Category: Uncategorized

  • Mali: Abantu 30 bishwe n'abakekwa kuba abarwanyi b'Abajihadiste #rwanda #RwOT

    Abakekwa kuba abarwanyi b'Abajihadiste bishe abantu bagera kuri 30 bari mu modoka itwara abagenzi mu mujyi wa Mopti muri Mali nkuko byemezwa n'inzego z'ubuyobozi muri icyo gihugu.

    Abategetsi b'aho byabereye babwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters ko abagabye igitero basutse urusasu ku bagenzi bagatwika imodoka yari ibatwaye igeze hafi y'umujyi wa Bandiagara.

    Abo bategetsi batashatse ko amazina yabo amaneyekana bavuze ko inzego zishinzwe umutekano zahise zohereza ingabo aho byabereye.

    Umwe mu bayobozi batowe mu mujyi wa Bandiagara yemeje umubare w'abaguye muri icyo gitero aavuga ko mu bishwe harimo abana n'abagore.

    Mu mitwe y'abitwaje intwaro izwi muri icyo gihugu kugeza ubu nta numwe urigamba iki gitero.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/mali-abantu-30-bishwe-n-abakekwa-kuba-abarwanyi-b-abajihadiste

  • Bitewe n'impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021 nibwo uwari umutoza wa Etincelles FC Sosthene Lumumba yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw'iyi kipe ayimenyesha ko asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho amezi abiri ariko akaba yari amaze gutoza imikino 5 ya shampiyona.

    Nk'uko umunyabanga w'ikipe ya Etincelles Kabanda Innocent yabitwemereye ku murongo wa telefone yavuze ko koko uyu mutoza yabahaye ibaruwa y'ubwegure bwe.

    Kabanda Innocent yagize ati 'Nibyo umutoza Lumumba yamaze kutugezaho ibaruwa isezera, ubu yamaze kuyigeza ku biro byacu'.

    Muri iyo baruwa umutoza wa Etincelles yandikiye ubuyobozi ngo yatangaje ko yeguye ku bushake bwe nk'uko uyu munyamabanga yabidutangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru RUSHYASHYA.

    Kugeza ubu uyu mutoza avuye muri iyi kipe hamaze gukinwa imikino 5 aho nta mukino n'umwe batsinze ndetse bakaba baranganyije umukino umwe mu gihe batsinzwe indi 4 isigaye, bivuze ko iyi kipe iri ku mwanya wa 16 n'inota 1 mu mikino itandatu imaze gukina.

    Sosthene Lumumba avuye muri Etincelles FC yitegura gukina umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona aho bazakina na Gorilla FC kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021 ku isaha ya saa cyenda zuzuye kuri sitade ya Kigali.

    Uyu mukino ukaba uzatozwa n'umutoza wari umwungirije uzwi nka Bizumuremyi Radjabu.

    The post Bitewe n'impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bitewe-nimpamvu-ze-bwite-lumumba-sosthene-watozaga-ikipe-ya-etincelles-fc-yeguye-kuri-uyu-mwanya-habura-amasaha-48-ngo-akine-na-gorilla-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bitewe-nimpamvu-ze-bwite-lumumba-sosthene-watozaga-ikipe-ya-etincelles-fc-yeguye-kuri-uyu-mwanya-habura-amasaha-48-ngo-akine-na-gorilla-fc

  • Kigali Arena: Uko byifashe aka kanya mu gitar… – #rwanda #RwOT

    Umunyamuziki Koffi yitezwe mu gitaramo agiye gukorera muri Kigali Arena, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021.

    Gafotozi wa INYARWANDA, Aime Filmz yageze kuri Kigali Arena saa kumi n’iminota 15' afata amafoto akwereka ishusho y'ubwitabire.

    Ugereranije n’ibyari byitezwe by'uko igitaramo gitangira saa kumi n’imwe zuzuye, ubwitabire busa n'ubukiri hasi, icyakora birashoboka ko byatewe n'ikirere cyatanze imvura nkeya yatonyanze mu kanya kashize.

    Koffi Olomidé ari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane. Mbere yo kugera i Kigali [Yari i Gisenyi] yifashe amashusho na telefoni ye, avuga ko yishimiye kongera mu Rwanda nyuma y'imyaka igera kuri ine. Avuga ko u Rwanda ari rwiza, ashima ubuyobozi bwakoze uko bushoboye mu kubaka iki gihugu.

    Uyu muhanzi w'imyaka 65, yavugaga ko afite amashyushyu yo gutaramira abanya-Kigali. Ni mu gihe hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga y'abaturage muri RDC binjira ku mupaka bavuga ko biteguye kwitabira iki gitaramo.

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu, uyu muhanzi yakiriwe muri Ubumwe Grande Hotel ahabwa indabo. Nyuma mu masaha y'ijoro yagiye ku ruganda rwa SKOL, aho yatunguye abakunzi be bari bahasohokeye.

    AMAFOTO YA MBERE AGARAGAZA AHAGIYE KUBERA IGITARAMO CYA KOFFI OLOMIDE

    Iki gitaramo kigiye kubera mu nyubako y’imyidagaduro, Kigali Arena iherereye iruhande rwa Stade Amahoro

    Bamwe bageze kare ahagiye kubera iki gitaramo bategereje kwinjira

    Umuterankunga Mukuru w’iki gitaramo, ni uruganda rwa SKOL

    Mbere y’uko winjira werekana itike, bakagusaka mu rwego rwo gucunga umutekano

    Uruganda rwa Skol, binyuze mu kinyobwa ‘Skol Malt’ nta muntu uzakwicwa n’inyota

    Ab’inkwakuzi barihutira kwinjira mu gitaramo Koffi Olomide ahuriramo n’abahanzi barimo King James, Chris Hat na Yvan Buravan

    Mbere y’uko winjira ugaragaza ko wipimishije Covid-19- Aba basore bacunze umutekano

    Iki gitaramo byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi n’imwe ariko siko byagenze

    AMAFOTO: Aime Filmz- INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112214/kigali-arena-uko-byifashe-aka-kanya-mu-gitaramo-cya-koffi-olomide-amafoto-112214.html

  • Afitanye amafoto na Rihanna na Neymar: Ubuzim… – #rwanda #RwOT

    Didi Stone Olomide ni umukobwa Koffi Olomide yabyaranye na Aliane Olomide. Yavukiye mu Bufaransa kuwa 19 Nyakanga 1999, akaba ari umunyamideli w'umufaransa ndetse n'umushabitsi. Iteka ahorana imyambarire idasanzwe ikoze mu buryo bw'udushya n'insokozo yihariye. Yagiye asohoka mu binyamakuru bikomeye mu mideli birimo VOGUE.

    Se ni Koffi Olomide umunyabigwi mu muziki ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa naho nyina akitwa Aliana Olomide. Umuhate agira mu byo akora byose awuterwa na se kandi afatira urugero no kutagira ubwoba mu mwuga we kuri Rihanna.

    Uyu mukobwa wa Koffi Olomide afite ubutunzi bubarirwa muri Miliyoni magana 500 na 800 Frw. Didi akaba kandi yaragiye anyura mu myiyereko mpuzamahanga inyuranye irimo iya VOGUE, L'Oreal Paris, This Summer…..

    Didi Stone Olomide  yavukiye mu Bufaransa  Ni umwe mu bakobwa bafite agatubutse bakiri batoKenshi iyo abajijwe ku bibazo by’ibyaha se ashinjwa avuga ko ntacyo yabivuga kuko atari ibyeDidi Stone yagiye asohoka mu binyamakuru bikomeye by’imideliNi umwe mu bana ba Koffi Olomide bakunze kugaragara mu ruhameDidi Stone ari kumwe na Rihanna anafatiraho urugeroNeymar Junior ari kumwe na Didi Stone Olomide

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112210/ubuzima-bwumukobwa-wa-koffi-olomide-utunze-hafi-miliyari-1frw-ku-myaka-22-amafoto-112210.html

  • Rev Alain Numa n’umugore we basubukuye ibiror… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bari babitangaje icyo gihe, iki gikorwa cyari kuba tariki 27/12/2020, ariko kiza guhagarikwa n’amabwiriza yo Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda Covid-19 yavugaga ko ibirori byose bitemewe. Nyuma y’uko ibirori bikomorewe ariko bikaba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho ababyitabira bagomba kuba barikingije ndetse banipimishije Covid-19, Rev. Numa n’umugore we nabo basanze ari byiza ko basubukura ibirori bise ‘Let’s Fix It Couples Night’.

    Insanganyamatsiko y’ibi birori iragira iti “Let’s Fix It”, ubigereranyije mu kinyarwanda, bisobanuye “Mureke tubikosore/Mureke twisuzume”. Ni insanganyamatsiko bakuye mu Abefeso 4:32. Alain Numa yabwiye InyaRwanda.com ko ibi birori bizaba tariki 23/12/2021, bibere mu mujyi wa Kigali mu Kiyovu kuri Mythos Hotel kuva saa Moya z’umugoroba kugeza saa Tatu z’ijoro.

    Abazitabira ibi birori bazagira umwanya uhagije wo kuganira ku rushako ndetse banaganirizwe amagambo y’Imana n’umukozi w’Imana Bishop Olive Murekatete Umushumba Mukuru wa Shiloh Mountain Church. Bazaganira barimo no gusangira ifunguro rya nimugoroba, bityo buri ‘Couple’ izitabira ikaba isabwa kwishyura ibihumbi 30 y’amanyarwanda. Ushaka kwitabira ibi birori ahamagara iyi nimero: 0787777771. 

    INKURU WASOMA: Alain Numa: Uko yagiye mu gisirikare, kujya mu barokore avuye muri Gatolika n’uko yigize umwana w’umupilote watwaraga Perezida-VIDEO

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Rev Alain Numa uzwi cyane mu kigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda amazemo imyaka igera kuri 20, akaba n’umupasitori muri Shiloh Prayer Mountain church-inshingango yahawe kuwa 21 Ukuboza 2019, yadutangarije ko urugo ari urugendo rubamo ibintu byinshi birimo ibibi n’ibyiza, akaba ariyo mpamvu yatekereje guhuriza hamwe abubatse ingo n’abitegura kurushinga kugira ngo baganire, bahugurane, bishimane, n’ibindi. Ati:

    Burya urugo ni urugendo rubamo byinshi, habamo ahamanuka, ahazamuka, amabuye, imyobo n’ibindi byinshi. Rero umwaka iyo urangiye numvise byaba byiza habayeho umugoroba wo kongera gusubiramo ibyo twahuye nabyo tukongera tukisuzuma ndetse tukagira n’ibyo twongeramo akabaraga kugira ngo n’ubutaha iyo mihanda tuyinyuremo ntakiduhungabanya duharanira kugira urugo rwubakiye ku Mana yacu kuko ari yo yonyine itanga urugo rwiza.

    Rev Alain numa hamwe n’umugore we Pastor Umurerwa Jacqueline

    Rev. Numa yavuze ko bateguye iki gikorwa bagendeye ku Ijambo ry’Imana riri mu Abefeso 4: 32, ati “Turi kugendera mu ijambo ry’Imana “Abefeso 4:32″《Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.. Yongeyeho ati “Ibi birareba abubatse ingo n’abitegura kurushinga”.

    Muri uwo mugoroba hateganyijwe kumva ubuhamya bwa Rev Numa n’umugore we, gusangira ku bunararibonye bavanye mu rugendo bamazemo imyaka 23. Bijyanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Rev. Numa yavuze ko imyanya y’abazitabira ibaze, bityo ubyifuza wese akaba yakwiyandikisha hakiri kare kugira ngo atazacikanwa. Ati “Azaba ari n’umugoroba wo gusangira (Dinner) ariyo mpamvu harimo n’ikiguzi. Birasaba kwiyandikisha/gukora Booking kugira ngo imyiteguro igende neza kandi imyanya ikaba ibaze”.

    Kuwa 21 Ukuboza 2019 ni bwo Alain Numa yimitswe agirwa Rev.Pastor

    Abashakanye n’abitegura kurushinga bateguriwe igikorwa cyiswe ‘Let’s fix it couples night’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112212/rev-alain-numa-numugore-we-basubukuye-ibirori-lets-fix-it-couples-night-bateguriye-abashak-112212.html

  • Gatete Jimmy yaciye amarenga ko ashobora kuga… – #rwanda #RwOT

    Kuva Jimmy Gatete yahagarika umupira w’amaguru mu mwaka wa 2010, yatandukanye burundu igisa n’umupira w’amaguru, ndetse amakuru ye yamenyekanaga yazaga adafite aho ahuriye n’umupira w’amaguru by’umwihariko ku Rwanda. 

    Nk’ibindi bihugu, abanya-Rwanda bibwiraga ko Jimmy Gatete nasezera umupira w’amaguru hagendewe ku bihe byiza yari yagize mu Amavubi, ashobora kuzaba nk’umutoza cyangwa agakora ikindi ariko gifite aho gihuriye n’umupira, gusa siko byagenze.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio B&B FM, Gatete Jimmy yatangaje ko agomba kugaruka mu mupira w’amaguru ariko avuga ko atazaza nk’umutoza. Yagize ati: “Mu by’ukuri sinibaza ko nzatoza simbibona pe, ariko ikintu nabizeza umupira nawuvukiyemo, narawukinnye, nkwukuriramo, na n’ubu urankurikirana. Kuri ubu sinywurimo ariko ndumva hari ikintu kiri kunsunika gishaka kungaruramo, numva umunsi umwe nzawugarukamo”. 

    Yakomeje ati “Sinzi uburyo nzabigarukamo, sinzaba umutoza byo, ariko sinzi uburyo nzabigarukamo kuko ni ibintu nkunda, ni ibintu nibaza ko nzi, nibaza mbigarutsemo sinabura icyo mfasha n’iyo yaba ikipe yo mu muhanda nagaruka nkayifasha.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112206/gatete-jimmy-yaciye-amarenga-ko-ashobora-kugaruka-mu-mupira-wamaguru-112206.html

  • Yayituye abafite ubukwe n’ibindi birori: Clap… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo itangira humvikana ijwi rya Serge Iyamuremye aho aba aririmba ati “Today is your day (uyu munsi ni uwawe)”. Akomeza aririmbamo ko iyo Imana ikinguye ntawe ushobora gukinga, kuko itajya yivuguruza. Clapton amwakira agira ati “Ndi umutsinzi, sindi umuntu utsindwa, ntakizantera ubwoba….Congratulations, uyu munsi Imana irakwibutse, uyu munsi ni uwawe, Ayiiii, bwira mugenzi wawe ngo Ayiiii, …” 

    Amashusho yayo agaragaramo abakinnyi ba Cinema nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi. Iyi ndirimbo irimo udukoryo twinshi nk’aho Clapton agaragara mu isura y’umusirikare ukomeye wakoze ubukwe akikijwe na bagenzi be b’inyenyeri nyinshi. Serge Iyamuremye bakoranye iyi ndirimbo, agaragara muri iyi ndirimbo acungiye umutekano Clapton uba wakoze ubukwe. Hari aho indirimbo igera, umukwe n’umugeni n’abanyacyubahiro babatahiye ubukwe, bagashyira hasi icyubahiro cyabo bagaceza umuziki kakahava.  

    REBA HANO INDIRIMBO ‘HE MADE A WAY’ YA CLAPTON FT SERGE

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Clapton Kibonge yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushima Imana ku byo yamukoreye byose ndetse no kwifatanya n’abandi bantu bose bafite amashimwe ku Mana aho yabatuye iyi ndirimbo ye abasaba kujya bayiririmba mu birori byabo. Ati “Ni indirimbo yo gshimira Imana mu byo nagezeho, icyo nari igamije ni ugusubira inyuma mu byo nagiye ntambukamo nkabyishimira binyuze mu ndirimbo”.

    Mugisha wakunzwe mu ndirimbo ‘Fata telefone Mana’, yunzemo atI “Gushimira ko yantsindishirije yaba ku mwuga wanjye ndetse no ku muryango wanjye”. Yanavuze impamvu yahisemo Serge kuba ari we bakorana iyi ndirimbo, ati “Nahisemo Serge kubera ko ari we ushoboye injyana zigezweho ‘Urban music’, niwe wari usanzwe yarakozeho indirimbo zimeze nkazo, zibyinitse. Ikindi akaba ari n’inshuti yanjye ya hafi”.

    Clapton hamwe na Serge bakoranye indirimbo ‘He made a way’

    Yasabye abantu bari bwumve iyi ndirimbo ye gufashwa nayo mu bihe barimo “bakayifashisha mu birori byabo, mu kwishima yaba ari umunsi w’amavuko, yaba ari ubukwe, Graduation, ibirori ibyo ari byo byose, bakayifashisha, nanjye byamfasha cyane kuko byaba ari byiza ndamutse mvuze mu ijwi ryanjye ariko nkavugira benshi”. Yavuze ko iyi ndirimbo yamuhenze ariko yirinda gutangaza amafaranga yamutwaye ati:

    Indirimbo yarampenze ariko ntabwo ndi butangaze amafaranga nayitanzeho mu rwego rwo kwirinda impaka, kubera ko ibintu nk’ibyo ngibyo akenshi iyo umuntu avuze amafaranga runaka, abantu batangira kubara bakurikije video barebye ariko ibintu bitwara amafaranga sibyo bareba, ni ibintu bitagaragara, icyo cyo baranyihanganira, gusa yatwaye amafaranga atari macye kandi harimo n’inkunga cyane cyane nko ku bakinnyi dukorana bagaragara mu mashusho, byari ukunshigikira, nta mafaranga bahembwe runaka.

    Clapton yakinnye ari umusikare mu ndirimbo yakoranye na Serge

    Ku bijyanye no kuba ari kwandika indirimbo zuje ubutumwa ku muntu uzumva, n’ubwo anyuzamo amashusho asetsa abantu, Clapton yagize icyo abivugaho. Yanavuze impamvu yakoze indirimbo ibyinitse mu gihe ubushize yakoze ituje yo kuramya Imana, avuga ko ari muri gahunda yo gukora injyana zose kugira ngo agere ku bantu bose ati “Ubutaha nshobora gukora Reggae, naho ubundi n’ubwo idasekeje amagambo, ariko video yo irasekeje ntabwo byabura”.

    Clapton Kibonge ni umukinnyi wa Filime, umunyarwenya waryubatse, akaba n’umuhanzi ukora indirimbo zisingiza Imana. Ubwo yacaga amarenga y’indirimbo ye nshya ariyo iyi yasohoye, yasangije abakunzi be kuri Instagam ifoto imugaragaza asa nk’umusirikare ukomeye wakoze ubukwe, iruhande rwe hari umukobwa wambaye agatimba ndetse na Serge Iyamuremye abahagaze iruhunde ameze nk’ucungiye umutekano Clapton. Ni ifoto yateje urujijo mu bantu na cyane ko Clapton atigeze asobanura byinshi kuri yo ahubwo yaranditse ati “Wamenya ari ibiki?”

    Benshi mu babonye iyo foto bibajije ibibazo byinshi, bamwe bakeka ko ari Filime aba bombi bari gukora, abandi bavuga ko Clapton ashobora kuba ‘yasubiyemo ubukwe bwe’, abandi bavuga ko ishobora kuba ari indirimbo bakoranye. Hari uwagize ati “General ararongoye”. Ishimwe Ben ati “Serge yabaye Bouncer, ibi bintu birakaze”. Yves Rugamba ati “Ni ukwamamaza MTN”. Danny ati 'Serge Iyamuremye se aje muri sinema nawe?”. Hari n'undi wavuze ati “Iyi ndirimbo izaba ikomeye pe”.

    Clapton na Serge bakoranye indirimbo irimo udushya twinshi

    Kuwa Kane tariki 02 Ukuboza 2021, ni bwo Clapton yakuye urujijo yateje abantu, maze ashyira hanze ifoto iteguza indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye. Kuri iyo foto, Clapton na Serge bagaragara bombi bambaye amataratara, bari kureba mu kirere. Munsi y’iyo foto, Clapton yaranditse ati “Muriteguye?”. Aha yababazaga niba biteguye indirimbo ye nshya.

    Clapton Kibonge ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’amezi 11 yari amaze nta ndirimbo nshya dore ko ubusanzwe ubuzima bwe bwa buri munsi aba ari muri Cinema aho akunzwe cyane muri Filime y’uruhererekane yitwa ‘Umuturanyi’ n’izindi akinamo zirimo ‘Seburikoko’ yatumbagije izina rye. Mugenzi we Serge, we hashize ukwezi kumwe ashyize hanze indirimbo yise ‘Lion’ yaje ikorera mu ngata ‘Mwuka Wera’ na ‘Yesu agarutse’ Ft James & Daniella. 

    Ni ubwa mbere Serge na Clapton bahuriye mu ndirimbo. Bombi bahuriye ku kuba bakunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko. Ku ruhande rwa Clapton, urubyiruko rukunda cyane filime ze zisekeje ari nabyo wavuga ko byatumye abengukwa na kompanyi ya MTN Rwanda muri gahunda yayo ya Yolo ikoreshwa n’urubyiruko. Serge nawe akundwa n’abiganjemo urubyiruko bitewe no kuba ari we muhanzi wa Gospel ufite umwihariko wo gukora indirimbo zibyinitse, n’ubwo anyuzamo agakora n’izituje zikundwa n’ingeri zose.

    Kuwa Kane Clapton yabajije abakunzi be niba biteguye indirimbo ye nshya bamusubiza ko amatsiko ari yose

    Serge Iyamuremye ari mu baramyi bakunzwe cyane mu gihugu

    Clapton Kibonge yahaye impano y’indirimbo abantu bose bafite ubukwe n’ibindi birori

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘HE MADE A WAY’ YA CLAPTON FT SERGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112181/yayituye-abafite-ubukwe-nibindi-birori-clapton-yasohoye-indirimbo-he-made-a-way-yakoranye–112181.html

  • Messi yategetswe gusenya Hoteli ye nziza cyan… – #rwanda #RwOT

    Messi wegukanye Ballon d'Or ya karindwi ku wa mbere w'iki cyumweru agashyiraho agahigo k'umukinnyi ufite iki gihembo inshuro nyinshi ku Isi, aho arusha bibiri mugenzi we bahora bahanganye, Cristiano Ronaldo, hoteli ye ya miliyoni 26 z'amapawundi yashyizwe mu zigomba gusenywa i Barcelona.

    Iyi hoteli ya Messi y'inyenyeri enye 'MiM Sitges' iherereye mu mujyi wa Barcelona kandi ni hamwe mu hantu yakundaga gusura.

    Nk'uko ikinyamakuru El Confidencial cyabitangaje, ngo icyemezo cy'urukiko cyo gusenya uyu mutungo kiracyategerejwe, ndetse ngo begereye abahagarariye Messi kugira ngo batange ibisobanuro, ariko yaba we cyangwa ikipe ye ntabwo bahisemo kugira icyo bavuga kuri iki kibazo.

    Messi ufite amahoteri muri Ibiza na Majorca afatanyije na Majestic Hotel Group, yakoresheje miliyoni 26 z'ama pound agura Hotel MiM Sitges, iri hafi kuri metero zisaga 100 uvuye ku nyanja, akaba yarayiguze mu 2017.

    Bivugwa ko Messi yabikoze atazi ko Sitges Town Hall igomba gusenywa kubera ko itubahirije amategeko agenga imyubakire.

    Kimwe mu bibazo iyi hoteli ifite ni uko ibaraza ryayo ari rinini cyane kandi yubatswe bishingiye kuri ryo ariyo mpamvu risenywe bishobora gutuma inyubako isenyuka.

    Bivugwa ko Messi yamenyeshejwe gahunda yo gusenywa ku iyi hoteli ubwo ikinyamakuru kimwe cyamwegeraga kugira ngo agire icyo abivugaho.

    Amakuru ava mu nshuti za hafi z'uyu mukinnyi avuga ko ari mu nzira zo kuvugurura hoteri ye y'ibyumba 77 kubera ko yashyizwe mu zitujuje ubuziranenge busabwa n'umujyi.

    Hoteli ya Messi iherereye i Barcelona yashyizwe muzigombna gusenywa

    Messi yiyemeje kuvugurura bundi bushya Hoteli ye ishobora gusenywa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112204/messi-yategetswe-gusenya-hoteli-ye-nziza-cyane-iherereye-i-barcelona-amafoto-112204.html

  • Muhanga: Abaturage bijeje ubuyobozi ubufatanye mu kwesa imihigo nyuma yo kuyegerezwa iwabo #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu murenge wa Shyogwe barashimira ubuyobozi bw'Akarere ka muhanga n'abafatanyabikorwa babegereje imihigo iwabo ku murenge. Barasaba ko bakomeza kugera no ku Mudugudu. Barizeza ubuyobozi ubufatanye mu kwesa imihigo iba yahizwe hagamijwe iterambere ry'imibereho myiza y'umuturage,.

    Abaturage, ibi babyijeje ubuyobozi mu muhango wo kumurika ibyapa bimanitseho imihigo 89 irimo gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021 -2022, igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 03 Ukuboza 2021.

    Mushimiyimana Marie Claire, avuga ko iki cyapa kigaragaraho imihigo kigiye kubafasha gukurikirana neza imihigo barebera hamwe uko igenda ishyirwa mu bikorwa.avuga ko bayigiraga mu makaye gusa, ariko ubu iri aho buri wese atambuka ayireba, ko rero bagiye gufatanya n'ubuyobozi kuyishyira mu bikorwa.

    Yagize ati' Turishimye cyane kuko hano niho dukorera inama zose, tuzajya tugira uruhare rwo gufasha akarere kugera kubyo biyemeje muri iyi mihigo. Twagiraga amakaye ariko turishimira ko bizagenda neza kurushaho nidufatanya'.

    Kabandana Pascal, avuga ko ibikwiye kwitabwaho cyane ari mu buhinzi bakabaha imbuto z'indobanure, amafumbire ndetse n'ibindi kugirango bakomeze kwesa neza imihigo iba yahizwe bakabashakira nuko bajya buhira mu gihe ikirere cyabaye kibi.

    Abayobozi batandukanye mu gikorwa cyo kwegereza abaturage imihigo.

    Umuyobozi uhagarariye Imiryango itari iya Leta mu Karere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, avuga ko aho ibyapa by'imihigo biri ari ahantu abaturage bakunze guhuririra bityo ko bahawe rugari mu bibakorerwa.

    Yagize ati' Nibyo bahawe ibizabafasha kugirango bagire uruhare rw'ibibakorerwa kuko ibi byapa byashyizwe ahantu hakunze guhurira abantu benshi kugirango bijye bibibutsa ko bakwiye gufatanya n'ubuyobozi kwesa neza imihigo iba yahizwe'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yemeza ko imihigo abaturage begerejwe idakwiriye kuba amasigaracyicaro kuko iyi mihigo yavanywe mu bitekerezo byatanzwe n'abaturage, ko ari nabo bitangiye ibiri gushyira mu bikorwa.

    Meya Kayitare, akomeza avuga ko abaturage bagomba kuzajya bareba iyo bemerewe bakareka kuyitirira abayobozi no kuyibaharira kuko bidakwiye. Ahamya ko aribo bafite uruhare runini mu kuyesa neza kuko ari iyabo.

    Abaturage bijeje ubuyobozi ubufatanye mu kwesa imihigo.

    Mu imurikwa ry'ibi byapa kandi, abaturage babajijwe ibibazo ku mihigo imwe nimwe maze abatsinze neza bahabwa amaradiyo yo kubafasha gukomeza gukurikiranira ho gahunda za Leta. Abatsinze kandi bahembwe ibitenge byo kwambara bakangurirwa gukomeza gufasha ubuyobozi kabagezaho iterambere.

    Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyazambije ibintu byinshi, yemeza ko imihigo 89 yose igeze hejuru ya 50% mu gihembwe cya 2 cy'uyu mwaka w'ingengo y'imari itangira mu kwezi kwa Nyakanga 2021 ikazarangira mu mpera z'ukwezi kwa Kamena 2022.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abaturage-bijeje-ubuyobozi-ubufatanye-mu-kwesa-imihigo-nyuma-yo-kuyegerezwa-iwabo/

  • Imbogamizi abatumva n’abatavuga bahura na zo iyo bahohotewe – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ku wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2021, ubwo herekanwaga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko ibigo bya Isange One Stop Centre biha serivisi abafite ubumuga.

    Abafite ubumuga bagaragaje ko bagorwa cyane no kugera mu nyubako ibigo bya Isange One Stop Centre bikoreramo bitewe n’imiterere yazo aho usanga nta nzira zabateganyirijwe zihari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yabwiye IGIHE ko imikoranire ya Isange One Stop Centre imaze kugera ku rwego rushimishije uretse ko bagifite imbogamizi z’uko abakozi b’iki kigo batabasha kumvikana neza n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kumva.

    Ati “Mu mbogamizi ihari harimo no kuba batabasha kuganira n’abo baba bagannye bashaka serivisi, icyo tugomba gukora ni uko bariya bantu bagomba guhugurwa kuko ni ingenzi. Kuba umuntu yabura ubutabera na serivisi nk’iriya yahotewe ni ikintu kiba kibabaje cyane.”

    Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, na we yavuze ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bibasirwa cyane n’ihohoterwa.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, we yemeza ko bafite abantu bafite ubushobozi bwo kubavugisha anabashishikariza kujya batanga ibirego kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

    Ati “Icyo ni ikibazo ariko uje wese afite ikibazo cyo kutumva cyangwa icyo kutabona twitabaza abantu bafite ubushobozi bwo kuba bavugana nabo bakabasobanurira kubera ko muri icyo gihe aba ari nk’umunyamahanga utazi ururimi.”

    Akomeza avuga ko nta muntu wakagombye kureka gutanga ikirego cyangwa bimutere isoni kuko abafite ubumuga na bo ari abantu nk’abandi ndetse uburenganzira bwabo buba bugomba kubahirizwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel

    Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, yavuze ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bibasirwa cyane n’ihohoterwa

    source : https://ift.tt/3DiidQ4