Category: Uncategorized

  • Uwakoze urukingo rwa AstraZeneca avuga ko hari icyorezo gishobora kuza cyica kurusha Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ibyorezo by'ahazaza bishobora kuzaba bibi cyane kurusha Covid iriho ubu, nk'uko bivugwa n'umwe mu bantu bakoze urukingo rwa AstraZeneca aburira.

    Prof Dame Sarah Gilbert, yavuze ko hakenewe gushyirwa imari mu kwitegura ibyorezo no kwirinda ko intambwe yatewe itakara. Yaburiye kandi ko inkingo ziriho ubu zishobora kutagira kinini zikora ku bwoko bwa Omicron.

    Dame (izina ry'icyubahiro) Sarah yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda kugeza byinshi bimenyekanye kuri ubu bwoko.

    Yagize ati: 'Iyi ntabwo ari inshuro ya nyuma virus yibasiye ubuzima n'imibereho yacu. Ukuri ni uko, izakurikiraho ishobora kuba mbi kurushaho. Ishobora kuba yandura kurushaho, cyangwa yica kurushaho, cyangwa byombi.'

    Avuga kuri Omicron, Sarah yavuze ko imiterere yayo yerekana ko ifite ubushobozi bwo kwandura vuba, aburira abantu kwirinda mu gihe hari ibitarasobanuka neza kuri yo. Yavuze ko gukora inkingo vuba n'imiti byagezweho muri iki cyorezo bikwiye guhinduka ibintu bisanzwe.

    Omicron nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ikomeje kugenda igaragara mu bihugu bitandukanye ku isi. Kugeza kuwa gatanu Omicron yari imaze kuboneka mu bihugu 38, kandi OMS/WHO ikavuga ko hari ibimenyetso ko yandura vuba kurusha ubwoko bwa Delta.

    Kugeza ku cyumweru mu Bwongereza hari kuboneka abantu bagera kuri 246 bayanduye. Muri Africa y'Epfo ikigo gishinzwe indwara zitandura cyatangaje ko abanduye Covid bikubye kane mu minsi ine, ahanini kubera Omicron.

    Dame Sarah, wahawe izina ry'icyubahiro n'Umwamikazi w'Ubwongereza muri uyu mwaka, yatangiye gukora urukingo rwa coronavirus mu ntangiriro za 2020 ubwo Covid yari imaze gutangazwa bwa mbere mu Bushinwa.

    AstraZeneca ubu nirwo rukingo rwatanzwe henshi ku isi, aho doze zarwo zoherejwe mu bihugu birenga 170.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/uwakoze-urukingo-rwa-astrazeneca-avuga-ko-hari-icyorezo-gishobora-kuza-cyica-kurusha-covid-19/

  • Bakero wabaye kapiteni wa Espagne na Barcelon… – #rwanda #RwOT

    Bakero wafashije FC Barcelona kwegukana ibikombe 13 mu myaka 8 yayikiniye mbere yo kwerekeza muri Veracruz, yitezwe i Kigali guhugura abatoza b'Abanyarwanda mu ntangiriro za 2022.

    Nizeyimana Olivier uyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', yashimangiye aya makuru ubwo yashyiraga ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter ari kumwe na José María Bakero, ayikurikiza amagambo amuha ikaze i Kigali.

    Yagize ati'Murakoze cyane Kapiteni wacu José María Bakero, tuzahurire i Kigali'.

    Asoza ubu butumwa, uyu muyobozi yashyizemo n'izina rya Jon Bakero, umuhungu wa José María Bakero, na we wakiniye FC Barcelone igihe kitari gito.

    Mu Ukwakira uyu mwaka, Nizeyimana Mugabo Olivier usanzwe ari umufana w'imena wa FC Barcelone, yari yavuze ko José María Bakero azaza mu Rwanda mu Ukuboza muri gahunda yo guhugura abatoza, ariko uyu muyobozi yatangaje ko nyuma habayemo impinduka ku buryo Bakero ashobora kugera i Kigali muri Gashyantare 2022.

    José María Bakero Escudero w'imyaka 58 y'amavuko yakiniye amakipe akomeye muri Espagne, arimo FC Barcelona na Real Sociedad zombi buri imwe yagiye ayikinira imyaka umunani.

    Uyu munyabigwi yakiniye ikipe y'igihugu ya Espagne imyaka irindwi, hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.

    Kuva mu 1999, Bakero yinjiye mu mwuga w'ubutoza aho yatoje amakipe atandatu arimo Real Sociedad yanakiniye, aho yayimazemo imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri Polonia Warsaw.

    Bakero yabaye kapiteni wa Barcelona igihe kirekire

    Bakero yagombaga kuba ari mu Rwanda muri uku kwezi ariko habaye impinduka ku ruzinduko rwe mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112286/bakero-wabaye-kapiteni-wa-espagne-na-barcelona-agiye-guhugura-abatoza-bo-mu-rwanda-112286.html

  • Rwanda Influencer Awards: Pamela Mudakikwa, S… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 18 Ugushyingo 2021, abahatanye bari guhatana mu cyiciro cy'amatora gifite amajwi 60%, azarangira mbere y'amasaha macye ngo ibihembo bitangwe. Akanama Nkemurampaka gafite amajwi 40%.

    Rwanda Influencer Awards ni byo bihembo rukumbi bizaba bigaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu Rwanda, aho bizatangwa ku wa 18 Ukuboza 2021.

    Mu gihe habura iminsi 12 ngo ibi bihembo bitangwe, hari abayoboye abandi bamaze gutorwa cyane kurusha abandi.

    Pamela Mudakikwa ayoboye abandi mu cyiciro ‘Social Media Influencers’ aho afite amajwi 2, 867; agakurikirwa na Kubwimana Dominique ufite amajwi 1, 848.

    Sam Karenzi ni we uri imbere mu majwi mu cyiciro cya ‘Journalist Influencers’ aho afite amajwi 855 agakurikirwa na Ingabire Egidie Bibio aho afite amajwi 114.

    Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko mu cyiciro ‘Art and Creative Influencers’ ni we wa mbere aho afite amajwi 327, Butera Knowless ufite amajwi 34.

    Mu cyiciro cya ‘Content Creator Influencers’, Rose Nishimwe ni we uyoboye abandi aho afite amajwi 323, agakurikirwa na Irene Murindahabi ufite amawi 10.

    Uwamahoro Joyce mu cyiciro cya ‘Lifestyle Influencers’ ni we uri imbere n’amajwi 737, agakurikirwa na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 ufite 149.

    Ibi bihembo bizahuriza hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media influencers), ibyamamare mu itangazamakuru (Journalist influencers), ibyamamare mu muziki, sinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.

    Mu Rwanda hagiye hagaragara ibihembo mu muziki, sinema n'ibindi ariko ni bwo hagiye gutangwa ibihembo bigaragaramo abantu bo muri ibyo byiciro icyarimwe.

    Ibyiciro bihatanye muri Rwanda Influencer Awards 2021:

    1. Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Social media influencers]
     Mbabazi Shadia (Shaddyboo), Bugingo Bonny (Junior Giti), Rukundo Patrick (Patycope), Uwase Claudine Muyango, Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na Ishimwe Claude.
     

    2. Ibyamamare mu itangazamakuru [Journalist influencers]

    Luckman Nzeyimana, Angelbert Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio, Oswakim Mutuyeyezu, Butera Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi.

    3. Ibyamamare muri muzika, urwenya na cinema [Art and Creative Influencers]

    Mugisha Emmanuel [Clapton], Kamirindi Joshua, Nkusi Arthur, Rusine Patrick, Japhet&Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka.

    Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody, Niyitegeka Gratien [Papa Sava], Benimana Ramadhan [Bamenya], Usanase Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Ndayizeye Emmanuel [Nick dimpoz].

    4.Ibyamamare mu gutegura ibiganiro [Content Producer Influencers]

    Murungi Sabin [Isimbi], Nyarwaya [Yago], Rose Nishimwe, Dashim [Dash Dash] na Irene Murindahabi.
     

    5.Ibyamamare mu myambarire ndetse no mu bwiza [Lifestyle Models]
    Turahirwa Moses [Moshions], Niyitanga Olivier [Tanga Design], Izere Laurien, The Mackenzie [Zoë], Joyce Designer, Miss Mutesi Jolly, Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa], Miss Nishimwe Naomie, Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole.

    Muri ibi bihembo hazabamo ibirori byiswe 'We share party' aho byitezwe ko abazabyitabira bazabanza gutambuka ku itapi itukura (Rea Carpet) bagafata ifoto cyangwa bakabanza kuganira n'itangazamakuru. 

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE

    Mbabazi Shadia [Shaddy Boo]

    Fiona Rutagengwa Kamikazi


    Bugingo Bonny [Junior Giti]

    Rukundo Patrick [Patycope]


    Uwase Claudine Muyango


    Kubwimana Dominique

    Pamela Mudakikwa

    Richard Kwizera


    Ishimwe Claude

    Bayingana David


    Luckman Nzeyimana


    Angelbert Mutabaruka


    Anita Pendo

    Phill Peter


    Ingabire Egidie Bibio

    Oswakim Mutuyeyezu

    Butera Sandrine Isheja


    Aissa Cyiza

    Anne Nimwiza


    Sam Karenzi

    Mugisha Emmanuel [Clapton]

    Kamirindi Joshua


    Nkusi Arthur


    Rusine Patrick


    Japhet&Etienne [Bigomba Guhinduka]


    Clarisse Karasira


    Mico the Best


    Butera Knowless

    Aline Gahongayire

    Bruce Melody

    Niyitegeka Gratien [Papa Sava]

    Benimana Ramadhan [Bamenya]

    Usanase Bahavu Jannet


    Bazongere Rosine

    Ndayizeye Emmanuel [Nick dimpoz]


    Murungi Sabin [Isimbi]

    Nyarwaya [Yago]


    Rose Nishimwe


    Dushimana JD Dashim [Dash Dash]

    Irene Murindahabi

    Turahirwa Moses [Moshions]


    Niyitanga Olivier [Tanga Design]


    Izere Laurien

    The Mackenzie [Zoë]

    Joyce Designer


    Miss Mutesi Jolly

    Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa]


    Miss Nishimwe Naomie


    Umukundwa Clemence

    Ishimwe Winnie Nicole

    Ibyamamare 50 bahatanye mu bihembo ‘Rwanda Influencer Awards 2021’

    Ushobora kunyura aho hose ugatora uwo ushyigikiye; ibihembo bizatangwa tariki 18 Ukuboza 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112280/rwanda-influencer-awards-pamela-mudakikwa-sam-karenzi-na-seburikoko-bayoboye-abandi-mu-mat-112280.html

  • Karongi: Umusore arakekwaho kwicisha umukobwa wamwishyuye kugira ngo amubere umugore – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 30 Ugushyingo 2021, nibwo Muhawenimana Valentine w’imyaka 22 yaburiwe irengero, umurambo we uboneka kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, mu Ishyamba riherereye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Karambo mu Murenge wa Rugabano.

    Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu nyakwigendera akimenya ko atwite, yegereye umusore wamuteye inda amubwira ko amukunda, kandi ko abimwemereye yiteguye kubana nawe akamubera umugore.

    Nyamusore akibyumva yaramushwishurije, amubwira ko ikibazo cy’ubushobozi bucye afite kitatuma arongora mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Izi mpungenge zatumye Muhawenimana ajya gukubita inzu ibipfunsi agarukana ibihumbi 300 Frw, ayashyikiriza umusore wamuteye inda yizeye ko ari yo bazaheraho bubaka ubuzima, kuko imbogamizi y’amikoro yari itangiye kubonerwa igisubizo.

    Amakuru avuga ko uyu musore yemeye kwakira amafaranga y’umukobwa kuko yari akennye, ariko akomeza kugira umugambi wo kutazamushaka.

    Umukobwa yakomeje kubaza umusore aho gahunda zigeze, undi nawe mu kumwikiza ahitamo gucura umugambi wo kumwicisha, nk’uko bikekwa n’abaturage bazi iby’iki kibazo.

    Uyu musore ngo yahaye akazi abandi basore babiri, abasaba kwica Muhawenimana ubundi akazabahemba ibihumbi 80 Frw, bikavugwa ko aya mafaranga yari kubahemba yari kuyakura mu mafaranga wa mukobwa yamuhaye.

    Kugeza ubu abasore babiri bikekwa ko bahawe akazi ko kwica Muhawenimana bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru avuga ko nyuma y’urupfu rwa Muhawenimana, umuryango we wegereye uyu musore bari basanzwe bakundana bamubaza niba azi irengero rye, maze uyu musore ababwira ko yagiye i Gisenyi gushaka umugabo.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Nsabimana Cyriaque, yavuze ko amakuru y’uko uyu mukobwa yari yarahaye amafaranga ku musore bakundana nabo bayumvise, ariko avuga ko nta byinshi yatangaza kuko iperereza rigikomeje.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage bafitanye amakimbirane kwiga umuco wo kwegera inzego z’ubuyobozi zishobora kubafasha kuyahashya ataragera aho ashobora gutwara ubuzima bw’umuntu.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


    source : https://ift.tt/3Evjwwh

  • Abaturage baremerewe n’amafaranga bishyura ku marimbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba urupfu rutungurana bigahurirana no kuba umubare utari muke w’Abanyarwanda amikoro yabo agereranyije ngo bigora benshi mu gihe cyo guherekeza uwabo mu gihe yitabye Imana kuko ibimugendaho kugeza ashyinguwe bisaba ubushobozi burenze amikoro yabo.

    Uretse kuba hari aho usanga mu mirenge cyangwa utugari nta marimbi rusange ahari ku buryo bisaba abahatuye kujya gushyingura mu mirenge cyangwa utugari begeranye, ngo usanga n’aho ari ibiciro by’amarimbi birenze ubushobozi bwa bw’abatari bake ku buryo hari abahitamo gushyingura mu masambu yabo.

    Mu irimbi rya Rusororo hari imyanya yateganyirijwe ibyiciro byose
    Mu irimbi rya Rusororo hari imyanya yateganyirijwe ibyiciro byose

    Bamwe mu baturage bo mu mirenge by’umwihariko iyo mu turere tw’icyaro nka Burera, Nyamagabe, Nyabihu na Nyagatare baganiriye n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press), bagaragaje ko hari abadashobora kwigondera amafaranga yishyurwa kuri ba nyiri amarimbi kuko bibasaba kugurisha amatungo yabo kandi n’ubundi bagasigara bafite amadeni batarishyura.

    Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko mu Murenge wabo nta rimbi rusange ririmo ku buryo iyo bashatse gushyingura bibasaba kujya mu Karere ka Musanze kandi na ho bakaba batoroherwa n’ibiciro by’amarimbi yaho.

    Ati “Kuyabona biratugora nyine kuko iyo udafite ihene cyangwa inka ntabwo uyabona, urumva n’ukuguza nko mu ngobyi cyangwa mu yandi matsinda, ni uko Leta yaturwanaho ikavugana n’uwo rwiyemezamirimo ushinzwe iby’amarimbi bakavugana bakatugabanyiriza igiciro, wenda bakatugenera nk’ibihumbi 15, wenda umuntu akajya yigora akayashaka, kuko urumva n’iyo ufite ihene imwe ntabwo ayo mafaranga abonekera rimwe, ugasigaramo ideni, ugasigara urimo kugorwa no kwishyura kandi wabuze n’umuntu”.

    Mugenzi we na we yagize ati “Niba wapfushije umuntu uremera ukikokora, kugira ngo ubone amafaranga yo kugura irimbi, ukemera niba ufite agasambu ukagatanga, niba ufite agatungo ukagatanga, gushyingura ni ukurwana nyine n’amafaranga yo kugira ngo ugure aho umushyingura”.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Rusororo, Anselme Nkusi, ntiyemeranya n’abavuga ko gushyingura bihenda kuko mu irimbi ryabo bagira ibyiciro ku buryo buri wese ashobora kwibonamo.

    Ati “Ni ukuvuga ngo umuturage uje afite urupapuro yemerewe n’akagari n’umurenge batwereka ko uyu muntu atishoboye, tumushyingurira ubuntu, araza agasanga twateguye ahantu agomba gushyingurwa tukamushyingura akitahira, iyo tugeze mu cyiciro cyo gushyingura mu bitaka, turacukura, umuntu akaza tukamushyingura twarangiza tukagaruraho igitaka. Iyo dukoze iyo serivise nta bindi asabye ni 7500, hakaza abo mu masima, aho dufata imva ukayicukura tukubaka twamara kubaka, tugakora igipande na sima, umuntu akaza tukamushyingura bagatanga amafaranga ibihumbi 180”.

    Ngo hari n’icyiciro cy’abifite cyitwa mu makaro aho bacukura. Bakubaka bakoresheje amatafari barangiza bagashyiramo amakaro imbere ndetse barangiza gushyingura bakazashyira amakaro inyuma aho igiciro cy’umukuru ari amafaranga ibihumbi 490 mu gihe umwana ari ibihumbi 340.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Rusororo avuga ko utishoboye akaba afite urwandiko yahawe n
    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Rusororo avuga ko utishoboye akaba afite urwandiko yahawe n’ubuyobozi ashyingura uwe nta kiguzi atanze

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Husi Monique, avuga ko itegeko riteganya ko inama njyanama y’Akarere ari yo iteganya ibijyanye n’imicungire n’imikoreshereze n’ibiciro by’amarimbi, agasinyana na rwiyemezamirimo.

    Ati “Nka MINALOC turongera gusubira muri ibyo bijyanye n’ibiciro ahagiye hagaragazwa ibyo bibazo, kugira ngo ijisho ry’ubuyobozi rikomeze kureberera abaturage, aho ibyo biciro bihanitse turebere hamwe na rwiyemezamirimo, turebe ubushobozi bw’abaturage tugene, cyangwa se uturere tugene ibiciro bigendanye n’ubushobozi bw’abaturage bo muri ako gace”.

    Mu bushakashatsi umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wakoze ufatanyije n’imwe mu miryango igera kuri 16 itari iya Leta muri uyu mwaka, basanze igiciro cy’amarimbi rusange kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 70 na 300.

    Gahunda ya Leta ivuga ko umuturage wese akwiye kuba yashyingura mu marimbi rusange kuko ari ho honyine hagenewe kuba hashyingurwa uwitabye Imana. Mu Rwanda habarirwa amarimbi 1439 angana na 66.9%, mu gihe mu mirenge 416 iri mu gihugu, imirenge igera kuri 91 ingana na ¼ nta rimbi rusange igira.


    source : https://ift.tt/3ovBVDU

  • Mu myaka iri imbere hari ibihugu bishobora kuzamirwa n'inyanja burundu #rwanda #RwOT

    Tekereza akanya gato ku nzu yanyu, ku hantu ukunda kurusha ahandi ku isi. N'uburyo bigoye gutekereza ko aho hantu hashobora kuva ku butaka bw'isi burundu. Bisa n'ibidashoboka.

    Gusa ku baturage benshi mu birwa bimwe na bimwe, ubwo bwoba ni impamo.

    Kuzamuka kw'urugero rw'inyanja kubera ihindagurika ry'ikirere riri gutuma ubutaka burengerwa bakanabura amazi meza.

    BBC Mundo yarebye uko bimeze ku gihugu gito kiri mu nyanja ya Pasifika, Tuvalu, gishaka ko ibyo biryozwa ibihugu bihumanya ikirere kurusha ibindi ku isi.

    Iki gihugu buhoro buhoro kiri kwitegura ibintu bibi cyane: Kurengerwa burundu k'ubutaka bwacyo bwose.

    Minisitiri w'ubutabera, itumanaho n'ububanyi n'amahanga wa Tuvalu, Simon Kofe, yatanze ubutumwa bukomeye mu nama ku ihindagurika ry'ikirere ya COP26 iheruka kubera i Glasgow muri Ecosse.

    Yagize ati: 'Turi kurohama, ariko n'isi yose niko birimo kugenda'.

    Ahagaze mu mazi amugera ku mavi ahantu mu myaka micye ishize hari ubutaka bwumutse, Kofe yavuze ko akaga Tuvalu irimo uyu munsi ari ikimenyetso cy'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere zizaba mbi kurushaho.

    Urugero rw'inyanja, icyago kiri kuza

    Tuvalu igizwe n'ibirwa icyenda bitoya biri muri 4,000Km uvuye muri Australia. Ibihugu bituranyi cya hafi ni Kiribati, Samoa na Fidji,

    Minisitiri Kofe yabwiye BBC Mundo ati: 'Ni igihugu gishashe gifite ubutumburuke buto. Ahantu hari hejuru ni kuri metero enye hejuru y'urugero rw'inyanja.'

    Iki gihugu cyose hamwe cy'ubuso bwa 26 km2 gusa gituwe n'abaturage 12,000.

    Kimwe na Kiribati na Maldives, Tuvalu nayo ni igihugu kigeramiwe by'umwihariko n'ingaruka zo gushyuha kw'isi.

    Ibice bimwe by'ibi bihugu biri ku butaka bufite ishusho y'impeta ifunze cyangwa y'igice y'ubutaka bukikije ikizenga cy'amazi.

    Minisitiri Kofe ati: 'Tuba ku duce dutoya tw'ubutaka ahantu hamwe na hamwe hakurya ubona inyanja hakuno ikizenga cy'amazi.

    'Ibyo twabonye mu myaka ishize, ni uko uko inyanja izamuka, tubona isuri nini ku bice bimwe by'ikirwa.'

    Tuvalu yagiye kandi yugarizwa n'inkubi z'imiyaga ikaze mu bihe by'ubushyuhe, nk'uko Kofe abivuga. Ubushyuhe bwangije ubworozi bw'amafi muri iki kirwa.

    Ariko hari ikindi kibazo gikomeye: ingaruka z'amazi y'inyanja ku mazi meza.

    Kofe ati: "Tuba ku duce dutoya tw'ubutaka ahantu hamwe na hamwe hakurya ubona inyanja hakuno ikizenga cy'amazi"

    Mu bice bimwe, amazi y'inyanja yinjiye mu masoko nk'uko minisitiri Kofe w'imyaka 37 abivuga.

    Ati: 'Muri rusange tubona amazi meza ava ku mvura, ariko ku birwa bimwe na bimwe, baracukuraga bakabona amasoko y'amazi afutse.

    'Ubu, ntabwo bigishoboka kubera kwinjira cyane kw'amazi y'inyanja, none ubu tubeshwaho gusa n'amazi y'imvura.'

    Kwinjira cyane kw'aya mazi y'umunyu byatumye n'ubutaka buhingwa butacyera.

    Leta ya Taiwan ubu itera inkunga ikanagenzura umushinga wo guhinga ibiribwa mu buryo budasanzwe muri Tuvalu.

    Kofe ati: 'Urwunyunyu mu mucanga rwatumye ubuhinzi bugorana none ubu dutunzwe ahanini n'ibintu biva hanze.

    'Umushinga wa leta ya Taiwan byabaye ngombwa ko uzana ubutaka n'ifumbire bivuye hanze.'

    Arthur Webb umushakashatsi muri kaminuza ya Wollongong muri Australia ukora mu mushinga wo gusigasira imbibi za Tuvalu avuga ko ibihingwa bitihanganira urugero rw'umunyu rw'amazi y'inyanja.

    Intambara ibi bihugu birwana

    Ibihugu by'ibirwa nka Tuvalu bimaze imyaka irenga 30 bisaba ko ku isi hafatwa ingamba zihamye mu kurwanya kwangiza ikirere.

    Mu 1990, ibi bihugu biri mu nyanja ya Pasifika hamwe n'ibindi birwa bya Karayibe n'ibyo mu nyanja y'Ubuhinde nka Maldives, byakoze ihuriro ngo bigire ingufu z'ijambo mu kurwanya ihindagurika ry'ikirere.

    Ihuriro ry'ibi bihugu bitoya ryiswe AOSIS, ubu ririmo ibihugu 39 kandi ryagize uruhare mu kwereka isi n'ibihugu bikize ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere.

    Ibi bihugu bisaba ko byishyurwa 'ibyangiritse', ndetse byasabye ko iyo ngingo ishyirwa mu masezerano ya Paris yo mu 2015.

    Mu nama ya COP26 iheruka, umukuru wa AOSIS, Gaston Browne, minisitiri w'intebe w'ibirwa bya Antigua-na-Barbuda, yibukije ko 'ibi bihugu bitoya by'ibirwa bitanga munsi ya 1% gusa ku byuka bihumanya ikirere.'

    Yagize ati: 'Ibihugu byacu nibyo bifite uruhare ruto cyane mu kwangirika kw'ikirere ku isi, ariko nibyo byishyura ikiguzi kinini.'

    Icyo kiguzi cyagiye kiboneka buhoro buhoro kubera ubushakashatsi bw'abahanga.

    Icyo abahanga muri science bavuga

    Itsinda mpuzabihugu ry'abahanga mu by'ikirere rya ONU/UN ryiswe GIEC muri raporo yaryo yasohotse mu kwezi kwa munani rivuga ko urugero rw'inyanja rwazamutse inshuro eshatu ku rwego rw'isi hagati ya 1901 na 2018, ni urugero rwa 3,7mm ku mwaka.

    'Ariko ibintu ni bibi cyane ku birwa bya Pasifika', nk'uko Morgan Wairiu inzobere yari iyoboye abanditse iyo raporo yabibwiye BBC.

    Ati: 'Muri Pasifika y'epfo, icyigereranyo cyo kuzamuka kw'inyanja kiri hagati ya 5 na 11mm ku mwaka hagati ya 1900 na 2018.'

    Nubwo nta mibare yihariye iriho kuri Tuvalu, 'kuzamuka kw'urugero rw'inyanja ku isi kuri Tuvalu yo ni icyago gikomeye' nk'uko Webb abivuga.

    Ati: 'Ni ubutaka bunini bwakoreshwa bumaze kurengerwa n'inyanja. No kuzamuka kwa 3.7mm zonyine ku mwaka ni akaga kuri ibi bihugu.'

    Raporo ya GIEC iteganya ko inyanja izazamuka ku isi ku rugero rusangerwo hejuru ya metero imwe kuva ubu kugeza mu 2100, mu gihe ibyuka bihumanya ikirere bikomeje koherezwa.

    Raporo yabo igira iti: 'Kuzamuka kuri hafi ya 2m kugeza mu 2100 no kuri 5m kugeza mu 2150 igihe imyuka ihumanya ikomeje koherezwa ni ibintu bishoboka cyane ukurikije gushonga k'urubura ku mpera za Groenland na Antarctique.'

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 n'abahanga bo muri Amerika no mu Buholandi buvuga ko 'igice kinini cy'ibi birwa ntikizaba kigiturwa hagati muri iki kinyejena'.

    Impamvu ni 'ukwiyongera kw'inyanja kuzatera kurengerwa kw'ubutaka.'

    Icyo bifuza ku mategeko mpuzamanga

    Imbere y'ihindagurika ry'ikirere riteye inkeke no kubura kw'ingamba zikomeye ku rwego rw'isi, Tuvalu irashaka indi nzira y'ahazaza.

    Minisitiri Kofe ati: 'Ikibi kurusha ibindi ni uko bizaba ngombwa ko tuva hano kuko ibirwa byacu bizaba byarengewe n'inyanja.

    'Kandi kuri iyi saha ku bw'itegeko mpuzamahanga igihugu ntigishobora kugira imbibi mu nyanja kidafite ubutaka gishushanywaho.'

    Yongeraho ati: 'Amategeko mpuzamahanga ubu ntabwo ari ku ruhande rwacu mu gihe twarengerwa, kuko ni ikintu kitabayeho mbere, nta na rimwe twigeze tubona igihugu kizimira kubera ihindagurika ry'ikirere.'

    Tuvalu ubu irashaka inzira z'amategeko kugira ngo yemerwe nk'igihugu ku isi nubwo bwose cyaba kitagifite ubutaka, igakomeza kugira uburenganzira ku mutungo kamere mu gace k'inyanja kayo, nk'uko Kofe abisobanura.

    Ati: 'Muri politiki yacu mpuzamahanga, ubu igihugu iyo gishaka kugirana umubano na Tuvalu tugisaba kwemera ko Tuvalu ari igihugu iteka ryose kandi cyaharanira ibiri mu gice cy'inyanja cyayo buri gihe.'

    Bitandukanye na Kilibati, Tuvalu ntabwo yaguze ubutaka kuri Fidji, nubwo Kofe avuga ko iki gihugu 'cyatangaje ko cyagurisha ubutaka kuri Tuvalu nikomeza kurengerwa.'

    Uyu mutegetsi yirinda gukomeza gutinda cyane ku kwimukira ahandi biboneka ko gushoboka, akavuga ko iyo ariyo nzira ya nyuma y'izindi.

    Mu 2009, ibihugu bikize byemeye gutanga miliyari 100$ guhera mu 2020 kugira ngo afashe ibihugu guhindura imikorere bigatangira gukoresha ingufu zitangiza ikirere.

    Ariko mu nama ya COP26 leta y'Ubwongereza n'intumwa ya Amerika John Kerry batangaje ko iyo ntego ishobora kutagerwaho mbere ya 2023.Pourquoi la politique climatique de la Chine nous concerne tous

    Ku baturage ba Tuvalu, amaherezo yo guhinduka impunzi z'ihinduka ry'ikirere ariyongera buri mwaka wo kutagira igikorwa ku isi.

    Simon Kofe ati: 'Biteye umubabaro ukomeye kuri buri wese wumva ko inzu ye izarengerwa mu myaka iri imbere. Ko abana be n'abuzukuru bashobora kutazagira igihugu.

    'Birababaje, kandi iyo wumvise abatuye Tuvalu benshi, bafite amateka akomeye ku butaka bwabo n'umuco hano kuri ibi birwa. Birakomeye cyane gutekereza kubura Tuvalu ahazaza.'

    SRC:BBC

    The post Mu myaka iri imbere hari ibihugu bishobora kuzamirwa n'inyanja burundu appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/06/mu-myaka-iri-imbere-hari-ibihugu-bishobora-kuzamirwa-ninyanja-burundu/

  • Kenya: Umukobwa ufite akaboko kamwe nawe ari… – #rwanda #RwOT

    Slyvia Masibo ufite imyaka 23 uri mu rubyiruko rwasoje amasomo y'imyitozo ya gisirikare, yavuze ko mbere yo kwinjira mu kigo cy'urubyiruko gitanga amahugurwa ku by'umutekano w'igihugu yari afite akazi ko mu rugo nyuma yo kurangiza amashuri ye  yisumbuye, gusa kuva kera akaba yarakundaga igisirakare ariko akajya agira ipfunwe kubera ko afite akaboko kamwe, yumva ko ntacyo yazashobora. Gusa nyuma Slyvia avuga ko yirengagije iby'uko afite ubumuga, akiyemeza kugira ngo akomeze inzozi ze.

    Perezida wa Kenya ubwo yari ari muri ibi birori byo gusoza aya masomo ya Gisirikare 

    Aya masomo arasanzwe ku rubyiruko rwa Kenya, gusa kuri ubu ni umwahariko kuko habonetsemo abafite ubumuga butandukanye kuko hari n'abandi 15 babashije gusoza kandi bafite ubumuga. Mu basoje aya masomo 500 bitwaye neza bakagaragaza ubuhanga budasanzwe, uyu mukobwa yabonetsemo.

    Perezida ubwo yinjiraga

    Src https//nation.Africa 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112279/muri-kenya-umukobwa-ufite-akaboko-kamwe-nawe-ari-mu-rubyiruko-rwasoje-amasomo-yigisirikare-112279.html

  • Leta izi ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cya Gaz #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yijeje abanyarwanda ko ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cya gaz kirimo kuvugutirwa umuti, ni nyuma y'aho bamwe mu bayikoresha basabye ko ibiciro bigabanywa.

    Kugeza ubu igihugu gifite ububiko bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy'iminsi 5 gusa, ku buryo hari abasanga hakenewe ububiko bwabika gaz yakoreshwa byibuze mu gihe cy'amezi 4 kugeza kuri 6.

    RBA yatangaje ko Umuyobozi Mukuru w'Urwego ngenzuramikorere RURA, Dr. Ernest Nsabimana avuga ko i Rusororo mu karere ka Gasabo hatangiye gutunganywa ahantu hazubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo kubika ibiro bya gaz biri hatati ya Miliyoni 8-9, yakoreshwa mu gihe kiri hagati y'amezi 2 na 3.

    Abagize ishyirahamwe ry'abatumiza ibikomoka kuri peteroli, bavuga ko biteguye kwigomwa kugira ngo abaguzi ba Gaz biyongere kuko ari naho bungukira.

    Hashize iminsi itatu, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente abwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu minsi 10, iki kibazo cy'ibiciro bya Gaz kizaba cyabonewe igisubizo.

    Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda yo mu kwezi gushize yerekana ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka ku ngufu wagabanutse bitewe n'igabanuka ry'umuvuduko mu izamuka ry'ibiciro ry'ibicanwa bikomeye nk'amakara n'inkwi, wageze kuri 3.8% mu mwaka wa 2020/21 uvuye kuri 6% mu mwaka wa 2019/20

    Ibi bikaba byaratewe n'uko ibiciro by'ibicanwa bikomeye byari hejuru cyane mu mezi 6 ya mbere y'umwaka wa 2020 biturutse ku ngaruka za COVID-19.

    SRC:RBA

     

    The post Leta izi ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cya Gaz appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/06/leta-izi-ikibazo-cyizamuka-ryigiciro-cya-gaz/

  • 'Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho mu mpera z'icyumweru gishize, Kiliziya Gatolika ifatiye icyemezo cyo guhana Padiri Wenceslas Munyeshyaka imuziza kuba yarabyaye umwana w'umuhungu, kandi ari'umusaserdoti' wasezeranye 'ubudahemuka', Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yibajije niba iryo dini rifata kubyara nk'icyaha kurusha kwica.

    Ibi uyu mushakashatsi udaha agahenge abajenosideri n'ababashyigikiye, arabihera ku bimenyetso simusimuga bihamya uyu Wenceslas Munyeshyaka uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko kuri Paruwasi ya Sainte Famille yari abereye Padiri Mukuru mbere no mu guihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uretse abo yahaye Interahamwe zikabica, abatangabuhamya banyuranye banamushije gusambanya abagore ku ngufu, yarangiza akabashumuriza abicanyi be. Nyamara Kiliziya Gatolika ntiyigeze iha agaciro ibyaha ndengakamere bya Padiri Munyeshyaka, akomeza 'kwamamaza ivanjiri ntagatifu' mu Bufaransa, nk'aho nta cyabaye.

    Wenceslas Munyeshyaka siwe mupadiri wenyine wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Kiliziya igaterera agati mu ryinyo. Twavuga abandi bajenosideri nka Padiri Emmanuel Rukundo, Padiri Seromba Athanase, aba bombi bakaba barakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, naho Padiri Hormisidas Nsengimana ararekura, nubwo hari ibimenyetso byamuhamyaga ubwicanyi.

    Hari kandi Padiri Edouard Nturiye na mugenzi we Joseph Ndagijimana , bombi bakatiwe n'Inkiko Gacaca, n'abandi. Aba bose Kiliziya iracyabafata nk'abakozi b'Imana, dore ko no mu magereza bagitanga amasakaramentu, bagendeye ku ihame ry'abahabwa ubupadiri, ivuga ngo'ndi umusaserdoti iteka'.

    Umushakashatsi Tom Ndahiro

    Ntabwo ari Tom Ndahiro gusa wibajije niba i Roma kwa Nyirubutungane kubyara ari icyaha kurusha kwica. Abantu banyuranye bagaye cyane uburyo Kiliziya Gatolika idaha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga ikingira ikibaba abayoboke bayo, cyane cyane abapadiri n'ababikira. Abagize icyo bavuga kuri iyi ngingo, baributsa ko n'ubundi Kiliziya Gatolika yahembereye amacakubiri mu Banyarwanda, buaje kuvamo ingengabitekerezo ya jenoside.

    Hatanzwe urugero rwa Musenyeri Andreya Perraudin wari umuparimehutu kabombo, atari n'Umunyarwanda. Kiliziya Gatolika ishishikariza abandi gusaba penetensiya, ariko yo ibyo gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera amabi yabakoreye, Ntibikozwa.

    The post 'Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. — Tom Ndahiro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuri-kiliziya-gatolika-kubyara-ni-icyaha-kurusha-kwica-tom-ndahiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuri-kiliziya-gatolika-kubyara-ni-icyaha-kurusha-kwica-tom-ndahiro