Category: Uncategorized

  • Kenya: Umupolisi yishe abantu 6 arangije ariyica #rwanda #RwOT

    Muri Kenya, umupolisi yishe abantu 6 abarashe mu murwa mukuru Nairobi, arangije nawe ariyica nk'uko polisi y'icyo gihugu ibitangaza.

    Uwo mupolisi yarashe umugore we amwicira mu rugo rwabo. Yahavuye atwaye imbunda y'akazi yo mu bwoko bwa AK-47 agiye kuyirashisha abandi bantu bane, nk'uko ishami rishinzwe iperereza muri Kenya ryabitangaje ku rubuga rwa Twitter. Ryavuze ko uwo mupolisi yari yariye karungu atakigendera ku mabwiriza y'akazi asanzwe amugenga.

    Francis Wahome, ukuriye ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Dagoretti ko muri Nairobi, yatangaje ko abandi bantu babiri babikomerekeyemo.

    Yanze kugira icyo avuga ku cyateye uwo mupolisi iyo myitwarire. Gusa yavuze ko iperereza rikomeje mu ibanga kandi ririmo ibintu byinshi adashobora gutangariza abanyamakuru.

    Umuturage w'akarere ka Dagoretti witwa Lameck Alaka yavuze ko mbere y'uko uwo mupolisi amisha urusasu ku bantu, imodoka akeka ko ari iya polisi yabanyuzeho, ihagarara imonota 20, nyuma uwitwa Ben arasohoka, afite imbunda ya AK-47 ahita ayisharija abamishaho urusasu.

    Ubuyobozi bwa polisi buvuga ko kugeza ubu uyu mupolisi yari asanzwe akora akazi neza kandi ko imyitwarire nk'iyi itari yarigeze imugaragaraho.

    Umunyamakuru w'ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters) yavuze ko abaturage b'aho byabereye batwitse amapine ashaje mu gikorwa cyo kugaragaza uburakari bw'ibyabaye.

    Reuters

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-umupolisi-yishe-abantu-6-arangije-ariyica

  • Banze gushyingura Pasiteri umaze amezi 3 apfuye ngo bategereje ko azuka #rwanda #RwOT

    Umupasitori uzwi cyane wo muri Afrika yepfo,umaze amezi atatu apfuye,ntarashyingurwa kubera ko umuryango we ugitegereje izuka rye.

    Nk'uko IOL ibitangaza, umurambo wa Pasiteri Siva Moodley uracyabitswe mu buruhukiro bwihariye kuko umuryango we wizeye ko azagaruka avuye mu bapfuye.

    Uyu mukozi w'Imana, washinze Itorero rya Miracle Centre rifite icyicaro i Johannesburg, yapfuye muri Kanama azize indwara. Ariko umubiri we umaze uracyabitse aho gushyingurwa.

    Mu kiganiro na City Press, umuyobozi w'ubwo buruhukiro yavuze ko umuryango wa Moodley n'abagize itorero rye banze kumushyingura aho bari gusengera izuka rye nyuma y'urupfu rwe.

    Yavuze kandi ko ibiganiro n'umuryango wa Moodley bitahagaze,azasaba inama njyanama y'umujyi wa Johannesburg gushyingura pasiteri nk'umukene.

    Nyuma yaje kuvuga kandi ko umuryango wa Moodley wamusabye kutavugana n'abanyamakuru.

    Ati'Afite abavandimwe batatu na bashiki be babiri. Batangajwe n'ibyabaye. Ntibashoboraga kubona umurambo we. Ntacyo bazi ku byabaye. Icyo bazi n'ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga. Imbuga nkoranyambaga ze zirakora nkaho akiri muzima kandi azazuka mu bapfuye “, ibi bikaba byavuzwe n'abegereye uyu muryango.

    Bakomeje bati'Yari umuntu w'Imana. Yari umuntu mwiza wubahwa kandi uzwi cyane. Umuryango ugomba gusobanura ibintu agashyingurwa mu cyubahiro. Ndumva ko urupfu rwe rwashegeshe umuryango we,ariko bagomba gukora igikwiye.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/banze-gushyingura-pasiteri-umaze-amezi-3-apfuye-ngo-bategereje-ko-azuka

  • Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse Umutoza wayo mukuru, Masudi Djuma Irambona kubera kutitwara neza muri shampiyona imaze gukinwa imikino 7 ariko akaba afitemo amanota 11 gusa.

    Uyu mutoza w'Umurundi wari wahawe akazi mbere y'uko shampiyona itangira,ntiyahiriwe n'urugendo muri iyi kipe kuko yatsinzwe n'abakeba b'ibihe byose aribo Kiyovu Sports na APR FC.

    Mu butumwa ikipe ya Rayon Sports yashyize kuri Twitter yayo,yagize iti “Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi Djuma Irambona yahagaritswe n'ikipe kubera umusaruro muke.

    Iyi kipe yakomeje ivuga ko Lomami Marcel wari umutoza wungirije ariwe ugiye kuba ayitoza by'agateganyo mu gihe gito.

    Muri shampiyona,Masudi yari amaze gutoza imikino 7, atsinze 3 anganya 2 atsindwa 2.

    Imikino yose hamwe yatoje Rayon Sports ni 17,aho yatsinda 7 ,anganya 5,atsindwa izindi 5.Yinjije ibitego 16,yinjizwa 16.Yarangije imikino 7 atinjijwe igitego.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza, Komite ya Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe bakomeye barateranye, bafata umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma kubera umusaruro mubi.

    Bivugwa ko abakinnyi barimo Youssef Rhab,Muhire Kevin,Nizigiyimana Abdul Karim uzwi nka Makenzi na Habimana Hussein bahuye n'ubuyobozi ku munsi w'ejo bagirana inama ku byerekeye umusaruro mubi uri mu ikipe.

    Muri iyi nama y'igitaraganya ngo haganiriwemo n'ibishobora kuzahabwa uyu mutoza wari ugifite amasezerano arenze umwaka muri iyi kipe ikundwa kurusha izindi mu Rwanda.

    Rayon Sports yanatangiye gushaka umusimbura wa Masudi, aho bikomeje kuvugwa ko Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia ari we ushobora kuzaba umutoza mushya wa Rayon Sports mu minsi iri imbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yahagaritse-umutoza-wayo-masudi-djuma

  • Lewandowski wababajwe no kutegukana Ballon d… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo nibwo Messi yegukanye Ballon d'Or ya 7 itaravuzweho rumwe, kubera ko benshi bakurikira umupira w'amaguru barimo abatoza, abawukinnye ndetse n'abafana bose bavuga ko igihembo cy'uyu mwaka cyari gikwiye guhabwa Robert Lewandowski.

    Uyu munya-Pologne yahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or mu mwaka ushize wa 2020, ariko iki gihembo gikurwaho kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije abatuye Isi.

    Ubwo Messi yahabwaga iki gihembo, yavuze ko Lewandowski akwiye igihembo cya 2020, asaba France Football gusuzuma niba bagira icyo bamugenera.

    Yagize ati 'Mu mwaka ushize, buri wese yabonaga ko ari wowe wari ukwiye igihembo. Ndatekereza ko France Fooball ikwiye kuguha Ballon d'Or ukwiye'.

    Ntabwo aya magambo ya Messi yashimishije Lewandowski kuko yabifashe nk'agasuzuguro ndetse biranamubabaza cyane.

    Aganira na Kanale Sportowym, uyu munya-Pologne yagize ati' Sinigeze nshishikarira kubona igihembo cya 2020. Nifuza ko ibyo Messi yavuze yabishyiramo ukuri akavuga ijambo rizima nk'umukinnyi ukomeye aho kuvuga ijambo ritarimo ikintu na kimwe'.

    Abajijwe uko yakiriye kudahabwa Ballon d'Or 2021, Lewandowski yagize ati: “Numvise mbabaye. Sinshobora kubihakana. Sinshobora kuvuga ko nishimye, ku rundi ruhande. Mfite umubabaro.

    Guhangana bya hafi cyane na Messi, birumvikana ko nubaha uko akina n'ibyo yagezeho. Gusa kuba narashoboye guhangana na we binyereka urwego nashoboye kugeraho”.

    Lewandoski yatsinze ibitego 130 mu mikino 108 yakinnye kuva umwaka w'imikino wa 2019/20 utangiye, akaba ari imbere mu bakinnyi bitwaye neza ndetse bari bakwiye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi ku Isi.

    Muri uyu mwaka wa 2021 nta kidasanzwe Messi yakoze uretse gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Copa America gikinirwa muri Amerika y'Epfo.

    Messi yegukanye Ballon d’Or ya karindwi itaravuzweho rumwe

    Lewandowski yatangaje ko atashimishijwe n’amagambo Messi yamuvuzeho ubwo yahabwaga Ballon d’Or 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112335/lewandowski-wababajwe-no-kutegukana-ballon-dor-2021-yikomye-messi-112335.html

  • Umugabo yakoze agashya ahishura ko agiye gushyingiranwa n'abagore 3 batwite icyarimwe #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Leta ya Delta bivugwa ko arimo kwitegura gukora ubukwe n'abagore 3 bose yateye inda ubu bakaba bakuriwe cyane.

    Umwe mu bakoresha Twitter witwa @MrsZanga yatangaje ko uyu mugabo wo muri Nigeria yitegura gushyingiranwa icyarimwe n'aba bagore 3 bamutwitiye inda z'imvutse ndetse ko bimuteye ishema.

    Uyu aje akurikira undi mugabo nawe ukomoka muri Delta wateye intambwe idasanzwe arongora abagore babiri batwite ku munsi umwe nawe wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize.

    Mu gusangiza ibisa nk'ifoto y'integuza y'ubukwe bw'uyu mugabo ugiye gushyingiranwa n'abagore 3 batwite, netizen yanditse iti:

    'Undi mugabo wo muri Delta yiteguye kurongora abakunzi be batatu (3) batwite.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yakoze-agashya-ahishura-ko-agiye-gushyingiranwa-n-abagore-3-batwite

  • Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru Masud… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo Rayon Sports yasohoye itangazo rivuga ko yamaze guhagarika umutoza mukuru Masudi Djuma kubera umusaruro mubi yagaragaje mu mikino irindwi iyi kipe imaze gukina muri uyu mwaka w'imikino. Uyu mutoza akaba yahagaritswe igihe kitazwi muri Rayon Sports.

    Inyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yagize iti' Umutoza mukuru wa Rayon Sports Masudi Djuma Irambona yahagaritswe n'ubuyobozi bw'ikipe kubera umusaruro mubi. Umutoza wungirije Romami Marcel niwe ugiye gusigarana inshingano by'agateganyo'.

    Rayon Sports imaze gukina imikino Irindwi muri shampiyona y'u Rwanda 2021-22, yatsinze imikino itatu, itsindwa ibiri ndetse inanganya imikino ibiri, ifite amanota 11/21.

    Imikino itatu Rayon Sports yatsinze harimo uwa Mukura i Kigali, Bugesera i Kigali, na Etoile de l'Est i Kigali, mu mikino yanganyije harimo uwa Rutsiro i Rubavu na Espoir FC i Rusizi.

    Rayon Sports yatsinzwe imikino ibiri yari ingenzi ku barayon, kuko ari imikino y'abakeba abafana baba bategerejeho ibyishimo, aho yabanje gutsindwa na APR FC nyuma yongera gutsindwa na Kiyovu Sports nayo imaze kuyigira insina ngufi muri iyi myaka ibiri ishize.

    Gutsindwa na APR FC byazamuye umujinya w'abafana ba Rayon Sports idaheruka igikombe, bagaragaje akababaro kabo ndetse binavugwa ko banatoboye amapine y'imodoka y'umutoza Masudi Djuma.

    Bidateye kabiri, Rayon Sports yongeye gutsindwa na mukeba wayo Kiyovu Sports ibitego 2-0, bishyira mu mwijima abakunzi b'iyi kipe batekereza kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Uyu musaruro w'uyu mutoza w'umurundi utamaze igihe kirekire agarutse muri Rayon Sports, watumye buri ruhande ruhaguruka kugira ngo hashakwe umuti ugarura ikipe mu mujyo w'intsinzi.

    Biravugwa ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza, Komite ya Rayon Sports na bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe bateranye, bafata umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma kubera umusaruro mubi.

    Muri iyi nama y'igitaraganya, haganiriwemo n'ibishobora kuzahabwa uyu mutoza wari ugifite amasezerano arenze umwaka muri iyi kipe 'ikundwa kurusha izindi' mu Rwanda.

    Rayon Sports yanatangiye gushaka umusimbura wa Masudi, aho bikomeje kuvugwa ko Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia ari we ushobora kuzaba umutoza mushya wa Rayon Sports mu minsi iri imbere.

    Masudi Djuma ari mu muryango usohoka muri Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112333/rayon-sports-yahagaritse-umutoza-mukuru-masudi-djuma-112333.html

  • Burundi: Inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya… – #rwanda #RwOT

    Prosper Bazombanza (Vice president w'Uburundi), yavuze ko 69 bakomeretse, harimo 34 bari kuvurirwa ku bitaro, abandi 35 bakaba bakomeretse byoroheje kandi ko bavuwe bagasubizwa  kuri gereza.
     

    Umwe mu mfungwa yavuze ko imodoka zishinzwe kuzimya umuriro zahageze ariko zigasanga ibyononekara byarangije kononekara, kuko umuriro watangiye bakiryamye kandi wari mwinshi.

    Umuntu utashatse ko amazina ye amenyekana  yavuze ko abaforomo bose bo ku bitaro bikuru bya Gitega bari batumweho kugira ngo bafashe gukuramo abahasize ubuzima n’abakomeretse.

    Gereza ya Gitega ifite ubushobozi bwo gufunga abantu 400 ariko ikaba kuri ubu yari irimo imfungwa zirenga igihumbi, ubwo mu kwa 11 uyu mwaka ACAT-Burundi, Ishirahamwe ryo kurwanya iyicarubozo ryabitangazaga.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Iwacu, si ubwa mbere inkongi yibasira iyi gereza  kuko uyu mwaka nabwo indi nkongi yarabaye, gusa ntihagira uhasiga ubuzima.


     

    Abantu batandukanye ubwo barebaga ibyabaye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112332/burundi-inkongi-yumuriro-yibasiye-gereza-ya-gitega-yahitanye-abantu-38-abandi-benshi-barak-112332.html

  • Dr Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku mwa… – #rwanda #RwOT

    Dr. Sabin Nsanzimana yahagaritswe hashingiwe ku biteganywa n’Iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, 50(b). Ni itangazo ryateweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Dr. Sabin Nsanzimana yari Umuyobozi Mukuru wa RBC kuva tariki 29 Nyakanga 2019 ubwo yahabwaga izi nshingano n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni inshingano yagiyeho asimbuye Dr Conco Umutesi Jeanine wayoboye iki kigo kuva mu 2016 mu kwezi kwa Kabiri (Gashyantare).

    Mbere y’uko ahabwa kuyobora RBC, Dr Nsanzimana yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Dr. Sabin Nsanzimana ni umuganga w'inzobere mu guhangana n'icyorezo cya SIDA. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Dr. Sabin Nsanzimana yahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RBC

    Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba w’uyu wa Kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112331/dr-sabin-nsanzimana-yabaye-ahagaritswe-ku-mwanya-wumuyobozi-wa-rbc-112331.html

  • Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga RBC yahagaritswe ku mirimo ye mu buryo butunguranye #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 07 Ukuboza 2021, rivuga ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul ashingiye ku itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, imuha ububasha bwo gushyiraho no kuvanaho abayobozi b'ibigo bya Leta ndetse n'ibiyishamikiyeho bifite ubuzima Gatozi, yabaye ahagaritse Dr Sabin Nsanzimana ku mwanya w'Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima-RBC, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

    Dore uko itangazo ryashyizwe kuri Twitter rivuga;

    Dr Sabin Nsanzimana, yari umuyobozi wa RBC guhera mu mwaka wa 2019 ubwo yasimburaga Dr Condo Jeanine. Mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari muri iki kigo cya RBC nk'umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya SIDA.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/dr-sabin-nsanzimana-wayoboraga-rbc-yahagaritswe-ku-mirimo-ye-mu-buryo-butunguranye/

  • Kamonyi: Meya Dr Nahayo araburira uzahirahira kwaka umuturage'Ruswa' akeneye Serivise #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mushya w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, avuga ko nta muturage ukwiye kwakwa ikiguzi cya serivisi yaka, ko ndetse umukozi uzagaragarwaho n'iyi migenzereze bizamugora kurushaho kuko ruswa ijyana n'akarengane kandi akaba ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Mu kiganiro Meya Dr Nahayo yahaye intyoza.com, avuga ko umuturage akwiye kujya ku isonga kuko ibimukorerwa byose bigomba kuba bimushingiyeho. Yagize ati' Icyo dushishikariza abaturage bacu, turabibutsa ko badakwiye kugira ikiguzi batanga kugirango bahabwe serivisi kuko ni akarengane kuba wakwishyura ibyo wemererwa n'amategeko'.

    Meya Dr Nahayo, yibutsa ko utanga serivisi wese akwiye kujya yishyira mu mwanya wa mugenzi we umugana aje kumwaka serivisi mu gihe nawe yaba ayatswe agasabwa kwishyura ikiguzi nawe yaka umugannye.

    Yagize ati' Ese wowe waka iyo ruswa cyangwa icyo kiguzi, uramutse ugiye gusaba serivisi bakakwaka iki kiguzi waka abandi wagitanga?, niba rero wowe utagitanga ntabwo ukwiye kucyaka nawe'.

    Yongeraho ko yifuza ko buri muturage ujya kwaka serivisi mu nzego z'ubuyobozi kuva mu mudugudu kugera ku rwego rw'akarere ntawe ukwiye gutinzwa mu gihe yujuje ibisabwa byose, ko utinza serivisi akwiye kubiryozwa.

    Meya Dr Nahayo yagize ati' Twifuza ko buri muturage akwiye guhabwa serivisi ku gihe kuko yujuje ibyo asabwa byose, ariko na none wowe urenganya mugenzi wawe akugannye uba ukwiye kubiryozwa kuko ntukwiye guhembwa amafaranga ya Leta ngo wongereho n'ayo wiba abaturage. Urimo kumunga ubukungu bwe wenda nawe adafite'.

    Mu bindi Meya Dr Nahayo agarukaho, avuga ko ajya kwiyamamaza yari afite imirongo  migari yo kureba ibituma abaturage basubira inyuma mu iterambere aho kuzamuka, kureba uko serivisi ahabwa zaba nziza cyane maze ibyo akora akabikora yishimye kuko ngo iyo yatswe ruswa aba amaze gutabwa mu karengane kandi icyifuzwa ari ugushakira ineza abaturage nabo bakagira uruhare mu bibakorerwa bishimye.

    Ashimangira ko ntawe ukwiye kugura serivisi, ko uhuye n'ikibazo nk'icyo akwiye kubimenyesha inzego bityo ushaka ruswa agatabwa muri yombi hakiri kare kuko ibyo akora yihishe byitirirwa benshi kandi byakozwe n'umuntu umwe bityo icyasha kikajya kuri benshi barengana.

    Mu bihe bitandukanye ndetse na n'uyu munsi mu Karere ka Kamonyi, hari abaturage bagiye bagaragaza ko hari serivisi basaba ntibazibonere igihe, bagasiragizwa ngo bakunde bibwirize, bigafata igihe hagamijwe kubaka ruswa, aho kenshi hatungwa urutoki mu itangwa ry' ibyangombwa byo kubaka ndetse n'izindi serivisi zitangirwa mu biro by'ubutaka kimwe n'ahandi abaturage bagenda bagaragaza ko babangamiwe na serivise mbi bahabwa ziganisha ku kwereka umuturage ko asabwa kwibwiriza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-meya-dr-nahayo-araburira-uzahirahira-kwaka-umuturageruswa-akeneye-serivise/