Mpayimana Phillipe impuguke ishinzwe ubukangurambaga muri iyi Minisiteri, avuga ko hari ibindi bikorwa biriho ndetse bitanga umusaruro ariko ngo iki gitekerezo nacyo cyakwigwaho.

    Yagize ati 'Yee tuzabyigaho, nanemeza ko igisirikare kiri mu mirimo ikenewe gutozwa abanyrwanda, ariko sinshaka ko byumvikana ko igisirikare aricyo cyazana uburere mboneragihugu, ahubwo uburere mboneragihugu bugomba gutuma abantu bumva ko umurimo wa gisirikare ukenewe.'

    Ubusanzwe mu Rwanda hariho gahunda y'itorero ry'Igihugu, urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye rujya gutozwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, ndetse n'indi mirimo mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

    Ariko kugeza ubu harabarurwa urubyiruko rusaga ibihumbi 20,000 rwabaswe n'ibiyobyabwenge, rumaze kugororerwa mu kigo cya IWAWA mu gihe cy'imyaka 10 ishize.

    Ambasaderi Ron Adam avuga ko bene ibi byaba amateka mu gihe urubyiruko rwaba rutangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare.

     Mu gihugu cya Israel no muri Koreya y'Amajyepfo ni hamwe Leta zashyizeho gukora igisirikare nk'itegeko ku Muntu urangije amashuri.

     Igihe cyagenwe basoje ubishaka akagikora nk'umwuga cyangwa se akajya mubindi bisanzwe.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Urubyiruko rw'u Rwanda rukwiye kujya mu gisirikare -Amb. Ron Adam appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/urubyiruko-rwu-rwanda-rukwiye-kujya-mu-gisirikare-amb-ron-adam/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rwu-rwanda-rukwiye-kujya-mu-gisirikare-amb-ron-adam

  • Perezida Kagame yemeranya na Perezida Ramaphosa wavuze ko igihugu cye kiri guhorwa ko cyavumbuye Omicron #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yemeranya na Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, wavuze ko igihugu cye kiri guhanirwa ko cyavumbuye ubwoko bushya bwa Covid-19 bwise Omicron; agaragaza ko hakenewe imikoranire myiza, no guhanahana amakuru ku buryo ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 zagabanyuka.

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yafunguraga inama y'Inteko Rusange ya 33 ya Komisiyo  ishinzwe iby'indege za gisivili muri Afurika.

    Perezida Kagame yatangiye ashimira abateguye iyi nama kubwo guhitamo ko iyi nam ibera mu Rwanda.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko urwego rw'ingendo z'indege zo mu kirere rwagizweho ingaruka na Covid-19 yaba ku Isi no mu mahanga muri rusange.

    Yifashishije urugero rwa Virus nshya ya Covid-19 yiswe Omicron, agaragaza ko hari urujijo yateye ku Isi hose.

    Ati 'Mwabonye ko Afurika y'Epfo yakoze igikorwa cyiza cyo gutanga amakuru ku byo yatahuye kuri ubu bwoko, gusa hari imyanzuro yahise ifatwa kuri ibyo, Sosiyete z'indege zitangira guhagarika ingendo mu gice cy'Amajyepfo ya Afurika, abagenzi baturutse muri icyo gice bagiye mu bice bitandukanye by'Isi barakumirwa.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Afurika y'Epfo n'ibindi bihugu byakumirwaga, byaje kugaragara ko hari ahandi iyi virus yari yaragaragaye mbere hatari ku mugabane wa Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire myiza, guhanahana amakuru ku buryo ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 zagabanyuka.

    Umukuru w'igihugu yasobanuye impamvu u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira ingendo zijya n'iziva muri Afurika y'Amajyepfo.

    Perezida kagame ati 'Ubwo twumvaga ubu bwoko bushya, byabaye ngombwa ko dufata ingamba zihuse, nibura mu gihe tureba icyo twakora kuko byari bijyanye n'imyanzuro abandi bari bari gufata.'

    Yavuze ko byabaye ngombwa ko RwandAir ihagarika ingendo zayo mu Majyepfo nubwo amakuru buri wese yagenderagaho ari uko inkomoko y'iyo Virus ari mu Majyepfo ya Afurika.

    Ati 'Nabonye Perezida wa Afurika y'Epfo avuga ko igihugu cye cyahaniwe kuba cyarakoresheje ukuri, kigashyira hanze amakuru y'ibyo cyavumbuye mu gihe abandi bari barabibonye mbere bo bari baracecetse.'

    Yakomeje agaragaza ko 'U Rwanda byabaye ngombwa ko rufata ingamba imbere mu gihugu ariko zirenze n'imipaka yacu. Impamvu yoroshye ni uko ingendo zituruka mu Majyepfo ya Afurika, abagenzi benshi bagera i Kigali, badasoreza urugendo rwabo mu Rwanda ahubwo abenshi baba bari kujya mu bindi byerekezo.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko byashobokaga ko RwandAir ikomeza kujya muri Afurika y'Epfo ariko mu kugaruka ugasanga indege ijemo ubusa bigatera ibihombo bikomeye.

    Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika hakenewe ishoramari mu bikorwaremezo bijyanye n'indege, avuga ko urwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu ndege mu Rwanda rukomeje kuzamuka mu bushobozi yaba ubwa RwandAir no mu bijyanye no kubaka Ikibuga cy'Indege gishya cya Bugesera.

    Yavuze ko bizafasha u Rwanda muri gahunda yarwo rwiyemeje yo gukuriraho Viza Abanyafurika n'abandi baturuka mu bindi bihugu boroherejwe kurwinjiramo.

    Urwego rw'Ingendo z'Indege zo mu Kirere ni rumwe mu zazahajwe n'icyorezo cya Covid-19 kuko ingendo zahagaze igihe kinini. Bibarwa ko uru rwego rwahombye miliyari 10,2$ mu 2020 gusa.

    Muri uyu mwaka byitezwe ko igihombo indege zizahura na cyo ari miliyari 8,2$.
    Umubare w'abagenzi wo wagabanutseho ku kigero cya 63,7% uva kuri miliyoni 95 ugera kuri miliyoni 34,7 umwaka ushize wa 2020.

    Inteko Rusange ya 33 ya Komisiyo ishinzwe iby'indege za gisivili muri Afurika yashyizweho n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho ishinzwe gukurikirana ibijyanye n'uru rwego ku mugabane wose.

    Iba rimwe mu myaka itatu ikitabirwa n'intumwa ziturutse mu bihugu byose bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iza Komisiyo ya AU, ba minisitiri bafite mu nshingano ibijyanye n'ingendo z'indege n'izindi nzego.

    The post Perezida Kagame yemeranya na Perezida Ramaphosa wavuze ko igihugu cye kiri guhorwa ko cyavumbuye Omicron appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/perezida-kagame-yemeranya-na-perezida-ramaphosa-wavuze-ko-igihugu-cye-kiri-guhorwa-ko-cyavumbuye-omicron/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yemeranya-na-perezida-ramaphosa-wavuze-ko-igihugu-cye-kiri-guhorwa-ko-cyavumbuye-omicron