Category: Uncategorized

  • Mu Rwanda hatangijwe umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) ifatanyije na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC), batangije umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga.

    Byari ibyishimo ku bakinnyi ubwo hatangizwaga uyu mukino
    Byari ibyishimo ku bakinnyi ubwo hatangizwaga uyu mukino

    Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Minisiteri ya Siporo, ICRC, NPC Rwanda na Komite Olempike Mpuzamahanga. Ni ibirorori byabanjirijwe n’imikino ya gicuti y’abagabo aho Musanze yatsinze Nyarugenge ibitego 2-1.

    Imikino yatangirijwe ku kibuga cya Kimisagara
    Imikino yatangirijwe ku kibuga cya Kimisagara

    Mu gutangiza umukino w’abagore ku mugaragaro, Musanze yatsinze Nyarugenge kuri penaliti 4-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 15

    Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga kuko harimo icyuho ugereranyije na basaza babo.

    Ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’imikino y’abagore n’abakobwa mu bantu bafite ubumuga, kuba habaye iki gikorwa cyo kumurika ikipe yabo mu mupira w’amaguru biratwereka ko turi kujya imbere.”

    Abajijwe niba na bo bazashyirirwaho Shampiyona nk’uko bimeze mu bagabo, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gushishikariza amakipe y’uturere y’abafite ubumuga kugira n’ay’abagore.

    Ati “Tugomba gutangira kureba uko amakipe y’uturere ya Amputee Football na yo yagira amakipe y’abagore, icyo ni cyo cya mbere, noneho na bo bagatangira gukina Shampiyona y’Igihugu ku buryo tugera ku rwego rwo gukina imikino mpuzamahanga.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire imikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi guhera mu mwaka utaha.

    Ati “Twishimiye gutangiza uyu mukino kuko birerekana ko abagore bafite ubumuga batasigaye inyuma. Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itatu kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere.”

    Abakinnyi ba Musanze nyuma yo gutsinda Nyarugenge ku mukino wabo wa mbere
    Abakinnyi ba Musanze nyuma yo gutsinda Nyarugenge ku mukino wabo wa mbere

    Kapiteni wa Musanze, Niyoyita Faina, yavuze ko bishimiye kuba na bo bagiye kujya bakina “Amputee Football” kuko hari abajyaga bibwira ko ntacyo bashoboye.

    Ati “Ni ubwa mbere tugiye muri uyu mukino, twajyaga tubona abandi bawukina tukumva ko natwe twagerageza. Twishatsemo ubushobozi twumva ko natwe twawushobora. Twishimira ko natwe twabashije kuwinjiramo kuko hari abumvaga ko ntacyo dushoboye, ariko turashoboye. Tugiye kurushaho kwitoza.”


    source : https://ift.tt/3xNqo5O

  • Gatsibo : Umugabo yafatanywe 15Kg z’inyama z’imvubu bikekwa ko yiciye muri Pariki #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39 yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza, mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza.

    Yafatanwe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizisuka yafatanwe inyama ziri mu mufuka.

    Yagize ati 'Yafashwe agana iwe mu rugo Abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.'

    CIP Twizeyimana yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo ko ababifatirwamo babihanirwa.

    Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.

    Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha we (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe : gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya ; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umugabo-yafatanywe-15Kg-z-inyama-z-imvubu-bikekwa-ko-yiciye-muri-Pariki

  • CSP Kayumba wayoboye Gereza ya Magerageje yahamijwe ubujura bwakorewe umugororwa akatirwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bahamijwe ibyaha n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021.

    Ibyaha bibahama ni icy’ubujura, icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

    Umucamanza yavuze ko ibi byaha byose bibahama, ko bagomba gufungwa imyaka itanu kandi bagatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

    Undi wari muri iyi dosiye ni Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge, we yagizwe umwere.

    Twizere Amani Olivier nawe yagizwe umwere nubwo yaburanaga yemera ibyo aregwa. Yemereye urukiko ko ariwe winjiye mu ikoranabuhanga akiba Kassem Ayman Mohamad bafunganywe.

    Muri Mutarama 2021, Umwongereza Kassem Ayman Mohamed wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Yakuwe ku ikarita ya banki asanzwe akoresha agura ibintu birimo imiti n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa umukozi wa gereza.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi.

    CSP Kayumba yifashishije Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita.

    Mu buhamya Twizere yahaye urukiko, yemeye ko ariwe wibye Kassem ategetswe na CSP Kayumba. Ngo yabikoze kuko atashakaga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Umugambi wo kwiba ngo wateguwe igihe kinini kuko yahamagajwe kenshi mu biro bya CSP Kayumba.

    Yavuze ko yasabwe kugenzura ATM z’abafungwa ziriho amafaranga hanyuma iya Kassem iba imwe muri zo.

    CSP Kayumba wari mu rukiko, yahise ajuririra imyanzuro yarwo agaragaza ko atemera igihano ahawe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/CSP-Kayumba-wayoboye-Gereza-ya-Magerageje-yahamijwe-ubujura-bwakorewe-umugororwa-akatirwa-imyaka-5

  • Umutoza yishimiye igitego cyo ku munota wa nyuma bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, umupira w'amaguru wa Misiri watakaje umunyabigwi witwa Adham El-Selhedar,wabaye umukinnyi wa Ismaily ndetse yatozaga ikipe ya El-Magd SC yo mu cyiciro cya 2 muri icyo gihugu.

    Uyu Adham El-Selhedar ejo yapfuye azize indwara y'umutima ubwo bakinaga na Al Zarka,ubwo yishimiraga igitego cyo ku munota wa nyuma ikipe ye yari itsinze.

    Ikipe ya El-Magd yo muri Alexandria yari ihanganye na Al-Zarka ku mukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona wasaga nk'ugiye kurangira amakipe anganya 0-0.

    Iyi kipe yo muri Alexandria ariko, yashoboye gutsinda igitego ku munota wa 92 ibona amanota atatu.

    Mu kwishima, El-Selhedar yikubise hasi ahita ajyanwa mu bitaro. Nyuma yaje gupfira mu bitaro bya Al-Amriya muri Alexandria kandi byagaragaye ko indwara y'umutima ari yo mpamvu yamuteye urupfu.

    El-Selhedar yamaze igihe kinini akinira ikipe ya Ismaily mu myaka ya za 90 kandi yatwaye igikombe cya Shampiyona yo mu Misiri ndetse n'ibikombe by'igihugu cya Misiri.

    Nyuma yo kumarana igihe gito na Al-Sharkia, yerekeje mu butoza,ahera kuri Al-Ittihad yo muri Libiya ndetse yari no mu bakozi batoza ba Ismaily.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-yishimiye-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma-bimuviramo-urupfu

  • Lionel Messi yasabwe gusenya Hoteli ye nziza cyane [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru,kizigenza Lionel Messi ari kuvugwa cyane kubera kwegukana Ballon d'Or ya 7 ariko yanahuye n'uruva gusenya kuko hoteli ye ya miliyoni 26 z'amapawundi yashyizwe mu zigomba gusenywa.

    Uyu munyabigwi ukinira Paris Saint-Germain na Argentina, yari mu byishimo kuwa mbere ubwo yazamuraga Ballon d'or ku nshuro ya karindwi.

    Uyu rutahizamu uhembwa 650.000 by'amapawundi buri cyumweru ari mu nzira zo kuvugurura hoteri ye y'ibyumba 77 kubera ko yashyizwe mu zitujuje ubuziranenge busabwa n'umujyi.

    Iyi hoteli ya Messi y'inyenyeri enye 'MiM Sitges' iri hafi y'umutungo we bwite i Barcelona kandi ni hamwe mu hantu yakundaga gusura.

    Nk'uko El Confidencial ibitangaza,ngo icyemezo cy'urukiko cyo gusenya uyu mutungo kiracyategerejwe.

    Ndetse ngo begereye abahagarariye Messi kugira ngo batange ibisobanuro, ariko yaba we cyangwa ikipe ye ntabwo bahisemo kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.

    Messi ufite amahoteri muri Ibiza na Majorca afatanyije na Majestic Hotel Group, yakoresheje miliyoni 26 z'ama pound agura Hotel MiM Sitges, iri hafi kuri metero zisaga 100 uvuye ku nyanja, muri 2017.

    Icyakora, amakuru avuga ko yabikoze atazi ko Sitges Town Hall igomba gusenywa kubera ko itubahirije amategeko agenga imyubakire.

    Kimwe mu bibazo iyi hoteli ifite nuko ibaraza ryayo ari rinini cyane kandi yubatswe bishingiye kuri ryo ariyo mpamvu risenywe bishobora gutuma inyubako isenyuka.

    Bivugwa ko Messi yamenyeshejwe gahunda yo gusenywa ku iyi hoteli ubwo ikinyamakuru kimwe cyamwegeraga kugira ngo agire icyo abivugaho.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yasabwe-gusenya-hoteli-ye-nziza-cyane-amafoto

  • Myugariro wa Aston Villa yarokotse impanuka ikomeye y'imodoka ye yataye umuhanda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo muri Premier League witwa Kourtney Hause yakoze impanuka ubwo imodoka ye yagongaga uruzitiro rw'ikigo cy'amashuri iminota mike mbere yo gutaha.

    Ababyeyi bavuze ko ari “amahirwe” kuba iyi modoka y'uyu myugariro wa Aston Villa Kortney Hause nta muntu yishe.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 26, yerekezaga kuri Villa Park ku mukino ikipe ye yari igiye gukina na Manchester City ubwo iyi modoka ye ya Urus V8 ifite agaciro k'ibihumbi 200.000 by'amapawundi yarengaga umuhanda.

    Abatangabuhamya bavuze uburyo Hause yagaragaye ababaye kandi atunguwe ubwo ibintu bye byangirikiraga muri iyi modoka

    Umubyeyi wari watangaye cyane, Sabbir Ahmed, ufite imyaka 43, yagize ati: 'Umukobwa wanjye n'abandi bana bahagarara mu mfuruka imbere y'irembo mbere na nyuma y'ishuri.

    Ni ibintu bitangaje kandi n'amahirwe ko nta muntu wishwe.

    Lamborghini yirabura yataye umuhanda hatose.Buri wese yari afite ubwoba kubera ibyashoboraga kuba. Mbonye ibyangiritse natekereje ko hagomba kuba harimo imirambo.Umuntu uwo ari we wese yashoboraga gupfa. '

    Iyi Lambo yagonze uruzitiro ahitwa Aston, Birmingham, habura iminota 25 ngo abanyeshuri batahe bavuye mu mashuri uko ari atatu yo muri ako gace.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-wa-aston-villa-yarokotse-impanuka-ikomeye-y-imodoka-ye-yataye