Category: Uncategorized

  • DR Congo: Guverineri wa Kivu y'Epfo yakuweho ashinjwa 'imiyoborere mibi' #rwanda #RwOT

    Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo mu burasirazuba bwa DR Congo yavanyweho n'inteko ishingamategeko.

    Abayigize batoye ko Theo Ngwabidje Kasi aterewe icyizere kubera byinshi bamurega birimo imiyoborere mibi.

    Kasi we yatangaje ko yamaganye ibyakozwe n'inteko abyita “amanyanga yateguwe…dufata nk'urugomo rwa politike rudafite icyo rugeraho”.

    Iyo nteko yateranye kuwa kane mu gihe hari ubushyamirane hagati y'abapolisi na rubanda hanze y'inzu ikoreramo mu mujyi mukuru w'iyi ntara, Bukavu.

    Iyi nteko yari irimo abadepite 33, muri bo 28 batoye bemeza kuvanaho Theo Ngwabidje Kasi.

    Kasi yasabwe gushyikiriza perezida ibaruwa yo kwegura kwe mu masaha 48.

    Kivu y'Epfo yugarijwe n'ibibazo by'umutekano mucye uterwa n'imitwe y'inyeshyamba ishingiye ku moko cyane cyane mu misozi ya Fizi, Mwenga, Minembwe, Uvira n'ahandi.

    Mu kwezi gushize, umujyi wa Bukavu nawo watewe n'inyeshyamba zashatse kuwigarurira zikaneshwa n'abasirikare ba leta, imirwano yaguyemo abantu hafi 10.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/dr-congo-guverineri-wa-kivu-y-epfo-yakuweho-ashinjwa-imiyoborere-mibi

  • Se wa Lionel Messi yasubije abarimo Cristiano Ronaldo bibasiye umuhungu we #rwanda #RwOT

    Se wa Lionel Messi, Jorge, yafashe icyemezo cyo gusubiza abibasiye uyu muhungu we nyuma yo kwegukana Ballon d'Or barimo rutahizamu wa Manchester United,Cristiano Ronaldo.

    Jorge Messi ntiyashimishijwe n'ibitekerezo byatanzwe na Cristiano washyigikiye ku mugaragaro ko Messi yibye kiriya gihembo.

    Uyu wahoze ari kapiteni wa Barcelona akaba umukinnyi wa PSG ubu,mu ijoro ryo ku wa mbere,tariki ya 29 Ugushyingo, Messi yahawe igihembo cya karindwi cya Ballon d'or itaravuzweho rumwe.

    Uyu mukinnyi wa PSG yashinjwe kwiba igihembo rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri.

    Cristiano Ronaldo yakunze ubutumwa bw'umwe mu bafana be wavuze ko igihembo cya Ballon d'Or Messi yahawe cyajemo ubujura.

    Uyu mufana yagize ati “Uwarebye yararebye. Umuntu wese ufite ubwenge buhagije azi abakwiye igihembo ba nyabo. Guhabwa igihembo udakwiriye n'ibyishimo bibi.Nta cyubahiro kirimo.”

    Ronaldo yaje gutanga igitekerezo kuri ubu butumwa aho yashyizeho utumenyetso twerekana ko ibyavuzwe aribyo ndetse yandikaho ngo “facts' bisobanura ibihamya.

    Mu gusubiza abantu bose bashidikanyije kuri iki gihembo cya Messi,se witwa Jorge yagize ati “”Bla bla bla… mukomeze.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/se-wa-lionel-messi-yasubije-abarimo-cristiano-ronaldo-bibasiye-umuhungu-we

  • Rutahizamu w’Amavubi yamaze kubagwa #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukina muri Botswana mu ikipe ya Township Rollers, Iradukunda Jean Bertrand yamaze kubagwa imvune yo mu ivi yagize mu kwezi gushize.

    Tariki ya 27 Ugushyingo nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko uyu rutahizamu yagize imvune ndetse agomba kubagwa.

    Uyu musore akaba yamaze kubagwa iyi mvune yo mu Ivi ry’iburyo yagize mu kwezi gushize k’Ugushyingo, akaba agomba kumara igihe kinini adakina.

    Mu Kwakira 2021 nibwo uyu rutahizamu ukina usatira anyuze ku ruhande yerekeje muri iki gihugu aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2.

    Iradukunda Jean Bertrand yari yagize intangiriro nziza muri iyi kipe yahise agira imvune yo mu ivi ry’iburyo.

    Uyu mukinnyi aheruka gukina umukino ikipe ya Township Rollers yatsinzemo BDF XI 2-0 tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akaba yarinjiye mu kibuga asimbura.

    Iradukunda Jean Bertrand yamaze kubagwa imvune yo mu ivi

    Ivi rya Bertrand nyuma yo kubagwa

    Bertrand agomba kumara igihe kinini adakina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-yamaze-kubagwa

  • Akarere ka Musanze kungutse aba Dasso bashya 26 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biyemeje gukora neza akazi batangiye
    Biyemeje gukora neza akazi batangiye

    Ni umuhango wabereye ku biro by’Akarere ka Musanze tariki 30 Ugushyingo 2021, aho abo ba Dasso bashya barahiriye kuzuza neza inshingano bashinzwe, bahabwa impanuro zinyuranye.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari uyoboye uwo muhango, mu mpanuro yatanze, yibukije aba Dasso kuba igisubizo cy’iterambere ry’akarere n’igihugu barangwa n’imyifatire myiza.

    Ati “Discipline, ni yo igomba kubaranga kandi ni na yo nkingi ikomeye izabafasha kuzuza inshingano, murasabwa kubaha akazi muhawe mukitabira ku gihe, muzirinde ruswa n’izindi ngeso mbi zatuma muteshuka ku nshingano murahiriye”.

    Akarere ka Musanze gafite aba Dasso 105, barimo 79 basanzwe mu kazi na 26 bashya. Umwe muri abo ba Dasso barahiriye inshingano, yavuze ko amasomo bahawe mu mahugurwa bamazemo amezi atatu, bayigiyemo byinshi bizabafasha gutunganya akazi batangiye.

    Ati “Mu mezi atatu tumaze i Gishari twize byinshi, twiteguye guharanira umutekano w’abaturage dufatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi n’inzego zinyuranye z’umutekano, ndatekereza ko umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu uzagaragarira buri wese”.

    Aba Dasso bashya 450 baturutse mu turere 12 ni bo basoje amahugurwa
    Aba Dasso bashya 450 baturutse mu turere 12 ni bo basoje amahugurwa

    Barahiye nyuma y’uko basoje amasomo yabo tariki ya 11 Ugushyingo 2021, bari bamazemo amezi atatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, aho mu gihugu hose ayo mahugurwa yakozwe na 452 bayasoza ari 450, babiri muri bo ntibabasha kuyasoza.
    Muri 450 basoje aya mahugurwa, 93 ni igitsinagore, abo binjiye muri Dasso bakaba bagize icyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa, aho baturutse mu turere twa Kayonza, Gakenke, Gatsibo, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana.

    Ni mu gihe biteganyijwe ko hazahugurwa undi mu bare w’aba Dasso baturutse mu tundi turere tutagaragaye mu dufite aba Dasso 450 batangiye inshingano.

    Tariki ya 11 Ugushyingo 2021 nibwo aba Dasso bashya 450 basoje amahugurwa
    Tariki ya 11 Ugushyingo 2021 nibwo aba Dasso bashya 450 basoje amahugurwa


    source : https://ift.tt/31rqsvI

  • Internet yabaye ingenzi cyane mu gihe cya COVID-19: Uko u Rwanda ruteganya kuyikoresha na nyuma y’icyorezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bunguranye ibitekerezo ku ikoreshwa rya Internet mu Rwanda
    Bunguranye ibitekerezo ku ikoreshwa rya Internet mu Rwanda

    Abari bahagarariye inzego za Guverinoma ndetse n’inzobere mu by’ikoranabuhanga, batanze ikiganiro, basangije abandi amasomo n’ubumenyi bungutse muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, mu bijyanye no guha serivisi abaturage, ariko banaganira ku kibazo cy’umutekano w’abana bakoresha Interineti.

    Iradukunda Yves, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kugira serivisi zitangirwa kuri interineti, ariko icyorezo cya Covid-19 ngo cyagaragaje ko hakiri urugendo rurerure.

    Yagize ati “Hari serivisi nyinshi ubu zitangirwa kuri interineti by’umwihariko ku ‘Irembo’, ariko ntituragera aho twifuza, kuri serivisi zisaga ijana zizajya zitangirwa kuri interineti. Haracyari ibikeneye gukorwa kugira ngo abantu bamenye iby’izo serivisi zitangirwa kuri interineti ”.

    Iradukunda avuga ko akazi gakurikiyeho kazasaba u Rwanda kugira ubufatanye butandukanye bugamije kugira serivisi zitangirwa kuri interineti muri Kigali zigezwe no ku batuye mu bice by’icyaro.

    Yagize ati “Turashaka ko abantu bamenya iby’izo serivisi zitangirwa kuri interineti kuko hari nyinshi. Twe nka Guverinoma tubona ko inyinshi muri izo serivisi ziri muri Kigali gusa, ariko turashaka ko zigera no mu bice by’icyaro dufatanyije na sosiyete n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora muri urwo rwego”.

    Ingabire Grace, Umuyobozi mukuru w’ikigo gihagarariye abakoresha Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Internet Community and Technology Alliance – RICTA), yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye Abanyarwanda bamenya ko interineti idakenewe mu buzima bw’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko ikenewe no mu kazi umuntu akora, iyo ngo akaba ari yo mpamvu hakwiye kuganirwa uburyo bwiza bwo kurinda abakoresha interineti.

    Muri iyo nama hagaragajwe uruhare ikoranabuhanga ryagize mu rwego rwo koroshya itumanaho mu nzego z’ubuzima, mu burezi, muri serivisi z’ubucuruzi mu gihe cy’icyorezo, kuko ryafasha abantu kugabanya ingendo zitari ngombwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, wari imbere mu bashinzwe kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Guverinoma ajyanye no kwirinda Covid-19, avuga ko amakuru anyuze kuri interineti yagize uruhare rukomeye kandi ko nka Polisi bashoboye kugera ku baturage benshi binyuze kuri interineti.

    CP Kabera yavuze ko Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yacyo, bakomezaga kubona amakuru yerekeye igihugu cyabo, bitabaye ngombwa ko bajya kuri televiziyo cyangwa Radio, akabona rero ngo ari byiza ko interineti yakomeza gukoreshwa mu rwego rwo kugera ku bantu benshi mu gihugu no hanze.

    CP Kabera ati “Interineti yatumye dushobora kugera ku baturage benshi aho bari hose, tugasangira amakuru, ibitekerezo n’ibyifuzo. Interineti ni ikintu gikomeye, na nyuma y’icyorezo cya Covid-19, dukwiye kureba uko yakoreshwa neza nk’imwe mu nzira z’itumanaho”.

    Ibyo byavuzwe muri iyo nama kandi binemezwa n’umubare w’abagura telefoni n’abakoresha interineti wazamutse nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

    Gahungu James, umuyobozi ushinzwe ibyerekeranye n’ikoranabuhanga muri RURA, avuga ko uko kwiyongera kw’abakoresha interineti, bijyana no kuba ihari, intambwe ikurikiraho rero, isaba kumenya kugenzura imikoreshereze y’iyo interineti, kumenyekanisha uko ikoreshwa, kuko hasanzwe hariho amategeko agenga ibijyanye n’amakuru yo kuri interineti no kurinda ibanga ry’abayikoresha.

    Ku bijyanye no kurinda abana bakoresha interineti, Kajangwe Maurice ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yagaragaje ko ubu barimo gutegura umushinga w’itegeko rijyanye no kurinda umwana mu gihe akoresha interineti.

    Ni inkuru ya Sabiiti Daniel/KT Press yashyizwe mu Kinyarwanda na Mediatrice Uwingabire


    source : https://ift.tt/32Xv5P5

  • Myugariro wa APR FC yerekeje muri Finland kureba umugore we #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC, Karera Hassan ntabwo yajyanye na bagenzi be berekeje mu gihugu cya Moroc gukina na RS Berkane umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup aho yagiye kureba umugore we.

    Karera Hassan ntabwo yakinnye umukino ubanza wabereye i Kigali kubera ikibazo cy’imvune yo mu ivi yagize, bikaba byatumye atanajya gukina umukino wo kwishyura.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi arimo kubarizwa mu gihugu cya Finland aho umugore we Mutoni Diane asanzwe aba.

    Yahise afata iki gihe atarimo gukina asaba uruhushya muri APR FC ko yajya kureba umuryango we akanashaka ibyangombwa bimwemerera gukorera aho ari ho hose hanze y’igihugu cya Finland kuko ibyo gukorera muri iki gihugu abifite, akaba yarahawe uruhushya ari nayo mpamvu atari mu Rwanda.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu musore ngo abe yavuga byinshi ku rungendo rwe niba atazanagaruka nk’uko bivugwa ariko ntabwo arasubiza ubutumwa yohererejwe.

    Karera Hassan yasinyiye APR FC imyaka 2 mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, akaba yari avuye mu ikipe ya AS Kigali.

    Myugariro Karera Hassan ubu arabarizwa muri Finland kumwe n’umugore we aho hari ibyangombwa yagiye gushaka

    Mutoni Diane umugore wa Karera Hassan aba muri Finland

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-yerekeje-muri-finland-kureba-umugore-we

  • Canal+ yasinyanye amasezerano na Ecobank agamije korohereza abafatabuguzi #rwanda #RwOT

    Aya masezerano y’ubufatanye azafasha abakiliya ba Ecobank n’abatari abakiliya koroherwa no kwishyura ifatabuguzi rya Canal+, haba ku mashami ya Ecobank cyangwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kandi bigakorwa nta kindi kiguzi kiyongereyeho.

    Alice Kilonzo-Zulu, umuyobozi mukuru wa Ecobank Rwanda

    Alice Kilonzo-Zulu, umuyobozi mukuru wa Ecobank Rwanda, asobanura uburyo ubu bufatanye buzorohereza abafatabuguzi ba Canal+. Yagize ati : “Amasezerano azafasha impande zombi. Azafasha Canal+ kubona ubundi buryo bwo kwishyura ku bafatabuguzi babo, bibashishije telefone zabo zigendanwa. Azanafasha Ecobank kurushaho kuzamura ikoreshwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga ryacu mu kwishyurana”.

    Hamwe na smarphone yawe, Ecobank yagufasha kwishyura ifatabuguzi byoroshye

    Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, we yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abafatabuguzi kurushaho koroherwa no kugura ifatabuguzi bitabasabye kujya ku maduka ya Canal+, ibi bikaba bijyanye n’intego yabo yo kurushaho korohereza abafatabuguzi babo.

    Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua

    Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile App ya Ecobank n’ubwo kwishyurira ku mashami ya Ecobank, burashoboka no ku bafatabuguzi batari abakiliya ba Ecobank kuko ushyize muri telefone yawe iyo Mobile App ubasha kwifungurira XPress Account ugashyiraho amafaranga ukoresheje Mobile Money ukajya uyakoresha wishyura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Canal-yasinyanye-amasezerano-na-Ecobank-agamije-korohereza-abafatabuguzi

  • Libya: Urukiko rwasubije uburenganzira bwo kwiyamamariza kuba Perezida umuhungu wa Gaddafi #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo muri Libya kuwa kane rwategetse ko umuhungu wa Muammar Gaddafi yakwiyamamariza kuba perezida, nk'uko umunyamategeko we yabitangaje.

    Mu cyumweru gishize komisiyo y'amaatora yari yavanye Saif al-Islam Gaddafi ku rutonde rw'abiyamamariza gutegeka Libya matora ya tariki 24 Ukuboza (ukwa 12).

    Ubujurire bwe bwatindijweho iminsi mu gihe hari abarwanyi bari baratambamiye urukiko, nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

    Kuwa kane kandi, komisiyo y'amatora yavuze ko abantu bitwaje intwaro bateye ibiro by'amatora bitanu mu burengerazuba bwa Libya bakiba amakarita y'itora.

    Hari ubwoba bw'uko aya matora azagenda kubera imitwe yitwaje intwaro ihanganye, mu gihe ariyo mahirwe akomeye mu kunga ibice by'iburengerazuba n'iburasirazuba.

    Urutonde rwa nyuma rw'abakandida perezida ntabwo ruratangazwa kubera ubujurire bwa benshi mu bangiwe kwiyamamaza, 25 muri 98 bari batanze kandidatire bari barangiwe.

    Saif al-Islam, wari warakatiwe urwo gupfa adahari n'urukiko rw'i Tripoli mu 2015 ku byaha by'intambara mu gihe cyo guhirika ubutegetsi bwa se bwari bumaze imyaka 40, ni umwe mu bakandida batavugwaho rumwe ushaka gutegeka.

    Ashyigikiwe n'Abanyalibya bari bakunze ubutegetsi bwa se, wakuweho mu 2011 Libya ikinjira mu kaga.

    Nyuma y'uko umunyamategeko atangaje umwanzuro w'urukiko, abamushyigikiye bigabije imihanda y'ahitwa Sebha bajya mu byishimo, nk'uko Reuters ibivuga.

    Gusa abandi, barimo n'imitwe yitwaje intwaro ifite ubutegetsi mu bice runaka, ntibashaka ko agera ku mpapuro z'itora nyuma y'intambara ikomeye barwanye yo guhirika se.

    Gutambamira urukiko rwa Sebha muri iki cyumweru byakozwe n'abarwanyi ba komanda w'igice cy'iburengerazuba Khalifa Haftar byerekanye ko amatora ateganyijwe nayo ashobora guteza imirwano y'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye abakandida bahanganye.

    Haftar, ufite umutwe wa Libyan National Army (LNA) ugenzura igice kinini cy'iburasirazuba n'amajyepfo ya Libya, nawe ubwe ni umukandida muri aya matora. Ariko uwo mutwe akuriye wavuze ko abarwanyi bawo batari batambamiye urukiko ahubwo bari barurinze.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/libya-urukiko-rwasubije-uburenganzira-bwo-kwiyamamariza-kuba-perezida-umuhungu

  • Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda #rwanda #RwOT

    Umunsi w'ejo wabereye mubi abiyita ingabo za Muhoozi (Muhoozi Army) zigizwe n'abantu batandukanye mu gihugu cya Uganda bashinzwe kwamamaza umuhungu wa Perezida Museveni ariwe Muhoozi Kainerugaba bategura abagande ko azaba Perezida wa Uganda mu kizwi nka Muhoozi Project.

    Urubuga rwa Twitter rwasibye konti zigera kuri 418 mu gihugu cya Uganda kubera ibikorwa by'ubufatanye bwo gutaaka Perezida Museveni ndetse no kwamamaza umuhungu we Muhoozi Kainerugaba.

    Izi konti kandi ntabwo ari ukwamamaza Muhoozi gusa, kuko izi konti zikoreshwa mu kwibasira Perezida Kagame n'Abanyarwanda muri rusange kandi ugasanga zishyigikira umutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Iyi nkuru y'inshamugongo yakiriwe nabi mu biro bya Perezida Museveni ubwo abashinzwe itangazamakuru mu biro bye bagaragaje ko umushinga wabo utakigezweho.

    Perezida Museveni bakunze kwita Bosiko, ntabwo akunzwe na gato mu gihugu cya Uganda, cyane cyane muri Kampala iri mu bwami bwa Buganda.

    Urubyiruko rwenshi muri Uganda ruri inyuma ya Bobi Wine dore ko yanamwibye mu matora. Mu rwego rwo kugarura isura ya Museveni, bashoye akayabo k'amafaranga bagura ibitangazamakuru bitandukanye harimo Chimp Reports ya Giles Muhame, Soft Power ya Sarah Kagingo uyu akaba ariwe muhuzabikorwa wuyu mushinga unahabwa amafaranga.

    Sarah Kagingo yashoye mu rubyiruko rutandukanye aho bahabwa amafaranga bakurikije uko bakoze mu kwamamaza Muhoozi na Museveni. Muri konti ibihumbi bishyigikira Museveni, Twitter yasibye izisaga 418. Izi konti kandi nizo usanga zishinjwe kwangisha Abagande bagenzi babo b'Abanyarwanda no kubeshya ku ibibazo biri hagati y'u Rwanda na Uganda.

    Izi konti zafunzwe zikwirakwiza ko umubano hagati y'u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi nyuma yaho umupaka wa Gatuna ufungiwe. Ariko ntibavuga impamvu wafunzwe nyuma y'uko Abanyarwanda amagana n'amagana bafashwe bagafungirwa ahantu hatazwi bamwe bakicwa abandi bagakorerwa ihohoterwa.

    Iri tsinda ryiyita ko ari ingabo zo kuri Internet, zaje zigamije kugarura isura y'ubutegetsi bwa Perezida Museveni kubera kwica abo batavuga rumwe.

    Ikindi ni uko abayobozi muri Uganda batandukanye bashatse kutishimira umushinga wo Kugira Muhoozi Perezida (Muhoozi Project) bagiye bigizwayo abanda baricwa. Urugero ni nka Maj Gen Aronda Nyakairima n'abandi benshi.

    The post Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urubuga-rwa-twitter-rwasibye-konti-418-muri-uganda-zishinzwe-gutegura-muhoozi-kainerugaba-kuzasimbura-museveni-nka-perezida-wa-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubuga-rwa-twitter-rwasibye-konti-418-muri-uganda-zishinzwe-gutegura-muhoozi-kainerugaba-kuzasimbura-museveni-nka-perezida-wa-uganda