Category: Uncategorized

  • Inyungu ku nguzanyo ku bworozi bw’inkoko, ingurube n’abatunganya ibiryo by’amatungo igiye kugabanywa – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yashyizwemo miliyari 2 Frw aturutse mu bufatanye buri hagati ya Guverinoma n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

    Enabel ifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubworozi bw’inkoko, ingurube n’ibikomoka ku bworozi.

    Ubusanzwe Banki z’Ubucuruzi, zitangira inguzanyo ku nyungu iri hagati ya 16% na 17% mu gihe muri za Sacco ho biri hejuru kuko zishobora no kugera kuri 22%. Muri BRD ho inyungu ku nguzanyo iri kuri 12%.

    Gahunda nshya ya Guverinoma y’u Rwanda igena ko abafite imishinga ikeneye inguzanyo muri banki ariko iri mu bworozi bw’inkoko, ingurube no gukora ibiribwa by’amatungo bazatangira gufashwa.

    Ubu ibijyanye n’impapuro zisabwa kugira ngo iyo gahunda ikunde, bizarangira muri uku kwezi, aho byitezwe ko amafaranga azaba yageze no muri banki ku buryo aba mbere bazafata amafaranga muri Mutarama 2022.

    Umuyobozi wungirije mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, yabwiye IGIHE abafite iyo mishinga bazajya bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%.

    Ati “Icyo banki izakora, niba ngiye gusaba miliyoni 50 Frw muri banki runaka y’ubucuruzi, bazabara inyungu ku nguzanyo babariye kuri 16% [isanzwe] bongere bambarire ku 8%. Ikinyuranyo kiri hagati y’inyungu ku nguzanyo nari kwishyura kuri 8% na 16%, nicyo kizajya gitangwa kugira ngo njye nishyure 8%.”

    Nubwo bimeze gutyo ariko, icyo kinyuranyo ntikigomba kurenga miliyoni 100 Frw.

    Ati “Amafaranga atagomba kurenga y’ikinyuranyo wari kwishyura ku nyungu isanzwe n’iya 8% ni miliyoni 100 Frw. Nta muntu uzishyurirwa arenze icyo kinyuranyo.”

    Uburyo bwari busanzwe bwo kwaka inguzanyo ni bwo buzakomeza gukoreshwa, abadafite ingwate bazajya bagana BDF ikomeze ibafashe. Icyo gihe BDF izajya itanga ingwate hanyuma nibayibona bafashwe binyuze muri iyi gahunda.

    Miliyari 2 Frw yashyizwe muri uyu mushinga ni yo mafaranga yabonetse gusa hari igitekerezo cy’uko mu gihe haboneka amafaranga yisumbuyeho azongerwa.

    Ubworozi bw’inkoko ni bumwe mu bwishingirwa muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Ubu hamaze kwishingirwa inkoko 208.749 mu gihe ingurube ari 3020.

    Ubworozi bw’inkoko ni umwe mu mishinga yinjiriza abantu amafaranga menshi

    Ushaka gukora ubworozi bw’ingurube azajya ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%

    source : https://ift.tt/3rsdlFA

  • Urujijo ku modoka ya Masudi Djuma yatobotse bikavugwa ko yatobowe n’abafana ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Hakwirakwiye amakuru avuga ko imodoka y’umutoza Masudi Djuma yaraye itoborewe ku mukino wa Espoir FC n’abafana ba Rayon Sports batishimiye umusaruro w’uyu mutoza, ni mu gihe andi makuru avuga ko uyu mutoza yari yaparitse hejuru y’umusumari.

    Ku munsi w’ejo Rayon Sports yari yasuye Espoir FC i Rusizi mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-2022.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2, nyuma y’uyu mukino nibwo haje inkuru ivuga ko umutoza wa Rayon Sports, Masudi Djuma imodoka ye yapfumuwe amapine n’abafana ba Rayon Sports batari bishimiye uyu musaruro.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mutoza kuri iki kibazo ariko ntiyaboneka kuri telefoni ye ngendanwa, gusa amakuru yagerageje gukusanya yahawe n’umwe mu bari i Rusizi kandi mu ikipe ni uko imodoka ya Masudi itigeze ipfumurwa ahubwo ngo yari yaparitse hejuru y’umusumari, bakaba babimenye ubwo amakipe yombi yari agiye kuruhuka (Half Time) bahita bashaka umukanishi arabikemura, umukino warangiye bataha ari yo yatashyayemo.

    Undi muntu wari i Rusizi yavuze ko umukino urangiye Masudi yasohotse muri iyi modoka ye ari kumwe n’abatoza bungirije, avuga ko kereka niba byabereye mu nzira n’aho kuri Stade ari yo basohotsemo.

    Cyokora yavuze ko hari itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bari inyuma y’aho abatoza bari bicaye batuka umutoza bamwereka ko batamwishimiye.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul na we wari wagiye kuri uyu mukino, yabwiye ISIMBI ko yari aparitse iruhande rwa Masudi kandi umukino warangiye Masudi yatsa imodoka ye aragenda na we agenda amukurikiye.

    Ati 'ntabyo nabonye kuko umukino warangiye Masudi yari aparitse iruhande rwanjye, yasohotse nanjye ngenda mukurikiye musohoka inyuma, kereka niba byabereye mu nzira, ariko ku kibuga ntabyaye.'

    Ibi bikaba bivugwa byaba byakozwe n’abafana ba Rayon Sports batishimiye imitoreze y’uyu mutoza aho bivugwa ko nyuma yo gutsindwa 2-1 ari nabwo iyi modoka yahise ipfumuka.

    Bivugwa ko umutoza Masudi Djuma imodoka ye yaraye ipfumuwe amapine

    Byabereye ku mukino Rayon Sports yanganyijemo na Espoir FC 2-2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urujijo-ku-modoka-ya-masudi-djuma-yatobotse-bikavugwa-ko-yatobowe-n-abafana-ba-rayon-sports

  • Ngororero:Yafashwe amaze guca insinga z'amashanyarazi agiye kuzigurisha #rwanda #RwOT

    Twagirimana yafashwe afite insinga z'amashanyarazi zireshya na metero 120 z'uburebure na mubazi, yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Rubambiro, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Kabaya.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Banaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Twagirimana byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati' Polisi yahawe amakuru ko hari abaturage bagize ikibazo cyo kubura umuriro biturutse ku bantu baciye insinga z'amashanyarazi. Twagirimana yari mu bantu bacyekwaga, Polisi yahise ijya iwe kumusaka isanga koko afite ibikoresho twavuze haruguru.'

    Twagirimana amaze gufatwa yemeye ko ibyo bikorwa remezo abyiba akajya kubigurisha uwitwa Habumugisha Innocent, akaba yari amaze kumwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 33 kugira ngo abishyire ku nzu ye.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma Twagirimana afatwa, yaburiye abantu barimo kwangiza ibikorwa remezo, abibutsa ko Polisi itazahwema kubarwanya kandi ifatanyije n'abaturage.

    Twgirimana ndetse n'ibyo yafatanywe yashise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n'abantu barenze umwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ngororero-yafashwe-amaze-guca-insinga-z-amashanyarazi-agiye-kuzigurisha

  • Abafite ubumuga 9% ntibaragerwaho na serivisi z’ibigo by’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    William Safari ushinzwe gahunda y
    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi muri NUDOR

    William Safari ushinzwe gahunda y’uburezi mu mpuzamiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) avuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu iterambere ry’abafite ubumuga mu Rwanda, haracyari icyuho gikwiye kuzibwa kugira ngo serivisi igere kuri bose nk’uko Politiki y’u Rwanda ibivuga.

    Abishingira ku kuba mu bigo by’imari ndetse na banki zikigaragaramo ibibazo bikeneye kunozwa kugira ngo umuntu ufite ubumuga ahabwe serivisi kimwe nk’abandi.

    William ati: “Ibigo by’imari bimwe bituye kure kandi rimwe na rimwe bamwe mu bafite ubumuga ntibabasha kubigeraho cyangwa se n’ubashije kubigeraho agahura n’imbogamizi z’uko inyubako iba yubatse mu buryo ufite ubumuga atabasha kuyigeramo mu buryo bumworoheye ndetse n’abatanga serivisi mu bigo by’imari ntibasobanukiwe neza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ni byo babafasha kugira ngo bagere ku byo bakeneyemo. Ikindi kandi ni imyumvire abatanga serivisi bafite aho rimwe na rimwe batumva uburyo umuntu ufite ubumuga yakoresha inguzanyo kuko baba batumva uburyo azayisubiza”.

    Avuga ko imyumvire ikwiye guhinduka, hagategurwa amahugurwa yo guhindura imyumvire y’abafite ububasha ku bigo by’imari ku buryo basobanukirwa ko abafite ubumuga na bo bakeneye gucuruza bagatera imbere.
    Yongeraho ko hakwiye gukosorwa bimwe mu bikoresho bikenerwa mu mabanki bigaha amahirwe angana kuri bose ku buryo n’ufite ubumuga abasha kubikoresha bitamugoye.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR) Iyacu Jean Bosco

    Ati: “Mu mashini za ATM muri banki twifuza ko hakongerwamo ijwi ku buryo riyobora umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akabasha kuyikoresha mu ibanga yagenewe bidasabye ko afashwa, ndetse bakagerageza gutekereza uburyo ATM yakwigizwa hasi kuko akenshi usanga abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije cyangwa ugendera mu igare atabasha kuyigeraho, impapuro zuzuzwa mu kubikuza, kubitsa n’ibindi mbese byose hajyemo uburyo bworohereza abafite ubumuga ugendeye ku byiciro bisangamo”.

    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco, avuga ko ubushakashatsi bukorwa buri myaka ine, bugenda bugaragaza uburyo urwego rw’imari buhagaze mu Rwanda hibandwa ku byiciro bitandukanye aho kuri ubu bakoranye n’impuzamiryango (NUDOR) ureberera abafite ubumuga mu Rwanda, maze bukagaragaza ko 91% bahabwa serivisi z’imari ariko 9% bagasigara inyuma kandi na bo bakeneye kurebererwa.

    Ati: “91% n’ubwo bahabwa serivisi z’imari akenshi usanga ari ibimina runaka bibumbiyemo ariko mu ma banki ho ugasanga haracyari icyuho kinini cyagarutsweho no mu bushakashatsi kandi byagaragajwe ko hakenewe imbaraga nyinshi n’ubufatanye kugira ngo abafite ubumuga begerezwe serivisi z’ibigo by’imari ku rwego rungana n’urw’abanyarwanda bose muri rusange”.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko nyuma y’inama yakozwe ku wa 01 Ukuboza 2021, y’ibigo by’imari, abafatanyabikorwa na banki nkuru y’u Rwanda, hagiye gukorwa byinshi kugira ngo abafite ubumuga bose babashe na bo guhabwa serivisi zitangwa mu bigo by’imari.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite u Ubumuga mu Rwanda(NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene

    Ati: “Nyuma y’iyi nama hagiye gukorwa ku bukangurambaga no guhugura, bigamije guhindura imyumvire kugira ngo abakozi bakora mu bigo by’imari babashe gusobanukirwa uburenganzira bw’abafite ubumuga, kumubonamo ubushobozi bwo gukoresha imari”.

    Yongeraho ko kandi ibyo byose bikwiye gushyirwa mu ngiro kugira ngo itegeko ribigenga na ryo rishyirwe mu bikorwa, hafungurwa imiryango ku bafite ubumuga mu bigo by’imari, mu ma banki ndetse n’amafaranga yakusanyijwe abashe kubikwa mu bigo mu ma banki hagamijwe no guhabwa inguzanyo.

    Avuga ko ibyiyemejwe muri iyi nama, hazabaho kongera kwicarana n’ibigo by’imari ku buryo ibyiyemejwe byashyirwa mu bikorwa hashyirwaho umurongo nyawo mu rwego rwo kugira ngo byubahirizwe vuba ku bufatanye bwa Leta, ibigo by’imari na NUDOR.


    source : https://ift.tt/3xKHIbz

  • Abasifuzi bagaragaweho amakosa y'imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n'abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l'Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi #rwanda #RwOT

    Inama ya Komisiyo y'imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b'imikino (abasifuzi n'abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro irimo guhagarika bamwe muri abo basifuzi mu bihe bitandukanye.

    Mu minsi ishize nibwo abayobozi b'amakipe ndetse n'abafana batishimiye imisifurire yagaragaye ku mikino itandukanye yabaye mu minsi ishize, bityo ishyirahamwe nyarwanda ry'umupira w'amaguru FERWAFA ikaba yafashe imyanzuro ikurikira:

    1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w'umukino wa Shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w'umukino wa Shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l'Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l'Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Police FC FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y'imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo ''Primus National League'' wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by'imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo y'imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).

    FERWAFA iboneyeho kumenyesha abanyamuryango bayo ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye b'umupira w'amaguru ko itazihanganira amakosa y'imisifurire ayo ari yo yose kandi ko izakomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi n'ubushobozi abasifuzi mu byiciro byose mu Rwanda.

    The post Abasifuzi bagaragaweho amakosa y'imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n'abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l'Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasifuzi-bagaragaweho-amakosa-yimisifurire-bahanwe-na-ferwafa-barimo-nabayoboye-umukino-wahuje-rayon-sports-na-etoile-de-lest-wagaragayemo-gusimbuza-incuro-nyinshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasifuzi-bagaragaweho-amakosa-yimisifurire-bahanwe-na-ferwafa-barimo-nabayoboye-umukino-wahuje-rayon-sports-na-etoile-de-lest-wagaragayemo-gusimbuza-incuro-nyinshi

  • Ethiopia:Ingabo za Leta zambuye Inyeshyamba umujyi w'umurage w'isi wa Lalibela #rwanda #RwOT

    Ingabo za leta ya Ethiopia zisubije umujyi ndangamateka wa Lalibela wari warigaruriwe n'inyeshyamba zo muri Tigray, nk'uko leta ibivuga.

    Iyi ni intsinzi iheruka kwigambwa na leta kuva Minisitiri w'Intebe Abiy Ahmed ubwe yajya kuyobora urugamba mu cyumweru gishize.

    Tigray People's Liberation Front (TPLF) yatangaje ko yakoze “gusubira inyuma yateguye” ikava ahantu hamwe na hamwe.

    Lalibela, izwi cyane kubera insengero zubatse mu rutare zo mu kinyejana cya 13, yari yarafashwe n'izi nyeshyamba mu kwezi kwa munani.

    Ni ahantu ndangamateka y'isi hagenwe na UNESCO hari mu karere ka Amhara, hakururaga abakerarugendo benshi mbere y'iyi ntambara y'imbere mu gihugu yatangiye umwaka ushize.

    Yahereye mu majyaruguru mu ntara ya Tigray, nyuma ikwira ibindi bice bya Ethiopia ubwo TPLF yagabaga ibitero ngo igere kuri Addis Ababa mu majyepfo.

    Ubwoba bw'uko izi nyeshyamba zari hafi kwinjira i Addis bwatumye ibihugu birimo Amerika, n'Ubwongereza bisaba abaturage babyo kuva muri Ethiopia mu cyumweru gishize.

    Ariko ibihugu nk'Ubushinwa n'Uburusiya byo byavuze ko nta mpamvu y'uko abaturage babyo bataha.

    Kuwa gatatu mu gitondo, umuvugizi wa leta Legesse Tulu yasubiwemo n'ikinyamakuru cya leta avuga ko ingabo zizeye no kwisubiza umujyi w'ingenzi wa Dessie “mu gihe gito”.

    TPLF yafashe Dessie mu kwezi gushize, ibyabonetse nko gutsindwa gukomeye kuri leta kuko uwo mujyi uri mu masanganzira zijya i Addis Ababa n'ijya ku mupaka wa Djibouti, iburasirazuba.

    Indi mijyi yambuwe TPLF irimo Shewa Robit, muri 220km uvuye i Adds Ababa, nk'uko leta ibivuga.

    Televiziyo ibogamiye kuri leta kuwa kabiri yatangaje amashusho ya Abiy Ahmed mu myambaro ya gisirikare, ari kureba hakurya kure yifashishije indebakure.

    Yabwiye abasirikare bicaye munsi y'ibiti ati: “Umwanzi yatsinzwe. Igisigaye ni ukubirukana no kubasenya.”

    Mu cyumweru gishize, umukuru wa TPLF Debretsion Gebremichael yandikiye ONU, avuga impungenge batewe n'ibitero bya 'drones' ku basivile.

    Ethiopia yakiriye drones z'Ubushinwa, hamwe n'intwaro zivuye muri Iran, Turkiya na Emira Zunze ubumwe z'Abarabu (UAE), nk'uko Debretsion yabivuze.

    Nta gisubizo cyatanzwe ku byo yavuze.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Wang Yi ubu ari mu ruzinduko mu Bushinwa.

    Byitezwe ko ahura na visi minisitiri w'intebe Demeke Mekonnen, wasigaye ku butegetsi mu gihe Abiy Ahmed ari ku rugamba.

    Ubushinwa bwamaganye “ukwivanga kw'amahanga” mu ntambara ya Ethiopia mu gihe leta ya Abiy yari ku gitutu cya Amerika n'ibihugu bimwe by'Iburayi ku nkuru z'ihonyangwa ry'uburenganzira bwa muntu muri iyi ntambara.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-ingabo-za-leta-zambuye-inyeshyamba-umujyi-w-umurage-w-isi-wa-lalibela

  • Komisiyo y’imisifurire ya Ferwafa yahagaritse abasifuzi barindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, komisiyo ya Ferwafa y’imisifurire yateranye yiga yiga ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi b’imikino (abasifuzi n’abakomiseri) mu marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA maze ifata imyanzuro ikurikira :

    1. SEBAHUTU Yussuf : Komisiyo yasanze SEBAHUTU Yussuf wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje IPM WFC na GATSIBO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    2. MUNYANEZA Jean Paul : Komisiyo yasanze MUNYANEZA Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore wahuje KAYONZA WFC na NASHO WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6) uhereye umunsi yamenyesherejweho uyu mwanzuro.

    NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane na MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l
    NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane na MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l’Est bahagaritswe

    3. NSABIMANA Céléstin : Komisiyo yasanze NSABIMANA Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    4. MUNEZA Vagne : Komisiyo yasanze MUNEZA Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    5. RUHUMURIZA Justin : Komisiyo yasanze RUHUMURIZA Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    6. NSABIMANA Claude : Komisiyo yasanze NSABIMANA Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    7. MULINDANGABO Moïse : Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze MULINDANGABO Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ‘’Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021, yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo y’imisifurire yafashe ibi byemezo igendeye ku itegeko rigenga imisifurire mu FERWAFA mu ngingo ya karindwi (7) igika cya makumyabiri na rimwe (21).


    source : https://ift.tt/3Dkn4A1

  • Abasifuzi 5 bahagaritswe, abakomiseri 2 bahagarikwa amezi 6 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze guhagarika abasifuzi 5 kubera amakosa bakoze ku mikino itandukanye ndetse n’abakomiseri 2.

    Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 watangira, amwe mu makipe yagiye yinubira imisifurire, aho bamwe bavugaga ko hari ibyemezo bagiye bafata bidakwiye.

    Bakaba bahagaritswe bishingiye ku myanzuro y’inama ya komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yateranye mu kwezi gushize.

    Nk’uko umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yabyemereye ISIMBI, yavuze ko aba basifuzi n’abakomiseri bahanwe bitewe n’amakosa bakoze ku mikino itandukanye.

    Ati “nibyo bahanwe. Ni amakosa bagiye bakora ku mikino itandukanye. Hari aho wasangaga nk’umukino watangiye kandi hari ibikibura, usanga watangiye utujuje ibisabwa. Nta ruswa irimo rwose, ni akosa asanzwe.”

    Abakomiseri bahanwe ni; Sebahutu Yussuf yahagaritswe kubera amezi 6 kubera amakosa yakoze ku mukino wa IPM WFC na Gatsibo WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

    Munyaneza Jean Paul wari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagore wahuje Kayonza WFC na Nasho WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika amezi atandatu (6)

    Mu basifuzi, Komisiyo yasanze Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane ku mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports FC na Etoile de l’Est FC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Komisiyo yasanze Muneza Vagne wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wabaye tariki ya 27 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Undi musifuzi ni; Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bine (4) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bibiri (2) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Inama ya Komisiyo y’imisifurire yateranye ku itariki ya 25 Ugushyingo 2021 yasanze Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League” wahuje Rayon Sports na Bugesera FC wabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yarakoze amakosa kuri uwo mukino bityo Komisiyo ifata umwanzuro wo kumuhagarika ibyumweru bitatu (3) by’imikino bibarwa uhereye ku munsi wa karindwi wa Shampiyona uzakinwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Nsabimana Celestin (wambaye ikoti) na Vagne basifuye umukino wa Rayon Sports na Etoile del’Est bahagaritswe

    Mulindangabo Moise wasifuye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports yahagaritswe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-5-bahagaritswe-abakomiseri-2-bahagarikwa-amezi-6

  • Nyagatare: Duterimbere irimo gufasha abahinzi 3,000 kuzamura umusaruro w’imbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wagombaga gutangira muri Mutarama 2021 ariko kubera impamvu zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utangira muri Kamena 2021 ukazarangira muri Gashyantare 2024, ukazagera ku bahinzi b’imboga n’imbuto 5,000 mu Karere ka Nyagatare ariko ubu ukaba ukorana n’abahinzi 3,000.

    Aba bahinzi 3,000 mu mirenge itandatu y’Akarere ka Nyagatare bakaba bakorera ku buso bwa hegitari 560 ndetse bakaba bamaze kubona umusaruro wa Toni 135 z’inyanya, imiteja, urusenda n’inanasi.

    Umukozi wa Duterimbere ushizwe guteza imbere ubuhizi bw’imboga n’imbuto mu Karere ka Nyagatare avuga ko mbere na mbere bafasha abagore kwizigamira binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, mu bigega by’ubwizigame ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

    Ibi ngo babitozwa hagamijwe ko batazabura amafaranga y’igishoro mu gihe umushinga bafashwamo uzaba urangiye.

    By’umwihariko Nyagatare ngo banabatoza kumenya ko bagomba kumenya ko imihindagurikire y’ikirere ishobora kugira ingaruka ku musaruro wabo bityo bakagira umuco wo kuhira imyaka.

    Ati “Hari ugufata amazi amanuka mu mirima n’ava ku mazu yabo ku buryo bagira umuco wo kuhira kuko murabibona hano imvura nibwo igitangira kugwa. Bagize uwo muco wo kuhira byabafasha cyane kuko imvura yagwa itagwa bagomba guhinga kandi bakeza.”

    Mukamuhire Solange wo mu Mudugudu wa Kagera, Akagari ka Karushuga mu Murenge wa Rwimiyaga akorera mu matsinda abiri. Rimwe rihinga inyanya, irindi rigahinga urusenda.

    Avuga ko bahisemo gukora uyu mushinga kuko ari wo babonaga wabaha inyungu nyinshi ugereranyije n’ibigori bahingaga mbere.

    Mukamuhire avuga ko Duterimbere yabafashije kubona imbuto y’urusenda, ibaha imashini yuhira ndetse by’umwihariko ibazanira umuguzi w’umusaruro wabo uzajya uwohereza mu mahanga ari we SOUK.

    Asobanura kandi ko umushinga wabo uzabafasha gutera imbere ku buryo mu myaka iri imbere nibura umugore uri muri rimwe muri aya matsinda azabasha kwigurira ubutaka.

    Agira ati “Burya guhiga umuhigo ntuwuhigure ni ikibazo, ubundi twari twifuje ko buri mudamu nibura mu mwaka wa 2024 buri wese azaba afite hegitari y’ubutaka yiguriye abikesha iyi mishinga yacu.”

    Zimwe mu mbogamizi bafite harimo ikibazo cy’umuhanda mubi ku buryo kugeza umusaruro wabo ku isoko bigorana, gukoresha umuti mwinshi kubera igihu giterwa n’umugezi w’Akagera ndetse n’ibyonnyi by’inyamaswa.

    Iyi mishinga yo kongera umubare w’abahinzi b’imbuto n’imboga mu karere ka Nyagatare, Duterimbere iwufashwamo na OXFAM n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU).

    source : https://ift.tt/31kHlbV

  • Radio zo muri Afurika zize ku guhuriza hamwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kane yari afite insanganyamatsiko igira iti “guhuriza hamwe ikoranabuhanga mu itangazamakuru muri rusange “ (Media et Fracture générationnelle), akaba yaritabiriwe n’ibihugu 10 ari byo: Togo ari na yo yayakiriye, Benin, Burkina Faso, Cameroun, Centrafrique, Congo (RDC), Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée, Mali, Niger, Senegal, Tchad ndetse n’u Burundi n’u Rwanda byitabiriye aya mahugurwa ku nshuro ya mbere.

    Umuhango wo gufungura amahugurwa witabiriwe n’uhagarariye intumwa ya Minisitiri w’Itangazamakuru muri Togo.

    Mu gihe cy’icyumweru, abahagarariye radiyo zo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa bagarutse cyane ku mbereho y’urubyiruko n’uruhare ruhabwa mu itangazamakuru.

    Franck Jeanneret, perezida ucyuye igihe wa Radio Réveil France yibukije ko ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2050, urubyiruko rungana na 35% ku isi yose ruzaba ari urubarizwa ku mugabane wa Afurika, akaba asanga yaba Radio cyangwa itangazamakuru muri rusange bikwiye guha agaciro urubyiruko, ibyo rukeneye n’ibyo rwifuza. Ibyo kugira ngo bigerweho hakaba hagomba kwifashishwa imbuga nkoranyambaga urwo rubyiruko rukunda gukoresha.

    Emmanuel Ziehli ni we watangije ihuriro ry
    Emmanuel Ziehli ni we watangije ihuriro ry’aya maradio rizwi nka FOMECAF

    Nyamara nk’uko byagaragajwe n’umunya Niger, Blaise Gaiyou uyobora National JEMED et fabricants de joie, urubyiruko rugaragara nk’urusubizwa inyuma, aho rudahabwa amahirwe angana n’ay’abakuze. Yatanze urugero rw’aho iyo ugiye gusaba akazi babanza kukubaza kwerekana uburambe ugafitemo byibura nk’imyaka itanu. Ati “urubyiruko rwacu rwakura he ubwo burambe?

    Indi ngingo yibanzweho muri iyi nama ni ikoreshwa ry’itumanaho rigezweho mu gutara no gusakaza amakuru.

    Mu kiganiro yatanze, umunyamakuru akaba n’umwanditsi, Pasiteri Dr. Abdoulaye Sangho wo mu gihugu cya Côte d’Ivoire yagize ati “Ikintu kitajya gihinduka ni impinduka”. Aha akaba yarashakaga kuvuga ko mu buzima bw’umuntu impinduka zihoraho.

    Yasabye abitabiriye inama kumenya no kwitabira gukoresha itumanaho rigezweho ndetse anabakangurira kumenya kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga nka bumwe mu buryo bwihuse bwo gusakaza amakuru.

    Olivia Beugre wo muri wo muri Côte d
    Olivia Beugre wo muri wo muri Côte d’Ivoire

    Ibi kandi byakomojweho na Olivia Beugre, wa Radio Espérance na we wo muri Côte d’Ivoire werekanye akamaro k’abavuga rikumvikana (influencers) ku mbuga nkoranyambaga. Yerekanye uruhare rwabo mu guhindura sosiyete.

    Yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko ibyo bavuga cyangwa bakora na bo bavuga rikijyana bityo bakaba bagomba kwitwararika. Iyi ngingo akaba yarayisobanuye yerekana ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya bagiye bakomera ku buryo basigara sosiyete ibahanze amaso nka Salomo, Dawidi, Samweli n’uruhare imyitwarire yabo yagiye igira ku bandi.

    Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin
    Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin

    Urundi rugero rwatanzwe na Juliette Kpessou wa Radio Hozana yo muri Bénin, wigishije uburyo bwo gusesengura ukuri nyako kw’amakuru, ni uruhare itangazamukuru ryo mu Rwanda ryagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomeje asaba abitabiriye amahugurwa ko bazajya babanza gusuzuma amakuru bagiye gutanga mu rwego rwo kutayobya ababakurikira. Ibyo kandi bikaba byarashimangiwe na Rev. Timothée Tsomana aho yashimangiye ko abantu muri rusange by’umwihariko abanyamakuru bakwiye kubanza gusesengura amakuru bagiye gutanga.

    Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z
    Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z’amajwi wo muri Kameruni

    Mu rwego rwo kumenya gukoresha itumanaho rigezweho mu gutara no gusakaza amakuru, umunyamakuru Benjamin Holl ushinzwe tekiniki z’amajwi wo mu gihugu cya Kameruni, yigishije abitabiriye amahugurwa uburyo akazi kabo kaborohera bakoresheje ibikoresho byabo bya buri munsi. Aha akaba yaribanze kuri telefoni zigendanwa n’uburyo abanyamakuru bazikoresha mu gufata amajwi n’amashusho kandi zigatanga umusaruro umeze neza.

    Aya mahugurwa ngarukamwaka yaturutse ku gitekerezo cy’umuryango Hirondelles wo mu Busuwisi. Uyu muryango ukaba waraturutse kuri Radio Hirondelles yakoreraga mu Rwanda itanga ubutumwa bwiza bw’amahoro mu 1994 ubwo ayandi ma Radiyo nka RTLM yari yarabaye intwaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Intego y’aya mahugurwa ikaba ari ugukangurira abanyamakuru kwishyira hamwe aho gukora nk’abakeba kugira ngo byoroshye akazi kabo n’imikorere. Ku ruhande rw’u Rwanda, aya mahugurwa yitabiriwe na KT Radio.


    source : https://ift.tt/3IcVQiM