Category: Uncategorized

  • Kicukiro: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugore we bapfa ibihumbi 500 FRW #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko aba bombi bari bafite umugambi wo kuzagura isambu mu bwizigame bari bafitanye bugera ku bihumbi 500 Frw, aho bari bafite umushinga muremure wo kwiyubakira inzu yo guturamo.

    Nyuma baje kugirana ubwumvikane bucye, bituma Murebe agenda ariko ajyana na bwa bwizigame, ibi birakaza cyane Kanyamibare ari nabwo yafataga umugambi wo kumwica, nk'uko yabyivugiye mu ibazwa. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi gihanwa n'ingingo ya 107 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Aramutse ahamwe n'iki cyaha, yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    RIB yasabye abantu kwirinda amakimbirane, abo binaniye bakayegera kugira ngo ibafashe kuyakemura mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba intandaro y'ibyaha bihungabanya umutekano w'abaturage.

    Uru Rwego kandi rurasaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze gukurikirana imibanire y'abaturage, imiryango igaragayemo ibibazo ikagaragazwa hakiri kare kugira ngo ikurikiranwe.

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kicukiro-umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-kwica-umugore-we-wamutwaye-ibihumbi

  • Umuhanzi rurangiranwa muri Nigeria indirimbo ya Meddy ikomeje kumuzenguruka mu mutwe nk’isereri #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria uheruka mu Rwanda, Ric Hassani yavuze ko kuva yaririmba indirimbo ya Meddy yitwa Slowly ikimuzenguruka mu mutwe nk’isereri.

    Uyu muhanzi mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 4 Ukuboza 2021 yari mu Rwanda aho yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya 'Fantasy Music Concert’ batumiwemo na Symphony Band cyabereye muri Kigali Convention Center.

    Uyu muhanzi ubusanzwe aririmba indirimbo ze ariko iyo ari ku rubyiniro avangamo n’iz’abandi, yaje kuririmba indirimbo ya Meddy yitwa Slowly yatumye abari bitabiriye icyo gitaramo bamwiyumvamo kurushaho.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 6, Ric Hassani abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko iyi ndirimbo kuva yayiririmba ikimuzenguruka mu mutwe nk’isereri.

    Ati 'ubu indirimbo ya Meddy 'Slowly’ ntishobora kumva mu mutwe kuva nayiririmba mu gitaramo. Urakoze Rwanda.'

    Muri Kanama 2017 nibwo umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard [Meddy] yasohoye iyi ndirimbo 'Slowly’, ikaba imaze kurebwa n’abantu miliyoni 59 kuri YouTube.

    Now, Meddy’s “Slowly” wouldn’t leave my head since I’d sang it at the concert 🤦🏿‍♂️, thanks Rwanda.

    — Ric Hassani (@RicHassani) December 6, 2021

    Meddy indirimbo ye Slowly ikomeje gukora amateka

    Ric Hassani yavuze ko indirimbo ya Meddy ikimuzenguruka mu mutwe nk’isereri

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-rurangiranwa-muri-nigeria-indirimbo-ya-meddy-ikomeje-kumuzenguruka-mu-mutwe-nk-isereri

  • Burundi: Gereza ya gitega yibasiwe n'inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, Gereza ya Gitega yibasiwe n'inkongi y'Umuriro ihitana benshi abandi barakomereka.

     Amakuru ava muri iyi gereza avuga ko iyi nkongi yatangiriye mu cyumba imfungwa ziraramo, ndetse nko n'ibice byose byagezwemo n'umuriro uretse ikigenewe abagore.

     Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byanditse ko abaforomo n'abaganga  bo ku bitaro bikuru bya Gitega bahamagawe ngo bafashe gukurayo abahasize ubuzima n'abakomeretse.

    Hari umwe mu mabogororwa bari bafungiye muri iyi gereza wabwiye BBC ko imodoka zishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro yahageze isanga ntacyo kuramira.

    Gereza ya Gitega rifite ubushobozi bwo gufunga abantu basaga 400, rikaba ryari rifungiwemo abagororwa bagera ku 1.539.

    Si bwo bwa mbere iyi gereza yibasirwa n'inkongi y'umuriro, tariki 21 Kanama 2021, nabwo yibasiwe n'inkongi y'umuriro gusa ntawahasize ubuzima.

    The post Burundi: Gereza ya gitega yibasiwe n'inkongi y'umuriro appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/07/burundi-gereza-ya-gitega-yibasiwe-ninkongi-yumuriro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-gereza-ya-gitega-yibasiwe-ninkongi-yumuriro

  • Perezida Museveni yashimagije ishoramari ry'ubushinwa ahakana gutanga ingwate y'ikibuga cy'indege #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ishoramari bwite ry'Abashinwa riri kwiyongera muri Uganda mu gihe iry'iburengerazuba riri gutakaza ubushake bwo gushorayo imari. Yahakanye yivuye inyuma ko atatanze ingwate y'ikibuga cy'indege kimwe rukumbi iki gihugu gufite.

    Mu kiganiro n'ibiro ntaramakuru Reuters, Museveni yahakanye ko igihugu cye cyaba cyaratanzeho ingwate ikibuga cy'indege mpuzamahanga cyonyine Uganda ifite. Yavuze ko Uganda igiye gusinya amasezerano n'abashoramari b'Abashinwa yo gushora imari mu buhinzi no gukora amafumbire, gutunganya amabuye y'agaciro, n'ubudozi.

    Yagize ati: 'Kompanyi z'iburengerazuba zatakaje urugamba; ntizigifite amaso yo kubona amahirwe. Ariko Abashinwa babona ayo mahirwe, maze bakaza, kandi bari gukomanga, bari kuza bashishikaye. Ariko (kompanyi z'iburengerazuba) baratunze cyane. Ntacyo bibabwiye'.

    Kompanyi za Leta y'Ubushinwa n'abashoramari bigenga baho bamaze igihe biganje mu ishoramari muri Africa, baguriza ibihugu miliyari z'amadorari nka kimwe mu mushinga wa Perezida Xi Jinping bise Belt and Road Initiative (BRI).

    Ikigo Uganda Investment Authority nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko iki gihugu ari icya gatatu muri Africa mu bihugu bijyamo ishoramari rinini rivuye mu Bushinwa. Gusa iyo mikoranire ntiburamo ibihato.

    Iperereza ry'inteko ishingamategeko ya Uganda ryanzuye ko Ubushinwa hari inguzanyo ya miliyoni 200$ bwahaye Uganda bugashyiraho ingingo yo kuba bwafatira ikibuga cy'indege mpuzamahanga mu gihe itishyuwe neza.

    Museveni yahakanye yeruye gutanga ingwate y'ikibuga cy'indege. Yabwiye Reuters ati: 'Sinibuka ntangaho ingwate ikibuga cy'indege cyangwa ikindi kintu.' Yongeraho ko Kampala izishyura ibyo igomba Ubushinwa. Ati: 'Nta kibazo, bazishyurwa'.

    Imigambi yo kubaka ibikorwa remezo no gushyigikirwa mu bya politiki yatumye ubutegetsi bwa Museveni bufata inguzanyo nini z'Ubushinwa mu myaka 10 ishize. Mu kurwanya ruswa, Museveni yemeye ko hakenewe kongerwa umuhate.

    Icyegeranyo ku gukorera mu mucyo cya Transpaency International cya 2020 gishyira Uganda ku mwanya wa 142 mu bihugu 179. Museveni ati: 'Turacyayirwaya. Sinakwirata ko hari intambwe twateye — mbere ntabwo rwose twashyiraga ingufu kuri ruswa', yongeraho ko ubu iri mu byibanze ari kurwanya muri manda ye ya gatandatu.

    Museveni yavuze ko ubu kandi bari kurwanya iterabwoba mu bitero ingabo za Uganda ziri gukorana n'iza DR Congo ku mutwe wa ADF ashinja ibisasu by'ubwiyahuzi biheruka kwica abantu i Kampala.

    Yavuze ko we na Perezida wa DR Congo bayobora ibyo bitero, abajijwe niba babifatanya n'u Rwanda — narwo rufite ibibazo ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo — yirinze gusubiza icyo kibazo.

    Kuwa gatanu, Uganda yatangaje ko ingabo zayo zizaguma muri DR Congo kugeza batsinze abarwanyi ba ADF.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-museveni-yashimagije-ishoramari-ryubushinwa-ahakana-gutanga-ingwate-yikibuga-cyindege/

  • Inda ko yabaye inda bite! Miss Muyango wagaru… – #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango ni umubyeyi w’umwana umwe yabyaranye na Kimenyi Yves, ndetse nyuma yo kwibaruka yaciye mu bihe bikomeye ku buryo ibyo bihe byashoboraga kumugiraho ingaruka bitewe n’amagambo asesereza yabwirwaga.

    Miss Muyango utarigeraga yita na gato ku magambo yabwirwaga yaba mu gihe cyo gutwita kwe, nyuma na mbere yo kubyara, ndetse akaba yarigeze kubwira InyaRwanda.com ko ibyo byose atabyitaho kuko ubwe yiha amahoro mu mutima, kuri iyi nshuro yanze kuripfana.

    Miss Muyango utaherukaga gushyira hanze amafoto amugaragaza nk'uko abantu bari bamumenyereyemo cyane ko yari amaze asangiza abamukurikirana ibikorwa byamamaza, yongeye gukomwa mu nkokora n'uwamubwiye ko inda yabaye inda.

    Mu mafoto 3 yashyize kuri konti ye ya instagram, Miss Muyango yagaragaje inseko y’ibyishimo ubona ko ari kwihinduranya kugira ngo afate ifoto nziza maze aziherekeresha ubutumwa bugira buti: ”Ndi umunyamugisha iteka ryose”.

    Nyuma yo gushyiraho izo foto, abantu benshi bagiye bamubwira ko bamukunda cyane ndetse bamwe bakamuhumuriza bavuga ko ari cyo gihe bamuboneye, abandi bati ‘rwose uri mwiza ndetse ubwiza bwawe ntaho buzajya’.

    Gusa ku rundi ruhande, hari uwitwa Kwizerawizkid wabonye izo foto mu ba mbere maze atazuyaje ahita amubaza ukuntu inda yabaye inda mu buryo yerekanaga ko atangaye cyane asa n'utunguwe, agira ati: ”Inda ko yabaye Inda Miss! Bite.” Miss Muyango nyuma yo kubona ubwo butumwa bwa Kwizera nawe ntiyaripfanye maze asubizanya n’uburakari uyu Kwizera, agira ati: ” Ubwo uruzuye?”.

    Miss Muyango yongeye kwibasirwa nyuma yo kubyara

    Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021, ni bwo umuryango wa Kimenyi Yve na Miss Muyango Claudine bakiriye imfura yabo y'umuhungu bakayita Kimenyi Miguel Yanis.

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

    Miss Muyango ateruye imfura ye

    Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.

    Andi mafoto ya Miss Uwase Muyango nyuma yo kwibaruka 

    Imfura ya Miss Muyango na Kimenyi yitwa Kimenyi Miguel Yanis 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112291/inda-ko-yabaye-inda-bite-miss-muyango-wagarutse-mu-isura-nshya-yasubizanyije-uburakari-uwa-112291.html

  • Bijoux wo muri Bamenya yatomagije umuhanzi bitegura kurushinga #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime ya Bamenya yatomagije umukunzi we, Lionel Sentore umuhanzi bitegura gukora ubukwe muri Mutarama 2022.

    Bijoux na Lionel biteganyijwe ko bazakora ubukwe tariki ya 8 Mutarama 2022, ni mu gihe muri Kanama 2021 nibwo Bijoux yahishuye ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi usanzwe utuye ku mugabane w’u Burayi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux yatakagije uyu musore bagiye kuzibanira ubuziraherezo, aho yavuze ko amukundira byinshi bityo ko atazigera amureka.

    Ati 'Uri impamvu izuba rirabagirana cyane, urukundo rwawe rutuma mera nkuri mu bicu. Ndagukunda cyane (…) Reka mfate aya mahirwe uyu munsi nkubwire ko uri mu mutima wanjye ubuziraherezo kandi niko bizahora. Watumye mera nk’uvutse bushya, ku bw’ibyo nzahora mbigushimira.'

    'Utuma nseka, ibi birahagije. Nkunda ntuzansige, reka tuzabane ubuziraherezo. Nkunda iyo unsekeye, nkunda iyo umbwiye amagambo aryoshye atuma amutima wanjye utera vuba vuba, nkunda iyo undakaje n’uburyo uza kunsaba imbabazi. Nkunda uburyo ukora ibintu by’ubugoryi bituma nseka, nkunda iyo unsetsa n’iyo utumye ndira, ndagukunda cyane sinzigera ngira undi nkunda kuri uru rwego.'

    Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya yirinze gutangaza izina rye.

    Lionel Sentore usanzwe iririmba injyana gakondo, agiye gukora ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

    Bijoux yatakagije umukunzi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bijoux-wo-muri-bamenya-yatomagije-umuhanzi-bitegura-kurushinga

  • Nta role n’imwe ntakina: Umurungi Yvette ukin… – #rwanda #RwOT

    Filime ‘Ndategereje’ ni iya Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi cyane nka Jado Sinza mu ruhando rwa muzika, dore ko ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nabaho’ aririmbamo ko kuva yabaho atari yabona umugabo umeze nka Yesu. Jado Sinza yakunzwe kandi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: ‘Wagize neza’, ‘Ongera wivuge’, ‘Nta yindi Mana’ na ‘Ndategereje’ yatumbagije izina rye binatuma ayihimbamo filime y’uruhererekane ya Gikristo iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.

    Hashize amezi 5 Jado Sinza atangiye gushyira hanze iyi filime ye akayinyuza kuri shene ye ya Youtube yitwa ‘Jado Sinza’. Tariki 07 z’ukwezi kwa Kamena 2021, ni bwo yashyize hanze agace kayo ka mbere kamaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 12. Agace gaheruka kujya hanze ni aka 8, kakaba karashyizwe kuri iyi shene tariki 02 Kanama 2021. Igice cya mbere (Season 1) cy’iyi filime kigizwe n’uduce (Episodes) 8, ari na two tumaze kujya hanze. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko Igice cya 2 (Season II) nacyo bagiye gutangira kukigeza ku bakunzi b’iyi filime.

    Yvette umwe mu bakinnyi b’imena muri filime ‘Ndategereje’

    Mu bakinnyi b’imena b’iyi filime harimo uwitwa Umurungi Yvette uzwi na benshi ku izina rya Mukazi, akaba akina yitwa Kylie Teta Ndebe. Kylie akina ari umwana w’imfubyi wababaye cyane kubera ubuzima bushaririye bw’ubupfubyi. Uyu mukobwa uri hafi kuzuza imyaka 24 y’amavuko, yatubwiye ko nta role n’imwe atakina kuko biba ari ugukina gusa, atari ibintu bishobora kumubaho mu buzima busanzwe. Ubwo twaganiraga, yatangiye yivuga ati “Nitwa Umurungi Yvette, akabyiniriro (Nickname) ni Mukazi, hari n’abanyita Kylie. Tariki 28 Ukuboza nzuzuza imyaka 24”.

    Kylie cyangwa se Mukazi nk’uko benshi bamuzi, akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama, akaba atuye muri Kigali. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko ubwo yinjiraga muri Sinema atahiriwe no gukina muri fiime yashakaga kubera ibyo atari yujuje. Ati “Ntangira kwinjira muri filime bwa mbere ntabwo byakunze kuko ntabwo nari nujuje ibyo basabaga (ibipimo)”.

    Yakomeje avuga ko ‘Ndategereje’ ariyo yamwinjije mu mwuga wa Sinema. Ati “Iyo natangiye gukinamo bwa mbere hari muri Werurwe 2021 ni bwo twatangiye gu shooting trailer ya mbere isohoka muri Mata. Natangiriye muri ‘Ndategereje’, nkinamo nitwa Kylie Teta Ndebe. Nkina ndi umwana wababaye cyane w’imfubyi”. Avuga ko nta muntu yavuga ko ari we wamukundishije gukina filime, ati “Ntawe ahubwo nakuze mbikunda cyane nabona filime nkumva nanjye ndashaka cyane kuzayikina”.

    Umurungi Yvette yabwiye InyaRwanda.com ko arangamiye kuba umukinnyi mpuzamahanga muri sinema ndetse akagera no ku rwego rwo gukora filime ze bwite. Aragira ati “Urwego nifuza kugeraho ni ugukina apana gukinira mu gihugu gusa, no kurenga igihugu kandi nkagera ku rwego nanjye ngira izanjye (producer)”.

    Ni abahe bakinnyi ba filime Kylie akunda cyane mu Rwanda?

    Uyu mukinnyi utanga icyizere cy’ejo heza muri sinema yavuze ko abakinnyi ba filime bose abakunda, gusa hari umwe yavuze mu izina nk’umuntu yakuze akunda. Ati “Bose ndabakunda ariko nkitangira gukunda filime nyarwanda nakunze ‘Amarira y’urukundo’, nakunzemo cyane Kayumba Vianney wakinnye yitwa MANZI”. 

    Ati “Abakinnyi bose ba hano mu Rwanda barashoboye kandi ndabakunda”. Yunzemo ati “Ndabakunda kuko baritanga cyane kandi urwego filime nyarwanda igezeho harimo itandukaniro n’iza mbere, ubona ko hagenda hazamo iterambere kandi n’abakinnyi bashoboye”. 

    Nk’umukinnyi wa filime, yavuze ko nawe hari filime akunda cyane ku buryo binashobotse ko yazikinamo byamushimisha cyane. Izo filime abereye umufana zirangajwe imbere n’iyitwa Impanga ya Bahavu Janet wamenyekanye nka Diane muri City Maid. Yvette/Mukazi ati: “Ni nk’eshanu: Impanga, City Maid, Ejo heza, Umuturanyi na Seburikoko”.

    N’ubwo amaze umwaka umwe nawo utaruzura muri sinema, avuga ko amaze guhuriramo n’imbogamizi zirimo amananiza no kutamenyana n’abantu benshi mu ruganda rwa Sinema. Ati “Connection nkeya kandi n’abo mubashije guhuza bakazana amananiza”. 

    Iyo uganira na Kylie wumva bimugoye kwemeza ko ajya atekereza kuzatungwa na cinema gusa, nta kandi kazi ayibangikanya nayo, icyakora avuga ko hamwe n’Imana nta kidashoboka. Avuga ko yashimishwa no gukabya izo nzozi kuko akunda cyane sinema. Ati: “Biramutse bikunze, Imana ni yo igena byose”.

    Yvette yifuza kuzakora filime ivuga ku buzima bushaririye abana b’imfubyi babamo

    Ku bahanzi, hari uwo muganira akakubwira ko hari indirimbo adashobora kuririmba – urugero nk’abakora umuziki wa Gospel, benshi bakubwira ko badashora kuririmba urukundo kuko baba bariyemeje guhimbaza Imana gusa. Muri Sinema na ho usanga hari abakinnyi banyuranye badakozwa ibyo kuba bakina ‘Role’ zose, urugero hari umukinnyi wa filime udashobora gukina ari umujura, gukina ari umupfumu n’izindi role abantu benshi batinya. 

    Si ko bimeze kuri Umurungi Yvette kuko we avuga ko nta role n’imwe atakina. Ati “Nta n’imwe ntakina (role) kuko byose nzi ko ari acting bitari ibya nyabyo kandi biba bifite message (ubutumwa) ibikurikiye ishaka gutangwa ku bantu”. 

    Uyu mukobwa avuga ko aramutse abonye ubushobozi yashakisha abantu bafite impano zo gukina filime kuko hari ababura ubushubozi n’ubuvugizi budahagije bakabura uko berekana ko bafite impano yo gukina filime.

    Ikindi yakora/azakora igihe azaba yabonye ubushobozi harimo “gukina filime zigaragaza ihohoterwa abana b’imfubyi bakorerwa mu miryango, n’ubuzima abana b’abakobwa babayeho abantu ba judging (babacira imanza), urugero hari abakora ibintu kubera agahinda gakabije ariko abantu aho kubaganiriza bakabafata nk’ibirara. Njyewe numva ari byo bintu nakwibandaho cyane”. 

    Yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko mu myaka itanu iri imbere azaba amaze kugera kuri byinshi mu ndoto ze, ati: “Nifuza byibuza kuzaba naratambukije imwe muri message nifuza gutanga mbinyujije muri filime”.

    Yvette avuga ko nta role n’imwe atakina muri sinema

    Kayumba uzwi nka Manzi ni we Yvette yakuze akunda cyane

    Filime Impanga ya Bahavu Janet niyo filime Yvette akunda kurusha izindi

    Jado Sinza ni we nyiri filime ‘Ndategereje’ ikinwamo n’abarimo Yvette Umurungi (Kylie)

    Bamwe bamwita Umurungi Yvette nk’amazina ye bwite, abandi bakamwita Mukazi nk’akabyiniriro ke abandi bakamwita Kylie izina yitwa muri filime ‘Ndategereje’

    ‘Ndategereje’ ni yo filime yatumye yinjira muri sinema nyuma yo kubyifuza kenshi bikanga

    Akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba ariko atuye muri Kigali

    Yvette avuga ko muri filime akunda cyane harimo na City Maid 

    Kylie/Yvette aziruhutsa umutima nakora filime ye ivuganira abana b’imfubyi bakorerwa ihohoretwa

    REBA HANO AGACE KA 8 KA FILIME ‘NDATEGEREJE’ IKINWAMO N’ABARIMO YVETTE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112277/nta-role-nimwe-ntakina-umurungi-yvette-ukina-muri-ndategereje-yavuze-inzozi-afite-muri-sin-112277.html

  • Kicukiro: Umugabo yishe umugore we amuziza ibihumbi 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko aba bombi bari bafite umugambi wo kuzagura isambu mu bwizigame bari bafitanye bugera ku bihumbi 500 Frw, aho bari bafite umushinga muremure wo kwiyubakira inzu yo guturamo.

    Nyuma baje kugirana ubwumvikane bucye, bituma Murebe agenda ariko ajyana na bwa bwizigame, ibi birakaza cyane Kanyamibare ari nabwo yafataga umugambi wo kumwica, nk’uko yabyivugiye mu ibazwa. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    RIB yasabye abantu kwirinda amakimbirane, abo binaniye bakayegera kugira ngo ibafashe kuyakemura mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

    Uru Rwego kandi rurasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana imibanire y’abaturage, imiryango igaragayemo ibibazo ikagaragazwa hakiri kare kugira ngo ikurikiranwe.


    source : https://ift.tt/3lEUtzq

  • Andrew Mwenda yafashe ibishobora kutagenda neza muri RDC abihirikira ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kohereza izo ngabo, Andrew Mwenda, nyiri The Independent akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni yanditse kuri Facebook inkuru yahaye umutwe ugira uti “Questions on UPDF deployment in DRC”, ni nko kuvuga ‘Ibyo kwibaza ku cyemezo cyo kohereza ingabo za UPDF muri RDC.’

    Uyu mugabo yabajije ibibazo bine birimo icyo yise ‘uruhare rw’u Rwanda’. Mbere yo gucengera muri icyo kibazo, Mwenda yatanze ibitekerezo byagaragaye nk’aho umwanzuro wo gutera wari ugamije gukoresha imbaraga z’umurengera.

    Mu nyandiko ye, Mwenda yavuze ko ‘bisa n’aho UPDF itagiye muri RDC igamije kurwanya ADF gusa ahubwo yakoraga imyiyerekano ya gisirikare igamije kureba urwego ingabo zayo ziriho n’ubushobozi bw’ibikoresho zifite.’

    Yongeyeho ko ibi byakozwe nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa kuri ‘mukeba ari we u Rwanda.’

    Mwenda yibajije ‘uko u Rwanda ruzitwara mu gihe intego ya misiyo izahinduka.’

    Ubusanzwe u Rwanda na Uganda bisangiye inyungu mu kurwanya ADF kuko ibihugu byombi byagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba byagabwe n’uyu mutwe.

    Mu mezi abiri gusa ashize, u Rwanda rwaburijemo igitero cy’ubwiyahuzi ndetse umuyobozi w’itsinda ry’abafatanywe ibiturika byagombaga kwifashishwa haterwa grenade muri Kigali, Niyonshuti Ndoli Ismael, yemeye ko yahuguwe na Salaudin uzwi nka Abu Jihad, Desert Star, The Punisher, Lion Loft, ubarizwa mu nkambi za ADF muri RDC.

    Mwenda yanditse ko inyungu zihuriweho zishobora guta umurongo mu gihe Uganda yahitamo ‘‘guhindura intego ya misiyo.’’

    Mu yandi magambo, misiyo yajyanye UPDF muri RDC yo guhashya ADF ishobora guhinduka ahubwo igakoresha uwo mwanya nk’uburyo bwo kugera ku ntego zayo z’ukuri.

    Mwenda yanditse ko “Kigali yizera ko Kampala ishaka ko ubutegetsi bwayo buhinduka. Inizera [Kigali] ko Kampala iri guhugura no guha intwaro abanzi bayo bari muri RDC.’’

    Ibiboneka ni uko nk’uko Mwenda yabyanditse mu gihe cyashize, u Rwanda ntabwo rwizeye gusa, ahubwo ruzi neza kandi rufite ibihamya birimo n’ibyatanzwe na Mwenda ubwe.

    Mu mitwe y’iterabwoba ikorera muri RDC iteza umutekano muke ku Rwanda harimo FDLR, FLN, RUD-Urunana na RNC. Iyi yose yagiye ivugwa mu mikoranire na Uganda.

    Mu ntangiriro za 2001, Winnie Byanyima yasabye Museveni kudashyigikira FDLR, Umutwe washyizwe ku rutonde rw’iy’Iterabwoba na Amerika; ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Museveni ariko ntiyabihagaritse ndetse mu 2005 byahishuwe ko Dr Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR icyo gihe yatembereraga muri Uganda akoresheje pasiporo yahawe n’iki gihugu.

    Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bahunze bava mu Rwanda, mu myaka ya 2007 na 2010 bigizwemo uruhare na Uganda; ni mbere yo gutangiza intambara yeruye ku Rwanda no kubaka ibirindiro byo gushaka abarwanyi bashya byari i Kampala.

    Museveni na we ubwe ubwe yigeze kwiyemerera ko hari ibigo byifashishwa mu kwinjiza ingabo muri iyo mitwe bifashwa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (CMI).

    Mu 2017, RNC yongeye imbaraga mu bikorwa byayo byo gukangurira abantu kuyigana binyuze mu kubavana muri Uganda bagana muri RDC aho batorezwaga ngo bitegure gutera u Rwanda.

    Nyuma y’igihe gito, Museveni yandikiye Perezida Kagame ibaruwa amwemerera ko yahuye n’abayobozi ba RNC mu ngoro ye mu buryo yise ‘ubw’impanuka.’

    Byaje no kugaragara ko aba bayoboke ba RNC [ya Kayumba Nyamwasa] bakoraga ingendo bifashishije pasiporo ya Uganda.

    Mu Ukuboza 2018, Raporo ya Loni kuri RDC yemeje ko muri iki gihugu hari ihuriro ryiyise P5 kandi rikora binyuze mu nkunga rihabwa na Uganda.

    Muri uko kwezi kandi abari abayobozi muri FDLR, Ignace Nkaka (aka LaForge Fils Bazeye) na Lt. Col Jean Pierre Nsekanabo, bafashwe bagerageza kwambuka kwambuka Umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RDC, bashyikirizwa u Rwanda.

    Mu kuburana kwabo, bahishuye ko bakoreraga ingendo muri Uganda aho bitabiraga inama zigamije guhuza ibikorwa n’imikoranire hagati ya FDLR na RNC. Iyo nama bavuga ko yakorwaga ku itegeko rya Mateke wari Minisitiri wababwiraga ko afite ‘ubutumwa budasanzwe yahawe na Museveni’.

    Mu Ukwakira 2029, Umutwe w’Iterabwoba RUD-Urunana, uri mu Ihuriro rya P5 wagabye ibitero mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda. Abarwanyi bawo bishe abaturage 15, abandi 14 barakomereka.

    Iperereza ryakozwe n’Ingabo z’Igihugu [RDF] ryerekanye ko abo barwanyi bateye u Rwanda baturutse muri Uganda.

    Mu bikoresho bafatanywe harimo telefoni yasanzwemo bimwe mu biganiro byahuje aba barwanyi na Minisitiri Mateke igihe kirekire. Mu kwirinda ko amakuru y’ubufasha iha imitwe irwanya u Rwanda, Uganda yanze gutanga abandi barwanyi.

    Mu bijyanye n’imikoranire na RNC, Major Mudathiru Habib yabwiye urukiko ko mbere yo kwinjira muri RDC, yinjijwe mu gisirikare muri Uganda aba ari naho afashirizwa. We n’abandi 31 bagejejwe imbere y’ubutabera nyuma yo gufatirwa mu mashyamba ya Congo.

    Ibi byiyongeraho ko mu gihe cy’urubanza ruregwamo abarwayi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara [wari wungirije Rusesabagina] wari umuvugizi wa FLN, yahishuye ko ibihugu byombi byamufashije mu mugambi yarimo wo guhungabanya u Rwanda.

    Yongeyeho ko yigeze akorana na Gen Abel Kandiho uyobora CMI ndetse ko Uganda yateye inkunga ibitero FLN yagabye muri Nyungwe.

    Ibi byose ni ingero zerekana ko u Rwanda ‘rutizera gusa’ ahubwo hari n’ibikorwa bibyerekana ndetse n’ibihamya byatanzwe na Mwenda ntibiri kure yabyo.

    U Rwanda rwakunze kwitwararika muri iki kibazo ndetse ntibikwiye guhabwa igisobanuro cyo kutamenya no kurwanira inyungu zarwo.

    Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rufite inyungu kandi rwiteguye kurinda no guhangana n’uwagerageza kuzihungabanya. Iyo usubije amaso ahahise ubona ko umwanzi wagerageje kurenga umurongo utukura, agomba kumenya ko azishyura ikiguzi cyabyo byanze bikunze.

    Abakurikiranira hafi ibya politiki y’Akarere bavuga ko bategereje kureba niba Uganda izaguma mu ntego zayo, ntitezuke ku nshingano yajyanye muri RDC.

    Dufashe nk’urugero, ADF ifite ibirindiro mu duce twa Beni na Bunia mu gihe imitwe irwanya u Rwanda ikorera za Rutshuru na Masisi, ari natwo duce twegereye u Rwanda. Izi teritwari zisa n’izitandukanye urebye uduce zirimo.

    U Rwanda rushobora kwinjira muri iyi ntambara mu gihe Uganda yakwimurira muri RDC ibikorwa byo gufasha imitwe irurwanya.

    Ubusesenguzi bwa Mwenda ko mu bitagenda neza muri RDC, u Rwanda ruba rubiri inyuma busa n’ubugamije kuyobya rubanda kuko ntaho yahurira n’iyo ntambara mu gihe Uganda itatezuka ku ntego zayo zo guhashya ADF.

    Mwenda avuga ku kwirinda ‘ibyabereye i Kisangani mu 1999 na 2000’. Byashobotse kuko Uganda yarenze imipaka igera n’aho ishaka kugota ingabo z’u Rwanda.

    Hari icyizere ko hari amasomo menshi yizwe!

    Andrew Mwenda ni we washinze Ikinyamakuru The Independent akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni

    source : https://ift.tt/301NR6R

  • Impamvu itera amaso gutukura nyuma yo koga muri pisine yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe koga si siporo ishobora gutera impanuka yakwangiza ijisho, ariko akenshi iyo abantu bamaze koga by'umwihariko muri pisine, usanga bafite uburyaryate ku maso ndetse amaso yanatukuye.

    Urubuga delgarm dukesha iyi nkuru rwanditse ko ikinyabutabire 'Chlorine' gishyirwa mu mazi mu rwego rwo kuyasukura; ubwayo ntacyo gitwaye ndetse atari nayo ituma amaso y'uwagiye muri ayo mazi atukura ahubwo ikibazo kibaho iyo 'Chlorine' ihuye na 'Nitrogen' iboneka mu nkari, bikabyara ikinyabutabire cya 'Chloramine'.

    Mu by'ukuri rero iyo tuvuye muri pisine amaso yacu yatukuye, biba byatewe na Chloramine.

    Agahu gatwikira ijisho iyo gahuye na 'Chloramine' karababuka noneho bigatuma umweru w'ijisho uhinduka umutuku, 'Chloramine' kandi ituma ijisho ritwikirwa n'akandi gahu gatuma ijisho ryumagara kandi rigatukura, ibyo biba byabaye ku jisho ni byo bita'Keratitis'.

    Abantu benshi bakunze kwibwira ko kuvura iki kibazo hakoreshwa ibitonyanga bigabanya ugutukura kw'ijisho, nyamara uburyo bwiza bwo kuvura iki kibazo ni ugukoresha amarira y'amakorano.

    Amarira y'amakorano atuma ku jisho hirema agahu gafasha ijisho gukira vuba. Naho imikorere y'ibitonyanga bigabanya gutukura kw'ijisho, ubwayo(imikorere) ishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera cyane cyane iyo uhagaritse gukoresha uwo muti.

    N'ubwo bwose abenshi bavuga ko gutukura amaso uvuye kogera muri pisine biterwa n'ingano ya 'Chlorine' iba yashyizwe muri ayo mazi, abashakashatsi bemeza ko iyo atari yo mpamvu nyayo yo gutukura amaso.

    Impuguke mu by'ubuvuzi mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, mu nteko isuzuma ubuzima n'imiterere y'amazi n'urwego rw'igihugu rushinzwe pisine muri Amerika, batangaje ko impamvu y'umwimerere itera amaso gutukura ku muntu uvuye koga muri pisine, ari inkari ziba ziri muri iyo pisine.

    Na mbere y'ubu bushakashatsi hari ubundi bwari bwarerekanye ko byibuze mu banyu batanu bajya muri pisine, umwe asiga anyayemo kandi inkari uko zaba zingana kose zisiga uburozi mu mazi.

    Ubushakashatsi buheruka bw'inteko ishinzwe kugenzura ubuzima n'imiterere y'amazi ya pisine muri Amerika, bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy'abanyamerika batekerezaga ko hari imiti yongerwa mu mazi ya pisine ku buryo iyo unyayemo amazi ahita ahindura ibara.

    Muri ubu bushakashatsi, abantu 71% by'abo bwakoreweho, bizeraga ko Chlorine ari yo ituma amaso atukura nyuma yo kuva muri pisine.

    Michele Hlavsa ukuriye gahunda z'ubuzima bujyanye no koga mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Amerika, aganira na today.com muwa 2015 yagize ati 'kuba mu mazi harimo inkari, bituma Chlorine yigirayo bigakora ikindi kintu gituma amaso y'abantu atukura'. Yongeyeho ati 'Gutukura kw'amaso y'umuntu woga ubwabyo ni ikimenyetso cy'uko muri pisine hashobora kuba harimo inkari'.

    Uyu mushakashatsi kandi aburira abantu ababwira ko akenshi impumumuro yumvikana mu mazi ya pisine atari impumuro ya Chlorine ahubwo ari impumumuro y'ibindi binyabutabire bibyarwa n'uruhuririane rwa Chlorine n'inkari ziba zanyawe muri pisine, ibyo bikaba ari nabyo bitera amaso gutukura.

    Gukemura iki kibazo cyo kwanduza amazi ya pisine, abakoresha pisine bagirwa inama yo kubanza gukaraba umubiri wose ndetse no kwihagarika mu bwiherero bwabugenewe mbere yo kwinjira muri pisine.

    Musinga C.

     

     

     

     

     

     

    The post Impamvu itera amaso gutukura nyuma yo koga muri pisine yamenyekanye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/07/impamvu-itera-amaso-gutukura-nyuma-yo-koga-muri-pisine-yamenyekanye/