Category: Uncategorized

  • Ihere ijisho uburanga bw'abanyampinga bahagarari u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza atandukaye ari kuba[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi hari kuba amarushanwa y'ubwiza atandukanye akomeye ku Isi , Hari bayanyampinga b'u Rwanda baruserukiye bashaka inkuga yaburi munyarwanda wese ,kugirango bakomeze guhesha ishema igihugu cyabo .

    Muri abo banyampinga twavugamo Ingabire Grace ahagarariye u Rwanda muri Miss World iri kuba kunshuro ya 70 iri kubera Mu gihugu cya Puerto Rico , Umunyana Shanitah witabiriye irushanwa rya miss Miss East Africa ryateguwe n'abarimo uwabye nyampinga w'u Rwanda muri 2016 Miss Mutesi Jolly na Umwiza Phiona witabiriye Miss University Africa iri kubera mu gihugu cya Nigeria.

    Miss Grace yamaze kugera aho abanyarwanda n'inshuti zarwo babasha kumushyigikira kugirango azaheshe u Rwanda ishema muri aya marushanwa ya Miss Wolrd , binyuze mu gushyira 'Mobistar' muri telephone (download mobistar app) bikorwa ku buntu ukamutora ukanibuka gukanda like ku mashusho n'amafoto asangiza abamukurikira ku mbuga bimwongerera amahirwe.

    Naho gushyigikira Umunyana Shanita na Umwiza Phiona n'ukwifashisha imbuga nkoranyambaga z'amarushanwa bahatanyemo ukagaragaza ko ubashyigikiye, binyuze mu gukunda amafoto yabo ibizwi nka 'Like', ugutanga ibitekerezo bizwi (Nka Comment) n'ibindi.

    Umunyana Shanita uri guhatanira ikamba rya Miss East Africa
    Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda, avuga ko akora ibikorwa by'urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw'imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.

    Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y'ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y'Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-abanyampinga-bahagarari-u-rwanda-mu-marushanwa-y

  • Amagambo yavuzwe na Papa Francis ku cyaha cy'ubusambanyi akomeje kwibazwaho na benshi #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yagarutse cyane mu binyamakuru kubyo yavuze ku cyaha cy'ubusambanyi, avuga ko 'atari cyo kibi cyane', nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters. Ni nyuma yo kwegura k'Umusenyeri mu Bufaransa.

    Kuwa mbere ari mu ndege, Papa Francis yabibwiye abanyamakuru bagendana ari mu rugendo agana muri Cyprus n'Ubugiriki ubwo yariho agira icyo avuga ku kwegura kwa Arkepiskopi wa Paris, Michel Aupetit.

    Ibyo yatangaje, biri kuvugwaho cyane mu bitangazamakuru ku isi no kumbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize Musenyeri Aupetit yatanze ubwegure bwe bwemerwa na Papa.

    Impamvu zo kwegura kwe nkuko BBC ibitangaza, ntizatangajwe byeruye ariko byakomeje kunugwanugwa ko zirimo umubano udasanzwe yagiranye n'umugore mbere y'uko agirwa Arkepiskopi wa Paris.

    Kuri ibyo, Papa Francis yavuze ko yemeye ukwegura kwa Aupetit kubera ko atakoze icyaha ahubwo kuko ibyamuvuzweho byatumye adashobora gukomeza gutegeka diyoseze.

    Muri video yatangajwe, Papa Francis yumvikanye avuga ko ibyaha by'umubiri koko ari ibyaha ariko bidakomeye nk'ibyaha nk'urwango no kwikuza.

    Musenyeri Aupetit yasabye imbabazi kubera uwo mubano we n'umugore. Amategeko y'abihaye Imana muri Gatolika ababuza gushaka umugore. Aupetit w'imyaka 70 yahakanye ko yagiranye imibonano mpuzabitsina n'uwo mugore utaratangajwe, ariko yemeye ko imyifatire ye ishobora kuba itari isobanutse.

    Papa Francis yabwiye abanyamakuru ati: 'Byari ukurenga ku itegeko rya gatandatu (Ntugasambane) ariko si ryose, gukorakora gutoya rimwe, massage ku munyamabanga we, ni ibyo ashinjwa…Aho hari icyaha ariko si cyo kibi cyane'.

    Yongeyeho ko buri wese ari umunyabyaha, nawe ubwe. Ati: 'Yaciriwe (Aupetit) urubanza, ariko na nde? N'ibivugwa na rubanda, n'ibihuha…ntiyari agishobora gutegeka'. Yongeraho ati: 'Nemeye kwegura kwa Aupetit bidashingiye ku ukuri kwa altari, ahubwo ku ukuri kwa altari y'uburyarya.'

    Papa yavuze ko atarabona amakuru yose arambuye kuri kiriya kibazo, ariko azayahabwa n'abasenyeri b'Ubufaransa ubwo bazasura Vatican ngo baganire kuri raporo iheruka ku myifatire mibi ivugwa ku bihaye Imana.

    Kuwa gatanu w'icyumweru gishize, Padiri Wenceslas Munyeshyaka w'umunyarwanda, yahagaritswe ku kuba Padiri wa paruwasi ya Brionne nyuma y'uko bimenyekanye ko yemeye mu nzego z'ubutegetsi ko ari se w'umuhungu wavutse mu kwa karindwi 2010.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/amagambo-yavuzwe-na-papa-francis-ku-cyaha-cyubusambanyi-akomeje-kwibazwaho-na-benshi/

  • Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka igonga umuntu ahita ajyanwa kwa muganga (AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Imodoka y’ikipe ya Kiyovu Sports, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakoze impanuka i Nyamirambo aho yagonze umuntu wagendaga n’amaguru agakomereka ku kuguru.

    Iyi mpanuka amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos, yari itwaye abakinnyi b’iyi kipe gukora imyitozo kuri Stade ya Kigali yitegura umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona bazakinamo na Gasogi United ku Cyumweru.

    Iyi modoka yaje kugira ibyago umushoferi agonga umunyamaguru wahise akomeka ku kuguru, bahise bitabaza polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Polisi yaje irapima maze uyu mugabo wagozwe ajyanwa kwa muganga ni mu gihe imodoka nayo yakomeje itwara abakinnyi gukora imyitozo.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo yumve niba bakurikiranye uwo muntu wajyanywe kwa muganga n’uko yaba amerewe, ntibyakunze kuko perezida w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Yakoreye impanuka Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos

    Uwo mugabo wicaye ni we wagonzwe

    Polisi yahise ihagera irapima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imodoka-ya-kiyovu-sports-yakoze-impanuka-igonga-umuntu-ahita-ajyanwa-kwa-muganga-amafoto-video

  • Kenya: Hitezwe kandidature ya Raila Odinga mu matora ya 2022 #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'abambari ba Raila Odinga buzuye muri stade ya Kasarani mu munsi ukomeye, ahuriramo n'abambari ba perezida uhuru Kenyatta, aho ashobora gutangaza ko aziyamamariza gutegeka iki Gihugu mu mwaka utaha wa 2022.

    Ibitangazamakuru byo muri Kenya byanditse ko uyu umwanzuro witezwe kuva mu ihuriro rya Azimio la Umoja riri kubera kuri stade ya  Kasarani mu murwa mukuru Nairobi, rihuje abasaga 60.000.

    Azimio la Umoja  ni  ihuriro rihuriweho nabo mu ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) rya Odinga  n'abambari ba Perezida Uhuru Kenyatta, rigamije gushyira hamwe imbaraga mu gushyigikira Raila Odinga mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2022 gusa.

    Raila Odinga yabwiye Citizen TV ko agereranya igikorwa kiri kuba uyu munsi nk'ubukwe, bityo ko abanya-Kenya bagomba kubitegerezanya amatsiko, kuko haza kuvamo ibizakemura ibibazo byinshi bibangamiye igihugu.

    Odinga yakomeje avuga ko nubwo uyu mwaka wa 2021 waranzwe n'ibibazo byinshi, ariko ngo amakuba abanziriza umunezero kandi umucyo ugiye gutangira kugaragara kuva mu mpera z'uyu mwaka.

    Mbere yo kwerekeza i Kasarani, Odinga na we yashimangiye ko iryo huriro ryashakaga guharanira ubumwe bw'Abanyakenya bose, harimo n'abo bahanganye ku buryo ibizakemurwa byose bizibanda ku guhuza igihugu muri rusange.

    The post Kenya: Hitezwe kandidature ya Raila Odinga mu matora ya 2022 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/10/kenya-hitezwe-kandidature-ya-raila-odinga-mu-matora-ya-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-hitezwe-kandidature-ya-raila-odinga-mu-matora-ya-2022

  • Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda arizeza guteza imbere ishoramari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Khan yahuriye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana mu biro bye aho baganiriye ku mishinga itandukanye n’amahirwe aboneka muri iyo Ntara y’Iburasirazuba.

    Guverineri Gasana yeretse Ambasaderi Khan amahirwe ari mu Ntara abereye umuyobozi irimo guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, inganda n’ubukerarugendo.

    Ambasaderi Amir Khan yiyemeje ubufatanye mu kuzamura ubuhahirane mu ishoramari.

    source : https://ift.tt/3pMvLhU

  • Barasabwa kudahishira ihohoterwa ribera mu bipangu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muryango uvuga ko wifatanyije n’inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera mu bukangurambaga bw’iminsi 16 burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’impamvu ziritera.

    Umukozi wa Federation ‘Handicap International’ witwa Umurungi Chantal avuga ko n’ubwo intego y’ubukangurambaga isaba buri wese kudaceceka mu gihe akorewe ihohoterwa cyangwa abonye aho rikorerwa, nta buryo abari mu bipangu by’ingo z’abifite bashobora gusohoka cyangwa gusakuza ngo abantu bamenye ko barimo guhohoterwa.

    Ati “Mu ngo zifite ubushobozi, ihohoterwa rikorerwa mu miryango ntabwo rivugwa kubera icyubahiro cya ba nyirazo, ugasanga ni ihohoterwa ryaheze mu bipangu ridashobora gusohoka, ibipangu bibuza inshuti z’umuryango n’abashinzwe umugoroba w’umuryango kwinjiramo, ndetse n’ababirimo bibabuza kujya guterana n’abandi”.

    ‘Federation Handicap International’ ivuga ko mu mirenge itandatu ikoreramo y’uturere twa Rutsiro na Gasabo hamaze kuboneka abakorewe ihohoterwa bagera ku 3,954 kuva mu myaka ine ishize, barimo abagore 2,304 n’abagabo 1,650.

    Uwitwa Kanakuze wo mu Karere ka Rutsiro avuga ko yahohotewe n’umuyobozi w’ikirenga mu idini atashatse kuvuga izina, ngo washatse kumusambanya, yamuhunga (akiri muri icyo gipangu) agafatwa na murumuna we wahise amutera inda.

    Kanakuze (si ryo zina rye ry’ukuri) avuga ko amaze gutwita, uwo muryango wa Pasiteri wamusabye gukuramo inda arabyanga, akagaragaza ko yakorewe amahohoterwa atatu yikurikiranya, byose bitewe no kuba umukozi wo mu gipangu cy’abantu bifite.

    Kanakuze yagize ati “Nagiye kubona mbona umugabo wambaye ubusa(murumuna wa Pasiteri/Bishop) araje muri ‘salon’ aranteruye anjyana mu cyumba turwana, ariko andusha imbaraga”.

    Kanakuze avuga ko nyuma yaho yaje kuva muri ako kazi ajya kwicumbikira mu nzu idakingwa neza, akajya asurwa n’abantu b’ibirara bamutoza kunywa n’ibiyobyabwenge, bituma na we yahinduka umuntu ushobora guhohotera abandi.

    Nyuma yaho ngo yaje kugerwaho n’abakozi ba Federation Handicap International bamushyira mu matsinda yo kurwanya ihohoterwa baramwigisha, none ubu Kanakuze ni umucuruzi ukomeye w’ibirayi, ubasha kwitunga no gutunga abandi.

    Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yateganyije ko kuva tariki 22 Ugushyingo- 17 Ukuboza 2021 abagize Komite mpuzabikorwa z’Urwego rw’Ubutabera mu turere, bazajya bafata igihe cyo kuganira ku bibazo by’ihohoterwa(cyane cyane iryo gusambanya abana) ndetse n’ibiyobyabwenge.

    MINIJUST ivuga ko mu bagomba kuganirizwa cyane harimo abanyeshuri bagomba kwigishwa kwirinda ibishuko n’ababashuka, ndetse n’abafungiye muri kasho za RIB na Polisi hamwe n’abarimo kugororerwa mu bigo ngororamuco bazasurwa hagamijwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwabo.

    source : https://ift.tt/3lQo3C8

  • Abanyarwanda 26 barimo n’abana birukanywe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bavanywe muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho bari baragiye bafungirwa, bakanakorerwa iyicarubozo.

    Bakigezwa ku mupaka, babanje gusuzumwa COVID-19 hanarebwa niba nta zindi ndwara cyangwa ibindi bibazo baba baragiriye muri gereza zo muri Uganda bari bafungiwemo.

    Kuwa Mbere tariki 6 Ukuboza u Rwanda nabwo rwari rwakiriye abaturage barwo 35 bari birukanwe na Uganda. Mbere yaho nabwo iki gihugu cyari cyirukanye abandi banyarwanda 42.

    Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda nyamara amakuru akavuga ko benshi muri aba birukanwa, babanza gusabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

    Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byakozwe hagati y’impande zombi nta musaruro byatanze.

    Abanyarwanda 26 barimo n’abana birukanywe muri Uganda

    source : https://ift.tt/3yggSbn

  • Umurambo w’umusore wari umaze iminsi itatu arohamye muri Muhazi wabonetse – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo uwo musore yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kunanirwa koga ngo yambutse ibiti yari avuye gutema.

    Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi rifatanya n’abaturage gushakisha umurambo ariko ntibawubona, nyuma y’iminsi itatu umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa 9 Ukuboza ureremba hejuru y’amazi.

    Abaturage bawubonye nibo bahamagaye inzego z’umutekano zihita zohereza umurambo ku bitaro bya Gahini.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yasabye ababyeyi kwitwararika bakarinda abana babo kujya koga mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko bishobora kubakururira urupfu. Yasabye n’abantu bakuru kuhitwararika.


    source : https://ift.tt/3IGyyll

  • Guterres yasabye Isi gushyigikira agaciro k’ikiremwamuntu hirindwa Jenoside – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021 ubwo hizihizwaga imyaka 73 Loni ishyizeho amasezerano yo kurwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.

    Yasinywe mu 1948 nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, hemeranywa ko nta jenoside izongera kubaho ukundi (nubwo mu Rwanda yahabaye mu 1994).

    Guterres yavuze ko kwimakaza umuco wo kurwanya jenoside no guhana abayikoze bituma harushaho kumvikana ingaruka zayo n’ibigomba kwitonderwa.

    Yagaragaje ko mu bihe bitandukanye abatuye Isi bananiwe gufatanya ngo bahagarike banarwanye jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’iby’intambara.

    Yakomeje ati “Kugira ngo duhagarike amakosa yakozwe mu bihe byahise, ni ngombwa ko dufatanya gushyigikira uburinganire n’agaciro k’ikiremwamuntu.”

    Umuhango wo kuwizihiza wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, witabirwa n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Loni, banatanga ubutumwa mu izina ry’imigabane inyuranye aho buri wose wari uhagarariwe.

    Hanumviswe ubuhamya bw’urubyiruko rwo mu bihugu byabayemo za jenoside, rusangiza abandi ubuzima rubayemo nyuma yayo, ibyo rushima byagezweho n’inzitizi rugihura nazo.

    Umuyobozi w’Umuryango GAERG ugizwe n’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside, Gatari Egide, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rw’u Rwanda rwagaruye icyizere kubera kwisungana, ubuyobozi bwiza no kwiremamo inshuti hagati yabo.

    Ati “Mbere na mbere ikituremamo icyizere n’uko turi kumwe n’ababohoye igihugu bayobowe na Perezida Paul Kagame. Dufite amahirwe yo kuba tukiri kumwe nabo.”

    “Ubutumwa bwo guhagarika Jenoside bakanabanisha Abanyarwanda mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge byashyizweho na guverinoma hari icyo byaturemyemo. Gusa ikidusubizamo intege cya mbere ni imiyoborere myiza.”

    Gatari yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihungabana n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange, yemeza ko hari imikoranire n’inzego z’ubuzima mu guhangana nabyo.

    Yongeye kwibutsa ko kuba ubutabera burambye butaraboneka ngo abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya mu bihugu bitandukanye bagezwe imbere y’inkiko, nabyo bigitera ishavu abarokotse.

    Hashimangiwe ko umuco wo guhana, kurwanya ivangura n’ibindi byose bitandukanya abantu bikwiye kwimakazwa kandi hakabaho ubufatanye kugira Jenoside itazazubira ukundi.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza uwo munsi iragira iti “Twibuke inzirakarengane, turwanye jenoside.”

    Magingo aya jenoside zemerwa na Loni ni enye zirimo iyakorewe Abayahudi,iyakorewe Abanya-Arménie, iyakorewe Abatutsi n’iy’Abanya-Cambodge.

    Uyu muhango wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Umuyobozi w’Umuryango GAERG ugizwe n’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside, Gatari Egide atanga ubutumwa muri uwo muhango

    Abagize GAERG bifatanyije n’Isi kwizihiza uwo munsi

    source : https://ift.tt/3DHvj9Q

  • Birakwiye ko mu mashuri hashyirwa udukingirizo? – #rwanda #RwOT

    Ni impaka zimaze imyaka isaga 10, ahari abavuga ko kugira ngo ikibazo cy’inda ziterwa abangavu by’umwihariko abakiri mu mashuri kirandurwe bakwegerezwa serivisi zo kuboneza urubyaro zirimo udukingirizo.

    Ku rundi ruhande imiryango ishingiye ku myemerere, ababyeyi, ndetse n’impirimbanyi z’umuco ntibakozwa ibyo kuba mu kigo cy’ishuri hashyirwa udukingirizo cyangwa izindi serivisi zifasha mu kuboneza urubyaro.

    Imibare y’abangavu baterwa inda ikomeza gutumbagira ndetse by’umwihariko abenshi ni abaziterwa bari mu mashuri.

    Mu 2016, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yakoze ubushakashatsi igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda.

    Ikigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima, Health Development Initiative (HDI) n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko nibura abangavu barenga ibihumbi 15 baterwa inda buri mwaka.

    Kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri, igisubizo ku makuru abana baburanye ababyeyi

    Ku ishuri niho umwana amara amasaha menshi ugereranyije n’iwabo mu rugo. Ibintu benshi bavuga ko ari ababyeyi n’abarimu bose bakwiye gufatanya mu kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere.

    Nyamara bamwe mu bayobozi b’amashuri cyamgwa ababyeyi ntibakozwa ibyo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere n’ibyo bagomba kwirinda.

    Mu 2015, hateguwe integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, igafasha mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati, ECASSA, yo mu 2013, yanzuye ko mu mashuri hagomba gushyirwaho uburyo bwo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Icyo gihe ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zihuriweho zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Uburezi, bwagaragaje ko abana barenga 65% batamenya amakuru y’ubuzima bw’imyororokere bayakuye ku babyeyi babo.

    Ni ukuvuga ko ku mashuri no muri bagenzi babo ariho bashobora kwigishirizwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko uburyo bwo kwirinda inda ziterwa abangavu ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi budaheza no kwita ku banyeshuri bakeneye ubufasha bwihariye muri REB, Ngoga Fixer Eugène, avuga ko nubwo abarimu ari ababyeyi kandi b’Abanyarwanda, usanga hari aho batinya kwigisha abana ibijyanye n’imyororokere.

    Ati “Habaho umuco, mu muco Nyarwanda ntabwo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibintu bivugwa mu buryo bwa rusange cyangwa ngo bivugirwe ku gasozi, abantu bateraniye hamwe.”

    Yakomeje agira ati “Abarimu na bo ni Abanyarwanda, iyo ukurikije n’igihe tumaze, ntabwo ari bose bashobora kuba babikora kimwe. Ariko ni amasomo agomba kwigishwa.”

    Abanyeshuri bagize icyo babivugaho…

    Abanyeshuri by’umwihariko abangavu baganiriye na IGIHE, bagaragaza ko kudahabwa amakuru n’ababyeyi babo cyangwa abarimu bibagiraho ingaruka zo guhabwa amakuru atari ukuri na bagenzi babo.

    Bukana Queen wiga mu mwaka wa gatandatu mu Ishuri ryisumbuye rya King David Academy, avuga ko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo guterwa inda cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati “Tubibona nk’imbogamizi kuko hari igihe ababyeyi bacu batinya kutuganiriza cyangwa kutugira inama ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, bitugiraho ingaruka kuko hari nk’urubyiruko rutabasha kwirinda bikaba byabagiraho ingaruka mbi.”

    Yakomeje agira ati “Izo ngaruka zirimo nko gutwara inda bakiri bato, kwandura Sida. Numva tuba dukwiye kwigishwa uko twakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ababyeyi bakwiye kumenya ko abana babo bagomba kumenya gukoresha uburyo bwo kwirinda burimo gukoresha agakingirizo n’ibindi.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri HDI, Dr Rukundo Athanase avuga ko abangavu bakwiye kwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ariko by’umwihariko bigakorerwa mu mashuri kuko ariho bamara igihe kirekire.

    Rukundo asanga kandi ari ngombwa ko mu bigo by’amashuri hashyirwa serivisi zijyanye no kuboneza urubyaro by’umwihariko udukingirizo kuko usanga abangavu n’ingimbi bakenera gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ati “Byadufasha kugabanya za nda zitifuzwa, ubwandu bwa virusi itera Sida. Mu Rwanda dufite amahirwe y’uko igice kinini cy’urubyiruko hafi ya rwose ruri mu mashuri.”

    Twabaha ikaramu, ntitwabaha agakingirizo

    Ngoga avuga ko kuba serivisi zirimo izo kuboneza urubyaro nk’udukingirizo zashyirwa mu mashuri atari byo byihutirwa ahubwo icy’ibanze ari ukwigisha abana uko birinda.

    Ati “Mu mashuri ntabwo duteza imbere imibonano mpuzabitsina, nta n’amahirwe cyangwa umwanya dukwiye gutanga wo kugira ngo habe imibonano mpuzabitsina.”

    Yakomeje agira ati “Byaba atari byiza aho kugira ngo ibyo wowe utemera, udakora, udashaka ko bikorwa […] twabaha ikaramu, wabaha ikaye ariko ntiwamuha agakingirizo, ubwo ni ukumubwira ngo genda usambane.”

    Kuri we asanga izo serivisi zikwiye gushakirwa ahandi nko mu bigo by’ubuvuzi bishinzwe kuzitanga ndetse ibijyanye no gusambana akavuga ko biramutse bikozwe bidakwiye gukorerwa ku mashuri.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17.337, mu 2018 baba 19.832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15.696.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango HDI, Dr Rukundo Athanase avuga ko mu mashuri hakwiye gushyirwa udukingirizo

    source : https://ift.tt/3dFres8