Category: Uncategorized

  • 'Icyorezo kizakurikira Covid gishobora kwica kuyirusha' #rwanda #RwOT

    Ibyorezo by'ahazaza bishobora kuzaba bibi cyane kurusha Covid iriho ubu, nk'uko umwe mu bakoze urukingo rwa AstraZeneca aburira.

    Prof Dame Sarah Gilbert, yavuze ko hakenewe gushyirwa imari mu kwitegura ibyoreozo no kwirinda ko intambwe yatewe itakara.

    Yaburiye kandi ko inkingo ziriho ubu zishobora kutagira kinini zikora ku bwoko bwa Omicron.

    Dame (izina ry'icyubahiro) Sarah yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda kugeza byinshi bimenyekanye kuri ubu bwoko.

    Yagize ati: 'Iyi ntabwo ari inshuro ya nyuma virus yibasiye ubuzima n'imibereho yacu. Ukuri ni uko, izakurikiraho ishobora kuba mbi kurushaho. Ishobora kuba yandura kurushaho, cyangwa yica kurushaho, cyangwa byombi.'

    Avuga kuri Omicron, Sarah yavuze ko imiterere yayo yarekana ko ifite ubushobozi bwo kwandura vuba, aburira abantu kwirinda mu gihe hari ibitarasobanuka neza kuri yo.

    Prof Dame Sarah Gilbert

    Yavuze ko gukora inkingo vuba n'imiti byagezweho muri iki cyorezo bikwiye guhinduka ibintu bisanzwe.

    Omicron ikomeje kugenda igaragara mu bihugu bitandukanye ku isi.

    Kugeza kuwa gatanu Omicron yari imaze kuboneka mu bihugu 38, kandi OMS/WHO ikavuga ko hari ibimenyetso ko yandura vuba kurusha ubwoko bwa Delta.

    Kugeza ku cyumweru mu Bwongereza hari kuboneka abantu bagera kuri 246 bayanduye.

    Muri Africa y'Epfo ikigo gishinzwe indwara zitandura cyatangaje ko abanduye Covid bikubye kane mu minsi ine, ahanini kubera Omicron.

    Dame Sarah — wahawe izina ry'icyubahiro n'Umwamikazi w'Ubwongereza muri uyu mwaka — yatangiye gukora urukingo rwa coronavirus mu ntangiriro za 2020 ubwo Covid yari imaze gutangazwa bwa mbere mu Bushinwa.

    AstraZeneca ubu nirwo rukingo rwatanzwe henshi ku isi, aho doze zarwo zoherejwe mu bihugu birenga 170.

    SRC:BBC

    The post 'Icyorezo kizakurikira Covid gishobora kwica kuyirusha' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/07/icyorezo-kizakurikira-covid-gishobora-kwica-kuyirusha/

  • Rulindo: Umugore akurikiranyweho kugambanira umwana w’umukobwa agasambanywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko uyu mugore iki cyaha yagikoze tariki ya 07 Ugushyingo 2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga telefone ngo amucomekere ku muriro, yajya kuyifata, aho kuyimuha agahamagara umugabo w’umumotari amubwira ko ari musaza we ko hari icyo ashaka kumubwira.

    Uwo mumotari ahageze umugore ngo yahaye uwo mukobwa igitenge ngo akimujyanire mu nzu, nibwo wa mumotari amwinjiyeho amuzirika amaboko atangira kumusambanya, umukobwa akavuza induru ahamagara uwo mugore ngo amutabare undi akanga ahubwo akajya amusubiza ko yabahaye rugari ngo nibashaka bararane.

    Icyaha cyamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bahabwaga amakuru n’abaturanyi bamwumvise atabaza, bahageze basanze bikingiraniye mu nzu barabakinguza basanga uwo mugabo aryamanye n’umukobwa ahita yiruka aratoroka ahasiga Moto ye, bahita bafata uwo mugore wabigizemo uruhare ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Mu iburana rye, uyu mugore yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko atigeze ahamagara uwo mumotari ariko akemera ko yaje iwe akahasanga uwo mukobwa.

    Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu(3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 FRW) hashingiwe ku ngingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018.

    source : https://ift.tt/337VZ71

  • Urukiko rw’Ikirenga rwatangije ibiganiro kuri ruswa bizamara icyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w
    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yayoboye Inama yo gutangiza ibiganiro kuri ruswa bizamara icyumweru

    Dr Nteziryayo avuga ko ibi biganiro (byabimburiwe no guhuza inzego zitandukanye hamwe n’Itangazamakuru tariki 06 Ukuboza 2021), bizarangira ku itariki 12 Ukuboza 2021 bivuyemo amakuru yafasha Ubucamanza kugira uruhare mu kurwanya ruswa.

    Dr Nteziryayo avuga ko amoko ya ruswa ari menshi, ariko mu yo yashoboye kurondora harimo iyo gusaba cyangwa gutanga iyezandoke, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gutsina, gukoresha igitinyiro, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti n’urwango.

    Akomeza avuga ko hari na ruswa y’ikimenyane, icyenewabo, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kunyereza umutungo, gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Hari na ruswa yo kwaka no kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe, byose ngo bikaba biteganyijwe mu Itegeko ryo muri 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, ari mu bafatanyije n
    Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, ari mu bafatanyije n’Urukiko rw’Ikirenga mu kuyobora Urunana rw’Ubutabera

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko Ubucamanza mu Rwanda butazemera ko uyu muco uba karande, ndetse ko uri mu byadindiza ishoramari ry’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baza gukorera mu Gihugu.

    Yagize ati “Abantu bashaka gukora ibikorwa by’ishoramari ntibagomba kuzitirwa na rimwe n’uko bafite ababacuza ibyo bakagombye gushora, nta muntu uzagira icyizere cyo kujya gukorera ahantu azi neza ko hari imikorere idafututse, cyane cyane mu bijyanye n’imicungire y’imari cyangwa adashobora kugira inzego yakwitabaza”.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2019-2020 igaragaza ko Ingengo y’Imari ya Leta yahombejwe no kutubahiriza Amategeko n’imikorere yarengaga miliyari 391, hakaba na miliyari 560.6 yahombeye mu kutita ku bikoresho n’undi mutungo wa Leta, ndetse na miliyari zirenga 106.4 zitagaragajwe kubera kubika nabi cyangwa kurigisa ibitabo by’ibaruramari.

    Muri iyo mitungo ya Leta harimo imishinga itangira gukorwa ariko ntisozwe ngo itange umusaruro ukenewe ku baturage, nyamara yarashowemo amafaranga abarirwa muri za miliyari.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zitandukanye bakoze Urunana rw’Ubutabera rwo kurwanya ruswa

    Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine na we ugize Urunana rw’Ubutabera ruyobowe n’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko hirya no hino mu gihugu ubu hari amatsinda arimo kugenzura imitungo ya Leta idakoreshwa, harimo iyafashwe n’abaturage ndetse n’imishinga yatangijwe ntirangire.

    Nirere agira ati “Ni itsinda rigizwe n’inzego zitandukanye ririmo kuzenguruka hose rireba iyo mishinga yagiye itabwa itarangiye, n’ubwo hari ibizwi ariko nyuma yaho tuzamenya ngo ‘ishusho rusange ni iyihe’, harimo imitungo itimukanwa n’iyimukanwa, bamaze ukwezi bakora”.

    Nirere avuga ko ibiganiro bizakorwa n’inzego z’ubutabera bizatuma abaturage, abikorera n’inzego za Leta batanga amakuru yafasha gukumira ruswa aho igaragara hose.

    Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), Rtd Col Ruhunga Jeannot avuga ko inzego nyinshi mu Rwanda zijya zibonekamo abaregwa icyaha cya ruswa, by’umwihariko muri RIB hakaba hamaze kwirukanwa abagera kuri 30 mu myaka itatu ishize.

    Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) na rwo ruvuga ko hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda hafungiwe abagera kuri 335 bazira icyaha cya ruswa.

    Raporo y’Umuryango mpuzamahanga ‘Transparency International’ y’umwaka ushize wa 2020 yahaye u Rwanda amanota 54% hamwe n’umwanya wa 49 ku isi, uwa kane muri Afurika ndetse n’uwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba kubera kurwanya ruswa.

    source : https://ift.tt/3IqVYLx

  • Abanyarwanda 35 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bagizwe n’ab’igitsina gabo 19, igitsinagore 6 n’abana 10.

    Bafatiwe ahantu hatandukanye mu gihugu cya Uganda bashinjwa kuba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba ba maneko b’u Rwanda, bakaba bagomba gupimwa COVID-19 mbere yo kwerekeza mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3pwJuJC

  • Yashatse guha umupolisi ruswa, ahita atabwa muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Manizabayo asaba uwo ari wese ugitekereza kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga atanze amafaranga ko yabireka kuko yaba agiye gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko Leta yabihagurukiye
    Manizabayo asaba uwo ari wese ugitekereza kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga atanze amafaranga ko yabireka kuko yaba agiye gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko Leta yabihagurukiye

    Manizabayo avuga ko akimara gutsindwa yasabye umupolisi wari uhagarariye ibizamini kumuha amahirwe yo gusubiramo, undi na we akamubaza amafaranga afite.

    Ati “Afande arambaza ati ese ufite angahe? Ndavuga nti nayashaka, ati ese wagira ngo tubigenze dute? ndamubwira nti umfashije nkaba nagira ‘démarrage’ twareba uko tubigenza, arongera arambaza ati ese ufite angahe? Ndavuga nti nabona ibihumbi 100, ahita ambwira ati genda urizane, hanyuma ndangije ndagenda, kubera ko ntayo nari mfite, mpamagara umuntu ayanyohereza kuri telefone, ndayabikuza, ndagenda mpagarara aho twakoreraga ibizamini, arandembuza ndayamushyira, barangije kuyakira bahita bamfata banshyiramo amapingu”.

    Manizabayo avuga ko atari ayobewe ko ibyo agiye gukora ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko ngo impamvu yabimuteye ni uko yari amaze gukora inshuro nyinshi atsindwa, kandi akabona n’uruhushya rwe rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ruri hafi kurangira, bityo ahitamo gutanga ruswa kugira ngo ahabwe urwa burundu, gusa ngo arabyicuza nk’uko abisobanura.

    Ati “Icyo nicuza ni uko naba naratanze ruswa kandi ni cyo nashakaga na cyo sinkibone, kuko nagiye gutanga ruswa numva ari ikintu kitambangamiye, bitewe n’ibibazo nari mfite, mbibajije n’umupolisi yahise anyemerera atabanje kugira ibyo yanganirizaho, uko yambwiye ngo njye kuzana amafaranga, niko nahise njya kuyazana, inama nagira abandi ni uko bajya bemera bakajya kwiga neza, hanyuma bakabona impushya zabo bazikoreye, atari ukuvuga ngo bagiye gukoresha uburyo bwo gushora amafaranga yabo, kuko ubu Leta yarabahagurukiye ”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bagiye babisubiramo kenshi ko ushaka gukora ibizamini akabona uruhushya afite aho abyishyurira agahabwa ubwo burenganzira.

    Ati “Ikiguzi cyabyo cyishyurwa muri Leta, ntabwo yishyurwa umupolisi, ndetse no kujya kugikora iyo utsinze, ikiguzi cy’urwo ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cyishyurwa Leta, iyo utsinzwe ukwiye kubyemera, ukavuga uti nzasubiramo, cyangwa se nzasibira aho nigaga amategeko y’umuhanda, cyangwa gutwara ikinyabiziga nige mbimenye, ntabwo ukwiye kumva ko uzabona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ari uko uruguze n’umupolisi, ari uko umuhaye amafaranga, icyo kiguzi cyitwa ruswa, kandi birahanirwa, umupolisi ayakiriye yahanwa, nawe uyitanze ugahanwa”.

    Polisi isaba abantu kunyura mu nzira imwe yemewe n’amategeko bagakora ibizamini, batsinda bagahabwa impushya zabo zibemerera gutwara ibinyabiziga, banatsindwa bakemera gusubiramo, kuko izindi nzira zose zitemewe n’amategeko zibaganisha mu gukora icyaha kibagiraho ingaruka ndetse bikagera no ku miryango yabo.


    source : https://ift.tt/3GqKmXf

  • Kigali : Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukase ijosi yisobanuye avuga ko ari Satani yabimuteye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Kanyamibare Bizimungu w’imyaka 27, arakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 aho akekwaho kwica umugore we Murebe Evelyne.

    Bamwe mu babonye ubu bwicanyi bukimara kuba bavuga ko iki gikorwa cyabakuye umutima kubera ubunyamaswa cyakoranywe.

    Minani Frodouard uri mu bahageze mbere ubwo uyu mugore yari akimara kwicwa, avuga ko yasanze imitsi y’ijosi rya nyakwigendera yari irimo kuvamo amaraso menshi, akagerageza gutabara akoresheje igitambaro ariko ko ntacyo yari kuramira kuko imitsi yose yari yacitse.

    Ati 'Nafatiyeho mbona umuntu arimo aramanuka ndamufasha ahita yicara ahita yirambura aba arapfuye.'

    Avuga ko uyu mugabo yiciye umugore we ahantu abantu batarebaga kuko yabanje kumwihugikana hirya y’umuhanda.

    Minani Frodouard avuga ko yahise ahamagara inzego zinyuranye zikihutira kuhagera ari na bwo bahise batangira gushakisha uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, bakaza kumufatira mu gishanga aho yari arimo kwihisha.

    Ati 'Twamubajije tuti 'biriya bintu ni wowe ubikoze ?’ ati 'ni njyewe’ tuti 'ubitewe niki ?’ ngo 'ni satani’.'

    Gusa hari andi makuru yavugaga ko nyakwigendera n’umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye ibibazo kuko ngo umugore yari yarashatse undi mugabo ndetse ngo akaza kwiba uyu ibihumbi 500 Frw akabishyira undi yari yarashatse.

    IKIGANIRO N’ABATURAGE BABIBONYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amukase-ijosi-yisobanuye-avuga-ko-ari-Satani-yabimuteye

  • Nyagatare : Polisi yafashe batatu bari gukwirakwiza ibihumbi 205Frw bigizwe n’iza 5.000 z’amiganano #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Maniranzi Elissa w’imyaka 21 y’amavuko, Kwizera Jean Marie Sabrina w’imyaka 20 na Niyokwizerwa Viateur w’imyaka 28, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Kaduha mu Kagari ka Kaduha muri uyu Murenge wa Nyakigando.

    Bafashwe nyuma y’uko bari bishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 50, umukozi ubitsa akanabikuza amafaranga kuri telephone ngendanwa (mobile money agent) wari umaze kuyababikiriza kuri konti.

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko aba bombi kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uyu mukozi ubwo yagenzuraga agasanga bamwishyuye amafaranga y’amiganano.

    Yagize ati 'Twahawe amakuru tariki ya 5 Ukuboza, ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo Maniranzi yagiye ku mukozi wa mobile money, akamusaba kumubikiriza amafaranga ibihumbi 50 kuri konti ye. Nyuma yo kumwishyura uyu mukozi yitegereje neza inoti z’ibihumbi bitanu yari amwishyuye asanga ni amiganano niko guhita abimenyesha Polisi.'

    CIP Twizeyimana yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bihutira kugera aho byabereye, basanga Maniranzi wari yaherekejwe n’uwitwa Kwizera bakiri muri ako gasanteri niko guhita batabwa muri yombi.

    Bamaze gufatwa, Maniranzi yiyemereye ko yari yishyuye umukozi wa mobile money amafaranga y’amahimbano avuga ko ayo yari asigaranye yayabikije ku mucuruzi ucururiza muri ako gasanteri ka Kavumu witwa Niyokwizerwa nawe wahise afatwa bamusangana amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 155,000 yose ahuje nimero n’ayo bari bahaye umucuruzi wa mobile money cyakora birinze gusobanura aho bakuye ayo mafaranga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira umuturage wihutiye gutanga amakuru akangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe.

    Yibukije abakora bakanakwirakwiza bene ariya mafaranga ko ibyo bakora ari icyaha gihanwa n’amategeko iyo kibahamye.

    Ati' Abaturage cyane cyane abacuruzi tubakangurira kujya bashishoza ku noti bahawe cyane cyane inoti nshya, ikindi ziriya noti usanga zihuje nimero. Ababikora nabo tubagira inama yo kubireka bagashaka indi mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko bazafatwa bahanwe n’amategeko.'

    Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Katabagemu kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Polisi-yafashe-batatu-bari-gukwirakwiza-ibihumbi-205Frw-bigizwe-n-iza-5-000-z-amiganano

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 15 mu bipimo 11,988 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,343.

    source : https://ift.tt/3ExbFOW

  • Kenya: Kompanyi ya Leta irashinjwa ivangura mu mitangire y'akazi #rwanda #RwOT

    Ikompanyi ya leta mu gihugu cya Kenya irashinjwa ivangura igakoresha 58% by'abakozi bava mu bwoko bumwe kandi binyuranye n'itegeko nshinga ry'igihugu.

    Ikinyamakuru Business Daily cyanditse ko iyi kompanyi  Kenya Seed Company  abakozi bayo benshi bava mu bwoko bw'aba Kalenjine kandi bitemewe.

    Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, ivuga ko iyi kompanyi ifite abakozi 351 muri aba, abakalenjine bakaba ari 202.

    Ubwoko bw'abakalenjine bukomokamo William Ruto visi perezida, usanzwe udacana uwaka na Perezida Uhuru Kenyatta wo mu bwoko bw'aba Kikuyu.

    Itegeko ryo muri 2008 muri Kenya rivuga ko nta bwoko bumwe bugomba kwiharira imyanya mu kigo cya leta, ku kigero kirenze kimwe cya gatatu.

    Iri tegeko ribuza ko ibyiza by'igihugu biva mu musoro wa rubanda byiharirwa n'ubwoko bumwe, ariko iki kigo ngo n'imiyoborere yacyo aba Kalenjine bariganje.

    Iki kigo cya leta kandi uretse kuba kiganjemo ubwoko bumwe, ngo n'ihame ry'uburinganire ntikibukozwa kuko nta bagore bayoboye.

    The post Kenya: Kompanyi ya Leta irashinjwa ivangura mu mitangire y'akazi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/06/kenya-kompanyi-ya-leta-irashinjwa-ivangura-mu-mitangire-yakazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-kompanyi-ya-leta-irashinjwa-ivangura-mu-mitangire-yakazi

  • Tanzania: Nta muntu uragaragaraho ubwandu bwa Omicron-Ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Abategetsi barahiye barirenga bavuga ko nta muntu n'umwe rudori, wari wagaragaraho ubwandu bwa covid-19 yihinduranya bwa Omicron, nubwo hari amakuru yakwiriye ku Isi avuga ko umuhinde wajyaga New Delhi avuye Dar Salaam yahageze bakamusangana ubu bwandu.

    Ikinyamakuru The East African cyanditse ko umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'ubuzima bwana Abel Makubi, yavuze ko aya makuru atari impamo.

    Prof Makubi yavuze ko bari kuganira na Ambasade ya Tanzania mu Buhinde ariko ko bahagenzuye hose, bagasanga nta muntu n'umwe wageze mu gihugu ufite Omicron.

    Iki gihugu mu minsi yabanje ya mbere ya Covid-19, cyashinjwe guhisha amakuru arebana nayo kugera ubwo cyamagana inkingo.

    Abategetsi muri ministeri y'ubuzima mu Buhinde bavuze ko umurwayi wa mbere ufite ubu bwandu yakubutse muri Tanzania ariko iyi Leta yabyamaganye.

    Ministeri y'ubuzima y'iki gihugu yavuze ko bari muri Laburatwari bareba ko nta bwandu bwaba bwarabinjiranye kandi ko buhagaragaye bazabitangaza.

    The post Tanzania: Nta muntu uragaragaraho ubwandu bwa Omicron-Ubutegetsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/06/tanzania-nta-muntu-uragaragaraho-ubwandu-bwa-omicron-ubutegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tanzania-nta-muntu-uragaragaraho-ubwandu-bwa-omicron-ubutegetsi