Category: Uncategorized

  • Nyanza : Abo muri Islam baregwa iterabwoba basabiwe gufungwa burundu #rwanda #RwOT

    Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwasubitse uru rubanza ruregwamo abayoboke ba Islam batanu baregwa ibyaha birimo Iterabwoba ku nyungu z’idini.

    Inteko y’Ubushinjacyaha iburana muri uru rubanza, yasabye uru rukiko guhamya ibyaha aba bayoboke b’idini ya Islam, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe mu gihugu.

    Ubushinjacyaha bwasabiye ibi bihano abaregwa nyuma yo gusobanura ko ibimenyetso byose byagaragaje abaregwa bakoze ibyaha bashinjwa.

    Bwagarutse ku itsinda ryitwa HIZB-UT-TAHRIR ryarimo aba baregwa baherebwagamo inyigisho z’ubuhezanguni ndetse bunerekana ibitabo bitatu bifashisha muri izo nyigisho.

    Umwunganizi wa Nizeyimana Yazid umwe mu baregwa, Me Napoleon Munyeshema yahise yaka ijambo avuga ko kuzanwa kw’ibitabo nk’ibimenyetso nta gishya ko ahubwo byari kuba bishya iyo Ubushinjacyaha buza bwerekana ko abaregwa bari bafite amakarita, amabendera n’ibindi birango ry’ishyirahamwe naho ibitabo byatanzwe n’umuryango utari uwa Leta wemewe na RGB bityo Ubushinjacyaha ntibutinze urubanza.

    Umushinjacyaha yahise avuga ko uruhande rw’abaregwa atari rwo rugomba gutanga umurongo w’ibyo Ubushinjacyaha buzana mu rukiko.

    Umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha ati 'Ntabwo tugomba kuzana ibyo ashaka ahubwo ntiyiregure kubyo twazanye.'

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko hari inama nkuru y’umuryango w’Abayisilamu yari yahuje inzego za Leta n’ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda hafatirwamo imyanzuro ko abantu basengeraga mu rugo bagomba guhagarara iyo myanzuro yafashwe mu mwaka wa 2016.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko inyigisho zatangirwaga kwa Yazid Nizeyimana zari zigamije ubutagondwa.

    Me Napoleon Munyeshema wunganira Yazid yangeyeho ko ibyo Ubushinjacyaha burega umukiliya we nta bimenyetso bufite. Ati 'Ntabwo HIZB-UT- TAHRIR ari umutwe w’iterabwoba kuko utarwanya ahubwo wigisha amategeko ya Islam n’ay’intumwa y’Imana.'

    Me Napoleon yakomeje avuga ko uwo yunganira nta ngabo, nta nambara yakoresheje kandi abo bari kumwe ari abaturage basanzwe ku buryo batashobora guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda kuko bwubakitse neza.

    Ati 'Nta gikorwa cy’intarambara Yazid nunganira yakoze niba yarasomye kuri internet ntibigize icyaha kuko yasomye ashaka gusobanukirwa Islam birushijeho.'

    Me Mbonyimpaye Elias wunganira Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar, Nizeyimana Yazid na Rumanzi Amran yavuze ko abo yunganira batigeze bajya muri HIZB-UT- TAHRIR ari naho ikibazo nyamukuru kiri.

    Me Kadage Laban wunganira Amran Rumanzi na we yavuze ko umukiliya we nta cyaha yakoze kandi ko Ubushinjacyaha bwamureze nta bimenyetso bifatika bufite.

    Abaregwa bose bahawe ijambo, basabye kugirwa abere ngo kuko nta cyaha bakoze basabye urukiko guca imanza bashingiye ku bimenyetso bifatika nkuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yabibasabye ubwo yatangizaga Umwaka w’ubucamanza.

    Urubanza rwahise rupfundikirwa rukazasomwa tariki 20 Mutarama 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abo-muri-Islam-baregwa-iterabwoba-basabiwe-gufungwa-burundu

  • No mu Rwanda hari uwakubise umugore ubu ni Senateri- Byansi yavuze ku bamaganira Koffi urugomo rwe #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru Samuel Baker Byansi uri mu ruhande rw’abashyigikiye ko Umuhanzi w’Ikirangirire Koffi Olomide ataramira mu Rwanda, avuga ko ababirwanya badashingira ku mpamvu ifatika.

    Ati 'Ni impamvu ishingiye ku bihuha kandi ni n’impamvu yirengagiza iyubahirizwa ry’amategeko.'

    Samuel Baker Byansi avuga ko nubwo Koffi Olomide yahamijwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko yabihaniwe. Ati 'Rero nta muntu uhanwa inshuro ebyiri.'

    Uyu munyamakuru usanzwe unamenyerewe mu gusesengura ingingo zinyuranye, avuga ko mu muryango nyarwanda hari abantu benshi bahamijwe ibyaha bimwe n’ibyakozwe na Koffi Olomide bakabihanirwa ndetse bakarangiza ibihano ubu bakaba bari mu muryango mugari.

    Avuga kandi ko mu bihano byahawe Koffi Olomide hatarimo kutajya gutaramira abantu mu bihugu binyuranye.

    Samuel Baker Byansi agaruka ku bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bazwi nk’aba-Feminists, ariko ko bashyize imbere ibyo kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide mu gihe mu Rwanda hari ibibazo byinshi bibangamiye abari n’abategarugori.

    Ati 'Pads [impapuro z’isuku zikunze kwitwa Cotex] ndatekereza bakabaye bashyira ingufu ibyo.'

    Uyu munyamakuru avuga ko bariya barwanya igitaramo cya Koffi batari bakwiye kuba babishyize imbere kuko kuba yakubita umuntu ari kamere muntu kandi ko aramutse abikoreye mu Rwanda yabihanirwa na Polisi.

    Ati 'Ubu se nkubwire umuntu wakubise umugore ? Nako muranamuzi, byamukuyeho se ko babonye inyungu afite akongera akajya mu nshingano agakora, umuntu aranikosora erega.'

    Samuel Baker Byansi avuga ko abari kurwanya iki gitaramo, bashobora kuba bafite izindi inyungu.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/No-mu-Rwanda-hari-uwakubise-umugore-ubu-ni-Senateri-Byansi-yavuze-ku-bamaganira-Koffi-urugomo-rwe

  • Abasirikare bigeze gushinjwa gusambanya abantu muri Kangondo bahanaguweho icyo cyaha bagabanyirizwa igihano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha hamwe n’ibijyanye no gukubita ndetse no kwiba, bagiye babishinjwa ko babikoreye muri Kangondo muri Werurwe umwaka ushize wa 2020, bakaba babihanaguweho n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu 01 Ukuboza 2021.

    Ubwo abo basirikare bakatirwaga igifungo n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare mu kwezi k’Ukwakira 2020, baje kujuririra mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu kwezi kwakurikiyeho k’Ugushyingo 2020.

    Baburanaga bari kumwe n’abasivili babiri, ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane(bakoraga irondo ry’umwuga), kuko Ubushinjacyaha buvuga ko igihe abasirikare bajyaga gukora ibyaha ngo babaga bari kumwe.

    Private Ndayishimiye Patrick wari wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, yakigabanyirijwe gisigara ari amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, bisobanura ko yakirangije kuko amaze umwaka urenga afunzwe.

    Pte Nishimwe Fidèle na we wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, ubu yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, akaba na we yarakirangije kubera ko yari amaze umwaka urenga afunzwe.

    Abasivili Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane bahanishijwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga ibihumbi 100, ariko Mukamulisa Diane akazagikora nyuma y’umwaka umwe kuko ngo afite umwana muto muri iyi minsi(ndetse akaba atari ahari mu isomwa ry’urwo rubanza rw’ubujurire).

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko impamvu yo guhanagurwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kwiba, ari uko rwabiburiye ibimenyetso.

    Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni cyo cyonyine cyahamye Pte Nishimwe Fidèle, ariko na we akaba yagabanyirijwe igihano kuko Urukiko ngo rwasanze yarasembuwe.

    Abandi bahamwe n’uko batigeze bamenyekanisha icyo cyaha ngo bavuge ko mugenzi wabo arimo gukora amakosa.

    Uru rubanza rugitangira kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare mu mwaka ushize wa 2020, rwarimo abasirikare batanu ariko abatatu bahise bahanagurwaho ibijyanye no guhishira bagenzi babo mu gihe urubanza rwasomwaga.

    source : https://ift.tt/3dhf1tb

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 13 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, akaba ari umugabo w’imyaka 53 i Musanze. Abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,342.

    source : https://ift.tt/3xI31dT

  • Polisi yahuguye abasirikare ku gukumira no kuzimya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yari amaze iminsi ibiri abera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

    Aya amahugurwa ni imwe muri gahunda za Polisi y’u Rwanda zo guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye mu Rwanda ku kugira ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda no kurwanya inkongi aho bakorera n’aho batuye.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko abasirikare bahuguwe ari abagize ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire bakorera mu kigo cya Kanombe. avuga ko bahuguwe ku bigize umuriro ndetse n’igitera inkongi. Banahawe ubumenyi bw’ibanze bakwifashisha mu kuzimya inkongi igihe ibaye.

    Yagize ati “Aya mahugurwa yari ahuriwemo n’abasirikare ba Ofisiye n’abasirikare bato muri Military Police, babanje gusobanurirwa ibigize inkongi n’ibiyitera kugira ngo bamenye uko bakwitabara igihe ibaye. Ariko ikiruta ibindi tubasobanurira ibitera inkongi kugira ngo babashe no kuzikumira zitabara.”

    ACP Gatambira yagaragaje ko abasirikare n’abapolisi bafite inshingano zo kumenya ibijyanye no kuzimya inkongi kuko iyo hari aho ibaye nibo bafata iya mbere bakajya gutabara abaturage. Yavuze ko aya mahugurwa aba akenewe mu byiciro bitandukanye by’abaturarwanda.

    Yashimiye abitabiriye amahugurwa abashimira n’uburyo bagaragaje ko basobanukiwe n’ibyo bahuguwe babinyujije mu goresha bimwe mu bikoresho bizimya inkongi. Abahuguwe nabo bishimiye ubumenyi bahawe bavuga ko bizabafasha mu kwirinda no kurwanya inkongi aho batuye n’aho bakorera haramutse habaye inkongi.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3G7D22k

  • Bahengereye abanyeshuri b’abakobwa basinziriye bajya kubasambanya ijoro ryose #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko aba bakobwa bahohotewe n’iri tsinda ry’abasore mu ijoro ryo ku ya 21 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2021, mu mujyi wa Bédiala muri Daloa.

    Urubyiruko rw’abasore batanu rwinjiye mu nyubako y’abakobwa bato basinziriye, babafata ku ngufu ndetse ngo bai babanje kwiba telefone ngendanwa n’amafaranga y’abo bakobwa

    Aba bakobwa bavugije induru bafashwa na bagenzi babo bituma aba bagizi ba nabi bahimba imitwe yo kubakangiza intwaro ko bibakomeza gusakuza babakata imihogo.

    Ntibagarukiye ku biba gusa kuko aba basore banabasambanyije ku ngufu,nyuma yo kubafatiraho izi ntwaro bakategeka kwambara ubusa. Nubwo aba bakobwa bakiri bato bari babyanze, byarangiye basambanyijwe.

    Aba bagizi ba nabi bahise bahunga nyuma yo gupakira ibyo bibye no gusambanya aba bakobwa 5.Aba banyeshuri bahise bajya kurega kuri sitasiyo ya gendarmerie ya Bédiala.

    Aba bakobwa mu nzira bagaruka bavuye kuri polisi,ngo bahuye n’umwe mu babashe ku ngufu, wahise afatwa n’inzego z’umutekano. Uyu yemeye ukuri anagaragaza abandi 2 bakoranye ayo mahano nabo basanzwe ari abanyeshuri.

    Nk’uko amakuru abitangaza, bazagezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rwa Daloa, mu gihe hagitegerejwe gufatwa abandi babiri. Imanza zo gufata ku ngufu zikomeje kuba nyinshi cyane muri Côte d’Ivoire.

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Bahengereye-abanyeshuri-b-abakobwa-basinziriye-bajya-kubasambanya-ijoro-ryose

  • Abageze mu zabukuru bifuza guhabwa aho bavurirwa hihariye #rwanda #RwOT

    Hari abageze mu zaburukuru bavuga ko bakigorwa no kubona serivisi z'ubuvuzi, kuko basiragizwa, bagasaba ko bahabwa aho bavurirwa hihariye.

     Ibi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.

     Abageze mu zabukuru baganiriye n'itangazamakuru rya Flash bavuga ko akenshi iyo bagiye kwa muganga badahabwa serivisi nziza nk'uko bikwiriye.

    Nyiranjishi Madaleine yagize ati 'Ibibazo mbona byakemuka mu bageze mu zabukuru ni ukutworohereza kwa muganga. Twajyayo bakadufata neza bakatuvura cyangwa bakadushyiriraho ivuriro ryihariye, kuko ushobora no kwirirwa kwa muganga ukahava utavuwe.'

    Ruterambuku Innocent ati 'Mu by'ukuri amahirwe yanjye sinkunda kujya kwivuza kuko sinkunda kurwara,ariko abageze mu zabukuru bafatwa nk'abato iyo bageze kwa muganga ntibitabweho,  kandi baba bafite intege nke no kurwaragurika.''

    Elia Mugabowishema umuyobozi w'umuryango Nsindagiza ukorera ubuvugizi ku bageze mu zabukuru, urasaba ko abageze mu zabukuru ku bw'intege nke z'ubuzima baba bafite, bakoroherezwa mu bijyanjye na serivisi z'ubuvuzi, kuko bakunze kugira indwara zihariye.

    Yagize ati 'Ikibazo kiriho abafite intege nke bakaba bafite indwara zidakira kuko ari zo zikunze kubibasira ugasanga zivurirwa ku bigo nderabuzima, ugasanga izo ndwara zivurirwa ku bitaro by'akarere. Bagakwiye koroherezwa byaba na ngombwa imiti bakenera bakaba bayihabwa ku buntu.'

    Umuyobozi ushinzwe umuco mu rwego ngishwanama z'inararibonye z'u Rwanda Rucagu Boniface, avuga ko kugira ngo ibibazo abageze mu zabukuru bafite  bizakemuke, hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abakiri bato ko kugera mu zabukuru atari uguta agaciro ahubwo ari ukuba inararibonye.

    Yagize ati 'Icyo tubona gikwiye kwitabwaho ni uko haba ubukangurambaga, bwo kubwira abakiri bato ko nabo amaherezo nibagira Imana bazagera mu zabukuru, kuko abenshi bashobora no gupfa batarahagera bose bakumva ko kugera mu zabukuru atari uguta agaciro, ahubwo ari ukugira ubunararibonye ukaba wafasha urubyiruko ngo bagendere ku bunararibonye ufite. Abato, abakuru n'urubyiruko bakwiye kumva ko amaherezo ari ukugera mu zabukuru.'

    Politiki y'igihugu y'abageze mu zabukuru yateguwe na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, yemezwa n'inama y'abaminisitiri yo ku wa 31 Gicurasi 2021.

    Iyi politike yabanjirijwe kandi no kwemeza amasezerano nyafurika y'inyongera ku burenganzira bwa muntu ku bageze mu zabukuru yemejwe n'inama y'abaminisitiri yateranye muri Nzeri 2020.

    AGAHOZO Amiella

    The post Abageze mu zabukuru bifuza guhabwa aho bavurirwa hihariye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/abageze-mu-zabukuru-bifuza-guhabwa-aho-bavurirwa-hihariye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abageze-mu-zabukuru-bifuza-guhabwa-aho-bavurirwa-hihariye

  • Abanyeshuri babangamiwe no guhatirwa kwiga ibyo badashaka #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu banyeshuri bavuga ko kuba biga ibyo batahisemo bibagiraho ingaruka zirimo no gutsindwa.

    Ubusanzwe abanyeshuri iyo bagiye gusoza amashuri y'icyiciro rusange, hari urupapuero buzuza bagasaba ibyo bashaka kuziga mu cyiciro cy'amashuri asoza ay'isumbuye.

    Hari bamwe babihabwa abandi ntibabihabwe kubera impamvu zitandukanye.

    Bamwe mu banyeshuri bavuga ko iyo badahawe kwiga ibyo basabye bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo no gusibira, ngo hari na bamwe bahitamo kuva mu ishuri.

    Niyigena Pacific yagize ati 'Byanga byakunda ikintu wize ugikunze gicamo kikagenda neza ukabona intsinzi'

    Mukeshimana Marie Francine agira ati 'Iyo ugiye kwiga ibintu udashaka, bikuviramo ingaruka zo gusibira, hari nubwo birangira uhinduye section (ibyo ushaka kwiga)… birababaza rero kuko buri munyeshuri wese aba yifuza gutsinda.'

    Rusingizandekwe Antoine ni umuyobozi w'ishuri G.S EPA St Michel, kuri we asanga ahanini biterwa n'abanyeshuri ubwabo, ngo kuko harubwo bagendera mu kigare bagahitamo ibyo badashoboye kandi bikabagiraho ingaruka mu gihe kiri imbere.

    Ati 'Akenshi bakunze no gukoperana, akajya kwiga ibintu kubera ko mugenzi we aribyo agiye kwiga atarebye ko ubwenge bwe bwashobora ibyo bintu.'

    Ku ruhande rw'umuryango uharanira kurwanya ubujiji mu rubyiruko FIYO, Bwana Gahigi Moses uwuyobora asanga hagakwiye kubaho gutegura umunyeshuri mbere, kugira ngo azakore amahitamo amukwiye ku bufatanye bw'ababyeyi n'abayobozi b'ibigo by'amashuri.

    Ati 'Ntabwo hagombye kuba hariho ibintu byarangiye ntacyo wabihinduraho. Ababyeyi bakagombye kuganira na NESA, nayo ikegera abayobozi b'ibigo hakabaho kuganira kuri izo mpungenge.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) kivuga ko hari byinshi bikurikizwa iyo bari guhitiramo abanyeshuri ibyo baziga, harimo n'amanota baba batsindiye ariko ngo muri rusange nta kibazo babona ibi byatera.

    Aphrodis Ndabananiye ashinzwe ishami rishinzwe guha abanyeshuri ibyo baziga muri NESA.

    Yagize ati 'Ashobora kuvuga ngo wenda nimero ya mbere ni imyuga, nimero ya kabiri ni ubumenyi rusange, nimero ya gatatu ni TTC. Ni ukuvuga ko iyo atabonye aho yasabye bwa mbere tureba aho yasabye bwa kabiri, tukareba niba imyanya koko ihari n'ubundi dushingiye ku manota yabonye.'

    Mu bindi bigenderwaho mu guha abanyeshuri ibyo baziga, NESA ivuga ko banareba

    ubushobozi ibigo by'amashuri, abanyeshuri baba basabye kwigamo biba bifite mu kwakira umubare runaka w'abanyeshuri, ngo bituma harubwo bamwe bahabwa ibyo batasabye kuko boherezwa ku bigo bidafite ibyo basabye.

    Gusa impuguke mu burezi zivuga ko amanota y'ikizami cya leta ataricyo gipimo kiza cyo gupima ubushobozi umunyeshuri afite bwo kwiga ibyo yasabye.

     Izi mpuguke zivuga kandi ko bifite aho bihuriye no gutsindwa ibizami bisoza amashuri yisumbuye.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Abanyeshuri babangamiwe no guhatirwa kwiga ibyo badashaka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/abanyeshuri-babangamiwe-no-guhatirwa-kwiga-ibyo-badashaka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyeshuri-babangamiwe-no-guhatirwa-kwiga-ibyo-badashaka

  • Masamba yafashije Abanyarwanda batuye i Dakar… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda, ku wa 28 Ugushyingo 2021, agiye kwifatanya n'Abanyarwanda batuye i Dakar mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize u Rwanda ruhafunguye Ambasade.

    Ku mugoroba w’uyu wa 30 Ugushyingo 2021, ni bwo yafashije Abanyarwanda batuye muri uyu Mujyi kwishimira imyaka 10 ishize, u Rwanda rufunguye Ambasabe yababereye amarembo yagutse mu bikorwa bitandukanye bayitabazamo, ingendo n'ibindi.

    Ni mu gitaramo cyabereye ahari ibiro bya Ambasade y’u Rwanda ahitwa 21 Villa la Fleche des Aimadies, ku muhanda wa King Fadh Palace, inyuma y’inyubako 2K Plaza. Cyanizihijwe n'itsinda ry'abaririmbyi Washa Band ndetse n'Itorero Igicumbi.

    Masamba yabwiye INYARWANDA, ko iki gitaramo kitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n’Igenamigambi (Minecofin), ba Ambasaderi benshi bafite icyicaro i Dakar n'abandi.

    Mbere y'uko aririmba muri iki gitaramo Masamba yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga 'Nakiranywe ubwuza n'abacu muri Senegal. Nashimye, nanyuzwe.' Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yataramye u Rwanda anataramira Abanyarwanda.


    Masamba Intore yakoreye igitaramo i Dakar muri Senegal

    Masamba yavuze ko iki gitaramo kitabiriwe na ba Ambasaderi b'ibihugu bitandukanye bakorera muri Senegal


    Iki gitaramo cyari kigamije gufasha Abanyarwanda kwizihiza imyaka 10 ishize, u Rwanda rufunguye Ambasade muri Senegal 
    Masamba umaze iminsi asohora amashusho y’indirimbo ze, yafashije benshi kwizihirwa

    Masamba yakiranywe ubwuzu n'umwe mu bakozi bakora ku kibuga cy’indege i Dakar


    Masamba yahuye kandi agirana ibiganiro n'abantu batandukanye babarizwa i Dakar

    Masamba yagiranye ibiganiro by’umuhezo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga 

    Masamba yavuze ko yataramye u Rwanda i Dakar

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112122/masamba-yafashije-abanyarwanda-batuye-i-dakar-kwizihiza-imyaka-10-yambasade-112122.html

  • Ku karubanda, Cristiano yemeje ko Messi yibiw… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Lionel Messi ashyikirijwe umupira wa zahabu 'Ballon d'Or 2021', ntabwo abakunzi b'umupira w'amaguru mu bice bitandukanye by'Isi bigeze bemeranya kuri iki cyemezo, kuko benshi bashinje abategura iki gihembo kucyibira Messi kuko cyari gikwiye umunya-Pologne ukinira Bayern Munich, Robert Lewandowski.

    Nyuma y'impaka ndende zabereye ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye, byagarukaga ku mukinnyi wari ukwiye guhabwa Ballon d'Or 2021, haje kuvamo guterana amagambo hagati y'abafana bari bariye karungu kubera ibyakozwe n'abategura iki gihembo bashinjwe kucyibira uyu munya-Argentine.

    Na Messi ubwe, mu ijambo yavuze nyuma yo gushyikirizwa Ballon d'Or ya karindwi mu buzima bwe, yavuze ko igihembo cy'uyu mwaka atari agikwiye kuko cyari guhabwa Lewandowski wigaragaje cyane kumurusha.

    Messi yegukanye Ballon d'Or ye ya karindwi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo, arushije Lewandowski bari bahanganye amajwi 33.

    Nyuma y'ibitekerezo byinshi byatanzwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi, ahanini byagarukaga kuri iki gihembo cyahawe Messi, umwe muri bo yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yandika amagambo yatumye ku mbuga nkoranyambaga haba umutingito.

    Uyu mufana yavuze ko Messi yibiwe Ballon d'Or inshuro ebyiri zikurikiranya, harimo iy'umwaka ushize wa 2019 yahawe kandi byaragaragariraga buri wese ko yari iya Cristiano Ronaldo, ndetse n'iyuyu mwaka yari ikwiye guhabwa Lewandowski gusa bigatungura benshi ubwo yashyikirizwaga Messi.

    Uyu mufana yavuze ko gutanga ibihembo ku bantu batabikwiye byica ibyishimo by'abafana, yongeraho ko uretse ibyo bihembo Cristiano azahora ari uwa mbere mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Ntabwo Cristiano yigeze arya indimi kuko yahise asubiza uyu mufana, amwereka ko ibyo yavuze ari ukuri ndetse bemeranywa.

    Mu kumusubiza Cristiano yagize ati 'Facts' mu Kinyarwanda bishatse gusobanura ngo' Ni ukuri'.

    Iki gisubizo cya Cristiano cyatumye ku mbuga nkoranyambaga bataramira kuri Ballon d'Or Messi aheruka kwegukana, bavuga ko yayibiwe atari ayikwiye ahubwo yagombaga guhabwa Robert Lewandowski.

    Cristiano Ronaldo wegukanye Ballon d'Or 5, yagize amajwi 178, asoza ku mwanya wa gatandatu mu bihembo by'uyu mwaka.

    Uretse gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Copa America 2021, nta kindi gikorwa cy'agatangaza Messi yakoze, ari nabyo benshi bashingiraho bemeza ko atari akwiye guhabwa Ballon d'Or y'uyu mwaka.

    Lewandowski watsinze ibitego 50 mu mikino 44 yakinnye muri uyu mwaka, niwe benshi bahurizaho ko yari akwiye guhabwa Ballon d'Or 2021.

    Nyuma yo guhabwa iki gihembo nawe ubwe yabonaga adakwiye, Lionel Messi yasabye abagitegura ko bamwemerera akagiha Lewandowski ugikwiye.

    Cristiano yemeranyije n’umufana wavuze ko Messi yibiwe Ballon d’Or

    Messi yegukanye Ballon d’Or ya Karindwi itaravuzweho rumwe

    Abakunzi benshi b’umupira w’amaguru ku Isi bemeza ko igihembo cy’uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa Lewandowski

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112119/ku-karubanda-cristiano-yemeje-ko-messi-yibiwe-ballon-dor-ubugira-kabiri-harimo-niyuyu-mwak-112119.html