Category: Uncategorized

  • Ibyitezwe ku mushinga wa miliyoni 100$ uzahindura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Icyakora ibi byahindutse ahagana mu 1970 ubwo ibihugu nka Singapore, Koreya y’Epfo n’u Buyapani byatangiraga kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ari nako byerekana uru rwego nka rumwe mu z’ingenzi zituma igihugu kigira ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yayoboye igihugu yari izi iri banga, ku buryo yahisemo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubwo ritasaga nk’igikorwa cy’ingenzi muri ibyo bihe, ariko byagaragaraga ko mu myaka iri imbere, ari ryo rizaba rigena imibereho y’abatuye Isi.

    Iyo myaka yari imbere mu 2000 yarageze, aho ikorabuhanga ryabaye intwaro igena imitegekere y’Isi, ku buryo urikurusha akuyobora uko byagenda kose, rimwe na rimwe ubishaka cyangwa utabishaka.

    U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku Isi, biri gukora ibishoboka byose mu gufatirana amahirwe ari mu ikoranabuhanga, agira uruhare mu kuzamura izindi nzego zose z’ubukungu, kuva ku rwego rw’imari, ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, ubwikorezi n’izindi zitandukanye.

    Imwe mu mbogamizi zikomeye u Rwanda ruhura nazo muri uru rugendo, ni uko ubumenyi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda bifitwe na bacye, ku buryo bituma gahunda zijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga zidacengera ngo zigere kure, zinatange umusaruro uba uzitezweho.

    Imibare ya Data Portal yerekana ko mu Banyarwanda miliyoni 13,1 babarurwaga mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri miliyoni 4,1 ari bo bonyine bakoresha internet, mu gihe Leta yifuza kongera umubare wa serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya itangwa ryazo.

    Akamaro k’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi karushijeho gushimangirwa n’ibihe bya Guma mu Rugo, byatumye abakoresha internet mu gushaka serivisi zitandukanye biyongera.

    Leta yafashe umwanzuro wo gushyigikira gahunda yo gutanga telefoni zigezweho ku miryango y’abaturage, izwi nka Connect Rwanda, aho izirenga ibihumbi 16 zimaze gutangwa.

    Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo gusarura ku mbuto zikomoka ku mbaraga rwakoresheje mu ishoramari ry’ikoranabuhanga, ni ngombwa ko ibikoresho byaryo bigezwa ku baturage benshi bashoboka, ibi bikajyana no gukwirakwiza ubumenyi butuma abantu batangira gukoresha ikoranabuhanga, bityo umusaruro waryo ukaboneka.

    Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda, ku bufatanye na Banki y’Isi, byatangiye umushinga ufite agaciro ka miliyoni 100$ ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.

    Ni umushinga mugari uzamara imyaka itanu, aho uteganya kuzageza ibikoresho n’ibikorwa by’ikoranabuhanga ku miryango ibihumbi 250 mu gihugu hose, mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni eshatu bazahabwa amahugurwa ku bumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, hibandwa ku bakobwa n’abagore.

    Amakuru y’abaturage bagera kuri 75% azahuzwa mu buryo bw’ikorabuhanga, mu rwego rwo kubarindira umutekano mu by’ikoranabuhanga ndetse no kubafasha kubona serivisi bakeneye mu buryo bwihuse.

    Imishinga mito n’iciriritse igera kuri 300 iri mu rwego rw’ikorabuhanga izaterwa inkunga muri iyi gahunda, aho bizayifasha kuzamura ibikorwa byayo ndetse no kubigeza ku Banyarwanda benshi. Ibi bizarushaho guhuza imishinga y’udushya iba yakozwe n’ibigo by’ikoranabuhanga, n’abaturage iba igenewe guteza imbere no korohereza ubuzima.

    Muri gahunda igamije kugeza iterambere kuri benshi, Leta y’u Rwanda igiye gutangiza umushinga wa miliyoni 100$ uzatangirwamo ibikoresho n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/31yi6m3

  • Nyaruguru: Imihigo ku bahawe telefone zigezweho muri Connect Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2019 ni bwo ubukangurambaga bwa Connect Rwanda bwatangijwe, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2021 mu Karere ka Nyaruguru hatanzwe telefone 332 ku bufatanye na MTN Rwanda na Horizon Express.

    Mukeshimana Angelique wo mu Murenge wa Ngera yavuze ko telefone yahawe izamufasha kubona serivise zitandukanye yajyaga gushakira ahandi akoze urugendo rurerure.
    Rurangwa François Xavier akimara guhabwa telefone yavuze ko izamufasha mu bikorwa bitandukanye kandi bizamworohera kumenya amakuru.

    Ati “Ngiye kujya menya amakuru ku buryo bworoshye, hari serivise z’Irembo no gutanga umusoro, hari gahunda ya Ejo Heza n’izindi, ibyo byose ngiye kujya mbikorera kuri telefone ntiriwe njya gutonda umurongo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abaturage bahawe telefone kwirinda ababashuka ngo bazibagurishe ahubwo bakarushaho kuzibyaza umusaruro.

    Ati “Ni igikorwa twishimiye kuko cyongerera ubushobozi abaturage bacu mu bijyanye n’itumanaho kandi izi telefone zizatuma babasha kwishyura serivise bazaba baguze, yaba ari ku Irembo no mu maduka aho bahahira. Rwose izi telefone zikore icyo zigomba gukora, birinde kuba bazigurisha ahubwo bumve ako ari telefone zije kuzamura imibereho yabo.”

    Umuyobozi w’ishami ry’imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) Bateta Jeanne, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu buzima.

    Ati “Twabonye akamaro ka telefone muri ibi bihe bya Covid-19 aho zadufashije mu bukangurambaga twabona ubutumwa tukabusangira twese, bidufasha kumenya amakuru byihuse no guhaha dukoresheje ikoranabuganga nta guhanahana amafaranga mu ntoki.”

    Mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa telefone 810 muri gahunda ya Connect Rwanda.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Dii8Mg

  • Ibyo wamenya ku biciro fatizo bishya by’ubutaka mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Ibiciro fatizo by’ubutaka bifatwa nk’igikoresho giha umugenagaciro ikigereranyo cy’ibiciro biri ku isoko. Ibishya byatangajwe mu igazeti ya leta ku wa 1 Ukuboza 2021.

    Ibiciro byo mu 2021 byateguwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ryitaye ku by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k’ubutaka bitandukanye n’ibyatangajwe mbere byagiye bigaragaza ibyuho ndetse hamwe na hamwe ntibyumvikanweho.

    Inyandiko isobanura iby’ibi biciro igaragaza ko mu kubibara hashingiwe ku makuru ku mapariseri yose yo mu gihugu ari mu bubiko-shingiro bw’Ikigo cy’Igihugu gishinze Imicungire n’Imikoreshereze by’Ubutaka (RLMUA).

    Hifashishijwe ikoranabuhanga rya Geographic Information System (GIS) buri pariseri ihabwa amakuru y’ibintu byose by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k’ubutaka.

    Harimo abo ubutaka buherereye, uburyo bugerwaho n’ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amasoko, amazi n’umuriro; icyo bukoreshwa n’icyo buteganyirijwe; uburyo bwegereye imigezi n’ibiyaga n’ibindi.

    Ibiciro fatizo kandi byagenwe hakurikijwe inzego z’imiyoborere (Intara, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu) bikaba bifite agaciro mu mezi atandatu uhereye igihe byatangarijwe mu igazeti ya Leta.

    Buri gace kaba gafite igiciro gito gishoboka, icyerekana ikigereranyo cy’igiciro fatizo cy’amapariseri yose ari muri icyo kiciro (Weighted Average Value) n’icyo hejuru.

    Abagenagaciro n’abandi bagenerwabikorwa bagirwa inama yo gushingira cyane ku giciro fatizo kuko ari bwo buryo bwiza bugaragaza uko isoko rihagaze muri rusange ahantu runaka no mu cyiciro runaka umutungo bari kugenera agaciro ubarizwamo.

    Nko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Umurenge wa Bumbogo ahari ubutaka buhendutse metero kare yaho ihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 467 ubariye ku giciro gito gishoboka; 9671 Fw ku giciro kigereranyije na 36.746 Frw ku cyo hejuru.

    Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro uri mu ifite ubutaka bufite igiciro fatizo gito aho metero kare yagenewe 4004 Frw ubariye ku giciro cyo hasi, 19045 Frw ku giciro kigereranyije na 66.627Frw ku giciro cyo hejuru.

    Muri aka karere hari aho usanga hagenewe ibihumbi bisaga 82 by’amafaranga y’u Rwanda kuri metero kare imwe nko mu Murenge wa Gatenga mu gihe i Kanombe hageza mu bihumbi 134 Frw kuri metero kare ubariye ku giciro cyo hejuru.

    Ibi biciro kandi biri hejuru mu Mijyi yunganira Kigali ugereranyije n’ahandi mu cyaro.

    Mu Karere ka Muhanga ibiciro biri hejuru biboneka mu Mirenge ya Cyeza, Nyamabuye, Shyogwe na Muhanga kuko biri hagati ya 43.407 Frw na 44.129 Frw naho igiciro gito gishoboka kiri hagari ya 272 Frw na 703 Frw.

    I Musanze ahenshi igiciro cyo hejuru ni 24.484 Frw keretse mu Murenge wa Cyuve (41.340Frw), Kimonyi (41.946 Frw), Muhoza (40.196 Frw).

    I Nyagatare igiciro gito ni 911 Frw kuri metero kare. Mu mirenge ya Rwimiyaga, Rukomo, Tabagwe n’ahandi henshi igiciro kiri hejuru ni 12.720 Frw, igihanitse kiri kuri 31.692 Frw mu Mirenge irimo Nyagatare.

    Muri Rubavu igiciro kinini kiboneka mu Murenge wa Gisenyi kikaba kiri kuri 83.645 Frw kuri metero kare, igito gishoboka ni 2.306 Frw; ikiri hagati ni 22.387 Frw.

    Muri Rusizi Umurenge wa Giheke mu tugari twa Kigenge, Rwega, Turambi ni ho hahenze. Igiciro cyo hejuru ni 56.565 Frw mu gihe i Huye igiciro gito gishoboka ari 1886 Frw; igiciriritse ni 4.188 Frw naho icyo hejuru ni 26.781 ariko mu Murenge wa Mbazi hari mu duce dufite ubutaka buhenze aho metero kare ihagaze kuri 46.021Frw.

    Mu turere two mu byaro igiciro fatizo kiri hasi. Nko mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza, usanga hari aho metero kare imwe yagenewe amafaranga y’u Rwanda 297 Frw ubariye ku giciro cyo hasi; 3.124 Frw ku giciro kigereranyije na 8640 Frw.

    Mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru igiciro cyo hasi ni 196 Frw, icyo hagati ni 1310 Frw naho icyo hejuru ni 6.784 Frw.

    Ukeneye kumenya igiciro fatizo cy’ubutaka mu Mudugudu runaka kanda
    hano

    I Musanze ahenshi igiciro cyo hejuru ni 24.484 Frw keretse mu Murenge wa Cyuve, Kimonyi na Muhoza

    I Rubavu igiciro kinini kiboneka mu Murenge wa Gisenyi kiri kuri 83.645 Frw kuri metero kare

    Ushaka kumenya igiciro fatizo cy’ubutaka muri buri Karere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu urabibona

    Umuhanda ugana kuri Stade Nyagatare, umwe mu Mijyi yunganira Kigali

    Uyu muhanda wubatswe mu Karere ka Rusizi , uva ku Karere ka Rusizi, ukanyura kuri stade, ugakomereza kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC

    Mu Murenge wa Gahanga hari uduce dufite ubutaka buhenze bitewe n’ibikorwaremezo bihari

    source : https://ift.tt/3dmTsrg

  • Icyo mu nda cyashatse icyo mu nkono! Urukundo rw’ibanga rwa Padiri Munyeshyaka n’umugore babyaranye umuhungu – #rwanda #RwOT

    Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umupadiri wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamuzi bibuka ko mu 1994 yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa ‘Masotela’ ku itako.

    Yavuzweho gufata abagore ku ngufu ndetse bamwe ameze nk’uwabagize abagore be. Hari umwana w’umukobwa yasambanyije ku gahato waje no kubitangaho ubuhamya.

    Yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri Cela. Ibyo si yo ngingo y’uyu munsi, tuzabigarukaho nyuma.

    Yahungiye mu Bufaransa mu 1994, akingirwa ikibaba ariko kera kabaye ababikoze nawe ubwe batamajwe n’urukundo rw’ibanga yagiranye n’umugore babyaranye umuhungu.

    Hari ibiganiro by’ibanga byafashwe humvirijwe telefoni ye, bishyirwa hanze mu 2017. Ubibonye ntiwakeka ko ari umushumba uba uganira n’intama ye, dore ko bageza aho bemeranya gusubirayo kuko nta mahwa. Imfura yabo ubu ifite imyaka 11.

    Umupadiri asezerana kuba umusiribateri. Ni umuhamagaro ushobora umugabo ugasiba undi kuko hari aho bigera agatima kakarehareha, wa mugani icyo mu nda kikumva gishaka icyo mu nkono!

    Padiri Munyeshyaka nawe ni uko byamugendekeye maze ahundagaza imitoma kuri Mukakarara Claudine birangira babyaranye.

    Uko bateranaga imitoma, bitana Chouchou na Cherie, ni ko Jandarumori y’u Bufaransa yabumvirizaga, biza kurangira ibyabo bigiye hanze.

    Umushinjacyaha Gerald Patrick wo mu gace ka Rosny-sous-Bois ni we washyize hanze ibiganiro Padiri Munyeshyaka yagiranye n’umugore babyaranye.

    Ni ibiganiro byo kuri telefoni by’iminsi myinshi. Inyandiko IGIHE ifitiye kopi igaragaza ibyo ku wa 27 Nzeri 2014 hagati ya Padiri Munyeshyaka na Mukakarara.

    Icyo gihe hari mu masaha ya saa tanu n’iminota 20. Padiri atangira abwira Mukakarara ko amaze kuvugana na Louise uba mu Rwanda ndetse ko yamuboneye umutangabuhamya umushinjura witwa Hakizimana.

    Uwo Hakizimana ngo yari afite imyaka 19 mu 1994. Mu biganiro byabo ntibabitinzeho, ahubwo babivuzeho umurongo umwe nyuma bakomeza ibyabo.

    Padiri Munyeshyaka ati “Mimi Cherie, Louise amaze kumpamagara mu kanya ndanezerewe cyane. Yanyijeje ko ku wa Kabiri azampa igisubizo.”

    “Yanampaye umuhungu we turavugana anyizeza ko ku wa kabiri nzabona igisubizo, ko rwose bitazarenga ku wa kabiri. Niwe ubwe uzakurikirana dosiye yanjye. Ubu afite imyaka 39 bivuze ko mu gihe cy’ubwicanyi yari afite imyaka 19.”

    Claudine ahita abaza umukunzi we ati “Muraziranye?”, Munyeshyaka agasubiza ati “Ndamuzi neza Hakizimana”. Claudine ati “Njye nari mfite ubwoba ko ibyo mutabivugana kuri telefoni kuko batinya ko mu Rwanda bumviriza telefoni z’abantu”.

    Padiri Munyeshyaka ati “Ni akazi kabo ntacyo bitubwiye. Nta kibi dukora turi kwirwanaho.” Claudine ati ” Ubusanzwe ibi bintu ntibivugwa kuri telefoni.”

    Padiri Munyeshyaka ati ” Oya, oya nta politiki dukora. Rwose byanejeje cyane. Ndagushimiye cyane Claudine.”

    Nyuma yo kumuha ayo makuru, Padiri Munyeshyaka yahise aboneraho kubwira Mukakarara Claudine, ko naramuka adafunzwe, azamubyarira umwana wa kabiri.

    Ati “ Nindamuka ntafunzwe tuzabyara umwana wacu wa kabiri (aseka). Ni wowe wanyeretse iyo nzira yo kubyara, ariko noneho ndifuza umukobwa”.

    Claudine ati “Wowe ubyara abahungu”. Padiri Munyeshyaka ati “Oya ndifuza umukobwa”.

    Barakomeje baterana imitoma, babwirana n’utundi tugambo tw’urukundo, bibukiranya n’ibihe byiza bagiranye ubwo muri Nyakanga 2010 babyaraga umuhungu wabo.

    Claudine ati “Imana izagukorera ibitangaza ubyare umukobwa.”

    Ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, Musenyeri wa Diyoseze ya Évreux, Christian Nourrichard, yasohoye itangazo rihagarika Padiri Munyeshyaka nyuma y’uko yemeye ko afite umwana.

    Padiri Munyeshyaka w’imyaka 63 yakoreraga umurimo we muri Paruwasi ya Mutagatifu Saint-Martin de la Risle i Brionne mu Bufaransa. Yemereye uwari umushumba we koko ko yabyaye kandi ko yifuza n’undi mwana.

    Ubu yatangiye ubuzima bushya nk’umuturage aho kuba uwihaye Imana. Abarizwa muri Komine ya Gisors mu Bufaransa. Umwana wa Padiri Munyeshyaka yavutse muri Nyakanga 2010, aba muri iyo Komine se abamo.

    Musenyeri Christian Nourrichard yafashe umwanzuro wo kumuhagarika, kuko ibyo yakoze bihabanye n’amahame ya Kiliziya agenga Abasaseridoti.

    Padiri Munyeshyaka yahagarikiwe kandi amasakaramentu yose, bivuze ko agiye kubaho nk’Umulayiki, nashaka kongera kuyahabwa bizasaba ko aba Umugarukiramana.

    Padiri Munyeshyaka yageze mu Bufaransa mu 1994, yari avuye muri Arikidiyosezi ya Kigali kuko yari Umusaseridoti muri Paruwasi ya Sainte Famille.

    Ageze mu Bufaransa yatse ubuhungiro, yakirwa muri Diyosezi ya Évreux na Musenyeri Jacques David mu 1996 nyuma aza koherezwa muri Paruwasi ya Gaillard-sur-Seine mu 2001. Yabaye kandi muri Paruwasi ya Gisors Vallée d’Epte n’iya Plateau d’Étrépagny.

    Ku wa 30 Nyakanga 2021, Ibiro bishinzwe impunzi n’abatagira ubwenegihugu mu Bufaransa, OFPRA, byamuhaye ubuhungiro.

    Padiri Munyeshyaka yandikiranye n’umugore babyaranye, amubwira ko yifuza ko amubyarira umwana wa kabiri ariko noneho w’umukobwa

    Padiri Munyeshyaka ubu yahawe ubuhungiro bw’u Bufaransa, iminsi mike mbere y’uko ahagarikwa

    Ni Umupadiri washinjwe kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bivugwa ko we ubwe hari abo yishe

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Munyeshyaka yagendanaga imbunda

    source : https://ift.tt/3lwh6pF

  • Rurambikanye hagati ya Hubert Védrine na Guillaume Ancel bapfa ibyatangajwe na Raporo ya Duclert – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho iyo raporo isohokeye, benshi mu bahoze mu buyobozi bw’u Bufaransa barayikomye n’ugerageje kubagarukaho akaba ikibazo kuri bo.

    Umwe muri bo ni Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée). Yajyanye mu nkiko Guillaume Ancel wari umwe mu basirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda wakunze gusaba ko uruhare rwe mu byabaye rumenyekana.

    Muri Kamena nyuma gato y’aho Raporo ya Duclert yari imaze gusohoka, Védrine yatangiye kunenga Guillaume Ancel wandikaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugabo agomba kuryozwa ibyo yakoze.

    Undi ntabwo yigeze yishimira ibyo, ahubwo ubu yatanze ikirego avuga ko Guillaume yamusebeje. Urukiko ruzumva impande zombi tariki 18 Gashyantare 2022.

    Guillaume wanditse ibitabo bigaragaza uruhare rwa bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa mu mahano yagwiriye u Rwanda, yanze kuripfana, yongera agaruka kuri Védrine.

    Yanditse kuri Twitter ati “ Hubert Védrine afite ikibazo cyo kwanga kwemera ko ibyo yavuze byose ku Rwanda mu myaka 27 ishize, byateshejwe agaciro na Komisiyo Duclert yashyizwe kandi igasozwa na Perezida Macron i Kigali.”

    Yibaza impamvu Védrine ashaka kumucecekesha mu gihe ibyo avuga bishingiye ku mateka.

    Umunyamategeko wa Védrine, Me Alexandre Mennucci, yatangaje ko we n’umukiliya we icyo badashaka ari umuntu umwibasira by’umwihariko Ancel ngo yamugereranyije na Maurice Papon wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Ati “Védrine ntiyigeze akorana n’Abajenosideri. Ntabwo ahakana ko Jenoside yabaye. Arashaka ko agaciro ke karengerwa n’urukiko.”

    Ku rundi ruhande, Ancel we ahakana ko yaba yaragereranyije Védrine na Papon ahubwo ko yavuze ko imikorere yabo ijya kumera kimwe.

    Ati “Kuri njye, ikibangamira Hubert Védrine ni uko tubaza uruhare rwe mu “ruhare rukomeye rwa Élysée” rwagaragajwe na Komisiyo Duclert.”

    Ubwo iyi raporo yari imaze kujya hanze, Prof Vincent Duclert wayoboye abayikoze, yahishuye ko Védrine ari mu ba mbere bayirwanyije bikomeye.

    Muri Kamena ari i Kigali yagize ati “Nubwo muri rusange Abafaransa bayakiriye neza, abari ku isonga mu butegetsi bw’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994, ku isonga Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée bagerageje kuyamagana no kuyitesha agaciro.”

    Bose ntibashaka ko hagira uhuza izina ryabo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagaragaza ko u Bufaransa bwakoze ibyo bwagombaga gukora kandi ku gihe.

    Mu nyandiko aba bashakashatsi babonye harimo n’iya Pierre Joxe wabaye Minisitiri w’Ingabo hagati ya Mutarama 1991 na Werurwe 1993, wandikiye François Mitterrand amusaba gufata icyemezo cya gisirikare ku byatutumbaga mu Rwanda.

    Duclert ati “Biragaragara ko bifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye ko amabwiriza ya Perezida wa Repubulika aba yanditse. […] Hubert Védrine yanze kugeza ubwo butumwa kuri Mitterrand.’’

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Prof. Vincent Duclert yabajijwe niba uko raporo yakiriwe biterekana umubano hagati y’inzego za Leta y’u Bufaransa muri Jenoside n’abandi.

    Yasubije ko mu byavuzwe n’aba bagabo hari ibibazo by’ingenzi mu bikubiye mu nyandiko bigikeneye kwibazwaho.

    Ati “Kuri Hubert Védrine, yibanze ku byo twatangaje ku kuba u Bufaransa nta ‘ruhare rutomoye’ rwagize, nk’ijambo twifashishije dushingiye ku nyandiko twashoboye kunyuramo, ku byabaye muri Jenoside.’’

    Yakomeje avuga ko kuba Hubert Védrine ashaka kwishingikiriza ibikubiye muri raporo mu kwerekana ko nta ruhare na ruto u Bufaransa bwagize muri Jenoside atari ari ukuri.

    Ati “Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside nubwo abayobozi b’Abafaransa batari babizi cyangwa babishaka. Ibyo na byo bikwiye kwemerwa.’’

    Umwanditsi Patrick de Saint Exupery aherutse kuvuga ko Védrine ntaho ataniye na Colonel Théoneste Bagosora wakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

    Yagize ati “Colonel Bagosora Théoneste ni we ubwo yari mu rukiko Arusha, yanze kuvuga Jenoside avuga ubwicanyi ndengakamere. Ati ‘ntabwo nakoze Jenoside, icyabaye ni ubwicanyi ndengakamere’. Bagosora na Védrine ni bamwe, ni abantu bakina n’amagambo bashaka kwerekana ukuri kw’ibintu bitigeze bibaho.”

    Raporo ya Duclert yamuritswe nyuma y’imyaka itsinda ry’abanyamateka 13 riri gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ni raporo ya paji 1222 yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert.

    Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ntabwo inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 aba bashakashatsi babashije kuzinyuzamo amaso kuko muri raporo yabo basobanura ko hari zimwe babuze, bishoboka ko zaba zarimuriwe mu bubiko rusange, cyo kimwe n’uko hari izindi batabashije kubona kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Hubert Védrine ntakozwa ibyo gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guillaume Ancel yakunze kuvuga ko uruhare rwa Hubert Védrine muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukwiriye kugaragazwa

    source : https://ift.tt/3lAuUQ1

  • APR FC yasesekaye muri Maroc (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze gusesekara mu gihugu cya Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup na RS Berkane, ni umukino uzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

    Ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza 2021, ikaba yaragiye n’indege yayo yihariye bitewe n’uko ki gihugu cyahagaritse ingendo zose z’indege kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi kipe ikaba yageze muri Maroc mu ijoro ryakeye, bikaba biteganyijwe ko uyu munsi bari bukorere imyitozo ku kibuga Stade Municipal de Berkane ari nayo izakinirwaho uyu mukino.

    Abakinnyi ba APR FC bose bameze neza nta kibazo uretse myugariro Karera Hassan utarajyanye n’ikipe kubera ikibazo cy’imvune.

    Biteganyijwe ko uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021 saa 20:00′.

    Yagiye n’indege yayo yihariye

    Basesekaye muri Maroc aho bagiye gukina na RS Berkane

    Nsabimana Aimable amanuka mu ndege

    Nsabimana Aimable amanuka mu ndege

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasesekaye-muri-maroc-amafoto

  • Rubavu : Hari abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka basaba Leta kubaha amafaranga y’ingoboka #rwanda #RwOT

    Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko batabonye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19 kandi nabo baragizweho ingaruka n’icyo cyorezo bagasaba ko nabo batekerezwa. Kankuzi umugore ukora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto bwambukiranya imipaka avuga ko yatangiranye kwambukiranya umupaka kuva Ugushyingo 2020 kandi yahuye n’igihombo gikomeye mu bucuruzi bwe. Avuga ko ubwo ubucuruzi bwari budohorewe, basabwe gukorera mu matsinda nawe (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4399

  • Akanyamuneza ni kose ku bagore batwite n’abonsa bakingiwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abagore batwite n’abonsa bahawe inkingo za Covid-19 bavuga ko bataragira ibibazo byihariye byatuma bavuga ko urukingo rwabagizeho ingaruka. Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye muri Gashyantare 2021, bitangirira mu byiciro by’abantu bafite intege nke harimo abakuze bafite imyaka iri hejuru ya 65, abakora muri serivisi zihuza abantu benshi hamwe n’abafite indwara zidakira. Abagore batwite hamwe n’abonsa ntibari bakemerewe gufata urukingo rwa Covid-19 harebwa ko rutabagiraho (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4401

  • Kwishima nabi byabyariye akaga Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Kubura kwa Ronaldo byaba ari ikibazo gikomeye hakiri kare kuri Rangnick, wemeje ko yiteze ibyiza kuri uyu rutahizamu w'imyaka 36.

    Amakuru aturuka muri United aravuga ko uyu munya Portugal ashobora kuba yarababaye mu ivi kubera kwishimira igitego asimbuka mu kirere, nyuma yo gutsinda penaliti y'intsinzi mu mikino wo kuwa kane,United yatsinze Arsenal 3-2 kuri Old Trafford.

    Ronaldo yaje gusimburwa ku munota wa 88 maze ahita yerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y'abasimbura.

    Hari ubwoba ko Ronaldo ashobora kunanirwa kwinjira mu buryo bw'imikinire bwa Rangnick bwo kwiruka cyane no gusatira ariko uyu mutoza mushya yarahiye ko azamushyira imbere.

    Rangnick uratangira akazi ahura na Crystal Palace ejo, yagize ati: 'Buri gihe ugomba guhuza uburyo bwawe bw'imikinire cyangwa igitekerezo cyawe cy'umupira w'amaguru n'abakinnyi ufite.

    Nabonye uko Cristiano yahanganye na Arsenal mu gice cya kabiri afite imyaka 36, ​​ni umunyamwuga utangaje.

    'Ku myaka ye, sinigeze mbona umukinnyi umeze neza ku mubiri nkawe. Aracyari umukinnyi ushobora gukora itandukaniro byoroshye.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwishima-nabi-byabyariye-akaga-cristiano-ronaldo

  • Police HC yegukanye igikombe, Kiziguro SS iba iya gatatu muri #ECAHF2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu i Dar es Salam muri Tanzani hasozwaga irushanwa rya Handball rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (ECAHF), aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Police HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore.

    Police HC yegukanye igikombe
    Police HC yegukanye igikombe

    Mu bagore mu kaipe atanu yari yitabiriye iri rushanwa, buri kipe yahuye n’indi nyuma habarwa amanota buri kipe yagize, aho igikombe cyegukanywe na Nairobi Water yo muri Kenya nyuma yo gutsinda imikino yose.

    Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu
    Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu

    Ikipe ya Kiziguro SS, uyu munsi ni bwo yakinnye umukino wayo wa nyuma, aho yasabwa kuwutsinda ngo yegukane umwanya wa kabiri, biza kurangira inganyije ibitego 24 kuri 24 na Cereals yo muri Kenya, iza gusoza irushanwa ku mwanya wa gatatu.

    Mu bagabo ikipe ya Police HC isanzwe ifite iki gikombe yatwaye muri 2019 ubwo cyaherukaga kubera mu Rwanda, yaje kucyisubiza nyuma yo gutsinda Cereals yo muri Kenya ku bitego 28 kuri 27.


    source : https://ift.tt/3EoDFV1