Category: Uncategorized

  • Abajya gusengera i Kibeho bemeza ko bahabonera ibitangaza (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe muri bo batangarije Kigali Today ibyo bahaboneye.

    Janvière Kampogo w’i Karama mu Karere ka Huye agira ati “Hariya badusomera mu ijambo ry’Imana ngo azaza mu zuba no mu kwezi, njyewe ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya sinamubonye bihagije, ariko nabonye ikimenyetso gikomeye mu zuba.”

    Yungamo ati “No mu minsi ishize nari ndwaje abana Coronavirus, ndaza ndamutakambira Bikira Mariya ambera igisubizo. Yampaye abuzukuru babiri, uyu munsi naje gushima Imana.”

    Umunsi yari yaje gushima Imana ni ku itariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 i Kibeho habaye amabonekerwa.

    André wo muri Diyosezi ya Kibungo na we, nyuma yo kurara i Kibeho mu masengesho yagize ati “Uyu munsi mu gitondo, Yezu ni we wankomanze mu mutima. Numva arambwiye ngo wasuzuguye Mama kandi uzi umubabaro we. Ari urubyaro wasabye, ari abana bawe bombi batabona, urabibabariwe kandi uzabihabwa, ariko rekura ibyo ufite unkurikire.”

    Yunzemo ati “Navutse mu 1964, ntabwo nigeze ndizwa n’ubusa, kabone n’ubwo wankubita sinataka. Ariko ubu amarira yambanye menshi.”

    Umubyeyi w’i Karongi, na we nyuma y’amasengesho yahagiriye yagize ati “Imana yampaye urukundo, n’umujinya nari mfite mu mutima numvise washizemo. Kubera ko mu mbyaro 12 nari mfite, nasigaranye utwana dutatu gusa nyuma ya Jenoside. Nabonaga nk’umuntu w’aho nashakiye nkifuza ubushobozi bwo kuba nakwihorera. Ariko ibyo byose umubyeyi Bikira Mariya yabinkuriyeho, nakeye.”

    Umugabo w’i Musanze na we, nyuma yo kuhagirira amasengesho y’iminsi ibiri yagize ati “Nazanye hano icyifuzo cyo kuvuga ngo abana banjye bazabone uburyo bwo kwiga, bagire n’amanota meza. Narasubijwe kuko ubu biga bakazana n’amanota meza ndetse n’imyanya myiza.”

    source : https://ift.tt/3EmDoSe

  • Kwizera Olivier yatangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura Kiyovu (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Espoir Fc i Rusizi, ikipe ya Rayon Sports yahise isubukura imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, mu rwego rwo gutegura umukino ukomeye iyi kipe ifitanye na Kiyovu Sports.

    Muri iyi myitozo hagaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze atari kumwe n’iyi kipe, akaba nyuma yo gusinya amasezerano mashya yatangiye imyitozo ariko akaba yakoze imyitozo yo ku giti cye ku ruhande,hakaba hitezwe ko uyu munsi ari bwo ashobora gutangira imyitozo na bagenzi be.

    Mu bandi bakinnyi bagaragaye mu myitozo harimo umunyezamu ukiri muto Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite imvune, ndetse n’umunya-Maroc Ayoub utari wajyanye n’iyi kipe i Rusizi.

    Andi mafoto yaranze imyitozo ya Rayon Sports

    source : https://ift.tt/3Gc1zTU

  • Umwiza Phionah yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa – #rwanda #RwOT

    Yitabiriye iri rushanwa mu gihe ryaherukaga kuba mu 2018 cyane ko kuva mu 2019 ritigeze riba ku mpamvu zitandukanye, byanatumye Uwase Sangwa Odile wagombaga kurihagarariramo u Rwanda mu 2019 ataryitabira. Umunyarwanda waherukaga kuryitabira ni Umunyana Shanitah waryegukanyemo ibihembo bitatu mu 2018.

    Muri iri rushanwa, Umwiza azaba ahatanye n’abandi bakobwa baturuka mu bihugu birimo Misiri, Guinea, Eswatini, Ethiopie, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritania, Mauritius, Maroc, Mozambique, Namibia, Niger, Nigeria, Sao Tome & Principe, Sénégal, Seychellles, Sierra Leone, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    Umwiza Phionah yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa

    source : https://ift.tt/3ojxoV1

  • Misiri: Umutoza yitabye Imana ari kwishimira… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Misiri yari igeze ku munsi wayo wa cyenda, aho El-Magd yakinaga na Al-Zarka. Iminota 90 y’uyu mukino yarangiye amakipe yose anganya ubusa ku busa, ndetse wabonaga ko aya makipe ashobora kunganya nta gihindutse.

    Ubutabazi bw’ibanze bwatanzwe ariko biranga Adham yitaba Imana 

    Ku munota wa 92 w’umukino ikipe ya El-Magd yaje kubona igitego cyatumye benshi bayikunda basagwa n’ibyishimo, ndetse umutoza wayo Adham El-Selhedar yirukanka ikibuga cyose n’ibyishimo byinshi, byaje gutuma agira ikibazo ajyanwa kwa muganga.

    Adham El-Selhedar yajyanywe kwa muganga ubuzima butameze neza ndetse yagiye muri koma, byaje kurangira aguye mu bitaro. Abaganga bemeje ko uyu mutoza yaziza ikibazo cy’umutima waje guhagarara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112159/muri-misiri-umutoza-yitabye-imana-ari-kwishimira-igitego-ikipe-ye-itsinze-112159.html

  • Ubusabe bw’abahanzi ku bifuza kwitabira ibitaramo by’iminsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye ubwo bari bitabiriye igikorwa cyo gukingira abanyeshuri, abayobozi n’abarimu bo muri Kaminuza ya Mount Kenya kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021, aho buzuzaga ibyangombwa by’abaje kwikingiza.

    Abahanzi bitabiriye iki gikorwa barimo Patient Bizimana, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Mani Martin, basabye ko muri bihe by’iminsi mikuru u Rwanda rugiye kwinjiramo, Abanyarwanda bakomeza guha agaciro ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Patient Bizimana yagize ati “Ndakangurira abantu gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19, abitabira ibitaramo byacu bakaza bikingije inkingo zose kuko nk’icyo twitegura cyateguwe na EAP (East African Promoters) cyo kwishimira Noheli turasaba abantu kuzaza bikingije mu buryo bwuzuye.”

    Man Martin ati “Njyewe nk’urubyiruko kandi nk’umuhanzi ndasaba abantu bose kwitabira gufata izi nkingo kuko turabakeneye, dukeneye kongera kubataramira dukeneye kongera guhura nabo ntacyo twishisha, dukeneye kubona Abanyarwanda bari hamwe bishimye.”

    Jules Sentore nawe yunze mu ryabo asaba ko mu bihe byo kwishimira irangira ry’umwaka abantu badakwiye kudohoka. Ati “Muri ibi bihe by’iminsi mikuru ndasaba abantu ngo ntibatwarwe n’ibyishimo ngo badohoke, bakomeze kwirinda kuko icyorezo kirahari kiragendagenda mu gihugu, igikenewe nta kindi ni ugukurikiza ingamba zose zisabwa.”

    Umwe mu banyeshuri bari baje gufata urukingo rwa kabiri, Uwayo Sophie Herondine, yavuze ko kuba aba bahanzi baje kubashishikariza gufata urukingo ari urugero rwiza babonye.

    Yakomeje ati Ati “Nanjye ndashishikariza abanyeshuri bagenzi banjye kuza gufata urukingo kuko nk’ubu hano Mount Kenya nta munyeshuri wemerewe kwinjira atarakingiwe, rero aho kugira ngo uhagarike amasomo wakwikingiza kuko urukingo ni ubuzima.”

    Mu bice byose by’iri shuri ingamba zo kwirinda Covid-19 zarakajijwe ndetse mbere yo kwinjira mu kigo umuntu akaraba umuti wica udukoko ariko yajya kwinjira mu gice cyubatsemo amashuri agaterwa umuti umubiri wose.

    Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Dr. Prog Edwin Odhuno yavuze ko ikirenze kuri ibyo ari uko abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bose bamaze gufata nibura urukingo rwa mbere rwa Covid-19, ndetse ko ingamba zo kwirinda zigikomeje.

    Ati “Abantu bamwe bashobora gutekereza ko ari imikino ariko hari abanyeshuri bamwe babonye ko atari imikino kuko hari abarwaye, rero tugomba gukomeza kubungabunga ubuzima bwacu kuko ntabwo tuzi ngo iki cyorezo kizageza ryari ariko ndatekereza ko turi mu nzira nziza zo kugihashya.”

    Kugeza ubu abarenga miliyoni 6 mu Rwanda bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19, mu gihe abarenga miliyoni 3.5 bahawe inkingo zombi.

    Jules Sentore aganiriza umunyeshuri wari uje kwikingiza

    Man Martin ari kwandika umwirondoro w’umunyeshuri

    Abazaga kwikingiza bafataga urukingo rwa Moderna

    Alyn Sano yasabye abaturarwanda barengeje imyaka 50 gufata urukingo rwa gatatu kuko rushimangira inkingo zombi za Covid-19

    Andy Bumuntu, Patient Bizimana, Alyn Sano, Jules Sentore na Mani Martin bari bitabiriye igikorwa cyo gukingira muri Kaminuza ya Mount Kenya

    Jules Sentore ahamya ko buri wese nakurikiza ingamba zose zo kwirinda abantu bazongera bagatarama nk’uko byahoze

    Mani Martin yavuze ko icyo yifuza ari ukubona abanyarwanda bongeye gutarama bishimye

    Mbere yo gutangira akazi ko kuzuza ibyangombwa by’abaje kwikingiza babanzaga gukaraba intoki

    Patient Bizimana yasabye abakristu kwikingiza kugira ngo bazitabira ibitaramo bya Noheli nta mpungenge zo kurembya na Covid-19 bafite

    Umuyobozi wa Mount Kenya Univeristy mu Rwanda Dr Edwin Odhuno yavuze ko abantu bose biga cyangwa bakora muri iyi Kaminuza bafashe nibura dose imwe y’urukingo

    Uwayo Sophie yavuze ko yishimiye kubona Alyn Sano mu gikorwa cyo gufasha abanyeshuri kuzuza ibyangombwa

    source : https://ift.tt/31r1rkk

  • Sosiyete Sivile, ikiraro cyuririrwaho n’abanenga u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Maputo Protocol ni amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 42 bya Afurika, agamije kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa. Yatangiye gukurikizwa mu 2005 ku bufatanye na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

    Ateganya ko ibihugu byayasinye bitanga raporo ku iyubahirizwa ryayo buri myaka ibiri, igaherekezwa n’izakozwe n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo hatagira ikirenzwa ingohe. Izo ziyiherekeza zitwa “shadow reports”.

    Buri muryango uba usabwa imwe, bivuze ngo iyo u Rwanda rwatanze muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yagombaga guherekezwa n’izindi 2.500.

    Umukozi ushinzwe kugenzura, gutangaza no kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mazimpaka Ngango Hilaire, yasobanuye ko iyo miryango ishobora no gukora indi raporo ikayitanga mu gihe Guverinoma itatanze iyo isabwa.

    Umuryango umwe ni wo watanze “shadow report”

    Mu nama yahuje imwe muri iyo miryango n’inzego za Guverinoma zirebwa n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021, haganiriwe ku byuho byagaragajwe muri iyo raporo n’ibyo u Rwanda rwasabwe kuzakosora mu y’ubutaha.

    Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD) ari nacyo cyateguye iyo nama, Me Umulisa Husna Vestine, yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda inengwa kutuzuza inshingano.

    Haramutse hakozwe “shadow reports” nyinshi cyaba ari ikimenyetso cy’uko nta kibera mu Rwanda kitagaragazwa, bityo abarunenga ntibahimbe.

    Umulisa ati “[mu mwiherero duheruka gukora] uwari uhagarariye Inteko Ishinga Amategeko yaratubwiye ati ‘twebwe dukora amategeko ariko nta muryango utari uwa Leta turabona hano utubwira ngo itegeko iri n’iri ntirihari’.”

    “Minijust nayo yatuganije idusaba ngo ‘mumenyekanishe ibyo mukora muninjire mu rwego rw’uburenganzira bwa muntu kugira ngo tubashe kubona ibyo mukora.”

    Yakomeje ati “Raporo kuri Maputo Protocol ni Leta yayitanze n’undi muryango umwe kandi hagombye kuboneka 2.500 ziyiherekeza.[…] Abenshi barazitinya ngo ni gute dushobora gutanga raporo.”

    Yashimangiye ko izikorwa n’iyo miryango ari zo zigaragaramo imibare kandi iba ishingiye ku byo u Rwanda rwakoze.

    Nk’ababasha kuganira n’Abaturarwanda bakanareba uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ryifashe mu gihugu, bafite ubushobozi bwo kunyomoza ibinyoma by’imiryango mpuzamahanga “ibarirwa inkuru”.

    Kudakora raporo kwayo bibera ikiraro abaharabika igihugu kuko nta kibanyomoza mu nyandiko kiba gihari.

    Ibyuho byagaragajwe muri raporo u Rwanda ruheruka gutanga birimo ko ikubiyemo amakuru adahagije no kubura ibihamya by’ibiyikubiyemo.

    Umuyobozi Wungirije wa GLIHD, Umulisa Husna Vestine, yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda inengwa kutuzuza inshingano

    source : https://ift.tt/3pqUO9Y

  • Musenyeri wa Diyoseze ya Paris yeguye – #rwanda #RwOT

    Diyoseze ya Paris yatangaje ko Papa Francis yemeye ubwegure bwa Musenyeri Aupetit w’imyaka 70, wahakanye ko yigeze kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore ashinjwa, ariko avuga ko imyitwarire ye ’itatanze urugero rwiza’ ari naho yahereye asaba imbabazi.

    Mu nyandiko yashyize hanze, yagize ati “Nahangayikishijwe cyane n’abantu banyibasiye […] ndasengera abashobora kuba banyifuriza inabi, nk’uko Kirisitu yabinyigishije. Ndasaba imbabazi ku bo nshobora kuba narateye agahinda.”

    Musenyeri Aupetit yeguye mu gihe n’ubundi Kiliziya mu Bufaransa rigihanganye n’ingaruka za raporo yasohotse mu Ukwakira, ikagaragaza ko Abapadiri basambanyije abana barenga ibihumbi 200 mu myaka 70 ishize.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Paris yeguye anasaba imbabazi

    source : https://ift.tt/3xMYaYV

  • Sena yahamagaje Minisitiri w’Intebe ku bibazo byazonze iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro watowe kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021 nyuma ya raporo Komisiyo ishinzwe imari n’ubukungu ya Sena, yamurikiye inteko rusange igaruka ku bibazo byagaragaye ko bibangamiye uru rwego.

    Mu bihingwa u Rwanda rwohereza mu mahanga harimo iby’ibanze birimo ikawa, icyayi n’ibireti. Kuri ubu gahunda ihari ni uko byoherezwa mbere yo kongererwa agaciro ari na yo mpamvu hagenda hubakwa inganda hirya no hino mu gihugu.

    Ibindi ni indabo, imbuto n’imboga ndetse n’ibikomoka ku matungo birimo amata n’inyama.

    Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Ubukungu muri Sena, Nkusi Juvénal, yavuze ko hakiri ibibazo by’umusaruro muke. Nko mu buhinzi bwa kawa iyi komisiyo yasanze ibiti bingana na 30% bishaje, imbuto zikaba zitabonekera igihe hamwe n’inyongeramusaruro zidahagije.

    Iki kibazo kandi kigaragara mu buhinzi bw’icyayi aho ibiti byinshi bidasazurwa ndetse uburyo bwo guhinga bwongera umubare w’ibiti bihingwa bijya kuri hegitari bikarenga ibihumbi 10 bukoreshwa kugeza ubu butarigishwa abaturage.

    Umusaruro w’ibi bihingwa uracyatinda kugera ku nganda kubera imihanda mibi naho ku bireti n’indabo ngo ubuso bihingwaho bugenda bugabanuka nyamara bigaragara ko bishobora kwinjiza amafaranga menshi biramutse byitaweho.

    Komisiyo kandi yavuze ko umusaruro w’imboga ukiri muke ugereranyije n’ibikenewe mu bwiza no mu bwinshi kimwe n’ibikomoka ku matungo birimo amata, inyama n’amafi isaba ko hagira igikorwa.

    By’umwihariko ngo kongera inka za kijyambere ntibyajyanishijwe no kuzigaburira ngo zibashe gutanga umusaruro kandi ngo iyo zoherejwe mu mahanga ari nzima biteza igihombo.

    Amata n’ibiyakomokaho biracyari hasi kubera kugendera ku bihe ry’iboneka n’ibura ry’ubwatsi bigatuma amakaragiro n’amakusanyirizo bikora ku kigero cyo hasi mu gihe bimwe bikeneye gusanwa kubera ko bimaze igihe kirekire.

    Kugeza mu 2018 mu Rwanda habarurwaga inka miliyoni 1,2 biganisha ku kuvuga ko abanyarwanda 10 basangiye inka imwe. Ihene zari miliyoni 2,7 bivuze ko batanu basangiye ihene imwe.

    Sena yavuze ko kuvugurura ubuhinzi bigomba kwitabwaho “kugira ngo tuzahaze isoko ry’imbere mu gihugu dushobore no kuba twagira ibyo twohereza mu mahanga.”

    Senateri Nkusi ati “Umusaruro w’amafi na wo uracyari muke ugereranyije n’ingano y’amazi u Rwanda rufite ashobora gukorerwamo ubworozi bw’amafi ndetse inganda zikora ibiryo byayo ni nke kandi zikora ibitujuje ubuziranenge. Hakwiye kongera ubumeyi n’ubushobozi bwo gushaka umurama uberanye n’amazi y’u Rwanda.”

    Yavuze ko igihugu cyashyize imbere ubworozi bw’inka zitanga amata ariko ubwoko bw’izitanga inyama bukaba bukiri buke, yongeraho ko hakenewe guteza imbere n’ubw’amatungo magufi atanga inyama vuba kandi abasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi atibasirwa n’indwara.

    Byatumye Komisiyo y’Ubukungu isaba inteko rusange ko yemeza ko Minisitiri w’Intebe yatumizwa agatanga ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe ngo ibibazo byose bihari bibashe gukemuka.

    Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko atari ngombwa ko Minisitiri w’Intebe atumizwa. Ati “Nkurikije uko Perezida wa Komisiyo yadusobanuriye, uburyo yasubije ibibazo, numva iyi raporo ifite ibisobanuro bihagije. Kuri njye kongera guhamagara undi muntu kuduha ibisobanuro twaba twitesheje agaciro. Njye ndumva komisiyo ubwayo twari dukwiriye kuyibisubiza ikadushakira imyanzuro ku byasabwa guverinoma.”

    Senateri Murangwa Hadidja na we yagize ati “Byantunguye kumva ngo turashaka kuvugana na Minisitiri w’Intebe. Nakomeje kwibaza icyo azongera ku makuru aturuka muri za minisiteri n’ibigo twagiye tuganira na byo. Ndumva atari ngombwa aho avoma amakuru ni ho natwe twayakuye.”

    Senateri Mukabaramba Alivera yashimangiye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa. Ati “Muri iyi raporo harimo ibibazo byinshi bireba za minisiteri nyinshi. Turashaka ko Minisitiri w’Intebe atanga inzira yo kubikemura. Twe turashaka ibisubizo, komisiyo yazanye amakuru kandi harimo ibibazo byinshi bibangamiye uru rwego.”

    Nyuma y’impaka byabaye ngombwa ko umwanzuro utorerwa wemezwa n’abasenateri 15, babiri batora oya naho impfabusa ziba eshanu.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyagaragaje ko mu 2020/2021 ibyoherejwe byinjije arenga miliyoni 444,8$.

    Inyongera yabayeho ingana na 6,17% ugereranyije n’umwaka ushize w’ingengo y’imari dore ko amafaranga u Rwanda rwari rwinjije aturutse mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga yari miliyoni 419$.

    NAEB igaragaza ko amadovize u Rwanda rwinjiza mu cyayi, ikawa n’ibireti yagabanyutse ku kigero cya 1,19% bitewe n’igabanyuka ry’igiciro cy’ikawa ku kigero cya 8,7%, mu gihe ibindi bicuruzwa bishya byiyongereye ku kigero cya 10,67%.

    Ibinyampeke, amafi, amavuta yo kwisiga n’ayo gutekesha, isukari, indabo, imboga n’imbuto byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

    Icyayi ni kimwe mu bihingwa byoherezwa mu mahanga birimo ibibazo bibangamiye iterambere ry’uru rwego

    source : https://ift.tt/3lwgtwi

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 19 mu bipimo 8,482 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,342.

    source : https://ift.tt/3DdVpks

  • Umutoza yitabye Imana yishimira igitego cyo ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya El Magd mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, Adham El-Selhedar, yaraye yitabye Imana igihe yishimiraga igitego ikipe ye yari itsinze cyayihesheje amanota 3.

    Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo hashize aho iyi kipe yari yakiriye Al-Zarka mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Misiri.

    Iyi kipe yari ku mwanya wa nyuma yarwanaga no kureba ko yawuvaho, iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0, yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 2 w’inyongera ibintu byashimishije cyane umutoza wayo, Adham El-Selhedar akishimira iki gitego agahita ahera umwuka.

    Yahise yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe mu bitaro bya Al-Amriya ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwe kuko byari byarangiye, abaganga bavuze ko yafashwe n’umutima igihe yishimiraga iki gitego.

    Umutoza Adham El-Selhedar yitabye Imana yishimira igitego

    Yahise ajyanwa kwa muganga ariko ntibagira icyo bamufasha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-yitabye-imana-yishimira-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma