Category: Uncategorized

  • Byiringiro Lague wa APR FC yakoze ubukwe, Gen James Kabarebe yemera kububakira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yakoze ubukwe na Uwase Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ni ubukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

    Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021, ni nyuma y’uko bwagombaga kuba ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko buhurirana n’umukino ukomeye APR FC yari ifitanye na RS Berkane muri Maroc ku Cyumweru wa CAF Confederation Cup.

    Byabaye ngombwa ko uyu rutahizamu abanza gukina uyu mukino yanatsinzemo igitego ariko birangira basezerewe kuko RS Berkane yatsinze ibitego 2.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ukaba wabereye kuri Luxury Garden, Norvege.

    Byiringiro Lague akaba yari ashagawe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

    Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugunga Yves na Buregeya Prince.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, bahise bajya gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, byabereye nabyo muri Luxury Garden ari naho biyakiriye.

    Ubu bukwe bukaba bwatashywe na n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe.

    Gen James Kabarebe akaba yavuze ko nubwo atabatwerereye ariko agiye kububakira aho yavuze ko azabubakira inzu kandi nziza.

    Ati 'Lague na Kelia sinabatwerereye, impamvu ntabatwereye ndayibabwira, byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ntabyo muri butahane murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza nzabubakira kandi neza, nibyo bizabagirira akamaro kurusha ibi, nari mbizi ko hari abandi bazabikora na APR FC yarabikoze murabibona ariko njye nagira ngo nzabubakire, mubone intangiriro namwe muzubakira abandi.'

    Ubu bukwe kandi bwari bwitabiriwe n’abandi bantu batandukanye barimo Nshuti Domique Savion a Nsabimana Eric Zidane ba Police FC, Ntwari Fiacre umunyezamu wa APR FC.

    Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

    Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi byamamare, barakundanaga cyane ndetse n’isnhuti zabo za hafi zari zibizi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-wa-apr-fc-yakoze-ubukwe-gen-james-kabarebe-yemera-kububakira-amafoto

  • Dr Sabin yatangiye gukorwaho iperereza na RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatangiye gukora iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana wayobora Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC.

    Icyakora ari gukurikiranwa adafunze.

    Uru Rwego ntirwashatse gutangaza ibikubiye muri iryo perereza riri gukorwa.

    RIB iti 'Ku bw'inyungu z'iperereza kugeza ubu ntacyo twatangaza.'

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, nibwo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byasohoye itangazo rivuga ko DR Sabin yabaye ahagaritswe, ku mwanya w'Umuyobozi wa RBC kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

    Dr Sabin Nsanzizama yatangiye kuyobora RBC muri Byakanga mu mwaka wa 2019.

    The post Dr Sabin yatangiye gukorwaho iperereza na RIB appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/07/dr-sabin-yatangiye-gukorwaho-iperereza-na-rib/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dr-sabin-yatangiye-gukorwaho-iperereza-na-rib

  • Impinduka muri Miss World ninkumi 10 zishobo… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore usanzwe ukora mu by'imiti, ategura abakobwa bitabira amarushanwa y'ubwiza [Pageant Coach]. Ni we wateguye abakobwa bitabiriye Miss Supranational, ni nawe wateguye Miss Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda muri Miss East Africa iri kubera muri Tanzania n'abandi.

    Irushanwa rya Miss World riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico mu mpera z'Ugushyingo 2021, aho u Rwanda ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace.

    Riri kuba ku nshuro ya 70, ndetse umukobwa uzatorwa azasimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Christelle Mucyo yavuze ko mu myaka umunani ishize [Ubwo ni uguhera ku nshuro ya 62], iri rushanwa ryakoze impinduka mu buryo bugaragarira buri wese.

    Akavuga ko ibi bigaragarira ku gihe abakobwa bafata baryitegura. Ati 'Ubona ko ari irushanwa rikomeye cyane, aho n’abakobwa baryitabira usanga bafata amezi menshi yo kuryitegura mu buryo bwa kinyamwuga.'

    Akomeza ati 'Bazanyemo igice cya 'Head to head Challenge' aho abakobwa bakoreshwa ibiganiro, bakabazwa hagati yabo, bongeyemo n'agace ka Siporo no kumurika imideli ndetse no kwiyerekana muri 'Bikini'.'

    Ni irushanwa ryitabirwa n’abakobwa barenga ijana bavuye hirya no hino ku isi bahagaririye ibihugu n’imico yabo. Ingingo y’umuco ni nayo ituma benshi batavuga rumwe ku kwambara bikini aho usanga hari abatabikozwa harimo nk'u Rwanda.

    Ni irushanwa avuga ko ari iry'igiciro kinini, ku buryo hari abakobwa babuze ubushobozi bwo kuryitabira. Akomeza ati 'Iri rushanwa rinasaba ubushobozi mu buryo bw’amafaranga kuko hari nk’abari bafite amahirwe yo kwitwara neza ariko bataryitabiriye kubera inzitizi zimwe na zimwe harimo no kubura Visa.'

    Atanga urugero rw'abarimo Nyampinga wa Uganda n'uwa Tanzania bagowe no kwitabira iri rushanwa kubera kubura Visa, bikarangira uwa Uganda ari we ugiyeyo nabwo ku munota wa nyuma. Ni mu gihe abandi bamazeyo igihe, hari n'ibikorwa bibahesha amanota batangiye gukoraho.

    Christella avuga ko ashingiye ku isesengura yakoze yabonye buri mukobwa uri mu irushanwa yarakoze uko ashoboye mu myiteguro ye. Ati 'Bamwe ubona ko bafashe igihe cyo kwitegura, yaba ari imyenda batwayeyo, uburyo bifotoza, uburyo bavuga, bigaragaza ko byose babifitemo ubushobozi buhanitse.'

    Uyu mugore avuga ko kugeza ubu abakobwa 10 muri 116 bahatanye bashobora kuvamo Nyampinga w'Isi ari umukobwa uhagarariye Cote d'Ivoire [Yahize abandi muri Top Model Competition], U Bufaransa, U Buhinde, Venezuela, Indonesia Afurika y'Epfo, Mexico, Czech Republic, Colombia na Cameroon.

    Christelle abona Miss Ingabire Grace ari kwitwara neza, ariko 'hari byinshi atiteguyeho neza birimo nk'imyenda, uburyo bwo kwifotoza n'ibindi. Ati 'Gusa muri rusange aragerageza kandi akeneye ko Abanyarwanda bamushyigikira.'

    Irushanwa rya Miss World ryatangiye ku 24 Ugushyingo 2021 rizasozwa tariki 18 Ukuboza 2021. Abakobwa bagera ku 116 bavuye hirya no hino ku Isi bahagarariye ibihugu byabo, inzozi za buri wese ni ukuzatahukana ikamba.


    Christelle yavuze ko mu myaka umunani ishize, abategura Miss World bakoze impinduka zigaragarira buri wese

    Christelle Mucyo ukora ikiganiro ‘Ishya’ kuri Televiziyo Rwanda yagaragaje abakobwa 10 bashobora kuvamo Nyampinga w'Isi 2021


    Christelle avuga ko Miss Ingabire Grace ari kwitwara neza, ariko ko hari aho bigera ukabona ko atiteguye neza
    Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri Miss World, aha barimo bamusiga ibirungo by'ubwiza 'Make up'


    Ingabire Grace ntiyahiriwe mu gace ko kumurika imideli gakondo n'iyindi [Top Model Competition]- Aha yiyerekanaga mu gace k'umwambaro gakondo

    Abakobwa 116 barahatanira kuvamo Miss World 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112325/impinduka-muri-miss-world-ninkumi-10-zishobora-gutungurana-uko-christella-mucyo-abona-iri–112325.html

  • Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we U… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda igitego gitanga icyizere mu mukino APR FC yasezerewemo na RS Berkane yo muri Maroc, Byiringiro Lague yashyize hasi godiyo yambara imikenyero ajya gusaba umukunzi we bamaranye igihe bakundana. Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ahazwi nka Norvege.


    Byiringiro Lague w’imyaka 21 y’amavuko, tariki 30 Nzeri 2021 ni bwo yasezeranye na Uwase Kelia imbere y’amategeko. Mu mpera z’iki cyumweru gishize, ni bwo Byiringiro Lague yagomba kujya gusa Kelia ariko kubera umukino APR FC yari ifite bibangombwa ko iki gikorwa cyigiswa inyuma.


    Byiringiro Lague na Uwase Kelia bamenyanye mu 2018 ubwo Byiringiro Lague yari atangiye kuzamurwa mu ikipe ya mbere ya APR FC avuye mu irerero ryayo.



    Muri Nzeri Byiringiro Lague nibwo byiringiro Lague yasezeranye mu murenge


    Urukundo rwabo ntibaruhishe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112317/byiringiro-lague-yasabye-anakwa-umukunzi-we-uwase-kelia-amafoto-112317.html

  • Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko uwari umutoza wayo Masudi Djuma Irambona ahagaritswe by'agateganyo kubera umusaruro mubi yagejeje kuri iyi kipe.

    Nk'uko babitangaje babinyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports bemeje ko uyu mutoza azize umusaruro mubi.

    Bagize bati'Bitewe n'umusaruro udashimishije ikipe ifite, ubuyobozi bw'umuryango wa Rayon Sports buhagaritse by'agategayo umutoza mukuru Masudi Djuma Irambona mu gihe harimo kwigwa icyateye uwo musaruro udashimishije.'

    Bakomeje bashimangira ko iyi kipe igiye kuba ifitwe n'uwari umutoza wungirije Masudi Djuma, bati 'inshingano yarafite zibaye zihawe umutoza wungirije Lomami Marcel.'

    Uyu mutoza ahagaritswe nyuma yaho bivugwa ko Masudi yagiye agirana ibibazo n'abakinnyi bamwe na bamwe bo muri iyi kipe, ndetse hakiyongeraho ko atari yakabonye abakinnyi 11 abanzamo mu mikino iyi kipe ikina bityo bigatuma umusaruro ukomeza kubura.

    Masudi DJuma ahagaritswe muri Rayon Sports nyuma y'iminsi 143 yari amaze muri iyi kipe ayihawe nk'umutoza mukuru, kuko yashyize umukono ku masezerano tariki ya 17 Nyakanga 2021 icyo gihe akaba yari yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

    Uyu mutoza ahagaritswe nyuma y'imikino irindwi ya shampiyona amaze gukina akaba yaratsinze imikino 3, atsindwa 2 ndetse anganya indi 2, yinjije ibitego 10 atsindwa 9, akaba asize Gikundiro ku mwanya wa 4 aho ifite amanota 11.

    Umutoza Lomami Marcel uhawe gutoza Rayon Sports mu gihe kitazwi afite inshingano zo kugarura iyi kipe mu bihe byiza ahereye ku mukino bazakina n'ikipe ya Gorilla FC mu mpera z'iki cyumweru hakinwa umunsi wa 8 wa shampiyona y'u Rwanda.

    The post Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma azira umusaruro muke, iyi kipe ikaba yahawe Lomami Marcel wari umwungirije appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-yahagaritse-umutoza-wayo-masudi-djuma-azira-umusaruro-muke-iyi-kipe-ikaba-yahawe-lomami-marcel-wari-umwungirije/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-yahagaritse-umutoza-wayo-masudi-djuma-azira-umusaruro-muke-iyi-kipe-ikaba-yahawe-lomami-marcel-wari-umwungirije

  • Riderman, Mico The Best na Social Mula mu baz… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa umaze gusohora indirimbo ebyiri, avuga ko yiteguye gutaramira ku ivuko ariko kandi akagira n'akantu k'ubwoba muri we atekereza uko bazamwakira.

    Igitaramo cye azagikora tariki 24 Ukuboza 2021 kuri Palast Roch Hotel i Nyamata. Akavuga ko mu rwego rwo guseruka neza ku ivuko rye yitwaje abahanzi bazamufasha gususurutsa abafana be n'abakunzi b'umuziki.

    Bwiza avuga ko yatumiye umuraperi Riderman, Mico The Best bahuriye muri Kikac, Social Mula uzwi mu ndirimbo z'urukundo, Chris Eazy uzwi mu ndirimbo 'Amashu' na Kevin Skaa.

    Yabwiye INYARWANDA ko yiteguye kwigaragaza neza imbere y'abo ku ivuko rye. 

    Ati “Mbyiteguye neza. Ndiyumva neza, gusa ndiyumvamo akantu k'ubwoba, gutaramira abantu b’iwacu mfite n’amatsiko menshi y’ukuntu bazabyakira. Ukuntu babyiteguye, ukuntu bizaba bimeze ariko nziko bizagenda neza.'

    Uyu mukobwa yavuze ko muri iki gihe ari mu myiteguro imuganisha ku kuririmba muri iki gitaramo, kandi ko amatsiko ari menshi ahagaze imbere y’abantu b’iwabo.

    Bwiza wiga ibijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli muri Mount Kenya University, aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Yiwe'. 

    Uyu mukobwa yatsinze irushanwa ryiswe 'The Next Diva Indi Mbuto', bimufasha gusinya muri Kikac Music Label.


      

    Bwiza yagaragaje abahanzi bazamufasha kuganuza impano ye ku ivuko rye


    Bwiza avuga ko ageze kure imyiteguro yo gutaramira mu Karere ka Bugesera aho avuka

    Mico The Best ubarizwa muri Kikac Music Label ni umwe mu bazahekereza Bwiza 

    Riderman uherutse gusohora indirimbo yise 'Ndarisoma' yakoranye na Davydenko nawe azifatanya na Bwiza mu gitaramo cye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YIWE' YA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112328/riderman-mico-the-best-na-social-mula-mu-bazaherekeza-bwiza-gukorera-igitaramo-ku-ivuko-ry-112328.html

  • Dr.Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku buyobozi bwa RBC #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima [RBC],Dr Sabin Nsanzimana, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe,ryemeje ko Dr Sabin Nsanzimana yahagaritswe ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa RBC kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

    Ntabwo higeze hatangazwa ibyo uyu mugabo akurikiranyweho.

    Kuwa 30 Nyakanga 2019 nibwo Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro yagize Dr Sabin Nsanzimana Umuyobozi wa RBC imukuye k'umwanya w'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Sida n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Yagizwe Umuyobozi Mukuru w'iki kigo asimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne wakiyoboraga kuva muri Gashyantare 2016.

    Dr. Sabin Nsanzimana ni umuganga w'inzobere mu guhangana n'icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Yize kandi amasomo yo ku rwego rw'ikirenga mu bijyanye n'ibyorezo (Philosophy in Epidemiology) muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-sabin-nsanzimana-yahagaritswe-by-agateganyo-ku-buyobozi-bwa-rbc

  • Masudi Djuma yahagarutswe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwahagaritse umutoza Masudi Djuma kubera umusaruro muke.

    Itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukuboza 2021 rivuga ko “Masudi yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’ikipe kubera umusaruro muke.”

    Rikomeza rigira riti “Umutoza wungirije, Lomami Marcel, ni we usigarana inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo.”

    Kuri ubu, Rayon Sports ifite amanota 11 mu mikino irindwi imaze gukinwa muri Shampiyona ndetse yabonye amanota ane muri 12 iheruka gukina.

    Inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abahagarariye abakinnyi barimo Kapiteni w’Ikipe Muhire Kevin ku wa Mbere ni yo yafatiwemo umwanzuro ko Masudi Djuma yirukanwa.

    Iyi nama yabaye nyuma y’umunsi umwe Rayon Sports itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu gihe mu minsi 10 yabanje, yari yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1.

    Hagati yo gutakaza iyi mikino ibiri ikomeye, Rayon Sports yatsinze bigoranye Etoile de l’Est igitego 1-0 mu gihe yatakaje amanota i Rusizi ubwo yanganyaga na Espoir FC ibitego 2-2.

    Mu mikino itatu ibanza, iyi kipe yari yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0, inganya na Rutsiro FC ibitego 2-2 mu gihe yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1.

    Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukuboza, aho izakira Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona.

    Masudi Djuma yagizwe Umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya kabiri muri Nyakanga uyu mwaka, ni nyuma y’uko yari yarayitoje hagati ya 2016 na 2017, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.

    Mu gihe gito yari amaze mu nshingano, yakunze kuvuga ko afite ikipe ikiri kwiyubaka kuko mu myaka ibiri ishize ntayari ihari ndetse ubwo yatangiraga gutoza muri Nzeri uyu mwaka, yahasanze abakinnyi batari ku rwego rwayo.

    Gusa, na we avugwaho kudacana uwaka na bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Rayon Sports ndetse no kutumva abatoza bamwungirije nubwo yabihakanye.

    Uyu mugabo w’imyaka 44, yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1998, akinira APR FC imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports.

    Mu 2003 ni bwo yerekeje muri Rayon Sports maze mu 2004 ayifasha gutwara Shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza muri Seychelles mbere yo kugaruka mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.

    Masudi yaretse gukina ruhago mu 2010 ari muri Inter Stars, agana mu butoza.
    Rayon Sports ni yo kipe yabereye umutoza mukuru guhera muri Gashyantare 2016 ubwo yayisigaranaga nyuma y’igenda rya Ivan Minnaert, ayihesha Igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 n’Igikombe cy’Amahoro cya 2016.

    Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu 2017, yabaye umutoza wungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ahava asubira mu Rwanda mu mpeshyi, aho yagizwe Umutoza wa AS Kigali.

    Yayibayemo amezi ane gusa, yirukanwa kubera umusaruro muke mu gihe yagiye muri Bugesera FC mu Ugushyingo 2019 nyuma yo kuva muri Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko na yo ikaba itaramwongereye amasezerano ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2019/20.

    Ahandi yatoje ni muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, aho yari umutoza wungirije ndetse no mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu 2015.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-djuma-yahagarutswe

  • Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we mu muhango yaberewemo Parrain na Butera Andrew #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa Lague bwagombaga kuba kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize busubikwa kugira ngo ajye gufasha ikipe ye mu mukino yari ifite mu mpera z’icyumweru gishize.

    Byiringiro Lague mu muhango wo gusaba no gukwa umukunzi we, yari aherekejwe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

    Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable n’abandi.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, haraba umuhango gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko aheruka kubatirizwamo, ni mu gihe abatumiwe bari bwakirirwe muri Luxury Garden.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Byiringiro-Lague-yasabye-anakwa-umukunzi-we-mu-muhango-yaberewemo-Parrain-na-Butera-Andrew

  • Masudi Djuma umaze iminsi atsindwa yahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports mu itangazo bwashyize kuri Twitter y’iyi kipe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021.

    Iri tangazo ritangira rivuga impamvu uyu mutoza Masudi Djuma yahagaritswe ko ari ukubera umusaruro udashimishije wari uri gutangwa n’iyi kipe.

    Iri tangazo rigira riti 'Bitewe ni umusaruro udashimishije ikipe ifite, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagaritse by’agategayo umutoza mukuru Masudi Djuma Irambona mu gihe harimo kwigwa icyateye uwo musaruro udashimishije.'

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Inshingano yarafite zibaye zihawe umutoza wungirije Romami Marcel.'

    Masudi Djuma umaze iminsi atitwara neza mu mikino ya Rayon Sports iheruka gukina irimo uwo yatsinzwemo na APR FC 2-1 ndeste n’uwo iherutse gutsindwamo na Kiyovu Sports.

    Uyu mutoza udakunze kuripfana, mu minsi ishize yavuze ko ubu Rayon Sports bari kuyubaka kuko umwaka ushize yasaga nk’itariho.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo wakubaka ikipe mu mezi abiri gusa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Masudi-Djuma-umaze-iminsi-atsindwa-yahagaritswe-n-ubuyobozi-bwa-Rayon