Category: Uncategorized

  • Biyemeje kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu baturiye Kaminuza Gatolika y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite igiye kuyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y
    Komite igiye kuyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka

    Byatangajwe na komite yari ihagarariye aba banyeshuri (CURSU), mu muhango wo kurahiza komite nshya igiye kuyobora aba banyeshuri mu gihe cy’umwaka.

    Silas Niyigena wari umuyobozi wa Komite icyuye igihe agira ati “Nyuma y’icyumweru kimwe gusa dutowe Coronavirus yahise yaduka, bituma tutabasha guhita dushyira mu bikorwa imihigo yacu, ariko twifashishije abiga mu ishami rya ‘Public Health’ na ‘nutrition’ twaje kubasha kujya mu bikoni by’umudugudu byo mu tugari dutandukanye twa Save, twigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye.”

    Akomeza agira ati “Abacyumva ko kurya neza ari ukurya inyama, amafi n’amafiriti ndetse n’ibindi bihenze twabagaragarije ko ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara bishobora kuboneka mu byo bihingira. Kubera ko imboga ari zo abantu bakunze kubura nyamara bashobora kuzihingira twagiye tubafasha kubaka uturima tw’igikoni.”

    Mu bindi bakoze harimo gutanga mituweli ku miryango 60 itishoboye, gusana inzu z’abatishoboye bane, kubaka ibikoni umunani n’ubwiherero butanu.

    Niyigena kandi ati “Tunishimira ko umudugudu wa ba mutima w’urugo wo mu Kagari ka Munazi wabonye igikombe cyo kuba waravuye habi ukagera heza, tubigizemo uruhare.”

    Marie Aimée Duterimbere ugiye kuyobora Komite nshya, avuga ko bazakomeza ibyo bikorwa bagenzi babo batangiye, bakazongeraho no gususurutsa abaturiye kaminuza bigamo.

    Ati “Tuzategura imikino y’umupira w’amaguru, tunabonereho kugaragariza abaturage ko siporo ari ingirakamaro mu gutuma umubiri umererwa neza, no kurwanya indwara zitandura nk’iy’umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara nka diyabete.”

    Ubuyobozi bwa kminuza na bwo ngo bwiteguye kubibafashamo nk’uko bivugwa na Padiri Laurent Ntaganta uyiyobora.

    Kaminuza gatolika y’u Rwanda yigamo abanyeshuri bagera ku 1400 biga mu mashami atandatu.


    source : https://ift.tt/3pQthzk

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 53 mu bipimo 11,477 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,344.

    source : https://ift.tt/31UcFOQ

  • 'Mu myaka ibiri nta muturage wo mu Karere ka Gisagara uzaba adafite Inka' #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko mu rwego kurushaho gukura abaturage mu bukene hongerwa umusaruro, biyemeje ko mu myaka ibiri iri imbere nta muturage wo muri aka akarere uzaba adatunze (Atoroye) inka, ibi kandi ngo birashoboka kuko mu mwaka umwe gusa aboroye inka biyongereyeho 24.9%

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n'umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, mu kiganiro aherutse kugirana n'Abanyamakuru agaragaza ibyagezweho muri gahunda ya VUP.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko biyemeje kwihuta mu iterambere ntaw'usigaye inyuma mu batuye Gisagara, kandi ngo kubigeraho birashoboka.

    Yaravuze ati 'Ubu twafashe gahunda yo kuvuga ngo twihute, abaturage bacu bakire vuba. Uretse izo nkunga bahabwa turavuga ngo gisagara nk'akarere k'icyaro katera imbere gute? Umuturage yatera imbere ate ngo agire ubushobozi bwo kugura, yeze, asagurire n'isoko? Twiyemeje ko tutazarenza imyaka ibiri buri muturage wese wo mu Karere ka Gisagara adafite inka. Twakoze ibarura mu 2020 dusanga 30,5% gusa nibo bafite inka noneho turareba tuti ese umuturage kugirango abe umukungu nibura n'ubwo atagera ku bukire byagenda gute? dusanga nta muntu ushobora kuba umukungu adafite inka. Inka ni uruganda ruzana ifumbire[…]ifumbire niboneka umusaruro ku butaka buto dufite uziyongera.'

    Rutaburingoga Jerome (Hagati) umuyobozi w'Akarere ka Gisagara

    Yakomeje agira ati 'Mu mwaka umwe gusa twiyongereyeho inka 24.9%, ingo 21.884 zabonye inka mu mwaka umwe. Ni ukuvuga ko twarushije inka zose zabonetse kuva gahunda ya Girinka yatangira bivuze ngo abaturage dufite bifitemo n'ubushobozi budasanzwe. Muri iyo gahunda yo kuvuga ngo buri muturage wese yorore dufite imidugudu igera irenga 43 buri muturage wese afite inka[…]icyo duteganya nuko mu gihe kitarengeje imyaka ibiri cyangwa itatu turaba dukubye kabiri cyangwa gatatu ibyo twezaga.'

    'Turava kure, tugeze kure'
    Meya Rutaburingoga yakomeje agaragaza ko iterambere ry'aka karere ryavuye kure uhereye mu 1994.

    Ati 'Mu 1994 abaturage bari bafite amashanyarazi bari 0%, 2010 bari 2% , 2015 twari tugeze kuri 20%, ubu tukaba twarakubye inshuro hafi 50% urumva ko n'ibindi bishoboka[…] muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene turava kure, aho tugeze ni kure kandi haracyari urugendo kuko ntabwo turagera aho dushaka. Twari dufite abatishoboye bagera hafi kuri 50% by'abaturage bose, ariko ubu tugeze kuri 25% akarere ka gisagara niko kari gafite nyakatsi nyinshi mu gihugu zisaga ibihumbi 11,600 kuba uyu munsi wagenda mu karere nta nyakatsi n'imwe ubona  ahantu henshi harabaye imidugudu, ni ikintu ikimenyetso cy'iterambere ry'abaturage. Abari boroye inka bari munsi 10% mu 1994 ariko uyu munsi tugeze kuri 53%, gutura mu midugudu bari banyanyagiye ariko uyu munsi turi hejuru ya 80% batuye mu midugudu, amashanyarazi gisagara twari kuri 0 ariko uyu munsi tugeze kuri 70% mu gihe kitarenze imyaka ibiri tuzaba turi ku 100%.  Akarere ka Gisagara ni urugero rw'ibishoboka muri gahunda za leta zo gukura abaturage mu bukene.

    'VUP yagize uruhare rukomeye mu gukura abaturage mu bukene'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara yemeza ko kuva muri 2012 hamaze gukoreshwa Miliyari 13,8 Frw yahawe abagenerwabikorwa ba VUP 152, 748 barimo abasanzwe bahabwa inkunga y'ingoboka ya buri kwezi ndetse n'abakora imirimo y'amaboko. Ibi ngo byagize uruhare mu kwihutisha iterambere muri rusange no kuzahura ubukungu bw'abaturage.

    [email protected]

    The post 'Mu myaka ibiri nta muturage wo mu Karere ka Gisagara uzaba adafite Inka' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/mu-myaka-ibiri-nta-muturage-wo-mu-karere-ka-gisagara-uzaba-adafite-inka/

  • Umunyarwanda yishwe arashwe n’Abasirikare muri Uganda #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Pacifique Nshizirungu yarasiwe aho banyweshereza ibikomoka kuri peteroli muri aka Karere ka Kiryandongo gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda.

    Pacifique Nshizirungu wari umaze igihe aba muri Uganda aho yabanaga n’abo mu muryango we barimo umubyeyi we [Nyina] ndetse n’umuvandimwe.

    Yishwe mu ijoro ryo ku ya 08 Ukuboza aho bivugwa ko yarashwe n’abasirikare agahita yitaba Imana.

    Ni kenshi hagiye humvikana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda baba muri Uganda n’abajyayo bamwe bagiye banicirwayo hakaba n’abandi bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo abandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda, gikomeje kubanira nabi u Rwanda, cyagaragweho imigambi mibisha yo gutera inkunga bamwe mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda gusa Leta yacyo yo yakunze kubihakana.

    Ubuyobozi bw’Ibihugu byombi bwagiye buhura ngo buganire ku cyaba umuti w’ibi bibazo ndetse ubwo abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, DRC na Angola bahuriraga i Gatuna/Katuna mu Gashyantare 2020, Uganda yasabwe gusuzuma ibyo ishinjwa n’u Rwanda kandi yasanga bihari ikabihagarika.

    Kuva icyo gihe abakuru b’Ibihugu bahurira i Gatuna, ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda muri Uganda ntibyigeze bihagaragara kuko hari n’imirambo ya bamwe mu Banyaranda yagiye ivanwa muri Uganda ndetse hakaba n’Abanyarwanda benshi bakomeje kwirukanwa muri iki Gihugu cy’igituranyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Umunyarwanda-yishwe-arashwe-n-Abasirikare-muri-Uganda

  • Suwede yahaye u Rwanda doze miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Teague ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Amb Teague ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima doze z’inkingo za Moderna

    Izi nkingo zagejejwe mu bubiko bw’Ikigo gishinzwe ubuzima(RBC), mu cyanya cy’Inganda i Masoro, aho Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

    Ni inkingo zizatangwa ku baturage bagera ku bihumbi 500 kuko gukingirwa byuzuye ku muntu umwe bisaba doze ebyiri z’uru rukingo.

    Lt Col Dr Tharcisse Mpunga ashimira Leta ya Suwede kuba yashyigikiye u Rwanda mu ntego rwihaye yo kuba rwakingiye Covid-19 abaturage barwo byibura 70% mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.

    Yakomeje agira ati “Mbonereho gusaba Abanyarwanda kwitabira kwikingiza kuko inkingo zirahari, byadufasha kugira ngo ibihe byo gusoza umwaka ntibizatubere bibi.”

    Umunyamabanga wa Leta yavuze ko ubu u Rwanda rumaze kwesa umuhigo rwari rwarihaye wo gukingira 30% mu mpera z’uyu mwaka wa 2021, mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima(OMS) ryari ryasabye ibihugu gukingira nibura 10% by’abaturage babyo bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2021.

    Ambasaderi Teague amaze gushyikiriza inkingo Lt Col Dr Mpunga, baganirije itangazamakuru
    Ambasaderi Teague amaze gushyikiriza inkingo Lt Col Dr Mpunga, baganirije itangazamakuru

    Ambasaderi wa Suwede, Johanna Teague ashimira u Rwanda kuba rutanga neza inkingo ku baturage barwo, akavuga ko nta gushidikanya ko izatanzwe zizakoreshwa neza.

    Ambasaderi Teague yakomeje agira ati “U Rwanda rubaye igihugu cya mbere kigenewe izi nkingo za Moderna nk’impano yo mu rwego rw’ubutwererane, zikaba ziyongera ku zitangwa muri gahunda ya COVAX”.

    Izo nkingo zikaba zazanye n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzitera abantu bingana na miliyoni imwe Leta ya Suwede yahawe n’Ishami rya LONI ryita ku bana(UNICEF).

    Uretse Suwede, ibihugu by’i Burayi, Aziya na Amerika bikomeje gutanga doze z’inkingo zitandukanye ku bihugu bya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’Amajyambere nk’uko Umuryango w’Abibumbye usaba kuzisaranganya.

    source : https://ift.tt/3IBg5Xw

  • Hatangiye urubanza mu bujurire rw'abo kwa Rwigara n'umujyi wa Kigali bapfa ubutaka #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ubucuruzi rwa Kigali rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza umuryango wa Assinapol Rwigara watsinze umujyi wa Kigali ku mutungo w'ubutaka uvuga ko wambuwe binyuranije n'amategeko.

    Ubu butaka buri mu mujyi wa Kigali bwaje kwegurirwa ikigo cy'ubwishingizi RSSB ndetse igice kimwe cyabwo kikaba cyarazamuwemo inyubako nini.

    Ababuranira umujyi wa Kigali basaba ko icyemezo cy'urukiko rw'ibanze kigomba guseswa kuko ubutaka bwatsindiwe na Rwigara butari ubwe bwose.

    Bemera ko umuryango wa Rwigara wahawe ubutaka n'umujyi wa Kigali ariko ukaba wari kubwegukana burundu umaze kwishyura amafranga yo kwimura abaturage bari bahatuye.

    Gusa nk'uko bivugwa n'umujyi wa Kigali ngo Rwigara yishyuye igice kimwe cy'abaturage, abasigaye bishyurwa n'ikigega cy'ubwishingizi RSSB cyaje kwegurirwa ubu butaka.

    Umuryango wa Rwigara ariko wo uvuga ko ufite ibyemeza ko wishyuye abaturage bose mu mwaka wa 2005 ariko ntuhabwe ibyangombwa byo kubaka.

    Ku rundi ruhande, umujyi wa Kigali na wo uvuga ko ufite inyandiko zo mu mwaka wa 2009 zemeza ko Rwigara yari atarishyura abaturage bose.

    Aha ni na ho impaka zishingiye. Umuryango wa Rwigara uvuga ko utashira amakenga inyandiko za nyuma ya 2005 kuko umujyi wa Kigali wari watangiye kwerekana ko wifuza kumwambura ubutaka.

    Uyu muryango uvuga ko wasohoye akayabo ka Miliyoni zigera kuri 500 kugira ngo ubone ubu butaka. Ngo wasabye kwishyurwa niba ubutaka bwari bukenewe ku zindi mpamvu nyamara ngo ushyikirizwa miliyoni 6 gusa utemeye kwakira.

    Bahise biyambaza urukiko rwemeza ko Rwigara yambuwe ubutaka mu buryo bunyuranije n'amategeko.

    Umucamanza wo mu bujurire yasabye buri ruhande kuzana urutonde rw'abaturage rwishyuye ndetse n'ibimenyetso by'agaciro kishyuwe buri muntu.

    Mu rukiko ariko uruhande rwa Rwigara rwagaragazaga igisa n'impungenge ku bimenyetso byagaragazwa n'umujyi wa Kigali.

    Barasa n'abadafitiye icyizere umwimerere w'ibi bimenyetso kuko bemeza ko uyu mujyi wakoze ibishoboka byose ngo ubambure ubutaka buburanwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/hatangiye-urubanza-mu-bujurire-rw-abo-kwa-rwigara-n-umujyi-wa-kigali-bapfa

  • Itariki yo gusomera akurikiranyweho igitero cy’i Kinigi cyahitanye Abanyarwanda 15 yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rumaze iminsi rwumva ababuranyi muri uru rubanza, rwapfundikiye uru rubanza, rwemeza ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 07 Mutarama 2022.

    Ababurana muri uru rubanza barimo Abarundi bane ari bo Ndayizeye Saidi, Nduwayezu Ibrahim, Ntezimana Tharcisse hamwe na Simpunga Grégoire bafatiwe hamwe n’abandi mu gihe cyo kugaba ibyo bitero.

    Iri tsinda rimaze igihe kirenga amezi atanu riburanishwa mu mizi ku bwicanyi n’ibindi byaha byakorewe mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2019.

    Muri icyo gitero cyari gikomeye, abantu 15 bahasize ubuzima mu gihe abandi 14 bakomeretse, ndetse n’imitungo itandukanye ikangizwa n’indi igasahurwa.

    Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri Gicurasi uyu mwaka, rukaba rwapfundikiwe ku wa Kane taliki ya 9 Ukuboza 2021.

    Abaregwa bagiye bashinjwa ibyaha binyuranye uhereye ku cyaha cy’ubwicanyi no kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubucura buciye icyuho n’ubwitwaje intwaro gusahura n’ibindi.

    Uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho buri mu byatumye Uushinjacyaha bwa gisirikare busabira abo barwanyi iginano cyo gufungwa burundu nyuma yo kugaragaza ibimenyetso simusiga bishimangira ko abakurikiranywe bahamwa n’ibyaha.

    Tariki ya 19 Ukwakira 2021 Urukiko rwa Gisirikare rwari rwatangaje ko rubaye rusubitse isomwa ry’urubanza kugira ngo Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubanze kumva uwitwa Mbarushimana Aimé Ernest wafatiwe muri Uganda, akaba yaravugaga ko afite amakuru mashya kuri bagenzi be.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko bwasanze Mbarushimana nta makuru mashya yari afite, ahubwo kuri uyu wa 09 Ukuboza 2021 bukaba bwakomeje kuburana busabira ibihano abatari babisabiwe bakomoka i Burundi.

    Mu iburanisha ry’ubushize, Abavoka bahagarariye abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’iryo tsinda rikurikiranywe bagaragarije urukiko indishyi abagizweho ingaruka bifuza.

    Bose hamwe barifuza guhabwa indishyi z’ibyangijwe ingana n’amafarnaga y’u Rwanda 105,030,000 azishyura ibyangijwe n’ibyasahuwe muri ibyo bitero. Abagizweho ingaruka n’ibyo bitero harimo ababuze ababo, abakomeretse, ababuze imitungo n’abandi.

    Umwe mu bunganira mu by’amategeko abo bagizweho ingaruka n’ibitero Me Marie Louise Mukashema, yavuze ko indishyi zikwiye kwishyurirwa hamwe kandi zikishyurwa n’abaregwa bose hatitawe ku ruhare bari bafite mu bitero.

    Ati 'Bamwe muri bo baravuga ko badashobora kwishyura indishyi bashingiye ku kuba bavuga ko batigeze bagera ahakorewe ibyaha, ariko, urukiko rukwiye gusuzuma uruhare rwabo mu bijyanye no korohereza abagabye ibitero. Ibi bitero byateguwe mbere n’itsinda ryose igihe bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).'

    Me Alice Umulisa, na we yongeyeho ati 'Ntibishoboka ko umuntu wagize uruhare mu gutegura ibitero yasonerwa kwishyura indishyi y’ibyangijwe.'

    Abunganira abaregwa ntibemeranywa n’abaregera indishyi kuko ngo byaba ari ugushaka guhanira bamwe ibyaha batakoze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Itariki-yo-gusomera-akurikiranyweho-igitero-cy-i-Kinigi-cyahitanye-Abanyarwanda-15-yamenyekanye

  • U Rwanda rumaze kwakira Impunzi 648 ziturutse muri Libya zirimo 462 zabonye ibihugu bizakira #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi 176 zije nyuma y’amezi macye u Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatandatu aho muri Nyakanga uyu mwaka wa 2021, hari hakiriwe 133.

    Aba bose baza basanga bagenzi babo bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo iri i Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Izi mpunzi 176 zageze mu Rwanda amahoro nk’uko bitangazwa na Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, zije zikurikira izaje mu byiciro bitandatu.

    Aba banyafurika 176 bariho bashaka ubuhungiro, barabanza gupimwa COVID-19 ubundi babone gusanga bagenzi babo bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora.

    Impunzi n’abasaba ubuhunzi bazanwa mu Rwanda bakuwe muri Libya hagamijwe kubagoboka, kubafasha no kubashakira ibisubizo birambye bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 648 ziturutse muri Libya, bakaba baratangiye kuza mu mpera za Nzeri 2019.

    Miniteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi itangaza ko kugeza ubu abagera muri 462 bamaze kubona ibihugu bibakira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rumaze-kwakira-Impunzi-648-ziturutse-muri-Libya-zirimo-462-zabonye-ibihugu-bizakira

  • Itangazo: KUNDA UMUKUNZI Furaha yasabye guhindura amazina akitwa KUNDA FURAHA IRIS #rwanda #RwOT

    Uwitwa KUNDA UMUKUNZI Furaha yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KUNDA FURAHA IRIS mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuli.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kunda-umukunzi-furaha-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kunda-furaha

  • Etincelles FC yatunguranye ihagama APR FC yahabwaga amahirwe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etincelles FC iheruka guha akazi umutoza Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni,yahagamye APR FC banganya 0-0 mu mukino utarabereye igihe kuri stade Umuganda mu karere ka Rubavu

    Ikipe ya APR FC imaze imikino 41idatsindwa,yatakaje amanota yayo ya mbere muri shampiyona y'uyu mwaka w'imikino,ubwo yahuraga n'ikipe ya Etincelles FC mu mukino utarabereye igihe kubera ko ikipe ya APR FC yari mu marushanwa nyafurika.

    Ntabwo Etincelles FC yahabwaga amahirwe kuko kugeza ubu nta kipe yari yatsinda ndetse yagiye muri uyu mukino imaze kunganya inshuro 2 mu mikino 7 ishize.

    APR FC iheruka gusezererwa muri CAF Confederations Cup na RS Berkane ku bitego 2-1 mu mikino yombi,ifite ibirarane 3 imbere nyuma yo kunganya n'iyi Etincelles FC.

    Kugeza ubu ifite amanota 10 mu mikino 4 mu gihe Kiyovu Sports ariyo ya mbere n'amanota 16 mu mikino 7.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/etincelles-fc-yatunguranye-ihagama-apr-fc-yahabwaga-amahirwe