Iyo ugiye muri 'salon de coiffure’ zogosha imisatsi hirya no hino mu Gihugu usanga abiganje muri aka kazi ari ab’igitsina gabo ,icyakora uko iminsi ihita indi igataha, usanga n’ab’igitsinagore bagenda binjira muri uyu mwuga bakaba basaba bagenzi babo kwitinyuka. Mu duce dutandukanye tw’u Rwanda usanga abakora akazi ko kogosha ari ab’igitsina gabo, ariko uko iminsi ishira indi igataha hari aho usanga ab’igitsinagore binjiye muri uyu mwuga bakaba bashishikariza abawutinya kwitinyuka. Uwimana Divine (…)
Category: Uncategorized
-
Musanze : 'Mbere kwikingiza Covid-19 byitabirwaga n’abagore bacuze none byarahindutse' #rwanda #RwOT
Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Musanze mu karere ka Musanze , barimo abatwite n’abonsa, bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwikingiza covid 19 , none ubu bakaba basigaye babyitabira kugira ngo birinde kuyandura no kuyanduza abana babo. Umwe mu bagore bari baje kwikingiriza kuri site ya Kariyeri iherereye mu mujyi wa Musanze, Ugiriwabo Rose, avuga ko impamvu yaje kwikingiza covid-19 ari uko yumvise nk’umugore akwiye kugira uruhare mu (…)
-
Koffi Olomide mbere yo gutaramira muri Kigali Arena, yaraye atunguye abakunzi be #rwanda #RwOT
Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide uri mu Rwanda yaraye asangiye n’abakunzi be bari basohokeye mu Nzove ku ruganda rwa Skol.
Ni igikorwa cyaraye kibaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza, ni nyuma y’uko yari ageze i Kigali aje gutaramira abanyarwanda.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, ari kumwe n’umuyobozi wa Ivan Wulffaert, Koffi Olomide binjiye kuri uru ruganda aho abari bahasohokeye bari batwawe n’umuziki.
Yasanze barimo gucuranga indirimbo zo muri DR Congo aho akomoka na we akajya abafasha gucinya akadiho.
Koffi Olomide byitezwe ko ari butaramire abanyarwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena, akaba ari bufatanye n’abahanzi nyarwanda King James, Yvan Buravan na Chris Hat.
Yazanye n’umuyobozi w’uruganda rwa Skol
Hari hasohokeye benshi
Yabafashije gucinya akadiho -
Padiri Munyeshyaka Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yemeye umwana yabyaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Padiri Wenceslas mu mwambaro w’akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa
Inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu mahanga no mu Rwanda ni uko ubu Padiri Munyeshyaka yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma y’uko yemeye umwana yabyaye ku buryo bw’umubiri (enfant biologique).
Inkuru dukesha urubuga www.tendanceouest.com ivuga ko Munyeshyaka yahagaritswe ku mirimo ye, nyuma yo kwemera ko ari we se w’umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugore witwa Mukakarara Claudine, akaba yahagaritswe n’Umuyobozi wa Diyosezi yakoreragamo.
‘Suspense a divinis’ icyo ngo ni icyemezo cyafashwe na Musenyeri Christian Nourrichard, agifatiye Padiri Munyeshyaka Wenceslas. Ibyo bikaba bisobanuye ko Munyeshyaka atemerewe kongera gukora imirimo ijyanye n’ubupadiri, ko abujijwe no gutanga amasakaramentu.
Uwo mwana Padiri Munyeshyaka yemeye bikamuviramo guhagarikwa ku mirimo ye yavutse mu 2010
Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, risohowe n’aho Padiri Munyeshyaka yakoreraga, rivuga ko uwo mupadiri yahagaritswe ku mirimo nyuma y’uko yemeye ko ari we Se w’umwana yabyaye, akaba yaramwemeye muri Nzeri 2021 ahitwa i Gisors. Uwo mwana w’umuhungu wa Padri Munyeshyaka, ngo yavutse mu 2010.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux, nyuma akorera muri za Paruwasi zitandukanye, iheruka yakoreyemo, ikaba ari Paruwasi ya Brionne.

source : https://ift.tt/3EjdcrL
-
-
APR FC yageze muri Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ikipe ya APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Oujda muri Maroc, ni nyuma y’urugendo rurerure aho iyi kipe yagiye n’indege yihariye (Private Jet), kubera igihugu cya Maroc cyahagaritse ingendo z’indege.
Iyi kipe ya APR FC yahagurutse idafite myugariro wayo Karera Hassan uri kubarizwa hanze y’u Rwanda kugeza ubu, ndetse na Mugisha Bonheur umaze iminsi ufite imvune.
Iyi kipe yahagurukanye kandi na kapiteni wayo tuyisenge Jacques nawe umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune, ndetse na Byiringiro Lague bivugwa ko yari afite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ariko bukaba bwarimuwe kubera iyi mikino.

APR FC yari yanganyije na RS Berkane ubusa ku busa mu mukino ubanza wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, irakina umukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru guhera i Saa mbili z’ijoro, itsinda ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
APR FC ubwo yageraga muri Maroc


source : https://ift.tt/3omFKej
-
Abashoferi ba Horizon Express bariho nabi, amasezerano yarahagaritswe, ubajije akangishwa kwirukanwa #rwanda #RwOT
Abatwara imodoka za kompanyi itwara abagenzi ya Horizon Express mu Ntara y'Amajyepfo, baravuga ko iyi Kompanyi yahagaritse amasezerano y'akazi bakaba bamaze igihe kirekire. Ibyo bakorewe babifata nko kubabuza uburenganzira bagombwa, bamwe muri bo bagasaba ko bikwiye guhinduka kuko ngo n'ushatse kubaza akangishwa kwirukanwa.
Ibyo bavuga, babihera ko iyi Kompanyi yarahagaritse amasezerano yitwaje icyorezo cya COVID-19, ndetse ngo ubwo horoshywaga ingamba zo gusubukura gutwara abagenzi ntibigeze bongera kuyasubukura, ibintu bo bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo nuko ubwishingizi bahabwaga bwahagaze ndetse n'imibereho yabo igakomera.
Mugabe, izina twahaye umwe mu bashoferi b'izi modoka za Horizon Express zitwara abagenzi, avuga ko nyuma yo guhagarika amasezerano byabaye ngombwa ko n'ibindi bagenerwaga byose byahagaze.
Yagize ati' Nibyo amasezerano yagombaga guhagarikwa bitewe n'icyorezo cya COVID-19 turabyemera, ariko rero mu gihe dusubukuye ibikorwa kuki yo adasubukurwa!?. Binatuma ibyo twagenerwaga n'amategeko byose bihagarikwa birimo; ubwishingizi bwo kuvuza imiryango yacu bwahise buhagarikwa ku buryo dufite impungenge ko n'imisanzu y'ubwiteganyirize twatangirwaga buriya nayo yahagaze'.
Rukundo, nawe twahinduriye amazina ku mpamvu z'umutekano we, aho we ari mu kazi, avuga ko bamwe muri bagenzi be yagerageje kubariza ibibazo bijyanye n'amasezerano 'abwirwa ko yirukanwa'. Avuga ko bibaza impamvu zo gusubika amasezerano igihe kingana gutya kuko amategeko avuga ko asubikwa mu minsi 90, kandi ngo yararangiye ndetse n'ingamba zarorohejwe, ubu abakora ni ugukora nk'aba nyakabyizi.
Yagize ati' Twebwe abashoferi twarumiwe kuko ubajije iki kibazo bamukangisha kumwirukana biturutse ku kubaza uburenganzira bwe ndetse n'impamvu yo gusubika igihe kingana gutya kuko usubika nibura asubika 1 cyangwa 2 mu mwaka ndetse agasubikwa amezi 3 angana n'iminsi 90, ariko hano ho ubajijje bamubwira ko yagana inkiko ngo aho kumuha amafaranga bayatanga mu rukiko. Abari mu kazi barimo gukora nk'abanyabiraka kandi ubwishingizi bwabo bwarahagaritswe bwose nubwo twebwe dukora nka ba Nyakabyizi kuko nta masezerano dufite'.
Umukozi wa Kompanyi ya Horizon Express ushinzwe inozabubanyi n'iyamamazabikorwa, Tuyishime Bosco avuga ko amasezerano y'abakozi yasubitswe bitewe n'icyorezo cya COVID-10 kandi impamvu y'isubikwa ry'aya masezerano ziracyahari, bityo rero ngo uwagize ikibazo akibwira ushinzwe abakozi byakwanga bakagana abagenzuzi b'umurimo cyangwa n'izindi nzego zibifitiye uburenganzira.
Yongeraho ko ibyo bagenerwaga byose babihabwa n'ubu ndetse n'ugize ikibazo wese ashobora kubagana bakakiganira kigakemuka, haba hari utandukana nabo akagenda yishimye ndetse agahabwa ibyo agenerwa n'amategeko.
Hari abanyamategeko bavuga ko ibi byakozwe bihabanye n'amategeko, bitewe nuko ubusanzwe hari igihe kigenwe ku isubikwa ry'amasezerano y'akazi, bityo ko bakwiye guhabwa uburenganzi niba batarabuhawe.
Akimana Jean de Dieu
-
Igisirikare cya Uganda cyigambye kwica ibihumbi by'abarwanyi ba ADF gikoresheje indege #rwanda #RwOT
Igisirikare cya Uganda, Uganda People's Defence Forces[UPDF], kivuga ko ibitero by'indege cyagabye ku barwanyi ba Allied Democratic Front canke ADF, muri Republika ya Demokrasi ya Kongo byageze ku cyari kigamijwe.
Ngo ibyo bitero byashoboye gusenya inkambi z'abarwanyi ba ADF ku buryo “hasize ubuzima abagera ku bihumbi”.
Ni ibitero byagabwe ku bufatanye bw'abasirikare ba leta za Uganda na Kongo bigamije guca intege ADF mu birindiro byayo i Yayuwa, Tondoli, Beni One na Beni Two, nk'uko biri mu itangazo ry'igisirikare cya Uganda.
Icyo gikorwa cya gisirikare cyiswe “Operation Suja” cyatangiye ku wa kabiri hagabwa ibitero by'indege hamwe n'intwaro ziremereye muri Kongo, biraswa n'igisirikare cya Uganda.
Amagana y'abasirikare barwanira ku butaka, ibimodoka bitamenwa hamwe na bya muzinga (tanks/chars de combat) byarakurikiye biciye ku mupaka ibihugu byombi bihana, mu burengerazuba bwa Uganda.
Major General Kayanja Muhanga, umugaba w'ingabo za Uganda muri icyo gikorwa, yavuze ko icyo gikorwa kizajya gisuzumwa buri mezi abiri kugira ngo harabwe aho guca intege abo barwanyi bigeze.
Abasirikare ba Uganda bashinze ibirindiro rwagati ahitwa Mukakati, ku birometero nka 18 imbere muri Kivu ya ruguru, nk'uko urwo rwandiko rukomeza rubivuga.
UPDF yasohoye amafoto ya mbere y'icyo gitero mu gihugu baturanye, yerekana imirongo y'abasirikare barimo baratambuka, abaturage babaramutsa bari iruhande mu bimodoka.
Uganda ishinja ADF – ikorana na Islamic State – kugaba urukurikirane rw'ibitero by'ibisasu mu murwa mukuru Kampala no mu nkengero yawo mu byumweru bishize.
Ibyo bitero, harimo n'ibisasu byaturikijwe n'abiyahuzi, byahitanye abantu bane abandi benshi barakomereka.
ADF, umutwe w'abarwanyi watangiriye muri Uganda, umaze imyaka irenga 20 ukorera mu majyepfo ya Kongo.
BBC
-
APR FC yageze Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ikipe ya APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Oujda muri Maroc, ni nyuma y’urugendo rurerure aho iyi kipe yagiye n’indege yihariye (Private Jet), kubera igihugu cya Maroc cyahagaritse ingendo z’indege.
Iyi kipe ya APR FC yahagurutse idafite myugariro wayo Karera Hassan uri kubarizwa hanze y’u Rwanda kugeza ubu, ndetse na Mugisha Bonheur umaze iminsi ufite imvune.
Iyi kipe yahagurukanye kandi na kapiteni wayo tuyisenge Jacques nawe umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune, ndetse na Byiringiro Lague bivugwa ko yari afite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ariko bukaba bwarimuwe kubera iyi mikino.

APR FC yari yanganyije na RS Berkane ubusa ku busa mu mukino ubanza wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, irakina umukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru guhera i Saa mbili z’ijoro, itsinda ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
APR FC ubwo yageraga muri Maroc


source : https://ift.tt/3pjFxIc
-
#COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 10 mu bipimo 14,002 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,343.


source : https://ift.tt/3xSR2dk
-
Umuforomo agiye gufungwa imyaka 10 azira gusambanya umurwayi wo mu mutwe #rwanda #RwOT
Umugabo wo muri Arizona yaciriwe gufungwa imyaka 10 azira gusambanya ku ngufu umugore wari usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe, aho nyuma byarangiye abyariye kuri iri vuriro ryayoborwaga n'uyu mugabo.
Nathan Sutherland, yahoze ari umuforomo ashinjwa icyaha cyo gusambanya ku ngufu uyu murwayi asanzwe afite uburwayi bukomeye cyane, ku ivuriro rya Hacienda HealthCare mu mujyi wa Phoenix.
Yahagaritswe mu 2018 nyuma y'aho ibipimo bya ADN/DNA bye byerekanye ko ari cyo kimwe n'iby'urwo ruhinja. Mu kwezi kwa cyenda, Sutherland yemeye icyaha cyo gusambanya uyu muntu ukuze utari ufite ubushobozi.
Uyu mugore yari afite imyaka 29 y'amavuko igihe abyara uyu mwana. Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza, avugwa ko yari arwariye muri iryo vuriro kuva akiri umwana muto.
Uretse iby'iki gihano cy'igifungo, Sutherland azakomeza gucungishwa ijisho ubuzima bwe bwose asigaje, yongere ashyirwe mu gitabo cy'abakora ibyaha bishingiye ku gitsina (délinquant sexuel/sex offender) mu gihe azaba avuye muri Gereza.
Mu itangazo ryasubiwemo n'ibinyamakuru bya Amerika, umucamanza w'akarere ka Maricopa, Allister Adel, avuga ko iki ari cyo gihano gishoboka gikwiye guhabwa Sutherland amaze kwemera icyaha.
Uyu mugore w'umucamanza Adel yongeraho ko iki gihano 'cyafashwe hisunzwe ibintu bitari bike, harimo n'uko uwabikorewe nta bushobozi yari afite'.
Muri rusama (ukwezi kwa gatanu) 2019, umuryango w'uyu mugore nibwo wagiye gutanga ikirego, urega ivuriro Hacienda HealthCare. Uru rubanza ruvuga ko ibipimo byo kwa muganga byerekana ko uyu mugore 'yasambanijwe ku ngufu inshuro nyinshi'.
intyoza
Source : https://www.intyoza.com/umuforomo-agiye-gufungwa-imyaka-10-azira-gusambanya-umurwayi-wo-mu-mutwe/
