Category: Uncategorized

  • AS Kigali yavuze ku byo gutandukana na Eric Nshimiyimana #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa AS Kigali buvuga ko bunyuzwe n’umusaruro umutoza w’iyi kipe, Eric Nshimiyimana arimo gutanga bityo ko ibivugwa byo gutandukana na we ari ibihuha.

    AS Kigali ni ikipe yatangiye shampiyoma ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe bitewe n’uburyo yiyubatse.

    Kugeza ubu ku munsi wa 6 wa shampiyona umwaka w’imikino 2021-22 AS Kigali imaze kunganya imikino 2 (Marines na Police FC).

    Kunganya iyi mikino byahise bishyira igitutu kuri Eric Nshimiyimana nubwo ayoboye urutonde rwa shampiyoma n’amanota 14 ariko hari na APR FC ifite amanota 9 n’ibirane 3, ibitsinze yahita iba iya mbere.

    Benshi bavuze ko uyu mutoza ari we udashoboye ndetse ko nakomezanya n’iyi kipe nta gikombe izatwara, bivugwa ko n’ubuyobozi bwa AS Kigali burimo gushaka uko bwamusimbuza.

    Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, yabwiye ISIMBI ko ayo ari amagambo kuko muri shampiyoma habamo gutsinda no gutsindwa kandi bari babyiteze ku buryo ku munsi wa 6 wa shampiyona batavuga ngo igikombe cyagiye bahite basezerera umutoza.

    Ati “Ayo ni amagambo y’abantu n’abafana muri rusange, ariko umutoza arashoboye kandi yarabigaragaje mu mwaka ushize w’imikino kuko ibyo yakoze byari byiza kandi n’ubu arakomeje, ntushobora kuvuga ngo uzatsinda imikino yose, ntiwavuga ngo ntuzatsindwa cyangwa ntuzanganya, inzira y’igikombe rero ni uko ugomba gutsinda imikino hafi ya yose uko ubishoboye.”

    Yakomeje avuga ko shampiyoma ikomeye buri kipe yiteguye uko ishoboye, n’aho kwirukana umutoza byo ngo ni igihuha.

    Ati “Ntabwo ku mikino 5 wavuga ko igikombe ukibuze kuko hari ikipe mwanganyije, nta kipe yoroshye muri shampiyoma y’u Rwanda, amakipe yose arakomeye , ni ibintu tugomba kwitegura tukaba tuzi ko tugomba guhatana n’abandi kandi bakaba bakomeye, ibyo byo kwirukana umutoza, ntabihari, nta n’ikibazo tunafite kugeza ubu, ibyo ni ibihuha.”

    Eric Nshimiyimana yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyoma y’umwaka ushize aho igikombe cyegukanywe na APR FC banganya amanota ariko ikipe y’ingabo z’igihugu ibarusha ibitego izigamye.

    Eric Nshimiyimana kugeza ubu AS Kigali ibona umusaruro we ari nta makemwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yavuze-ku-byo-gutandukana-na-eric-nshimiyimana

  • Inteko ishinga amategeko ya DR Congo yirukanye Guverineri wa Kivu y'Amajyepfo #rwanda #RwOT

    Guverineri w'intara ya Kivu y'Epfo mu burasirazuba bwa DR Congo yavanyweho n'inteko ishingamategeko. Abayigize batoye ko Theo Ngwabidje Kasi aterewe icyizere kubera byinshi bamurega birimo imiyoborere mibi.

    Mu gihe inteko ishinga amategeko yamutereye icyizere, Guverineri Kasi we yatangaje ko yamaganye ibyakozwe n'inteko abyita 'amanyanga yateguwe…dufata nk'urugomo rwa politike rudafite icyo rugeraho'.

    Iyo nteko nkuko BBC ibitangaza, yateranye kuwa kane mu gihe hari ubushyamirane hagati y'abapolisi na rubanda hanze y'inzu ikoreramo mu mujyi mukuru w'iyi ntara, Bukavu. Iyi nteko yari irimo abadepite 33, muri bo 28 batoye bemeza kuvanaho Theo Ngwabidje Kasi. Yasabwe gushyikiriza Perezida ibaruwa yo kwegura kwe mu masaha 48.

    Kivu y'Epfo yugarijwe n'ibibazo by'umutekano mucye uterwa n'imitwe y'inyeshyamba ishingiye ku moko cyane cyane mu misozi ya Fizi, Mwenga, Minembwe, Uvira n'ahandi. Mu kwezi gushize, umujyi wa Bukavu nawo watewe n'inyeshyamba zashatse kuwigarurira zikaneshwa n'abasirikare ba Leta, imirwano yaguyemo abantu hafi 10.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/inteko-ishinga-amategeko-ya-dr-congo-yirukanye-guverineri-wa-kivu-yamajyepfo/

  • Jimmy Gatete yavuze impamvu yagiye kure y’Amavubi, isezerano yahaye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wakunzwe n’Abanyarwanda benshi kubera ibyishimo yabahaye, yavuze ko nyuma yo gusoza gukina yatangiye kwiga ubutoza ariko aza kwisanga yagiye mu bindi bitandukanye na wo ari nayo mpamvu Abanyarwanda bamubuze.

    Ni kenshi kuva 2010 yasoza umupira w’amaguru abantu benshi bagiye bibaza aho uyu rutahizamu w’abanyarwanda yagiye cyane ko atongeye kugaragara ndetse akanga no kuvugisha itangazamakuru.

    Mu kiganiro yagiranye na BB FM, uyu mugabo yavuze ko agisoza gukina yize ubutoza azi ko ari bwo azakora ariko byarangiye na we yisanze mu bindi mu buryo atazi ari nayo mpamvu Abanyarwanda bamubuze.

    Ati 'Nigeze kugira amahirwe yo kujya kwiga mu Budage, mfite License B, icyo gihe rero hari gahunda nagombaga gukomeza nkabona License A, ishobora kunyemerera cyangwa kugera ku nzozi zanjye zo kuba natoza heza ariko ntibyagenze uko nabiteganyije nisanga nagiye mu bindi.'

    Yahaye isezerano Abanyarwanda ko agiye kugaruka mu mupira ariko akaba atazi icyo azakora kuko atazaba umutoza mu byo azakora byose.

    Ati 'Mu by’ukuri sinibona ko nzatoza, simbibona ariko ikintu nabizeza umupira nawuvukiyemo, narawukinnye, nywukuriramo n’ubu urankurikirana ubu ntabwo nywurimo ariko hari ikintu numva kinsunika gishaka kungaruramo, sinzi uburyo nzabigarukamo, sinzaba umutoza byo, sinzi uburyo nzabigarukamo ariko ndumva nzabigarukamo kuko ni ibintu nkunda kandi nibaza ko ngarutse ntabura icyo mfasha niyo yaba ikipe yo kumuhanda nayifasha.'

    Yabwiye abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko abakunda kandi agiye kugaruka vuba mu mupira na we.

    Jimmy Gatete we n’umugore we n’abana babiri, ubu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yikorera ibikorwa by’ubucuruzi.

    Urubuga rwa Wikepedia, rugaragaza ko uyu rutahizamu w’Abanyarwanda yakiniye Amavubi imikino 45 ayatsindira ibitego 25 harimo kimwe cyo yatsinze Ghana muri 2003 cyahesheje u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, akaba ari nacyo gikombe cy’Afurika rukumbi Amavubi yitabiriye, ni igitego cyakurikiye icyo yari yatsinze mukeba w’Amavubi, Uganda kuri Namboole Stadium muri Uganda.

    Jimmy Gatete avuga ko hari ikintu kimuhatiriza kugaruka mu mupira ariko akaba atazi icyo azakora kuko ataba umutoza

    Jimmy Gatete yakiniye Amavubi ndetse anashimisha Abanyarwanda

    Ubutoza yari yarabwize azi ko azaba umutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yavuze-impamvu-yagiye-kure-y-amavubi-isezerano-yahaye-abanyarwanda

  • Kigali : Haravugwa ivangura, akarengane n’itonesha mu bakozi b’uruganda Flexi Foam rw’Abahinde #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakozi b’uru ruganda twaganiriye, bifuje ko umwirondoro wabo utatangazwa ku bw’umutekano wabo. Umwe muri bo avuga ko abakozi b’Abanyarwanda batangiranye n’uruganda muri 2011, bahembwa amafaranga macye kuburyo uhembwa menshi atarengeje 400.000 Frw ku kwezi mu gihe Umuhinde umaze amezi atandatu kandi akora akazi ari ku rwego rumwe n’Umunyarwanda, atangizwa arenga 1.000.000 Frw.

    Undi ati : “Urebye Abahinde bose baje nyuma bagasangamo Abanyarwanda batangiranye n’uruganda, bose baje bahabwa umushahara ukubye hafi gatanu umushahara w’Abanyarwanda kandi akazi bakora kakaba kari hasi y’ako Abanyarwanda bakora mu guteza imbere uruganda. Ibyo bigaragarira buri wese kandi bica intege Abanyarwanda bakoramo kubera ko barobanurwa kandi baba bakoze akazi karenze ak’Abahinde”

    Uretse ibyo, aba bakozi banavuga ko Abahinde banemererwa ibindi bibafasha mu kazi nko guhabwa aho kuba, imodoka zibatwara n’ubwishingizi bw’ubuvuzi bwishyurwa n’uruganda nyamara umunyarwanda ukora ku mashini ishobora kumuteza impanuka we ntanateganyirizwe ubwishingizi bw’ubuvuzi, agahabwa gusa ubwisungane bw’amafaranga 3000 Frw ku mwaka.

    Hari umwe muri aba bakozi wagize ati : “Abahinde bongezwa bitewe n’ibiciro ku masoko ariko Umunyarwanda umazemo imyaka myinshi aracyari hasi, uretse ubufaranga bamushukisha butarenga 10.000 Frw, abakozi b’Abanyarwanda muri rusange nta gaciro bahabwa.”

    Ikindi aba bakozi bataka, kijyanye n’uburyo Umunyarwanda wese ugaragaje ko hari icyo anenga, ahita yirukanwa mu buryo budakurikije amategeko kandi akagenda adahawe imperekeza yamugirira akamaro. Bavuga ko hari n’abahimbirwa ibyaha bagafungishwa n’aba bahinde, kuburyo bakeka ko habamo no gutanga ruswa ngo bakomeze gukandamiza Abanyarwanda.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’uru ruganda, umuyobozi warwo witwa Athawade Nitin, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko ibyo abo bakozi bavuga atari ukuri, kuko ngo abakozi badashobora guhabwa imishahara ingana kandi badakora akazi kamwe.

    Avuga ko buri mwaka bongezwa hagati ya 10% na 15% kandi ngo no mu gihe cya Guma mu rugo bakomeje guhembwa amafaranga yose badakora. Gusa ibi avuga byamaganirwa kure n’abakozi bemeza ko Abahinde bahembwa menshi atari abayobozi batanakora akazi karenze ak’Abanyarwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Kigali-Haravugwa-ivangura-akarengane-n-itonesha-mu-bakozi-b-uruganda-Flexi-Foam-rw-Abahinde

  • Minisitiri w'Intebe yijeje igisubizo cya vuba ku izamuka rikomeye ry'ibiciro bya Gaz #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya guverinoma bijyanye na gahunda yo gukingira abaturage COVID-19 n'izahuka ry'ubukungu.

    Minisitiri Ngirente yagarutse ku ngingo zitandukanye ariko yagarutse cyane kuri gahunda yo gukingira abanyarwanda Covid-19 ndetse n'ibindi bibazo byugarije abanyarwanda.

    Abakoresha Gaze mu Rwanda bahangayikishijwe n'izamuka rikomeye ry'ibiciro byayo, kuko birimo kubagiraho ingaruka zatumye harimo abasubira gukoresha amakara.

    Mu kwezi kwa Cumi, ibiciro bya gaz byazamutse biva ku 1100 ku kilo bigera hagati ya 1250 na 1275 ariko mu kwezi gushize byarazamutse kurushaho ariyo mpamvu Minisitiri w'Intebe yijeje ko hagiye kurebwa icyakorwa.

    Mu kwezi gushize,umuyobozi Mukuru wa RURA, Ernest Nsabimana, yabwiye NewTimes ko leta iri gukorana n'izindi nzego bireba kugira ngo iki kibazo gikemurwe imbere mu gihugu.

    Ati 'Ibiciro byazamutse ku isoko mpuzamahanga ariko ubu turi gukorana na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda n'abandi harebwa icyo dushobora gukora kugira ngo duhangane n'ibiciro byitezwe ko bizakomeza kwiyongera kugeza mu mwaka utaha. '

    Yari yasezeranyije ko mu byumweru bitatu RURA izasohora ibiciro ngenderwaho ariko ntabwo byakozwe

    Yakomeje avuga ati 'Mu Rwanda dufite ubushobozi buke bwo kubika gaz byatumye abazinjiza mu gihugu bayitumiza buri minsi ine bituma ibiciro bikomeza guhindagurika natwe bikatugora kubishyira ku murongo.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yijeje ko u Rwanda ruzaba rwageze ku ntego yo gukingira 60% by'abaturage barwo mbere y'uko umwaka wa 2022 urangira, ni mu gihe kugeza ubu abamaze guhabwa dose ya kabiri ari 40% naho abahawe dose ya mbere ni 60%.

    Mu gihe intego y'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima ari uko buri gihugu gikingira nibura 10% by'abagomba guhabwa urukingo, imibare igaragaza ko mu Rwanda abasaga miliyoni 6 bangana na 60% bamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo rwa covid 19, mu gihe miliyoni 3 n'ibihumbi 625 bangana na 40% bahawe doze ya 2 y'urukingo.

    r Edouard Ngirente yabwiye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko gahunda yo gukingira abana bafite guhera ku myaka 12 biri mu byazamuye imibare y'abafata urukingo, u Rwanda rukaba rufite icyizere cyiri ku rwego rwo hejuru ko umwaka utaha uzasiga 60% by'abagomba guhabwa urukingo baruhawe.

    Bimwe mu bibazo byabajijwe n'intumwa za rubanda byagarutse ahanini ku mpamvu yo gutanga urukingo rushimangira izamaze guhabwa abaturage, ndetse n'aho gahunda yo kwihutisha ikorwa ry'inkingo igeze, no kwibaza niba harakozwe ubushakashatsi.

    Abantu bagera ku bihumbi 5 bari hejuru y'imyaka 50 kimwe n'abari hagati ya 30 na 49 bari mu nzego z'ubuzima n'abafite indwara zidakira, nibo bamaze guhabwa uru rukingo guhera tariki 30 z'ukwezi kwa 11 uyu mwaka.

    Minisitiri w'ubuzima, Dr Danniel Ngamije yashimangiye ko guhabwa urukingo rushimangira bizatanga ubudahangarwa bwisumbuyeho, cyane ko icyorezo cya Covid19 kigenda kihinduranya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minisitiri-w-intebe-yijeje-igisubizo-ku-izamuka-rikomeye-ry-ibiciro-bya-gaz

  • Sous Lieutenant Seyoboka yakatiwe gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu – #rwanda #RwOT

    Sous Lieutenant Seyoboka yahamijwe ibyaha birimo icya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside ndetse n’icyaha cyo kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

    Ni ibyaha ubushinjacyaha bwavuze ko yabikoreye ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene, kuri Saint Famille no muri Saint Paul ndetse n’ahitwaga muri CELA (Centre d’Etudes des Langues Africaines).

    Mu iburanisha, Ubushinjacyaha n’abatangabuhamya bagaragaje ko Seyoboka yishe abatutsi akanategura ibitero, yahaye imyitozo interahamwe afatanya n’interahamwe yari abereye umuyobozi kwica Abatutsi.

    Muri 2019, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwamukatiye gufungwa burundu anacibwa ihazabu ya miliyoni 25Frw, gusa yahise ajurira avuga ko ibyaha yahamijwe atigeze abikora ndetse ko habayeho kumwitiranya.

    Urukiko kuri uyu wa Gatanu rwavuze ko nyuma yo gusuzuma ibyagaragajwe n’impande zombi, rwasanze ubujurire bwa Sous Lieutenant Seyoboka nta shingiro bufite.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwategetse ko igihano cya burundu yari yarahanishijwe kigumaho ndetse hakiyongeraho kwamburwa mu buryo buhoraho uburenganzira mboneragihugu.

    Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu ni ugukurwa mu murimo wa Leta cyangwa ukubuzwa kuwujyamo; kubuzwa uburenganzira bwose bwerekeye politiki cyangwa bumwe umuntu afite mu gihugu, kubuzwa uburenganzira bwo kwambara impeta z’ishimwe; kutemererwa gutanga ubuhamya nk’umuhanga cyangwa nk’umutangabuhamya mu byemezo no mu manza, uretse kuba yatanga amakuru n’ibindi.

    Sous Lieutenant Seyoboka yoherejwe n’igihugu cya Canada tariki 18 Ugushyingo 2016. Yari yarahungiye muri icyo gihugu mu 1996 ahabwa sitati y’ubuhunzi.

    Uyu mugabo wabarizwaga mu itsinda ry’abasirikare barashisha intwaro ziremereye, yaje gukurirwaho sitati y’ubuhunzi bitewe n’uko nyuma byaje kugaragara ko mu myirondoro yatanze hari ibyo yagiye abeshya birimo no kuba ataravuze ko yari umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant mu ngabo za Ex FAR.

    Seyoboka yongeye gukatirwa burundu no kwamburwa uburere mboneragihugu

    source : https://ift.tt/3rwAOFF

  • Karongi: Abacuruza imbaho babangamiwe n’icyangombwa baka buri uko babonye umukiliya – #rwanda #RwOT

    Aba bacuruzi bategetswe ko buri gihe babonye umukiliya, bagomba kumushakira icyangombwa mbere yo kumupakirira.

    Ndoreyaho Theophile, ukorera mu gakiriro ka Karongi yavuze ko bibatera igihombo kuko umukiliya ahita ajya kugurira abandi, batamusaba gutegereza ko icyangombwa kiboneka.

    Ati “Iyo tugiye kugurisha imbaho bidusaba kujya kwaka icyangombwa ku karere, cyo gutwara ibikomoka ku mashyamba. Bituma niba umukiliya aje akugana agusaba imbaho utabasha kuzimuha mbere y’iminsi ine, kuko icyangombwa cyo ku karere iyo kibonetse vuba kiboneka mu minsi itatu. Umukiriya rero ahitamo kujya kwigurira ahandi”.

    Nsabimana Japhet ucuruza imbaho mu karere ka Karongi asaba ko aka karere kakongera kagasuzuma iki kibazo, kuko mu tundi turere bahabwa icyangombwa cy’ukwezi aho kuba icy’iminsi itatu.

    Ati “Nka Rutsiro babaha icyangombwa mu buryo bworoshye. Icyo twifuza ni uko akarere ka Karongi kareba impamvu ibitera bakaba badohora”.

    Umucuruzi w’imbaho n’amakara wo mu karere ka Rutsiro witwa Fabien Havugimana n’umucuruzi w’ibikomoka ku mbaho wo mu karere ka Rulindo babwiye IGIHE ko mu turere batuyemo babaha icyangombwa cyo gupakira imbaho kimara ukwezi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yabwiye IGIHE ko inama njyanama y’akarere ari yo yabyemeje.

    Yagize ati “Mbere babahaga icyangombwa cy’ukwezi cyangwa icy’amezi atatu ariko njyanama iza kwemeza bishingiye ku itegeko bisubizwa ku minsi itatu”.

    Abacuruzi b’imbaho bo muri aka karere bo bavuga ko inama njyanama y’akarere yazongera ikabyigaho, kuko kuba bahabwa icyangombwa kimara iminsi itatu abandi bahabwa ikimara ukwezi bituma abo mu karere ka Karongi batabona abakiliya.

    Abacuruzi b’imbaho mu karere ka Karongi bavuga ko kuba basabwa gusaba icyangombwa cyo gupakira imbaho buri uko babonye umukiliya bibatera igihombo

    source : https://ift.tt/3EpQiin

  • Nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa ku byapa biri munsi ya 60 KM ku isaha #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda yavuze ko nta Camera zigenzura umuvuduko, zizongera gushyirwa mu byapa biri munsi ya kilometero 60 ku isaha mu Mujyi wa Kigali nkuko byakozwe mu minsi ishize benshi mu bashoferi bakarira ayo kwarika kubera amande.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda,CP John Bosco Kabera,yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwereka itangazamakuru izindi Camera zigenzura umuvuduko zashyizwe mu masangano y'imihanda, ahasanzwe amatara agaragaza ibyerekezo ku muhanda wa Rwandex.

    Yagize ati “Icyakozwe nuko camera zose ziri mu mujyi zihana abantu barengeje umuvuduko wa 60km ku isaha.Icyo cyumvikane ko abarenze ku muvuduko wa 60 izo camera zibandikira.Ibindi byari ibyapa uburyo byiyongera hari inzego zibishinzwe ziri kubikoraho bikongera bikajya hirya no hino na hano mu mujyi bikaba bihari.

    Camera hano mu mujyi zihanira uwarengeje 60 naho ahandi hirya no hino hari ibyapa bagomba kubyubahiriza.”

    Mu kwezi gushize,Perezida Kagame yasabye Polisi y'Igihugu n'abandi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, gukora amavugurura ku buryo abakoresha imodoka bagenda neza kandi bihuta ariko na none ntibakore impanuka.

    Yabigarutseho nyuma y'impaka zari mu itangazamakuru aho abantu benshi binubiye ko mu mihanda hasigaye harakajijwe ingamba ku barenza umuvuduko.

    Byatewe n'uko hari abavugaga ko bandikirwa na Camera za Polisi mu gihe barengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

    Ubwo yari mu muhango wo gushimira abasoze neza mu mwaka wa 2020, kuwa 19 Ugushyingo 2021 ni bwo Perezida Kagame yavuze kuri icyo kibazo.

    Ati 'Njya mbibona ku mbuga zihana amakuru, hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano.

    Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk'uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.

    Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.'

    Yasabye Polisi y'Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n'abagenzi bakagenda neza bisanzuye.

    Ati ' Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira 'balance'. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva. Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n'iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu.'

    'Ntitwifuza impanuka ziterwa n'umuvuduko uri hejuru. Nababwiraga ko nabibonye abantu babiganira nshaka kumenya ukuri kose.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nta-camera-zigenzura-umuvuduko-zizongera-gushyirwa-ku-byapa-biri-munsi-ya-60-km

  • CANAL+ yagiranye amasezerano y’ubufatanye na… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, ikigo gisakaza amashusho cya CANAL+ cyagiranye amasezerano na Ecobank, mu buryo bwo korohereza abakiriya bayo mu gihe bagura ifatabuguzi.

    Amasezerano y’ubufatanye CANAL+ yagiranye na Ecobank azafasha abantu bose yaba abakiriya bayo ndetse n’abatari abakiriya bayo koroherwa no kwishyura ifatabuguzi rya CANAL hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, cyangwa ku mashami yayo kandi bigakorwa nta kiguzi kiyongereyeho.

    Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abakiriya kurushaho koroherwa no kugura ifatabuguzi bitabasabye kujya ku maduka ya Canal+. Yagize ati” ubu bufatanye buzafasha abakiriya kurushaho koroherwa no kugura ifatabuguzi bitabasabye kujya ku maduka ya Canal+ ndetse bikazihutisha kubona service kuko Ecobank ikorera mu bihugu bisaga  30. 

    Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile App ya Ecobank n'ubwo kwishyurira ku mashami ya Ecobank, burashoboka no ku bafatabuguzi batari abakiliya ba Ecobank kuko ushyize muri telefone yawe iyo Mobile App ubasha kwifungurira XPress Account ugashyiraho amafaranga ukoresheje Mobile Money ukajya uyakoresha wishyura.”

    Sophie Tchatchoua umuyobozi wa Canal + mu Rwanda 

    Alice Kilonzo-Zulu, umuyobozi mukuru wa Ecobank Rwanda, asobanura uburyo ubu bufatanye buzorohereza abafatabuguzi ba Canal+ yagize ati : “Amasezerano azafasha impande zombi. Azafasha Canal+ kubona ubundi buryo bwo kwishyura ku bafatabuguzi babo, bifashishije telefone zabo zigendanwa. Azanafasha Ecobank kurushaho kuzamura ikoreshwa ry'uburyo bw'ikoranabuhanga ryacu mu kwishyurana”.

    Alice Kilonzo-Zulu umuyobozi wa Ecobank mu Rwanda arimo gusinya amasezerano y’ubufatanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112184/canal-yagiranye-amasezerano-yubufatanye-na-ecobank-agamije-korohereza-abakiriya-bayo-112184.html

  • Leta yijeje abafite ubumuga ko iri kwiga kuri bimwe mu bibazo bibangamiye – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wahariwe Abafite Ubumuga mu rwego rw’igihugu, umuhango wabereye mu Karere ka Rubavu witabirwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite Ubumuga, Mbabazi Olivia, yavuze ko bagifite ibibazo by’inyubako zidafite inzira zabagenewe no kuba insimburangingo zitaba ku bwishingizi mu kwivuza.

    Ati “Turacyafite imbogamizi kuko hari inyubako zicyubatse mu buryo bwa kera zitarashyirwaho inzira zifasha abafite ubumuga. Hari n’ubuvuzi aho dusanga insimburangingo zigihenze kandi zikaba zitarabasha kujya mu bwisungane mu kwivuza. Turasaba leta ko yadufasha kubona insimburangingo”.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ko hari gahunda Leta yabashyiriyeho abafite ubumuga mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, abizeza ko n’ibindi bibazo bafite biri kwigwaho.

    Yagize ati “Abafite ubumuga batabasha gukora bari muri gahunda ya VUP aho babona inkunga y’ingoboka buri kwezi ituma babasha kubaho. Mu buvuzi ibyinshi byagezweho kuva mituweli yemera kubavuza kimwe n’abafite ubumuga bw’uruhu kuko amavuta yabo adasanzwe mituweli irayagura. Ibindi biba binahenze ni ibintu tukiganira tureba uko byazakorwa.’’

    Yanenze n’ababyeyi batererana abana bafite ubumuga abasaba, guhinduka kuko aba bana baba bakeneye kwitabwaho byihariye.

    Imibare yo mu 2012 igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu gusubiza hejuru 446.453, muri bo abagera kuri 221.150 ni ab’igitsinagabo mu gihe abandi 225 303 ari ab’igitsinagore.

    Abafite ubumuga bari babucyereye ku munsi wabagenewe

    Abafite ubumuga biyerekana mu mikino yo guterura ibiremereye

    Abafite ubumuga bakinnye umupira w’amaguru

    Abayobozi bari baje kwifatanya n’abafite ubumuga ku munsi mukuru wabahariwe

    Abakoze ibikorwa bidasanzwe bahembwe

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yijeje abafite ubumuga ko ibibazo bafite Leta iri kubyigaho

    source : https://ift.tt/3IfcgqK