Category: Uncategorized

  • Bugesera: Camera icunga umutekano wo ku muhanda yibwe n'umuturage #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Bugesera,mu murenge wa Ntarama ,kuwa gatatu taliki ya 8 Nyakanga 2021,umuntu utaramenyekana yibye Camera ya polisi iba iri ku muhanda ishinzwe kugenzura umuvuduko w'ibinyabiziga.

    Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, batangajek o hagati ya saa sita na saa munani z'amanywa iyi Camera yari iteretse ku muhanda.

    Mu gitondo cyo kuwa kane nibwo abapolisi benshi bazindukiye muri aka gace ka Ntarama ahari hateretswe iyi camera bari guashakisha niba nta muturage waba warayitwaye.

    Umwe mu bacunga umutekano kuri station iri hafi y'ahaterekwa camera yabwiye BTN TV ko ubwo abapolisi bari barangije akazi kabo yababonye bajya kwanura camera nkuko basanzwe babigenza gusa ngo nyuma y'iminota icumi bahavuye bahamagaye umukozi utanga essence kuri station ngo abarebere n'iba nta cyuma bataye aho bari bateretse camera,ariko undi yajyayo agashakisha agaheba.

    Undi muturage nawe yatangaje ko mu gitondo cyo kuwa kane yasanze abapolisi bahazindukiye bashakisha camera ariko bayibuze.

    Andi makuru kandi avuga ko atari camera yibwe nkuko bitangazwa n'abaturage ahubwo ari imashini(laptop) yifashishwa mu gukoresha camera yo ku muhanda.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    BTN

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/bugesera-camera-icunga-umutekano-wo-ku-muhanda-yibwe-n-umuturage

  • Uwahoze ari umuyobozi w'igisirikare cya Ethiopia yiyemeje gufasha inyeshyamba za TPLF #rwanda #RwOT

    Umusirikare wo ku rwego rwa Jenerali wari umaze igihe atangiye ikiruhuko cy'izabukuru yongeye kwambarira urugamba mu ntambara ishyamiranije inyeshyamba za TPLF na Leta ya Etiyopiya.

    Jenerali Tsadkan Gebre-Tensae wigeze kuyobora igisirikare cya Etiyopiya mu gihe cy'imyaka icumi, yafashe iki cyemezo ubwo intambara ishyamiranyije intara ya Tigreya na Leta ya Etiyopia yuburaga. Asubiye ku rugamba kurwanya ingabo yatoje ndetse yabereye umuyobozi.

    Tsadkan Gebre-Tensae ni umugabo w'igihagararo, ufite urahara n'ubwanwa buhora bwogoshe neza azwi cyane nk'umusirikare ukomeye muri Etiyopiya.

    Mu mwaka w'i 1991, n'ukuvuga imyaka 30 ishize yayoboye igisirikare cya TPLF ubwo cyerekezaga mu murwa mukuru Addis Abeba, urugendo rutaguye neza uwari Perezida wa Etiyopiya Mengistu Hailemariam, nyuma wahiritswe ku butegetsi.

    Jenerali Gebre-Tensae yaje kuba umugaba w'ingabo za Leta ya Etiyopiya imyaka icumi yakurikiyeho. Muri iki gihe yari umugaba w'ingabo, Etiyopiya yari mu ntambara n'igihugu gituranyi cya Eritreya kuva muri 1998 kugeza muri 2000.

    Ku bantu barebera ibintu hafi, ntabwo bagira ugushidikanya uko ari ko kose ko uyu mu jenerali ufite ubunararibonye mu bya gisirikare wenda kugira imyaka 70 yaba yivanye mu kiruhuko cy'izabukuru agiye gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za TPLF.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uwahoze-ari-umuyobozi-w-igisirikare-cya-ethiopia-yiyemeje-gufasha-inyeshyamba

  • Umuraperi Dr.Dre yakoze ibirori bikomeye byo kwishimira ko yatandukana n'umugore we #rwanda #RwOT

    Umuraperi Dr. Dre yarenzwe n'ibyishimo ubwo yari arangije gutandukana n'uwahoze ari umugore we Nicole Young nyuma y'urubanza rwatwaye miliyari imwe y'amadolari kandi bari bamaranye imyaka 25 bashakanye.

    Uyu muraperi w'imyaka 56,yifotoje yerekana ko yari mu birori ndetse inyuma ye hari ibipira binini cyane byanditseho ngo “gatanya” gusa ifoto yashyizwe hanze n'inshuti ye Breyon Prescott.

    Ku ifoto, Dr.Dre yari amwenyuye yicaye imbere y'ijambo ryanditseho ngo 'Divorce AF'.

    Prescott yanditse kuri iyi foto yashyize hanze ati “'Hey Nibyiza Murumuna wanjye @drdre Gusa Yambwiye ko byarangiye !!! ishime (icupa rya champagne emoji) aracyari Dre.'

    Dr Dre ntacyo aratangaza kuri ibi birori yakoze yishimira kuba ubu ari ingaragu.

    Gatanya ya Dr Dre n'umugore we Nicole Young yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2020. Muri Gicurasi 2021, urukiko rwo mu mugi wa Los Angeles rwategetse Dr Dre kwishyura asaga Miliyoni 486 z'amafaranga y'u Rwanda yishyura umunyamategeko w'umugore we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuraperi-dr-dre-yakoze-ibirori-bikomeye-byo-kwishimira-ko-yatandukana-n

  • Dr Dre yakoze ibirori byo kwishimira gutanduk… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu nshuti za Dr Dre yifashishije urubuga rwa Instagram, yasangije abamukurikira ifoto igaragaza uyu mugabo akanyamuneza ari kose ari mu birori byo kwishimira gutandukana n'umugore we Nicole Young bari bamaze igihe kitari gito bari mu nkiko.

    Iyi foto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n'uwitwa Breyon Prescot, yari ikimenyetso cyagaragazaga ko Dr Dre ubu yishimiye kuba ari ingaragu nk'abandi bose nyuma yo gutandukana na Nicole Young bari bamaranye imyaka 25 babana nk'umugabo n'umugore.

    Dr Dre w'imyaka 56 y'amavuko wahoze ari n'umuraperi, muri iyi foto yagaragaye arambuye amaboko n'akamwenyu ku maso ndetse n'inyuma ye hari imitako igaragaza ko ubu yamaze guhabwa gatanya.

    Kuri iyi foto Prescot yasangije abantu ku rubuga rwa Instagram, yayiherekesheje amagambo agira ati: 'Umuvandimwe wanjye Dr Dre yambwiye ko byarangiye!!'

    Nyuma y'iyi foto yashyizwe hanze n'inshuti ye imugaragaza ari mu birori byo kubona gatanya yatwaye arenga Miliyari y'amadolari, Dr Dre ntacyo aratangaza kuri ibi birori yakoze yishimira kuba ubu ari ingaragu.



    Dr Dre akanyamuneza ni kose nyuma yo guhabwa gatanya

    Gatanya ya Dr Dre n'umugore we Nicole Young yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kamena umwaka ushize wa 2020. Muri Gicurasi 2021, urukiko rwo mu mugi wa Los Angeles rwategetse Dr Dre kwishyura asaga Miliyoni 486 z'amafaranga y'u Rwanda yishyura umunyamategeko w'umugore we.

    Nicole kandi yari yasabye urukiko ko rwategeka Dr Dre kuzajya amuha agera hafi kuri Miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda buri kwezi utabariyemo ayo kwishyura umunyamategeko we. Uyu mugore yatse gatanya nyuma yo gushinja umugabo we kumuhohotera amukubita ndetse akagera n'aho amutunga imbunda.



    Dr Dre na Nicole Young bari bamaze imyaka 25 babana

    Dr Dre na Nicole Young bashakanye mu mwaka 1996 ndetse banabyaranye abana babiri, umukobwa witwa Truly Young ufite imyaka 20 y'amavuko n'umuhungu witwa Truice Young w'imyaka 24 y'amavuko.

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112456/dr-dre-yakoze-ibirori-byo-kwishimira-gutandukana-numugore-we-bari-bamaranye-imyaka-25-112456.html

  • Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bushinja umugabo #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umugore wa Claude Muhayimana bakaza gutandukira mu Bufaransa yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo umugabo we, amushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Kane, Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruburanisha imanza nshinjabyaha, rwakomeje kumva abatangabuhamya bazi Claude Muhayimana, mu batanze ubuhamya harimo uwahoze ari umugore we, akaba yaranarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu Rukiko, Umugore yasabye uwahoze ari umugabo we kuvugisha ukuri, kugirango n'abarokotse Jenoside batazi aho imibiri y'ababo yajugunywe babashe kumenya aho iri bayishyingure.

    Muhayimana: Kigali yohereje umugore wanjye kunyica, azana n'abacuti be. Aransatira muri (couloirs), ariko umuturanyi ahamagara Police iraza irabafata.

    Umugore: Ni umubeshyi[…]yaratureze ngo njye na Delphine na Odette turi 'escadron de la mort' ngo dukorana na Leta ya Kigali[…]namugira inama yo kuvugisha ukuri, n'ababuze ababo bakabona uko babashyingura.

    Uyu mugore ariko ngo niwe washakiye uwahoze ari umugabo we indangamuntu mu 1998, ayimushyira muri Kenya aho yari yarahungiye.

    Ibi ngo yarabifungiwe, arabiburana ntibyamuhama; ariko bimuteranya na bamwe mu baturanyi barimo n'uwari Burugumesitiri witwa  'JMV'.

    Umugore ati 'JMV yanshinjaga kuba narashakiye umugabo wanjye indangamuntu mu buryo bwa 'fraude' akajya muri Kenya,  ariko namubwiye ko nasezeranye kurinda umugabo wanjye nk'uko nawe yandinze muri Jenoside'.

    Umucamanza: Ibi urabyemeza warafunzwe mu 1998 kubera gushakira umugabo wawe indangamuntu mu buryo bw'amanyanga?

    Umugore: Yego,  ariko ntibyampamye. Navuze ko nta bushobozi mfite busabira  indangamuntu umuntu utari mu gihugu.

    Uyu mugore yaboneyeho no kwishinganisha ngo kuko hari agatsiko karimo abitwa Karengera, Gwizinkindi n'abandi benshi bavuga ko ari abahutu bivugira ko bazica umuntu bagafungwa imyaka 10. Ati 'Bavuga ko bazabikora Muhayimana nakatirwa. Nubu iyo mparitse imodoka nsanga yangijwe kandi iri mu zindi, naba ndi muri transport en commun bakantuka'.

    Mu biganiro uyu mugore yakoze kuri telefoni yumvirizwa rwihishwa, hari aho yavuze ko umugabo we yavuze ko 'atagishaka inyezi'.

    Ahandi ngo uyu mugore yumvirijwe abwira umuntu ko Claude (uwari umugabo we, uregwa) ko yangaga abatutsi n'umutima we wose, ngo yaravuze ati 'Uriya ni mubi kurusha[…]Sinumva n'ukuntu yemeye kubyarana nanjye'.

    [email protected]

     

     

     

     

    The post Uwahoze ari umugore wa Muhayimana yatanze ubuhamya bushinja umugabo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/uwahoze-ari-umugore-wa-muhayimana-yatanze-ubuhamya-bushinja-umugabo/

  • ‘Icyaha cyo gusambana ntabwo gikaze cyane, n… – #rwanda #RwOT

    Papa  Francis aganira n’abanyamakuru yavuze ko “ibyaha by’umubiri atari byo bikomeye” igihe yasabwaga kugira icyo avuga kuri Musenyeri Mukuru wa Paris weguye, Michel Aupetit, nyuma y’ibitangazamakuru bivuga ko hari umubano yari afitanye n’umugore, yari yarabihakanye yivuye inyuma ariko ageze aho afata umwanzuro wo kwegura anemera ko ahari bityo ko atabaho mu buzima bwa Gisenyeri kandi akunda.

     Ubwo Papa Francis yaganiraga n’itangazamakuru, yabajijwe icyaha abona kuri Michel Aupetit wahisemo kwegura aho gukomeza imirimo ye, mu nkuru ya  timesofisrael, Papa yavuze ko atibaza icyatumye Michel Aupetit yegura ku mirimo ye. Yagize Ati: 'Ndabaza nti, Aupetit yakoze iki cyari gikomeye kuburyo yagombaga kwegura, Niba tutazi icyo kirego, ntidushobora kumwamagana'. Papa yongeyeho, asaba abanyamakuru gukora iperereza ubwabo.

    Musenyeri Michel weguye ku mirimo ye kuko afite umugore bakundana

    Uyu muyobozi w’idini Katolika ku isi, yongeyeho ko Musenyeri Aupetit yamaganwe n’ibitekerezo rusange, ibihuha. bityo ariyirukana ati ‘Ariko yakoze iki?' Kubyo kuba Michel Aupetit yarihishaga agasambana ,aha Papa yagize ati'Icyo ni icyaha ariko ntabwo gikomeye cyane kuko ibyaha by’umubiri ntabwo bikomeye cyane, Aupetit ni umunyabyaha nkanjye  kimwe na Petero ' .

    Papa Francis abona icyaha cyo gusambana kidakomeye cyane kurusha ibindi byaha byo ku isi, anavuga ko ababikora ari abanyabyaha nkawe ndetse na Petero Intumwa ya Yezu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112460/icyaha-cyo-gusambana-ntabwo-gikaze-cyane-ni-umunyabyaha-nkanjye-na-petero-papa-francis-avu-112460.html

  • Alfred Gasana yagizwe Minisitiri muri Minisit… – #rwanda #RwOT

    Gasana wagizwe Minsitiri ni umwe mu bagabo b’inararibonye mu bijyanye n’umutekano, umwanya ashyizweho avuye mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano (NISS).

    Aho akaba yari akuriye agashami gashinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu, umwanya yashyizweho nyuma yo kuba umwe mu bagize Inteko ishingamategeko.

    Si iyo mirimo yonyine yakoze kuko yagiye akora no mu zindi nzego zinyuranye z’igihugu mu bihe bitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112455/alfred-gasana-yagizwe-minisitiri-muri-minisiteri-yumutekano-yongeye-gusubizwaho-112455.html

  • Kenya: Odinga aziyamamariza umwanya wa Perezida muri 2022 #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki benshi bamaze kugaragaza ko bashyigikiye Raila Odinga nka kandida Perezida, mu matora y'umwaka utaha ndetse yatangiye kugereranwa na Nelson Mandela wa Kenya.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byanditse ko umuhango wo kwemeza Odinga nk'umukandida wabereye ahitwa Kasarani muri Nairobi.

    Ubuhamya bwatanzwe yaba abataravugaga rumwe nawe ndetse n'abaturage, bahuriza kukuba ariwe muntu ushoboye gukorera mu ngata Perezida Uhuru Kenyatta, wari umaze imyaka 10 ategetse igihugu.

    Nka David Murathe visi perezida w'ishyaka Jubilee riri ku butegetsi, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo gukosora imvugo nyinshi mbi, zakoreshejwe kuri Odinga mu myaka yashize.

    Bwana Odinga yiyamamaje inshuti Eshatu zose atsindwa amatora atavugwagaho rumwe, bavuga ko yibwe amajwi.

    Senateri Gedion Moi uri mubashakaga guhangana na Odinga, yavuze ko nta wundi mukandida abanya-Kenya bakwiye kujya inyuma, uretse uyu wahoze ari minisitiri w'Intebe.

    Amatora kuri Kenya ari muri Kanama umwaka wa 2022.

    Uku kuba Raila Odinga yemejwe ku mugaragaro nka kandida w'ishyaka ODM asanzwe ashyigikiwe n'ubutegtesi, bivuze ko ahanganye na William Ruto usanzwe ari visi perezda.

    Mu buhamya abaturage batanze bagaragaza ko bafite inyota ya Raila Odinga, ngo kuko yemeye guca bugufi agahana ikiganza cy'amahoro na Uhuru Kenyatta muri 2018.

    ibi ngo byagaragaje ko ari umuntu urajwe ishinga no kubanisha abanya-Kenya.

    The post Kenya: Odinga aziyamamariza umwanya wa Perezida muri 2022 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/10/kenya-odinga-aziyamamariza-umwanya-wa-perezida-muri-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-odinga-aziyamamariza-umwanya-wa-perezida-muri-2022

  • Uwimana w'imyaka 22 agiye gushyingiranwa n'umusaza umurusha imyaka 56 bamaze imyaka 4 bakundana #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Uwimana Claudine w'imyaka 22 yongeye gushimangira ko urukundo nyarwo rutareba imyaka,ubukungu,isura n'ibindi ubwo yemeraga kuba umugore wa Nkurikiyinka David w'imyaka 76 bari bamaze imyaka 4 bakundana.

    David arusha imyaka 54 umugore we ukiri muto kandi benshi bibeshya ko uyu ari sekuru cyangwa ko ari se iyo bataramenya ukuri ko bakundana.

    Uwimana yabwiye Afrimax ishami ry'Icyongereza ko nubwo inshuti n'abaturanyi bamunenga kuba yarakundanye n'umusaza,ababyeyi be bamushyigikiye.

    Claudine avuga ko benshi bavugaga ko yashakanye na David kugira ngo azashobore kwibonera ibyo atunze ariko yagaragaje ko adakize.

    Mu kiganiro na AfriMax, bagaragaje ko bahuriye mu rusengero mu myaka 4 ishize bahita batangira gukundana.

    Uyu musaza ngo yamaze imyaka myinshi asaba Imana ko yamuha umukunzi birangira imuhaye uyu mukobwa Claudine arusha imyaka 54.

    Uwimana yagize ati “Abantu baravuga ariko ntacyo bahindura kuko mukunda.Baravuze ngo “ese uriya mukobwa n'uriya musaza ubwo barakwiranye?.Narababwiye nti “umutima niwo ukunda nta kindi.

    Uyu musaza sinigeze mukunda ngo n'uko afite imitungo cyangwa iki.Oya”

    Yakomeje agira ati “Aranshimisha,ugasanga aranterura.Nta musore wigeze abikora ariko uriya musaza we nta kibazo cye.”

    Uyu mukobwa yavuze ko ababyeyi be batigeze binubira amahitamo ye kuko ngo hari abasore benshi bifuje kubana nawe ntabishimire.

    Uyu musaza yamaze kwambika impeta uyu mukobwa ndetse mu minsi iri imbere bazakora ubukwe nkuko babitangarije iki kinyamakuru.

    Uyu musaza utarigeze akundana mbere,yavuze ko yahoraga asenga yiyiriza ubusa kugira ngo abone umugore cyane ko umwanya we wose yari yarawuhariye Imana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwimana-w-imyaka-22-agiye-gushyingiranwa-n-umusaza-umurusha-imyaka-56-bamaze