Category: Uncategorized

  • Rubavu: Bashyizeho uburyo bwo gucanira inkengero z’ikiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kalisa Catherine, Umukozi wa UN Habitat, avuga ko uyu mushinga ugamije kurengera ibidukikije harwanya ibyuka bihumanya ikirere, hakoreshwa ingufu zitabangamira ikirere.

    Kalisa ati “Iki gikorwa kigamije guteza imbere uburyo bwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ubu turi mu igerageza kugira ngo turebe niba byakunda, ariko nitubona bitanga umusaruro tuzakomeza kubiteza imbere.”

    Iri gerageza ryo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere ririmo gukorera mu Karere ka Rubavu, Muhanga n’Umujyi wa Kigali.

    Mu Karere ka Rubavu iyi mirasire izakoreshwa mu gucanira imihanda iri mu cyanya cy’ubukerarugendo n’ubusitani buri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

    Mu Karere ka Muhanga n’Umujyi wa Kigali imirasire nk’iyi yashyizwe ku bigo Nderabuzima hamwe no gusukura amazi y’imvura akongera agakoreshwa.

    Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko ibi bikorwa bije kunganira Akarere mu buryo bw’Ubukungu no kubungabunga ikirere. Avuga ko izi ngufu bakiriye zizagabanya amafaranga batangaga ku mashanyarazi.

    Ruhamyambuga agira ati “Iki gikorwa kizafasha mu buryo bw’Ubukungu no kurengera Ibidukikije, nk’ubu inyemezabuguzi y’ibihumbi 700 twatangaga ku kwezi izagabanuka kugera ku bihumbi 250.”

    U Rwanda rufite intego yo kugera mu mwaka wa 2024 abakoresha ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba bageze kuri 48%.

    Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Imibare ya REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 62.3%, harimo izigera kuri 16.3% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3xTeSGa

  • Agahinda kuri Yannick Mukunzi wagize umwaka wirabura, umukino wamubabaje #rwanda #RwOT

    Uretse imvune ikomeye yagize mu mpera za shampiyoma, umwaka w’imikino kuri Yannick Mukunzi ntabwo wageneze neza kuko ikipe ye ya Sandvikens IF ku munota wa nyuma yabuze amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.

    Wari umwaka w’imikino batangiye neza kugeza ku mikino ibanza irangiye, mu mikino yo kwishyura niho bagiye batakaza bya hato na hato kugeza babuze amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro kabiri muri Sweden nk’intego bari batangiranye.

    Iyi kipe yari ifite intego zo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri, yaje gusoza ku mwanya wa 3 n’amanota 58, Dalkurd ya kabiri ifite 62 mu gihe Brommapojkarna ya mbere ari nayo yazamutse yari ifite 74.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Yannick Mukunzi avuga ko nabo byabababaje gusigara kuko ari ntego bari batangiranye kandi byashobokaga.

    Ati ” Imikino ibanza yo twari tumeze neza ahubwo retour niyo yadutonze dutakaza imikino myinshi kandi twari dukwiriye kuba twayitsinda ikaba ari yo ntandaro yaje gutuma dutakaza umwanya wacu ntitwagira amahirwe yo kuzamuka.”

    Umukino watumye bava ku cyizere cyo kuzamuka ni umukino yavunikiyemo aho avuga ko wababaje cyane nk’ikipe kuko bagombaga kuwutsinda.

    Ati “Ikindi umukino watubabaje cyane ni umukino twakinnye akaba ari na wo navunikiyemo, uyo mukino twari dufite amahirwe yo kuwutsinda 100/100 ariko na wo turawutakaza kandi byoroshye akaba ari na wo watumye dusigara kumwanya wa gatatu.”

    Uyu mukino ni umukino batsinzwemo na Täby FC 3-1 mu mpera z’Uwakira, akaba yaragiriyemo imvune ikomeye yo mu ivi ubu akaba ategereje kubagwa.

    Yannick Mukunzi amaze imyaka 3 akinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, bakaba barimo bagerageza kuzamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere ariko ntibirabakundira.

    Umwaka w’imikino ntabwo wagenze neza kuri Yannick Mukunzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-kuri-yannick-mukunzi-wagize-umwaka-wirabura-umukino-wamubabaje

  • Ntibitangaje kuba abajenosideri n'abana babo bifuza ko 'IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE' isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame #rwanda #RwOT

    Ntibitangaje kuba abajenosideri n'abana babo bifuza ko 'IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE' isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame!
    Abajenosideri n'ababakomokaho bibumbiye mu kiswe'Jambo Asbl', bamaze iminsi bikirigita bagaseka, bakwiza ibihuha ngo Umuryango 'IBUKA-Mémoire et Justice' ugiye guseswa.

    Umuryango IBUKA ubwo bari mu rugendo rwa Walk to Remember mu gihugu cy'Ubufaransa

    Ntibavuga ikizatuma useswa, n'abazawusesa. Ni bya bindi by'umutindi urota arya, kuko inzozi zabo zitazigera ziba impamo.

    Ni mu gihe ariko, kuko kuva IBUKA-Mémoire et Justice yashingwa mu mwaka w'1994, utigeze uha amahwemo abajenosideri, ugaragariza isi yose ubugome ndengakamere bakoreye Abatutsi. Zimwe mu Nterahamwe-mpuzamugambi byaziviriyemo gufatwa zicirirwa imanza, izindi ziracyabundabunda, ariko ni ikibazo cy'igihe, nazo zizaryozwa ibyo zakoze.

    Guhora bikanga uyu muryango rero, nibyo bituma bawifuriza guseswa, bagakwiza ibihuha bitagira epfo na ruguru, ariko mu by'ukuri bazi neza ko ntaho 'IBUKA-Mémoire et Justice' iteze kujya. Abajenosideri n'abana babo bo muri Jambo Asbl barabizi neza ko abayishinze n'abayinjiyemo nyuma, ari abagore n'abagabo biyemeje kutadohoka.

    Abanyarwanda baba mu Bubiligi ari naho ''IBUKA-Mémoire et Justice' ifite icyicaro, batubwiye ko iby'abarotera uyu muryango guseswa ari nko kwitera ikinya ngo babone uko basinzira, kuko ibikorwa byawo bibambika ubusa mu ruhame. Byatumye ibihugu babamo bimenya ko bicumbikiye inyamaswa, ndetse abaturage babyo bakabaza abayobozi impamvu abo bagizi ba nabi bakidegembya.

    Kimwe muri bikorwa by'uyu Muryango uharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahabwa agaciro, igahora yibukwa ku isi yose, n'abayigizemo uruhare bagahanwa, ni'Walk to Remember', urugendo rwo kwibuka, rwitabirwa n'abantu batagira ingano, barimo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.

    Iyo uru rugendo rwabaye usanga abajenosideri basuherewe, abenshi bakajya mu myobo nk'inyaga, bakazapfupfunukamo rurangiye.

    Abajenosideri rero n'abana banyu bonse amashereka yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside, nimusubize amerwe mu isaho.

    Imiryango irwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho iteze kujya, ahubwo hazavuka n'indi myinsi cyane, kuko kuririra abacu, kubibuka no guharanira ko mushyikizwa ubutabera Abanyarwanda bazima babigize ihame ndakuka.

    Ipfunwe mubana naryo nimwe mwaryiteye, ntimwaritewe n'imiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nimuhame hamwe rero!

    The post Ntibitangaje kuba abajenosideri n'abana babo bifuza ko 'IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE' isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ntibitangaje-kuba-abajenosideri-nabana-babo-bifuza-ko-ibuka-memoire-et-justice-isenyuka-kuko-uyu-muryango-ubambika-ubusa-mu-ruhame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ntibitangaje-kuba-abajenosideri-nabana-babo-bifuza-ko-ibuka-memoire-et-justice-isenyuka-kuko-uyu-muryango-ubambika-ubusa-mu-ruhame

  • Ni uwuhe musaruro w’Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kaminuza y’u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Muri uwo mwaka, iri Shuri ryasohoye abanyeshuri 102, risohora abandi 74 mu mwaka wakurikiyeho, mu gihe ryitegura gusohora abandi banyeshuri 38 muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko n’Ubugenzuzi bw’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishizwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Dushimimana Narcisse, yavuze ko iri shuri ryazamuye urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko abavuye mu ishuri bacukura kinyamwuga.

    Ati “Ibi tubibonamo nk’igisubizo kubera ko [twahoranye] ikibazo cy’uko abakora ubucukuzi babukoraga kubera ko babukunda ariko hari ubumenyi babura kuko hari ibyigwa mu mashuri baba batazi. Tubona ko kuva abavuye mu ishuri batangira kugera mu kazi, hamaze kugaragara impinduka kuko nk’abantu baba barabyize bacukura neza bakurikije inyigo iba yarakozwe.”

    Mu kwizihiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushakashatsi byayo muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Digne Edmond Rwabuhungu, yavuze ko iki cyumweru cyizihizwa mu guhuza abiga n’abakora aka kazi.

    Ati “Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni uguhuza abacyiga n’umwuga ubwawo. Buri mwaka duhitamo intego, muri uyu mwaka twahisemo intego yo kwiga amabuye y’agaciro akozwe kinyamwuga, akorewe ahantu haboneye kandi hatangiza ibidukikije.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri, Musangwa Regis yavuze ko kwizihiza iki cyumweru bibafasha guhuza ibyo biga n’ibikorwa ku isoko.

    Ati “Iki cyumweru kidufasha kumenya akamaro k’ibyo twize mu ishuri n’icyo bizadufasha tugeze ku isoko ry’umurimo. Kuva iki gikorwa cyatangira twita ku bidukikije, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga amafaranga menshi ku Banyarwanda ariko na none hakaba hakirimo ingaruka nyinshi, [twibaza] uburyo twabukora turinze ibidukikije.”

    Iri shuri ryatanze umusaruro ufatika kuko kuva ryatangira gushyira abanyeshuri ku isoko ry’umurimo, umubare w’abantu bapfira mu mpanuka zibera mu birombe wagabanutse, aho wavuye ku 116 mu 2018, uba 106 mu 2019 na 20 mu mwaka ushize, nk’uko raporo ya RMB ibyemeza.

    Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryagabanyije umubare w’impanuka zabonekaga muri uwo mwuga

    source : https://ift.tt/3EeY7Yd

  • Urayeneza yongeye gushinjurwa n’ababanje kumushinja barimo uwabaye Burugumesitiri #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwumviswe harimo ubwa Habiyambere Ildephonse wari Burugumesitiri wa Komini Murama guhera muri Kanama 1994 ubwo Jenoside yari irangiye.

    Yabwiye Urukiko ko atazi niba Urayeneza yari ari i Gitwe ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yari iri gukorwa.

    Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko Urayeneza atigeze avugwaho gutunga imbunda ahubwo ko byavuzwe ku muhungu we ndetse avuga ko atazi iby’amakuru y’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe.

    Umutangabuhamya witwa Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu bushinjacyaha, yahinduye imvuga avuga ko ibyo yari yavuze yari yabihatiwe n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte ngo wamuhaye inzoga na telefoni.

    Yakomeje asobanura ko ubwo yamuhaga ibyo bintu yamusabye 'ngo nzabashinje ko naviduye ubwiherero tukabonamo imibiri mu bitaro bya Gitwe maze Elisee akambwira ngo ninsubiranye kandi mbiceceke. Ibi byose ni ibinyoma nabikoze kubera uriya mugore kuko yandushije ubwenge.'

    Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard n’abana be bafite imbunda n’umuhoro.

    Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga gusa.

    Munanira Alexandre wari watangaje ko umubyeyi we [Se] yiciwe mu bitaro bya Gitwe, yavuze ko na we yari yabisabwe na Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

    Nyuma yo kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya, Urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa tariki ya 29 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Urayeneza-yongeye-gushinjurwa-n-ababanje-kumushinja-barimo-uwabaye-Burugumesitiri

  • Gatsibo: Polisi yataye muri yombi umugabo ucyekwaho guhiga inyamaswa akazibaga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudugudu wa Nyamwiza, ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021.

    Yafatanywe ibilo 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo mugabo yafatanywe inyama zuzuye umufuka.

    Yagize ati 'Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibilo 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.'

    Mu butumwa bwe yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa.

    CIP Hamdun Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi gukomeza kubikora ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamaswa.

    Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri Sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo akorweho iperereza.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa birimo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

    Source : https://imirasire.com/?Gatsibo-Polisi-yataye-muri-yombi-umugabo-ucyekwaho-guhiga-inyamaswa-akazibaga

  • Haribazwa niba kwimurwa k’uwari Gitifu w’Akarere ka Muhanga bidafitenye isano n’itangwa rw’amasoko ryagiye riba! #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yandikiye Gitifu Kanyangira Ignace ibaruwa amusaba gukomereza inshingano yari afite mu Karere ka Rulindo.

    Iyo baruwa kandi isaba Kanyangira kuba yageze muri ako Karere yimuriwemo bitarenze taliki ya 01 Ukuboza 2021.

    Muri iyo nyandiko yagenewe inzego zitandukanye harimo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ivuga ko uyu Kanyangira agomba gukurwa ku rutonde rw’imbonerahamwe rw’abakozi b’Akarere ka Muhanga, agashyirwa ku rutonde rw’abakozi b’Akarere ka Rulindo yimuriwemo.

    Gitifu Kanyangira Ignace yari amaze imyaka imyaka 3 muri aka Karere ka Muhanga. Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga bakoranaga nawe bavuga ko yari afite ijambo rikomeye ku mitangire y’amasoko mu Karere, kuko ngo uwo yashyigikiraga ari we watsindiraga isoko kuko yagiye abipfa n’abakozi ndetse na bamwe mu bayobozi bafite amasoko mu nshingano, kugeza bamwe muri abo basabye ko yimurirwa ahandi.

    Abandi muri aba bakozi bavuga ko mu minsi ishize, hari abo yambuye zimwe mu nshingano batangiye kugaragaza imicungire mibi y’umutungo w’Akarere cyane mu mitangire y’amasoko.

    Aha niho benshi mu bakurikiranira bya hafi ibibera mu karere ka Muhanga bakomeje kwibaza niba uyu muyobozi atimuriwe mu kandi karere mu rwego rwo kugira ngo yisubiraho kuri iki kibazo kimuvugwaho ko yari yarafashe inshingano zo gutanga amasoko zitari ize akaziha cyangwa se hari n’ibindi bitagendaga neza bitumye yimurwa mu rwego rwo kugira ngo yikosore.

    Uyu Muyobozi we avuga ko ibi bivugwa ari amagambo.

    Kanyangira Ignace ati: “Kwimura umukozi ni ibintu bisanzwe mu nyungu z’akazi. Koherezwa ahandi ni ukoherezwa, ukugenera akazi ni we ukugenera n’aho ujya kugakorera kandi umuntu aragenda akagakora neza ndetse no mu bwitange kurushaho.”

    Kanyangira Ignace yasimburanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Bizumuremyi Ali Bashir.

    Source : https://imirasire.com/?Haribazwa-niba-kwimurwa-k-uwari-Gitifu-w-Akarere-ka-Muhanga-bidafitenye-isano-n

  • Abasirikare bashinjwaga gufata ku ngufu abagore bo muri Kangondo II bagizwe abere #rwanda #RwOT

    Aba basirikare babiri ari bo Private Nishimwe Fidèle na Priva Ndayishimiye Patrick, babanje kuburanishwa n'Urukiko rw'Ibanze rwa Gisirikare, umwaka ushize wa 2020, rwari rwabahaimije ibyaha byo gukubita n'ubujura ndetse no gusambanya ku gahato abagore.

    Aba basirikare baragwaga hamwe na bagenzi babo batatu ariko bakaza guhanagurwaho ibyaha, bagasigara ari babiri ndetse n'abasivire babiri bakoraga irondo ry'umwuga ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane.

    Ubwo hasomwaga umwanzuro w'Urukiko mu Ukwakira 2020, Ndayishimiye Patrick yari yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu mu gihe mugenzi we Nishimwe Fidele yari yakatiwe umwaka umwe kimwe n'aba basivile babiri na bo bari bakatiwe gufungwa umwaka umwe gusa bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rumaze iminsi ruburanisha ubu bujurire, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukuboza 2021 rwahanaguyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato cyari gikurikiranywe kuri aba basirikare ndetse runabagabanyiriza ibihano.

    Ubwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomaga umwanzuro warwo, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika byatuma ruhamya aba basirikare icyaha cyo gusambanya ku gahato.

    Uru rukiko kandi rwahise rubagabanyiriza ibihano kuko Ndayishimiye yakatiwe igifungo cyamezi atanu n'ihazabu ya 100 000 Frw, akaba yahise afungurwa kuko iki gifungo akirengeje muri gereza.

    Naho Nishimwe wari wakatiwe umwaka umwe we akaba yakatiwe amezi atandatu n'ihazabu ya 500 000 Frw na we akaba yahise arekurwa kuko arengeje iki gihe afunze.

    Uyu Nishimwe ni we wahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu gihe abandi bahamwe no kuba batarabivuze.

    Ntakaziraho na Mukamulisa na bo bagabanyirijwe ibihano kuko hakatiwe igifungo cy'amezi atanu n'ihazabu ya 100 000 Frw icyakora kuri Mukamulisa we akaba azarangiza igihano yakatiwe nyuma kuko afite uruhinja.

    Kuwa 3 Mata 2020, nibwo hatangiye iperereza kuri aba basirikare nyuma y'aho bamwe mu bagore bavuze ko basambanyijwe ku ngufu n'abasirikare bari ku burinzi.

    Bamwe bavuze ko bakorewe ibi byaha, bavuga ko abasirikare bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro bakomangiye bamwe mu baturage ba hano bakabahohotera.

    Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y'akazi ke afite n'imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

    Uyu mugore yavuze ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

    RDF yahise itangira iperereza ku basirikare 5 bakekwaga ndetse ihita ibata muri yombi.

    RADIO&TV10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abasirikare-bashinjwaga-gufata-ku-ngufu-abagore-bo-muri-kangondo-ii-bagizwe

  • RDC: Abitwaje intwaro bateze imodoka yari igemuriye impunzi bica abantu batanu #rwanda #RwOT

    Aba bantu bataramenyekana bishe abantu 4 bari bari muri iyo modoka ndetse n'umumotari wari uvuye mu Bibogobogo.

    Abantu bari muri iyo modoka si abo mu miryango y'ubutabazi ahubwo n'abantu basanzwe bari batwaye iyo nkunga nkuko Ijwi ry'Amerika ribitangaza.

    Umuyobozi w'Ingabo za RDC zikorera mu mujyi wa Baraka,uri mu birometero 90 uvuye mu mujyi wa Uvira Col.David Panga,yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ivuye muri Uvira izanye ibyokurya muri kariya gace,yatwikiwe ku musozi wa Monge Monge n'abantu bitwaje imbunda bataramenyekana.

    Col.Panga uyobora Regima ya FARDC ya 2202 ahamya ko uretse abo bantu 5 bishwe n'imodoka ya FUSO yatwitswe,ibyokurya birasahurwa,ibindi biratwikwa.

    Uku gutwikwa ku iyo modoka yari itwaye ibiryo byatanzwe na Diaspora y'Abanyamulenge batuye hirya no hino ku isi kwateye impungenge abavuye mu byabo bari i Bibogobogo nkuko umuyobozi wabo David Ngirumukiza yabitangaje.

    Uyu yavuze ko kuva mu kwezi kwa 10 bari mu ntambara ndetse ngo nta bufasha bwibanze bahawe na ONG n'imwe ndetse ngo ibyakozwe bigaragaza ko ari ugukumira ikintu cyose gishobora kujya mu Bibogobogo.

    Ibi bibaye nyuma y'aho ku munsi w'ejo abagore n'abana b'Abanyamulenge biriwe bigaragambya kuri MONUSCO yo mu Bibogobogo bayisaba ko yakangurira amashyirahamwe y'abagiraneza kubatabara kuko bugarijwe n'inzara.

    Imiryango isaga 700 y'abo Banyamulenge ntacyo gukora zifite uretse kwihisha mu nzu 3 gusa kandi aho bari batuye babaga mu nzu 30.

    Mu kwezi kwa 10,nibwo karere ka Bibogobogo katewe n'umutwe wa Mai Mai wishe abantu 20 hanyuma inzu 18 ziratwikwa.Abantu barenga 1000 barahunga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abitwaje-intwaro-bateze-imodoka-yari-igemuriye-impunzi-bica-abantu-batanu

  • Rubavu: Batangiye guterwa n'abajura kubera umuriro umaze amezi 3 warabuze #rwanda #RwOT

    Aba baturage bo mu kagari ka Rubona,mu mudugudu wa Kabiza bari mu bwigunge kubera ko bamaze amezi 3 nta muriro bafite kandi barahoze bawufite.

    Aba baturage babwiye Umuryango ko bamaze amezi atatu babona umuriro ku baturanyi bo ntawo bafite kandi barawuhoranye ukaza gupfa bagategereza ubufasha bw'ababishizwe (REG) bagaheba.

    Uwitwa Mpozembizi Paul yagize ati “Kuva mu kwezi kwa 9 inkuba yakubise kashipawa zaho dutuye,kuva ubwo umuriro turawubura.

    Twagiye kenshi kuri REG ariko ntacyo batumariye ahubwo batubwira ko nta Kashi pawa zihari none ubu amaso yaheze mu kirere.Abajura bitwikira ijoro bakatwiba. Umuhungu wange abajura baraje bakura amadirishya y'inzu ye baramwiba ntibagira icyo bamusigira.

    Ababyeyi bo muri ako gace bavuze ko bababazwa n'uko abana babo batagisubira mu masomo kubera iri bura ry'umuriro.Bati “abana bacu ntibakiga kuko akabuje ka buri munsi kukabona ntibyoroshye.

    Kubera umwijima,iyo uvuye gucaginga telefone ahari umuriro, uhura n'abajura akayikwambura, abana bacu rwose ntibagisubiramo amasomo.

    Umuyobozi wa REG ishami rya Rubavu Butera Laurent,yavuze ko nta kibazo cya Kashi Pawa gihari.Ati”abo baturage bafite icyo kibazo bampamagare tubafashe kuko kashipawa zirahari Kandi Iyo umuntu agize ikibazo cyayo aratubwira tukajya kumuguranira.”

    Gusa abaturage bahuje icyo kibazo Bose barasaba gufashwa kuko bamaze kujya kuri REG inshuro nyinshi ariko amezi abaye atatu bari mu kizima

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-bamerewe-nabi-n-abajura-bungukiye-mu-kubura-k-umuriro-umaze-amezi-3