Category: Uncategorized

  • Musanze: Abagore bati: Dukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, Abagabo bati: Bagomba kumenya icyabazanye #rwanda #RwOT

    Imyumvire ya bamwe mu bagabo baba bumva ko iyo wazanye umugore nta kindi kiba kimuzanye atari uguhindukirira umugabo, buri uko umugabo akeneye ko bakorana imibonano mpuzabitsina, ndetse na bamwe mu bagabo bataha basinze maze bagahita bakoresha imibonano mpuzabitsina abagore babo ku gahato, ni bimwe mu bibangamiye bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu karere ka Musanze.

    Uwineza  Angelique utuye mu murenge wa Nyange akagali ka Kabeza avuga ko hari ubwo umugabo aza agahita amusaba ko baryamana nta nibyo kurya yahashye.

     Ati 'Ugasanga umugabo yagiye anywereye ayo yakoreye yose. Akenshi inaha imirimo ikunze gukorwa ni ikiyede n'igifundi, amafaranga akoreye yose yagera mu rugo ugasanga asabye ibyo kurya ndetse niyo mibonano akayisaba kandi azi neza ko utariye utanishimye.'

    Mukagatesi Monique we avuga ko niyo bibaye akakurusha imbaraga usanga muhora mubyara indahekana, bitewe nuko aza ahita abikora atitaye ko aragutera inda.

    Ku ruhande rwa bamwe mu bagabo bo ntibahakana ko hariubwo bakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abagore babo, gusa ngo impamvu babikora nuko umugore aba ari uwabo kandi aba azi icyamuzanye.

    Ayishakiye Deo umwe mu bagabo batuye mu Murenge wa Kinigi avuga ko intandaro ya byose ari ubusinzi, kuko umugabo wasinze iteka ataha yumva nta cyamubuza kuryamana n'umugore we kuko ngo aba yaramushatse.

    Ujeneza Germaine Umukozi w'Umushinga AKWOS ugira uruhare mu iterembere ry'umugore binyuze muri Siporo, akaba ari na bamwe mu bari ku ruhembe rw'imbere mu kurwanya ihohoterwa, avuga ko nk'uko basanzwe babiKora bagiye kurushaho kwigisha abagabo ko gukoresha abagore babo imibonano mpuzabitsina ku gahato ataribyo kuko aba atari imibonano ahubwo aba ari imirwano.

    ku ruhande rw'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier umuyobozi wako karere avuga ko iki kibazo bagiye kukivugutira umuti, binyuze mu mugoroba w'imiryango abagabo bakaganirizwa kuri iyo ngingo n'ingaruka igira ku mugore ndetse n'umugabo, kuko ashobora kubihanirwa n'amategeko.

    Muri rusange gukoresha uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato bihanwa n'amategeko, uwahamwe nicyo cyaha ashobora gufungwa imyaka itari munsi y'icumi(10) ariko itarengeje cumi n'itanu(15), ndetse agatanga n'ihazabu kuva kuri  miliyoni imwe ariko itarengeje miliyoni ebyiri.

    UMUHOZA Honore

    The post Musanze: Abagore bati: Dukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, Abagabo bati: Bagomba kumenya icyabazanye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/01/musanze-abagore-bati-dukoreshwa-imibonano-mpuzabitsina-ku-gahato-abagabo-bati-bagomba-kumenya-icyabazanye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-abagore-bati-dukoreshwa-imibonano-mpuzabitsina-ku-gahato-abagabo-bati-bagomba-kumenya-icyabazanye

  • Abarangije amasomo muri KETHA bagaragarijwe ko imyitwarire myiza ari ipfundo ry’ubuzima bifuza – #rwanda #RwOT

    Izo mpanuro bazihawe n’Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Minani Callixte, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021.

    Minani yagaragaje ko ubumenyi bwose umuntu yaba afite, ariko akagira imyitwarire idahwitse ntacyo bumugezaho.

    Ati “Burya n’iyo waba uri umuhanga gute ariko ukaba ufite imyitwarire mibi, ntacyo byakugezaho. Wazasanga ubuzima bubaye bubi.”

    Abo banyeshuri basoje mu masomo ajyanye no gutegura amafunguro, akaba ari bo mbere KETHA ihaye impamyabushobozi. Magingo aya, barindwi muri bo babengutswe na hoteli bagiye gukoreramo imenyerezamwuga, bakaba batangiye Ukuboza babarwa nk’abakozi bazo.

    Minani yakomeje agira ati “Birumvikana ko dukora amakosa kenshi, ariko noneho aha tugeze nitujya mu murongo mwiza, tugakora ibyiza bizatuma ubuzima bwacu bugenda neza, bimwe byo gufasha umuryango ukawuteza imbere, abaturanyi n’igihugu muri rusange bigende neza.”

    Guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyiramo ingufu hagamijwe guhangana n’ubushomeri kuko benshi mu bayarangiza baba bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo.

    Minani yavuze ko kubona urubyiruko rukora rugateza imbere igihugu biteye ishema, mu gihe kurubona rwicaye ari ingorane cyane cyane ku babyeyi.

    Ati “Izi gahunda zo kwigisha urubyiruko imyuga kugira ngo rushobore kwibeshaho no kwitegurira imibereho myiza ni igisubizo gituma ruba ishema n’isoko y’ibyishimo ku babyeyi n’igihugu aho kuba umutwaro n’imihangayiko idashira.”

    Bamwe muri abo banyeshuri bashimangiye ko impanuro bahawe bazazigenderaho mu buzima bwabo bugiye gukomereza ku isoko ry’umurimo.

    Kirezi Audace yavuze ko ubumenyi yahawe atabutezeho gushakira akazi muri hoteli gusa kuko no mu gihe yazaba ari mu rugo, buzamufasha mu kuzuzanya n’umugore.

    Yakomeje ati “Ubushobozi turabufite usibye ikibazo gihari cya COVID-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.”

    Umuyobozi wa KETHA, Habimana Alphonse, yatangaje ko amezi atandatu abo banyeshuri bize agabanyijemo kabiri, aho bamaze amezi atatu mu ishuri andi bakayamara bimenyereza umwuga muri za hoteli.

    Uretse amasomo ajyanye no gutegura amafunguro, iryo shuri rinigisha abanyeshuri barangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bagiye mu mwaka wa kane n’uwa gatanu mu by’ubukerarugendo n’amahoteli.

    Habimana yagize ati “Urubyiruko rurabyitabira cyane kubera ko bihita birwinjiza mu muryango w’isoko ry’umurimo. […] Bize neza kandi bitwaye neza mu imenyerezamwuga, dufite icyizere ko byanze bikunze bagomba guhita babona akazi.”

    Yahishuye ko nubwo ari abanyeshuri 30 gusa bashyikirijwe impamyabushobozi, abamaze gusoza amasomo muri iryo shuri bageze ku 100. Abandi bazazihabwa mu minsi iri imbere.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bwiswe ‘Tracer Survey and Employers Satisfaction Survey’ bwerekanye ko 66% by’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyigiro (64,9% muri TVET na 75,2% muri Polytechnic) babona akazi nibura mu gihe kitarenze amezi atandatu nyuma yo kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Abanyeshuri KETHA yahaye impamyabushobozi ni 30

    Ifoto y’urwibutso yafashwe abarimu bari hamwe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango

    Abanyeshuri barangije amasomo yabo basabwe kugira imyitwarire myiza kuko izatuma bagera ku nzozi zabo

    KETHA isanzwe yakira abanyeshuri barangije icyiciro rusange

    Umukozi ushinzwe Ubwikorezi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, Minani Callixte, yasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire ihwitse kugira ngo rugere ku ndoto zarwo

    Umunyeshuri washimiye abayobozi mu izina rya bagenzi be barangizanyije amasomo

    Umuyobozi wa KETHA Habimana Alphonse yashimiye abafatanyabikorwa babo barimo amahoteli na RTB

    Amafoto: Dufitumukiza Salathiel


    source : https://ift.tt/3IeQHGE

  • Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afurika bidakwiriye kuzira kuba byaravugishije ukuri kuri virusi ya Omicron #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagize ati “Ndemeranya n’ibyo Perezida wa Afurika y’Epfo aherutse gutangaza, avuga ko nka Afurika y’Epfo yazize gukorera mu mucyo, igashyira ahabona amakuru babonye, kandi nyamara abandi bayabonye mbere bo bararyumyeho”.

    Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda na rwo rwahagaritse ingendo z’indege ziruhuza na bimwe muri ibyo bihugu, icyemezo cyarwo ntaho gihuriye no guha akato ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

    Yagize ati “Ku ruhande rwacu nk’u Rwanda, twagombaga gufata ingamba haba imbere mu gihugu, ariko no ku mipaka. Impamvu yabyo, ni uko mu ngendo z’indege zituruka muri Afurika y’Epfo baza i Kigali, si ho basoreza urugendo rwabo, ahubwo abenshi muri bo bahanyura bagiye mu bindi byerekezo. Ubwo rero hari kuba ikibazo mu bukungu iyo dukomeza kujyayo. Nta bagenzi twari kubona, kuko ubusanzwe abenshi bataba baje mu Rwanda. Ariko nanone iyo dutwara abagenzi bajyayo bavuye hano, indege yari kujya igaruka nta bagenzi ifite, bikadutera igihombo”.

    Perezida Kagame avuga ko kubera ibyo byose ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse ingendo zerekeza muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo , kugira ngo babanze barebe aho ibintu byerekera ku rwego rw’Isi.

    Iyo nama ibaye mu gihe urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere bwahuye n’ingaruka zikomeye kubera icyorezo cya Covid-19,kuko mu mwaka wa 2020, ku rwego rw’Isi, ingendo z’indege zagabanutseho 60%,naho muri Afurika honyine urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rwahombye agera kuri Miliyari icumi z’Amadolari ya Amerika, bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2021, icyo gihombo kizagabanuka gato, kikagera kuri Miliyari zisaga umunani z’Amadolari ya Amerika.

    Perezida Kagame yavuze ko gukuraho inzitizi zose zo mu bwikorezi bwo mu kirere zafasha kwigobotora mu buryo burambye, ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, bikanoroshya ibikorwa by’isoko rusange ku rwego rwa Afurika.

    Yagize ati “Munyemerere ntange igikerezo ku ntambwe zikwiye guterwa mu kwihutisha amasezerano y’isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane wa Afurika. Icya mbere ni uko, ishoramari mu bikorwa remezo ari ingenzi cyane. Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda rukomeje kwaguka, by’umwahariko binyuze mu kongerera ubushobozi RwandAir ndetse no kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya, iryo shoramari rishyigikira ubuhahirane muri Afurika, rikanuzuza icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukuraho visa ku bavandimwe bacu b’Abanyafurika ndetse n’abandi bagenzi baturuka hanze y’Umugabane wacu”.

    Kureba andi mafoto menshi y’iyi nama, kanda HANO

    Kurikira ubutumwa bwa Perezida Kagame muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3rsvbZ1

  • Senegal: Bizihije isabukuru y’imyaka 10 Ambasade y’u Rwanda imaze ifunguwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori byo kwizihiza iyo sabukuru ni Dr UWERA Claudine, Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda ni we wari Umushyitsi mukuru, akaba yari i Dakar mu nama ya 8 y’Abaminisitiri ihuza u Bushinwa n’Ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’Ubutwererane. Iyo nama yabaye kuva tariki ya 28 kugeza tariki 30 Ugushyingo 2021.

    Ibyo birori byitabiriwe kandi n’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal n’Abanyasenegal baba mu Mahanga ; abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zirimo n’Abashoramari.

    Dr UWERA Claudine, Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko u Rwanda na Senegal ari ibihugu bifitanye umubano w’igihe kirekire. Yagarutse ku ngendo z’Abakuru b’Ibihugu, izo Perezida Paul KAGAME yagiriye mu Gihugu cya Senegal n’izo Perezida Macky SALL yagiriye mu Rwanda bigaragaza umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi bikanashimangirwa n’uko ibihugu byombi bifite za Ambasade zibihagarariye muri ibyo bihugu.


    Yagaragaje ko mu rwego rw’ubufatanye hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye kandi akaba ashyirwa mu bikorwa. Isabukuru na yo ikaba ije kugaragaza no gushimangira uwo mubano uri hagati y’ibihugu byombi kandi hari n’ubushake bwo gusinya andi hagamijwe gukomeza guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu, umuco n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Yagarutse ku mateka igihugu cyanyuzemo n’uko cyagiye kiyubaka hifashishijwe indangagaciro ziri mu muco w’Abanyarwanda zabafashije kwishakamo ibisubizo byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho nyuma yayo Abanyarwanda biyemeje kubumbatira ubumwe bwabo, kubazwa ibyo bashinzwe, kureba kure no kwagura amarembo.

    Malick DIOUF, Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyasenegal baba mu Mahanga w’Igihugu cya Senegal wari umuhagarariye mu birori byo kwizihiza iyo sabukuru, yagaragaje ko u Rwanda na Senegal bifitanye umubano mwiza cyane, kandi biteguye gukomeza kuwushimangira ukarushaho kugirira akamaro abaturage b’Igihugu byombi.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Karabaranga Jean Pierre yagarutse ku bikorwa Ambasade yibanzeho mu myaka 10 ishize n’uruhare rw’abantu batandukanye barimo ubuyobozi bw’Igihugu cya Senegal, Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Senegal. Muri ibyo bikorwa birimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari, Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wa Afurika, Umuganda, n’izindi gahunda z’Igihugu harimo gahunda zigenerwa urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya ‘Come and See’ n’izindi. Yibukije ko ibi birori babikesha Perezida wa Republika y’u Rwanda wafunguye Ambasade y’u Rwanda muri Senegal kugira ngo ishimangire ubucuti n’umubano mwiza w’u Rwanda na Senegal muri 2011, asaba abanyarwanda baba muri icyo gihugu (Diaspora) kuzahora bazirikana icyo gihango igihe cyose.

    Yashimiye kandi abashoramari bo mu Gihugu cya Senegal ko bagaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda anashishikariza n’abandi gusura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera amahirwe ahari mu kuhashora imari ndetse no gusura ibyiza bitatse Igihugu.

    Uhagarariye Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Senegal, Jean KOE NTONGA, Ambasaderi w’Igihugu cya Cameroun muri Senegal, yagaragaje ko Ambasade y’u Rwanda muri Senegal yagize uruhare rukomeye mu kurushaho kubaka ubumwe bw’abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga muri Senegal, mu gutanga ibitekerezo mu nama bahuriramo by’umwihariko kuba igihe cyose yabatumiraga muri gahunda zitandukanye itegura zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi w’Intwari, Umunsi wo Kwibohora bikaba byaratumye basobanukirwa neza uko igihugu cyiyubatse.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abashoramari mu Gihugu cya Senegal, Babacar NGOM yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero muri byinshi harimo umutekano, isuku, kwihutisha serivisi n’amahirwe menshi mu ishoramari n’ibindi, byose byubakiye ku buyobozi bwiza igihugu gifite.

    Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, hanatanzwe ibihembo ku irushanwa ryateguwe binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Online Quiz competition) ryari rigamije kurushaho kumenyekanisha u Rwanda by’umwihariko gukangurira abantu gusura u Rwanda no kurushoramo imari. Ibyo bibazo byibanze cyane ku mateka y’u Rwanda, Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, Imibanire myiza y’u Rwanda na Senegal, Ishoramari mu Rwanda, Ubukerarugendo mu Rwanda na Gahunda ya #Made In Rwanda.

    Abahize abandi mu gusubiza neza bahembwe amatike y
    Abahize abandi mu gusubiza neza bahembwe amatike y’indege bazakoresha basura u Rwanda

    Batatu ba mbere mu batsinze bahawe ibihembo birimo amatike y’indege yo kubazana gusura u Rwanda yatanzwe na RwandAir, gucumbikirwa muri zimwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda no gusura za Pariki n’ingoro ndangamurage z’u Rwanda, byose Ambasade ikaba yarabifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB). Batatu barushije abandi ni Lo Fatoumata Bintou Cecile, Amadou Wade na Ndeye Khardiata Gaye.

    Hatsinze kandi Arsene Gasana, Jacques Sindayigaya na Cheikh Bassirou Diagne bahembwe telefoni zigendanwa zikorerwa mu Rwanda za Mara phone. Ikindi cyiciro kigizwe n’abantu 50 gihabwa icyayi n’ikawa by’u Rwanda byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga
    ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

    Umuhanzi Massamba Intore yaririmbiye abitabiriye ibi birori
    Umuhanzi Massamba Intore yaririmbiye abitabiriye ibi birori

    source : https://ift.tt/3rquf7C

  • Polisi mu Buholandi yafashe umugabo n’umugore we bari batorotse aho bashyizwe mu kato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro ntamakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko abo bafashwe bahunga akato bari bashyizwemo, ari umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko ukomoka muri Esipanye n’umugore we w’imyaka 28 ukomoka muri Portugal, ngo bakaba barageze i Amsterdam baturutse muri Afurika y’Epfo ahavugwa virusi iteye impungenge yiswe ‘Omicron’.

    Stan Verberkt, Umuvugizi wa Polisi y’aho mu Buholandi yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ati “Polisi yafashe abo bashakanye ubwo bari bahunze hoteli bari bashyizwemo mu kato”.

    Gusa Polisi ntiyigeze itangaza niba, abo bari batorotse bafite iyo virusi cyangwa se niba batayifite.

    Abo bafashwe bahunze hoteli bari bashyize mu kato, ngo bari bamwe mu bagenzi 600 bari mu ndege ebyiri zari zivuye muri Afurika y’Epfo, nyuma bageze i Amsterdam barapimwa basanga 61 muri bo bafite Covid-19, abandi 13 muri bo bafite virusi ya Omicron.

    Uwo mugabo n’Umugore we bafatiwe mu ndege yari igiye kujya muri Esipanye nyuma bahita bajyanwa mu kigo gishinzwe ubuzima nk’uko byatangajwe n’uwo muvugizi wa Polisi.

    Inzego z’ubuzima mu Buholandi zikomeje gupima abo bagenzi baje baturutse muri Afurika y’Epfo, kugira ngo barebe niba, nta bandi bafite iyo virusi nshya ya Omicron.

    U Buholandi ni kimwe mu bihugu byahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika,nyuma y’uko hatangajwe iyo virusi nshya ya Omicron.

    source : https://ift.tt/3dawL9G

  • Baranenga abahohotera abafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akenshi ngo usanga urubyiruko rufite ubumuga ruturuka mu miryango ikennye, rudakunze kugira amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bigaterwa n’uko bahezwa inyuma ku buryo batamenya aho bashobora kujya kubariza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwabo.

    Abafite ubumuga bukomatanyije akenshi ngo ni bo bakunze guhura n
    Abafite ubumuga bukomatanyije akenshi ngo ni bo bakunze guhura n’ibibazo byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha abandi

    Zimwe mu mpamvu zituma bakunze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngo ni uko bakunze guhezwa, ntibitabweho, ntibanaganirizwe, bityo bigatuma bahura n’ibibazo byinshi, ahubwo nyuma y’uko bahura n’ibibazo, bakaba aribwo batangira kwegerwa no kuganirizwa.

    Umwe muri urwo rubyiruko wo mu muryango Hope Iwacu Initiative, avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari munsi y’imyaka 18.

    Ati “Nanjye ndi umwe mu bagezweho n’izo ngaruka, usanga abantu batwegera ibibazo byamaze kuba, ntabwo navuga ko hatabaho ubukangurambaga, ariko ntabwo bugera hose kandi ntabwo butugereraho igihe nk’urubyiruko. Abafite ubumuga bo mu miryango ikennye bitabweho. Njye nagize ikibazo cyo guhohoterwa mfatwa ku ngufu, munsi y’imyaka 18, hano ndavuga no ku babyeyi, kuko usanga n’amakimbirane aba mu miryango agira ingaruka no ku rubyiruko, urubyiruko ruba rufite umutima udatuje iyo mu ngo harimo intonganya”.

    Yamfashije avuga ko bakunze guhura n
    Yamfashije avuga ko bakunze guhura n’amagambo y’urucantege ku buryo iyo bahuye n’ubashyka bimworohera kuba yabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina

    Daphrosa Yamfashije ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, avuga ko bakunze guhura n’ibibazo by’uko abantu babafata bakabavugiraho amagambo yo kubapfobya bityo bagakurizamo kwiheba ku buryo iyo bahuye n’ibishuko badashobora kumenya uko babyitwaramo kubera ko nta bumenyi baba bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ati “Uratambuka ukumva bavuga ngo uriya se azabyara, azabona umugabo, iyo wumvise bavuga gutyo ukabona umuntu aje akubwira ngo aragukunda, wenda aranakubeshya, uravuga uti aya ni amahirwe ngize, kandi wenda arashaka kugufatirana. Icyo kibazo ni cyo gituma akenshi abantu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije nkanjye ubwanjye cyangwa n’abandi bagwa muri ibyo bishuko bagaterwa inda zitateganyijwe cyangwa se yisanze mu bindi bibazo”.

    Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite ubumuga kubona ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku bufatanye n’indi miryango, batangije gahunda yitwa ‘Make Way Programme’ izafasha urubyiruko by’umwihariko abafite ubumuga bukomatanyije nka kimwe mu byiciro bikunda guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha abandi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Jean Damascene Nsengiyumva, avuga ko iyi gahunda izafasha urubyiruko rufite ubumuga mu buryo bwose bwo kwibona mu buzima bw’imyororokere.

    Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko gahunda ya Make Way izafasha urubyiruko rufite ubumuga kurushaho kumenya ibijyanye n
    Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko gahunda ya Make Way izafasha urubyiruko rufite ubumuga kurushaho kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Ati “Urebye abantu bafite ubumuga cyane cyane urubyiruko, nta makuru bari bafite ahagije ku buzima bw’imyororokere, ‘Make Way’ rero iraza kubafasha kugira ngo bibone, babone amakuru ahagije, hanyuma na bo bagire uruhare kugira ngo ubuzima bwabo cyane cyane bujyanye n’imyororokere, bugerweho mu buryo bw’amategeko, ariko no mu bikorwa bisanzwe bya buri munsi.”

    ‘Make Way’ ngo ni gahunda izafasha urubyiruko rufite ubumuga kubona amakuru bakanahabwa umwanya wo kubigiramo uruhare, ariko kandi ngo izanahindura imyumvire ya ba bandi bafite imyumvire irebana n’uko umuntu ufite ubumuga ibjyanye n’ubuzima bw’imyororokere bitamureba, cyangwa se ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina atari uburenganzira bwe.

    N
    N’ubwo hari ibigikenewe, barashimira Leta y’u Rwanda kubera intambwe imaze guterwa mu kwita ku bafite ubumuga


    source : https://ift.tt/3rr6pbP

  • Rayon Sports na Gasogi zatakaje, AS Kigali na Police zibona atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Nyamirambo, Muhadjili yafashije Police kubona amanota atatu

    Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police Fc yari yakiriye Marines Fc, umukino urangira Police Fc iwutsinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 29 w’igice cya mbere.

    Rusizi, Rayon Sports yongeye gutsikira

    Ku kibuga cya Rusizi aho Rayon Sports idakunze gukura amanota atatu, yaje kuhanganyiriza na Espoir yaho ibitego 2-2.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Essomba Willy Onana, ESPOIR iza gutsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Fred Muhozi ku munota wa 23 n’uwa 47.

    Onana watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere
    Onana watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere

    Rayon Sports yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 54 gitsinzwe na Niyigena Clément, ESPOIR iza kurata penaliti ku munota wa 84.

    I Rubavu, Kiyovu yabonye amanota atatu

    Kuri Stade Umuganda ku kibuga Etincelles yakiriraho, mu gihe iyi kipe itarabasha gutsinda umukino n’umwe, Kiyovu Sports yayihatsindiye ibitego 2-0, byatsinzwe na Bigirimana Abeddy ndetse na Ngendahimana Eric.


    Mu yindi mikino, AS Kigali yatsinze Gicumbi ibitego 2-1 i Gicumbi, Etoile de l’Est itsinda Gasogi United igitego 1-0, naho Bugesera na Rutsiro zinganya 0-0.

    Uko imikino y’uyu munsi yagenze

    Gicumbi FC 1-2 AS KIGALI
    Etincelles 0-2 KIYOVU SPORTS
    ESPOIR FC 2-2 RAYON SPORTS
    Etoile 1-0 Gasogi United
    Bugesera 0-0 Rutsiro FC
    Police FC 1-0 Marines FC

    source : https://ift.tt/3Gagf6h

  • Muhanga: Barasabwa kwirinda irari ry'ibintu kuko rituma baterwa inda z'imburagihe #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri biga mu bigo by'Amashuri bibacumbikira n'iby'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 bavuga ko irari ry'ibintu abangavu bafite rituma baterwa inda z'imburagihe. Uru rubyiruko rukebura rugenzi rwarwo, rubasaba kwanga ibyo babashukisha no kudahishira abashaka kubashora mu busambanyi.

    Uru rubyiruko, ibi rwabitangarije intyoza.com mu mpera z'icyumweru gishize ubwo hatangizwaga imikino igomba guhuza amashuri mu Ntara y'Amajyepfo hagamijwe kwamagana ihohoterwa rikorerwa abangavu.

    Sharangabo Xavier wiga mu ishuri rya ETEKA, yibukije aba bangavu bigana ko  bakunze gushukwa n'abakuze, bakabaha ibyo batabonerwa n'imiryango yabo bityo bigatuma ababibaha nabo bagira ibyo babakoresha. Abibutsa ko bakwiye kugendera kure no kwamagana ababashuka bagamije kwangiza ubuzima bwabo bw'ejo hazaza.

    Yagize ati' Turigana ndetse turanagendana, ariko bashukwa n'abantu bakuze bakabashukisha ibyo badahabwa n'imiryango yabo, bityo ababaha ibi bintu bakagira ijambo cyane mu kubona uko babashuka byoroshye, ariko tugerageza kubigisha tukanabibutsa ko bidakwiye, ko byabicira ubuzima bw'ejo hazaza kuko uwatewe inda ahita ava mu ishuri'.

    Umurerwa Hycentha wiga mu rwunge rw'Amashuri rwa Gitarama, avuga ko abakobwa bakunze guhura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bigatuma bangirizwa ubuzima bitewe n'ibyo bizezwa birimo akazi, amafaranga na telefoni. Yongera ho ko hari abashukwa n'abagabo bakabaha ibyo bashaka maze nabo bakabakorera ibyo babifuzaho.

    Umukozi wa Rwamrec, Niyibizi Ange Silas avuga ko iki gikorwa kigamije gukangurira abakiri bato kwirinda kurarikira ibintu. Ahamya ko akenshi iri hohoterwa ridakomoka ku bucyene bw'imiryango bakomokamo. Ashimangira ko bashaka kubereka ko ububasha bifitemo bwabafasha kwiteza imbere, ko kandi abagabo nabo bakwiye kureka gushukisha abana utuntu duto, ndetse bakibuka ko amategeko abareba bityo bakwiye kureka gushuka abana. Asaba abana n'abandi bose kudaceceka no kwamagana abantu nkabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace avuga ko iki gikorwa kigamije kwibutsa ko inda ziterwa abangavu ari icyorezo gituma abatewe izi nda bahita bava mu ishuri ndetse n'ubuzima n'ubwuwo yabyaye bukaba bubi. Abibutsa ko bakwiye kwanga ibyababuza kugera ku nzozi zabo no kwirinda ababashuka hagamijwe kubaka ejo heza h'umuryango nyarwanda.

    Yongeraho ko impanuro bahabwa bakwiye kujya bazikurikiza ndetse bakazijyana mu rugo aho batuye bagakomeza no kwirinda COVID-19 kuko igihari kandi igenda yihinduranya.

    Mu itangizwa ryiyi mikino, ikigo cya ETEKA cyatsinzwe na Gs Gitarama ibitego 2-0. Ni amarushanwa azakinwa mu bice byose bisanzwe bikina mu mikino isanzwe ihuza ibigo by'amashuri (Interscolaire) hagamijwe gukangurira uru rubyiruko kwirinda ihohoterwa rituma baterwa inda z'imburagihe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-barasabwa-kwirinda-irari-ryibintu-kuko-rituma-baterwa-inda-zimburagihe/

  • Mu 2030 u Rwanda ruzaba rwamaze guhashya burundu icyorezo cya SIDA-Minisante #rwanda #RwOT

    Mu gihe imibare igaragaraza ko mu Rwanda abantu basaga ibihumbi 200 bafata imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera SIDA, Minisiteri y'Ubuzima iratangaza ko u Rwanda rwihaye intego ko ruzaba rwamaze guhashya burundu iki cyorezo mu 2030.

    Ivuga ko 95% by'abafite virusi itera SIDA bazaba bafata imiti neza ku buryo imibiri yabo izaba itagishobora kwanduza.

    Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, aho ku rwego rw'igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare.

    Hashize imyaka 40 umuntu wa mbere agaragayeho virusi itera SIDA, kuko kuva mu mu 1981 iki cyorezo cyakwirakwiye hirya no hino ku Isi ku muvuduko udasanzwe.

    Kimwe mu byagoye bamwe mu bagize ibyago byo gusanganwa iyi virusi ni ukwiyakira, nk'uko byumvikana mu buhamya bwa bamwe muri bo barimo na Nyirabatembeye Frolence utuye mu Kagari ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare umaze igihe kinini amenye ko yanduye.

    Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be, bahisemo kwibumbira mu ishyirahamwe baryita ABINTWARI, kuri ubu rikaba rigizwe n'abarenga 250 babana na Virusi itera SIDA.

    Uku kwishyira hamwe kwatumye biyubaka batangira korozanya amatungo magufi, ku buryo benshi muri bo yababereye imbarutso y'iteramebere.

    Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyagaragaje ko mu Rwanda abantu basaga ibihumbi magana abiri bafata imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera SIDA, kandi ngo abenshi muri bo bageze ku rwego rwo kutanduza abandi.

    U Rwanda rwihaye intego y'uko mu 2030, 95% by'abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi ivuga ko 95% by'abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana, ndetse 95% byabo ngo bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza.

    Ashingiye ku bimaze gukorwa, Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko kugera kuri iyi ntego atari inzozi.

    Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA washyizweho mu 1988, uw'uyu mwaka wa 2021 ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti 'Dufatanye, turandure SIDA'.

    Mu kwizihiza uyu munsi kandi, inzego z'ubuzima zongeye kwibutsa abaturage by'umwihariko urubyiruko kwitabira kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

    Ni mu gihe ubushakashatsi bwakoze na RBC bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rutitabira kwipimisha, ndetse ngo n'urwasanganywe virusi itera SIDA ntirufata imiti neza uko bikwiye kandi ngo abenshi biganje mu Ntara y'Iburasirazuba.

    SRC:RBA 

    The post Mu 2030 u Rwanda ruzaba rwamaze guhashya burundu icyorezo cya SIDA-Minisante appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/01/mu-2030-u-rwanda-ruzaba-rwamaze-guhashya-burundu-icyorezo-cya-sida-minisante/

  • Transparency International Rwanda yasabye ko inzego z’ibanze zasuzumwa uko zikoresha umutungo wa Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uwo mwaka Ingengo y’Imari ya Leta yahombejwe kubera kutubahiriza Amategeko n’imikorere yarengaga miliyari 391, hakaba na miliyari 560.6 yahombeye mu kutita ku bikoresho n’undi mutungo wa Leta, ndetse na miliyari zirenga 106.4 zitagaragajwe kubera kubika nabi ibitabo by’ibaruramari.

    Transparency ivuga ko mu gukora imihanda byonyine hahombeye miliyari 103.9, imishinga yahagaze itarangiye na yo yahombeje agera kuri miliyari 95 na miliyoni 400, kudakorera ku gihe imishinga y’ishoramari ry’uturere na byo ngo byahombeje agera kuri miliyari icyenda na miliyoni 863.

    TI-Rwanda ikomeza igaragaza ko habayeho gukererwa mu gihe kingana n’umwaka amafaranga agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 450 yagomba guhembwa abatishoboye bo muri VUP, ndetse n’amafaranga angana na miliyari 11 na miliyoni 254 yari yaragenewe kugaburirira abana ku ishuri na yo yakererejwe iminsi igera ku 139(amezi arenga ane).

    Umuryango Transparency International hamwe n’Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’Imari ya Leta, basaba ko amafaranga yajya ava muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ahitira ku bagenerwabikorwa atabanje kunyuzwa mu zindi nzego zifatwa nk’izihagarariye abo bantu.

    Umuyobozi wa TI-Rwanda Ingabire Marie-Immaculée akomeza asaba Inzego zishinzwe Ubuyobozi bw’ibanze gukurikiranira hafi uburyo Ingengo y’Imari ya Leta ikoreshwa.

    Ingabire ati “Nta muntu uhari wo kubabaza ibyo bashinzwe, n’uwakabikoze ntabyitaho, amafaranga ya Leta bayanyanyagiza uko bashaka ariko muzanyereke ni abantu bangahe bagize inkurikizi ya bene ibyo bikorwa, urajya kubaka ihoteli ku Nkombo abantu bose bakureba, ni nde uzajya kurara ku Nkombo, ahashaka iyihe serivisi!”

    Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko inzego z’ibanze zifashijwe na Minisiteri ayoboye, bagiye gushyira hamwe mu gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’Imari ya Leta ikoreshwa muri buri karere.

    Ati “Tugiye guhaguruka, hamwe n’Abayobozi b’Uturere bagiye mu nshingano dukorane n’abashinzwe gucunga umutungo (ba Gitifu b’Uturere n’Intara), dusuzume amakosa yagiye agaragara kugira atazongera kugaruka”.

    “Hari n’uburyo bwashyizweho bwo kugenzurana, aho abagenzuzi(auditeurs) bamwe bava mu ntara imwe bajya mu yindi, abo mu karere kamwe bakajya mu kandi, Njyanama na zo zizajya zisaba Raporo y’umugenzuzi w’imbere(muri buri rwego)”.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko abagaragarwaho amakosa ya ruswa no kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta batazihanganirwa.

    source : https://ift.tt/3Dgnyau