Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukuboza ku isaha ya saa sita z'amanywa za Dar-Es Salaam arizo saa tanu z'i Kigali nibwo hari hatangiye umukino wahuzaga Police HC na Nyuki HC yo mu kirwa cya Nzanzibar. Umukino warangiye Police HC itsinze Nyuki HC ibitego 28 kuri 22.
Ni umukino watangiranye imbaraga n'ishyaka ku mpande zombi ndetse ikipe ya Nyuki yacishagamo ikarusha ibitego Police HC ariko abakinnyi ba Police HC bagashyiramo ingufu bakagombora. Iminota 30 y'igice cya mbere yarangiye Police HC iri imbere n'ibitego 15 kuri 11 bya Nyuki HC.
Amakipe yombi yagiye mu karuhuko umutoza wa Police HC abona umwanya wo kwereka abakinnyi amayeri bashobora gukoresha mu gice cya kabiri. Igice cya kabiri kihariwe na Police HC ku buryo bugaragara kuko yatangiye kugenda irusha Nyuki HC ibitego bigera kuri 7. Byaje gutuma iminota 60 y'umukino wose irangira Police HC ifite ibitego 28 kuri 22 bya Nyuki HC.
Nyuma y'umukino umutoza wa Police Handball Club, Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana yagarutse ku byatumye abakinnyi abereye umutoza bagorwa cyane n'ikipe ya Nyuki mu gice cya mbere.
Yagize ati 'Iyi kipe yagize umwanya uhagije wo kutwiga imikinire yacu kuko ubwo duheruka gutsinda Black Mamba bari bicaye hano ku kibuga batureba. Twabanje gushaka kugarira cyane bituma mbanza mu kibuga Murwanashyaka Emmanuel kugira ngo afashe abandi kugarira. Ariko aho nazaniye mu kibuga kapiteni w'ikipe, CPL Duteteriwacu Norbert wabonye ko byatumye tubona ibitego kandi tukanugarira.'
IP Ntabanganyimana yavuze ko igice cya mbere cyamuhaye umwanya wo kwiga imikinire ya Nyuki HC bituma akora impinduka mu kibuga.
Uwimana Jackson, Umunyezamu wa Police HC yigaragaje cyane agora abakinnyi ba Nyuki HC kuko yagiye akuramo ibitego byari byabazwe, Uyu mukino nawo warangiye Police HC iwutsinze ku bitego 25 ku bitego 19.
Umutoza wungirije wa Nyuki HC, Abdalah Conta yavuze ko Police HC ari ikipe nziza abakinnyi bayo bafite uburyo butandukanye bwatumye bamutsinda.
Yagize ati ' Ikipe ya Police HC ni ikipe nziza cyane, abakinnyi bayo barihuta cyane kandi n'iyo bibaye ngombwa guhagarara bahagarara vuba cyane, bafite ukuntu baba bahagaze mu kibuga(Formation), uko bahana hana umupira byose bituma babasha gutsinda cyane.'
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza hakinwa imikino wa kimwe cya kabiri cy'irangiza(Demi Final), Police HC izakina na Ngome HC nayo yo mu gihugu cya Nzanzibar.
Imwe mu nkingi zigize gahunda ya VUP izwi nka gahunda y'imfashabere (nutrition sensitive direct support), inkunga ihabwa ababyeyi bo mu kiciro cya mbere n'icya kabiri  batwite ndetse n'abonsa kugeza umwana agize imyaka ibiri mu rwego rwo kurwanya igwingira, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwashyizeho icyo bise  'Inkoko ya Mama, igi ry'umwana' ifasha mu kurwanya imirire mibi no kuzahura ubukungu.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Macuba bari muri gahunda y' 'Inkoko ya Mama, igi ry'umwana' bavuga ko baciye ukubiri n'imirire mibi, ndetse ngo iterambere ni ryose mu miryango yabo.
Uwambajimana Laurance, ni umugore w'imyaka 42 y'amavuko, afite abana batandatu harimo uruhinja ry'amezi ry'umwaka n'igice. Avuga ko atarajya muri iyi gahunda, ubukene bwanumaga mu rugo rwe.
Ati 'Narwazaga bwaki kubera ubukene bwanumaga mu rugo. Ariko aho ngiriye muri gahunda y'inkoko ya Mama, igi ry'umwana bampaye inkokokazi ebyiri ngira ibyago imwe irapfa, ariko iyasigaye imaze kungeza kuri byinshi. Itera amagi amwe nkayagurisha nkagurira umwana imbuto, indagara n'ibindi bikungahaye kuri vitamine, inkoko nazo maze kugurisha inshuro ebyiri nkaguramo utundi mba nkeneye mu rugo.'
Mugabarigira Jean, nawe avuga ko umugore we ari muri iyi gahunda. Ati 'Baduhaye inkoko ebyiri, zose zarateye kandi zitera amagi menshi ku buryo hari igihe iwanjye mba mfite nk'amagi 30. Birumvikana yose twitwayaha abana, amwe turayagurisha tukabaguriramo indyo yuzuye, imyambaro, n'ibikoresho by'isuku. Navuga ko iyi gahunda ari nziza kandi yaziye igihe.'
'VUP yakuye abaturage b'Akarere ka Nyamasheke mu bukene'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, mu Kiganiro yagiranye n'abanyamakuru tariki 3/12/2021 yavuze ko gahunda ya VUP mu nkingi zayo enye yahinduye byinshi mu buzima bw'abatishoboye.
Yagize ati 'Gahunda ya VUP mu Karere ka Nyamasheke yatangiriye mu Murenge wa Mahambe, ubu iri mu Mirenge yose uko ari 15 bikaba bigaragara ko yakuye abaturage mu bukene. Abakora muri gahunda ya VUP twabashishikarije kwibumbira mu matsinda kandi twashyizeho uburyo umuntu wese uri muri vup abasha kubona itungo ashoboye korora binyuze muri gahunda twise 'Nsiga ninogereze' aho abaturage bakora muri vup bizigama buri mwaka bakagura amatungo bitewe niyo buri wese ashoboye korora.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamashake, Mukamasabo Appolonie, aha umuturage itungo rigufi muri gahunda ya VUP
'Hari n'indi gahunda twise 'Sasa neza' aho abaturage bakora muri VUP bibumbira mu matsinda bakagurirana za matela zo kuryamaho ni muri gahunda yo mu rwego rw'isuku n'isukura. Twashyizeho nanone gahunda twise 'Ndi urugero' aho abakora muri VUP bibumbira mu matsinda kugirango birinde umwanda, yaba ari amavunja acike burundu ndetse babungabunge n'isuku aho batuye. Twashyizeho n'ubundi buryo bwa gahunda yo kurwanya imirire mibi ni gahunda twise 'Inkoko ya Mama, Igi rya ry'umwana' duharanira ko nta mwana uri muri gahunda ya VUP wagira imirire mibi. Inkoko ikaba ari iya mama, ariko amagi akaba ari ay'umwana kugirango arye indyo yuzuye.'
Mukamasabo yavuze ko kuva mu 2017 kugeza ubu, uri gahunda ya VUP mu Karere ka Nyamasheke amaze gukoreshwa miliyari 3,825,050,500 FRW.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gufasha abatishoboye mu Kigo cya Leta gishinzwe iterambere ry'abaturage (LODA), Gatsinzi Justin, yagaragaje uko gahunda ya VUP yatangiriye mu Mirenge 30 mu mwaka wa 2008, ubu ikaba imaze kugera mu mirenge 416 kandi kandi ikaba imaze kuvana abaturage mu bukene ku buryo bugaragara.
Yagize ati 'Dutangira iyi gahunda wasangaga ari twebwe nka Leta bireba, ariko ubu dufite dufite ubufatanye n'abandi[â¦]VUP yatangiye ikoresha ingengo y'imari ya miliyari ibyiri na miliyoni 580 z'amafaranga y'u Rwanda, ubu tugeze aho buri mwaka itajya munsi ya miliyari 50 na 60. Tukaba twishimira ko Leta yacu yitaye ku mibereho y'umuturage.'
         Gatsinzi Justin, umuyobozi muri LODA (Uhagaze)
Yakomeje avuga ko gahunda ya VUP yatangiriye ku nkingi zijyanye no kurengera abaturage batishoboye, ariko ubu ngo yagiye izanamo n'izindi nkingi zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage zirimo kwigisha imyuga iciriritse, kugurira abaturage amatungo magufi, ibikoresho byo gukoresha ku bize imyuga iciriritse n'ibindi.
VUP ni gahunda igamije kunganira izindi ngamba zisanzwe za leta y'u Rwanda zigamije:
Kugira uruhare mu kurandura ubukene bukabije;
Kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi;
Gufasha kuzana impinduka mu rwego rw'imibereho myiza n'ubukungu;
Gufasha kongerera ingo ubushobozi bwo guhangana n'ubukene no kwigira.
Iyi gahunda yatangijwe nk'inkingi ya Gahunda y'Imbaturabukungu ya mbere (EDPRS1) na n'ubu iracyari uburyo bw'ingenzi bufasha mu kugera ku iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu muri Gahunda y'igihugu y'imyaka 7 igamije impinduka mu bukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza (NST1: National Strategy for Transformation) iva muri 2018 ikagera muri 2024.
Imwe mu nkingi zigize gahunda ya VUP izwi nka gahunda y'imfashabere (nutrition sensitive direct support), inkunga ihabwa ababyeyi bo mu kiciro cya mbere n'icya kabiri  batwite ndetse n'abonsa kugeza umwana agize imyaka ibiri mu rwego rwo kurwanya igwingira, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwashyizeho icyo bise  'Inkoko ya Mama, igi ry'umwana' ifasha mu kurwanya imirire mibi no kuzahura ubukungu.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Macuba bari muri gahunda y' 'Inkoko ya Mama, igi ry'umwana' bavuga ko baciye ukubiri n'imirire mibi, ndetse ngo iterambere ni ryose mu miryango yabo.
Uwambajimana Laurance, ni umugore w'imyaka 42 y'amavuko, afite abana batandatu harimo uruhinja rw'amezi ry'umwaka n'igice. Avuga ko atarajya muri iyi gahunda, ubukene bwanumaga mu rugo rwe.
Ati 'Narwazaga bwaki kubera ubukene bwanumaga mu rugo. Ariko aho ngiriye muri gahunda y'inkoko ya Mama, igi ry'umwana bampaye inkokokazi ebyiri ngira ibyago imwe irapfa, ariko iyasigaye imaze kungeza kuri byinshi. Itera amagi amwe nkayagurisha nkagurira umwana imbuto, indagara n'ibindi bikungahaye kuri vitamine, inkoko nazo maze kugurisha inshuro ebyiri nkaguramo utundi mba nkeneye mu rugo.'
Mugabarigira Jean, nawe avuga ko umugore we ari muri iyi gahunda. Ati 'Baduhaye inkoko ebyiri, zose zarateye kandi zitera amagi menshi ku buryo hari igihe iwanjye mba mfite nk'amagi 30. Birumvikana yose twitwayaha abana, amwe turayagurisha tukabaguriramo indyo yuzuye, imyambaro, n'ibikoresho by'isuku. Navuga ko iyi gahunda ari nziza kandi yaziye igihe.'
'VUP yakuye abaturage b'Akarere ka Nyamasheke mu bukene'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, mu Kiganiro yagiranye n'abanyamakuru tariki 3/12/2021 yavuze ko gahunda ya VUP mu nkingi zayo enye yahinduye byinshi mu buzima bw'abatishoboye.
Yagize ati 'Gahunda ya VUP mu Karere ka Nyamasheke yatangiriye mu Murenge wa Mahambe, ubu iri mu Mirenge yose uko ari 15 bikaba bigaragara ko yakuye abaturage mu bukene. Abakora muri gahunda ya VUP twabashishikarije kwibumbira mu matsinda kandi twashyizeho uburyo umuntu wese uri muri vup abasha kubona itungo ashoboye korora binyuze muri gahunda twise 'Nsiga ninogereze' aho abaturage bakora muri vup bizigama buri mwaka bakagura amatungo bitewe niyo buri wese ashoboye korora.'
'Hari n'indi gahunda twise 'Sasa neza' aho abaturage bakora muri VUP bibumbira mu matsinda bakagurirana za matela zo kuryamaho ni muri gahunda yo mu rwego rw'isuku n'isukura. Twashyizeho nanone gahunda twise 'Ndi urugero' aho abakora muri VUP bibumbira mu matsinda kugirango birinde umwanda, yaba ari amavunja acike burundu ndetse babungabunge n'isuku aho batuye. Twashyizeho n'ubundi buryo bwa gahunda yo kurwanya imirire mibi ni gahunda twise 'Inkoko ya Mama, Igi rya ry'umwana' duharanira ko nta mwana uri muri gahunda ya VUP wagira imirire mibi. Inkoko ikaba ari iya mama, ariko amagi akaba ari ay'umwana kugirango arye indyo yuzuye.'
Mukamasabo yavuze ko kuva mu 2017 kugeza ubu, uri gahunda ya VUP mu Karere ka Nyamasheke amaze gukoreshwa miliyari 3,825,050,500 FRW.
Â
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gufasha abatishoboye mu Kigo cya Leta gishinzwe iterambere ry'abaturage (LODA), Gatsinzi Justin, yagaragaje uko gahunda ya VUP yatangiriye mu Mirenge 30 mu mwaka wa 2008, ubu ikaba imaze kugera mu mirenge 416 kandi kandi ikaba imaze kuvana abaturage mu bukene ku buryo bugaragara.
Yagize ati 'Dutangira iyi gahunda wasangaga ari twebwe nka Leta bireba, ariko ubu dufite dufite ubufatanye n'abandi[â¦]VUP yatangiye ikoresha ingengo y'imari ya miliyari ibyiri na miliyoni 580 z'amafaranga y'u Rwanda, ubu tugeze aho buri mwaka itajya munsi ya miliyari 50 na 60. Tukaba twishimira ko Leta yacu yitaye ku mibereho y'umuturage.'
Yakomeje avuga ko gahunda ya VUP yatangiriye ku nkingi zijyanye no kurengera abaturage batishoboye, ariko ubu ngo yagiye izanamo n'izindi nkingi zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage zirimo kwigisha imyuga iciriritse, kugurira abaturage amatungo magufi, ibikoresho byo gukoresha ku bize imyuga iciriritse n'ibindi.
VUP ni gahunda igamije kunganira izindi ngamba zisanzwe za leta y'u Rwanda zigamije:
Kugira uruhare mu kurandura ubukene bukabije;
Kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi;
Gufasha kuzana impinduka mu rwego rw'imibereho myiza n'ubukungu;
Gufasha kongerera ingo ubushobozi bwo guhangana n'ubukene no kwigira.
Iyi gahunda yatangijwe nk'inkingi ya Gahunda y'Imbaturabukungu ya mbere (EDPRS1) na n'ubu iracyari uburyo bw'ingenzi bufasha mu kugera ku iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu muri Gahunda y'igihugu y'imyaka 7 igamije impinduka mu bukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza (NST1: National Strategy for Transformation) iva muri 2018 ikagera muri 2024.
Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije muri AS Kigali, yamaze guhabwa amasezerano mashya aho binyuze muri fondasiyo ye (Umuri Foundation) agiye kujya ashaka abana bakiri bato bajya mu irerero rya AS Kigali ndetse no kubakurikirana.
Muri Nyakanga 2021 nibwo Jimmy Mulisa yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko n’ubundi uyu mutoza yaje gufasha AS Kigali kuko mu mikino Nyafurika umutoza wungirije agomba kuba afite License B, Mutarambirwa Djabir umutoza wungirije wa AS kigali adafite.
Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis yabwiye ISIMBI ko Jimmy Mulisa yavuye ku ntebe y’ubutoza ya AS Kigali ariko azakomeza gukorana n’iyi kipe.
Ati 'Jimmy Mulisa twatandukanye ku mwanya w’umutoza wungirije ariko ntabwo twatandukanye muri AS Kigali, kubera ko twagiranye amasezerano fondasiyo ye ko agiye kujya ashakisha impano, abana akuyemo beza akabazana mu irerero rya AS Kigali, amasezerano avuga ko uwo mwana agomba no kumukurikirana mu irerero, intego yacu ni ukuzamura impano z’abanyarwanda, urumva aracyari muri AS Kigali yikorera anadukorera.'
Akomeza avuga ko bahisemo gukorana na we muri ubu buryo kuko ari umutoza uzi umupira, uzi gushaka impano kandi akaba ari na wo mushinga na we afitemo, umwana azajya ava mu irerero rya AS Kigali ajya mu ikipe nkuru cyangwa anatangwe ahandi, amafaranga azajya agurwa impande zombi hari ijanisha zazajya zifata.
Gasana Francis yavuze kandi ko bazajya batera uyu mutoza inkunga mu buryo bw’amafaranga kuko ari cyo kintu akeneye.
Ati 'twe ni amafaranga tuzamuha ntabwo ari ibikoresho, kuko amafaranga niyo aba akeneye kuko uwo mwana naza mu myitozo azaba anakeneye amazi n’ibindi.'
Jimmy Mulisa wabaye umutoza mu Rwanda aho yatoje amakipe arimo Sunrise FC na APR FC, yatangije Umuri Foundation irimo na Umuri Academy aho agenda ashaka abana bafite impano akabahuriza hamwe, icyiciro yari agezeho ni icyo gukura ku mihanda abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bakaba bayibyaza umusaruro.
Ntakiri umutoza wungirije wa AS Kigali
Basinyanye amasezerano mashya binyuze muri Umuri Foundation ye
Akarere ka Musanze gafite aba Dasso 105, barimo 79 basanzwe mu kazi na 26 bashya. Umwe muri abo ba Dasso barahiriye inshingano, yavuze ko amasomo bahawe mu mahugurwa bamazemo amezi atatu, bayigiyemo byinshi bizabafasha gutunganya akazi batangiye.
Ati 'Mu mezi atatu tumaze i Gishari twize byinshi, twiteguye guharanira umutekano w’abaturage dufatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi n’inzego zinyuranye z’umutekano, ndatekereza ko umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu uzagaragarira buri wese'.
Barahiye nyuma y’uko basoje amasomo yabo tariki ya 11 Ugushyingo 2021, bari bamazemo amezi atatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, aho mu gihugu hose ayo mahugurwa yakozwe na 452 bayasoza ari 450, babiri muri bo ntibabasha kuyasoza. Muri 450 basoje aya mahugurwa, 93 ni igitsinagore, abo binjiye muri Dasso bakaba bagize icyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa, aho baturutse mu turere twa Kayonza, Gakenke, Gatsibo, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana.
Ni mu gihe biteganyijwe ko hazahugurwa undi mu bare w’aba Dasso baturutse mu tundi turere tutagaragaye mu dufite aba Dasso 450 batangiye inshingano.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari uyoboye uwo muhango, mu mpanuro yatanze, yibukije aba Dasso kuba igisubizo cy’iterambere ry’akarere n’igihugu barangwa n’imyifatire myiza.
Ati 'Discipline, ni yo igomba kubaranga kandi ni na yo nkingi ikomeye izabafasha kuzuza inshingano, murasabwa kubaha akazi muhawe mukitabira ku gihe, muzirinde ruswa n’izindi ngeso mbi zatuma muteshuka ku nshingano murahiriye'.
Aba baturage ni abo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo babwiye Radio&TV 1 dukesha aya makuru ko iyi koperative yagurishijwe n’abari abayobozi babo.
Bavuga ko aho bakoreraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagiye mu maboko y’indi Kompanyi yitwa Luna.
Umwe mu banyamuryango avuga ko uwari Perezida w’iyi Koperative yabanje kubiberurira ababwira ko bamuhemba amafaranga macye bityo ko 'ngiye kwikoranira n’uriya mushinga.'
Uyu munyamuryango akomeza agira ati 'Agenda ubwo, umucungamutungo wari ushinzwe kugenzura konte muri banki na we yahise agenda asanga LUNA.'
Uyu munyamuryango avuga ko n’ibikoresho byose bari bishatsemo kuko buri munyamuryango yari yatanze ibihumbi 205 Frw, batamenye irengero ryabyo.
Mugenzi we avuga ko iyi koperative yari imaze kugera ku rwego rushimishije kuko bari bamaze kunona inyungu ya miliyoni 25 Frw.
Ati 'Izo zose zaheze mu bitabo ntizagaragarijwe abanyamuryango. Uwari perezida wacu Gakwerere Jean Damascene yayigurishije LUNA.'
Gakwerere Jean Damascene wari perezida w’iyi koperative RWAMICO, uvugwaho gutenguha abo yayoboraga, avuga ko yagiye muri iriya Kompanyi agiye gushaka akazi bisanzwe kandi ko nta muziro yari afite washoboraga kubimubuza.
Avuga ko iriya Koperatice yari yabonye ubuzima gatozi mu Kigo gishinzwe Amakoperative RCA ariko ko batari bakabona icyangombwa giturutse mu kigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati 'Igihe twarimo dusaba licence twagombaga kuvamo nka koperative abahafitiye ibyangombwa bakaza bagakora. Bamwe muri twe twasabyemo akazi ku giti cyacu, igisigaye ni uko bo bakwicara nk’abanyamuryango niba bashaka gusubukura, maze umucungamari akabasobanurira kuko afite ibitabo yanditsemo ibyo bikoresho ndetse n’ayo mafaranga afite uko yabisobanura kuko arahari.'
Prof. Harelimana Jean Bosco uyobora RCA, yiyemeje gukurikirana iby’iki kibazo icyakora yongera gushimangira ko imitungo y’abanyamuryango itagomba gucungwa nabi n’abayobozi bazo.
Yagize ati 'Igihari ni uko haba abayobozi ndetse n’abandi bose bakinisha iby’abanyamuryango abo bose turabakurikirana kandi n’ibihano tukabitanga mu rwego rwo gutaba abanyamuryango.'
Igikorwa cyo gutangiza uyu mukino cyabereye ku kibuga cya Football for Hope Center giherereye Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane.
Mu birorori byo gutangiza uyu mukino wa Amputee Football, habaye n’imikino ya gicuti y’abagabo aho Musanze yatsinze Nyarugenge ibitego 2-1.
Naho umukino w’abagore wanabaye nk’ufunguye iki cyiciro, ikipe ya Musanze yatsinze Nyarugenge kuri penaliti 4-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 15
Kapiteni wa Musanze, Niyoyita Faina, yavuze ko bishimiye kuba na bo bagiye kujya bakina 'Amputee Football' kuko hari abajyaga bibwira ko ntacyo bashoboye.
Ati 'Ni ubwa mbere tugiye muri uyu mukino, twajyaga tubona abandi bawukina tukumva ko natwe twagerageza. Twishatsemo ubushobozi twumva ko natwe twawushobora. Twishimira ko natwe twabashije kuwinjiramo kuko hari abumvaga ko ntacyo dushoboye, ariko turashoboye.'
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire imikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi guhera mu mwaka utaha.
Ati 'Twishimiye gutangiza uyu mukino kuko birerekana ko abagore bafite ubumuga batasigaye inyuma. Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itatu kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere.'
Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga kuko harimo icyuho ugereranyije na basaza babo.
Ati 'Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’imikino y’abagore n’abakobwa mu bantu bafite ubumuga, kuba habaye iki gikorwa cyo kumurika ikipe yabo mu mupira w’amaguru biratwereka ko turi kujya imbere.'