Category: Uncategorized

  • Irushanwa rya Miss Africa Calabar 2021 ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuzaba ku ya 27 Ukuboza 2021 muri Leta ya Cross Rivers ari nayo isanzwe iryakira ryasubitswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar rivuga ryasubitswe bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyihinduranyije (Omicron).

    Itangazo rigira riti ' Gusubika iri rushanwa byaturutse ku mabwiriza y'inzego z'ubuzima za leta ya Cross Rivers hamwe n'itsinda ryashyizweho na Perezida wa Repubulika rishinzwe kurwanya icyorezo cya COVID-19.'

    Si urushanwa rya Miss Africa Calabar 2021 ryasubitswe kuko ibikorwa byose byaberaga muri Calabar Festival naryo ryahagaze.

    Amatariki mashya azatangazwa nyuma y'igihembe cya mbere cy'umwaka wa 2022. Uwari kuzaserukira u Rwanda yari ataramenyekana.

    Mu mwaka ushize Uwihirwe Yassipi Casmir ni we wahagarariye u Rwanda. Mu 2017 Fiona Muthoni Naringwa yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere.

    Christella Kabagire Njongi niwe wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2021

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/irushanwa-rya-miss-africa-calabar-2021-ryasubitswe

  • Burundi : Inkongi y’umuriro yibasiye Gereza yahitanye abarenga 30 #rwanda #RwOT

    Iyi Gereza iri mu zicumbikiye umubare munini cyane w’imfungwa biganjemo abanyepolitiki. Amakuru ava i Gitega avuga ko umuriro wadutse muri Gereza mu masaha ya saa kumi zo mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza, 2021.

    Umuriro wari mwinshi mu gihe abafungiwe muri gereza bari bakiryamye.

    Mu gice gifungiyemo abanyepoliti bagerageje gukora coup d’etat mu mwaka wa 2015, abafungiwemo bijujutiye kuba babuze uza kubakingurira ngo bahunge ubwo inkongi yadukaga.

    Abafungiwe muri icyo gice bakijijwe no kurira hejuru y’inkuta bahungira ahandi kure y’umuriro, ibyabo byose byahiye.

    Amajwi y’imfungwa yumvikana zivuga ko hari abahiriyemo n’ubwo imibare itaramenyekana.
    Bivugwa ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko abafungiwemo bumvikana bavuga ko bitatewe n’intsinga z’amashanyarazi.

    Hari ugira ati 'Ibi bintu si intsinga ntibaze kubeshya.'

    Hari undi ugira ati 'Abapfuye abake ni nk’ijana, hariya batoboye twumva hari induru nta n’umwe wavuyemo.'

    Usibye abo bicyekwa ko bahaburiye ubuzima, ibintu byinshi byahiye birimo ibikoresho by’imfungwa ndetse n’inyubako yaho imfungwa zirara yangiritse.

    Igipolisi gishinzwe kuzimya inkongi mu Burundi cyihutiye kuzimya ariko kihagera hari byinshi byangiritse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Burundi-Inkongi-y-umuriro-yibasiye-Gereza-yahitanye-abarenga-30

  • 2050: Amakuru ku mihindagurikire y'ibihe azajya atangwa n'Abanyeshuri n'Abarimu ba Kaminuza #rwanda #RwOT

    Icyerekezo 2050 gishobora gusiga u Rwanda rubona amakuru arebana n'imihindagurikire y'ibihe ashingiye ku bushakashatsi azafasha igihugu gufata ingamba zo guhanga n'ingaruka  z'ihindagurika ry'ibihe.

    Ni nyuma y'aho kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Ikigo cy'Igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA, Minisiteri y'Uburezi n'Inama Nkuru y'Aamashuri makuru na za Kaminuza bashyiriye umukono ku masezerano y'ubufatanye, azatuma abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda n'abarimu babo bakora ubushakashatsi bw'igihe kirekire ku mihindagurikire y'ibihe mu Rwanda.

    Aba baturage batunzwe n'imirimo y'ubuhunzi bakurikije uburyo ibihe by'imvura bisigaye bisimburana mu buryo butari busanzwe, baragaragaza impungenge z'uko ihindagurika ry'ibihe rishobora kuteza ibyago byinshi ikiremwamuntu igihe nta gikozwe mu maguru mashya.

    Umwe ati'Ibintu byagiye bihinduka imvura yagiye igwa ikagwa mu bihe bitari ibyayo. Hari imvura yaguye muri Nyakanga no muri Kanama, ariko bigeze muri Nzeri imvura irabura, mu Kwakira nabwo imvura irabura. Imyaka bahinze iri kugenda yuma kubera izuba, urumva ni imihindarukire mibi iza guteza ibibazo muri iki gihe.'

    Mugenzi we ati'Iyo imvura iguye yitwa ngo yaguye, iraza igasenya igasenya inzu ugasanga mbese ubuzima butameze neza. Iyo byagenze bityo bamwe ubuzima burahagarara.'

    Ikigo cy'Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA, nacyo cyemera ko imihandagurikire y'ibihe yakomeje gutera ibyago byinshi abaturarwanda, kandi hari impungenge ko ibyo byago bishobora kwiyongera no mu bihe biri imbere.

     Juliet Kabera ayobora ikigo REMA ati'Twabonye mu mezi yashize aho imyuzure yazaga igatwara imirima y'abantu ikangiza ibikorwaremezo, imihanda, amazu…ndetse hari n'aho twaburaga ubuzima bw'abantu. Ibi rero iyo tubibonye turibaza ngo biziyongera bingana bite?'

    Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Ikigo cy'Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA, Minisiteri y'Uburezi n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, byiyemeje gufatanya mu gutera inkunga ubushakashatsi, buzatanga umurongo w'icyakorwa ku ngaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

     Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Velentine, arasobanura iby'ubwo bushakashatsi.

    Ati'Ni umushinga w'igihe kirekire. Uyu munsi bagaragaje gutangirana n'abanyeshuri 25 bazaba bakora ubushakashatsi hamwe n'abarimu babo, ariko ni gahunda izakomeza kuko buriya iyo ibidukikije byangiritse natwe buriya tuba mu bidukikije, ubuzima bwacu buba buri mu kaga.'

    Ikigo cy'Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije REMA kivuga ko mu busanzwe ubushakashatsi butanga ishusho nyayo y'uko ibintu bihagaze, ku buryo bwashingirwaho hafatwa ingamba zirimo n'izafasha gukumira ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe mbere y'uko riba.

    Juliet Kabera uyobora ikigo REMA niwe ukomeza.

    Ati 'Ayo makuru tuzakura muri ubwo bushakashatsi azadufasha mu gukora za gahunda twavugaga. Urugero: Dushobora kwibaza ngo amakuru ajyanye no kwiyongera ku bushyuhe mu Rwanda bizaba bingana bite? Ni gute bizagira ingaruka ku bukerarugendo cyangwa ku buhinzi? Ni urugero.'

    Zimwe mu ngeri ubu bushakatsi buzibandaho harimo urwego rw'ingufu, imicungire y'amazi ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Ni ubushashatsi bugamije ko ibyerekezo bya 2050 na 2080 bizagera u Rwanda rushobora kubona amakuru ashingiye ku bushakashatsi, arufasha guhangana n'ingaruka z'ibihe.

    Ni umushinga uzatwara amafaranga miliyoni 500 ariko ashobora kongerwa igihe n'abakora ubushakashatsi bazaba biyongereye.

    Raporo ya Banki y'Isi ku ihindagurika ry'ikirere igaragaza ko nta gikozwe kugeza mu mwaka wa 2050, abaturage basaga miliyoni 143 bazaba impunzi biturutse ku ngaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Iyi Banki igaragaza ko Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, ariyo izibasirwa kurusha ibindi bice by'Isi.

    Tito DUSABIREMA

    The post 2050: Amakuru ku mihindagurikire y'ibihe azajya atangwa n'Abanyeshuri n'Abarimu ba Kaminuza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/07/2050-amakuru-ku-mihindagurikire-yibihe-azajya-atangwa-nabanyeshuri-nabarimu-ba-kaminuza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=2050-amakuru-ku-mihindagurikire-yibihe-azajya-atangwa-nabanyeshuri-nabarimu-ba-kaminuza

  • Leta yatangiye kwisubiza imijyi yari yarigaruriwe n'abarwanyi ba TPLF #rwanda #RwOT

    Leta ya Ethiopia yatangaje ko yisubije imijyi ya Dessie na Kombolcha yari yarafashwe n'abarwanyi ba TPLF mu kwezi gushize.

    Tigray People's Liberation Front (TPLF) ntabwo iragira icyo itangaza ku bivugwa na leta, ariko abarwanyi bayo basubiye inyuma bava mu duce bari barafashe muri leta za Afar na Amhara.

    Dessie na Kombolcha ni imijyi yegeranye iri ku muhanda mukuru uhuza amajyaruguru ya Ethiopia n'umurwa mukuru Addis Ababa.

    Iyi mijyi iri kandi ku masanganzira ariho umuhanda werekeza iburasirazuba ukagera muri Djibouti ari naho Ethiopia ikura byinshi bivuye ku cyambu cyo ku nyanja.

    Abategetsi ku ruhande rwa leta bavuga ko mu minsi ishize basubije inyuma bigaragara abarwanyi ba TPLF n'abo bafatanyije.

    Bikekwa ko utudege two mu bwoko bwa 'drones' twabaye ingenzi cyane ku ngabo za leta.

    Hashize ibyumweru bibiri Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed ubwe agiye ku rugamba, ibintu bisa n'ibyahinduye isura yarwo nyuma y'uko abarwanyi bo muri Tigray bari basumbirije Addis Ababa.

    Igisirikare cya Ethiopia giheruka kubona intwaro zikomeye cyahawe n'ibihugu birimo Turkiya, Iran, na Emira zunze ubumwe z'Abarabu, nk'uko TPLF yabitangaje.

    Umukuru wa TPLF yatangaje ko ingabo ze zasubiye inyuma mu bice bya Afar na Amhara ariko avuga ko atifuza kuvuga impamvu.

    The post Leta yatangiye kwisubiza imijyi yari yarigaruriwe n'abarwanyi ba TPLF appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/07/leta-yatangiye-kwisubiza-imijyi-yari-yarigaruriwe-nabarwanyi-ba-tplf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yatangiye-kwisubiza-imijyi-yari-yarigaruriwe-nabarwanyi-ba-tplf

  • Kenya; Umupolisi yishe arashe abantu 6 barimo n'umugore we #rwanda #RwOT

    Umupolisi yishe arashe abantu 6 barimo n'umugore we, nawe ahita yirasa muri Kabete mu gihugu cya Kenya.

    Amakuru y'ubu bwicanyi bwahitanye barindwi barimo abaturanyi n'abatwara za Boda boda yemejwe n'umuyobozi mukuru wa police muri Kabete Francis Wahome.

    Uyu mupolisi wamenyekanye ku mazina ya Benson Imbatu yabanaga n'umugore we Carol.

     Abaturanyi be babwiye itangazamakuru ko bumvishe urusaku rw'amasasu  ruturuka mu rugo rw'uyu mupolisi, nyuma yo kurasa umugoe we, uyu mupolisi ngo yasohotse mu rugo rwe arasa abantu barindwi.

    Batanu muri bo bapfuye abandi 2 bari kwitabwaho mu bitaro.

    Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko nyuma kurasa abo bose, uyu mupolisi  yahise yirasa ahita apfa.

    Ukuriye igipolisi yavuze ko iperereza ry'ubu bwicanyi rigikomeje ngo hamenyekane uku kuarsana.

    Yongeyeho ko uku kurasana kwabaye hagati ya saa sita z'ijoro na saa kumi z'igitondo cya  Nairobi  byari saa 3h00 za Kigali.

    The post Kenya; Umupolisi yishe arashe abantu 6 barimo n'umugore we appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/07/kenya-umupolisi-yishe-arashe-abantu-6-barimo-numugore-we/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-umupolisi-yishe-arashe-abantu-6-barimo-numugore-we

  • Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubwo yaganiraga na TV1 , Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije yavuze ko ubwo yatahaga mu Rwanda yahamagaye La Forge Bazeye Fils amusaba ko yataha dore ko atari n'umusirikari nuko aramubwira ngo yabaye umugambanyi ko atazigera ataha mu Rwanda rw'inyenzi.

    Uyu Bazeye La Forge yaje kuzanwa mu Rwanda, havugwa byinshi uburyo bagejejwe mu Rwanda hamwe n'uwahoze yungirije ushinzwe iperereza muri FDLR ariwe Jean Pierre Nsekanabo wari uzwi nka Col Theophile Camara Abega.

     

    Mu kiganiro kirekire yahaye ikinyamakuru The Chronicles La Forge Bazeye yasobanuye uburyo yisanze mu Rwanda. Bazeye yari ahantu I Rutshuru ubwo yahamagarwa n'Umuyobozi wa FDLR Gen Victor Byiringiro hari tariki ya 9 Ukuboza 2018. Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo bahageze babwirwa ko bagiye koherezwa mu butumwa mu gihugu cya Uganda. Bahawe amadorali 300 baherekezwa n'ingabo za FDLR bagera muri centre ya Rutshuru, nuko bikuraho ikintu cyose cyagaragaza ko ari abasirikari.

    Bageze Rutsuru buriye Twegerane ibageza Bunagana nuko bambuka umupaka bajya Uganda. Bageze Kisoro bahuye n'intumwa zari zoherejwe kubakira nyuma berekeza Kampala. Bageze Kampala bafashe Tax yihariye uwari ubayoboye abageza ahantu bahura n'undi muntu wari ubategereje. Bavuye muri iyi nzu bajya guhura n'umuntu wa RNC ariko Bazeye yanze kubwira umunyamakuru wa The Chronicles byinshi ku muntu bahuye. Ariko yavuze ko bahuriye muri Hotel y'inyenyeri eshanu.

    Nyuma y'inama bakoreye Kampala, bagarutse Kisoro babanza kunyura muri Bar banywa inzoga banashyirishaho inyama z'ingurube (akabenzi) mbere yuko bambuka umupaka basubira muri Kongo. Bambuka umupaka k'uruhande rwa Uganda nta kibazo bagize, ariko byaje guhinduka kuruhande rwa Kongo. Umwe mu bakozi bashinzwe abinjira n'abasohoka muri Kongo, yarababwiye ngo bamukurikire, hanyuma ajya kuri Telephone.

    Ubwo uwo muntu yari kuri Telephone, aho Bazeye na mugenzi we bari bicaye basabwe ruswa basanga babona ayagura inzoga eshanu cyangwa esheshatu. Bahise basabwa gutanga Telefone ngendanwa zabo ariko Bazeye ahisha imwe ya Smart Phone. Nyuma haje kwinjira umuntu aramubaza ati 'si wowe La Forge? Bazeye yavuzeko yumvise umutima umuvuyemo nuko aribwira ati birarangiye'. Byatewe nuko yakoresheje amazina atari ku ndangamuntu ye ya Kongo. Yari yamumenye. Bahise bajyanwa mu bindi biro bashyirwamo amapingu.

    Bombi bahise bajyanwa Bunagana. Nyuma bashyizwe mu yindi modoka bajyanwa I Goma aho bahuye na Gen Delphin Kahimbi wari ukuriye iperereza rya Kongo. Bazeye yongeyeho ko Kahimbi yari amuzi kuko bari barabonanye kenshi. Yahise ababaza icyo bari bagiye gukora muri Uganda. Nyuma yibazwa rirerire, Gen Kahimbi yabasabye Ruswa y'ibihumbi 100 by'amadorali mu masaha 24 kugirango abarekure. Bamusubije ko batayabona muri icyo gihe gitoya.

    Gen Kahimbi yaragiye abasigira undi ufite ipeti rya Colonel abajyana muri Gereza. Nyuma bajyanywe ku kibuga cy'indege cya Goma aho burijwe indege ya gisiviri yarimo abandi bantu. Indege yageze ku kibuga cy'indege cya N'djili aho bashyizwe muri Coaster irimo abasirikari bafite imbunda. Bamaze icyumweru bahatwa ibibazo. Bari muri gereza Bazeye na Abega batandukanyijwe mu gihe cy'ibyumweru bibiri nyuma bashyirwa hamwe n'izindi mfungwa.

    Bitunguranye, mu ijoro ryo kuwa 20 Mutarama 2019 barabyukijwe; bari bamaze ukwezi bafunzwe. Bazeye yavuze ko benshi bavuze ko bajyanywe muri gereza nkuru ya Kinshasa. Bajyanywe mu biro aho bahise bambikwa amapingu. Umwe mu basirikari yavuze mu rurimi rw'iringala ngo aba basubijwe iwabo.

    Bagejejwe ku kibuga cy'indege basanga indege ibategereje. Umwe mu basirikari arababwira ngo 'Tunabarudisha Kwenyu' bivuga ngo 'tubasubije iwanyu'

    Iyo ndege yabagejeje I kanombe saa kumi n'ebyiri za mugitondo. Bageze I Kanombe umuntu yarinjiye ati 'basohoke umwe kuri umwe'. Bashyizwe mu modoka zitandukanye nyuma bashyirwa ahantu batamenye ariko heza. Babahaye ibiryamirwa barababwira ngo ntibagire ikibazo kuko batashye iwabo. Bahaswe ibibazo na RIB bagezwa imbere y'ubutabera tariki ya 8 Mata 2019.

    La Forge Bazeye ava inda imwe na Lt Col Nkundiye wari ukuriye umutwe w'abajepe barindaga Perezida Habyarimana akaba yarishwe mu gitero ingabo ze za ALiR zagabye mu Rwanda muri 1998. Tubibutse ko AliR ari yo yahindutse Umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Bazeye warangije muri Kaminuza ya Nyakinama yinjiye muri FDLR muri 2000 akaba yaravuye mu Rwanda muri 1998 aho yasize umugore we n'umwana w'umukobwa.

    The post Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ribara-uwariraye-la-forge-bazeye-fils-wari-umuvugizi-wa-fdlr-yavuze-uburyo-yagejejwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ribara-uwariraye-la-forge-bazeye-fils-wari-umuvugizi-wa-fdlr-yavuze-uburyo-yagejejwe-mu-rwanda

  • Miss Elizabeth agiye guhagarira Uganda muri Miss World kumunota wanyuma #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa atinze kubera ibibazo byo kubura Viza ,yahise ashyirwa mu itsinda ry'abambaye ubururu.

    ubwo yabashije kugera muri Puerto Rico, Miss Bagaya hari ibikorwa yasanze abandi baratangiye ndetse bigeze kure.

    Miss Bagaya yageze muri Puerto Rico mu gihe nta byumweru bibiri bisigaye ngo hamenyekane uwegukanye Ikamba rya Miss World 2021 rizatangwa ku wa 16 Ukuboza 2021.

    Uyu mukobwa yari yiteguye kimwe n'abandi kugera muri Puerto Rico tariki 19 Nzeri 2021, ariko aza guhura n'imbogamizi yo kubura Visa ya Leta Zunze Ubumwe za America yari kumubashisha kwinjira muri iki gihugu cyakiriye iri rushanwa.

    Miss Bagaya yatakambiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asaba ko yafashwa kubona Visa akitabira iri rushanwa yagombaga guhagariramo igihugu cye.

    Miss Bagaya wabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda mu 2019/2020, yahawe inshingano zo guhagararira iki gihugu muri Miss World mu 2021 bitewe n'uko Olivier Nakakande wari wabaye Nyampinga wa Uganda yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).

    Miss Bagaya yashyizwe mu itsinda ryabambaye ubururu

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-elizabeth-agiye-guhagarira-uganda-muri-miss-world-kumunota-wanyuma

  • Ethiopia: Leta ivuga ko yisubije indi mijyi y'ingenzi yari ifitwe na TPLF #rwanda #RwOT

    Leta ya Ethiopia yatangaje ko yisubije imijyi ya Dessie na Kombolcha yari yarafashwe n'abarwanyi ba TPLF mu kwezi gushize.

    Tigray People's Liberation Front (TPLF) ntabwo iragira icyo itangaza ku bivugwa na leta, ariko abarwanyi bayo basubiye inyuma bava mu duce bari barafashe muri leta za Afar na Amhara.

    Dessie na Kombolcha ni imijyi yegeranye iri ku muhanda mukuru uhuza amajyaruguru ya Ethiopia n'umurwa mukuru Addis Ababa.

    Iyi mijyi iri kandi ku masanganzira ariho umuhanda werekeza iburasirazuba ukagera muri Djibouti ari naho Ethiopia ikura byinshi bivuye ku cyambu cyo ku nyanja.

    Abategetsi ku ruhande rwa leta bavuga ko mu minsi ishize basubije inyuma bigaragara abarwanyi ba TPLF n'abo bafatanyije.

    Bikekwa ko utudege two mu bwoko bwa 'drones' twabaye ingenzi cyane ku ngabo za leta.

    Hashize ibyumweru bibiri Minisitiri w'intebe Abiy Ahmed ubwe agiye ku rugamba, ibintu bisa n'ibyahinduye isura yarwo nyuma y'uko abarwanyi bo muri Tigray bari basumbirije Addis Ababa.

    Igisirikare cya Ethiopia giheruka kubona intwaro zikomeye cyahawe n'ibihugu birimo Turkiya, Iran, na Emira zunze ubumwe z'Abarabu, nk'uko TPLF yabitangaje.

    Umukuru wa TPLF yatangaje ko ingabo ze zasubiye inyuma mu bice bya Afar na Amhara ariko avuga ko atifuza kuvuga impamvu.

    Debretsion Gebremichael uyobora urugamba ari mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, mu cyumweru gishize yari yavuze ko bari “gusubira inyuma mu buryo buteguye”.

    Mu cyumweru gishize leta yatangaje ko yasubiranye umujyi wa Lalibela – uri mu duce tw'umurage ndangamateka y'isi twa UNESCO – wari warafashwe na TPLF muri Kanama (ukwa munani).

    Inzobere zivuga ko iyi ntambara imaze umwaka umwe iterekana ibimenyetso byo kurangira vuba, ituma benshi bibaza ahazaza ha Ethiopia.

    Umuryango w'ubumwe bwa Africa uri kugerageza ibiganiro byo guhagarika imirwano, ariko nta gifatika urageraho kugeza ubu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ethiopia-leta-ivuga-ko-yisubije-imijyi-ya-dessie-na-kombolcha

  • Umuhanzi nyarwanda yashyize hanze ifoto yambaye ubusa ubugabo butwikirijwe inyoni #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda utunganya n’indirimbo (producer), Rurangwa Hussein uzwi nka Seyn yatunguye benshi ubwo yabasangizaga ifoto ye yambaye ubusa ariko ubugabo bwe yabutwikirije inyoni.

    Ni cover y’indirimbo yise 'Ijana’ yarimo ateguza abakunzi be yavuze ko yamaze gushyira hanze.

    Iyi foto ikozwe mu buryo bw’amashusho, yaherekejwe n’amagambo agira ati 'nishimiye kubasangiza indirimbo yanjye nshya 'Ijana’.'

    Bamwe mu batanze ibitekerezo, bashimiye uyu muhanzi aho avuga ko ari agashya azanye ni mu gihe hari n’abavuga ko iyo nyoni idashaka kuguruka ngo barebe ibiri inyuma.

    Uyu musore ashyize hanze ifoto nk’iyi nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga z’ifoto ya Ariel Ways igaragaza amabere ye itaravuzweho rumwe.

    Seyn ni gutya yateguje abakunzi indirimbo Ijana

    Seyn asanzwe ari umuhanzi ndetse anatunganya indirimbo

    Ifoto ya Ariel Ways iherutse kuvugisha benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-nyarwanda-yashyize-hanze-ifoto-yambaye-ubusa-ubugabo-butwikirijwe-inyoni