Category: Uncategorized

  • Akanyamuneza ku bahize abandi muri Kaminuza ya Kigali bahembwe miliyoni eshatu na BK – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo babihawe kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021 mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 2045 barangije muri Kaminuza ya Kigali, aho batatu bahize abandi buri wese yatahanye miliyoni imwe.

    Bishimiye cyane ibihembo bahawe, kuko nubwo barushije abandi mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza barangije, ngo ntibari bazi ko bari buhabwe miliyoni nk’igihembo.

    Sinamenye Jean Bosco wabaye uwa mbere yagize ati “Igihembo nahawe na BK nacyishimiye cyane, ni banki nsanzwe nkunda noneho bibaye agahebuzo bampamagaye bantunguza miliyoni. Ntabwo ari amafaranga yo kurya ahubwo ngiye kuyibyaza umusaruro nk’umuntu wize icungamutungo.”

    Ishimwe Francoise wabaye uwa kabiri yavuze ko ari ubwa mbere atunze miliyoni kuva yabaho.

    Ati “Ntabwo nabitekerezaga ko nahabwa miliyoni, ni amafaranga menshi sinatinya no kukubwira ko ari ubwa mbere nyitunze. Ntabwo nari nsanzwe ngira konte muri BK ariko ubu njyiye kuba umukiliya wayo.”

    Uwegukanye umwanya wa gatatu, Manirikiza Eric, yagize ati “Ibyishimo BK inteye sinabisobanura ndishimye cyane, nzaba umugabo wo guhamya ibyiza byayo. Aya mafaranga ngiye kuyakoresha mu gukomeza amashuri yanjye, nkomeze niyungure ubumenyi kuko nubundi nayahawe kuko nize neza.”

    Banki ya Kigali izashyira aya mafaranga kuri konti zo kwizigamira z’aba banyeshuri mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza kwimakaza umuco wo kudasesagura amafaranga.

    Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali, Audrey Kazera, yavuze ko gutanga ibi bihembo ku banyeshuri ari kimwe mu bikorwa iyi banki ikora kugira ngo iteze imbere uburezi.

    Ati “Uburezi ni imwe mu nkingi dufite mu bikorwa dukora byo gufasha sosiyete, twishimiye gutanga ibi bihembo kuri aba banyeshuri batatu kugira ngo tubatere imbaraga kuko bakoze neza. Turabashishikariza kwizigamira kugira ngo ejo habo hazabe heza.”

    Si ubwa mbere iyi banki itanze ibi bihembo ku banyeshuri barangije Kaminuza bitwaye neza, kuko iheruka no kubiha batatu ba mbere basoje amasomo muri Kaminuza ya AUCA mu Ugushyingo 2021, aho ivuga ko izakomeza guteza imbere uburezi.

    Uretse ibi bihembo, Banki ya Kigali isanzwe itera inkunga indi mushinga y’uburezi. Yagiranye ubufatanye bw’imyaka 5 na Agahozo Shalom village aho izajya itanga miliyoni 300 ku mwaka yo gufasha abiga muri iki kigo.

    Yagiranye kandi amasezerano y’imyaka 3 n’Ikigega cyo mu Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, FCDO, muri Porogaramu ya Chevening ikazajya itanga ibihumbi 36 by’amapawundi buri mwaka yo kwishyurira umunyeshuri wabonye buruse binyuze muri iyi porogaramu.

    Sinamenye Jean Bosco wabaye uwa mbere yavuze ko amafaranga yahawe agiye kuyakoresha ayabyaza umusaruro

    Sinamenye yavuze ko Banki ya Kigali ikomeje kwerekana ko intego zayo koko ari uguhindurira ubuzima abayigana

    Ishimwe Francoise wabaye uwa kabiri yavuze ko ari ubwa mbere atunze miliyoni kuva yabaho

    Ishimwe yiyemeje guhita aba umukiliya wa Banki ya Kigali

    Uwegukanye umwanya wa gatatu, Manirikiza yavuze ko agiye gukomeza amasomo ye abifashijwemo n’amafaranga yahembwe

    Sinamenye Jean Bosco akanyamuneza kari kose

    Ishimwe yatunguwe no guhembwa miliyoni, amafaranga ya mbere menshi atunze mu buzima

    Manirikiza Eric yishimiye amafaranga yahawe na Banki ya Kigali

    Aba banyeshuri biyemeje gukoresha amafaranga bahembwe na Banki ya Kigali mu kwiteza imbere

    source : https://ift.tt/3ECCYrj

  • Uruhare rw’abana ruracyari ruke muri gahunda zigamije kubateza imbere – #rwanda #RwOT

    Gutegura ahazaza h’umwana bikorwa hubahirizwa uburenganzira bwe bwo kubaho, kwiga, kurya, gukina, kwishima, kwivuza no kumurinda ibyamuhutaza.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, rigaragaza ko nubwo u Rwanda rugenda rwongera ingingo y’imari y’ibikorwa bigamije kurengera umwana hakiri icyuho.

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane mu biganiro byabereye muri Serena Hotel ku guhereza abana ijambo mu bibakorerwa.

    U Rwanda ruteganya ko mu bikorwa bigenerwa abana mu ngengo y’imari ya 2021/2022 ruzakoresha Miliyari 1035 Frw.

    Nubwo hatangwa ingengo y’imari igaragara ariko UNICEF igaragaza ko mu bushakashatsi bukorwa ishyirwa mu bikorwa ryabo ari ingorabahizi, bikaba n’intandaro y’urusobe rw’ibibazo byugarije abana.

    Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe kurinda no kurengera abana (NCDA), Munyemana Gilbert, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga irengera umwana.

    Ati “Nkuko n’abana babisabye, hakenewe ikurikiranwa ry’ibikorwa ku rwego rwo hasi ku buryo bya bibazo biri mu mirenge no mu masibo nabyo bikurikiranwa kandi tuzakomeza gukorana n’ubuyobozi ibitekerezo by’abana bijye bigarukwaho mu nama.”

    Yagaragaje ko abana bahabwa urubuga mu gutanga ibikerezo ku bibakorerwa, binyuze mu nama nkuru y’igihugu y’abana.

    Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Cladho, Murwanashyaka Evariste, yavuze ko kuba gukurikirana ibibazo abana bafite bitagera ku rwego rwo hasi, bituma hari ibibazo bahura nabyo bitamenyekana.

    Ati “Uruhare ruhabwa abana mu bibakorerwa ntiruragera ku rwego rwifuzwa. Ibi bituma ibibazo byo gusambanya abana bikomeza kwiyongera, kugwingira, abana bo mu muhanda n’ibindi.”

    Yagaragaje ko ibibazo bicyugarije abana bizakemurwa no kubashyira muri gahunda zo kubirwanywa ndetse no kurushaho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije kurengera umwana.

    Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye Dr Fodé Ndiaye yasabye ko mu rwego rwo guteza imbere abana ibihugu n’imiryango byabaha ubwisanzure ubwabo bakavuga ibyo bakeneye

    Kugeza ubu mu ngengo y’imari ya leta, Uburezi bwa bana bugenewe miliyari 442, 6 Frw, imibereho myiza igenewe miliyari 47,8 Frw, ubuvuzi hazakoreshwa miliyari 377 Frw.

    Ishyirwa mu bikorwa by’imishinga iteza imbere abana ryagaragajwe nk’inzitizi zo gukemura ibibazo bikibugarije

    source : https://ift.tt/3rAbxuy

  • U Rwanda ruhagaze rute mu kugenzura imiti yica udukoko yinjira mu gihugu? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’ Ivuga ko ibyo izo mpuguke zivuga, buri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya yiswe ‘Rotterdam convention’, yasinywe mu 1998 agatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2004, agamije gushishikariza ibihugu byayasinye kugira inshingano zihuriweho ku bijyanye no kurwanya imiti yakwinjira mu bihugu itujuje ubuziranenge.

    Ayo masezerano kandi,asaba ibihugu guhanahana amakuru no gusaba abohereza imiti hanze y’ibihugu byabo (exporters), kuyipfunyika neza no kuyishyiraho inyandiko zisobanurira abazayigura uko ikoreshwa, n’uburyo butemewe kuyikoreshamo.

    Ibihugu byasinye ayo masezerano, ni byo bifata umwanzuro wo kwemerera iyo miti iri ku rutonde ruri muri ayo masezerano, kandi n’ibihugu byohereza imiti ku masoko yo hanze, bigomba kugenzura neza ko abakora imiti babituyemo, bubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano.

    Kuva ku itariki u Rwanda rwasinyeho ayo masezerano, rwabwiye ubunyamabanga bw’iyo ‘Rotterdam Convetion’ icyemezo cya nyuma rwafashe ku miti itandukanye yica udukoko mu myaka. Ikindi kandi, ubu ngo u Rwanda rwamaze gutora iteka rya Minisitiri ribuza imiti yica udukoko mu myaka na ‘industrial chemicals’ bigera kuri 87, ubu bikaba bitemerewe kwinjira mu gihugu.

    Safari Evariste, Umuyobozi wa ‘Rwanda Agriculture Inputs Dealers Association (RAIDA)’ akaba n’umuyobozi w’ianam y’ubutegetsi ya ‘Agro-chemical Advisory Council Members’ yabwiye ikitwa ‘Doing Business ‘ ko nubwo hari imiti yica udukoko mu myaka itemewe, ariko ngo hashobora kuba hari imwe muri iyo miti ibijijwe yinjira mu gihugu ku buryo bwa magendu.

    Yagize ati “ Hari amategeko agenga imiti iterwa mu myaka itumizwa mu mahanga iza mu Rwanda, ariko haracyari imbogamizi. Ero, hakenewe amahugurwa agamije kubaka ubushobozi bw’abagenzura iyo miti ku masoko yo mu gihugu . Ikibazo cy’imiti yinjira mu gihugu itemewe cyangwa se yararengeje igihe, nacyo kizakemuka”.

    “ Hari bamwe mu bakera mu bijyanye n’iyo miti (dealers ) bakizana imiti itemewe mu gihugu cyangwa se bagacuruza iyarengeje igihe”.

    Safari yavuze ko imiti itemewe cyangwa yarengeje igihe, iteza ikibazo ibidukikije, kandi icyo kibazo gikwye gukemurwa vuba na bwangu.

    Yagize ati, “’Dealers’ bagom,ba gukora ibijyanye n’impushya bahawe zo kwinjiza iyo miyi mu gihugu. Kandi abahinzi n’abakora muri ubwo bucuruzi bw’imiti ikoreshwa mu myaka ‘dealers’, cyane cyane abaturiye imipaka, ngo hari ubwo binjiza imiti ikoreshwa mu myaka utemewe muri Leta.

    Akampaye Beata , umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije ‘REMA’ yavuze ko hari ikibazo cy’imiti yo mu myaka itemewe ikigaragara.

    Yagize ati “ Turimo gukorana na Minisiteri y’ubuhinzi, Ikigo cy’ubugenzuzi mu Rwanda(Rwanda Inspectorate), Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kurengera umuguzi, kugira ngo tugenzure ko nta miti itemewe icuruzwa ku masoko . Ubwo bugenzuzi tubukorana n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ndetse n’ibindi bigo kugira ngo dyshobore gutahura abacuruza iyo miti ikoreshwa mu myaka itemewe”.

    “ Ubu turimo gukor aku buryo, haboneka za ‘centres’ mu gihugu aho twajya dushyira iyo miti itemewe dufatana ‘dealers’ mu gihe turi mu igenzura”.

    source : https://ift.tt/3Gdgq0t

  • Perezida wa Amerika Joe Biden asanga nta Guma mu Rugo ikenewe kubera Virusi ya Omicron #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, Perezida Biden yavuze ko Virusi ya ‘Omicron’ ihangayikishije ariko atari impamvu yo gutuma abantu bagira ubwoba. Ibyo yabitangaje nyuma y’umunsi umwe iyo Virusi igaragaye mu Majyruguru y’Amerika.

    Yavuze ko atabona ko ubu hakenewe kuba bashyirwaho gahunda ya guma mu rugo, mu gihe abantu bikingije kandi bagakomeza kwambara agapfukamunwa.

    Hari abantu bamaze kwandura iyo virusi ya ‘Omicron’ bagaragaye muri Canada, kandi kugeza ubu, ngo Amerika yamaze guhagarika ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu umunani by’Afurika.

    Hari kandi Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo, aho iyo Virusi yagaragaye bwa mbere, we uvuga ko nubwo umubare w’abandura iyo Virusi nshya ya ‘Omicron’ ariko ko ” nta mpamvu n’imwe yo kugira ubwoba”.

    Minisitiri Joe Phaahla,yagize ati ” Aha twigeze kuhagera mbere ,” ibyo ngo akaba yibutsaga virusi ya ‘Beta’ nayo yagaragaye muri Afurika y’Epfo mu Kwezi k’Ukuboza 2020.

    Ibyo Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo yavuze nyuma y’uko ibihugu bitari bicye, byafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo zigana n’iziva muri Afurika y’Amajyepfo na Afurika y’Epfo irimo, ariko Afurika y’Epfo yahise yamagana uwo mwanzuro isaba ko wavaho.

    Ku rundi ruhande ariko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko iyo virusi nshya ‘Omicron’ ari virusi iteye impungenge kuko ngo yandura cyane kurusha izindi, kandi ko hari ibyago byinshi by’uko uwayanduye aba ashobora kongera kuyandura ugereranyije n’uko bimeze ku zindi virusi zatambutse.

    source : https://ift.tt/3lw7pYk

  • Mani Martin, Tonzi na Simon Kabera mu babaye… – #rwanda #RwOT

    Bazahabwa ibihembo byiswe 'Worship Leaders Gala Night' byateguwe na Kalisimbi Events. Bihurije hamwe abahanzi, aba Pasiteri, amakorali n'abandi batangije umurimo w'Imana mu Rwanda.

    Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo bigiye gutangwa. Gusa, iki gikorwa kizajya kiba ngarukamwaka hashimirwa buri wese wagize uruhare.

    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yasobanuriye INYARWANDA ko iki gikorwa kigamije gushimira ababaye ku rufatiro rw'umurimo w'Imana mu Rwanda bagakomeza ivugabutumwa.

    Ati 'Hari abatangije umurimo w'Imana kugira ngo ube umeze uku, baba urufatiro rw'abandi. Abawukora ubu, hari ababateye umwete babera intangarugero ababijemo, abo bantu nibo twatekerejeho kubanza gushimira kugira ngo bitere imbaraga abandi babirimo bibahe no kwitwara neza.'

    Uyu muyobozi avuga ko ku ikubitiro bazahemba abahanzi 24, Korali enye zirimo Hoziana, Ambassadors, Rehoboth Ministries na Chorale de Kigali. Hazahembwa kandi Radio 2 arizo Sana Radio na Radio Umucyo.

    Mugisha yanavuze ko bazahemba abanyamakuru barangajwe na Eddie Kamoso ndetse na Patrick Kanyamibwa witabye Imana. Hari n’abapasiteri bazahembwa barimo uwatangije Rwanda for Jesus na David Ndaruhutse watangije Itorero Eglise Vivante.

    Mugisha avuga ko bitazajya bica mu matora guhitamo abahembwa, ahubwo bazajya bakora ubushakashatsi bamenye abo batangije umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Muri iki gikorwa hazajya haba harimo gutanga ibihembo, kubashimira no gusangira.

    Ababaye urufatiro rwa Gospel bagiye guhabwa ibihembo ni Tonzi, Sam Murindwa, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Theo Bosebabireba, Gaby Kamanzi, Patrick Nyamitali na Mani Martin.

    Hari kandi Kalimba Julius, Rose Karegeya, Richard Nic Ngendahayo, Luc Buntu, Simon, Kabera, Nelson Mucyo, Ezra Kwizera, Honore Iyakaremye, Diana Kamugisha na Producer Nicholas.

    Iki gikorwa kizaba tariki 26 Ukuboza 2021 kuri Kigali Marriot, aho kwinjira ari 30,000 Frw mu myanya isanzwe na 200,000Frw ku meza.


    Abahanzi, aba Pasiteri, abanyamakuru, amakorali n'abandi batangije umurimo w'Imana bagihe guhabwa ibihembo byihariye


    Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yavuze ko ibi bihembo bigamije gushimira buri wese wagize uruhare mu guteza imbere umurimo w'Imana mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112179/mani-martin-tonzi-na-simon-kabera-mu-babaye-urufatiro-rwa-gospel-bagiye-guhabwa-ibihembo-112179.html

  • Se wa Messi yasubije Cristiano washinje umuhu… – #rwanda #RwOT

    Jorge Messi ntiyashimishijwe n'ibitekerezo byatanzwe na Cristiano washyigikiye ku mugaragaro ko Messi yibiwe igihembo cy'uyu mwaka, ndetse ikaba ari inshuro ya kabiri bivugwa ko byari bibaye.

    Uyu wahoze ari kapiteni wa Barcelona akaba akinira PSG magingo aya, mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, yahawe igihembo cya karindwi cya Ballon d'Or itaravuzweho rumwe.

    Messi yashinjwe kwibirwa igihembo cy'uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri.

    Cristiano Ronaldo yatanze igitekerezo gishimangira ubutumwa bw'umwe mu bafana be wavuze ko igihembo cya Ballon d'Or Messi yahawe cyajemo ubujura ndetse bitabaye ubwa mbere ahubwo bibaye ku nshuro ya kabiri mu myaka ibiri ikurikiranye.

    Uyu mufana yagize ati “Uwarebye yararebye. Umuntu wese ufite ubwenge no gusesengura bihagije azi abakwiye igihembo ba nyabo. Guhabwa igihembo udakwiriye bitwicira ibyishimo. Nta cyubahiro kirimo”.

    Igitekerezo Ronaldo yatanze kuri ubu butumwa cyavugishije abatari bacye, aho yashyizeho utumenyetso twerekana ko ibyavuzwe aribyo ndetse yandikaho ngo “facts' bisobanura ngo 'Ni ukuri'.

    Mu gusubiza abantu bose bashidikanyije kuri iki gihembo cya Messi, Se witwa Jorge yagize ati “Bla bla bla… mukomeze, bisobanuye ko ibivugwa ari amagambo gusa naho ibikorwa bikomeza gukorwa”.

    Messi yakoze amateka yo kwegukana igihembo cya Karindwi mu mateka ya ruhago ku Isi, akaba ari umukinnyi wa mbere ushyizeho agahigo bizagorana kugakuraho.

    Jeorge Messi yasubije abibasiye umuhungu we bamushinja kwibirwa Ballon d’Or

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112186/se-wa-messi-yasubije-cristiano-washinje-umuhungu-we-ubujura-kuri-ballon-dor-2021-112186.html

  • Koffi Olomide yageze i Kigali yakirwa n’abako… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukuboza 2021 ni bwo Koffi Olomide yaraye ageze mu Rwanda aho yabanje kunyura mu ntara y’u Burengerazuba mu Karere ka Rubavu nk’uko byasakajwe mu mashusho mato yashyizwe hanze n’abateguye igitaramo azakorera muri Kigali Arena. 

    Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 ni bwo Koffi yasesekaye mu mujyi wa Kigali aho yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocal bakamuha indabo n’ikaze. Ni igikorwa cyabereye kuri Hoteli yo mu mujyi ya Ubumwe Grande Hotel.

    Koffi Olomide kuva yagera mu Rwanda yagaragaje ko atewe ishema n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ashima ubuyobozi bwarwo.

    Iki gitaramo Koffi yitabiriye, kukinjiramo ni amafaranga ibihumbi 10,000Frw ahasanzwe, 30,000Frw ahisumbuye naho mu myanya y’icyubahiro akaba ari 50,000Frw. Hanateganyijwe Table y’abantu 6 y’bihumbi 500,000 Frw.

    Koffi yageze i Kigali 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112185/koffi-olomide-yageze-i-kigali-yakirwa-nabakobwa-bo-muri-kigali-protocal-amafoto-112185.html

  • Ubukwe buratashye! Atarambara ikote, Patient… – #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Patient Bizimana yageze mu Rwanda tariki 30 Ugushyingo 2021. Bombi baherukanaga mu 2019 umwaka ujya kurangira. Mu kiganiro kihariye uyu muramyi yagiranye n’inyarwanda, yavuze ko anejejwe no kuba umukunzi we yageze mu Rwanda amahoro, atangaza ko ubukwe bwe buzaba tariki 19  imyiteguro yabwo irimbanije!

    Patient Bizimana ubwo yari amaze kwakira umukunzi we 

    Mu nshuti ze z’abahanzi bahuriye mu gisata cya Gospel, twamubajije ubwo yifuza ko yahita atera ikirenge mucye mbese ubwo ni uwo asigiye igifunguzo nk'uko bakunze kubivuga, maze afata akanya gato abitekerezaho mu bahanzi bose ahitamo Mbonyi  Israel.

    Yagize ati” navuga nde nkareka nde ko ari benshi!eeeehhh abahanzi bo muri gospel hafi ya bose ni inshuti zanjye ariko uwo numva nakwifuriza nawe kubirangiza bikava mu nzira ni Israel Mbonyi”.

    Yagaragaje ko yifuza ko Mbonyi  nawe yakumva uburyohe bw’ibihe arimo agatera iyi ntabwe akarushinga, akaba ariwe ukurikiraho mu bahanzi b'inshuti ze bahuriye mu gisata cya gospel.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112169/ubukwe-buratashye-atarambara-ikote-patient-bizimana-igifunguzo-agisigiye-israel-mbonyi-112169.html

  • “Reka dukomeze tuzamure iyi mibare duce agahigo kose gashoboka” -Cristiano Ronaldo wagejeje ku bitego 801 #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo ko kuzuza ibitego 801 mu mateka ye nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru ubwo ikipe ye ya Manchester United yatsindaga Arsenal ibitego 3-2 muri shampiyona.

    Ronaldo wihebeye guca uduhigo,yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ashimira abakunzi be n'abo bakinannye ariko arenzaho ko ashaka gukomeza guca uduhigo dushoboka mu mupira w'amaguru nubwo afite imyaka 36.

    Ronaldo yagize ati “Nshimishijwe cyane no kuba umukinnyi wa mbere w'umupira w'amaguru watsinze ibitego birenga 800 bizwi.

    Mbega ukuntu uru rugendo rutazibagirana rutangaje!… Mwarakoze cyane bafana banjye kunguma iruhande.

    801 kandi turacyabara! Reka dukomeze kuzamura iyi mibare, duce buri gahigo kose gashoboka! Reka tubikorere hamwe, ndabizeye mwese!.”

    Ibi bitego uko ari 801 yabitsinze akina:

    Real Madrid – 450
    Manchester United – 129
    Portugal – 115
    Juventus – 101
    Sporting CP – 5



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reka-dukomeze-tuzamure-iyi-mibare-no-guca-uduhigo-twose-dushoboka-cristiano

  • Icyamamare Koffi Olomide yageze i Kigali [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Antoine Christophe Agpeba Mumba uzwi nka Koffi Olomide, yamaze kugera mu Mujyi wa Kigali, aho ategerejwe mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.

    Koffi Olomide wakunzwe cyane muri Afurika no ku isi kubera umuziki we ubyinitse,yaraye mu Karere ka Rubavu,muri Kivu Serena Hotel,aho yavuye n'imodoka amanuka i Kigali kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Koffi Olomide yavuze ko yiteguye gutaramira i Kigali, ashimira Abanyarwanda urukundo batahwemye kumwereka.

    Ati 'Ndi i Gisenyi, ejo nzakorera igitaramo muri Kigali Arena, nishimiye kongera kugaruka mu gihugu cyiza. Ndashimira ubuyobozi bw'u Rwanda ku kazi bumaze gukora.'

    'Nishimiye kongera guhura namwe, ndi inshuti yanyu ndabizi ko hari benshi cyane bakunze umuziki wanjye kuva mu myaka myinshi ishize. Reka tuzahurire muri Kigali Arena ejo, Murakoze.'

    Iki gitaramo cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuga ko uyu muhanzi adakwiriye gutaramira mu Rwanda kubera imyitwarire ashinjwa yo guhohotera igitsinagore.

    Muri iki gitaramo azafatanya n'abahanzi barimo Yvan Buravan, King James na Chris Hat.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/icyamamare-koffi-olomide-yageze-i-kigali-amafoto