Category: Uncategorized

  • Aba Perezida ba Amerika bateshejwe ikuzo nir… – #rwanda #RwOT

    Kubona inkuru zivuga ku byerecyeranye n'ubuzima bw'aba Perezida n'amahabara yabo biragoye kugeza ubu, ariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka ishize ari myinshi ayo makuru avugwa yanagiye akwirakwira hose.

    Iby'irari byahereye kuri Bill Clinton wateshejwe ikuzo n'irari ry'umubiri agasambana  n'umusitajiyeri (intern) mu ngoro ya White House witwa Monica Lewinsky w'imyaka 22 nk'uko byagiye bitangazwa nyamara Bill Clinton agakomeza kugenda abihakana.

    Ibi byavuzwe umwarimu wa kaminuza ya Shippensburg Alison Dagnes, yemeza ko bitari bisanzwe mu bayobozi ati:'Kugeza kuri Bill Clinton ntibyari byarigeze bitangazwa mu itangamakuru iby'aba Perezida n'amahabara yabo.'

    Akomeza agira ati:'Mbere rero abanyamakuru ntibashoboraga kuba batangaza iby'umubano wihariye n'abagore cyangwa abakobwa w'aba Perezida kuko batabibonagamo inkuru'.

    N'ubwo bwose umubano wabo wabaga uzwi n'inshuti, abo bakorana n'abanyamakuru, Dagnes yagize rubanda ntibari barigeze bumva inkuru z'ibara nk'iryo ku mukuru w'igihugu ukiri ku butegetsi.

    Agira ati: 'Inkuru nk'izi zajyaga zivugwa ari uko umukuru w'igihugu yavuye mu biro cyangwa se nyuma y'igihe kirekire apfuye.'Bill Clinton wavuzwe mu busambanyi n’umusitajeri w’imyaka 22 

    Nyuma y'urupfu rwa Perezida Warren G wayoboye igihe gito akaza kwicwa n'umutima mu mwaka wa 1923, Nan Britton wabaye umunyamabanga muri White House ariko akajya anaryamana nawe yaje gushyira igitabo hanze  kigaruka ku buzima  bwose bwa Warren G.

    Britton yavuze ko yahuye na Warren G ubwo yari akiri umwangavu uyu mugabo nawe ataraba Perezida ahubwo ari kwiyamamariza kuba Senateri. Yemeza ko umubano we na Warren waje gukomera ukavamo umwana w'umukobwa witwa Elizabeth.

    Ibyanditswe na Britton ariko ntibyafatwaga nk'ukuri kugeza mu mwaka wa 2015 ubwo hakorwaga isuzuma rya DNA,  rigahuza neza Warren G n'umukobwa we Elizabeth.

    Nan Britton ariko siwe wavuzwe mu bijyanye n'umubano ushingiye ku mibonano mpuzabitsina na Warren kuko na Carrie Fulton Phillips yagiye ashyirwa mu majwi hagatangwa n'ibimyetso bifatika.Warren G Harding wagize amahabara atandukanye mu mwaka wa 2015 bikemezwa ko yabyaranye n’umunyamabanga we umwana w’umukobwa 

    Kimwe na Warren, Perezida Franklin D.Roosevelt yari afite ihabara bari bamaranye igihe kirekire ariko ritigeze rivugwaho kugeza apfuye. Franklin yatangiye kugirana umubano wihariye na Lucy Mercer mu ibanga ikinyacumi mbere y'uko Franklin aba.

    Ubwo umugore we Eleanor yabonaga inyandiko bagiranye muri nzeri 1918, byabaye ibintu birebire abaza Franklin ikibimutera. Eleanor na Franklin bakomeje kugumana kubw'izina ryabo n'ahazaza h'umuryango ariko byakomerekeje umutima wa Eleanor.

    Umunyamateka Doris Kearns Goodwin yanditse avuga ku gikomere byateye Eleanor umufasha wa Franklin agira ati:'Byari bigoye kwibagirwa umugabo we, byari binagoye gushakisha aho yerecyeza amaso ngo ahozwe amarira.'

    Umubano wa Franklin n'ihabara rye Mercer wakomeje kubaho kugeza ubwo yitabaga Imana mu mwaka wa 1945. Naho umufasha we Eleanator akomeza kubana nicyo gikomere, yanga igitsinagore uretse umujyanama we, Loren Hickok wakomeje kumuba hafi.Franklin we yarinze yitaba Imana agikururana n’ihabara rye ibintu byashegeshe umutima w’umufasha we

    Lyndon B Johnson ni umwe mu ba Perezida bagaragaza kutumva ko ibyo bishoyemo byo guca inyuma umugore hari ikibazo kibirimo. Akumva kuba afite ihabara rye Alice Glass ari ibisanzwe, umufasha wa Johnson yari azi Glass kimwe n'andi mahabara y'umugabo we.

    Nk'uko byagarutsweho n'ikinyamakuru cya The Guadian nyuma y'uko uyu mugore yitabye Imana mu mwaka wa 2007 bavuga ari bimwe mubyashegeshe umutima we mu bihe by'ubuzima bwe.Lyndon B Johnson we yumvaga ngo kugirana ihabara ntacyo bitwaye

    Perezida John F Kennedy we yaciye ibintu kuko n'abaturage bari bazi uburaya bukorwa n'uyu mugabo ariko abanyamakuru nabo ari uko nyamara bakamugirira ibanga, abandi ntibabibonagamo inkuru.

    Ariko na none hari n'abaterwaga ubwoba n'abashinzwe umutekano w'umukuru w'igihugu; urugero ni Marvin Kalb wa CBS wari warihanangirijwe abwirwa ko  atazigera atangaza iby'amahabara ya John F Kennedy.

    Nyamara n'ubwo bwose yari yatewe ubwoba kenshi, Kalb yaje kugeraho yandika agira ati:'Ntayindi nshuro yo gukomeza kubika ibyo nagatangaje niboneye kandi mpora mbona.'

    Maze arabikora ashyira hanze inkuru harimo n'ibyaje kuvugwa ko yaryamanaga n'umuhanzikazi, Marilyn Monroe wari waramuririmbiye indirimbo y'umunsi w'amavuko we ariko kugeza n'ubu nta bimenyetso bifatika biraboneka.

    Hemejwe kandi ko yanasambanije umusitajeri w'imyaka 19 Mimi Beardsley, Mary Panchot Meyer kimwe na Judith Campbell Exner.John F Kennedy we yagiye avugwa mu busambanyi inshuro nyinshi, yararaga aho abonye ibintu byari binazwi n’abaturage na mbere y'uko bigera mu itangazamakuru

    Mu myaka ya vuba kandi muri Amerika havuzwe iby'irari rya Donald Trump mu bihe byo kwiyamamaza kwe, aho yagiye akabakaba abagore babarirwa mu barenga 16.Donald Trump nawe ni umwe mubagiye bagaragaza ko bagira irari riri hejuru akabakaba abagore banyuranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112276/aba-perezida-ba-amerika-bateshejwe-ikuzo-nirari-ryumubiri-112276.html

  • Tonzi ukubutse i Gisenyi mu biruhuko n’umurya… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 nibwo Tonzi yashyize hanze indirimbo ‘Akira’ iri kuri Album ya 7. Iri mu Kinyarwanda n’Igifaransa. Amajwi yayo yakozwe na David pro naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Eliel Filmz. Yanaboneyeho gutangaza ko ageze kure atunganya Album ye ya 8 azamurika mu mpera z’uyu mwaka tariki 27 Ukuboza 2021. Ati “Akira ni indirimbo yo gushima, nshima Imana muri iki gihe cya Thanksgiving. Ni indirimbo yo gushima Imana uburyo inyitaho ndetse n’umukristo wese muri rusange”.

    Uwitonze Clementine ari we Tonzi yakomeje ati “Kuko iyo ndebye uburyo Imana inyitaho, uburyo indinda numva ikwiye amashimwe kuko ni cyo nahamagariwe kuvuga gukomera kwayo, ni cyo yandemeye kuvuga urukundo rwayo noneho by’umwihariko ku buzima bwanjye nk’uko buri muntu wese agira ubusabanae n’Imana. Iyi ni indirimbo y’umuntu uwo ari we wese uzi ko Imana ariyo soko y’ubuzima bwe n’ibyo afite byose”.

    INKURU WASOMA: Hari igihe Imana imbuza amahoro: Tonzi yasohoye indirimbo ‘Umugisha’ anavuga impamvu ashyira hanze ibihangano nshya ubutitsa

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tonzi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ushimwe’, yavuze ko ‘Akira’ ari indiirmbo yakoze abwira Imana ko yamubereye byose, bityo ko ayituye iyi ndirimbo. Ati “Ni ukuri Imana niyo byose byanjye, niyo byose byacu, utayifite nta buzima. Ni indirimbo iri kuri Album yanjye ya 7, nuko video yayo ari bwo isohotse. Ndayitura abantu bose bashima Imana ku bw’ibyibakorera mu buzima bwa buri munsi. Ikindi nkaba ndimo ndanategura Album yanjye ya 8 izasohoka ku itariki 27 z’uku kwezi”.

    Tonzi hamwe n’umuryango we ubwo bari mu biruhuko ku Gisenyi

    Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’ikiruhuko akubutsemo we n’umuryango we i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu. Yavuze ko icyo kiruhuko cyahuriranye n’ibirori by’isabukuru y’umwana wabo wari wujuje imyaka 8. Iyi ndirimbo ye nshya ‘Akira’ ije ikorera mu ngata ‘Umugisha’ imaze ukwezi kumwe iri hanze. Bimaze kuba nk’ihame ko buri kwezi Tonzi ashyira hanze indirimbo nshya kereka gusa iyo yagize indi mpamvu yihariye. Asobanura iyi ngingo ko iyo ashatse kumara igihe kinini adakora, Imana imubuza amahoro, ikamusaba gukora mu nganzo akayikorera.

    Muri iyi ndirimbo ‘Akira’ aterura agira ati “Sinjya menyera ubuntu ungirira, unyitaho bikandenga, nzagushima. Nshaka kwigumira mu buntu bwawe, nshyira kure y’ibibi byose Mwami, nibere uwawe ngumane nawe. Wambereye byose. Iyo ataba wowe, ubu mba ndi he, iyo ntagira wowe ubu mba ndi he. Wambereye byose Mwami ndagushimiye, uri byose Mwami ndagushimiye. Akira indirimbo ikunezeze wowe byose byanjye Mwami. Ntacyo mfite ntahawe nawe, n’uwo ndi we mbikesha wowe”. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Tonzi hari n’aho agaragara ari koga muri Piscine.

    Tonzi afite umwihariko wo gukora umuziki ushoye imizi mu gushima Imana 

    Tonzi hamwe n’umugabo we Alpha ku mucanga wo ku Gisenyi

    Tonzi ati “Iyo ataba wowe Mana mba ndi he?”

    Tonzi hamwe n’abakobwa we ubwo bari kumwe mu biruhuko

    Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Akira’

    Umutima wa Tonzi wuzuye amashimwe menshi ku Mana

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘AKIRA’ Y’UMUHANZIKAZI TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112270/tonzi-ukubutse-i-gisenyi-mu-biruhuko-numuryango-we-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yishimwe-112270.html

  • Kamonyi: Hatangijwe imikino mu mashuri, basabwa ko Siporo iba umuco, banahabwa umukoro #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021 mu karere ka Kamonyi hatangijwe imikino mu mashuri ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo. Abayitabiriye by'umwihariko abanyeshuri,  basabwe kuyigira umuco. Bakanguriwe kandi kwamagana inda ziterwa abangavu n'ihohoterwa iryo ariryo ryose.

    Mu butumwa bw'Umuyobozi w'Intara y'amajyepfo bwatanzwe na Meya w'Akarere ka Kamonyi kuko Guverineri atari ahari, yasabye abazitabira aya marushanwa guhatana bashaka intsinzi, ariko kandi abasaba ko siporo ikwiye kuba umuco ndetse kandi abantu bakibuka ko bagomba kwamagana abatera abangavu inda n'ihohoterwa ryose aho riva rikagera.

    Yagize ati' Ndagirango mbibutse ko abazitabira aya marushanwa bose bagomba guhatana bagashaka intsinzi, ariko tukanabigira umuco ndetse tugafatanya n'inzego tukanamagana abatera inda abangavu, tukabarinda ihohoterwa ryose bakorerwa kuko rituma batagera ku ntego zabo'.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, avuga ko gukora siporo aribwo buryo bwiza bwo kubungabunga ubuzima, ko bityo buri wese asabwa gukomeza kuzirikana ko imyitozo ngororamubiri ari ingirakamaro ku mibereho ya buri muntu.

    Yagize ati' Nibyo, gukora siporo nibwo buryo bwiza bwo kubungabunga ubuzima. Twese turasabwa ko twakomeza kuzirikana ko imyitozo ngororamubiri ari ingirakamaro ku mibereho ya buri muntu kuko hari indwara zitandura turwara kubera kudakora siporo'.

    Akomeza avuga ko imikino y'amashuri izafasha kuzamura impano z'abanyeshuri bazaba bigaragaje bakazamura urwego bakaba 'baduhesha ishema biturutse kuko bazaba bitwaye. Turabatuma guhangana mushaka intsinzi mukaduhesha ishema'.

    Iyi mikino y'amashuri yatangijwe mu ntara y'amajyefo ikubiyemo; umupira w'amaguru n'imikino y'amaboko n'imikino Ngororamubiri yose izakinwa mu gihembwe cya 2.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-hatangijwe-imikino-mu-mashuri-basabwa-ko-siporo-iba-umuco-banahabwa-umukoro/

  • Umwihariko wa Accelerating Christian Education, Porogaramu y’imyigishirize imaze gushinga imizi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ha mbere byasabaga ko umuntu yerekeza mu mahanga ngo yige muri Porogarumu yaho. Kuri ubu byarahindutse kuko uri mu Rwanda wakwiga muri porogaramu y’Abanyamerika, Abongereza n’abandi.

    Umuryango Ushingiye ku iyobokamana wa Africa New Life Church ukomeje gushinga imizi mu burezi mu Rwanda, mu 2020 watangije ishuri mu Karere ka Bugesera ryigisha muri Porogaramu yihariye ishingiye ku icengezamatwara ry’iyobokamana izwi nka Accelerating Christian Education. Ni rimwe mu mashuri make yigisha muri iyi porogaramu mu Rwanda.

    Ni Porogaramu ifasha umwana kugira ubumenyi mu bya siyansi no mu iyobokamana mu rwego rwo kumufasha kwagura intekerezo.

    Ubwo habaga umuhango wo gusoza igihembwe cya gatatu, Umuyobozi wa New Life Leadership Academy nayo yigisha muri iyi porogaramu, Samuel Mukasa, yagaragaje ko ifasha abana kwagura ubumenyi, kugira indangagaciro za gukirisitu n’ubumenyi rusange.

    Urangije muri iyi porogaramu kandi aba afite amahirwe yo koroherezwa kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika n’ibindi bihugu bisaga 45 biyikoresha ku Isi.

    Yavuze ko itandukanye cyane n’izindi porogaramu Mpuzamahanga zisanzwe zimenyerewe mu Rwanda kubera amasomo yigwamo.

    Ati “Itandukaniro ni uko ishingiye ku iyobokamana, iha umunyeshuri umwanya wo gukora cyane ndetse no kumva ko afite inshingano. Ntabwo bisaba ko umwana ategereza bagenzi be kugira ngo yimuke. Ifasha abana kwigira ku ntego.”

    Umuyobozi wa New Life Leadership Academy, Samuel Mukasa, yagaragaje iyo porogaramu ifasha abana kwagura ubumenyi, kugira indangagaciro za gukirisitu n’ubumenyi rusange.

    Urangije muri iyi porogaramu kandi aba afite amahirwe yo koroherezwa kwiga muri kaminuza zo muri Amerika n’ibindi bihugu bisaga 45 biyikoresha ku Isi.

    Yavuze ko itandukanye cyane n’izindi porogaramu Mpuzamahanga zisanzwe zimenyerewe mu Rwanda kubera amasomo yigwamo.

    Ati “Itandukaniro ni uko ishingiye ku iyobokamana, iha umunyeshuri umwanya wo gukora cyane ndetse no kumva ko afite inshingano. Ntabwo bisaba ko umwana ategereza bagenzi be kugira ngo yimuke. Ifasha abana kwigira ku ntego.”

    Irindi tandukaniro ni uko nta bizamini bikorwa mu gihe umwana asoje icyiciro runaka birashoboka ko umwana wize muri iyo porogaramu yakiga mu myaka itatu y’amashuri mu mwaka umwe, bitandukanye n’uko dusanzwe tubimenyereye.

    Ubundi buri gihembwe kigenewe ko abana biga amasomo 12 bitewe n’ubushobozi bw’umwana ashobora kwiga ayo masomo mu kwezi kumwe ku buryo ibyo yagombaga kuziga mu myaka itatu abyiga mu mwaka umwe ari nabyo bifasha abana kurangiza bakiri bato.

    Umuyobozi w’Umuryango wa Africa New Life, Pasteur Fred Isaac Katagwa yavuze ko umwihariko w’ishuri rishya New Life Leadership Academy ari uko batoza abana kuzavamo abayobozi bafite n’indangagaciro kandi buri somo ryigishwa rihuzwa n’ibyanditswe muri Bibiliya.

    Ati “Umwana uzavamo hano azaba afite ubushobozi bwo gushungura, kandi ni umwana uzaba yarahinduwe. Dufite uburezi buha umwana ibintu byinshi ariko ntibahinduke mu mikorerere n’imitekerereze. Turifuza ko uburezi bwacu bahindura uwabuhawe.”

    Yagaragaje ko bafite abanyeshuri bagera kuri 70 mu gihe cy’umwaka ishuri rimaze ariko ko batazarenza 200 mu rwego rwo kuzamura buri wese.

    Katagwa yavuze ko guhitamo kwigisha muri iyo porogaramu bashakaga kugira umwihariko no kubaka uburere bw’abayobozi b’ejo hazaza bafite ubumenyi mu bya siyansi no mu iyobokamana.

    Meilla Yves ni umunyeshuri muri New Life Leadership Academy yari asanzwe yiga muri Porogaramu ya REB “Competance Based curriculum yavuze ko itandukanye cyane niyo yigamo kuko imuha gukora cyane no kurushaho gusobanukirwa.

    Ubusanzwe Afurika New Life ifatanya na Leta mu bikorwa byo guhugura abarimu, igafasha abanyeshuri basaga 10000 hirya no hino, ikagira ibigo bitatu by’amashuri byigamo abana bagera ku 1200 birimo igiherereye I Kayonza na Kicukiro.

    Mu Rwanda habarurwaga ibigo bitandatu bisanganywe iyi progaramu birimo Life International Christian Academy (LICA), Trinity International Academy, Cornerstone International Christian Academy, New Kigali Life Christian Academy, Faith Foundation Academy na Springville Christian Academy.

    New Life Leadership Academy ni rimwe mu mashuri yo mu Rwanda yigisha muri iyi porogaramu

    Umunyeshuri wiga muri Accelerating Christian Education iyo arangije amasomo ye ashobora kwimuka bitabaye ngombwa ko ategereza abandi

    Abanyeshuri biga muri Accelerating Christian Education bagira amahirwe yo kurangiza amasomo yabo bakiri bato

    Muri New Life Leadership Academy abanyeshuri bahabwa ubumenyi bugamije kwagura ibitekerezo

    Ubuyobozi bwa New Life Leadership Academy bwavuze ko bwahisemo kwigisha muri iyi porogaramu kubera ko ikomatanya siyansi n’iyobokamana

    Umuyobozi wa New Life Leadership Academy, Mukasa yavuze ko abanyeshuri bazagura amahirwe yo koherezwa mu mahanga nyuma yo kurangiza kwiga muri iyi porogaramu

    Pasteur Karagwa Fred yagaragaje ko hari inyungu nyinshi ziri mu kwiga muri iyi porogaramu y’Abanyamerika

    source : https://ift.tt/3GnR6VL

  • Urubanza rwa Jado Castar rwari ruteganyijwe k… – #rwanda #RwOT

    Uru rubanza rukaba rwimuriwe ku wa 24 Ukuboza 2021 mu gitondo. Jado Castar yari yakatiwe mbere igifungo cy'imyaka ibiri ariko aza kujurira ni nyuma yo gusabirwa gufungwa imyaka ibiri 

    Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi 4 bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

    Tubibutse ko umunyamategeko we yari yavuze ko n'ubwo ibihano byose biteganyijwe ariko asaba guhabwa igihano cyamworohereza gukomeza gufasha umuryango we, kuko ari we uwutunze kandi akaba afite abana bane bato barimo n'uwavutse afunze.

    Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo rwatangaje ko rwataye muri yombi Jado Castar bwa mbere

    Jado Castar ubwo yari akiri muri Gisagara volley ball Club

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112284/urubanza-rwa-jado-castar-rwari-ruteganyijwe-kuri-uyu-munsi-rwasubitswe-112284.html

  • Pasiteri n'umugore we bishe umwana bamutangaho igitambo cyo guhabwa imbaraga zo gukora ibitangaza #rwanda #RwOT

    Polisi y'ahitwa Jinja, muri Uganda, yataye muri yombi pasiteri n'umugore we bakekwaho kwica umukobwa w'imyaka 4, Trinity Nakisuyi Nabirye Zabeela kugira ngo bamutambemo igitambo mu myuka mibi.

    Ku cyumweru, tariki ya 5 Ukuboza, umuhanuzi Joseph Sserubiri na Felista Namaganda bo muri Deliverance and Healing Ministries batawe muri yombi bahamwe n'icyaha cyo kwica umwana kugira ngo babone imbaraga z'umwijima zo kubafasha gushinga itorero rikomeye.

    Nk'uko polisi ya Uganda ibitangaza,Nabirye yaburiwe irengero na se, Bwana Mulodi John wo muri ako gace ku ya 30 Nzeri 2021.

    Itangazo ryo kumubura ryanditswe kuri sitasiyo ya polisi yo hagati ya Kakira SD Ref. 01/49/10/2021.

    Kuva icyo gihe, ababyeyi b'uyu mukobwa n'abapolisi basuye amaradiyo atandukanye yo mu mijyi ya Jinja na Iganga kugira ngo barangishe uyu mwana, ariko biba iby'ubusa.

    Umuvugizi wa polisi mu gace ka Kira, James Mubi, yavuze ko iperereza ryakozwe neza ryafashe bariya bantu bombi,nyuma yo gukurikirana nimero zabo za telefoni.

    Ati: 'Nyuma yo guhata ibibazo abaregwa, bemeye ko biciye umwana mu rusengero bafite intego yo kugerageza gushinga itorero rikomeye rikora ibitangaza i Kakira. Bayoboye abapolisi aho bashyinguye umurambo '.

    Aba bashakanye bahise bajyana abapolisi mu mudugudu wa Wanyange ku nkombe z'ikiyaga cya Victoria, aho bashyinguyeumutwe wa Nabirye.

    Aba bakekwa kandi bayoboye abashinzwe iperereza mu gihingwa gihingwamo ibisheke i Kakira aho basanze ibindi bice.

    Pasiteri Serubiri n'umugore we bakodesheje igaraje ku babyeyi ba John Mulodi barihindura urusengero.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-n-umugore-we-bishe-umwana-bamutangaho-igitambo-cyo-guhabwa-imbaraga-zo

  • Urubanza rw'ubujurire rwa Jado Castar rwasubitswe #rwanda #RwOT

    Urubanza rw'ubujurire rwa Bagirishya Jean de Dieu 'Jado Castar',rwari ruteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021,rwasubitswe nyuma y'uko umucamanza atabonetse,rukaba rwimuriwe ku wa 24 Ukuboza 2021 saa Mbiri z'igitondo.

    Umunyamakuru akaba yari na Visi Perezida wa FRVB,Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka 'Jado Castar' yajuririye umwanzuro w'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy'imyaka ibiri rumuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Jado Castar wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Volleyball (FRVB), ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo urukiko rwategetse ko afungwa.

    Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n'iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

    Me Kamagaju Béatrice uburanira Jado Castar yatangaje ko umukiliya we yatanze ubujurire mu Rukiko Rukuru arutakambira kugira ngo agabanyirizwe igihano.

    Yasobanuye ko uburyo icyaha cyakozwe bitari mu nyungu z'umuntu umwe ahubwo zari iz'igihugu kuko nta mugambi wacyo warimo.

    Yagize ati 'Icyaduteye kujurira, turavuga tuti 'dutakambye urukiko rushobora kumusubikira igihano cy'igifungo kuko nacyo kirateganyijwe mu gihe akatiye munsi y'imyaka itanu cyangwa se bakamusaba ihazabu ya miliyoni 3 Frw yasabwe n'Ubushinjacyaha.''

    Yavuze ko nubwo ibihano byose biteganyijwe ariko asaba guhabwa igihano cyamworohereza gukomeza gufasha umuryango we kuko ari we uwutunze kandi akaba afite abana bane bato barimo n'uwavutse afunze.

    Ati 'Ntitwiha ubutabera, turasaba ariko kuba umuntu yafunzwe yakoze ibintu ku nyungu z'igihugu, urukiko rwabisuzuma.''

    Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Yashinjwe ko mu gihe cyo gushaka aba bakinnyi yanditse ubutumwa bwerekana ko Perezida w'Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brazil yamusubije kandi atari byo.

    Mbere y'uko irushanwa ritangira, Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryandikiye irya Brasil risaba guhabwa abakinnyi bakwifashishwa n'Ikipe y'Igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-rw-ubujurire-rwa-jado-castar-rwasubitswe

  • Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku gukorera inkingo muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama yatumijwemo umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ikigo cyawo gishinzwe gukumira indwara hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima ndetse n’ikorwa ry’inkingo.

    Kugeza ubu mu nkingo zitandukanye zikoreshwa muri Afurika, 99% zituruka hanze, bivuze ko 1% yazo ari zo zikorerwa kuri uyu mugabane. Iki ni kimwe mu bibazo iyi nama igomba gushakira umuti, kubera ko mu gihe ibyorezo bikomeje kwiyongera ku isi, abanyafurika bagahora bategereje ko inkingo zikenerwa zizaturuka ahandi, bishobora kurushaho gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko inzitizi Afurika yahuye na zo muri iki gihe cy’icyorezo cya covid-19, mu bijyanye no kubona ibikoresho byo gupima ndetse n’inkingo, byongeye kubibutsa ko hari icyo bakeneye gukora kandi babyikorera bo ubwabo.

    Yagize ati “Iki kibazo ntabwo ari gishya, ariko na none ikibazo cy’ubuvuzi ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu, ni yo mpamvu Afurika igomba kubaka ubushobozi n’ubuhanga muri siyansi yo gukora ibyo byose, ndetse bigakorwa mu buryo bwihuse, dushobora kandi dukwiye gukora ibintu bishya, kandi tukabikora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe”.

    Yakomeje agira ati “Iyo mvuze ko dukeneye kugira ibyo dukora, tubyikoreye twebwe ubwacu, ntibivuze gukora twenyine, ubushakashatsi ku nkingo no kuzikora nyirizina ni umukoro w’isi yose, ni yo mpamvu tugomba gufatanya twese nk’Abanyafurika, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi bo hirya no hino ku isi”.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Afurika hamwe n’ibindi bihugu bikennye kugeza ubu byabonye gusa 0.6% by’inkingo zose zakozwe za Covid-19.

    Kugeza ubu kandi abamaze gukingirwa covid-19 ku mugabane wa Afurika, baracyari munsi ya 10%, ibintu bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’inkingo kuri uyu mugabane.

    Mbere y’iyi nama, Umukuru w’igihugu akaba yari yabanje kwakira mu biro bye umuyobozi w’ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), John Nkengasong, hamwe n’umujyanama Mukuru w’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO/OMS, Dr. Senait Fisseha.

    Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), cyatangije umugambi wo gukorera inkingo muri Afurika muri uyu mwaka mu kwezi kwa Mata, muri iyi nama hakaba harimo kurebwa intambwe imaze guterwa muri uyu mugambi kugira ngo iyi ntego igerweho, kubera ko Afurika ifite intego yo kuba yavuye kuri 1% y’inkingo zikorerwa kuri uyu mugabane zihakoreshwa, bakazagera kuri 60% mu mwaka wa 2040.

    Ku itariki 26 Ukwakira 2021 hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Senegal na kompanyi ya Bion-Tech izwi cyane mu bijyanye no gukora inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer, aya masezerano akaba yaravugaga ko muri ibi bihugu byombi hagiye gutangira gukorerwa inkingo, by’umwihariko mu Rwanda hakazakorerwa urukingo rwa Covid-19, Malaria ndetse n’igituntu.

    source : https://ift.tt/3DxNXAK

  • Ikariso imwe ya Zari Hassan ngo ayigura miliyoni 3.5 #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yavuze ko abantu bamusebeje ko agira umwambaro umwe w’imbere w’umukara (ikariso) atari byo kuko ayifite myinshi kandi ihenze aho imwe igura miliyioni 3.5 z’amashilingi ya Uganda.

    Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya Zari arimo abyina maze ikanzu y’umweru yari yambaye ikazamuka, ku bwa mahirwe mabi ye igaragaza umwenda w’imbere yari yambayemo.

    Ni ikanzu y’umweru, imbere yari yambayeho umwenda w’umukara (black underwear), kuva icyo gihe yatangiye kuba igitaramo benshi bamunenga kwambara umwenda w’umukara mu ikanzu y’umweru.

    Nyuma yaje kumvikana avuga ko atari kwambara ikariso y’umweru mu ikanzu y’umweru ndetse ko abantu bagomba kujya bajyana n’ibigezweho.

    Ati 'Sinzi impamvu umwambaro wanjye w’imbere ari yo nkuru yakwirakwiye, abantu bibaza impamvu nari nambaye uw’umukara, nari namabaye ikanzu y’umweru, reka mbabwire mujye mukoresha ubwenye cyangwa inyurabwenge, ntabwo wakambara umwenda w’imbere w’umweru mu ikanzu y’umweru.'

    Abantu bakomeje kugenda bavuga kuri uyu mwambaro w’imbere wa Zari aho bamwe bavuze ko ari wo wonyine agira w’umukara.

    Aganira na Ayo TV yo muri Tanzania, Zari yavuze ko afite imyambaro y’imbere myinshi kandi iba ihenze bityo ko atari umwe nk’uko bivugwa.

    Ati 'ndi umugore w’umuherwe murabizi. Ntabwo ndi hano kwitaka ariko ndakora cyane ku bw’ubuzima bwanjye. Mbaho ubuzima abantu benshi bavuga ko buhenze, ariko ntabwo byoroshye. Benshi batewe urujijo n’ikariso yanjye y’umukara. Ndi hano kubisobanura, mfite nyinshi zifite ririya bara kandi nta nubwo zihendutse, buri imwe nyigura amadorali y’Amerika 978(miliyoni 3.5 z’amashilingi ya Uganda, hafi miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda).'

    Uyu mugore kandi yavuze ko umwambaro we w’imbere ubusanzwe uwambara inshuro eshatu gusa ubundi agahita awujugunya.

    Iyi foto niyo yazamuye impaka zose

    Ngo afite nyinshi zirabura kandi zihenze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikariso-imwe-ya-zari-hassan-ngo-ayigura-miliyoni-3-5