Category: Uncategorized

  • Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byo gutangiza icyumweru cy
    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge

    Iki cyumweru giteganijwemo ibikorwa bitandukanye bizagaruka ku nsanganyamatsiko ku rwego rw’Isi igira iti “KURESHYA: Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu” EQUALITY: Reducing inequalities, advancing human rights”.

    Ibyo bikorwa bigamije gukangurira abantu ibikubiye mu itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa Muntu n’ibigomba gukorwa kugira ngo hirindwe ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro n’ingaruka zabwo.

    Mu kwizihiza iryo tangazo ku nshuro ya 73, Komisiyo yateguye ibiganiro bizahabwa abagize inama y’umutekano yaguye ku rwego rw’Intara zose bari kumwe n’abagize Komite ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’uturere ndetse na Komite z’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Imirenge y’Umujyi wa Kigali bibakangurira ibikubiye mu itangangazo mpuzamahanga y’uburenganzira bwa Muntu mu kurwanya ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro; gutanga ubutumwa buzanyuzwa kuri Radio na Televiziyo ku ruhare rw’inzego mu kurwanya ubusumbane no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu.

    Itangazamakuru rirasabwa gukomeza kuba umuyoboro mwiza wo gusakaza ibikorwa bizaba mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu, ribigeza ku baturage kandi ribakangurira gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Rirasabwa kandi gusakaza ibikubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu kugira ngo abantu barusheho kuyamenya no kuyubahiriza.

    Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zirasabwa kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.

    Abaturarwanda barasabwa kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.

    source : https://ift.tt/3EbYvXt

  • Handball: Kiziguro SS yangayije, Police HC itsinda Black Mamba yo muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 01/12/2021, ni bwo amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Handball rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (ECAHF) yakinaga imikino yayo ya mbere.

    Kiziguro SS yanganyije na JKT yo muri Tanzania ibitego 21-21
    Kiziguro SS yanganyije na JKT yo muri Tanzania ibitego 21-21

    Ikipe ya Kiziguro Secondary School ni yo yakinnye umukino wa mbere watangiye i Saa mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda, iza kunganya ibitego 21 kuri 21 n’ikipe ya JKT yo muri Kenya.

    Police Handball Club yatsinze umukino wayo wa mbere
    Police Handball Club yatsinze umukino wayo wa mbere

    Umukino wa kabiri wakurikiyeho wahuje ikipe ya Police Handball Club, aho yaje gutsinda ikipe ya Black Mamba yo muri Kenya ibitego 25 kuri 19, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye Police ifite ibitego 15-10.


    source : https://ift.tt/3G71NeX

  • Abategura igitaramo cya Koffi Olomide utaravuzweho rumwe bemeje ko kizaba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koffi Olomide
    Koffi Olomide

    Abategura iki gitaramo bamaze gusohora itangazo bavuga ko nta gisibya iki gitaramo kizaba uko cyateganyijwe kikaba kizaba tariki ya 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

    Muri iri tangazo Intore Entertainment bategura iki gitaramo bagize bati “Ntabwo twebwe dufite ubushobozi cyangwa ntituri mu mwanya wo kuvuga ku myitwarire cyangwa ku birego by’ibyaha bishinjwa umuntu, ibyo byaharirwa inzego zibishinzwe cyangwa se ubutabera”.

    Bakomeza abagira bati “ku ruhande rwacu tuvuganira kandi tugashyigikira uburinganire n’ubwubahane cyane ku gitsina gore. Twubaha kandi ibitekerezo n’uburenganzira bw’ababona ukundi umuhanzi”.

    Aha ni ho abateguye igitaramo bahera bavuga ko mu rwego rwo kubaha abafana bagaragaje inyota yo kureba kiriya gitaramo, igitaramo kizaba kandi kiba mu mutekano n’umucyo usesuye.

    Umuhanzi Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko ukunze kwiyita Le Grand Mopao amaze iminsi avugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenga ko azaza gutaramira mu Rwanda nyamara avugwaho guhohotera abagore.
    Iki gitaramo kizaririmbamo n’abandi bahanzi nka King James na Yvan Buravan n’umuhanzi uzamutse vuba witwa Chris Hat.

    Abakunda umuziki benshi kandi bashimishijwe no kuba King James agiye kongera kugaragara k’urubyiniro, nyuma yo kumara imyaka nta gitaramo ategurira abafana be.

    Kuri uwo munsi kandi w’itariki 4 Ukuboza 2021, Umunyamuziki wo muri Nigeria Ric Hassani na we azaba afite igitaramo muri ‘Kigali Convention Centre’.

    Koffi Olomide azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Selfie’, ‘Effrakata’, ‘Dossier du Jour’ n’izindi, akazaba aje mu Rwanda ku nshuro ya kabiri uhereye mu 2016.

    Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo ubu yatangije kugurishwa nk’uko byatangajwe n’abashinzwe gutegura icyo gitaramo, harimo itike isanzwe igura 10.000 Frw, igura 30.000Frw ya VIP, 50.000Frw kuri VVIP ndetse na 500.000 FRW ku meza y’abantu batandatu.

    source : https://ift.tt/3IljxFJ

  • Abafite ubumuga bagizweho ingaruka na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charles Komezusenge usanzwe ubarizwa mu muryango OIPPA w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo ihezwa rishingiye ku bumuga. Avuga ko mu Rwanda abafite ubumuga muri rusange bafite imbogamizi zishingiye ku burezi, bitewe n’imyumvire y’imiryango baturukamo ndetse n’uburyo imiterere y’uburezi (system) rimwe na rimwe iba imbogamizi ku buryo bituma badashobora gupigana ku isoko ry’umurimo bityo ntibibonemo.

    Charles Komezusenge avuga ko abafite ubumuga bagihezwa muri serivisi zimwe na zimwe
    Charles Komezusenge avuga ko abafite ubumuga bagihezwa muri serivisi zimwe na zimwe

    At: “Itegeko ry’umurimo rivuga ko abapiganira akazi igihe harimo ufite ubumuga banganya amanota ariko ufite ubumuga aba agomba kuza imbere y’umwe ufite ingingo nzima, ariko biragoye kuko ahanini iyo bigeze mu kizamini cy’ibazwa mu magambo atakaza amanota”.

    Yongeraho ko abafite ubumuga akenshi baharanira kwikorera kuko uburyo imiterere (system) y’ibigo runaka yubatse hari aho usanga abafite ubumuga bahezwa.

    Ati: “Hari ubwo ku murimo bashyiramo ibikenewe cyangwa upiganira akazi agomba kuba yujuje, iyo bavuze ko agomba kujya mu misozi icyo gihe ufite ubumuga bw’ingingo ahita atakaza akazi”.

    Avuga ko kandi abafite ubumuga bwo kutabona na bo bahezwa mu mirimo ya Leta aho usanga nk’abakorera mu biro imashini (laptop) bakoresha zitagira uburyo bukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Ndetse ko n’abafite ubumuga bw’uruhu na bo bahura n’ihezwa bitewe n’uko nta buryo bwabashyiriweho bwo kubarinda izuba mu kazi runaka baba bagiye gukora.

    Ubushakashatsi bwakozwe kandi bugaragaza ko ahanini abafite ubumuga benshi batatekerejweho kuko usanga nk’ufite ubumuga bwo kutabona atabasha kuva mu rugo bitewe n’uko atabona ubasha kumuyobora kuko umuntu agomba guhana intera n’undi mu gihe bitewe n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo bahuye n’imbogamizi zashyizweho mu kwirinda icyorezo aho ubusanzwe bavugana n’abasemuzi ari uko babarebye ku minwa kandi nyamara amabwiriza avuga ko umuntu wese agomba guhora yambaye agapfukamunwa igihe asohotse mu nzu.

    Ni mu gihe abafite ubumuga bw’ingingo na bo bivugwa ko batateganyirijwe uburyo bwo gukaraba intoki nko muri za gare, ku nsengero n’ahandi mu ruhame kuko akenshi usanga nk’abagendera mu kagare badashyikira aho urukarabiro ruri ndetse ko rimwe na rimwe abakorerabushake baba badasobanukiwe n’uburyo babafasha mu gihe bababonye hafi yabo.

    Bahati Omar uyobora umuryango Uwezo Youth Empowerment
    Bahati Omar uyobora umuryango Uwezo Youth Empowerment

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Uwezo Youth Empowerment, Bahati Omar, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 ubwo ibikorwa byose byahagararaga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo kugira ngo harebwe igihe ibikorwa byose byahagaze uko urubyiruko rufite ubumuga rwagizweho ingaruka n’ibyo bihe.

    Bamwe ngo bagurishije ibikoresho byabo byabafashaga kubona imibereho, abari mu kazi baragatakaza.

    Ati: “Imibare igaragaza ko urubyiruko rwari rufite akazi abarenga 83% batakaje akazi, abarenga 50% by’abari bafite akazi kadahoraho (ibiraka) 43% batakaje na bo ako kazi”.

    Avuga ko icyifuzo gihari hashingiwe ku byifuzo by’urubyiruko rurenga 200 rufite ubumuga ari ukuzahura ubukungu, hibandwa ku mishinga migari ndetse bagasaba ko hanatekerezwa ku mishinga mito iciriritse. Basaba kandi ko hatekerezwa ku mibereho myiza yabo aho bavuga ko ingamba zihari zidashyirwa mu bikorwa bitewe n’imiterere y’ubumuga bwabo.

    Bakoranye inama nyunguranabitekerezo
    Bakoranye inama nyunguranabitekerezo


    source : https://ift.tt/3d8RjiM

  • #COVID19: Abanduye bashya 5 babonetse mu bipimo 8,322 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda ni 1,342.

    source : https://ift.tt/3padx9Q

  • Gicumbi : Urukiko rwemeje ko Padiri ukekwaho gusambanya umwana afungwa iminsi 30 #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021.

    Uyu mupadiri yatawe muri yombi mu kwezi k’Ukwakira 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe n’umubikira.

    Icyaha gikekwa kuri uyu Mupadiri cyakozwe tariki 23 Ukwakira 2021 ubwo uyu Mupadiri yahuraga n’umwana w’umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko akamusaba ko aza kumureba aho aba ku icumbi ry’abapadiri akamuha ibihembo yamwemereye by’uko yatsinze neza ikizamini cya Leta.

    Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa ubwa yajyaga kureba uyu wihaye Imana, yamusambanyije ariko akagenda afite ubwoba bw’uko azabihingutsa.

    Uyu mukobwa yiyambaje mugenzi we w’inshuri ye bajyana kubibwira Umubikira ushinzwe kubarera ibyo Padiri amukoreye, Umubikira na we akihutira gutanga amakuru, Padiri arafatwa akurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Mu iburana, Padiri yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko ari akagambane yakorewe, ariko akemera ko uwo mwana yamubonye aho Cantine ikorera ko atigeze amugeza mu rugo aho aba.

    Ubushinjacyaha buburana n’uregwa, buvuga ko ibi bisobanuro by’Umupadiri ari impamvu zo guhunga icyaha ngo kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko cyane ko yiyemerera ubwe ko uwo munsi babonanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Urukiko-rwemeje-ko-Padiri-ukekwaho-gusambanya-umwana-afungwa-iminsi-30

  • Yabanje kunsaba ko dukundana ndanga- Judith wa Safi yavuze byinshi ku rukundo rwabo #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wasezeranye mu Murenge n’Umuhanzi Safi Madiba ubu usigaye uba muri Canada aho yagiyeyo asanzeyo uyu mugore bari barasezeranye.

    Muri 2017 ubwo Safi Madiba yasezeranaga na Judith Niyonizera, havuzwe byinshi bamwe bavuga ko uyu muhanzi akurikiye amafaranga kuri uyu mugore we ndetse n’ibindi.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Niyonizera Judith yavuze ko ibyavuzwe byose byari bihabanye n’ukuri kuko Safi atakundanye na we akurikiye amafaranga.

    Yagize ati 'Ndibuka ko tukimenyana, tumaze gukundana yarambwiye ngo tubane tudakoze ubukwe, mboneraho no kubwira abantu bavugaga ko ari Visa yashakaga ngo ajye muri Canada, siko mbitekereza, we yarambwiye ngo gusezerana isezerano rya mbere ni iryo mu mutima, njye namubwiye ko ngomba kwereka ababyeyi banjye ibirori arabyemera kuko yankundaga.'

    Judith avuga ko yinjiye mu rukundo na Safi muri 2015 kandi ko icyo gihe bombi bari baratandukanye n’abo bari basanzwe bakundana.

    Ati 'Mbere tugihura yarambwiye ngo dukundane ndanga, ndagenda nkundana n’undi muntu wa hano ariko biza kwanga, nyuma nza mu Rwanda na we ibye na Parfine ntibyaza gukunda, ni bwo yansabye kuza kunsura mu rugo, abantu barahurura, rero yaje kunshyira ku ruhande ambaza niba hano harimo umuntu mubwira ko byarangiye na we ambwira ko na we uwo bari kumwe byarangiye.'

    Judith na Safi bivugwa ko bombi bamaze gutandukana gusa uyu mukobwa ntacyo yigeze abivugaho uretse kuvuga ko hari byinshi bombi bavuzweho by’ibinyoma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Yabanje-kunsaba-ko-dukundana-ndanga-Judith-wa-Safi-yavuze-byinshi-ku-rukundo-rwabo

  • “Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n'ingabo zishimye”-Lt Gen MK Mubarakh abwira abakinnyi ba APR FC #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi wakurikiranye iyi myitozo kuva itangiye kugera ku musozo,yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi.

    Yagize ati' Sinabashije kuza gukurikira umukino wanyu ubanza kubera imirimo yamfatiriye ariko mba mbakurikira cyane amashusho narayarebye mwitwaye neza kandi mwerekanye ko abana b' Abanyarwanda mushoboye.

    Nshima cyane aba batoza banyu bahinduye imikinire yanyu ku rwego ruri hejuru cyane ari nabyo biduha ikizere ko iriya kipe ko tuzayisezerera tukagera mu matsinda kandi bizagerwaho. Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n'ingabo z'ishimye ku bwo kwitwara neza kwanyu.

    Murerekeza mu gihugu cya Morocco ntabwo bijya binkundira cyane kubaherekeza kubera imirimo ariko nziko intsinzi ihari nzaba nange mbakurikiye rwose dufite amahirwe menshi abatoza banyu baturuka muri kiriya gihugu barahazi ibyo nabyo biri mu byongera amahirwe.

    Ibindi ni mu kibuga nk'uko abayobozi bacu b'icyubahiro bagiye babibabwira ko nta kipe tutakina nayo nka APR FC kuko twahawe byose kandi umubare w' abakinnyi uba ungana mu kibuga. Tariki 05 Ukuboza 2021 ni finali kandi bizagenda neza kuko murashoboye. intsinzi kuri APR FC iteka.'

    APR FC yanganyije 0-0 na RS Berkane yo muri Maroc mu mukino ubanza wabereye I Kigali,ku wa 28 Ugushyingo 2021.

    RS Berkane yo muri Maroc izakira APR FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya gatatu CAF Confederation uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021.

    APR FC yagombaga kuba yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ariko yari mu gihirahiro nyuma y'uko Maroc ihagaritse ingendo zose z'indege zijyayo kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe 'Omicron'.

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru muri Maroc rivuga ko icyemezo cy'Ubwami bwa Maroc cyo guhagarika ingendo z'indege guhera ku wa 29 Ugushyingo saa Tanu n'iminota 59 'nta ngaruka kizagira ku makipe y'umupira w'amaguru” kuko hahagaritswe indege zikora ubucuruzi.

    Amakuru ahari avuga ko APR FC ishobora kujya muri Maroc hifashishijwe indege yihariye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ndashaka-kubabona-mubyina-intsinzi-n-ingabo-zishimye-lt-gen-mk-mubarakh

  • Ihere ijisho uburanga bw'umunyamideli ugiye kugaragara mu ndirimbo ya The Ben na Diamond[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo harangiye imirimo yo gufata amashusho y'indirimbo ya The Ben na Diamond yafashwe na Julien Bmjizzo.

    Muri iyi ndirimbo harimo abakobwa babiri bifashishijwe mu mashusho y'iyi ndirimbo, harimo umunyamideli ufite izina rikomeye muri Tanzania Kamwelu.

    Uretse iyi ndirimbo ya The Ben na Diamond agiye kugaragaramo, Kamwelu ari no mu zindi nka Crush ya Otile Brown, Tell Me ya Jux na Joh Makini anagaragara kandi muri 'My Love' Tom Close aherutse gukorera muri Tanzania.

    Kamwelu ni umunyamidelikazi umaze kubaka izina muri Tanzania by'umwihariko mu kwitabira amarushanwa y'ubwiza yatangiye kwitabira mu 2008 akirangiza amashuri yisumbuye.

    Kamwelu w'imyaka 28, avuka kuri Se w'umuny-Tanzania na nyina w'Umurusiyakazi.

    Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu 2011 ubwo yitabiraga amarushanwa atandukanye y'ubwiza. Yahagarariye Tanzania mu marushanwa arimo Miss Universe ryabereye muri Bresil, Miss Tourism Queen International ryabereye mu Bushinwa, Miss Earth ryabereye muri Philippines na Miss International ryabereye mu Bushinwa yose yabaye mu 2011.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-umunyamideli-ugiye-kugaragara-mu-ndirimbo-ya-the-ben